Benjamin Manirakiza (Ben) wo muri Rehoboth(...)

Kwamamaza

agakiza

Benjamin Manirakiza (Ben) wo muri Rehoboth Ministries yasohoye indirimbo nshya ’Tukubone’-VIDEO


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-08 03:47:52


Benjamin Manirakiza (Ben) wo muri Rehoboth Ministries yasohoye indirimbo nshya ’Tukubone’-VIDEO

Benjamin Manirakiza bakunze kwita Ben usanzwe abarizwa muri True Promises Ministries ndetse akaba n’umucuranzi w’ingoma (Drums) muri Rehoboth Ministries yatanze umusanzu ukomeye mu muziki wa Gospel, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ’Tukubone’ igaragaza amashusho.

Ben ni umukristo mu itorero Wells Salvation church rya Kimironko kwa Bishop Kigabo Douglass, akaba ari naho akorera umurimo w’Imana umunsi ku wundi. Kuririmba abimazemo imyaka itari mike kuko yabitangiriye mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school). Mu mwaka wa 2014 ni bwo yateye intambwe akora indirimbo ye ya mbere.

Avuga ko kuririmba ari umuhamagaro w’Imana. Yagize ati "Naje kubijyamo neza nakira umuhamagaro wo kuririmba cyangwa se kuramya mu mwaka wa 2014 hanyuma mu 2018 ni bwo nashoboye gutera intambwe ya mbere nkora indirimbo ya mbere ni bwo natangiye gukora ku ndirimbo zanjye ari nabwo nakoze iya mbere".

Ben ageze kure akora umuziki ku giti cye

Indirimbo ya mbere yakoze yayise ’Namenye ko uri umwizerwa’, ikaba yibutsa ubwoko bw’Imana ko Kristo ari uwo kwizerwa no mu bihe bikomeye. Iya kabiri yayise ’Wangize uwawe’ ikaba irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko ari aba Kristo, ko bahinduriwe amateka. Iya gatatu ariyo aherutse gushyira hanze ni isengesho yasenze ry’umuntu wifuza kubona Kristo maze imitima yumye igahembuka ari nayo mpamvu yayise (Tukubone).

Mu kiganiro na INYARWANDA, Benjamin Manirakiza uzwi nka Ben yabajijwe niba gukora umuziki ku giti cye bitabangamira amatsinda asanzwe akoreramo umurimo w’Imana, asubiza agira ati "Ndizera ntacyo bibangamira kuko bivana no kwi-program nkamenya ngo hari igihe ndi mu bikorwa byanjye nkabimenyesha ubuyobozi no kumenya kubahiriza gahunda z’itsinda mbarizwamo".

Yunzemo ati "Njye itsinda ndifata nk’umutaka abantu benshi bahuriramo ariko dufite intego imwe yo kwamamaza Kristo hanyuma kuririmba buri wese ku giti cye bishobora kubihungabanya rimwe na rimwe bivanye na gahunda zitandukanye z’abahanzi babarizwamo ariko ntabwo umurimo w’Uwiteka wasenyuka kuko nyirawo ni Kristo".

Ku bijyanye n’intego ye mu muziki wo kuramya Imana, yagize ati "Intego yanjye ya mbere ni uko nkomeza kwamamaza Kristo biciye mu bihangano byanjye. Ikindi ndi gukora kuri Album muzagenda mubona indirimbo zitandukanye ziyiriho nzagenda mbagezaho kugeza nyujuje".

Ben afite intego yo kwamamaza Yesu binyuze mu muziki

REBA HANO ’TUKUBONE’ INDIRIMBO NSHYA YA BEN

Source: Inyarwanda.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?