
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana "Asaph Worship Band", rikorera muri Zion Temple Celebration Centre Paruwase ya Nyarutarama ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ’The story’ ivuga ku nkuru nziza kurusha izindi zose zavuzwe ndetse n’indi zose zizavugwa.
kuri ubu iri tsinda ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya ryise ’The Story’ iri mu rurimi rw’Icyongereza. Aganira n’Inyarwanda, Adeline umuvugizi wa Asaph Worship Band yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya ikubiyemo ’inkuru ihebuje irenze izigeze ndetse n’izizavugwa zose’. Yavuze ko iyo nkuru ari iy’urupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo wishyuye ikiguzi cy’ibyaha by’abari mu Isi bose kugira ngo babeho ku bwe ari ibitambo bizima bishimwa n’Imana.
Asaph Worship Band mu ndirimbo nshya bise "The Story"
Yakomeje agira ati:"Ni indirimbo ivuga inkuru ihebuje irenze izigeze n’izizavugwa zose. Ni inkuru y’urukundo Imana yakunze abari mu isi. Ni inkuru ya Yesu Kristo umwana w’Imana nzima, umucunguzi w’isi, ivuga ko mu gupfa no mu kuzuka kwe, yishyuye ikiguzi cy’ibyaha byacu byose kugira ngo tubeho ku bwe turi ibitambo bizima bishimwa n’Imana".
Asaph Worship Band ni itsinda rifite umwihariko wo gukora indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw’Icyongereza. Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu, bamaze gukora Album eshatu. Album yabo ya mbere bayise ’Glorious Resurrection’, Album ya kabiri bayita ’Paid in Full’ naho Album ya gatatu bayita ’Living Sacrifice’. Pastor Jean Bosco Kanyangoga (Pastor JB) Umushumba wa Zion Temple Nyarutarama ni we mwanditsi w’indirimbo muri iri tsinda.
Video y’indirimbo "The Story" wayisanga hano:
Source: inyarwanda.com
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)