
Ubuzima n’amateka byaranze intumwa 12 za Yesu
Yesu yatoranyije mu bigishwa be abantu 12 abita intumwa kugirango...
Ikintu cy’ingenzi cyane si ukumenya uko intumwa za Yesu zapfuye, icy’ingenzi ni uko bose bari biteguye gupfa ku bwo kwizera kwabo. Iyo Yesu aba atarazutse, intumwa ze zari kubimenya kandi muri bo nta n’umwe wari kwemera gupfira Yesu. Icyatumye bemera kwicwa nabi bakanga kwihakana Yesu bigaragaza ko ari abahamya b’umuzuko we.
Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe amaherezo ya buri ntumwa n’urupfu yapuye kugirango turusheho kumenya agaciro k’amaraso ya Yesu Kristo kuko ubutwari bw’izi ntumwa ntibugereranywa kandi ntawari kubyishoboza adafite imbaraga z’umwuka wera zimushoboza guhamya Yesu kugeza ku gupfa kwabo.
YOHANA: bamucaniriye mu ngunguru ya mavuta aho gushya avamo yabaye umusore kandi bamutetse ari umusaza. Babonye adapfuye ,bajya kumuta kukirwa cya patimosi, Uwiteka nabwo amurindirayo akajya agaburirwa n’ibyiyoni .
Ku kirwa Patimosi niho yandikiye ibyahishuwe yibereye muri uwo mwiherero kugeza ubwo yagaruwe muri Efeso aho yandikiye inzandiko 3 za yohana. niwewenyine wapfuye ashaje azize urw’ikirago.
MATIYASI (niwe wasimbuye yuda): bamuteye amabuye amaze gushiramo umwuka bamuca igihanga.
SIMONI ZEROTE: yiciwe muri Africa bamukereje Urukerezo
YAKOBO (murumuna wa Yesu): Bamuhanuye ku gasongero ku rusengero yikubita hasi atangiye gusamba bamuhurizaho amahiri arapfa . Ibyo byabereye Iyerusaremu.
TADEYO: baramurashe bamutsinda ahitwa Ifenisia avuye kuvuga ubutumwa I Buyuda n’I Mesopotamia.
THOMAS: yatewe amacumu ku manywa y’ihangu avuye kuvuga ubutumwa mu buhinde (na n’ubu mu buhinde umusozi bamwiciyeho barawumwitiriye :st-thomas)
MATAYO :niwe bitaga lewi ;uyu we yasogoswe nk’ihene yicishwa ibyuma.
BARUTOROMAYO : bamushishuyeho uruhu arimuzima ubwo baribasanze avuga ubutumwa bwiza. Bamaze kumukuraho uruhu amara iminsi itatu abona gupfa.
FILIPO : yabambwe kugiti ahitwa I Thierapolis. ahambwa na Bartoromayo
ANDEREYA: Yiciwe I Constantinople nawe bamubambye ku giti. yahambwe n’uwitwa maximilien.
SIMONI Petero: yari uw’I betisida h’i Galileya ) yabambwe ku musaraba acuritswe ,agwa i Roma ho muri butaliyani.
Benedata, dukwiye gusaba Imana ikaduha imbaraga zo kuyihamya haba mu byiza ndetse by’umwiariko mu gihe cy’amakuba tukayinambaho ntituyihakane kandi Yesu yaravuze ati: “abampamiriza mu maso y’abantu nanjye nzabahamiriza mu maso ya data wo mu ijuru.”
Source: www.gotquestions.org
Vestine agakiza.org
Yesu yatoranyije mu bigishwa be abantu 12 abita intumwa kugirango...
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge...
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge...
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge...
Ibitekerezo (0)