Albert Niyonsaba yasohoye indirimbo nshya(...)

Kwamamaza

agakiza

Albert Niyonsaba yasohoye indirimbo nshya yise “NTA WUNDI”


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-02-14 12:36:28


Albert Niyonsaba yasohoye indirimbo nshya yise “NTA WUNDI”

Albert Niyonsaba ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe kandi barimo gukora cyane muri ino minsi aho bigaragarira mu ndirimbo arimo kugenda avana muri studio agahita azigeza ku bakunzi be ndetse n’ibitaramo bitandukanye agenda atumirwamo.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Gashyantare 2014 ni bwo iyo ndirimbo yageze ahagaragara. Mu kiganiro twagiranye n’uyu musore Albert, yadutangarije ko indirimbo ye “NTA WUNDI” ari bwo yabashije kuyikura muri studio, akaba yahise yifuza kuyigeza ku bakunzi be ndetse n’abakunda ibihangano byaririmbiwe Imana muri rusange.

Umuhanzi Albert NIYONSABA akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kacyiru (Kanserege). Kugeza ubu aratangaza ko abakunzi be abafitiye byinshi kandi byiza arimo kubategurira muri uyu mwaka wa 2014. Twibutse ko uyu muhanzi aririmba Live (yicurangira), ari na ko karusho ku bandi bahanzi benshi tumenyereye.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?