Anorexia: Icyago cyibasira abantu bifuza(...)

Kwamamaza

agakiza

Anorexia: Icyago cyibasira abantu bifuza kugabanya no kuringaniza ibiro.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-01-07 07:14:21


Anorexia: Icyago cyibasira abantu bifuza kugabanya no kuringaniza ibiro.

Anorexia ni imyitwarire n’imitekerereze itari myiza, umuntu agira mu bijyanye n’uko afata amafunguro, kubwo kugira ubwoba n’ibyiyumviro byuko umuntu afite ibiro byinshi, bityo mu gushaka kubigabanya no kwirinda kubyongera, umuntu akaba yagira imyitwarire itari myiza mu bijyanye n’uburyo afatamo amafunguro.

Ubushakashatsi butandukanye, bugaragaza ko Anorexia ikunze kwibasira abantu bakiri bato, cyane cyane igitsina gore kubwo gushaka kugaragara neza, mbese kugaragara badafite ibiro byinshi.

Imwe muri iyo myitwarire twavugamo nko kutarya mu gihe umuntu ashonje, ndetse no kugaragaragaza ko adashoje, mbese akanga ibiryo mu buryo bushoboka bwose, gukora imyitozo ngorora mubiri igoranye, nyuma yo gufata amafunguro,gukora imirimo y’ingufu, kugerageza kugarura ibyo yariye biciye mu nzira mbi nko kwirutsa n’ibindi.
Iyi myitwarire igira ingaruka mbi mu buzima bw’umuntu, nkuko twabivuze haruguru ko atari myiza, dore zimwe mu ngorane zishobora guterwa na Anorexia:

 Urupfu: Iyi myitwarire, iyo idakosowe, umuntu ashobora kubitakarizamo ubuzima, yibwiraga ko ari guharanira kugaragara neza
 Gutakaza ibiro mu buryo bukabije
 Anemia: Kubura amaraso ni ikibazo kiza ku isonga ku bantu bafite iyi myitwarire
 Ibibazo bitandukanye bishobora kwibasira umutuima, nko gutera nabi k’umutima, guhagarara k’umutima n’ibindi.
 Guhorana umuniro ukabije
 Umuduko w’amaraso uri hasi
 Kugira agahinda gakabije
 Kugira umwuma no kuma mu kanywa
 Kugira ikibazo cy’impatwe gihoraho
 Kugwa igihumure inshuro nyinshi
 Kubura ibitotsi hafi ya buri joro
 Kubura imihango ku bagore n’abakobwa
 Ibindi

Ushobora gusanga nawe wajyaga ugira imyitwarire nk’iyi, cyangwa ukaba uzi ufite iyi myitwarire,ni byiza kuyizibukira, kuko izana akaga gakomeye mu mubuzima, ni byiza gusobanukirwa uburyo bwiza bwemewe,bwo kugabanya no kuringniza ibiro, aho kwiyicisha inzara no kugira indi myitwarire mibi, kuko ihamagara akaga gakomeye mu buzima.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?