ADEPR Kinamaba: Chorale Jehovanisi irarimbanyije

Kwamamaza

agakiza

ADEPR Kinamaba: Chorale Jehovanisi irarimbanyije mu myiteguro yo kumurika umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-07-30 02:49:26


ADEPR Kinamaba:  Chorale Jehovanisi irarimbanyije mu myiteguro yo kumurika umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi

Guhera taliki ya o3 Kanama nibwo, igiterane cyateguwe na Chorale Jehovanisi kizatangira kuri ADEPR Kinamba, muri Paruwasi ya Kacyiru. Iki giterane cyo gushyira hanze indirimbo z’amajwi, kizasozwa ku cyumweru taliki ya 05Kanama.

Muhire Berenard ni umuyobozi ushinzwe iterambere muri korali Jehovanisi, akaba n’ umudiyakoni, yatubwiye amateka nuko Chorale Jehovanisi yavutse, yavuze ati “Chorale Jehovanisi twatangiye umurimo w’Imana wo kuririmba mu 1997, icyo gihe yitwaga NDATUMANDE ? tubona tubaye benshi tutakomeza kwitwa ndatumande duhindura izina, twitwa Yehovanisi : risobanura ngo Uwiteka ni ibendera ryanjye. Mose yabivuze ubwo Imana yamuhaga isezerano ryo kuzabakuriraho Abamaleki bakibagirana mu isi (Kuva 17:15). Natwe nibyo byiringiro byacu Uwiteka niwe bendera ryacu mubyo dukora byose. Icyo gihe Chorale yatangijwe n’ababyeyi bake cyane batagera ku bantu 10 ariko ubu igizwe n’abaririmbyi 77 abagore n’abakobwa 37 abagabon’abasore 30.”

Intego y’igiterane iboneka muri Zaburi 125:5 “Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi wa Siyoni utabashika kunyeganyega Ahubwo uhora uhamye iteka ryose"

Muri iki giterane hazaba hari amakorali atandukanye: korali Shalomo Ya Nyarugenge ,korali Integuza ya Kacyiru, na korali Amahoro na Ebenezeri zo ku Kinamba. Hazaba hari umuhanzi Nzabahayo Silas wamenyekanye ku ndirimbo yitwa “Ibya Yesu ni ku muronko”

Umva indirimbo ya Nzabahayo Silas yigaruriye imitima y’abatari bakeya kubera injyana yayo yihariye icuranzemo n’ubutumwa bukubiyemo.

Umudugudu wa kinamba uvbarizwaho chorale enye:Ebenezeri,Komezurugendo,Amahoro na Jehovanisi, zimaze gukomera kuko hari zimwe zamaze gushyira agaragara indirimbo z’amajwi n’amashusho.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?