Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo.” Abalewi18:26
Ijambo ry’Imana uhereye mu isezerano rya kera ryerekana ko Imana iduhamagara igambiriye kudutandukanya mu myifatire n’abantu bo mu gihe cyacu. Niyo mpamvu uko tubonye uburyo tuzafatanya kureba iri jambo ritangizwa na (M/TWEBWEHO) mu amasezerano yombi, nk’uko bigaragara mu kinyarwanda ko ribwira abantu ryamaze gutandukanya n’abandi ribashakaho imbuto zitandukanye nabo.
Mbese ujya wibuka ko wahamagariwe gusa na Yesu utahamagariwe gusa n’abandi Mfasha tubaze ibyanditswe dushake igisubizo. Yesu yaragize ati: “Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.” Yohana 17:16
Imana yasobanuriye Abisirayeli neza ko impamvu yambuye igihugu bene cyo ikakibaha ari uko bakoze ibizira byinshi mu maso yayo, bityo ibasaba kwitandukanya n’ayo mahanga kuko gukora ibyo yakoraga byari buzatume nabo ibaca kandi koko niko byagenze.
Aho twasomye basabwe kwitondera amategeko y’Imana ndetse n’amateka yayo akubiyemo ibyo byemezo yagiye ifata mu gihe cyatambutse. Mbese wowe ubayeho ubuzima bwitondera ibyo Imana yavuze ? (mu kazi, mu ishuri, mu murimo wayo, etc…)
Isuzume urebe niba ufite itandukaniro n’abadakijijwe kuko niko ijambo ry’Imana ribidusaba kandi rikabidushoboza kubwo kuryitondera kuko Yesu yaragize ati: “Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.” Yohana 17:16
Source:Cepurnyarugenge.org
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)