Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Uyu mugabo wabaye icyamamare mu mwuga wo gusobanura Filime (agasobanuye) hano mu Rwanda nyuma akaza kubihagarika akakira agakiza yagarutse ku batari bake babarizwa mu myidagaduro, igisata yabayemo igihe kinini abagenera ubutumwa bukomeye.
Ku bakunze agasobanuye niwibuka neza urasanga umuntu wagukundishije filime runaka utazi, kandi mu buryo udashobora gusubiza inyuma hagati ya 2000 na 2013 gutyo, ari umugabo witwa Yanga (Nkusi Thomas).
Ni we wa mbere wazanye ibyo gusobanura Filime mu Rwanda, bimugira icyamamare kubera uturingushyo yashyiragamo turimo imvugo yagendaga ahimba nka za Nyakariro n’ibindi byinshi. Uyu mwuga mu gihe yawubayemo avuga ko yawusaruyemo amafaranga atari make.
Yanga yaburiye abari mu gisata cy’imyidagaduro
Kugeza ubu hashize imyaka irenga 10 ahagaritse uyu mwuga. Mu mwaka ushize nibwo yatunguye abantu avuga ko yakiriye agakiza ku mugaragaro mu biganiro bitandukanye yagiye atanga.
Nkuko tubikesha Inyarwanda.com Yanga yageneye ubutumwa abantu muri rusange bwabaherekeza muri uyu mwaka wa 2021, nyuma agira n’ubwihariye agenera abari mu gisata cy’imyidagaduro kirimo ibigusha byinshi yabayemo igihe kitari gito, abasaba kudashakira ubwamamare mu bintu bitubaka abagiye kubibona (abagenerwa bikorwa) abibutsa ko ibi byashoboka.
Yagize ati ”Birashoka cyane, ni ukuvuga ngo kugira ngo ibintu biryohe ntabwo ari uko muba mwabigize bibi gusa. Ni ukumenya ngo ibintu ndabikora nte? Kandi ugakora ibyubaka abagiye kubibona”.
Mu kugaragaza ko bishoboka yatanze urugero kuri filime kuko ari cyo gisata yabayemo cyane mu myidagaduro, ati "Reka nguhe nk’urugero rwa filime z’abahinde cyangwa se abashinwa kuko nigeze kubaho mu ma filime. Si uko basenga kurusha abandi ariko urebye umuco bafite utandukanye n’uwa abanya-America bafata filime bakayikora batazi aho izagera ugasangamo abakobwa n’abahungu bari gusomana. Mu bahinde ntibikunze kubaho kandi ntibibuza filime yabo kuba nziza”.
Yakomeje avuga ko gukora ibyiza bidasaba gukora ibibi kugira ngo abantu babikunde. Aha yagendeye ku ngero nyinshi z’ibyo tubona abenshi bakora bagamije ’gutwika’ nk’uko bikunze kuvugwa nyamara bidahesha Imana icyubahiro. Yabibukije ko imyidagaduro umuntu ashobora kuyikora kandi ari no mu buntu bw’Imana yifashishije umurongo wo muri Bibiliya.
Ati ”Iyo ubumbuye Bibiliya mu Itangiriro igice cya mbere umurongo wa mbere haranditse ngo mbere na mbere Imana. Niwicura ukabumbura amaso jya ubanza ushime Imana hanyuma uyisabe kugira ngo Mwuka Wera ayobore ibyo uri bukore byose bize kuba byiza kandi byubake abandi”.
Yasabye abantu bose gushakana Imana umwete kurusha ibindi byose muri uyu mwaka wa 2021 kandi abizeza kuzayibona nk’uko ijambo ryayo ribivuga. Abayimenye yabasabye gukomeza gushikama kuko ntawayimenye ngo asigare uko yari ameze.
Reba hano Ubuhamya bwa Yanga (Nkusi Thomas)
Source: InyaRwanda. com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (1)
Ngabonziza
6-01-2021 12:48
Imana y’amahoro ibane namwe ! Mfite igitekerezo umuntu uba mu ntara, urugero uba nka Musanze wifuza gufatanya namwe mu ivuga butumwa . mwamufasha iki?
Murakoze