Akira ubuzima bwose nk’uko buje

Kwamamaza

agakiza

Akira ubuzima bwose nk’uko buje


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-08 07:11:56


Akira ubuzima bwose nk’uko buje

Mu mibereho yacu ya buri munsi, duhura na byinshi bimwe biza ari byiza, ibindi bikaza ari bibi ndetse bitunguranye. Mugihe cy’ibyiza, birakwiye gushima Imana. Ariko nk’abakristo dukwiye kumenya ko tugomba kwakira ubuzima bwose nk’uko buje, turi mu isi imibabaro ntizashira, ahubwo dusenge dusaba Imana kudufasha no kuduha imbaraga zo guhangana n’ibikomeye bitugeraho.

Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo (Matayo 6:34).

Kimwe n’abandi bantu benshi, nagerageje kurwanya ibintu ntashobora guhindura na gato. Umunsi umwe, Umukiza yarambwiye ati:"Joyce, iga gufata ubuzima bwose nk’uko buje". Ndizera ko ari isomo kuri buri wese muri twe. Imana iratubwira ngo tureke kurwana intambara dushaka guhagarika ibintu tudashoboye guhindura.

Imana yaduhaye ubushobozi bwo kwihanganira ubuzima uko buje kose

Niba mu rugendo twisanga imodoka zabaye nyinshi mu muhanda, ugasanga habayeho impanuka zitunguranye, ntacyo byadufasha kwivumbura no gushaka kurwanya icyo kintu. Igihe gusa cyangwa imbaraga z’Imana zidasanzwe nizo zishobora guhindura ibintu. Kuki tutakwitonda ahubwo tukagerageza gukoresha neza icyo gihe turimo?

Imana yaduhaye imbaraga zo kwihanganira ubuzima uko buje kose, niyo mpamvu itubwira kwita kuri uyu munsi. Imana izi neza ko nitumara umwanya munini duhangayikishijwe n’ibintu bitaduturutseho kandi tudashoboye guhindura, tuzahita tugwa ku buryo bwihuse kandi amaherezo yacu akaba kurimbuka.

Mubyukuri, ntukwiye gutakaza igihe cyawe ugerageza guhindura cyangwa kugenzura ibintu bitari mu bubasha bwawe. Itware neza mu bintu Imana yagushyize imbere uyu munsi kandi ureke yite ku bisigaye.

Muri macye, ntitukiganyire twibaza uko ejo tuzamera cyangwa mu gihe duhuye n’ibikomeye ngo dushake kwirwanirira, ahubwo twige kunyurwa no kwakira ubuzima bwose uko buje hatabayeho kwivovota no gushaka kwicira inzira kuko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.

Isengesho ry’uyu munsi

Mukiza, menye ko ntashoboye kugenzura ibintu byose, ariko nshobora kukwizera. Mfashe icyemezo cyo gukora ibishoboka byose nkakira ndetse nkitwara neza mu byo umpaye hanyuma nkakuragiza ibisigaye bose. Amen!

Source: topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?