Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Umuvugabutumwa D.R. Harrison yagaragaye kuri televiziyo CBN kugira ngo avuge uburyo iki ari igihe cyiza kugirango Imana ikize imitima y’abantu. Ibi bikaba bibera muri Leta ya Georgia yo hagati.
Imana irimo kugenda muri Georgia rwagati. Ubu hashize ibyumweru byinshi, abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraniye mu mujyi muto wa Roberta, uherereye mu gice cy’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Macon, ni mu giterane cy’ububyutse kiri kubera muri Leta ya Geogia rwagati.
Ubu ububyutse buri mu cyumweru cyabwo cya karindwi, hateganijwe ko icyumweru cya munani kizatangira ku wa mbere. Ariko ububyutse ubwabwo bwagaragaye hakiri kare.
Umuvugabutumwa D.R Harrison ubarizwa muri Minisiteri yitwa " Voice of Hope Evangelistic Ministries told " mu kiganiro yagiranye na CBN yavuze ko roho z’abantu zatangiye gukira.
Harrison akomeza agira ati: "Kandi COVID-19 itangiye kwamamara cyane, twatangiye gusenga no gushaka mu maso h’Imana". "Kandi ikintu kimwe kiganisha ku kindi, maze abacuruzi n’abaturage batangira gukoranira hafi aho ngo bashake ubwiza bw’Imana."
Yashimangiye ati: "Kandi ku ya 1 Kamena, twatangije iteraniro rya mbere, kandi Imana yigaragaje mu buryo butangaje."
Harrison yavuze ko abantu barenga 250 bemeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo ubwo bari mu ihema ihema bakurikirana inyigisho.
D.R Harrison aragira ati: "Turimo tuvuga ku basinzi, abanywa ibiyobyabwenge. "Umugabo umwe ufite imyaka 79 wagendaga mu nzira n’umukecuru w’imyaka 83 bavutse ubwa kabiri."
Yakomeje agira ati: "Abantu barimo gukizwa, kandi Imana igenda mu buryo butangaje." "Ntabwo byoroshye gusobanura ibitangaza Imana irimo gukora."
Harrison yavuze kandi ko imiryango irimo gusubirana , kandi n’abari baratandukanye urushako rwabo rugasubirana bakongera kubana amahoro.
Umuvugabutumwa yatangarije CBN News ko serivisi z’ububyutse zitabirwa n’abantu baturutse muri Amerika kandi bakurikiranwa ku rubuga n’abantu baturutse muri leta 50 zose ndetse n’ibihugu birenga 15 ku isi. Yavuze ko agakiza gakorwa binyuze kuri interineti.
Harrison yaravuze ati: "Hagati y’akajagari n’ibigoranye byose a, Imana iracyariho; iracyari ku ntebe y’ubwami, kandi ububyutse buracyashoboka".
Yanditse kuri imeri ko kugeza ubu, amatorero 150 yunze ubumwe mu gushaka "Mu maso h’ Imana no gukanguka."
Ati: "Ububyutse bwose bwabayeho mu mateka, buri gihe bwaje bunyuze no mu Ijambo ry’Imana kandiburigihe ibintu byabaga bigoranye". "Kandi twese dushobora kwemeranya ko Amerika ikeneyeagakiza, kandi ni igihe cyizakugirango Imana itange ububyutse bukomeye.
Hamwe n’amarangaamutima menshi, Harrison yakomeje agir ati: "Ni igihe cyiza kugira ngo Imana yohereze imbaraga zayo kandi ihabwe icyubahiro ndetse ubwoko bwayo buyigarukire kandi bihane ibyaha byabo. Ibyiringiro uyu munsi biracyari mu Mwami Yesu Kristokuko niwe muti w’ibibazo byacu byose."
Source: www1.cbn.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)