Akamaro ko kubanza amazi mu gifu

Kwamamaza

agakiza

Akamaro ko kubanza amazi mu gifu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-11-12 04:37:28


Akamaro ko kubanza amazi mu gifu

Akenshi dukunda kunywa amazi ari uko dufite inyota, cyangwa se nyuma y’ifunguro ariko dukwiye kumenya ko biba byiza kunywa amazi mbere yo kurya cyangwa kunywa ibindi binyobwa kuko amazi afasha umubiri gusohora imyanda, yongerera umubiri imbaraga, avura umutwe kandi amazi afasha mu kugabanya ibiro.

Umubiri wacu ugizwe na 70% by’amazi kandi umumaro w’amazi ni ntagereranywa ku buzima bw’umuntu. amazi ni umwami w’umubiri wacu kuko ari ingenzi cyane mu gutuma ingingo z’umubiri zibasha gukora neza.

Amazi ni ikinyobwa cyiza gishobora kumara inyota, kunywa amazi mu gifu kirimo ubusa bishobora gukemura ibibazo byinshi mu mubiri w’umuntu.

Amazi yihutisha imikorere y’umubiri:
Kunywa amazi mbere yo kugira ikindi ushyira mu gifu bifasha igogora gukorwa neza kandi bigafasha ku bantu bashaka kugabanya ibiro. Tugirwa inama yo kunwa nibura litiro enye ku munsi kugirango umubiri wacu urusheho kugubwa neza.

Kubanza amazi mu gifu byongera inzara:
Buri wese azi ko ari ingenzi gufata ifunguro kandi ku gihe, kunywa amazi nta kindi kintu urashyira mu gifu byongera ubushake bwo kurya.

Kunywa amazi birinda umuntu kurwara umutwe:
Imwe mu mpamvu zituma abantu benshi barwara umutwe ni ukubera kutanywa amazi ahagije.umwuma ni kimwe mu bitera uburwayi bw’umutwe bityo rero kunywa ikirahuri cy’amazi mu gitondo bikurinda kurwara umutwe ikindi birinda umuntu guhumeka nabi.

Kunywa amazi byongerera umubiri imbaraga:
Niba wumva nta mbaraga mu mubiri, ukwiriye kunywa ikirahuri kirekire cy’amazi. Kunywa amazi nta kindi kintu wabanje gushyira mu gifu byongera ikorwa ry’abasirikare batukura babasha kuzana umwuka mwiza (oxygene) mu maraso, ibi bisobanura ko imbaraga zihita ziyongera.

Kunywa amazi bifasha kugabanya ibiro
Kunywa amaze menshi bishobora kugufasha kugabanya ibiro. Kunywa amazi menshi nta ngaruka mbi bishobora kukugiraho, by’akarusho kuyanywa nta kindi kintu kiri mu gifu,bifasha gusohora imyanda mu mubiri kandi amazi afite ubushobozi bwo gushongesha ibinure bitera umubyibuho.

Amazi yongera ubudahangarwa bw’umubiri:
Tuzi neza ko amazi ari ingenzi ku buzima bwacu. Ikindi dukwiye kumenya ni uko kumenyera kunywa amazi ku gihe kandi akaba ariyo tubanza mu gifu bifite ubushobozi bwo kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri kandi bikaturinda infections.

Kunywa amazi ni umuti ushobora gukiza uburwayi butandukanye harimo indwara y’igifu, iyo unywa amazi kenshi uba urinze igifu cyawe guhura n’uburwayi butandukanye.

Kunywa amazi menshi bikesha uruhu
Niba ushaka ko uruhu rwawe rusa neza, kunywa amazi bishobora kugufasha kubigeraho. Mugihe ufite uburozi bwinshi mu mubiri wawe, ukwiye kwibanda ku kunywa amazi kenshi kuko amazi afasha umubiri gusohora ubwo burozi hanyuma uruhu rwawe rugasigara rumerewe neza.

Nyuma yo kubona umumaro utangaje wo kunywa amazi mbere yo kugira ikindi turya cyangwa tunywa ni ingenzi cyane kuko bituma umubiri wacu ugubwa neza bityo tukarangwa no kugira amagara mazima.

Source: www.curejoy.com
Vestine agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?