Bimwe mu bimenyetso by’ibihe bizaza bivugwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Bimwe mu bimenyetso by’ibihe bizaza bivugwa muri Bibiliya n’ibisobanuro byabyo (Igice cya 1)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-16 10:53:45


Bimwe  mu bimenyetso by’ibihe bizaza bivugwa muri Bibiliya n’ibisobanuro byabyo (Igice cya 1)

Bibiliya itubwirako ibyanditswe bifite umumaro wo kweza umuntu no kumutunganya no kumuhanira gukiranurwa. Hari imvugo za gihanuzi ziri muri bibiliya usanga akenshi zigoye kuzumv.Agakiza.org tugiye gusangiza abasomyi bacu, ubusobanuro bw’ubuhanuzi bumwe na bumwe abantu b’Imana bagiye bavuga bayobowe na mwuka wera w’Imana, Kugirango tumenye aho isi ihagaze kwifashishije ibyanditswe byera.

Ni ryari Yesu azaza ? Kugirango dusubize iki kibazo, tugomba gusubira inyuma mu isezerano rya kera mu gitabo cy’umuhanuzi Daniyeli. Umuhanuzi Daniyeli aduha neza ishusho y’ejo hazaza y’igihugu cya Isirayeli mu gihe yasobanuraga inzozi z’umwami Nebukadinezari(Daniyeli 2:19-45).
Izo nzozi zavugaga ku ishusho irobanura ibihugu byarigutwara Isirayeli mu gihe bari kuba bari mu gihugu cya Palesitine. Daniyeli yahanuraga urukurikirane bw’abami bakomeye uhereye kuri Babuloni y’icyo gihe.

Ubusobanuro rw’igishushanyo Nebukadizerari yarose:

• Umutwe w’izahabu: ni Babuloni

• Igituza n’ amaboko by’ifeza : ni Abamedi n’Abaperesi

• Ibibero by’imiringa: ni Ubugiriki

• Amaguru y’ibyuma : ni Abaroma

• Ibirenge by’ibumba n’ibyuma : ni ubundi bwami bwose bwari bukurikiyeho kugeza uyu munsi.

Buri bwami bwari kunesha ubwabubanjirije. Buri bwami bwari kuba ubunyamaboko kurusha ubwabubanjirije kandi bugategeka igihe gisumbye ubwo bukurikiye. Buri bwami kandi Bwagombaga gukomeza gutwara ubutaka bwa Palesitine uretse buriya bwami bavuga bwari mu ishusho y’ibumba. Ubwami bwa nyuma Bwayoboye Palesstine , Isirayeli nayo bwari ubwami bw’Abaroma ,ntabwo bwigeze butsindwa .

Ubwami bugereranywa n’ Ibirenge by’ibumba n’ibyuma.

Daniyeli asobanurako ibirenge bishushanya ubwami bw’ubutegetsi Bwa Roma. Ni ngombwa kumenya ko ubwami bwose bwategetse kimwe nyuma y’urupfu rwa Yesu uhereye 1300-1932, gusa bwo ntabwo bugaragara muri iriya shusho Nebukadinezari yarose uhereye igihe Isirayeli yasenywe na Roma mu mwaka wa mirongo irindwi(70) , icyo gihe Abayahudi barahungiye mu bindi bihugu.

Abisirayeli bakaba baratahutse mu mwaka 1948 ubwo Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika yemereraga Abayahudi gutahuka ubwo imyaka yayingayingaga hafi 1900. Igishushanyo umwami yarose cyasobanuraga ubwo bwami bwayoboye Abisirayeli bakiri muri Palesitine.

Ubwami bugereranywa n’ibuye

Mbere ya byose ibuye rishushanya iki ? Nubundi ishusho yose Daniyeli yavuze yagiye ahita ayisobanura akayigereranya n’ubwami buzwi kandi bwariho icyo gihe. Birashobokako twagereranya amaguru y’ibyuma nk’ubwami bwa nanone , Daniyeli asobanurako haje ibuye rigakubita ibirenge,(Daniyeli 2:34,45), yashakaga kuvuga yerekeza ku bundi bwami twarikuza bugatsinda ibihugu byose n’ubwami bwabubanjirije bwose.

Iryo buye ntabwo ryari rimanuwe n’intoki, ni ukuvugako Imana yaremye ibuye iraryohereza kugirango rikureho ubundi bwami bwose butari ubw’Abisirayeli cyangwa abatwaraga Abisirayeli. Icyo gishushanyo cyagaragazaga urukurikirane rw’abami barikuza bagatwara Isirayeli. Hanyuma icyo gishushanyo cyose cyarashwanyaguritse, noneho rya buye riba rinini ringana n’umusozi , hano bishatse gusobanura ubundi bwami bushya bwuzuye isi yose (Daniyeli 2:35).
Ni ubwami bw’Imana ku isi mu gihe cyingana n’imyaka igihumbi(1000), ni ukuvugako ibuye ari ingoma y’Imana.

Ismael [email protected]

Ibitekerezo (1)

NKUNDABAZA Daniel

17-01-2018    00:11

Njya nsoma ubutumwa mutanga nkumva nibwiza muzabona ingororano nimutagwa isari.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?