ADEPR yakoze impinduka mu bashumba b’ama(...)

Kwamamaza

agakiza

ADEPR yakoze impinduka mu bashumba b’ama Paruwasi,Abakuru b’itorero n’abavugabutumwa mu rurembo rw’umujyi wa Kigali


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-10-12 05:52:38


ADEPR yakoze impinduka mu bashumba b’ama Paruwasi,Abakuru b’itorero n’abavugabutumwa mu rurembo rw’umujyi wa Kigali

Rev.Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali yemeje aya makuru y’izi mpinduka

Itorero rya ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali bakoze impinduka mu bashumba b’amwe mu ma Paruwasi yo muri uru rurembo banahindira bamwe mu bakuru b’itorero n’abavugabutumwa batandukanye.

Ubuyobozi bwa ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali bukaba bwatanze ubusobanuro bwatumye haba izi mpinduka aho bagarutse ku kuvugako icyabiteye ari inyungu z’umurimo w’Imana kandi ko biri mu ndahiro umuntu arahira iyo ahabwa inshingano ko aho azatumwa n’itorero hose azajyayo ,ikindi ko umuntu wese uri mu nshingano zo gukorera Imana n’itorero agomba kumenya ko adakora aho ashaka ko ahubwo akora aho Imana ishaka .

Rev.Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali yemeje aya makuru y’izi Mutation ndetse anagaruka kugusobanura impamvu iba yabateye gukora izi mpinduka.

Rev.Kalisa Emmanuel yagize ati :”Nta muntu ukwiriye kwibaza ku guhinduranya ubuyobozi muri ADEPR keretse uwaba atabizi niwe umuntu akwiriye gusobanurira kuko abazikorerwabo n’ukuvuga abashumba ,abakuru b’itorero n’abavugabutumwa babyumva cyane kuko biri mu ndahiro barahira iyo bimikwa ko aho itorero rizamutuma hose azajyayo.

Uyu mushumba yakomeje avugako burigihe iyo umuntu ari umukozi w’Imana akumvako akwiriye kuyikorera aho ashaka ubwo aba yataye umurongo kuko umukozi w’Imana mwiza n’uwemera ko atayikorera aho ashaka ahubwo akorera aho Imana ishaka ,ntakora aho yihitiyemo ahubwo akora aho Imana imuhitiyemo kandi ihamumenyesha inyuze mu buyobozi bumuyobora kuko kenshi aba ari ugutabara umurimo w’Imana no gutabara uwimuwe kuko ntabwo bikorwa bitarebweho neza.

Dore uko impinduka zabaye mu bashumba b’ama paruwasi n’abakuru b’itorero n’abavugabutumwa :

Abashumba mu rurembo rw’umujyi wa Kigali bahinditse kuri ubu buryo bukurikira nkuko bigaragara mu itangazo risinyweho n’umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ,iri tangazo riragira riti:”Dushingiye ku myanzuro ya Biro nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 05 Ukwakira 2018,Dushingiye kandi kumyanzuro y’inama nyobozi y’ururembo rw’umujyi wa Kigali yateranye kuwa 03 Ukwakira 2018 ,tubandikiye tubamenyesha uko abashumba bahindiranijwe ,abimuwe mbere y’amezi atatu ntabwo bimuwe.

Rev.Karangwa Alphonse wari umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Kacyiru yashyizwe muri Paruwasi ya ADEPR Gatsata.
Rev.Kayirianga Theophile wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yajyanwe muri ADEPR Paruwasi ya Remera.
Rev.Sebugorore Henry wari umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Remera yashyizwe muri Paruwasi ya ADEPR Nyarugenge.
Rev.Kwizera Elysee wari umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gatenga yagizwe umushumba wa Paruwasi Nyaruyenzi .
Rev.Nkejumugabe Narcisse wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kamashashi yagizwe umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gatenga.
Rev.Mpamyukuri Nehemie wari umushumba wa Paruwasi ya Nyarugunga yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Ruyaga.
Rev.Murekezi Viateur wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Cyahafi yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kacyiru.
Rev.Mugabowindekwe Joseph wari umushumba wa ADEPR Paruwasi Rukurazo yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Cyahafi.
Rev.Nzabahimana Mathias wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kimisagara yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Rukurazo.
Rev.Twahirwa Laurent wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyaruyenzi yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kimisagara.
Rev.Rweribamba Isaac wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Rugarama yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gikondo.
Rev.Murwanashyaka Faustin wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gikondo yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugunga.
Rev.Mutsinzi Samuel wari umushumba wa ADEPR Mukuyu yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gikomero.
Rev.Niyigaba Jean Paul wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gikomero yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Mukuyu.
Rev.Mitsindo Gratien uri mukiruhuko k’izabukuru yajyanywe muri ADEPR Gihogwe aho atuye.

ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali Kandi yakoze impinduka mu bakuru b’itorero kuri ubu buryo bukurikira:

Pastor Niyibizi JMV wari umukuru w’itorero muri Paruwasi ya Kamashashi yagizwe umukuru w’itorero muri Paruwasi ya Jabana.
Pastor Ayabateranya Jean Pierre wari umukuru w’itorero muri ADEPR Rwampara yagizwe umukuru w’itorero muri Paruwasi ya Butare.
Pastor Uwambaje Emmanuel warumaze igihe ari umukuru w’itorero n’umuyobozi w’umudugudu muri ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Kamashashi.
Pastor Habamuzuri Jean Baptiste wari umukuru w’itorero muri ADEPR Paruwasi ya Cyahafi yagizwe umukuru w’itorero muri Paruwasi ya Muhima.
Pastor Uwizeyimana Jacques wari umukuru w’itorero muri ADEPR Paruwasi Remera yagizwe umukuru w’itorero muri Paruwasi ya ADEPR Gatsata.
Pastor Habyarimana Vedaste wari umukuru w’itorero muri ADEPR Kamashashi yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Paruwasi ya Remera .
Pastor Seneza Jean Paul wari umuyobozi w’umudugudu wa International kuri ADEPR Kicukiro Shell yagizwe umuyobozi wa Interanational muri ADEPR Remera.
Pastor Cleophas Barore wari umuyobozi wa Interanational kuri ADEPR Remera yagizwe umuyobozi w’umudugudu wa Interanational kuri ADEPR Kicukiro Shell.
Pastor Mugabo Alex wari umukuru w’itorero muri ADEPR Paruwasi ya Masaka yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Kicukiro Shell.
Pastor Ngerageze Innocent wari umukuru w’itorero muri ADEPR Kicukiro Shell yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Bibare.
Pastor Nsanzurwimo Anasthase wari umukuru w’itorero muri ADEPR Nyakabanda yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Rukiri.
Pastor Nsabagasani Jean Baptiste wari umukuri w’itorero muri ADEPR Rukiri yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Nyakabanda.


ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali Kandi yakoze impinduka mu bavugabutumwa)Evangelistes) kuri ubu buryo bukurikira:

Ev. Karuranga Jean Claude wari umuvugabutumwa muri ADEPR Kimuhurura yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Rukiri.
Ev. Nyemanzi Anicet wari umuvugabutumwa muri ADEPR Rukurazo yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Kimihurura.
Ev. Karama Pierre wari umuvugabutumwa muri ADEPR Paruwasi ya Bumbogo yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Rukurazo.
Ev.Niyomukiza Emmanuel wari umuvugabutumwa muri ADEPR Rukurazo yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Bumbogo.
Ev.Vumiliya Jean Claude wari umuvugabutumwa muri ADEPR Rukiri yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Bibare.
Ev.Twagiramungu Emmanuel wari umuvugabutumwa muri ADEPR Bibare yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Nyarugunga.
Ev.Munyembabazi Eduard wari umuvugabutumwa muri ADEPR Paruwasi ya Bibare yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Gatsata.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?