ADEPR Kicukiro Shell: Chorale zigera 9 n’(...)

Kwamamaza

agakiza

ADEPR Kicukiro Shell: Chorale zigera 9 n’ Abashumba 6 nibo bagiye kuzahembura imitima yabazitabira igiterana kizamara icyumweru


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-09-14 07:25:59


ADEPR Kicukiro Shell:  Chorale zigera  9 n’ Abashumba 6 nibo bagiye kuzahembura imitima yabazitabira igiterana kizamara icyumweru

Iki giterane cy’ivugabutuma cyateguwe na Korali Abaragwa ya Kicukiro ifatikanije n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Kicukiro Shell, kikazangira kwa 17 kizarangire ku cyumweru taliki ya 23 Nzeri 2018, kizajya. Iki giterane gifite intego iboneka muri Yohana 9:4 “Nkwiriye gukora umurimo wuwantumye hakiri ku manywa ,bugiye kwira mu gihe umuntu atakibasha gukora”

Iki giterane cyatumiwe abakozi b’Imana batandukanye, bakunze kumvikana hirya no hino mu Rwanda ku maradiyo no mu biterane byivugabumwa bikomeye. Muri iki giterane hazaba harimo Rev.Nzabonimpa Canisius uzaturuka mw’itorero rya ADEPR Rusizi ,Rev.Masumbuko Josue umushumba wa ADEPR mu karere ka Kicukiro,Rev.Mutima Jonathan umushumba wa ADEPR Kicukiro Shell ,Pastor Rudasingwa Jean Claude ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR hamwe n’abavugabutumwa batandukanye nka Ev.Hakizimana Justin ndetse na Ev.Barakagira Pascal

Kugirago abantu bazarushesho kuva mu bwiza bajya mu bundi mu gihe kingana n’icyumweru iki giterana kizaba, cyanatumiwemo amakorali atandukanye nka Sion ya ADEPR Nyakabanda,Naiyoth ya ADEPR Rwampala Segem , Horebu ya CEP SBI ahahoze ari SFB, Korali Bethefage ya ADEPR Karambo ho mu Gatenga ,Korali Rubonobono ya ADEPR Gatsata ku mudugudu wa Rubonobono , Worship Team ya ADEPR Nyarugenge ,Worship Team ya ADEPR Kicukiro Shell hamwe n’andi makorali yose akorera umurimo w’Imana aha kuri Shell nka Iriba ,Yakini n’izindi .

Mu minsi isanzwe kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saakumi n’imwe n’igice z’umugoroba kugera saa tatu z’ijoro(17h30-21h30) , kuwa gatanu gikomereze mu masengesho yo kwirirwamo, kuwa gatandatu gitangire kw’isaha ya saa munani kugera saa moya z’umugoroba (14h00-19h00) , kucyumweru habe amateraniro asanzwe mu gitondo ,nyuma ya saa sita habe igitaramo cyo gusoza iki giterane ku mugaragaro.

Abakozi b’Imana bazitabira iki giterane


Rev Nzabonimpa canisius uzaturuka muri ADEPR Rusizi

PastorBwate David umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR kicukiro


Ev.HAKIZIMANA Justin


EV. Barakagira Pascal BARAKAGIRA


Pastor Rudasingwa Jean Claude ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR_


Rev.Masumbuko Josue umushumba wa ADEPR mu karere ka Nyarugenge

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?