Afghanistan: Abakristo barasaba abizera bose(...)

Kwamamaza

agakiza

Afghanistan: Abakristo barasaba abizera bose ku isi gusengera Abataliban Imana igahindura imitima yabo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-20 04:11:30


Afghanistan: Abakristo barasaba abizera bose ku isi gusengera Abataliban Imana igahindura imitima yabo

Ni nyuma yuko Guverinoma nshya ya Afuganisitani itangaje ko yiteguye guhana umuntu wese uzahirahira arenga ku mategeko akomeye ya kisilamu. Muri iki gihe abakristo muri icyo gihugu bari mu kaga gakomeye, bagasaba ko Itorero ku isi hose bakomeza gusenga kandi ko bizeye ko Imana izagira icyo ikora.

Umugore wavuye mu busilamu akaba umukristo wahimbwe izina Mariam kubw’umutekano we, nyuma y’iminsi 2 yihishe yaje kugaragara atangaza uko yavuye mu menyo ya rubamba, ubwo bari bafashwe n’Abataliban. Nyuma yo kuva kubikuza amafaranga kuri Bank mu murwa mukuru wa Afghanistan Kabul, we n’abandi bagore bisanze bazengurutswe n’abasirikare b’ababtalibani.

Mariam yatangarije Cbnnews ati" Njye n’abagore twari kumwe batubwiye ko bashaka kutwica twese!" Mariam atangaza ko we yari azi ko agiye gupfa"

Batwise abapingayi, ngo ntitwari abasiramu buzuye. Barashaka kumenya impamvu twavuye mu ngo zacu tutari kumwe n’abagabo bacu"

Abataliban barashe amasasu mu kirere ngo batatanye abo bagore, icyakora Mariam avuga ko Imana yakinze akaboko akomeza agira ati" Mu by’ukuri Imana yaturinze! Nyiri Bank yahise akingura vuba vuba kugira ngo twinijre turokoke!"

Abataliban bakomeza gushimangira ko abagore batemerewe kwnjira mu mikino kuko bihabanye n’amahame ya shariya(Sharia), bati" Ntabwo twemera imikino nka Cricket cyangwa siporo iyo ari yo yose. Ntabwo tuzirengagiza amahame n’indangagaciro z’ubusilamu! Nubwo tuzabona abaturwanya, ariko ntituzigera tureka amategeko ya Isilamu"

Mariam avuga ko aho yari yihishe muri bank, abataliban bakomeje kubahigisha uruhindu we n’abandi bakristo20 bari bihishe aho muri Kabul. Agasobanura uko yumva ahazaza habo nicyo asaba abakristo aho bari hose ku isi.

Ati" Ndabizi ko Abataliban bomatanye n’imyizerere ya kisilamu, ariko ndasaba abakristo aho bari hose ku isi gusengera Abatalibn kugira ngo Imana ikore ku mitima yabo. Umunsi umwe bazamenya by’ukuri ubwami bw’Imana, bamenye n’umwami w’ukuri ugenga isi ari we Yesu Kristo"

Source: 700 Club Interactive

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?