Abahanzi Liliane KABAGANZA , Bosco NSHUTI na(...)

Kwamamaza

agakiza

Abahanzi Liliane KABAGANZA , Bosco NSHUTI na Simon KABERA bazasusurutsa imbaga mu gitaramo “Rabagirana Worship Festival”


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-09-27 05:47:38


Abahanzi Liliane KABAGANZA , Bosco NSHUTI na Simon KABERA bazasusurutsa imbaga  mu gitaramo “Rabagirana Worship Festival”

Imyiteguro ya Rabagirana worship Festival iteganyijwe kuba tariki ya 4 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda za nimugoroba kuri Kigali Serena Hotel, ikomeje kujya mbera ari nako abahanzi bamwe bibyamamare mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakomeje kuzamura ukuboko berekana ko batazabura muri iki gitaramo giteganyijwemo ibintu byinshyi by’udushya.

Kuri ubu umuhanzi Bosco nshuti , Liliane Kabaganza na Simon Kabera bamaze kwemezako bazaririmba muri Rabagirana worship Festival, abantu bakongera kwizihirwa, dore aba bahanzi bombi kubera imiririmbire yabo n’ubutumwa bukubiye mu bihangano byabo, bamaze kugira ababakurikira batari bake haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival, yavuzeko iki gitaramo kigamije kwibutsa abanyempano ko bidahagije kuba ufite impano cyangwa ufite imirimo myinshi ukorera Imana,ahubwo ko ukwiye kongeraho imbuto.Gifite intego iboneka mu Abafilipi 4:17 ”Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe”.

Rabagirana Worship Festival izajya iba buri mwaka mu Rwanda, ni iya kabari mu iserukiramuco ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma ya Himbaza Festival iheruka kuba mu Ukuboza, 2016.


Umva indirmbo “IMIRIMO YAKOZE”ya Liliane Kabaganza

Umva indirmbo “UWAMBITSWE”ya Nshuti Bosco

Umva indirimbo"HARI INSHUTI"ya Simon Kabera

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?