Baho ubuzima bwo gukunda Imana

Kwamamaza

agakiza

Baho ubuzima bwo gukunda Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-04-15 03:48:36


Baho ubuzima bwo gukunda Imana

Ariko imigani itari iy’Imana n’iy’abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo (1Timoteyo 4:7-8)

Niba waravutse ubwa kabiri, ntibyagombye kugorana ko uwitegereje ubuzima bwawe wese abona ko uri umwana w’Imana. Ugomba kubaho ubuzima busukuye ku byerekeranye n’ubwitange ufitiye Umwami. Turebye kuri uyu murongo twasomye, gukunda Imana ntabwo bivuga gukiranuka kuri mu mutima wawe, ahubwo bivuga ibyo ukora bishobora kugaragara inyuma.

Umuntu ukunda Imana agira ubuzima bigaragara koko ko yitangiye Umwami Imana, hariho ahantu udashobora kumusanga, hariho n’ibintu adashobora gukora cyangwa kuvuga. N’iyo ageze ahantu hari abatizera, bihita bigaragara ko umuntu uteye ukundi yahageze. Kandi hari n’ibikorwa byo gukunda Imana ukeneye kwitabira muri urwo rwego rwo kwiha Umwami.

Kugira gahunda yo kujya mu materaniro ni kimwe muri ibyo bikorwa byo gukunda Imana ugomba kwitoza ubishyizemo umutima. Ni ikintu cy’ingenzi mu kwitangira Imana kwawe. Yesu yajyaga iteka mu isinagogi igihe yari ku isi. Bibiliya iravuga iti: (Yesu) Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome (Luka 4:16). Ntabwo yasuzuguye ayo materaniro, kandi nawe ntiwagombye.

Ikindi gikorwa cyo gukunda Imana ni isengesho. Nanone Yesu yari umuntu usenga, inshuro nyinshi yarabyukaga kare mu gitondo agasenga (Mariko 1:35). Ese ugira gahunda yo gusenga ushyiraho umutima? Wagombye; hagombye kubaho ibihe usenga udafite ibikurangaza, ukazimya telephone yawe, ugafunga umuryango wawe byose ukabisiga hanze ugasenga. Ibi nabyo biri mu mibereho yawe yo gukunda Imana.

Ujye uhora wibuka ko abantu batabasha kureba umutima wawe ariko babasha kureba ibikorwa byawe. Aha niho gukunda Imana biziramo, erekana ubwitange ufitiye Imana weruye kandi ureke ubuzima bwawe bugaragaze ko uri uwa Yesu.

Inkomoko: “Urusobe rw’Ibiriho” Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?