Amazi ya mugitondo, ingenzi ku buzima(...)

Kwamamaza

agakiza

Amazi ya mugitondo, ingenzi ku buzima bwawe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-07-19 04:27:41


Amazi ya mugitondo, ingenzi ku buzima bwawe

Ubusanzwe tuzi neza ko amazi agize 65% by’umubiri wacu’ aya mazi rero atabonetse mu mubiri nta rugingo na rumwe rwakora neza, bishatse kuvuga ko ari byiza cyane kunywa amazi menshi kugirango umubiri ubashe gukora neza
Gusa nanone hari ikindi kintu abantu batari bazi kandi cy’ingenzi ku buzima bwacu
Iyo umuntu aryamye nijoro, umubiri utakaza amazi menshi cyane kandi y’ingenzi ndetse n’’imyanda ikarushaho kwiyongera mu mubiri wacu ni byiza rero kubyuka mu gitondo umuntu ashaka uko yagarura amazi yatakaje ndetse akavana n’imyanda mu mubiri

Icyo usabwa gukora rero nta kindi ni ukunywa ikirahuri cy’amazi ukibyuka kuko ngo bifasha umubiri kugubwa neza cyane

Reka turebere hamwe bimwe mu byo amazi ya mugitondo akora mu mubiri wacu:
Bigabanya acide mu gifu: acide iba nyinshi mu gifu kubera ko hari ibyo kurya umuntu aba yafashe byiganjemo ya acide n’ubundi, abahanga mu by’ubuzima rero bavug ko kunywa ikirahuri cy’amazi ukibyuka bifasha mu kugabanya ya acide yo mu gifu

Birinda kugugarara munda: kugugarara ni kimwe mu bibazo abantu bakunze guhura nacyo bitewe no kubura amazi mu mubiri ndetse no gukora nabi kw’igifu, abahanga rero bavuga ko kunywa igikombe cy’amazi ukibyuka bifasha kurinda kugugarara munda, umuntu akabasha kwituma neza ndetse n’igogora rikagenda neza

Bifasha kugabanya ibiro: kunywa amazi buri gitondo mbere y’uko ufata ifunguro rya mugitondo bifasha kugabanya ingano y’ibyo uri bufate mugitondo bityo bikanagufasha kutiyongera ibiro bya hato na hato

Bituma uruhu rwo mu maso rusa neza: nubwo ushobora gukoresha iby mirenge ku ntenyo ngo urashaka ubwiza bwo mu maso cyanga seukanabushakira mu kwisiga cyane ngo urebe ko mu maso hawe hacya ntago bizaguhira nkuko ushobora kujya winywera amazi buri gitondo ukimara kubyuka

Birinda kurwara impyiko: amazi ni ingenzi cyane ku mpyiko zacu kuko azifasha kuyungurura imwe mu myanda iba iri mu mubiri wacu biciye mu nkari, niyo mpamvu rero ukwiye kujya unywa amazi angana na litilo imwe n’igice cyangwa 2 buri munsi kugirango ufashe impyiko gukora akazi kazo

Src: santeplusmag.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?