Amateka yaranze intwari yo kwizera James(...)

Kwamamaza

agakiza

Amateka yaranze intwari yo kwizera James Clerk Maxwell


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-05-10 08:58:35


Amateka yaranze intwari yo kwizera James Clerk Maxwell

James Clerk Maxwell intwari yo kwizera akaba n’umuhanga mu bugenge (physics) wageze kuri byinshi ku buryo Einstein yari afite ifoto ya Maxwell ku rukuta rwe kugira ngo amwigireho byinshi bimuzamura. Mu buryo bufatika, ubushishozi bwa Maxwell ku mahame ya electromagnetism bwashyizeho urufatiro rw’isi yacu ya none mu mikorere ya: radiyo, televiziyo, telefone zigendanwa na murandasi (internet).

James Clerk Maxwell yavutse mu 1831 muri Edinburgh, Scotland. Yari umwana ufite amatsiko adasanzwe, Maxwell yakoze iperereza ku bintu byose yashoboraga kubona. Yakuriye mu rugo rwa gikristo rufite imyemerere yimbitse kandi afite imyaka umunani yashoboraga kuvuga imirongo 176 yose ya Zaburi ya 119! Ibi byose yabyigishwaga na Nyina, uyu mubyeyi we yapfuye Maxwell afite imyaka umunani. Yatangiriye kwiga mu ishuri ryitwa Ednburgh Academy hanyuma, kuva ku myaka 16, yakomereje muri Kaminuza ya Edinburgh.

Mu 1850 Maxwell yagiye kwiga muri Kaminuza ya Cambridge (Cambridge University). Agezeyo, yashyize imabaraga mu myizerere ye ya gikristo mu buryo bwimbitse, nyuma yo guhinduka, yafashe kwizera gukuze kandi kwiteguye kwihanganira ubuzima bwe bwose. Mu 1854 yahawe impamyabumenyi mu mibare (mathematics) atangira umwuga wo kwigisha n’ubushakashatsi muri Cambridge. Yazamutse vuba mu bumenyi bwa siyansi, mu 1856 agirwa Professor muri Aberdeen afite imyaka 25.

Mu 1857, Maxwell yashakanye na Katherine Dewar kandi basangiye ukwemera gukomeye kwa gikristo. Hariho inyandiko nyinshi yandikiwe Katherine aho Maxwell avuga ku bice bya Bibiliya yari azi ko bajyaga basomera hamwe.

Mu 1860 Maxwell yimukiye muri King’s College, London, aho yakoraga mu bijyanye no gushakisha ibibazo bijyanye n’amashanyarazi na magnetisme. I Londres yamenyanye n’umusaza Michael Faraday. N’ubwo yahuye n’abantu batandukanye cyane, twavuga ko niba Faraday yiganje muri physics y’igice cya mbere cy’ikinyejana cya cumi n’icyenda, Maxwell ni we wagaragaye mu gice cya kabiri.

Yagizwe Porofeseri wa mbere w’ubugenge (Physics) muri Cambridge mu 1871. Aho ni ho yashinze Laboratoire ya Cavendish (Cavendish Laboratory), ikigo cyagombaga kumenyekana cyane nk’ikigo cy’ubugenge, gitanga ibihembo 30 bya Nobel. Ukwizera kwa Maxwell ku giti cye gushobora kugaragara mu buryo yanditse agendeye kuri Zaburi 111: 2: 2 “Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye, irondorwa n’abayishimira bose.

Mu 1879 ubuzima bwa Maxwell bwagenze nabi kuko yarwaye kanseri maze apfa kuwa 5 Ugushingo afite imyaka 48. Minisitiri wamusuye mu byumweru bye bya nyuma by’ubuzima bwe yatangaje ko yamaze iminsi ye ya nyuma afite kwizera gukomeye ’ubutumwa bwiza bw’Umukiza’.

Maxwell yatangaje ku mugaragaro imyizerere ye ya gikristo kandi yari azi Bibiliya ye ku buryo abantu benshi bemeraga ko yafashe mu mutwe byinshi. Ibye na byo byari ukwemera kw’ubwenge: Maxwell yashoboraga kandi yabashije kuganira kuri tewolojiya n’abasenyeri (bishops). Yari umuvugabutumwa mu itorero Peresibiteriyeni kandi mu myaka ye ya nyuma yabaye umukuru w’itorero. Ukurikije imico ye,yarashimiwe cyane kubera ituze, urwenya, ubuntu no kwicisha bugufi.

Maxwell ni intwari yo kwizera kuko yahujije ukwemera kwe kwa gikristo na siyanse yo mu rwego rwo hejuru yakoze kandi byose bikagenda neza.

Dore ibintu bitatu bitangaje twamwigiraho:

Icya mbere, ukwizera kwa Maxwell kwaramunyuze. Hano yari umwe mu bahanga mu gutekereza iby’ubwenge bahoraga bibaza buri kintu cyose cy’ukuntu isanzure rikora. Nyamara yubatse ubuzima bwe bw’ubukristo agendeye kuri Bibiliya kandi akomeza kunyurwa ku buryo. Ntabwo aribyo na Maxwell: yari umuntu wiyemeje kunyurwa no kwizera kwe kwa gikristo.

Icya kabiri, Ukwizera kwa Maxwell kwaramuzamuye. Kwizera kwe kwa gikristo kwamuhaye urwego rukomeye mu bushakashatsi bwe.Yizeraga ko kubera ko isanzure ryaremwe n’Imana kandi ko abantu baremwe mu ishusho y’Imana, byari bifite ishingiro rwose kandi tugomba - kugerageza kumva isanzure.

Icya gatatu, kwizera kwa Maxwell kwaramushyigikiye: Yatakaje nyina yakundaga cyane afite imyaka umunani, yapfushije se wamukundaga afite imyaka 20, kandi urushako rwe ntirwagenze neza cyane kuko ntibabyaye. Mu myaka mirongo ine, umugore we yararembye cyane kandi n’ubwo yagerageje kumufasha byarangiye indwara imwishe. Nyamara muri ibi bigeragezo bikaze dusanga Maxwell yarizeye asubiramo Bibiliya kandi ashimira ko yari azi Imana muri Kristo.

Muri macye Einstein yavuze ko ibyo yagezeho ari ukubera ko ’yigiye kuri Maxwell’. Maxwell na we, yigiye kuri Faraday. Ubwa nyuma, icy’ingenzi cyane ni uko James Clerk Maxwell yigiye ku birenge bya Kristo kandi natwe tugomba kubikora dutyo.

Source: www.canonjjohn.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?