Ba maso!Umwanzi wawe ni umunyabwenge

Kwamamaza

agakiza

Ba maso!Umwanzi wawe ni umunyabwenge


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-01 03:37:25


Ba maso!Umwanzi wawe ni umunyabwenge

Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera (1Petero 5:8).

Nyuma yo kuba umwanditsi mukuru wa gisirikare wa Encyclopedia Britannica, umwanditsi B. H. Liddell Hart, na we wabaye umusirikare mu ngabo z’Ubwongereza, yahatiwe kwiga amateka y’intambara. Amasomo ye n’ubushakashatsi bwe byerekanye akamaro k’icyo yise "inzira itaziguye".

Yavumbuye ko mu bihe byashize ari gake habonetse intsinzi mu ntambara mugihe abantu batewe batiteguye guhangana n’abanzi babo. Hart yasanze, buri gihe, intsinzi yatsindwaga n’ingabo babaga bahanganye byaraturukaga ku kuba zarapfukiranaga imigambi yabo ndetse zikaba zabatera mu gihe batiteguye.

Witondere ibitero by’uwo muhanganye:

Ni muri ubwo buryo, abakristo benshi bahura no gutsindwa kwinshi mu buzima bwabo kuko baba batiteguye kurwana intambara yo mu mwuka. Ntibita ku mwanzi wabo w’umunyabwenge, indyarya ndetse n’umubeshyi. Ntazabura uko atugabaho ibitero rimwe na rimwe binyuze mu butumwa buvanzemo kurwanya Ijambo ry’Imana. Satani azahiga intege nke zacu, kandi azatwinjiramo mugihe tutiteguye. Aho kudutera cyangwa kutwegera imbonankubone, ahubwo ashobora kwibasira umuryango cyangwa inshuti, amarangamutima, ubuzima bwacu, cyangwa ubukungu bwacu.

Witondere ibitero by’uwo muhanganye. Nk’’intare, arashaka umuhigo wo kurya. Nk’uko Pawulo abivuga ko Satani ameze nk’intare ihiga ishaka uwo iconcomera (Abefeso 6), menya neza ko ufite ingabo igukingira ari yo kwizera gukomeye. Baho ubuzima bwawe mu kuri kandi ugire "umutima wo gukiranuka" uvuge kandi ukore igikwiriye. Witwaze inkota y’Umwuka, ari yo Jambo ry’Imana, kandi ubeho ubuzima burangwa n’amasengesho.

Noneho, witonde uyu munsi! Kandi witegure ibitero. Nta gushidikanya ko bizabaho.

Isengesho ry’uyu munsi:

Data, mfasha kwitegura intambara zo mu mwuka. Fungura ibitekerezo byanjye n’umutima wanjye kugira ngo numve ibitero by’umwanzi. Mfasha gukomera mu mwuka kandi njye mpora nitwaje Ijambo ryawe. Mu izina rya Yesu. Amen.

Src: www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?