Abanyakanani ni bantu ki?

Kwamamaza

agakiza

Abanyakanani ni bantu ki?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-10 06:16:00


Abanyakanani ni bantu ki?

Abanyakanani bari ubwoko bw’abantu ba kera bari batuye mu gihugu cy’i Canaani ku nkengero z’iburasirazuba bw’inyanja ya mediterane. Biblia igaragaza I Canaani nk’igihugu kigari kiva kuri Lebanoni kigagera kukagezi ka Egipta mu majyepfo no ku kibaya cy’uruzi rwa Yorodani ugana iburasirazuba. Mu by’ukuri nkuko itang 10 no kubara 34, bihahagaragaza hose hitwaga “igihugu cy’i Canaani” hakaba ariho ubu hatuwe na Liban(Lebanon), Israel, ibice bya Jordanie na Siria.

Abanyakanani bari ubwoko bukora ibibi, busenga ibigirwamana, bugakomoka ku mwuzukuru wa Nowa Canaan, wari umuhungu wa Hamu (itangs 9:18). Canaani yavumwe umuvumo na se kubera icyaha cya se Hamu waroye ubwambure bwa Nowa (itangs 9:20–25).

Hari aho usanga Abanyakanani bavugwa ari nk’abantu bose batuye mu kibaya cy’i Canaani, harimo abahivi, abagirugashi, abayebusi, abamori, abahiti, n’abaferezi…. (Abacamanz 1:9–10).

Igihugu cy’i Canaan cyari igihugu Imana yasezeranije Abrahamu ko izagiha urubyaro rwe ruzakurikira (itang 12:7).

Abanyakanani biblia ibagaragaza nk’abantu bagari kandi bakomeye, bitoroshye kunesha, bityo Abisrael bari bakeneye ubutabazi bw’Imana kugirango babaneshe banahinduure. Kandi Imana yari yarasezeranyije Mose na Yosuwa ubwo butabazi (Yosuwa 1:3).

Nyuma yo kuzenguruka igihe kinini mu butayu, igihe Uwiteka yabwiraga Mose gutera I Canaan no kuhigarurira, Yohereje abagabo bo gutata icyo gihugu kugira ngo bamenye uko abantu baho bameze n’imbaraga bafite. Abatasi bamwe bagurakanye inkuru y’incamugogo ariko abandi bazana izo kubakomeza.

Imbuto z’umwero w’ubutaka zari nziza kandi isere rimwe ry’umuzabibu ryikoreraga abagabo babiri (kubara 13:23)—kandi ubutaka bwaho bwareraga mu buryo bwose. Ariko na none, abanyakanani bari bakomeye n’imijyi yabo yari mini, ikomeye inagoteshejwe inkike z’amabuye. Ikind, abatasi babonye Abanaki nabo bakaba ubwoko bukomeye (kubara 13:28, 33)— Ikigeretse kuri aba bagabo bakomeye bari i Canaani, Abisrael bibonaga ari inzige kuri bo.

Abisrael bari bafitiye ubwoba abanyakanani kuburyo banze kujya mu gihugu Uwiteka yabasezeranyije. Keretse Kalebu na Yosuwa nibo bari bizeye ko Imana izabafasha bakanesha Abanyakanani. Kubera ko batashatse kwizera Imana, ab’ubwo bwoko bari basagije imyaka makumyabiri ntibemerewe n’Imana kwinjira mu gihugu cy’isezerano (kubara 14:30-35).

Mose amaze gupfa, Imana yahamagaye Yosuwa kuyobora abisrael ngo bambuke uruzi rwa Yorodani bajye mu gihugu cy’isezerano. Umujyi wa mbere bahingukiyemo ni Yeriko, umujyi munini w’Abanyakanani wari uzengurutswe n’inkuta nini z’amabuye. Josuwa yiringiye Imana, yabwiraga abantu yari ayoboye ko Uwiteka azirukana

Abanyakanani mu gihugu maze ikakibaha (Yosuwa 3:10). Kugwa kw’inkike z’i Yeriko byabaye ikintu kidasanzwe,igihe Imana yatangaga uwo mudugudu mu maboko yabo (Yosuwa 6). Iyi nsinzi yabaye ikimenyetso ku bisrael no ku baturage b’i Kanani ko Imana yatanze igihugu cyabo mu maboko y’Abisrael.

Nubwo Abisrael bagize ububasha cyane ku banyakanani bakanica benshi, hari abanyakanani bake basigaye ndetse no kugeza ku gihe cyo kugabanya igihugu imiryango 12 ya israel (Abacamanz 1:27–36). Bamwe mu basigaye bakoreshwaga imirimo y’agahato, ariko ab’intwari bagumye mu gihugu. Aba kandi basigaye bakomeje gutera abisrael imidugararo mu gihe cy’abacamanza.

By:BYIRINGIRO Jean Dominique

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?