Amateka yaranze intwari yo kwizera Gladys(...)

Kwamamaza

agakiza

Amateka yaranze intwari yo kwizera Gladys Aylward


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-09 07:19:49


Amateka yaranze intwari yo kwizera Gladys Aylward

Gladys Aylward yari umukozi wo mu rugo, yavukiye mu Bwongereza niho yakuriye mu buzima butoroshye, ariko aza gukizwa aba umukristo. N’ubwo yari afite igara rito, ntibyamubujije kugambirira gutangaza ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi bityo abantu baza kuri Kristo kandi yabigezeho bimuhesha kuba umwe mu ntwari zo kwizera.

Igihe nakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye mu 1975 ibyo kurya byanjye by’umwuka byari ugusoma Bibiliya hamwe n’amateka ya gikristo. Ubuzima bumwe bwankoze ku mutima ni ubwa Gladys Aylward, umumisiyoneri udasanzwe mu Bushinwa kuva mu 1932 kugeza 1949.

Gladys yavukiye mu Bwongereza mu majyaruguru ya London mu 1902 mu muryango w’abakozi kandi ntiyabashije kwiga. Yari umugore muto. Yakoraga nk’umukozi wo mu rugo, nyuma yo gukizwa akaba umukristo, yafashe icyifuzo cyo kugeza ubutumwa bwiza mu Bushinwa. Yagejeje ubusabe bwe ku babishinzwe imbere mu Bwongereza abamenyesha ko ashaka kujya kuvuga ubutumwa mu Bushinwa. Mugihe cy’amezi atatu basuzumye ubusabe bwe. Baramwangiye kubera ko babonaga atazashobora kwiga ururimi rw’igishinwa kandi ko adashobora guhangana n’ubuzima bwo muri icyo gihugu. Gladys yacitse intege asubira mu rugo ariko icyerekezo cye cyo kujya mu Bushinwa cyamugumyemo ndetse agishyiramo imbaraga.

Hashize igihe, yumvise umumisiyoneri ugeze mu za bukuru uri mu Bushinwa ukeneye umuntu umufasha.Wakwibaza ngo yagezeyo ate? Nta shyirahamwe ritwara abantu yari afite ryo kumushyigikira kandi ntabwo yari afite amafaranga yo kwishyura ubwato. Mu 1932 rero, Gladys yahisemo kujya mu Bushinwa muri gari ya moshi.Yanyuze agera i Vladivostok. Rwari urugendo ruteje akaga kuko bageze mu burasirazuba bwarwo yasanze yafatiwe mu mirwano hagati y’Uburusiya n’Ubushinwa. Nyuma y’ibyumweru bitanu nigice arokoka ibyo byago byose, yageze aho yerekeza i Yangcheng mu Bushinwa rwagati.

Gladys yagumanye n’uwo mu misiyoneri ugeze mu za bukuru, Gladys yahise amenya ururimi n’umuco byo mu Bushinwa ndetse atora imyambarire yaho kuburyo mu minsi itarambiranye yari amaze kumenya kuvuga igishinwa, si ibyo gusa ahubwo yari azi n’indangagaciro nziza zaho uko ari umunani: Urukundo, ingeso nziza, ubwitonzi, kwihanganirana, ubudahemuka, ukuri, ubwiza no kwitanga. Ibi byamubereye intandaro yo gusangiza abantu ubutumwa bwiza, kandi mu myaka micye yakurikiyeho Gladys yabashije kuzana abantu benshi kuri Kristo.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bemeje ubusabe bwa Gladys bamuha uburenganzira bwo kubwira abagore n’abakobwa ibya Yesu mu gihe cy’akazi ke. Yahamagariwe kandi kugira uruhare mu guhosha imyigaragambyo yo muri gereza yari ifungiyemo abicanyi kandi ntiyahosheje imvururu gusa ahubwo yabashije gutuma imfungwa ziteza mbere.Gladys yahise aboneraho gufasha imfubyi ku buryo buhambaye. Imbaraga yakoresheje mu gufasha abantu zamuhesheje izina ’Ai-weh-deh’ bisobanura ’Umuntu mwiza’.

Kugeza mu 1937, Ubushinwa bwari bwaragize uruhare mu ntambara itoroshye kandi y’amaraso hagati ya guverinoma, inyeshyamba z’abakomunisiti ziyobowe na Mao Tse Tung n’ingabo z’Abayapani. Kubera ko Gladys yashakaga kumenyana n’abo yakoreraga, yaretse ubwenegihugu bw’Ubwongereza maze aba umuturage w’Ubushinwa nyuma byaje kumuviramo kuba ku rutonde rw’abashakishwa n’Ubuyapani.

Intambara yarushijeho gukomera maze Gladys akomeretswa n’igisasu barashe. Amaze kubona ko imfubyi ze zigomba kugwa mu mirwano, yayoboye abana barenga ijana mu rugendo rukomeye rwambukiranya imisozi bajya mu gace karimo umutekano. Nyuma y’iminsi 27, Gladys yaje kugeza abana mu kigo cy’imfubyi kiri hakurya y’aho intambara yaberaga. Aha yahahuriye n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’indwara ya typhus.

Nubwo Gladys yakize agakomeza akazi ke no guhamya Kristo mu tundi turere tw’Ubushinwa, ibyo yari yarabonye byagize ingaruka ku buzima bwe maze mu 1949 asubira mu Bwongereza. Nubwo yashakaga gusubira mu Bushinwa, guverinoma nshya y’abakomunisiti yarwanyaga ubukristo (christianity) bituma kugaruka bidashoboka. Gladys yakomeje kuba mu Bwongereza, abwiriza ubutumwa bwiza ariko mbere yuko ajya mu Bwongereza yashinze ikigo cy’imfubyi cyitwa “Gladys Aylward” aricyo yakomeje gukoreramo kugeza apfuye mu 1970.

Inkuru idasanzwe ya Gladys yabaye ingingo yiganje mu gitabo“Small Woman” bisobanuye “Umugore Muto”, cyanditswe na Alan Burgess. Iki gitabo cyaragurishijwe cyane kandi bagikinnyemo filime yiswe “The Inn of the Sixth Happiness, yasohotse mu 1958. Iyi filime yamenyekanishije cyane Gladys kuko yagaragazaga uburyo yakundaga ubutumwa bwiza yabwirizaga.

Ubuzima bwa Gladys Aylward bwuzuye ingeso nziza: Ubutwari, impuhwe no kwiyemeza bidasanzwe. Dore ibintu bitatu by’ingenzi namwigiyeho:

Ikintu cya mbere GladysYari afite inzara n’inyota ubuzima bwe bwose kubona abagabo n’abagore bo hirya no hino ku isi baza kuri Yesu. Abamusimbuye bari he muri iki gihe? Itorero rikeneye cyane abantu bafite ishyaka ryo kumenyesha abantu ubutumwa bwiza.

Icya kabiri, Gladys Aylward ni urugero rwo kwizera ku bantu bashidikanya. Yari afite kwizera kumutera imbaraga zo guhangana n’ibibazo no gutsinda inzitizi zose yahuraga na zo.

Icya gatatu, Gladys Aylward ni inkomezi ku bacitse intege. Gladys yari umugore muto wibonaga ubwe ko asanzwe. N’ubwo bimeze bityo Gladys yashyize ibyiringiro bye ku Mana kandi yamukoresheje mu buryo budasanzwe. Yahuye n’inzitizi zisukiranya, nyamara muri Kristo yarazitsinze zose.

Mu mibereho ye ya gikristo Gladys yishingikirije ku rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga” Aya magambo yari inkomezi ku buzima bwe. Reka natwe tuyagire intego y’ubuzima bwacu.

Source: www.canonjjohn.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?