Abazitabira cya gitaramo kizwi ku izina rya(...)

Kwamamaza

agakiza

Abazitabira cya gitaramo kizwi ku izina rya "ENDING CONFERECE" kibera muri kaminuza ya Mount Kenya Rwanda (MKUR) bamenyekanye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-11-19 03:55:08


Abazitabira cya gitaramo kizwi ku izina rya

“ENDING CONFERENCE”, Tugenekereje mu Kinyarwanda ni "IGITARAMO GISOZA" ni igitaramo gitegurwa n’ Itsinda ry’abanyeshuli b’abakristo (Christian Union) babarizwa mu ishuri rikuru rya Mount Kenya Rwanda (MKUR) ribarizwa mu karere ka Kicukiro, kikaba kiba ku mpera z’igihembwe cy’amashuri. Kuri iyi nshuro kizaba kuri uyu wa kane taliki ya 22/11/2018 guhera saa munani zuzuye z’amanywa, mu cyumba mberabyombi cya Kaminuza ya Mount Kenya Rwanda Kicukiro (MKUR Main Hall).

Iki giterane gikunze kugaragaramoibihe bidasanzwe by’umudendezo wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo ndetse no mu Ijambo ry’Imana. Ishingiro ry’ibyo bihe byiza ngo rikunze kuba imyiteguro yacyo iba iyobowe n’umuriri w’amasengesho, ndetse ngo hakaba habaho n’ubushishozi bwimbitse mu gutumira, nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi ushinzwe abakozi akaba ari nawe uhagarariye “Christian Union” mu buyobozi bw’iyi kaminuza Bwana Benon KARANGWA.

Aganira n’Agakiza.org Bwana Benon yagize ati: “Inshuro zose iki gitaramo cyabaye, cyagiye kigera ku ntego, kuko tugitegura mu buryo bwitawe cyane, ariko umurimo mu kuru muyo dukora tugitegura ni ukugisengera, ndetse hakabaho n’ubushishozi mu gutumira. Dutumira abakozi b’Imana b’abaramyi, babisigiwe ndetse n’abavugabutumwa bari ku rwego rwiza mu guhishurirwa no gusobanukirwa iby’ijambo ry’Imana”


Bwana Benon Karangwa

Tumubajije abatumirwa kuri iyi nshuro dore uko yadusubije: “Kuri iyi nshuro, twatumiye Healing Worship Team kandi rwose dusanzwe tugirana nayo ibihe byiza. Twatumiye kandi Umuramyi Jean Christian IRIMBERE Umenyerewe cyane hano mu Rwanda ariko ufite inkomoko mu gihugu cy’Uburundi uzwi cyane ku ndirimbo ivuga ngo NI UMUGABO NANJYE NDMWERA, Twatumiye kandi Vedaste N Christian nawe ni umuramyi Imana ihagurukije neza muri iyi minsi azwi cyane ku ndirimbo ivuga ngo “ni Yesu uzi gukunda abandi turagerageza” (UZI GUKUNDA). Twatumiye kandi Asaph guturuka mu itorero rya Zion Temple Nyarutarama, ndetse na Shekinah Drama team kandi nabo ni abantu bazwi cyane mu mirimo yabo myiza, abo bashyitsi bose rero bakazakirwa na MKU Christian Union Worship Team ya hano mu kigo .”


Healing Worship Team izaba ihari

Jean Christian nawe azataramira abazaba bahari

Vedaste N Christian nawe azaririmba muri iki gitaramo

Shekinah Drama Team

Abakunzi ba Azaph namwe ntimuzatangwe izaba ihari

Ibi kandi byashimangiwe na Bwana Emmy NDATABAYE, umuybozi mukuru wa Christian Uniom MKUR. Yagize ati: “Nibyo koko tugira ibihe byiza bikomeye mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana. Kuri iyi nshuro tuzagezwaho ijambo ry’Imana na Pastor Muhozi Jean Claude guturuka mu itorero rya Restoration Masoro. Turi gusenga ngo Imana izahembure imitima yacu twese.”

Intego y’iki gitaramo iboneka mu ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abaroma 12:1 “Ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana ari ko kuyikorera kwanyu gukwiye.” Tubibutse kandi ko ibi bikorwa bidashingira ku idini cyangwa itorero runaka, ni ikaze ku muntu wese muri iki gitaramo, kwinjira nta kiguzi bisaba, ni ubuntu, ukibuka gusa kwitwaza icyangombwa kikuranga nk’indangamuntu cyangwa Passport ku munyamahanga cyangwa ikindi kikuranga.

Muri Mount Kenya University Rwanda niho iki gitaramo kizabera

Komeza ubane natwe Imana iguhe umugisha!

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?