ibiterane

Kwamamaza

agakiza

Mu ruzinduko rwa Pasteur Desire aherutse mu Burundi ntabwo yibagiwe urubyiruko kuko ku Cyumweru tariki ya 21 Kanama 2011 ku cyicaro gikuru cya Aumonerie Pentecote hateraniye urubyiruko ruvuye mu mpande zose z’Umujyi wa Bujumbura.

Nyuma y’uko Umuyobozi wa Aumonerie Pasteur Severin ahaye ikaze abashyitsi, yasobanuriye abari aho ko mbere y’uko abanyeshuri basubira ku mashuri yabo yifuje ko urubyiruko rwaganirizwa ku ijambo ry’Imana bakabona impuguro zizabafasha kumara igihe ku ishuri bari amahoro.

Mu ijambo rye, Pasteur Desire yashimiye abitabiriye icyo giterane abasomera ijambo ry’Imana ryanditse muri 1 Timoteyo 4:13 hagira hati: “Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye”.

Urubyiruko mu giterane

Abwira abari bateraniye aho ko urubyiruko rukijijwe rukwiye kuba intangarugero kuri buri kimwe cyose kuko ari rwo mbaraga z’itorero n’igihugu ndetse n’imiryango baturukamo.

Yakomeje avuga ko iyo urebye uko urubyiruko rwo hanze rwitwara usanga bamwe bari mu biyobyabwenge, mu busambanyi, mu myifatire idahuye n’ijambo ry’Imana, ati: “Nta bandi bazabasha kubakiza usibye urubyiruko rwakijijwe rukuzura Umwuka wera, ruzafasha kubohora bene wabo bakava mu bizira”.

Yakomeje agira ati: “Leta iragerageza, Polisi ikora uko ishoboye ariko ntibabasha kugera imbere mu mutima aho icyaba kiba ariko ubuntu bw’Imana bubasha guhindura umutima n’umubiri umuntu akaba icyaremwe gishya nk’uko ijambo ry’Imana ribidusaba”.

Mu gusoza izo nyigisho, urubyiruko rwakanguriwe gukoresha ikoranabuhanga mu bifite umumaro kuko benshi ubasanga kuri internet ariko bari kureba ibitabungura bagirwa inama ko ikoranabuhanga ari byiza iyo rikoreshejwe neza kandi ko hari imbuga nyinshi z’ivugabutumwa zibasha kubafasha gutera imbere harimo www.agakiza.org .

Urubyiruko rwinshi bahindukiriye Imana bafata icyemezo cyo guhindura imyitwarire bagakora icyo ijambo ry’Imana risaba.

Bifuje ko amahugurwa nk’ayo yahoraho kuko agirira umumaro urubyiruko kuko ruba rukeneye kumenya uko rwakwifata mu bihe bitoroshe by’ubuto bwabo kugira ngo ejo hazaza hazabe heza.

Mu gusoza, Umuyobozi wa Aumonerie Pentecote yakanguriye urubyiruko kugira umutwaro wa bene wabo bari kurimbukira mu byaha bitandukanye bakabasengera, bakabazana kuri Yesu, kuko abahinduriye benshi ku gukiranuka bazaka nk’inyenyeri mu isanzure ry’ijuru.

Ernest Rutagungira

Itorero “Jesus Reigns Ministries International - Yesu ari ku ngoma” rirategura igiterane kidasanzwe kizayoborwa n’umuvugabutumwa mpuzamahanga Intumwa Dr. Ibe Okenwa kuva tariki ya 24 kugeza kuya 28 Kanama 2011. Iki giterane kizabera ku cyicaro gikuru cy’iryo torero kiri ku Kacyiru (Kamutwa) ndetse no kuri Sitade ya KIST muri Camp Kigali.

Iyi ntumwa ikoreshwa n’Imana cyane mu bitangaza aho asengera abantu, aheruka mu Rwanda 2006 aho yari yaje ku butumire bw’itorero Zion Temple, icyo gihe akaba yarabaye umugisha cyane muri icyo giterane.

Ibe Okenwa, ni Umunyanijeriya akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba ariwe washinze Jesus Reigns Ministries International ubu ikorera mu bihugu byinshi harimo n’u Rwanda, ikaba ifite icyicaro gikuru muri Kameruni.

Nyuma yo gusengerwa, Umuryango wa Rev Uwimana wabonye urubyaro

Icyi giterane gifite intego “Gusigwa kugira ngo waguke mu buryo budasanwe 2011”, kizamara iminsi itanu, kikaba kizatangira tariki ya 24 kigeze 28 Kanama 2011, kikaba cyateguwe n’urusengero Yesu ari ku ngomwa nkuko twabitangarijwe na Rev. Jean Pierre Uwimana, Umuyobozi w’iri torero mu Rwanda.

Rev. Uwimana akaba yarakomeje adutangariza ko kizabera ku cyicaro gikuru cy’iryo torero Kacyiru (Kamutwa), ariko tariki ya 27 Kanama igiterane kizabera kuri Sitade ya KIST mu masengesho yo gusengera igihugu, nyuma y’uko Abapasiteri bazaba baje muri iki giterane bakoze umuganda hamwe n’abandi baturiye iryo torero.

Hazakorwa kandi amahugurwa y’abashumba azakoreshwa n’uwo mukozi w’Imana kuwa Gatanu, tariki ya 26 Kanama kuva saa tatu kugeza saa saba kuri Nazareen Church i Remera ku Giporoso.

Uwimana agira ati : “Intego z’iki giterane zikaba ari ugushishikariza abantu gukunda Imana no kuba abakristo nyakuri, gushishikariza no gufasha Abanyarwanda gufatana urunana mu kubaka igihugu no gusengera igihugu.”

Abakirisitu basengera mu itorero Yesu ari ku Ngoma

Intumwa Dr. Ibe Okenwa ni umugabo wubutse, umugore we nawe ni Pasiteri, afite abana bane, abakobwa batatu n’umuhungu umwe. Akaba yarize iyobokamana aho afite Doctorat, azwi kandi kugukunda cyane u Rwanda.

Yakoze ibiterane bitandukanye muri Kameruni, Nijeriya, Amerika inshuro nyinshi, mu Bubiligi, mu Busuwisi, hakaba hari n’ikindi giterane arangije mu Buholandi.

Kimwe mu bitangaza Imana yamukoresheje akaba ari urubyaro umuryango wa Rev. Uwimana wabonye nyuma y’inshuro zigera kuri ebyiri umufasha we kwa muganga berekana ko kubyara bidashoboka kuko umufasha we yari yarakuwemo umwe mu mirerantanga kubera impamvu z’uburwayi. Nyamara nyuma yaho Ibe Okenwa abasengeye, uwo murerantanga wagarutsemo, ubu bakaba bafite abana babiri.

Rev. Uwimana avuga ko hazabaho gusengera igihugu biyobowe n’aba Pasiteri benshi bamwe baturutse Uganda n’abo mu Rwanda, ibitaramo bizayoborwa n’amakorali menshi atandukanye harimo n’Umuhanzi Uwimana Apoline. Ati : “Abantu bose bazaze bahabwe umugisha, bazasengera inyatsi, kugumirwa, indwara zidakira, imivumo, ubugumba, amadayimomi n’ibindi bibazo.”

Patrick Kanyamibwa

Nk’uko twari twabamenyesheje ko Pasteur Desire azagirira uruzinduko mu Burundi kuva tariki ya 11-23 Kanama 2011, kuri ubu yagarutse mu Rwanda. Mu kiganiro twagiranye akigera i Kigali, yatumenyesheje ko yakoze ibiterane bitanu mu Mujyi wa Bujumbura cyane cyane muri Aumonerie Pentecôtiste du Burundi.

Nk’uko yabisobanuye, Aumonerie ni ivugabutumwa rikorerwa mu gisirikare cyangwa rihuza abasirikare bakijijwe bo mu Burundi, ati: “Mu by’ukuri Aumonerie iba ku isi hose mu basirikare bakijijwe baba bafite ihuriro ryabo, baba bafite organization yabo n’abapasiteri babayobora mu birebana n’iyobakamana. Nk’uko mu bigo by’amashuri yaba ayisumbuye na Kaminuza baba bafite abakozi b’Imana babakurikirana”.

Pasiteri Desire yakomeje atubwira ko ari muri urwo rwego bakoze ibiterane nk’uko bisanzwe mu nshingano ze gutanga inyigisho z’ijambo ry’Imana mu bigo bya Gisirikare, mu bitaro, mu magereza, mu bigo by’amashuri no mu bikorera ku giti cyabo.

Ibyo biterane byitabiriwe n’abantu benshi byahuje abasirikare n’abasivile baba mu Mujyi wa Bujumbura, abantu benshi bakira Yesu nk’Umwami n’umukiza kandi n’abari basanzwe bakijijwe bahembuka mu bugingo.

Si ibyo gusa kuko nk’uko Pasiteri Habyarimana yabivuze, bakoze amahugurwa y’abayobozi b’abandi muri Aumonerie aho bari bafite intego yo gusa na Yesu, aho abababonye bose bababonana isura Yesu yari afite. Hibanzwe tukanba ku ijambo riboneka muri Yesaya 11:2 hagira hati: “Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, Umwuka w’ubwenge, n’uw’ubuhanga, umwuka wo kuja inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha”.

Ibyo biterane byasoje ku cyumweru aho byari byitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu mpande nyinshi z’Umujyi wa Bujumbura.

Ernest Rutagungira

Nk’uko bisanzwe buri mwaka Abanyarwanda, Abarundi,Abanyekongo n’izindi nshuti zabo z’abakirisitu zo mubihugu bitandukanye byo ku mugabane w’iburayi bajya bakora igiterane cyo guhimbaza Imana, ni muri urwo rwego guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 kugeza ku cyumweru, ku bufatanye bw’amatorero Bethania n’Itorero Inkuru nziza! mu majyaruguru y’igihugu cya Danmark mu mujyi wa AALBORG habereye igiterane cyo Guhembura imitima ya benshi no gufasha abahatuye gukomeza ibyiringiro, icyo giterane kikaba cyarabereye mu itorero ryitwa Bethania riri muri uwo mujyi .

Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bakozi b’Imana bari bitabiriye icyo giterane, umwe mu banyarwanda bahatuye Madame Christine NIZIGAMA yadutangarije ko icyo giterane cyari gifite intego igira iti “GUKOMEZA UMURIMO MU KWIHANGANA” yatubwiyeko hari abakozi b’Imana batandukanye Barimo Pasteur Mezach NKUNDABANTU waturutse mu Rwanda mu itorero IRIBA RY’UWAMBAJE riri I Remera, Bichop Bienvenu KAKIMUNU, waturutse mu bubiligi, Pasteur Edouard NKURUNZIZA waturutse mu Buhorandi, Hari kandi korali yo mu itorero ryitwa Prayer of church yo muri Buhorandi.

Iki giterane kandi kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu benshi cyane bo mu matorero atandukanye, yo mu bihugu twavuze haruguru kongeraho abo mu gihugu cya Norvege, Swede, ubuholandi n’ububiligi. Mu bidasanzwe byaranze iki giterane ni uko mbere yo gutangira saa kumi abacyitabiriye babanzaga guhurira ku meza bagasangirira hamwe ibyo kurya bya nimugoroba,barangiza bakabona guhimbaza Imana,gusenga no kwiga ijambo ry’imana kuwa gatandatu bukeye hakozwe urugendo muri uwo mujyi bavuga ubutumwa mu buryo bw’indirimbo bikaba byaragaragaye ko byakoze ku mitima ya benshi bahatuye .

Igiterane cyaje kurangira kuri iki cyumweru, ariko birushaho kuba byiza kuko noneho umubare w’abenegihugu wiyongereye, hakaba hagaragaye abantu benshi bakijijwe ndetse abenegihugu benshi baje kwifatanya nabo bakaba batunguwe ndetse bakananezwa n’ishyaka ry’umurimo w’Imana abo banyafurika bafite! Icyo giterane kikazongera kuba umwaka utaha wa 2013 nk’uko gisanzwe kiba.

Ni kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2012 aho korali IRIBA yo mu rurembo rwa Butare (Butare-Ville) yakoreye ibiterane I Nyagatare mu byiciro bitandukanye. Byose bikaba byarabaye ku butumire bwa CEP/Nursing-UP aho korari Iriba yageze I Nyagatare kuwa gatandatu mu gitondo, maze itangira igiterane saa munani ku cyicaro cya ADEPR, Ururembo rw’Umutara.

Iki giterane kitabiriwe n’abantu basaga 700, aho bari bakubise baruzura bazengurutse ikibuga cy’imbere y’urusengero. Mu Ijambo ry’Imana yagejeje ku bitabiriye igiterane, Umushumba wari waherekeje iyi korali Iriba, yasomye ijambo ry’Imana rigira riti “kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo (Abefeso 2:10)”.
Ku cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2012, igiterane cyakomereje muri Morning Star Hotel bakunze kwita kwa Cyamazima, maze abanyeshuri b’Abapentekote bo mu bigo bya Nyagatare School of Nursing and Midwifery ndetse n’Umutara Polytechnic , bizihiza isabukuru y’imyaka itandatu umuryango basengeramo CEP umaze utangiye, kandi hashimirwa komite zicyuye igihe ndetse hanahabwa inshingano komite nshya.

Umushyitsi mukuru akaba n’Umunyamabanga mukuru w’ADEPR wari uhagarariye Representant legal utarabashije kuboneka kubera ubutumwa bw’umuryango yari arimo mu mahanga, Past Callixte KAMANZI yaboneyeho kwibutsa komite nshya inshingano bafite ati “Mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, Matayo 28:18-20” kandi anasaba abari bateraniye aho guharanira kuyoborwa n’Umwuka w’Imana no kurangwa n’imbuto z’Umwuka (Abaroma 8:14, Abagalatiya 5: 16,22-23).

Mu bandi bashyitsi bakuru bari baje gushyigikira abanyeshuri, harimo Umujyanama muri komite y’ADEPR Jean Claude RUZIBIZA, uhagariye Departement d’Evangelisation et Vie de l’Eglise (DEVE) Past Alphan, Umushumba w’Ururembo rw’Umutara ndetse n’uw’Ururembo rwa Gitarama hamwe n’abandi ba Pasitori batandukanye.

Korari Iriba ikaba yarakomeje kubwiriza no gushimisha abari mu materaniro mu buryo bw’indirimbo. Nyuma yo kwiyakira kw’imbaga y’abantu basaga ibihumbi bitatu bari muri Salle nini y’iyi Hotel ari naho amateraniro yabereye, korari Iriba yasusurukije abari aho bagafatanya guhimbaza Imana, Perezida w’iyi Korari yaboneyeho gutanga aderesi zitandukanye umuntu yakwifashisha kugirango abone amakuru ahagije kuri korari. Yagaragaje aho DVD y’indirimbo z’amashusho z’iyi korari ziboneka, atanga urubuga rwa internet (www.iribachoir.fr.gd) ndetse na Email by’iyi korari ([email protected]
Korari Iriba yaharutse saa kumi n’imwe n’iminota makumyabiri (17:20) yerekeza I Butare maze igerayo saa tanu nk’uko umwe mu baririmbyi yadutangarije.
Twabatangariza yuko abasaga 50 basengewe kugirango bambikwe imbaraga harimo n’abakiriye Yesu nk’ umwami n’ umukiza bagatangira inzira y’agakiza.

Mr. KAYIRANGA Dieudonne
MOH/NSNM
Phone: +250783009299 or +250728009299
Email: [email protected] or [email protected]
Website: www.dikayira.weebly.com

Nk’uko mwari mumaze iminsi mubyumva guhera kuri uyu wa kane taliki ya 17gicurasi Korare Hermoni ikorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’ ADEPR Rwampara, yatangije igiterane kidasanzwe mu ntego igira iti “Uwiteka yadukoreye natwe turishimye , Zaburi 126:3”kikaba kizasoza kuri iki cyumweru ndetse bikaba bivugwa ko bazasoza basohora umuzingo (Album) w’indirimbo zabo z’amashusho.
Nk’uko byagaragaye kuva kigitangira kugeza ubu Iki giterane kikaba cyaritabiriwe n’abantu benshi, cyane ko urusengero muri iyi minsi 2 abantu bari buzuye, twababwira kandi ko hari harimo abahanzi b’indiriimbo z’Imana nka Theogene UWIRINGIYIMANA (Bose babireba), Venutse Mugabo n’ abandi batandukanye.

Mw’ ijambo yagejeje kubari bateraniye aho Pastor Desire Habyarimana ari nawe wigishije muri iyo minsi yagize ati “ ishimwe ryacu rikwiye kuva mu mitima iboneye,yongeraho ko abantu benshi bavuga ko bashima Imana,nyamara wareba ugasanga bitavuye ku mutima yabo ndetse wanareba imbuto bera ugasanga zidakwiriye abana b’ Imana, akomeza avugako Bene iryo shimwe ntago Imana iryishimira rihinduka urusaku mu matwi y’ Imana.

Pastori HABYARIMANA Usanzwe ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya pentecote (ADEPR) I Gahanga yakomeje yigisha ko kugira ngo ishimwe ryuzure ari uko natwe dukwiye kugira icyo dukora twereka Imana ko twibuka aho yadukuye n’ ibyo yadukoreye. Aha yatanze urugero ko Dawidi nyuma yo guhabwa ubwami yatekereje kubakira Imana inzu bikayikora ku mutima ikamuha amasezerano akomeye, bityo natwe rero ngo twibuke aho Imana yadukuye dufashe ipfubyi n’abapfakazi twubake umurimo w’ Imana, izabonako twibuka ibyo yadukoreye, maze idukorere n’ ibindi.

Twabatangariza ko nyuma y’ inyigisho abagera kuri 26 bakiriye Yesu nk’ umwami n’ umukiza batangira inzira y’agakiza, iki giterane kikaba gikomeje kikazasoza kuri iki cyumweru herekanywe kumugaragaro na wa muzingo w’indirimbo zabo z’amashusho.

Ibyo byagaragaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi, ahagana saa mbili za mu gitondo ubwo abakirisitu basaga 500 bo rusengero Shiloh Prayer Mountain, aho bakunze kwita kwa Nyiragasazi bahuye n’uruva gusenya ubwo bahezwaga hanze babuze uko binjiraga mu rusengero kuko nyir’ubwite yaraye adadiye imiryango yose.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ahari hatuwe hari uru rusengero, yasanze isinzi ry’abantu benshi rihagaze ku muhanda ryabuze hepfo na ruguru. Mu bavuganye n’umunyamakuru bamutangarije ko impamvu bahagaze hanze ari uko basanze inzugi binjiriragamo baje gusenga zose zadadiwe na nyir’ubwite ariwe Uwamwezi Josephine.

Umuntu utashatse ko izina rye rimenyekana yavuze ko ubuyobozi bwa Shilloh Prayer Mountain bwishyuraga nyir’inzu ari we Uwamwezi Josephine bakunze kwita Nyiragasazi amafaranga milinoni n’igice y’amanyarwanda ku kwezi (1,500,000 RWF).

Yakomeje avuga ko nta kibazo cy’ubwishyu urwo rusengero rwari rusanganywe, kuko hashyize iminsi mike Uwamwezi yifuje ko ku mafaranga y’ubukode hihongererwaho ibihumbi Magana atanu, bityo aho ku mwishyura miliyoni imwe n’igice bakajya bamwishyura miliyoni ebyiri.

Amakuru atangazwa na bamwe bakurikiranye impaka hagati y’abakodeshaga na nyir’inzu, avuga ko Uwamwezi yitwikiriye ijoro agashyira ingufuri ku nzugi zose zinjira mu nyubako ya Shilloh Prayer Mountain.

Ku ruhande rumwe, ababikurikiraniye hafi bavuze kandi ko habayemo guhubuka kwa uwamwezi, kuko abakodesha bamusabye ko ategereza ko masezerano ya mbere y’amezi atatu bagiranye abanza kuva mu nzira bityo bakagirana ayandi.

Kurundi ruhande, Uwamwezi afashe icyo cyemezo mu gihe ubuyobozi bw’ibanze bwifuje ko yakumvikana n’ubwa Shilloh Prayer Mountain, yari imaze amezi agera ku icyenda ikodesha iyi nyubako.

Mu rwego rwo gushakisha uburyo abaje gusenga bakora icyabazanye, Sky Hotel yafashije Shilloh ubwo yayihaga icyumba cyo gusengeramo.

Bamwe mu basengera muri Shilloh basanga Uwamwezi yakagombye gutegereza ko amasezerano ya mbere arangira, bityo akabona gufata ingamba nshya.

Mu rwego rwo kubahiriza amategeko no kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, Polisi y’Igihugu ikihagera yasabye ubuyobozi bwa Shilloh, kwifashisha ubutabera kugirango ukuri gukubiyemo mu masezerano kubahirizwe. Twagerageje kuvugana na Uwamwezi kuri telefoni ye igendanwa ariko ntiyayitaba, ndetse nta n’uwigeze agaragara ku nyubako ye yari yadadiye.

Hejuru ku ifoto:Uwamwezi Josephine (Nyiragasazi)

Amakuru atangazwa na Daily monitor ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda avuga ko aba banyamadini bashinja guverinoma ya Uganda kuba irenganya abaturage maze bagasaba Museveni ko mu 2016 ubwo manda ye izaba irangiye yahita atanga ubutegetsi nta ntugunda.

umushumba wa kiliziya gatulika ya Kampala Dr Cyprian Kizito Lwanga mu ijambo yavugiye mu kiriziya y’ahitwa Rubaga ku munsi wa Pasika yavuze ko Guverinoma ya Museveni yaka imisoro myinshi abaturage kugira ngo abagize Guverinoma babone imishahara itubutse. Luanga avuga ko kandi impano nziza Museveni akwiriye guha abanya Uganda ari iyo kuva ku butegetsi maze akareka kongera kwiyamamaza mu gihe manda ye izaba irangiye.

Uretse uyu mushumba kandi ,umushumba wungirije w’itorero rya Angilikani (Anglican Church) rya Kampala Dr Zac Niringiye na we mu nyigisho yatanze mu rusengero rwitiriwe mutagatifu Stefano ruri ahitwa Kisugu ku ya 10 mata, avuga ko Museveni yagombye kurekura ubutegetsi bitarenze mu mwaka wa 2016. Anavuga ko Museveni yagombye gutangira gutekereza uburyo azasimburwa neza bidahungabanije umutekano w’igihugu.

Mu magambo musenyeli Niringiye yavugiye muri uru rusengero kandi yavuze ko kubera uburyo akomeje kuvuga ibijyanye no kurekura ubutegetsi kwa Museveni, ngo yumvise ko abashinzwe umutekano bari kumushakisha aho yagize ati” ibyo mvuga ni ibibazo bigira ingaruka ku banya Uganda bose, cyakora sintinya no kuba nabura ubuzima bwanjye kuko na byo ari umurimo w’Imana ndimo nkora”.
Gusa ku ruhande rwa leta ya Uganda si uko babyumva. Tamale Mirundi umuvugizi wa leta ya Uganda avuga ko iyi leta itarenganya abaturage ko ahubwo aya madini afite ibibazo byihariye birimo no kuba abayoboke bayo bagenda bagabanuka.

Mirundi anongeraho ko aba bashumba bagombaga kubwira Museveni ibi byifuzo aho kubivugira mu ruhame.

Korari Umunezero ni imwe mu makorari akorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR-Murambi, Paruwasi ya Nyanza, mu karere ka Kicukiro, ikaba irimbanije imyiteguro yo guhabwa izina rishya nk’uko bagiye babitangaza mu minsi ishize.

Iki gikorwa giteganyijwe kubera ku mudugudu wa ADEPR-Murambi aho isanzwe ibarizwa, kikaba kizahuzwa n’igiterane cy’iminsi itatu cyateguwe n’iyi korari kizatangira kuri uyu wa gatanu tariki 18/03/2016 gifite intego iboneka muri Yesaya 62:2 hagira ” Nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe n’abami bose bazabona icyubahiro cyawe, maze uzitwa izina rishya rihimbwe n’Uwiteka.”, kigasozwa ku cyumweru tariki 20/03/2016, ari nabwo umuhango nyir’izina wo guhabwa iri zina ritarajya ku mugaragaro uteganyijwe.

Ubuyobozi bw’iyi korari bukaba butangaza ko bwafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko iri zina rikunze kwitwa amakorari y’abana cyane mu itorero rya ADEPR, bamara kungurana ibitekerezo bagasanga bakwiye guhindura izina ryabo.
Muri iki giterane kandi uretse andi makorari abarizwa kuri uyu mudugudu, Korari Umunezero izifatanya na Korari Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR-Gatenga ndetse na Korari Silowamu ya ADEPR-Kumukenke. Abahanzi bazitabira iki gikorwa barimo Isaiah Uzayisenga, Stella Manishimwe ndetse na Gaudence.

Muri iki giterane kandi hazaba hari n’abigisha batandukanye barimo Rev Past Seth Munyamahoro akaba n’umushumba wungirije w’ururembo rw’Uburengerazuba ushinzwe ubuzima bw’itorero, Rev Past Aimable Nkuranga ( Umujyanama muri Biro ya ADEPR) ndetse na Past Uwambaje Emmanuel kuri ubu ubarizwa ku mudugudu wa ADEPR-Nyarugenge.

Nubwo Korari Umunezero yaba yitiranywa na Korari z’abana nk’uko ibitangaza, ubusanzwe igizwe n’abantu mu ngeri zitandukanye biganjemo abubatse ingo, urubyiruko ndetse n’abana bato. Iyi korari imaze imyaka 20 ikora umurimo w’Imana, imaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo ingendo yagiye ikorera hitya no hino mu gihugu, indirimbo z’amajwi n’amashusho hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Kuri uyu wa kane ushize tariki 10 /05 muri Repubulika iharanira Democratie ya Congo hatangijwe ibitaramo byo kubohoka no kugirana ubusabane n’Imana. Ibi bitaramo bikaba bibimburira igiterane mbaturamugabo kizaba tariki 13 /05 cyiswe COMPAGNE D’EVANGELISATION NYIMBO ZA WOKOVU SAISON 2 cyateguwe n’umucuranzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana FRERE Manu uzwi nk’umunyamakuru akaba kandi n’umuhanzi nyarwanda kizitabirwa n’abahanzi ndetse n’imwe mu makorari akunzwe mu ntara y’Iburengerazuba ibarizwa mu itorero rya ADEPR yitwa ABATWARAMUCYO bazwi mu mbyino nyarwanda ndetse n’umuvugabutumwa bwiza MUNONGO

Kuri uyu wa Gatanu , Pastor DESIRE HAVYARIMANA niwe wigishije ijambo ry’Imana dore ko ari nawe mutumirwa mukuru muri ibi bitaramo uyu mu pastor akazarangiza k’umunsi w’ejo ku wa 6 aho azakomereza uyu murimo I Kigali pastor Desire yari amaze iminsi isaga ibyumweru bibiri abarizwa mu gihugu cy’I Burundi aho yarafite umurimo ukomeye w’I vugabutumwa. Nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bitabiriye iki giterane ngo uyu muvugabutumwa yari afite umunaniro w’urugendo ngo !ibi ntibyatumye abanyekongo batishimira ndetse banumva bakomeza kubana nawe mu mwanya w’ivugabutumwa. Yigishije ijambo ryo ‘’KUGIRANA UBUSHUTI N’IMANA’’
Bikaba biteganyijwe ko uyumukozi w’Imana azasoza tariki 12 /05 maze agasoza ivugabutumwa rye.

Nshuti bakunzi b’urubuga ntitwasoza tutababwiyeko ibi b itaramo birikwitabirwa cyane n’abanyecongo ndetse n’abanyarwanda baherekeje uyumucuranzi harimo n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR / Gisenyi ndetse ngo hari n’icyizere cyuko abizera bakwiyongera.
Ibindi kuri iyi nkuru tukaba turakomeza kubibakurikiranira nkuko mu byifuza.

Agakiza.org

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12/05/2012 muri Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi, hasengewe abayobozi bashya bazayobora Communautees des Etudiants Pentecotistes.

Iki giterane cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Aumonier w’ abanyeshuri mw’itorero rya ADEPR Pastor Kazura Jules, uhagarariye ivugabutumwa muri iryo torero Pastor Alphani, na Pasitori Regiyonari w’ ADEPR Gisenyi.

Hari n’abashumba batandukanye bo muri iryo torero rya Gisenyi, hari kandi na Pastor Desire Habyarimana ndetse n’ amakorare atandukanye akorera umurimo w’ Imana muri ULK Gisenyi hamwe naBetelhemu ikorera umurimo w’ Imana mu rurembo rwa Gisenyi. Umuvugabutumwa akaba yari Evangeliste Zigirinshuti Michel.


Mw’ ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho, yabasomeye mu gitabo cy’ Itangiriro 41:37-39 Daniyeli 4:5-6 avuga kuri Yosefu, avuga ku nzira zikomeye zose yanyuzemo zari ngobwa kugira ngo azagere kucyo Imana yamuvuzeho. Yakomeje avuga ko ubuzima ducamo butugora harimo no kwiga biba biri ngobwa kugira tuzagirire umugisha imiryango yacu, itorero n’ igihugu.

Yavuze ati urebe ibibazo bihari mu muryango nyarwanda n’ isi muri rusange hakenewe abayobozi bakijijwe bakunda Imana kuko ibibazo byinshi bihari biba biri mu Mwuka. Ukabona ko utagira Imana muri wowe bimwe byakugora kuko biba bisaba ubwenge bw’ Imana.
Yakomeje asaba abarangije ati : « mugiye kw’ isoko ry’ umurimo muzahura n’amafaranga n’ ubuyobozi : muzabe igisubizo nka Daniyeli na Yosefu muzakomeze kuba abantu b’ Imana. »
Nyuma y’ ijambo ry’ Imana yasengeye itorero ryose kugira ngo ribashe gushyira mu bikorwa ijambo ry’ Imana.

Abarangije bahawe Certificat ihamya ko bakoze umurimo w’ Imana. Basabwa kuzakomeza kuba abavugizi ba CEP- Gisenyi bakazakomeza kuzirikana umurimo w’ Imana basize no gushyigikira itorero.
Aumonier Pastor Kazura yakomeje avuga ko mw’ ibarura ryakozwe n’itorero ADEPR mu mwaka wa 2010 byagaragaye ko abanyeshule b’abarokore bo muri ADEPR mu gihugu cyose barenze ibihumbi 4 biryo bakifuza gushyiraho ama CEP abahuza kugira babashe gukurikiranwa bakomeze kubakira kunyigisho shingiro za Bibiliya hamwe n’ indangagaciro z’ itorero ADEPR. Ati ubu dufite ama CEP 22 mu gihugu cyose.


Mu gusoza, amakorare atandukanye akorera umurimo w’ Imana muri CEP-ULK Gisenyi hamwe na chorale Betelehemu isanzwe ikundwa n’abantu benshi mu Rwanda bakomeje basusurutsa abari bateraniye aho.

Kuri
iki cyumweru taliki ya 04 Nzeri 2011, ku cyicaro cy’Itorero rya ADEPR Gatare rikorera
 mu murenge wa Gahanga ,hashojwe
igiterane cy’iminsi ibiri .Icyo giterane cyateguwe niryo torero, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira
iti: “Kuko turi abo yaremye ituremeye
imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo
tuyigenderemo. Abefeso 2:10”.

Icyo
giterane cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi batuye muri uwo murenge wa
Gahanga ndetse no mu nkengero ,ibi bikaba
byaratumye abantu benshi babura aho bicara
 Zimwe muri Chorale zasusurukije
icyo giterane ni Chorale Filadelifia yo mu itorero rya ADEPR Kagarama,Chorale
Rangurura yari yavuye muri ADEPR
Nyarugenge ku Mudugudu wa Biryogo ndetse na groupe yitwa Urufunguzo. Hari kandi
n’abahanzi nka Bernadette ndetse na
Isaie.

Icyo
giterane kandi cyitabiriwe n’abavugabutumwa batandukanye.Umushyitsi mukuru
akaba yari Pasteur Damas wari waje aherekeje Chorale Rangurura. Pasteur Damas akaba
yarigishije Ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Itangiriro 22:15.Iri jambo
rikaba rivuga uko Imana yasabye Aburahamu gutanga Umwana we w’ ikinege
kugirango Imana irebe ko ayikunda.

Mu kubwiriza kwe Pateur Damas yagize ati: “Imana kuko ikunda abantu cyane byatumye
itanga Umwana wayo w’ ikinege kugira ngo umwizera atarimbuka ahubwo ahabwe
ubugingo buhoraho Yohana 3:16”.Pasteur Damas yakomeje avuga ko umugambi w’ Imana wari uwo gutanga Yesu kugira
ngo akize abari mu isi ububata bw’ icyaha. Mu gusoza icyi cyigisho Pasteur
Damas yasabye abari aho gukundisha
Uwiteka umutima wabo wose n’ubwenge n’ imbaraga zabo zose,nku’uko muri Mariko
12:30 habivuga.

Iki
giterane cyasigiye ububyutse bukomeye itorero rya Gatare. Abari barasubiye
inyuma basubijwemo imbaraga ndetse
hakizwa n’abantu bashya bagarera kuri 17.Abantu barenga mirongo itanu nabo
bagaragaje ko bahindukiriye Imana , mirongo 90%y’abitabiriye iki giterane basabiwe imbaraga nyuma y’uko bari bamaze
kwisuzuma bagasanga hari aho batari bagikundisha Uwiteka umutima wose n’ imbaraga
zose n’ ubwenge bwabo bwose nk’uko Ijambo ry’Imana ryari rimaze kubibasaba.

Indirimbo za Chorale Rangurura , ndetse n’abahanzi
Bernadette na Isai ,zikaba zaranejeje cyane abari aho basubizwamo imbaraga. . Igiterane cyashojwe saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo
ine z’umugoroba abantu bakinezerewe badashaka gutaha.

Ubwanditsi

 

Ku munsi wa kabiri w’igiterane cyiswe icyo guhemburwa kiri kubera mu
Itorero Bethel riri i Remera,kikaba kiyobowe n’Umukozi w’Imana pastor
SENFUMA Steven, akaba akomoka mu Itorero rya United Christian Centre,
yigishije k’ubutunzi butagira akagero buri mu muntu.

Uyu mukozi w’Imana uzwiho inararibonye mu kwigisha umuntu w’imbere,
akaba yigishije uburyo mu muntu Imana yashyizemo ubutunzi ntageranywa
nubwo benshi batabizi. Yatanze urugero rw’uburyo Imana iby’agaciro byose
yabibihishe mu butaka nka peteroli, zahabu, amabuye y’agaciro, ati iyo
abantu batabashije kumenya ko ubwo butunzi buhishwe ntacyo bubamarira,
ati ni kimwe n’umuntu iyo udashoboye gusobanukirwa n’ubutunzi Imana
yashyize muri wowe uhora wisuzugura kandi wiganyira.

Abantu bahahembukiye

SENFUMA yakomeje yerekana uburyo buri kintu cyose cy’agaciro kirindwa
ariko icyitari icy’agaciro ntikitabwaho, yatanze urugero ati « mu isi
abakomeye barandindwa, ndetse n’ahari ubutunzi hashyirwa uburinzi, ati
nta na rimwe uzabona uburinzi ku kimoteri cyangwa poubelle, ati rero
Imana irindisha umuntu abamarayika kuko mu muntu harimo ubutunzi
ntageranywa, Imana ntiyari kugushyiraho uburinzi uri ikimoteri »

Mu nyigisho ku munsi wa kabiri w’igiterane Pastor SENFUMA yasoje
asobanura uburyo Kristo nawe kuko yabonye agacio kari mu muntu nta kindi
yari gucunguza umuntu kitari amaraso, kuko agaciro kari muntu karuta
ubutunzi n’icyubahiro cy’isi n’ijuru.

Ubwo bakurikiranaga ijambo ry’Imana

Twabamenyesha ko ku munsi wa kabiri w’iki giterane n’ubwo imvura
yagwaga mu gihe ntibyabujije ko kitabirwa n’abakristu batari bake,
kikaba cyari kitabiriwe n’abantu basaga magana atatu, kikaba cyaranzwe
no guhimbaza Imana, kuramya n’amasengesho, benshi mu bakomeje kuvugana
na Isange.com basanga ari ibihe by’umugisha udasanzwe yaba ku itorero
n’abakristu muri rusange.
Iki giterane kikaba gikomeje buri mugoroba
guhera isaa kumi n’igice kuzageza ku cyumweru tariki ya 11/09/2011,
tukazakomeza kubagezaho uko bigenda umunsi ku munsi.

source: Isange.com

Kunshuro ya mbere itorero New Jerusalem Church riyobowe n’Umushumba Prophetic Bishop Rubanda Jacques, ryabateguriye igiterane cy’Ivugabutumwa ndetse n’ijambo ry’ubuhanuzi cyiswe “Prophetic Word Conference”. Bizaba ari umwanya mwiza wo gusangira ijambo ry’Imana no gufatanya kuramya Imana n’abaririmbyi batandukanye.

Twegereye abarimo gutegura igiterane tubabaza icyo bateganya kungukira muri iki gitererane maze batubwira ko isanganyamatsiko igaragara muri zaburi 25:14.

Ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwe abamwubaha, azabereke isezerano rye bagira bati “Turasengera abantu bose bazaza kugira ngo bazahure n’Imana kuruta uko baririmba cyangwa bakumva gusa ijambo kandi ikigamijwe nuko Imitima y’abantu yahembuka.

Itorero New Jerusalem Church rikaba rimaze imyaka igera kuri 15 mu Rwanda aho rifite Icyicaro gikuru mukarere ka Kicukiro mu murenge wa kagarama. Mubahanzi batumiwe Harimo aba bakurikira:

Serge IYAMUREMYE
Healing worship team
Kingdom ministries

Abo bose bakazifatanya n’abaririmbyi ba “New Jerusalem Melodies” iki giterane giteganijwe ko kizamara iminsi itatu, guhera tariki ya 30th 31st Oct -1st Nov 2015 kurusengero Rwa New Jerusalem Kagarama- kicukiro, kikazatangira saa kumi n’Imwe kuwa gatanu ariko kuwagatandato kizajya gitangira saa kumi n’Igice kugeza saa moya. Tukaba tuzakomeza kubakurikiranira amakuru kubijyanye nacyo.

Mwese muratumiwe!

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nzeri 2011 ku cyicaro gikuru cya Women
Foundation Ministries kiri ku Kimihurira habereye igiterane cy’ijambo
ry’ Imana.

Umuyobozi w’iyi Minisiteri Pastor Mignone yafashe
akanya asobonurira abari bateraniye aho uko iyo ministere iri gukora
umurimo w’ Imana mu buryo bukomeye kuko hamaze gukirizwa abantu batari
bake kandi abandi bakize ibikomere byo mu mitima kandi no mu buryo bw’
ibifatika benshi bahaje barihebye ariko ubu bamaze gutera intambwe mu
buryo bw’ imibereho kuko uko bagenda bisobanukirwa ni uko Imana igenda
ibaha umugisha.

Umushyitsi Mukuru muri icyo giterane yari Sasha Kiwewesi uturuka
muri Uganda. Mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, dore
ko ari nayo nkomoko ye kandi ko umunezero w’ Imana arizo mbaraga zacu
asaba abantu ko bakwiye kunezererwa Imana kuko n’ubwo kurira kwararira
umuntu nijoro ariko mu gitindo impundu zishobora kuvuga (Zaburi 30:5).

Mu nyigisho ye yasomye 1 Samweli 30:1-8 hagira hati: “…Dawidi ahera
ko agisha Uwiteka inama ati: “Ninkurikira izo ngabo nzazifata?”
Aramusubiza ati“Zikurikire kuko utazabura kuzifata ukagarura byose”.

Yakomeje
avuga ko Satani yibye abantu amahoro, umunezero, kubaka neza n’ ibindi
abantu aho kugisha Uwiteka inama ngo bakurikire amahoro yabo
bayashyikire bayagarure bahorana agahinda gusa. Yakomeje avuga ko iyo
ukurikira umuntu yagusize bigusaba umuvuduko uruseho kugira ngo ugarure
ibyawe.

Icyo giterane kikaba cyari cyitabiriwe n’ abantu benshi b’ingeri
zitandukanye kandi nyuma y’iyo nyigisho nziza abantu basengewe kugira
ngo babashe kugarura ibyo Satani yabanyaze byose.

Mu gusoza
igiterane, Pastor Mignone yabamenyesheje ko kuwa Gatandatu bazongera
bagahura saa tatu bakaganira bagahana ubuhamya bw’ ibyo Imana yabakoreye
byose.

Ubwanditsi

Nkuko yabyiyemeje kandi bikaba biri no mu nshingano yayo,kujyana ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo ahantu hose ishobozwa kugera,Jehovahjireh choir CEP/ULK iri kumwe n’abapost Cépiens(abarangije muri ULK) ndetse n’abaterankunga bayo batandukanye,kuva kuwa 28-29/04/2012 yari yerekeje mu rurembo rwa Ruhengeri ku mudugudu wa Jenda. Abantu rero bakaba bari baje ari benshi ndetse rwose ubona banyotewe ijambo ry’Imana cyane cyane mu ndirimbo z’Imana iyi Korali ifite haba izisanzwe kuri album yayo ya 1 haba no kuya 2 irimo gutunganya.


Hamwe kandi na pastor Ngamije Viateur guturuka muri Butare ville wibukije abantu ko bakwiye guhaguruka bagakorera Imana hakiri ku manywa abantu bagera hafi kuri 60 bakiriye ubutumwa bwiza bwa yesu kristo ndetse baniyemeza guhindukira bakajya mu murongo mwiza wo kurushaho kubaha Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu mbeho nyinshi ndetse n’ubukonje n’imvura yagwaga bitagize icyo bihindura ku ivugabutumwa byakorwaga,abantu bamaze kwakira ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo, abari aho babajwe no kubona urusengero rwaho rudasakaye ngo rube rurangiye kubera ukuntu imvura igenda irunyagira ari nako byagaragaraga ko gusenyuka kwarwo kwari hafi,bafashe icyemezo cyo gukusanya inkunga kugira ngo rwubakwe kandi rurangire, maze inkunga irenga millioni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ibasha kwitangwa n’abantu bari aho. Ibi bikaba byanejeje abayobozi ndetse n’abakristo ba Jenda.

Jehovahjireh choir rero ntiyari yonyine kuko yafatanyije na Korali zaho arizo: Umuriri Choir,Abajyisiyoni Choir na Firadefiya choir zikaba zaranejeje benshi wabonaga bishimiye uwo munsi kuko kuri bo ngo ibyishimo byari byose. Prezida wa Jehovahjireh choir NDORIMANA Phillotin akaba rero ashimira abakunzi babo uburyo bakomeje kubaba hafi anabasaba gukomeza uwo mugambi wo gukorera Imana ngo kuko iki gihe ari igihe cyo gukorera Ibirama.
Vital R.

Nkuko twari twabibamenyesheje ko Pastor Desire habyarimana agiye kwerekeza mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi mu biterane bitandukanye; ibi biterane byatangiye kuri uyu wa 6 taliki ya 27/04/2012 bikaba bizakomeza icyumweru cyose.

Igiterane cya mbere cyabereye muri Commune ya Musaga aho Aumonerie Pentecotiste ikorera kikaba cyarahuje abantu batari bake kandi ukabona ko baje bafite inyota yo kumva ijambo ry’ Imana cyane. Aha muri iki giterane Pastor Desire yigishije kukuba incuti y’ Imana yosomye icyanditswe kiri mw’ Itangiriro 18:17-32

Yakomeje avuga ko urukundo n’ ubucuti bigenda byiyongera biturutse ku kuba hafi y’ Imana mu gusenga, mu gusoma ijambo ry’ Imana no kwezwa, bityo ukagenda uba inshuti yayo ikazagera igihe ikakugirira icyizere. Yagize ati: "Aburahamu yari inshuti y’ Imana cyane."

Yesu yabwiye Abigishwa ati: "sinkibita abagaragu ahubwo muri inshuti zanjye kuko umugaragu atamenya ibyo Shebuja akora ariko mweho muri inshuti zanjye." Ati: "natwe dukwiye kuba inshuti z’ Imana ntutube nk’abagaragu bayo gusa ahubwo tukamenya ibyo idutekerezaho, uko ibona itorero n’igihugu cyacu nk’uko byahoze mu gihe cy’ abahanuzi ba kera."

Abantu benshi basanze ubushuti bwabo n’ Imana busigaye butakiri bwinshi bahitamo gusengerwa kugira ngo bagaruke ku isoko bahabwe imbaraga zibafasha kongera gukunda Imana nkuko bahoze, abandi nabo bafata umwanzuro wo kwakira Yesu kuko babaye inshuti z’ isi ariko bikabazanira ibibi gusa.

Twabamenyesha ko ibi biterane bizakomeza iki cyumweru cyose kugeza taliki ya 06/05/2012 bikazabera muri Commune Ngagara na Musaga aho Aumonerie Pentecotiste ikorera tukaba tuzakomeza kubibakurikiranira no kubagezaho uko biri kugenda murakoze.
Ubwanditsi

 

Rev. Deo Niyonzima uyobora umuryango Healling Center Ministries arategura ibitaramo mu karere ka Rubavu. Ibi twabitangarijwe na nyirubwite atubwirako hari ibiterane ategura mu ntara zose zigize igihugu , ubu akaba ari inshuro ya munane ibitaramo bikozwe nyuma yaho aje avuye mu ntara ya Musanze.

 

Yadutangarije kandi ko kuza i Rubavu atari gusa, ahubwo harimo n’umugambi w’Imana.

Mubyo twamubajije, harimo intego nyamukuru y’ibyo bitaramo ndetse n’igihe amaze abitegura.

Mukiganiro twagiranye nawe yatubwiye ko hashize igihe kitari gito yitegura kuza kandi ko mu myiteguro yabyo harimo n’amasengesho. Atubwira kandiko intego nyamukuru ar’uko abantu bagomba kubohoka. Abafite indwara zigakira , ubugingo bugakira , ndetse n’ibindi bintu byinshi byaboshye abantu harimo ibirozi, amadayimoni….

 

Muri ibyo bitaramo hazaba harimo abahanzi nka: Liliane Kabaganza , Uwiringiyimana Theo ( bose babirebaPastor Byiza Bienvenue , FRERE Manu , Mucyo Nelson Delphin Kalisa ndetse n’ama groupe ashinzwe kuramya no Guhimbaza akorera umurimo mu karere ka Rubavu.

 

Ibibitaramo bizabera muri Salle ya Joy of the Lord Minisrtry mu igihe cy’iminsi ine bisorezwe muri salle ya ULK Gisenyi.

Frere Manu Rubavu.

Nk’uko bisanzwe buri mwaka abakristo bemera Umwuka wera bizihiza umunsi mukuru wa Pantekoti, by’umwihariko itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda (ADEPR) nk’irifata Umwuka wera nk’inkingi rigenderaho buri mwaka ryizihiza uyu munsi mu buryo budasanzwe aho rikora igiterane cyagutse.

Mu giterane ngarukamwaka nk’iki kuri iyi ncuro cyabereye ku nyubako nshya za ADEPR, ahaherereye Salle nini ya Dove Hotel kitabiriwe ku buryo bushimishije harimo amakorari, abashumba, ubuyobozi bukuru bw’Itorero ADEPR ndetse n’abayobozi mu nzego bwite za Leta.

Mu nyigisho yatanzwe n’Umushumba w’ Ururembo rw’ Umujyi wa Kigali Rev.Past Rurangirwa Emmanuel yagarutse kuri Pantekote yizihizwaga n’Abisirayeli. Yifashishije ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 2, yakomeje agira ati ‘’n’ubwo Umwuka wera wamanukiye intumwa umucyo wa Kiyuda wari imbogamizi ikomeye, kuko bumvaga agakiza ari ak’ Abayuda bonyine ariko umunsi umwe kwa Koruneliyo abanyamahanga nabo bahawe Umwuka wera.’’

Nyuma yo gusobanura umumaro w’Umwuka wera uko yemeza umuntu ibyaha bye, agakora umurimo wo kweza itorero, akazana ubumwe mu bantu, abarenga 100 bahisemo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo, abandi barahemburwa mu buryo bugaragara cyane ko abitabiriye iki giterane wabonaga ko bafite inyota nyinshi yo kuzura Umwuka wera.


Nk’uko impano z’Umwuka wera zisanzwe zikora harimo n’iy’ubuhanuzi, ubutumwa bwinshi mu buhanuzi bwahavugiwe ijambo ryagarutsweho n’Uko Imana ishyigikiye itorero kandi utubazo rigenda rihura natwo Izadukemura rikaba amahoro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, yashimiye itorero ry’ADEPR uruhare rigira mu iterambere. Ati ‘’uhereye aha turi kuri izi nyibuka zigaragaza iterambere rirambye n’icyerekezo cyiza cy’igihugu cyacu asaba itorero gukomeza kuba intangarugero mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.’’

Umushumba mukuru akaba n’Umuvugizi w’Itorero ry’ ADEPR Jean Sibomana yashimiye ururembo rw’Umujyi wa Kigali uburyo bateguye umunsi mukuru wa Pantekote, avuga ko nibakomeza muri iki cyerekezo bazagera kuri byinshi. Yavuze ko Pantekote itagomba kuba amagambo agusa ahubwo hakwiye koko impinduka abantu bakuzura Umwuka wera abagize intege nke bakavugururwa umuriro wa Pentekote ugahora waka ku gicaniro ibyo bakabifatanya n’iterambere ry’igihugu hamwe n’abandi banyarwanda muri rusange mu cyerekezo cyiza kirimo. Ati ‘’ibyo twagezeho byose uhehereye kuri izi nyubako byose twabigezeho kubwo ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda.’’

Umunsi mukuru wa Pantekote ku rwego rw’Umujyi wa Kigali muri ADEPR uhuriza hamwe abakristo bose bakomoka muri iri torero, aho ubanzirizwa n’amasengesho akorerwa hirya no hino ku midugudu igize iri torero hanyuma ku munsi wo gusoza bose bagahurira hamwe mu giterane cyagutse nk’uko biba byateguwe n’ubuyobozi bwa ADEPR.

NUBWO HARI IMVURA NYINSHI KORALI JEHOVAYIRE NTIBYAYIBUJIJE GUKORA UMURIMO MURI ETM KURUYU WA GATANDATU 17/09/2011.

Kuri uyu wa gatandatu kuwa 17/09/2011 nibwo Jehovahjireh choir yari yasohokeye kuri ETM nyuma ya saa sita mu gikorwa cy’ivugabutumwa cyiri no mu nshingano zabo mu mashuli yisumbuye na za kaminuza. Uwo munsi rero hakaba hari umuhango wo kwerekana komite nshya no gushimira abaharangije bari muri uwo murimo w’ivugabutumwa.

Kuri korali Jehovayire ,uru rugendo rwateguraga igikorwa ifite cyo kujya gusura imfubyi za Jenoside yo 1994 mu Rugarama mu murenge wa Nyamirambo mu mudugudu wa MUDUSANGE. Iki gikorwa ikaba igifatanyije na CEP/ULK ikaba yari ihagarariwe na Prezida wayo MUVUNYI Hypolite.

Prezida wa CEP/ULK MUVUNYI Hypolite.

Prezida wa CEP/ULK yakomeje ashima Imana ku byo Imana ikomeje kugenda ibakoresha ,anaboneraho gukangurira abantu kuzitamira igikorwa cyo gufasha imfubyi za Jenoside I Nyamirambo gitaganyijwe kuruyu wa 24/09/2011 guhera saa munani. Akaba agira ati :’’ Idini y’ukuri ni ifasha imfubyi n’abapfakazi’’.

Umuyobozi ushinzwe amasomo nawe akaba yarashimiye aba banyeshuli uburyo ari intangarugero muri ishuri.

Korali Jehovayire ikaba yarakomeje ishimisha abaraho mu ndirimbo cyane cyane indirimbo bakunze yitwaGUMAMO’’ ndetse n’izindi nshyashya ndetse itangaza ko yitegura kuzishyira kyri Album ya 2.

Dirigeant wa Jehovahjireh choir Aloys Bikorimana wambaye ikoti.

 

No mu mvura bararimba ngo kuribo ntakuba bageze mu isambu ya messiya hanyuma batahe nta mubyizi.

Ubwanditsi

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Korari Jehovah Niss ikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR-Cyahafi, muri paruwase ya Nyarugenge yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa mu cyahoze ari Gisenyi, muri Paruwasi ya ADEPR Kora, ku mudugudu wa Gatagara, urugendo rwagaragayemo imbaraga z’Imana mu buryo budasanzwe, aho abasaga 131 bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, naho undi muntu umwe wari ufite indwara y’amaguru n’umugongo agakira, nyuma y’igihe kirekire agendera ku nkoni.


Mu gihe cyo kwihana, bari benshi, Imana yakoze imirimo ikomeye

Iki giterane cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 13/02 kugeza tariki 14/02/2016, cyari kigamije gukora amavuna yo kwagura ivugabutumwa kuri uyu mudugudu no gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako nshya y’urusengero rujyanye n’igihe nk’uko biri muri gahunda nshya z’iri torero.

Korari Jehovah Niss ya ADEPR-Cyahafi

Nubwo aka gace gasanzwe gatuwe cyane n’abayoboke b’idini y’abadivantiste, ntibyabujije iki giterane kwitabirwa n’imbaga nyamwinshi, nk’uko umusaruro wacyo ubigaragaza.

Uretse kandi gukizwa k’umubare munini w’abantu, hari n’umukobwa wari umaze imyaka 15 agendana indwara y’amaguru, kuburyo yagenderaga ku nkoni nk’uko twabitangarijwe n’umutoza wa Korari Jehovah Niss, ariko muri iki giterane Imana ikamukiza, ngo akabasha gutaha yigenza. Mu magambo ye umutoza wa Jehova Niss Liliane, dore uko asobanura igitangaza Imana yakoraye nabo: Ati ’’ Yaraje arwaye ati simva ha muransengera maze imyaka 15 ndwaye, dufite na video, amaguru n’amaboko ubwo tukaririmba abandi bagasenga, ⁠⁠⁠twumva aravuze ngo ndumva hari ibintu biri kumvamo, yaje agendera ku kabando ataha ntako.’’

Imana yakoze igitangaza, bose bacinya akadiho

Korari Jehovah iheruka gukora igiterane cyagutse mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 20, imaze ikora umurimo w’Imana.

Ubwo bizihizaga isabukuru byari ibyishimo gusa

Korari Jehova-Niss yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’1995 itangiwe n’umuririmbyi witwa Mukanyandwi Anne Marie, ikaba yaragiye yaguka kuburyo ubu ifite abaririmbyi bagera kuri 90, ifite Alubumu imwe y’amajwi n’amashusho, kuri ubu bakaba barimo gutegura indi nshyashya bazashyira ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

CEP ULK ibarizwa muri Paruwase ya
Gasave ho mu itorero rya ADEPR.Yatangiye umurimo w’Imana n’abantu 15
ahagana mu 1997, ariko kugeza ubu bakaba bamaze kugera kubantu bagera
muri 200.

N’uko twabitangarijwe na Bwana
Phirotin ushinzwe kuyobora Chorale Jehovajireh ya ULK ngo barashimira
cyane ubuyobozi bwa kaminuza ya ULK kuko ijya ibafasha cyane, nko mu
bihe barimo bakora indirimbo z’amashusho za chorale Jehovah-jireh, ULK
ikaba yari yabatije aho bakorera izo ndirimbo zabo mu buryo bw’amashusho
muri icyo kigo ndetse bakaba barabahaye n’amafaranga yo kubafasha
gukora izo ndirimbo zabo. Ikindi kandi n’uko iki kigo cyijya kinabafasha
kikabaha aho bakorera ku buntu iyo bafite ibikorwa bitandukanye(ibyumba
bakoreramo ibitaramo, repetitions, n’ibindi….).

CEP ULK (Communaute des eglises
Pentecote) ikaba yarishyize hamwe (CEP yo kumanywa na CEP ya nijoro), mu
rwego rwo kugira ngo bakore igikorwa cy’urukundo bafasha imfubyi zirera
n’abapfakazi batishoboye. CEP ikaba yarakusanije inkunga ishoboka
kugirango abo bantu babone ko bari kumwe n’abandi, batari bonyine.

Isange.com yatangarijwe ko kugeza
ubu babifashijwemo n’abandi baterankunga batandukanye barimo kugenda
bamenya iki gikorwa cyo kuzasura abo bantu batishoboye baba i
Nyamirambo, aha ngo CEP n’abaterankunga bamaze kwishakamo inkunga igera 
ku mafaranga agera mu bihumbi magana inani by’amafaranga y’u rwanda,
ndetse n’imifuka igera kuri mirongo ine y’ibiryo n’imyambaro itari
yakorerwa neza isuzuma ngo bamenye uko kugeza ubu ingana. Kaminuza ya
ULK ikaba hari inkunga itaramenyekana yemereye CEP ULK mu rwego rwo
kwifatanya nabo.

“Itorero rifasha imfubyi
n’abapfakazi ni itorero imana yishimira” ubwo ni ubutumwa Bwana Philotin
yagejeje yandi ma CEP aba mu zindi kaminuza atarakora ibikorwa nk’ibi.
Yasoje abashishikariza kubikora kuko ngo ubutumwa bwiza bufite ireme
bukwiriye kujyana n’ibikorwa.
Yaasoje kandi adutangariza ko
bazakomeza gukurikirana izi mfubyi n’aba bapfakazi bagiye gufasha mu
rwego rwo gukomeza kuberekako bari kumwe nabo kandi bakaba bashaka ko
ubucuti bwabo bwazakomera kurushaho.

 

Twabamenyesha ko iki gikorwa biteganijwe
ko kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/9/2011.Ngo abifuza
guherekeza iyi korali imiryango irafunguye,ngo ndetse yewe n’ababa
bafite umutima wo kugira inkunga batanga bashobora guhamagara kuri
0728263511 ; 0788672536.

 

Peter Nc Isange.com

 

Bisanzwe bimenyerewe ko amatorero y’i Rubavu agirana umubano n’ayo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo (RDC), bityo abavugabutumwa n’amakorari agasurana ku buryo bworoshye, nyamara n’ubwo bisa nk’ibimenyerewe, aba Kristo bo ku urusengero rwa ADEPR Bethfague ngo ntibazibagirwa ibihe bagirange na Chorale Utulivu.

Chorale Utulivu ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya CEPAC (Communauté des Églises pentecôtistes en Afrique) ryo muri Congo (RDC), yageze I Rubavu ku cyumweru taliki ya 14 Gashyantare 2016 ahagana saa moya n’igice za mugitondo, mu giterane cy’ivugabutumwa cy’umunsi umwe, benshi mu bitabiriye iki giterane bahamya ko ibihe bagize bataherukaga kubibona.

Umushyitsi mukuru muri iki giterane Rev Pasteur Nsonera Lazare, nawe wagaragaje ko yishimiye iki giterane, akaba yaragarutse cyane ku umubano mwiza amatorero yombi afitanye, ndetse anasezeranya ko bazakora ibishoboka kugirango barusheho kuwutsura. Rubavu ni kamwe mu turere duhana imbibi n’igihugu cya Congo –RDC bikaba byorohera abahatuye kugenderanirana kuko indimi zombi ( I Kinyarwanda n’igiswahili), abahatuye usanga bazikoresha neza, bityo n’ivugabutumwa mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana biraborohera.

Iki giterane kitabiriwe kandi na korali Evangelique, Urumuri na Bethfague zikorera umurimo w’Imana kuri uru rusengero, Uretse umubare w’abatari bacye bihanye, iki giterane cyagaragayemo igikorwa gitunguranye cyo gushyigikira umwe mu baririmbyi ba Chorale Utulivu, usanzwe ari umuhanzi witwa Salah, akaba abana n’ubumuga bwo kutabona yavukanye, akaba yarashyigikiwe ngo abashe gukora amashusho y’indirimbo ze, hakaba harabonetse agera ku 97,000 Frw.

Ernest RUTAGUNGIRA.

Chorale Itabaza ikorera umurimo w’ Imana mu itorero rya ADEPR Bibare yamenyekanye cyane mu ndirimbo «Ifoto y’ Urwibutso» ikaba yarakunzwe cyane n’ abantu benshi ndetse no hanze y’ igihugu. Kuri ubu yongeye kugarukana ingufu nyinshi.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi wayo Benjamin yadutangarije ko nyuma ya Album iriho iyo ndirimbo ivuga ifoto y’ urwibutso basohoye indi mizingo ibiri y’ indirimbo ariko itamenyekanye cyane bitewe n’ ibihe bari barimo.

Gusa ngo nyuma y’aho bavuguruye ubuyobozi bwa chorale batangira kuririmba bya gihanga ubu imirimo yose ikaba ikorerwa muri komisiyo zirindwi, harimo nk’ishinzwe gutunganya indirimbo, ishinzwe ibyuma na sonorisation ndetse n’iy’iterambere rya Chorale.

Benjamin yakomeje atubwira ko kuyobora chorale muri ubu buryo byabafashije kwivugurura mu buryo bushimishije bakaba bafite n’ imishyinga y’ ubworozi bifuza gutangira vuba aha izatuma chorale yiteza imbere igateza imbere n’ itorero muri rusange.

Yatubwiye kandi ko bifuza gukora igitabo kirimo indirimbo za Chorale zose dore ko bafite izigera kuri magana abiri bakazikoramo igitabo kizagurishwa ku buryo abantu bifuza kuririmba indirimbo za Chorale bizaborohera kuko abantu bamenyereye igitabo kirimo indirimbo zo Guhimbaza no gushimisha Imana gusa.

Ikindi kandi, barifuza kwaguka ku buryo bazasohokera hanze y’ u Rwanda mu ntangiriro z’ umwaka utaha ubu bakaba bari kubaka ubushuti n’aho bifuza kuzajya gukorera umurimo w’ Imana, bakaba bazabitumenyesha igihe kigeze.

Yakomeje amenyesha inshuti za Chorale Itabaza ko babakunda kuko babafashije byinshi aho bageze aha kandi ko bakomeza kubasengera, kubaba hafi ndetse no gukomeza kubashyigikira muri iyi mishinga kugeza igihe bazaba bageze ku rwego bifuza.

Benjamin kandi yaboneyeho kurarika abantu bose bazasoma iyi nkuru kuzaza kubashyigikira mu giterane bafite kuri iki Cyumweru taliki ya 25 Nzeri 2011 mu Murenge wa Gahanga aho itorero rya ADEPR Gatare rikorera umurimo w’ Imana.

Mwese murarikiwe kuzaza kwifatanya natwe kuva saa tatu kugeza saa kumi n’imwe n’ igice.

Ubwanditsi

 

Nkuko twari twabibatangarije ko kuri iki cyumweru
taliki ya 25/09/2011 Chorale Itabaza ikorera umurimo w’ Imana muri ADEPR BIbare
izataramira abanya Kigali; Sambiri za mu gitondo Chorale Itabaza yari imaze kugera
mu murenge wa Gahanga aho itorero rya ADEPR Gatare rikorera biteguye gutarama
nkuko babitojwe.

Abaturage bo muri uwo murenge by’ umwihariko abakristo
b’ ADEPR Gatare nabo bari bazindutse kureba Chorale yaririmbye indirimbo ivuga
ngo ifoto y’ Urwibutso barayidusigiye.

Igitaramo nyirizina cyatangiye saa mbiri na mirongo
ine n’itanu kiyobowe na Pasitori Desiré Habyarimana ari nawe uyoboye iryo
torero rya Gatare, aza kwakira abashyitsi baturutse ahandi yakira na
 Chorale Itabaza irangajwe imbere n’ umushumba w’ Itorero rya Bibare
Pasitori Mugema hamwe n’ abaterankunga ba Chorale Itabaza.

Pastori Mugema agiye kwigisha

Mw’ ijambo ryuwo mushyitsi mukuru Pastori Mugema
yafashe umwanya yigisha abantu imbaraga ziva mu gusenga. yasomye Luka 18:1-8, Yakobo 5:16-17, Zaburi 65:2-3
akomeza akangurira abantu gusenga batarambiwe nkuko Yesu yabitwigishije
atubwira ko gusenga bituma:

a) Umurimo w’ Imana wubakwa Nehemiya 2

 b) Iyo dusenze duhabwa
imbaraga Ibyakozwe n’ Intumwa 1:8

 c) Iyo dusenze ijuru riradutabara Ibyakozwe n’
Intumwa 12:5

d) Imana isubiza abayisenga 1Samweli
1

e) Iyo dusenze abadaimoni barahunga
Mariko 16:17

f) Iyo dusenze irwara zirakira
Yohana 5:1-9

g) Iyo dusenze Imana ihishura ibihishwe Ibyakozwe n’
intumwa 5.

Pastori Mugema yakomeje aduha ubuhamya uko yarwaye indwara
itazwi akayimarana imyaka 6 n’ igice akivuza indera bagasanga akomeye akivuza
amaso bagasanga ari mazima akivuza umutima bagasanga ari muzima ariko arembye
cyane bikageraho afata icyemezo ati gupfa no kubaho biri mu maboko y’ Imana
kandi kuba meze ntya ntibyatunguye Imana aravuga ati Mana ngiye gutegereza
gukira cyangwa gupfa kuko yari yaragurishije ibintu byose yivuza byaranze
asigara atako akigira. Umunsi umwe abona Yesu aje aramubwira ati ndagukijije
kuko unyiringiye kandi haracyari umurimo uzankorera. Guhera ubwo arakira
burundu none ati:" nkorera Imana nzi ko gusenga kuzana impinduka ikomeye"

Chorale yakomeje iratarama kugeza saa kumi n’ebyiri
abantu batifuza ko yarangiza aho baririmbiye ifoto y’ urwibutso abantu bose bahagurutse
bararirimbana aho wabonaga n’ umwana
ayizi neza bigaragaza uko iyo chorale ikunzwe cyane.

Ubwanditsi.

Kuruyu wa gatandatu kuwa 24/09/2011 ku isaha ya saa munani nibwo abanyeshuli b’abapentecote ADEPR biga muri kaminuza yigenga ya Kigali ULK –Campus Gisozi aba bakaba babarizwa mu muryango witwa CEP (communauté des étudiants pentecotistes) bitabiriye igikorwa cyo gufasha imfubyi n’abapfakazi batuye muri village yiswe MUDUSANGE ho mu Mudugudu wa Kiberinka, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo.

Inkunga

Prezida wa CEP/ULK Soir MUVUNYI Hypolite akaba yatangaje ko inkunga babahaye ifite agaciro k’ibihumbi maganinani y’u Rwanda (800.000FRW).Ikaba igizwe n’umuceri ,ibishyimbo , amavuta yu buto, Amasabune,imyenda ,n’ibindi… ngo uretse kuvuga ubutumwa busana imitima bahisemo no kwagura ubutumwa bafasha abatishoboye.Ijambo ry’Imana bagendeyeho rikaba riboneka mu Abaheburayo 13:16(Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe kuko ibitambo bisa bityo aribyo binezeza Imana).Akaba yaraboneyeho no gukangurira buri wese kugira umutima utabara ngo kuko kuvuga ubutumwa bitarangirira mu nsengero gusa ahubwo no gufasha abatishoboye narwo rwaba urugero rwiza rw’ivugabutumwa.

 

Prezida wa CEP/ULK MUVUNYI Hypolite.

Uwari uhagarariye abatishoboye Josiane KUMUTARIZA akaba yishimiye iki gikorwa ndetse anashimira CEP/ULK yabazirikanye ati Imana ikomeze ibagure mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Umurenge wa Nyamirambo nawo ukaba warishimye iki gikkorwa cya CEP/ULK ukaba uvuga ko buri wese yari akwiye kugira umutima utabara cyane cyane kubera ibihe u Rwanda rwciyemo.

 

Iki gikorwa rero kikaba cyari cyitabiriwe n’amakorali ya CEP/ULK ariyo Jehovahjireh choir na Turanezerewe choir nabo bakaba barishimiye ko intego yo kwagura ivugabutumwa ryabo rya buri munsi igenda ishoboka babishijwemo n’Imana.Hakaba kandi hari n’abaterankunga b’aya makorali. Hakaba kandi hari n’umuririmbyi watanze ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo bukabasha kubaka imitima yaba araho.

Gatesi atanga ubuhamya.

 

 

 

Jehovahjireh choir na Turanezerwe choir bahimbaza Imana.

Reported by:Vital R.

Kuri uyu wa Gatandatu no
ku Cyumweru taliki 01-02 Ukwakira 2011, mu itorero rya ADEPR Butaro mu
Ruhengeri harategurwa igiterane kidasanzwe kirimo kwihana no kubohoka,
kikazitabirwa n’ abantu bose bifuza kumva ijambo ry’ Imana.

Nk’uko Pasteur Desire yabidutangarije
ko, intego y’ iki giterane igira iti: “Nuko mwihane muhindukire ibyaha byanyu
bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana” (Ibyakozwe
n’ Intumwa 3:19).

Pasitori Desire yaboneyeho
gusaba abantu bumva babaherekeza cyangwa se bakabatera inkunga irimo
amasengesho n’ubundi bufasha bushoboka. Yaboneyeho gukangurira abaturage batuye
i Butaro na Ruhengeri kuzitabira ari benshi iki giterane hizerwa ko kizabamo
impinduka ikomeye.

Twagize amatsiko yo kubaza
amateka yaho hantu hazakorerwa igiterane duhamagara umwe mu bayobozi b’iryo
torero. Mu kiganiro gito twagiranye kuri telefoni, yagize ati: “I Butaro
ni ku birometero 52 uvuye mu Ruhengeri mu mujyi hakaba harahoze hitwa i Ndorwa,
hazwi ku idini rya gakondo. Imana basengaga yitwa Nyabingi abantu baho baranzwe
no kubandwa no guterekera hari abitwa abagirwa, abahinza n’ abandi”.

Tumubajije uko bihagaze
ubu yatubwiye ko aho ubutumwa bwiza buhagereye 1988 hatangiye kuba impinduka
ariko impinduka ikomeye yagaragaye nyuma y’i 1994. Kuko ariho hashinzwe amatorero
menshi bigatuma abasenga Nyabingi bagabanuka cyane n’ubwo n’ubu bakibikora
ariko mbere y’aho hari umwijima ukomeye cyane abantu batazi ukuri ku
ijambo ry’ Imana.

Amakuru y’aka gace akomeza
avuga ko kuri ubu abasenga izo mana bagihari ariko hari n’abarokore bakunda
Imana. Bavuga ko iyo umuntu akijijwe nabi izo mana atabasha kuzikira ahubwo zimumerera
nabi. Ngo ku bw’iyo mpamvu, Abakristo bahora basenga cyane ngo badafatwa n’imyuka
mibi ya Nyabingi.

Umushumba yakomeje
adutangariza ko bafite umugambi wo gusenga no kurimbura burundu izo Mana zitari
Imana nya Mana abantu bakabaturwa kuko ijambo ry’ Imana rivuga riti: “Umwana
nababatura muzaba mubatuwe by’ ukuri” (Yohana 8:36).

Ubwanditsi

“ Nyuma y’aho leta y’u Rwanda ifatiye i yambere mu gufasha abanyarwanda bahoze mu gihugu cya Tanzaniya, ibaha amatungo, n’ibindi byangombwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi ,kuri ubu barashima Imana hamwe na Leta kubw’intambwe ishimishije bamaze kugeraho”.

Ni kuri uyu wa gatandata hamwe no cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2011, bateguye igiterane mpuza matorero cyo gushima Imana mu ndirimbo, Amashimwe hamwe n’ijambo ry’Imana. Ku bufatanye n’inzego z’ibanze ubuyobozi bw’aya matorero bwatumiye korali Galeedi yo mu itorero rya Pantekoti i Kigali ku Kicukiro , ku mudugudu wa Nyakabanda.

Hatumiwe kandi abavugabutumwa batandukanye harimo Madame NYINAWABANA Bakunze kwita Mama SIPESIYARI (special) we uturuka mu itorero rya Pentekoti ADEPR Nyarugenge ndetse n’abandi batandukanye, maze kibera mu mudugudu wa Rutete nko mu ri kirometero eshatu uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Mu byaranze iki giterane hagaragayemo cyane, ubuhamya bw’aho Imana yabakuye mugihe batahukaga ntakintu bafite, Imana ikabagoboka ikoresheje abayobozi b’igihugu kugeza ubu bakaba boroye inka, abana biga bisanzwe ndetse ko nta n’inzara irangwa muri uyu mudugudu wabo wa RUTETE.

N’ubwo haguye imvura myinshi muri iyi minsi ibiri abaturage ba NEMBA bitabiriye ibi biterane kuburyo bushimishije,cyane ko wabonaga badashaka ko byarangira.

Uretse kandi ibyo bitangariza ,iyo uhageze wibonera inka nziza,amashuri yubatse kijyambere n’ibindi bikwereka ko batagifite ibibazo nk’ibyo bahoranye bagitahuka.

Basoje basengera ababyifuje maze banakusanya inkunga y’amafaranga igera ku 368,oooFRW izafasha abahatuye kugura ibikoresho byo mu rusengero.

Ernest Rutagungira

 

Umudugudu wa ADEPR-Murambi ubarizwa muri Paruwasi ya Nyanza, Akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, wizihije isabukuru y’imyaka 20 umaze utangiye mu bihe bidasanzwe bitazibagirana byahembuye abayitabiriye. Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 25/10/2015.

Iyi sabukuru yabaye mu gihe itorero ADEPR rikomeje imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 izaba tariki 21/11/2015, rimaze rivutse, hirya no hino mu gihugu hakaba hakomeje gahunda yo kwitegura iki gikorwa hizihizwa isabukuru ku ma paruwasi atandukanye ndetse no mu midugudu ya ADEPR hakurikijwe igihe bamaze batangiye umurimo w’Imana.

Nk’uko yakomeje kubigarukaho aho yagiye yitabira ibi bikorwa ahantu hatandukanye, umushumba w’ururembo rw’Umujyi wa kigali Rev.Past Rurangirwa Emmanuel ari nawe wari umushyitsi mukuru yasobanuriye abitabiriye iki gikorwa icyo yubile bivuze yifashishije amagambo aboneka mu gitabo cy’Abalewi 25:10-14.

Yibukije abakristo ba ADEPR-Murambi ko igihe cya Yubile habaho kugarurirwa gakondo mu buryo bw’Umwuka ari byo yise gusubizwa ibihe byabo bya mbere aho gukomeza kuvuga amateka ya kera gusa.

Rev.Past Rurangirwa yakomeje ashimira ibikorwa bya ADEPR-Umudugudu wa ADEPR-Murambi aho bageze kure biyubakira inyubako igezweho y’urusengero ndetse n’andi mazu atandukanye nta bufasha bundi bahawe buturutse mu itorero, imwe muri gahunda ku bwe ahuza n’iya Leta y’u Rwanda yo kwigira.

Rurangirwa kandi yongeye kwibutsa abakristo b’uyu mudugudu ko bakwiye kumenya ko itorero rya ADEPR nta muntu ukwiye kuryitirirwa kuburyo kubura kwe bishobora gutuma igikuba gicika, nk’aho usanga mu matorero amwe n’amwe bene yo bayitirirwa cyangwa bakanayarusha kumenyekana.

Itorero ADEPR ryitegura gukora isabukuru y’imyaka 75 Kugeza ubu rifite imidugudu igera 3108 mu gihugu hose, rikagira igera ku 172 mu mujyi wa Kigali ndetse n’ama Paruwasi 35 mu ruremo rw’Umujyi wa Kigali.

Nk’uko twari twabibatangarijeku itariki ya 01/10/2011 twakoreye igiterane mu karere ka Butaro ahahoze hitwa mu NdorwaAho hakaba hafite amateka yihariye kubirebana no gusenga ibigirwamana. Aha twavuga nka nyabingi yasengwaga muri aka gace. Kuva mu kwezi kwa 8 tariki ya 1 ku munsi w’ umuganuraabasenga nyabingi bagiraga ukwezi ko kwakira amaturo yavaga imihanda yose agizwe n’ amaturo y’abantu harimo abakobwa n’abagabo bo gukorera nyabingi, kimwe n’amaturo y’ ibihingwa n’amaturo y’ inka n’ intamaBamaraga  ukwezi barya banywa baterekera. Kandi na nubu nubwo bitagikomeye cyane hari abakibikora kuko hakiriho abajya gucunisha ( abajya gushikisha) no kuraguza.
 
Ibi byose icyo gihe byari bihagarariwe na Rwema na Ngayabarezi abantu bamamaye cyane mu gukorera nyabingi usibye ko ubu bapfuye hasigaye abana babo. Bamwe muri bo baracyabikora. Twabamenyesha ko ubu ngubu iyo bahamagaye abahagarariye amadini hazamo n’uhagarariye idini rya gihanga ariwe MUNYANKUGE Faustin.

Tukaba twarakoreye amateraniro hafi yahahoze indaro za Nyabingi benshi bazi ku izina ryo mu mivumu ya nyabingiKandi hakaba ari hafi y’ igishanga cy’ urugezi hamwe n’ isumo aho boherega abakobwa batwaye ibinyendaro.
 

Twigishijwe  ijambo ry’ Imana na Pasteur Desire ryanditse mu Ibyakozwe n’ Intumwa 9:36-42 rivuga ko "Imana ibasha kuzura ibipfuye". Pasitori yatanze urugero uko Imana yazuye Tabita akomeza avuga ko Tabita yari umuntu w’ umumaro ukomeye aza gupfa abo yagiriye umumaro banga ko apfa kuko bari bakimutegerejeho icyo yabamariraPasitori Desire ati “umuntu ashobora gupfa mu buryo butatumu Mwuka, mu marangamutima hamwe no mu buzima busanzwe". Akomeza avuga ko ahari intumbi ubuzima buhagarara, nta gikorwa. Niko bimeze iyo itorero cyangwa umuntu ku giti cye apfushije ibyari bimufitiye umumaro nko gusenga no kwera imbuto nziza asigara ameze nkaho kuba mu nzu y’ Imana ntacyo  bimumariye, gukorera Imana bikamunanira, wamureba ukabona ko nta bugingo bw’ Umwuka agifitePetero niwe wazuye Tabita

Uruta Petro arahari ni Yesu Umwana w’ Imana ashobora kuzura ibyapfuye mu bugingo cyangwa gukiza ibikomere umuntu yagize mu buzima busanzwe. Kandi no mu mibereho isanzwe Yesu atanga umugisha ku bamwiringiye.
 
Ku cyumweru, taliki ya 02/10/11, igiterane cyakomereje ku itorero rya Muhoza ahari hateraniye abantu barenga ibihumbi bibiri (2000). Pasitori Desire akaba yigishije ko abakristo bakwiye kugambirira kutiyanduza kuko icyo Imana idushakaho "ari uko tuba abera nkuko Imana iduhamagara nayo ari iyera". Aha, yatanze urugero rw’ abasore bagambiriye neza: ko bataziyandurisha icyo ari cyo cyose kandi nyuma Imana yabashyize hejuru (Daniyeli 1:8). 

Iteraniro ryasoje nimugoroba, abantu batifuza gutaha kubera ibihe byiza bari bagize.
ubwanditsi: agakiza.org

Nk’uko twari twabasezeranije kubagezaho imbonankubone igiterane kiri kubera muri Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye, ubu concert yacyo iratangiye.

Umuyobozi wa gahunda akaba amaze kwibutsa abahateraniye mu intego y’igiterane ko ari ijmabo ry’Imana ryibutsa abantu ko uzabasha guhagarara imbere y’Imana ari umuntu utariyandurishije ibizira.

Tubibutse ko muri iki gitaramo cy’indirimbo n’ijambo ry’Imana hari Chorale zitandukanye zo muri iyi kaminuza, korali Ishimwe yaturutse mu Karere ka Karongi ndetse n’umuhanzi Alexis Dusabe.


Alexis Dusabe(Uwicaye ibumoso) n’umucuranzi we

Kuri ubu Chorale Alliance niyo itangiye iririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.


Chorale Alliance iririmbira Imana

Natwe turakomeza kubakurikiranira iki gitaramo, mube hafi.

Ubu hakurikiyeho chorale Enihakole yo muri Kaminuza niyo iri gutaramira abitabiriye igiterane mu ndirimbo nziza ivuga uburyo Imana yakijije ibibembe Naamani.


Chorale Enihakole

Umuyobozi wa CEP muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye afashe umwanya wo kwakira abashyitsi. Hari abanyeshuri benshi ndetse n’abashyitsi baturutse hirya no hino.


Germaine Uwiragiye Umuyobozi wa CEP UR Huye


Bamwe mu bashyitsi harimo Pasiteri Desire Habyarimana na madamu we


Abitabiriye igiterane bose, abicaye imbere ni abakozi b’Imana batandukanye

Umuhanzi ALexis Dusabe n’itsinda rimufasha gucuranga no kuririmba nibo bakurikiyeho mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nk’Umuyoboro, etc.


Alexis Dusabe n’abaririmbyi be


Aha Alexis yasabaga umufasha we Ingabire Carine kuririmbira abantu


Abashumba bakurikiye indirimbo


Abantu bakomeje gufashwa n’ubutumwa mu ndirimbo

Kuri ubu hakurikiyeho Chorale Ishimwe yaturutse mu itorero rya ADEPR ry’AKarere ka Karongi. Ihawe kuririmba indirimbo eshatu.


Abaririmbyi bo muri Elayo (CEP UR Huye) bafashijwe n’izi ndirimbo


Stade ya campus ya Huye yakubise yuzuye

Umushumba w’Akarere ka Karongi Rev Past Ngamije Viateur ahawe akanya ngo aramutse imbaga y’abitabiriye igiterane, afatanije na Chorale Ishimwe yaje aherekeje.

Pasiteri Desire Habyarimana wo mu Itorero rya ADEPR Paroisse ya Gahanga ahawe umwanya wo kuramutsa abantu, yaboneyeho umwanya wo kwereka abitabiriye igiterane abagize Agakiza Family ndetse bakaba abanyamuryango b’Umuryango Seek and Save Humanity.

Yafasha kandi akanya ko gusobanurira abantu umurimo ukorwa muri uwo muryango, asobanura ko ari ugushaka no gukiza icyazimiye. Yahaye ikaze abanyeshuri babishaka, ababwira ko imiryango ikinguye kandi amaboko agikenewe kuko abantu batarumva ubutumwa bwiza bw’ubwami ari benshi cyane ku isi hose.


Pasiteri Desire yerekana abagize Agakiza Family

Mu mwanya we yahawe wo kwigisha ijambo ry’Imana, yasomeye imbaga y’abantu ijambo ryanditse mu Imigani 16:2 handitse ngo: “Imigenzereze y’umuntu itunganira amaso ye, ariko Uwiteka niwe ugera imitima”.

Pasiteri Desire yasobanuye ko umuntu uwo ari we wese yabasha kwihitiramo inzira n’imigendere ashaka, ariko ko umuntu ushaka kugendera mu nzira z’Uwiteka abimenyeshwa gusa n’Umwuka Wera. Yavuze ko umuntu wemereye Umwuka Wera, abasha kumuyobora ariko ko utamufite (Umwuka Wera) agenda nk’uko ab’isi bagenda.


Pasiteri Desire Habyarimana

Pasiteri yakomeje asobanura ko kwibwira ko umuntu yabatijwe mu idini runaka Atari byo bisobanura ko yemerwa n’Imana kuko hari ibikorwa abantu bakora bibwira ko nta cyo bitwaye ari ko bikababaza Imana. Yavuze ko umuntu wa mbere watangira ubuhamya umuntu ko akijijwe neza ari umugore we kuko ari we babana ibihe byose, avuga ko abo mukorana, abo mubana mu buzima bwa buri munsi ari bo basobanura neza niba umuntu akijijwe.

Yasabye abitabiriye ko nta kintu na kimwe cyabashisha umuntu gukizwa neza uretse Umwuka Wera, kuko hari byinshi bibuza abantu kugenda nk’uko Imana yifuza.

Umushumba w’Itorero rya ADEPR mu Rurembo rw’Amajyepfo wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero, Rev Past Kalisa ahawe gusengera abantu ngo Imana ibahe Umwuka Wera bazabashe kugendera mu nzira Imana ishaka.


Abantu basengera guhabwa Umwuka Wera ho umufasha

Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana ndetse no gusengerwa, Chorale Vumilia ndetse na Chorale Elayo nizo zihawe kuririmbira Imana muri iki giterane.


Chorale Vumilia


Chorale Elayo

Chorale Ishimwe yaturutse i Karongi ihawe kuririmba indirimbo za nyuma.

Igiterane cyari giteranije abantu bagera kuri 900 muri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye kigeze ku musozo. Abantu bose uko batangiranye gahunda mu gitondo niko bari bagihari kuko habayeho ibihe byose kandi abantu bahembutse. Umuyobozi wa CEP, Germaine ashimiye abantu bose bitabiriye iyi gahunda, abasabira umugisha.

Ubwanditsi

Ku cyumweru kw’itariki ya 08/11/2014, habaye igiterane cyateguwe n’umuryango w’AGAKIZA, mu karere ka Muhanga cyari kigizwe n’amateraniro 2 ndetse n’amahugurwa y’abubatse ingo muri Paroisse ya Gahogo.

Mu gitondo ivugabutumwa ryakorewe ku mudugudu wa Ruvumera aho Pasteur Desire na madame bari abigisha b’ijambo ry’Imana. Mw’iteraniro rya 1 n’irya 2,

Madame Pasteur Desire, Evangeliste Adda, yigishije ku magambo ari mw’itangiriro 32: 14-29 avuga ku migisha nk’ingaruka y’agakiza. Nubwo Yakobo yari afite umutungo w’ibintu bifatika ariko yari agikeneye umugisha wo guhindurirwa izina. Twasanze ibifatika byonyine bidahagije ahubwo dukeneye no guhindurirwa izina.

Mu materaniro yombi kandi Pasteur Desire Habyarimana yigishije amagambo ari mu byakozwe n’intumwa 10:1-4, Umugabo w’I Kayisariya yubahaga Imana n’abo mu rugo rwe bose. Uwo ni Koruneriyo, twasanze dukwiye gukorera Imana n’ingingo zacu zose zigakorera Imana, twasomye kandi mu gitabo cy’ 2 Abami 4: 1-7, Elisa akiza umupfakazi umwenda yari arimo twasanze dukwiye kuba dufite amavuta kuko uburetwa bumarwa no gusigwa.

Hasengewe abihana bagera kuri 30, abandi benshi basengerwa basaba kuvugururwa mu busabane bwabo n’Imana.


Nyuma ya sasita habaye igiterane cy’abubatse ingo bagera kuri 265.

Twize ko umugabo ari umutwe w’urugo ko agomba kururinda. Itangiriro 2 :15.
Umugore ni umutima w’urugo. Umutima ugira akazi ko gutunganya amaraso.Umutima wakira amaraso mabi ukayatunganya agasohoka ari meza. Imigani 14:1.Niko umugore akwiye gutunganya iby’urugo, ibyari imyanda bigahinduka, bigacya bitewe n’uruhare rwe mu rugo.

Nyuma yo kwakira impuguro zitandukanye, habonetse akanya ko kwandika ku dupapuro icyo buri wese yifuza ko cyahinduka kuri mugenzi we babana mu rugo (umugabo n’umugore) , habonetse udupapuro twinshi cyane bigaragara ko abantu bari bafashijwe n’ayo mahugurwa.

Pasteur Desire na Madame babashije kugenda bagira icyo bavuga ku bibazo byagaragaye muri utwo dupapuro. Gusa kubera igihe, ntibyashobotse ko utwo dupapuro twose tubasha gusomwa. Hifujwe ko noneho ubutaha hazabaho ikiganiro gitangiye mu gitondo kigasozwa nimugoroba kugira ngo abantu babashe kwumva neza uko bakwiye kwifata mu ngo zabo.

Hasengewe umuntu wese wumvise atarujuje neza inshingano ze mu rugo, abantu benshi bahagurukijwe no kugira ngo basengerwe. Igiterane cyashojwe abantu bagishaka kumva n’izindi mpuguro.

Umurima ni munini kandi abasaruzi ni bake. Tubwire Nyirumurima yohereze abasaruzi benshi.
Imana ibahe umugisha.

Kuri
uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Ukwakira 2011 ku cyicaro cy’ itorero ry’
ADEPR Kicukiro habereye igiterane cyateguwe na CEP UNILAC intego y’ icyo
giterane kwari ukwakira komite nshya no gusezera iyari imaze igihe ikora
umurimo w’ Imana.

Umuyobozi
wa Kaminuza ya Theologie yo mu Gatenga Pasteur Chrisostome wari Umushyitsi
mukuru muri uwo muhango yasomye mu gitabo cy’ Abakorinto 2:3-5 hagira hati: “Nabanaga
namwe mfite intege nke ntinya mpinda umushyitsi mwinshi nibyo navugaga
nkabwiriza ntibyari amagambo y’ ubwenge yo kwemeza abantu ahubwo byari
ibigaragaza Umwuka n’ imbaraga kugira ngo kwizera kwanyu kudahagarara ku bwenge
bw’abantu ahubwo mu mbaraga z’ Imana”.

Yakomeje
avuga ko Paulo yatoteje abantu b’ Imana umunsi Yesu aramwiyereka ntiyihorera n’ubwo
yari yarakoze ibyaha byinshi. Ati: “Isi yuzuye abanyabwenge ariko abenshi ntibubabuza
gukora ibyaha ariko abantu b’ Imana bakwiye kugira ubwenge bukiza abandi”.
Paulo yari umunyabwenge amaze kubaha Imana ubwenge bwe burahinduka bukorera
Imana.

Nyuma
yo kumva ijambo ry’ Imana hakurikiyeho umuhango wo gushimira abarangije UNILAC bahabwa
Certificat iriho ijambo ryiza rigira riti: “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe
imirimo myiza n’ urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo kuko mwakoreraga
abera n’ubu mukaba mukibakorera” (Abaheburayo 6:10).

Bamaze
gushimirwa bakiriye comite nshya igiye kuyobora umurimo w’ Imana muri CEP- UNILAC
 hamwe no kwakira abanyeshuri bashya binjiye muri Kaminuza. Comite nshya igizwe na: President ni Pasteur Ntambabazi J Baptiste Vice 1: Mugayempore Pacifique Vice/ P 2: Mukagasaba Marie Claire Secretary: Rukuzeyezu Eliane Accountant: Iyakaremye Anaclet Advisor: Nteziryayo Alphonse na Niyindorera Emerithe

Umuyobozi
wa Kaminuza ya Theologie ariwe yari ahagarariye ADEPR muri uwo muhango yabwiye
abinjiye muri Kaminuza ko bakwiye kugira ubwenge buvumbura ibishya bikazagirira
umumaro itorero n’ igihugu kandi bazabe intangarugero muri kaminuza binjiyemo.

ubwanditsi

Amasengesho agamije gufasha
abayobozi bakuru b’igihugu gukora neza imirimo yabo banibuka kwita ku
buzima bwabo n’Imana, niyo yari intego mu giterane cyahuriyemo bamwe mu
bayobozi bakuru b’igihugu, giteguwe n’umuryango Rwanda Leaders
Fellowship, kuri iki cyumweru.

Mu kiganiro cyatanzwe na Pasiteri Dale Burke ukomoka muri Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika, wananditse igitabo yise “Uko wayobora ukanagira
ubuzima”, yavuze ko imirimo y’aba bayobozi idakwiye kubangamira ubuzima
bwabo bwite n’imibanire yabo n’Imana.

Ati : “Hari igihe mu kazi ukora uba uri igitangaza nyamara wataha ugasanga urarwaye kubera guhora uhangayikishijwe n’akazi.”

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Antoine Rutayisire, yavuze ko
intego ya mbere y’iki gitaramo ari uguteza imbere indangagaciro mu
buyobozi zishingiye ku ijambo ry’Imana mu mibereho y’abantu.

Ati : “Gahunda y’uyu munsi twavugaga tuti ni gute waba umuyobozi ariko ugasigarana n’ubuzima ?”

Yakomeje abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu byo bashaka kugeraho, ariko bibukako aribo bashinzwe gukorera abaturage.

Faustin Mbundu ukuriye Urugaga rw’abikorera, ku bwe ngo ibi biganiro
bifasha abakora ubucuruzi bakunda kwiringira ibintu bakibagirwa ko Imana
ariyo ibitanga.

Ati : “Mu kazi dukora duhura n’ibibazo tukibwira ko kubivamo ari
ukwegera amabanki cyangwa abayobozi bose, ariko bitarimo Imana ntacyo
byaba bitumariye.”

Bamwe mu bari bitabiriye ibi biganiro harimo Minisitiri w’intebe
n’abandi baminisitiri ndetse hari n’abayobozi batandukanye bo mu nzego
zo hejuru, nk’uko ariyo gahunda y’uyu muryango udashingiye ku idini iyo
ariyo yose.

source: igihe.com

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru agatsiko k’intagondwa zigendera ku mahame y’idini rya Kisilamu Boko Haram kagabye igitero ku Ishuri Rikuru rya Bayero mu majyaruguru y’Umujyi wa Kano muri Nigeriya gihitana abantu 23abandi barakomereka.
Reuters ibiro ntaramakuru by’abongereza dukesha iyi nkuru bivuga ko iki gitero cyari kigamije kwibasira Abakirisitu biga muri iri shuri bari bateraniye muri bimwe mu byumba byigirwamo muri iri shuri basenga.
Muri iki gitero uyu mutwe wakoreshaga amasasu ndetse n’ibisasu biremereye harimo na magrenade nkuko Reuters bikomeza bibitangaza.

Umuvugizi w’ingabo muri Nigeriya yavuze ko abakomeretse babajyanye kwa muganga. Akomeza avuga ko abakomeretse ari benshi kuburyo umubare wabo atawuzi neza, ibyo akaba abivuga agendeye ahanini ko ibitaro byose byuzuye inkomere, ndetse na bimwe mu bitaro byo mu duce tw’icyaro bikaba byagiye byakira inkomere . Kuri ubu abasirikare barinze agace iri shuri rihereyemo, ndetse n’ibikorwa byo gushakisha izi nkozi z’ibibi bikaba bikomeje.
Aka gatsiko kagendera ku mahame ya kislam kamaze kugaba ibitero birenze kimwe hariya muri Nigeria :
Muri Kamena 2009 aka gatsiko kahitanye abantu benshi ubwo Polisi ya Nigeriya yari imaze gufata umwe mu bakuru b’aka gatsiko Mohammed Yusuf.

Mu mwaka wa 2010 aka gatsiko kivuganye abakirisitu 80 ubwo kateraga Cathedral yitiriwe mutagatifu Sylvestre mu mujyi wa Abuja.
Muri Kamena no muri Kanama mu mwaka 2011 aka gatsiko kateye ikicaro gikuru cya Polisi ya Nigeriya, ndetse n’ibiro by’ Umuryango w’Abibumbye kica abantu batari bake.
M’ukuboza 2011 ku munsi wa Noheli aka gatsiko kahitanye abakristu 44 mu mujyi wa Kano.

Muri Mutarama muri uyu mwaka wa 2012 aka gatsiko kayogoje agace k’amajyaruguru ya Nigeriya gahiga Abakirisitu bahatuye ,muri uku kwezi kwa mata Abakirisitu batari bake bahasize ubuzima kuko ku munsi wa Pasika Boko Haram yahitanye abasaga 70, none muri irijoro ryakeye wongeye guhitana abantu 23 mu ishuri rikuru rya Bayero.

Mu Rwanda buritse no muri gahunda
z’ubuyobozi no mu masengero, amadini n’amatorero abari n’abategarugori
bagenda bahabwa agaciro kandi nabo bakerekana ko bafite byinshi bakora
byiza byateza umuryango nyarwanda imbere. Ni muri urwo rwego tumaze
kumenyako hari gutegurwa igiterane cy’abarti n’abari n’abategarugori ku
nshuro ya gatatu, twegereye Pasiteri Florence Mugisha tugirana
ikiganiro kwitegurwa ryacyo nuko icyo giterane kizagenda, akaba
yadutangarijeko muri uyu mwaka wa 2011 New Life Bible Church yongeye
gutegura igitaramo ngarukamwaka cy’abari n’abategarugori gifite umutwe
ugira uri « Women You are valuable »

 

Kikazaba tariki ya 28,29 na 30/10/2011,
kizajya gitangira saa cyanda (15 :00), cyikazajya kibera kuri Dream
Centre/ new life Bible Church Kicukiro hateganye n’ishuri rya Kagarama
S.S. tariki yacy’abantu bose muri rusange akaba a ari nabwo kizasozwa.
Pasiteri Florence akaba yatubwiyeko kuriyi nshuro uyu mwaka bateganyije
imodoka zizatwara abantu ku buntu zizajya zihagarara kuri Prince House
Remera, Sonatube na Kicukiro Centre.

 

 

Abateguye igiterane mu nama yabahuje n’abanyamakuru

Itorero New Life Bible Church
ryabyawe n’umuryango Africa New Life Ministries ku iyerekwa Imana yahaye
Pasiteri Charles Mugisha ubwo yigaga muri Amerika hamwe n’umufashawe
Florence Mugisha, ni rimwe mu masengero akomeye mu Rwanda dore ko mu
gihe rimaze rikorera muricyi gihugu kuva mu mwaka wa 2005 kugeza nubu,
hari ibikorwa byinshi rifite yaba ibyo mu mwuka (ubugingo cyangwa roho)
nkuko abarokore babivuga yaba nibifatika byo gufasha ndetse no kubaka
umuryango nyarwanda.

Nkuko twabitangarijwe na Pastor
akaba na Executive Director waAfrica New Life Ministries mu Rwanda,
Fred Isaac Katagwa runo rusengero ufite ibwo rwita Famly Centre ahantu
haba hahuriye ibikorwa byose by’abantu bafasha yaba abana b’imfubyi yaba
abapfakazi babitewe n’imwamvu nyinshi zitanduka yewe hamwe n’abandi
bantu batifashije. Pasiteri Fred yakomeje atubwira ko ubu bafite umubare
w’abana benshi bafasha ku buryo butandukanye, hakaba hari abo bafasha
ku bintu byose by’ubuzima, habakamo abo barihira amashuri cyangwa
bakabafasha kubikoresho byo kwiga, yewe muri bo hakaba harimo itsinda
ryamenyekanye mu rwada no kw’isi hose ryitwa Hindurwa, ubu umwe mubana
bari barigize akaba aba muri amerika aho ari umuhanzi wabigize umwuga
w’igihangange Enric Sifa. Umubare w’abana bose bafasha kwiga yaba
amashuri abanza n’amashuri yisumbuye, harimo abiga baba mubigo
by’amashuri n’abiga bataha akaba ari 830.

Umuhanzi Diane Kamugisha nawe
usengera kuri New Life Bible Church yadutangarijeko kubijyanye n’abari
n’abategarugore bibanda kubapfakazi n’abandi bose batishoboye,
bakabigisha, bakabaha ibyo kurwa bitewe nikiciro barimo, bakabigisha
gukora imwuga ndetse bakanabashakira isoko. Kamugisha yatudangarijeko
buri mwaka bigisha abagore 70 bakaba impamwabumenyi kandi bakanabafasha
mu buzima buba bukurikiye kuburyo bufatika ndetse banabatoza ijambo
ry’Imana.

 

Patrick Kanyamibwa

Itorero ry’ ADEPR Rutsiro ryateguye igiterane gifite intego igira iti: … "Abahinduriye benshi ku gukiranuka,bazarabagirana nk’inyenyeri zo mu isanzure ry’ijuru Daniyeli 12:2-3 iryo torero rikaba ryaratumiye chorale Amahoro yo mw’ itorero ry’ ADEPR i Remera ku matariki ya 22 na 23-10-2011.

Chorale Amahoro yakiranywe ibyishimo bikomeye cyane ko indirimbo zayo zizwi cyane mu gihugu cyose. Bakaba kandi bazananye na Saimoni Kabera nawe uririmba muri iyi chorale akaba ari n’ umuhanzi ku giti cye.

Umuvugabutumwa J Paul Niyihaba nawe wo mu itorero rya Remera ,wari waje aherekeje iyi korari,yigishije ku ijambo rifite intego yo GUKANGUKA .Aha yigishije ko Aburahamu ku manywa yajyaga yirukana inkongoro nyuma yo gutamba igitambo ariko bigeze mu kirengarenga arasinzira(Itang 15:7-12)

Yigishije ko hari igihe umuntu akizwa ariko ejo akabivamo,nuko agaherako agasinzira mu buryo bw’umwuka,yarangije avuga ko ari ngombwa gukanguka kuko kuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose ngo dore agakiza karatwegereye kuruta igihe twizereye (Abaroma 13:11). Yasobanuye ko Yesu azaza nk’umujura ati,usinziriye wese akanguke abari bateraniye aho bakozwe ku mutima mu buryo bukomeye abakiriye Yesu Kristo aribwo bwa mbere bagera 120

Umushumba w’itorero rya Rutsiro(KONGO NIL) Pasteur Nsengimana Theogene akimara gusengera aba bakiriye Yesu nk’umukiza n’umucunguzi yabasabye guhora bifuza gutera intambwe kuko itorero rizakomeza kubaba hafi.

umuvugabutumwa Viateur Nteziryayo,umwe mubafatanyije n’ubuyobozi bw’itorero rya Rutsiro (KONGO NIL) gutegura iki giterane,
yatangarije www.agakiza.org ko bajya gutegura iki giterane bifuza ko imitima y’abantu yahembuka abantu bagasubira ku rufariro rw’ ijambo ry’ Imana ati kandi nkurikije umusaruro wavuye muri iki giterane cyo guhembura imitima ndabona Imana yakoze ibikomeye ati kandi tugeze ku ntego y’ icyo twashakaga.

Umushumba w’itorero yashimiye ubwitange abaririmbyi muri rusange bagize mu minsi ibiri yose bamaze muri aka karere ka Rutsiro, anashimira abakristu muri rusange abizeza ko no kuguma mu gakiza bazabishobora akurikije ukuntu batarambiwe ,ko bari bagikomeje kumva bagumana n’abashyitsi.Yasabye umubano wihariye na Korari Amahoro ,korari irawumwemerera.

Clement Muganza /agakiza.org (I BURENGERAZUBA)

Nkuko bisanzwe bikorwa iyo umwaka w’amashuli urangiye, CEP-ULK/SOIR itegura gahunda yo gushima Imana kubyo iba yarakoze no gushimira abanyeshuli baba barangije kwiga. Bityo rero habaho umuhango wo kubasezeraho no kubashimira muri rusange ubwitange baba baragaragaje mu murimo w’Imana. CEP-ULK/SOIR ntishimira aba bonyine rero ahubwo ngo ishimira n’abandi bayibaye hafi mukuyifasha mu murimo w’Imana.

Prezida wa CEP-ULK/SOIR MUVUNYI Hyppolite avuga ko icyo giterane gitegurwa kugira ngo bahure n’abanyamuryango ndetse n’inshuti bagiye bunguka muri uwo murimo, bityo bakarebera hamwe aho bavuye, aho bageze, ndetse bakaboneraho gutegura imbere. Ati by’umwihariko ariko tuba dushimira Imana yabanye natwe mu mwaka w’amashuri uba urangiye, ikagenda ishoboza buri wese kwiga no mu bikorwa twabaga dukora bitandukanye cyane cyane by’ivugabutumwa.

Icyo giterane rero kikaba giteganyijwe kuwa gatandatu tariki 29/10/2011 saa saba n’igice (13H30) ku Gisozi muri KAMINUZA YIGENGA YA KIGALI (ULK) kandi muri icyo giterane cyo gushima Imana hazaba hari Korali JEHOVAHJIREH ibarizwa muri CEP ULK Soir.

Akaba atanga ikaze kuri buri wese mu gusangira imigisha y’Imana.

 Vital R.

 Mu kiganiro twagiranye N’abayobozi bayo, KAYITESI Chlothilde umuyobozi wa GBU-RTUC Icyiciro cy’abiga kumanywa, yadutangarije ko i ki giterane cyateguwe mu rwego rwo Gushimira Abagize uruhare mu gushyigikira umurimo w’Imana hano muri iyi Kaminuza yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo (RTUC), cyane ko hari mo benshi bazarangiza uyu mwaka.

Naho Bwana RUTAGUNGIRA Ernest wayoboye iyi GBU guhera mu mwaka wa 2008 kugeza 2010, we yongeraho ko iki gikorwa ari ingira kamaro kuko atari umwanya wo gushima Imana ndetse n’abagize uruhare muri iri vugabutumwa ryo muri za kaminuza gusa, ahubwo ari n’ igihe gikwiriye cyo kwereka buri wese ko urugamba ryo gukiza imitima y’abantu rugikomeje,ndetse ko buri wese wagize amahirwe yo gukizwa atakaryamye ngo asinzire yiyibagije abavandimwe bacu barimo kugana mu rwobo rwo kurimbuka.

Bakaba baranaboneye ho umwanya wo gutangariza agakiza.org ko muri icyo giteranae bazataramirwa na korali Elayono yo mu itorero rya ADEPR I REMERA, Chorale YAKINI na Worship Team za GBU-RTUC, Umuvugabutumwa Jean Paul usanzwe we yiga muri iyi Kaminuza, hakazatangwa kandi amashimwe atandukanye kubagaragaje ubwitange muri uyu murimo w’Imana.

Tukaba twabibutsa ko GBU ari Itsinda ry’abanyeshuri bo muri za Kaminuza bo mu Rwanda no hanze yarwo bakiriye Yesu bagakizwa, ikaba kandi idashingiye ku idini iryo ari ryo ryose, ahubwo igendera kuri bibiliya yose.

Ubwanditsi

Kuri iki cyumweru taliki ya 30-10-2011 Chorale Herumoni yo mu itorero rya ADEPR Rwampara(Gikondo-SEGEEM) irataramira abatuye umujyi wa Kigali mu murenge wa Gahanga guhera i saa mbili sa mugitondo.

Aloys

Iki giterane cya Chorale Herumoni kizabera I Gahanga mu itorero rya ADEPR Gatare nk’uko umuyobozi w’iyo Chorale Habimana Aloys yabitangarije agakiza.org.Aloys kandi yatangarije agakiza.org amwe mu mateka ya Chorale Herumoni aho yavuze ko yatangiye mu mwaka wa 1995.Guhera icyo gihe iyi Chorale yagiye ikora umurimo w’ Imana mu Rwanda hose kuko kenshi bakunze gutumirwa hirya no hino bagakora ibiterane byasigaga ububyutse bwinshi. Nk’uko umuyobozi w’iyi Chorale abitangaza ngo muri iyi minsi chorale Herumoni ikunzwe cyane mu ndirimbo yabo igira iti Kubaho kwanjye ntabwo ari impanuka.”

Aloys kandi yakomeje agira ati:“Si ibyo gusa ahubwo turi no gutegura umuzingo w’ indirimbo(album) y’amajwi n’amashusho twizera ko izasohoka vuba aha mu kwezi kwa cumi n’abiri kandi dukurikije ko turi kurangiza gufata amashusho twizeye neza ko bizashoboka.” Mu kiganiro Aloys yagiranye n’agakiza.org yasoje asaba abakunzi ba Chorale Herumoni bose kutazabatenguha ahubwo bakazahurira mu murenge wa Gahanga saa mbiri n’ igice za mu gitondo muri icyo giterane bagafatanya umurimo w’ Imana umunsi wose.

Agakiza.org kandi yegereye Pastor Desiré Habyarimana,umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Gatare rizaberamo icyo giterane maze atangaza iki giterane bateguye ari icyo guhembura imitima y’abantu kandi bizera ko kizakirizwamo abantu benshi cyane.Pastor Desiré yaboneyeho no gutangaza ko iyi chorale Herumoni itazaza yonyine ahubwo ko izazana n’ abahanzi bakunzwe cyane nka Uwiringiye Theogene bakunze kwita bose babireba.

Pastor Desire yakomeje agira ati: Iki giterane kizabanzirizwa n’ umuganda rusange uzakorwa mu murenge wa Gahanga kuri uyu wa Gatandatu uzakorwa n’ ubuyobozi bw’urubuga rwa Interineti www.agakiza.org bufatanije by’umwihariko n’abakunzi b’ inyigisho zinyura kuri uru rubuga.

Agakiza.org kandi yabajije Pastor Desiré impamvu bateguye umuganda asubiza avuga ko kuri uru rubuga hanyuzwaho inyigisho zubaka abantu muri rusange kandi zinabakangurira kugira ubuzima bwiza kuko na Roho nzima iba mu mubiri muzima.Pastor Desiré ati: Ijambo ry’ Imana rivuga ko abantu bishwe no kutamenya kandi ahatari ihishurirwa abantu bararimbuka,abantu hirya yo kubaha Imana bakwiye kumenya uko bafata imibiri yabo neza kuko ari insengero z’ Imana.Niyo mpamvu tuzakora umuganda dutera indabyo ku umuhanda wa Gahanga mu gukangurira abantu gusukura aho batuye kuko iyo isuku ihari hari indwara zimwe na zimwe tutarwara nka Malalia n’izindi.”

Mu gusoza ikiganiro na Pastor Desirés yakanguriye abantu bose bakunda inyigisho z’ Ijambo ry’ Imana kuza kwifatanya n’abaturage b’ Umurenge wa Gahanga muri uyu muganda uzakorwa kuwa gatandatu no kuzitabira igiterane kizakorwa ku cyumweru kuva saa mbiri n’ igice za mu gitondo kugeza saa kumi nimwe n’ igice z’umugoroba.

ubwanditsi

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30-10-2011 Ku rusengero rw’ ADEPR Nyakabanda habereye igiterane cyakozwe n’abanyeshule bo kw’ishuri rikuru rya APADE Kicukiro.

Muri iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi hari harimo Pasteur RURANGWA Louis- Second ariwe yari umushyitsi mukuru, Pasteur SEMUKIZA Ezechiel , umuhanzi Alexis DUSABE, Chorale Galeed ikorera umurimo w’ Imana muri ADEPR Nyakabanda hamwe n’uwaserukiye abarimu bigisha kuri APADE.

Mu nyigisho ye, Pasteur Semukiza yasomye mu gitaco 1 Abatesalonike 5:23-24 hagira hati: “Imana y’amahoro ibeze rwose, mwebwe ubwanyu n’ umwuka wanyu, n’ ubugingo n’ umubiri byose birarindwe bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azazaIbahamagara ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora.”

Yakomeje abwira abateraniye aho ko n’ubwo bari kwiga bakwiye kwiga bubaha Imana kuko nibayubaha izababera byose, yababwiye kandi ko bakwiye kwezwa mu Mwuka, mu bugingo hamwe no mu mubiri; ibyanduza abandi bo ntibibanduze kuko urubyiruko ruri mw’ isi ruri kwangizwa na byinshi. Pasteur Semukiza yashoje asengera buri wese ngo Imana imukemurire ikibazo yaba afite haba mu Mwuka, mu bugingo ndetse no mu mubiri.

Nyuma yo kumva ijambo ryakoze ku mitima ya benshi hakurikiyeho umuhango wo gusezera kuri komite y’ abanyeshule bamaze igihe bakora umurimo w’ Imana muri APADE.Umushyitsi mukuru Pasteur Second yabashimiye uko bakoze umurimo w’ Imana mu gihe gishize abasaba kuzitwara neza aho bagiye muri za kaminuza no mu buzima busanzwe.

Yakomeje yakira abayobozi bashya bagiye gukora umurimo w’ Imana muri APADE aribo aba:

President: Musafiri Patrick, Vice Presidente: Tuyishime Diane Zouzou, umwanditsi: Bamusabire Ernestine, umubitsi: Girimana Perpetue, Umujyanama: Niyonteze J D’Amour, Diyakoni: Mukamuhire Alphonsine.

Igiterane cyarangiye abantu benshi batifuza ko kirangira kubw’ indirimbo nziza za chorale Galeed na Alexis Dusabe.

Kuri iki Cyumweru taliki
ya 30 Ukwakira 2011 Chorale Herumoni ikorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’
ADEPR Rwampala (Segeem) yataramiye abatuye Umurenge wa Gahanga.

Iki gitaramo kizihijwe kandi
n’umuhanzi Theogene Uwiringiyimana bakunze kwita Bose babireba, Umuhanzikazi
Gaudence wo mu Gatenga n’abandi.



Mu ijambo Pasteur Jean yigishije abari bateraniye aho yasomye Abaroma 5:8
hagira hati:
Ariko
Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri
abanyabyaha”. Yakomeje yibutsa abateraniye aho ko Imana yadukunze kugeza ubwo
itanga umwana wayo natwe dukwiye kwibuka urukundo rw’ Imana rwaduhaye agakiza
ntituruvemo kuko Satani ahora ashaka kurutuvanamo.

Iyo nyigisho yakoze ku mitima ya benshi kuko abakijijwe ari bwo bwa mbere
bageraga kuri 40 tutabariyemo abafashe icyemezo cyo kugaruka ku Mana. Pasteur
Jean asoza yasengeye abarwaye kandi hari abahise batanga ubuhamya ko bumva
bakize bakurikije uko baje bameze.


Chorale Herumoni, Theogene na Gaudence bakomeje kuririmba mu buryo budasanzwe
kuko abari bateraniye aho wabonaga baririmbana nabo nk’abitoreje hamwe. Twabamenyesha
ko icyo giterane kitabiriwe n’ abantu benshi ku buryo abeshi bateraniye hanze
kuko mu rusengero hari huzuye.

Igiterane cyasoje saa kumi n’ebyiri ubona abantu badashaka gutaha bitewe n’
indirimbo za Theogene, aho bamweretse ko ari umuhanzi ugikunzwe kimwe n’abandi
bahanzi banejeje abatuye Umurenge wa Gahanga.

Ubwanditsi

Nk’uko twabitangarijwe na Pasiteri Florence Mugisha, umufasha wa Pasiteri Charles Mugisha mu mpera za kino cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu kugeza ku cyumweru, Itorero New Life Bible Church ryateguye igiterane bise « Women You are valuable » cyangwa se “Mugore uri uwa gaciro”. Iki giterane ngarukamwaka cyabereye Kicukiro aho bita kuri Dream Centre hateganye n’ishuri rya Kagarama Secondary School, hari hari amamodoka yo gutwara abantu k’ubusa nta mafaranga batanze akabageza ku rusengero. Pasiteri Fred Isaac Katagwa, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Africa New Life Ministries mu Rwanda ari nawo wabyaye iri torero rya New Life Bible Church ari nawe muterankunga wa kabiri w’iki giterane, yadutangarije ko igiterane ari icy’abantu bose kuko burya buri wese akeneye kumenya agaciro k’umudamu ; kandi nkabagiteguye babona cyaragenze neza.

 Pasiteri Isaac yakomeje atubwira ko iri torero rya New Life Bible Church rifite ibindi bikorwa risanzwemo nk’aho hari nk’ibyo bita “Famly Centre” aho bafasha abana b’imfubyi,abapfakazi n’abandi bantu batifashije babitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye. Pasiteri Fred yatweretse ko kuva 2005 hari abana bahoze ari inzererezi bafasha ku bintu byose by’ubuzima, amashuri, ibikoresho byo kwiga, muribo hakaba harimo abatangiye kuvamo abahanzi bakomeye ku Rwego rw’isi nka Enric Sifa ndetse n’itsinda ryitwa “Hindurwa” rizwi cyane hano iwacu,bose hamwe abo bana bafasha ni 830 n’abapfakazi 73 buri mwaka.

Mugusoza tubibutse ko itorero New Life Bible Church ryavuye ku iyerekwa Imana yahaye Pasiteri Charles n’umufashawe Florence Mugisha ubwo bigaga muri Amerika, akaba ari rimwe mu masengero akomeye mu Rwanda dore ko mu gihe rimaze kuva mu mwaka wa 2005, hari ibikorwa byinshi ryagezeho byaba ibyo mu mwuka (ubugingo cyangwa Roho) ndetse n’ibifatika hari,o inyubako, ubikorwa byinjiza amafaranga afasha itorero, gufasha abana b imfubyi nabapfakazi nibindi. Mu baririmbi baririmbye muri icyo giterane harimo Liliane Kabaganza Zaninka, Diane Kamugisha nawe usengera muri iryo torero, Singiza Music ndetse na Mass Choir ya New Life Bible Church.

Kanyamibwa Patrick

 

Itorero ry’isanamitima Evangelical Restoration Church rikomeje amasengesho ngarukamwaka azamara igihe kingana n’iminsi 40,aho abayoboke baryo ndetse n’abandi bantu bose bifuza guhembukira imbere y’Imana bafata igihe bagasenga biyiriza ubusa amanywa n’ijoro.

 

Apostle Joshuwa Masasu mu nyigisho ye

Nk’uko isange.com yabitangarijwe na Pastor Michel ubarizwa muri iri torero,ngo aya masengesho ategurwa mu rwego rwo guha Imana kimwe mu icumi kingana n’iminsi igera kuri 365 iba igize umwaka,ikindi ngo banabikora bagamije gushima Imana mubyo iba yarabakoreye mu gihe kingana n’umwaka wose.


Ubwo isange.com yanyarukiraga muri aya masengesho yahasanze imbaga y’abantu benshi cyane bari baje gusenga dore ko bari bakubise buzuye no hejuru.Mu ijambo yahavugiye ubwo yigishaga abari aho,Apostle Joshuwa Masasu yavuze ko turi mu gihembwe cya 4 kivuga gukunda Imana n’ibyacu byose.Yakomeje yigisha yuko umuntu wese ukunda iby’isi gukunda Imana kutaba muri we.


Yigishije kandi ku kuganduka hagati y’abagabo n’abagore cyane ko kuri iki gihe usanga urukundo rukendera ndetse ngo ibi bikaba byiganje no mu ngo zitari nkeya.Pastor Michel yakomeje atangariza isange.com ko aya masengesho aba guhera kuwa kabiri kugeza ku cyumweru,gusa mu minsi y’imibyizi akaba aba ku isaha ya saa sita mu kiruhuko ndetse na n’ijoro kugera kuwa gatanu,agakomeza ku cyumweru.Abantu bose rero bakaba bahamagarirwa kuza gushaka ubwiza bw’Imana muri iki gihe cyo guhemburwa,kuko besnhi bakira indwara z’imitima ndetse n’imibiri mu buryo bugaragara.

Pacifique-isange.com

 

Nk’uko twari twabibatangarije mu nkuru yabanje, ntibikiri inzozi ahubwo byabaye impamo, nta handi ni muri kaminuza yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo RTUC ikorera mu karere ka KICUKIRO –SONATUBE, aho kuri iki cyumweru hakozwe igiterane cyo gushimira abayiyoboye mu myaka ine uhereye muri 2008 kugeza ubu ndetse no kubasezera kuko uyu ariwo mwaka wanyuma bahize.

Nkuko twabitangarijwe na Bwana RUTANGA Denis wari ahagarariye ubuyobozi bwa kaminuza ya RTUC muri iki giterane yadutangarije ko iyi kaminuza ishima kandi ishyigikiye uyu muryango w’ivugabutumwa GBU-RTUC kuko ari umwe mu miryango ibafatiye runini iyi kaminuza cyane ko iyo bavuze ubutumwa bwiza benshi bagakizwa bigabanya ibyaha n’amakosa menshi akorwa n’abanyeshuri ahanini abaviramo no kwirukanwa batarangije amasomo yabo,anongera ho kandi ko n’ubuyobozi muri rusange bukeneye inkunga y’amasengesho yabo kuko byose babigeraho babifashijwemo n’Imana.

Iki gitaramo cyaranzwe n’indirimbo za Korali ELAYONO yo mu itorero rya ADEPR I Remera yari yaje kwifatanya nabo, korali YAKINI yo muri iyi kaminuza, ijambo ry’Imana ndetse habaho n’umuhango wo gutanga impano GBU-RTUC yagenewe ubuyobozi bw’iyi kaminuza ndetse n’impamyabuyobozi ( Certificate) zahawe abashoje ikivi cyabo .

Nyuma w’uyu muhango twegereye Bwana RUTAGUNGIRA Ernest umwe mubatangije uyu murimo ndetse akanayobora GBU-RTUC guhera muri 2008 itangiye kugeza ubu aho amaze gusimburwa , adutangariza ko uyu murimo watangiye ugoranye cyane bitewe aharini n’uko benshi batiyumvishaga impamvu yawo,ariko ngo kugeza ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije, abajijwe niba hari ibikorwa bamaze kugeraho byatuma iyi GBU imenyekana no hanzeasubiza agira ati “Twashyize imbaraga cyane mu ivugabutumwa ryo muri kaminuza imbere, kurusha hanze, kuburyo ubu aribwo dutangiye kuba twakora indirimbo zajya zumvikana ku maradiyo n’ibindi bitangaza makuru,ku buryo muri umwaka utaha utangira tuzaba tumaze kubaka album yose.

Mu gusoza kwe Bwana RUTAGUNGIRA avugako muri iyi myaka ine amaze ayobora bashimira by’umwihariko ubuyobozi bwa kaminuza ya RTUC bwabemereye kuhakorera uyu murimo bukabaha n’aho gusengera, n’izindi nkunga ariko yibutsa abasigaye mu buyobozi ko badakwiriye kuryama ngo basinzire ahubwo ko uru rugamba rwo kubohoza imitima y’abantu rugikomeje kandi ko buri wese wakijijwe akwiriye guhaguruka akabwira abantu ingaruka z’icyaha kuko bizagira inyungu mu muryango nyarwanda ndetse no ku isi muri rusange.

Ubwanditsi

Korare abararwa ni korare ya kabiri k’ urusengero rw’ ADEPR Kicukiro. Iyo Korare yatangiye umurimo w’ Imana ari abana bato ni ukuvuga (Ecole de Dimanche) mu mwaka w’ 1993 batangira ari abana 30 uko imyaka yagiye itambuka bagiye bakura kugeza ubwo babaye korare y’ urubyiruko mu 1999 muri uwo mwaka nibwo biswe Korare Abaragwa.

Korare abaragwa yakoze umurimo w’ Imana hirya no hino mu gihugu na n’ubu kandi iracyakomeje, aho bayikeneye hose irabitaba nubwo gukora umurimo w’ Imana biba bitoroshye ariko bakora bazi ko bazagororerwa n’ Imana.

Korare Abaragwa ifite abaririmbyi 63. Muri iyo korare harimo ingeri zose, Imana yagiye ibateza imbere mu buryo bwose kuko ubu ifite abantu bize kugeza ku rwego rwa kaminuza hamwe n’ abikorera ku giti cyabo ubu kandi ifite abubatse ingo hamwe n’abasore n’ inkumi.

Mu gutera imbere bifuje ko ivugabutumwa ryabo ryajya mu mashusho kugira ngo rigere hirya no hino kw’isi. Byabateye gutegura umuzingo wa mbere w’ amashusho abaririmbyi baraterana bawita (DUFITE AMAHORO) bitewe n’ ibitangaza Imana yagiye ibakorera. Uyu muzingo uje ukurikira iyindi ibiri y’amajwi. Iya 1 yasohotse mu mwaka wa 2003 mu mwaka wa 2011 isohora indi ari nayo bakoreye amashusho.

Mu kiganiro twagiranye n’ umutoza w’ iyi korare Bosco Mutabazi yadutangarije ko bakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo iyi DVD isohoke ariko bakaba bashimira Imana yabafashije mu ngendo bakoze hirya no hino mu gihugu bakora ayo mashusho, banashimira ababafashije aha yatanze urugero nk’ Itorero ry’ ADEPR Kicukiro, abaterankunga bose b’iyi korare batibagiwe n’ ADEPR Mahoko hamwe na Chorale Siyoni yabafashije mukubona amacumbi n’amafunguro aho ku Gisenyi.

Asoza ararika abantu kuzitabira icyo giterane kizizihizwa na Korare Gasave ikaba ikorera umurimo w’ Imana mw’ itorero ry’ ADEPR Gasave hamwe n’abandi bavugabutumwa batandukanye.

Ubwanditsi.

Chorale Jehovah-Jireh imaze kuba imwe muri korali zifite abakunzi
benshi hano mu gihugu cyacu ndetse no mu bihugu bidukikije biturutse
ahanini kuri bimwe mubikorwa bagenda bageraho.Ni muri urwo rwego muri
icyi cyumweru gishize yakoresheje igiterane cyo gushima Imana, iyi
chorale twabibutsa kandi ko ari imwe muri chorale zari zifite umuntu
wazisohokeye mu Rwanda ubwo ADEPR yoherezaga abantu 12 bakajya mu
mahugurwa mu gihugu cy’Ubudage ariwe GATESI Vestine, umuyobozi w’iyi
chorale NDOLIMANA Philottin yadutangarije ko bashimishijwe cyane n’uko
nabo bari bafitemo uwabasohokeye kandi bakaba biteguye kuzamwifashisha
mu buryo bwose bushoboka biturutse ku bumenyi yakuyeyo kandi bakaba
nabyo babishimira Imana.

 

 

Iki gikorwa cyo gusezerera abantu batandukanye bahigaga cyari
cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye hano twavugamo nk’umuyobozi wa
Radio Umucyo Amani RUGAMBA, umuyobozi wa isange corporation gusa
ntiyabonetse bitewe n’imirimo yindi yari ahugiyemo bityo akaba yari
yohereje intumwa imuhagararira, hagaragayemo kandi n’umwe mu bashumba ba
ADEPR MUGIRANEZA Jean Baptiste akaba ari umushumba wa ADEPR Gasave dore
ko na CEP ULK ibariza muri iyi ADEPR Gasave ntitwakibagirwa kandi
n’abahize mu myaka yashize n’abahiga kugeza ubu.

 

 

Hatanzwe impamyabumwenyi z’ishimwe....

Chorale Jehovah-Jireh ikaba kandi imaze gukora ibikorwa birimo n’ibyo
kwita ku banyarwanda bababaye aho baherutse gukora igikorwa cyo kujya
gusura imfubyi n’abapfakazi batuye i Nyamirambo. Iki kikaba qari kimwe
mu bikorwa bagezeho izindi chorale zidakunze gukora. Ibindi bikorwa
byagezweho muri iyi Chorale twavugamo nk’igikorwa cyo kubatiza abakristo
bashya bakirijwe muri iki kigo dore ko ababatijwe bari n’abanyeshuri bo
muri iyi kaminuza ya ULK.

 

NDOLIMANA Philottin akaba yaradutangarije kandi ko iki giterane ari
ngarukamwaka kikaba kigamije gushimira Imana banasoza umwaka. Ibihangano
by’iyi chorale mu minsi mike twatangarijwe ko bizaba byageze kuri
website yitwa www.guhaha.com ikaba ari website isigaye ikorana
n’abahanzi batandukanye murwego rwo kubafasha kugurisha ibihangano
byabo. Iyi chorale kandi ikaba yiteguye kujya kuvuga ubutumwa ahariho
hose bayishaka mu rwego rwo kuvuga ubutumwa bwiza.

 


 

Rev.Past.Mugiraneza J.B uyobora paroisse Gsave inabarizwamo iyi Korali

Iyi chorale Jehovah-Jireh ikaba ifitiye udushya twinshi dutandukanye
abakunzi bayo dore ko irimo gukora n’indirimbo nshya muri studio, izo
ndirimbo zikazaba arizo zigize album ya kabiri y’iyi chorale mu mpera
z’uyu mwaka hakaba harimo gutegurwa n’amatora y’ubuyobozi bushya muri
iyi chorale bitewe n’uko bamwe baba banasoza umwaka.Iyi chorale kandi
ikaba ifite urugendo mu ntara y’amajyepfo muri iki cyumweru aho bazaba
berekeje mu rurembo rwa Gitarama i Nyabisindu bibkaba ari kuri tariki ya
06-11-2011.

 

 

Chorale Jehovah-Jireh imaze kuba imwe muri korali zifite abakunzi
benshi hano mugihugu cyacu ndetse no mubihugu bidukikije biturutse
ahanini kuri bimwe mubikorwa bagenda bageraho, muri icyi cyumweru
gishize yakoresheje igiterane cyo gushima Imana. iyi chorale twabibutsa
kandi ko ari imwe muri chorale zari zifite umuntu wazisohokeye mu Rwanda
ubwo ADEPR yoherezaga abantu 12 bakajya mumahugurwa mugihugu cy’Ubudage
ariwe GATESI Vestine, umuyobozi w’iyi chorale NDOLIMANA Philottin
yadutangarije ko bashimishijwe cyane n’uko nabo bari bafitemo
uwabasohokeye kandi bakaba biteguye kuzamwifashisha muburyo bwose
bushoboka biturutse kubumenyi yakuyeyo kandi bakaba nabyo babishimira
Imana.

 

iki gikorwa cyo gusezerera abantu batandukanye bahigaga cyari
cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye hano twavugamo nk’umuyobozi wa
radio Umucyo Amani RUGAMBA, umuyobozi wa isange corporation gusa
ntiyabonetse bitewe n’imirimo yindi yari ahugiyemo bityo akaba yari
yohereje intumwa imuhagararira, hagaragayemo kandi n’umwe mubashumba ba
ADEPR MUGIRANEZA Jean Baptiste akaba ari umushumba wa ADEPR Gasave
doreko na CEP ULK ibariza muri iyi ADEPR Gasave ntitwakibagirwa kandi
n’abahize mumyaka yashize n’abahiga kugeza ubu.

 

Gatesi woherejwe mu Budage....

Chorale Jehovah-Jireh ikaba kandi imaze gukora ibikorwa birimo n’ibyo
kwita kubanyarwanda bababaye aho baherutse gukora igikorwa cyo kujya
gusura imfubyi n’abapfakazi batuye i Nyamirambo. Iki kikaba qari kimwe
mubikorwa bagezeho izindi chorale zidakunze gukora. Ibindi bikorwa
byagezweho muri iyi chorale twavugamo nk’igikorwa cyo kubatiza abakristo
bashya bakirijwe muri iki kigo dore ko ababatijwe bari n’abanyeshuri bo
muri iyi kaminuza ya ULK.

 

 

NDOLIMANA Philottin akaba yaraduutangarije kandi ko iki giterane ari
ngaruka mwaka cyo gushimira Imana banasoza umwaka, ibihangano by’iyi
chorale mu minsi mike twatangarijwe ko bizaba byageze kuri website yitwa
www.guhaha.com ikaba ari website isigaye ikorana n’abahanzi
batandukanye murwego rwo kubafasha kugurisha ibihangano byabo. Iyi
chorale kandi ikaba yiteguye kujya kuvuga ubutumwa ahariho hose
bayishaka murwego rwo kuvuga ubutumwa bwiza.

 

 

Iyi chorale Jehovah-Jireh ikaba ifitiye udushya twinshi dutandukanye
abakunzi bayo doreko irimo gukora n’indirimbo nshya muri studio. izo
ndirimbo zikazaba arizo zigize album ya kabiri y’iyi chorale mumpera
z’uyu mwaka hakaba harimo gutegurwa n’amatora y’ubuyobozi bushya muri
iyi chorale bitewe n’uko bamwe baba banasoza umwaka.Iyi chorale kandi
ikaba ifite urugendo muntara y’amajyepfo muri iki cyumweru aho bazaba
berekeje mururembo rwa Gitarama i Nyabisindu bibkaba ari kuri tariki ya
06-11-2011.

Emmanuel Kwizera/ isange.com

Mu ngendo zayo ikomeje gukora z’ivugabutumwaKorali JEHOVAHJIREH yo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ikomeje ingendo zayo z’ivugabutumwa igirira hirya no hino mu gihugu.

Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru taliki ya 06/11/2011 izataramana n’abakunzi bayo ku mudugu w’itorero rya ADEPR Nyabisindu, muri Paruwase ya GAHOGO mu Rurembo rwa GITARAMA, hakaba hazaba iteraniro mbere ya saa sita na concert live nyuma izatangira kuva saa munani (14h00).

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyiKorali, NDORIMANA Phillotin, avuga ko uru rugendo ari rumwe mu ngendo z’umugisha iyi Korali yari ifite muri uyu mwaka wa 2011, ati rero ni ishimwe ku Mana yadushoboje gukora n’izindi ngendo zarubanjirije cyane ko abaririmbyi baba babifatikanya n’amasomo

Prezida wa jehovahjireh choir NDORIMANA Phillotin

Muri uru rugendo rero ikaba itari yonyine kuko iherekejwe n’umuvugabutumwa mukunda HAKIZIMANA Justin usanzwe ukora kuri Radio umucyo mu kiganiro ’IBYIRINGIRO BY’ABIZERA’’ndetse kandi ikaba iri kumwe na Prezida wa CEP/ULK soir MUVUNYI Hyppolie

 

 Evangiliste HAKIZIMANA Justin

 

 

 Prezida wa CEP/ULK soir MUVUNYI Hyppolie

Jehovahjireh choir rero ikaba irarika buri wese kwitabira iyi gahunda bifatanya nabo mu gukomeza guhimbaza Imana nkuko badahwema kubyerekana bifatanya nabo. Ikindi ni uko ngo ibafitiye indirimbo nshya iromo gukora kuri Album yayo ya kabili (2), zimwe muri izo ndirimbo bakazazibaririmbira aho mu Kiyovu.

Ubwanditsi

8Share

 

Choral Bethlehem ibarizwa mu karere ka Rubavu mu itorero rya ADEPR /
Gisenyi kuri uyu wagatandatu iritegura kujya gutaramira abanya Kibungo.

Hari hashize igihe kigera ku myaka ibiri iyi korari itagera muri
iyi ntara impamvu ntayindi ni uko yarifite ibikorwa byinshi ndetse
n’ivugabutumwa muri aka karere ka Rubavu.

Chorale Bethlehem

Iyi korari iherutse gukora igitaramo cyo gushima Imana kubw’imirimo
ikomeye yabakoreye bityo ngo imyiteguro yakiriya gitaramo ikaba ari nayo
yakomeje gukorwa mu gutegura ivugabutumwa ry’i Kibungo.
uretse
kuririmba gusa ngo bafashe ibihe byo gusenga byakunze kugaragara ko
muri kariya karere hagaragara imbaraga zabadayimoni zidasanzwe bityo
intwaro y’amasengesho akaba ariyo bizeye izabanesha iherekejwe
n’imbaraga zo kuramya no guhimbaza.

Nubwo uru rugendo ari rurerure kubantu bava i Rubavu choral Bethelehem
izaba iherekejwe n’abatera nkunga benshi ndetse n’abandi bazava i Kigali
ibi akaba ari ugushishikariza ubishaka wese kuza baherekeza maze
bagasangira imigisha iva k’Uwiteka Imana

Abantu b’i Kibungo bo ngo
bafite amatsiko yo kureba iyikorari amaso ku maso kuko benshi bayizi
kumashusho y’indirimbo zabo uretse ibyo ngo banayizimo ubuhanga
mukuririmba ibi bikabatera kubasengera cyane ndetse no kuzababahafi kuko
bizeye ko hari byinshi bazabakuraho.

Frere Manu i Rubavu

Korari Gologota ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR-Paruwasi ya Rukiri, Umudugudu wa Rukiri ya II ahamenyekanye nka Rehoboti iritegura kumurika Alubumu yayo ya mbere y’amajwi n’amashusho, igikorwa giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 22/11/2015, kikazabera kuri uwo mudugudu aho iyi Korari isanzwe ikorera umurimo w’Imana.

Korari Gologota ADEPR Rukiri II

Iki giterane giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 22/11/2015 sa munani z’amanywa ari nabwo hazaba umuhango nyirizina wo kumurika iyo Alubumu y’indirimbo zuzuyemo ubutumwa buzanira abantu kuri Yesu, izihanganisha ndetse n’izikumbuza abantu ijuru nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iyi Korari Mugisha Leon Fidele.

Korari Gologota ADEPR Rukiri II

Muri iki giterane kandi hazagaragaramo abakozi b’Imana batandukanye bazafatanya na Korari Gologota guhimbaza Imana barimo Dominic Nic, Itsinda ry’abaririmbyi ryitwa New Melody ndetse n’umwigisha w’ijambo ry’Imana ari we Pastor Etienne Rusingizandekwe.

Korari Gologota yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’2006, itangirana abaririmbyi 15, ubu bakaba bagera kuri 53 ikaba yaragiye ikora ibikorwa by’ivugabutumwa haba mu mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu duce tw’Amajyepfo n’Iburasirazuba by’u Rwanda, umudugudu ikoreraho umurimo w’Imana ukaba uherereye aho bita Godiyari (Good year) haruguru y’umuhanda.

Muri iki gihe usanga mu modoka zitwara abagenzi hari ubwo abavugabutumwa bagenda babwiriza ijambo ry’Imana ariko abagenzi bamwe batabyishimiye bakavuga ko ijambo ry’Imana rikwiye gutangirwa mu rusengero gusa.

Abagenzi bavuga ko umuntu aba afite gahunda ze zatumye ajya gutega imodoka cyangwa afite ibintu byinshi mu mutwe ku buryo aramutse yumvishe ibindi bintu bishobora kumuvangira, cyangwa ibyo yagombaga gukora akabyibagirwa kubera uruhuririkane rw’amagambo yagiye yakira.

Makanika Geoffrey ni umwe mu bagenzi bakunze gutega imodoka ari muri agahunda z’akazi; avuga ko we yumva ijambo ry’Imana ryagenewe gutangirwa mu rusengero akaba asanga ariho abavuga butumwa baba bagomba guhurira n’abantu bakabagezaho ubutumwa bwabo.Yagize ati “hari igihe mva mu rugo mfite gahunda zihamvanye, kumbwiriza rero ntabyiteguye mba numva ntacyo biribumarire kuko iyo nshaka kumva ijambo ry’Imana biranzindura nkajya ku rusengero”.
Undi mugenzi we agira ati “ariko uzi kuba wicaye mu modoka urimo gutekereza kuri gahunda ugiyemo cyangwa uvugana n’umuntu kuri terefone, ukumva umuntu arateruye ati ni muceceke mwumve icyo Imana ibabwira!”

Ku ruhande rw’abavuga butumwa bakunze kubwiriza mu modoka bo bavuga ko ijambo ry’Imana ntaho ritagomba kuvugirwa.
Munyandamutsa Zephaniah umuvuga butumwa arimo kubwiriza mu modoka

Uyu ni Munyandamutsa Zephaniah umwe mu bavuga butumwa bakunze kubwiriza mu mamodoka igihe ari mu rugendo. Agira ati “urabona abantu bose siko bajya mu nsengero, hari igihe rero ushobora kubwiriza ijambo ry’Imana mu modoka ugasanga ufashije wa muntu utajya ujya gusenga, ukaba uramurokoye”.
Munyandamutsa agira ati “hari igihe ntangira kubwiriza mu modoka nkabona hari abandeba nabi ndetse bamwe bakahavugira amagambo atari meza, ariko nkanabona hari abashaka gukurikirana ibyo mbabwiye. Icyo gihe ndakomeza nkabwiriza ushatse kunyumva akanyumva utabishatse akabireka”.

Uretse abavuga butumwa bagaragara mu modoka, hari nabo uzasanga ku dusantire, kuri za gare, ku isoko n’handi. Gusa hari nabo usanga babwiriza barangiza bagatangira kubwira abari babateze amatwi bati “murabona nakoresheje umwuka mwinshi nkeneye amazi” bagateranya amafaranga bakayamugurira, akongera akababwira ko ataha kure akabasaba kumuteranyiriza itike ihamugeza.

Ibi usanga ari bimwe abantu bafata nk’aho ataribyo, bakemeza ko ubutumwa bw’Imana buba bukwiye gutangirwa mu nsengero akaba ari naho hakirwa amaturo. Naho ngo bitabaye ibyo byaba ari uguta umuco nyarwanda.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12.11.11 Itorero rya ADEPR ururembo rw’ umujyi wa Kigali ryabateguriye igiterane kidasanzwe kizahuza imidugudu yose yo muri urwo rurembo isengera mu ndimi z’amahanga( chapelles Internationalles). Iyo midugudu ni Nyarugenge, Ntora, Kicukiro na Remera.Iki giterane kizabera ku rusengero rwa ADEPR Kicukiro-Shell kizaba kandi kirimo n’abaririmbyi batandukanye hamwe na Worship Teams(amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana) azaba yaturutse kuri izo nsengero zavuzwe haruguru.Iki giterane giteganyijwe gutangira saa mbili za mu gitondo.

Intego nyamukuru y’ iki giterane iragira iti Uguhindura abantu kuba abigishwa ba Yesu”.Iri jambo rikaba riboneka muri Matayo 28:19 "nk’uko mu rurimi rw’Icyongereza rigira riti: Go therefore and make disciples of all nations........"

Muri icyo giterane cy’akataraboneka umushyitsi mukuru azaba ari umubwirizabutumwa bwiza uzaturuka mu gihugu cya Canada akaba yitwa Pastor David Kehler.Uyu mukozi w’ Imana afite ubunararibonye mu murimo w’ Imana kuko ayoboye urusengero rufite abantu benshi rwitwa Calvary Chapel (Manitoba Canada) kandi akaba akora umurimo w’ Imana ku isi yose muri rusange.

Uretse intego nyamukuru y’iki giterane,ubuyobozi bw’itorero ADEPR burimo kugitegura nanone bufite intego yo guhuriza hamwe imbaraga mu kwagura ubwami bwa Kristo cyane cyane mu bantu batabasha kumva ururimi rw’ Ikinyarwanda.Ikindi nanone ni ukongera kwibutsa abanyabwenge(intellectuals) bo mu itorero ko bafite inshingano yo kuvuga ubutumwa mu bandi bantu batumva ururimi rwacu kavukire rw’Ikinyarwanda.

Usibye iki giterane giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu uyu mukozi w’Imana uzaturuka muri Canada Pastor David Kehler ateganya kuzakorana amahugurwa n’ Abapasiteri i Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo mu gihe kingana n’ iminsi itatu.Intego y’ayo mahugurwa ikazaba ari Imiyoborere myiza, umuntu agenekereje mu rurimi rw’Icyongereza akaba yabyita “Good Leadership”.

Reka tubamenyeshe ko muri iki gitaramo abantu bose batuye umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo cyane cyane abumva indimi z’Icyongereza n’Igifaransa batumiwe nk’uko Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR burimo gutegura iki giterane bubitangaza.Ku muntu wumva yifuza kuzaboneka muri iki giterane yazatega imodoka ijya Kicukiro ubundi akaviramo kuri Station yahoze yitwa shell akazazamuka gato haruguru y’iyo station aho azahita abona urwo rusengero rwa ADEPR Kicukiro-Shell ahazabera icyo gitaramo.

Imana ibahe umugisha mwese.

Ubwanditsi

Choral Bethlehe imenyerewe nka choral y’ivugabutumwa kuri uyuwagatandatu nibwo yerekeje mu intara y’Iburasirazuba mu karere ka Ngoma umujyi wa Kibungo mu itorero rya ADEPR Kibugo ville.

Nkuko abanyakibungo babidutangarije ngo hari hashize imyaka cumi n’itandatu 16 ans bifuza choral Bethlehem ariko ntibikunde kubera gahunda nyinshi zitandukanye z’itorero ryabo ndetse na choral ubwayo ntiyabashaga kuboneka mu gihe icyaricyo cyose bayishatse kuko nayo igira gahunda nyinshi dore ko bakora gahunda bazagenderaho umwaka wose.

Igiterane cyari icy’ivugabutumwa n’amasengesho bishingiye mu kubohora abo satani yagize imbata z’ibyaha ndetse no gushishikariza abantu kugira ububyutse mu imbaraga zo gusenga n’ijambo.

Igiterane cyabereye k’umudugudu wa Kibungo Ville,cyatangiye kuwa gatandatu saa munane 14h00 gisozwa kucyumweru saa kumi n’igice 16h30 z’umugoroba

Kuwa gatandatu haje abantu benshi cyane naho kucyumweru biba akarusho kuko bari bagitangaje bihagije hari kuma radiyo ndetse nokuma matangazo yanditse.

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu hagaragaye imbaraga zo kuramya no guhimbaza biherekejwe n’amasengesho hirukanwa abadayimoni bari bagamije kuburizamo iryo vugabutumwa hasengerwa n’abarwayi bamwe muri bo bazagutanga ubuhamya mu gitondo cyo ku cyumweru.

K’umunsi wo ku cyumweru choral Bethlehem yatanze ikiganiro kuri radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Kibungo radio IZUBA dore ko ari nayo radiyo yabaturage ya mbere yigenga mu Rwanda maze bavuga amavu n’amavuko yakorari Bethehem harimo uruhare k’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 ivugabutumwa muri gereza mu bitaramo byo kwibuka…. Ibi byatumye mu iteraniro haza abantu benshi cyane benshi bafite amatsiko yo kureba abo bantu yewe urusengero ruba ruto maze ivugabutumwa rirakorwa abanyabyaha barihana imitima y’abababaye irishima.

Uruhande rwa Korare bo ngo ntibatunguwe n’ibyabaye kuko byose Imana yari yarabibabwiye ubwo basengeraga uru rugendo.

Uruhande rw’ubuyobozi bwa Kibungo bo ngo ntibyari bisanzwe ko haza abantu bangana batya ndetse na gahunda yo kuramya no guhimbaza hakaboneka Imbaraga zikiza indwara byarabatunguye cyane.

Umuyobozi w’itorero afatanyije n’abakristo be mu mwanya wo gusezera iyi korari ubwo yari ihagaze imbere hamwe n’agahinda kenshi uyu muyobozi yarafite dore ko we ngo gusezerera Betheheme byari nk’ikigeragezo imbere ye basabye iyi korari ko muri gahunda yabo bagira y’umwaka bajya bashiramo iminsi ibiri y’itorero rya kibungo haba mu kwezi bashaka bo ngo biteguye kubakira.

Chorale Bethlehemu yo byarayigoye kugira icyo bavuga dore ko urusengero rwari rukubise rwuzuye kandi bose bacecetse ubona biteye agahinda kenshi ugutandukana nabo. Ariko kandi nta kundi byari kugenda kuko mu isi ariko biri. Mu ijambo rye President wa Choral MUHIRE Innocent yashimangiye ko gahunda bayemeye ariko kandi ko bizaca mu buyobozi bw’itorero bityo babemerera bakayikora ntashiti.

Uru rugendo rwafashe amasaha asaga icumi 10 mu kugenda no kugaruka urugendo rwari umugisha. Bethelehem irashimira byimazeyo abaririmbyi bayo baba mu mujyi wa Kigali ndetse n’abaterankuga bitanze bakayiherekeza muri irivugabutumwa Imana izabahemba.

Barashimira kandi itangazamakuru k’ubufatanye nabo ubwitange mu gusakaza amakuru yayo no kumenyekanisha ibikorwa byayo kuko ari bimwe mubituma umurimo utera imbere.

 FRERE Manu i Rubavu

Byari umunezero ku umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mata 2016, muri salle “Umucyo Christian Center (IGB) i Rubavu, ubwo haberaga igitaramo cyiswe umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, cyateguwe na Korali Evangelique ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Rubavu, Paroisse ya Gisenyi, umudududu wa Bethfague.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusabana n’abakunzi b’iyi korari baturutse mu mpande zitandukanye. Uretse kwizihirwa n’indirimbo z’iyi korari, abitabiriye iki gitaramo bagize umwanya wo gusangira amafunguro ndetse n’ijambo ry’Imana bagejejwe ho na Pastor Karekezi Jean uyobora ishuri rya Bibiliya ryo Ku gisenyi (IPJ), ndetse habaho umwanya wo gushyigikira iyi Korali ku umushinga ifite wo kugura ibyuma by’umuziki no gukora indirimbo.

Korari Evangelique y’i Rubavu ( ADEPR)

Bwana Faustin HARERIMANA umuyobozi wa Korari Evangelique yagarutse ku nzira itoroshye banyuzemo kuva mu mwaka wa 1999 ubwo abana 20 bigaga mu ishuri ry’icyumweru batangizaga iyi korali kugeza uyu munsi aho igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 80, Imaze gukora imizingo 2 (Album) y’indirimbo z’amajwi n’indi imwe y’amashusho ,ariko ikaba irimbanije imyiteguro y’iya 2 y’amashusho bateganya kuzatangira gukora muri Gicurasi uyu mwaka. Faustin kandi ashimira Imana kubw’ibyo imaze kubagezaho, ndetse anashimira abantu bose bagize uruhare mu kuba ibyo byose barabishoboye.


Bwana Faustin HARERIMANA umuyobozi wa Korari Evangelique

Kubwa Faustin HARERIMANA, Korari Evangelique ikataje, ariko iracyafite urugamba rukomeye mu iterambere ryayo kuko hafi 85% y’abaririmbyi baracyari abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, bikaba bigoye kuba babona ubushobozi buhagije, gusa ashimira abafatanya bikorwa bayo kuko badahwema kuyiba hafi, dore ko no muri uyu mugoroba wo guhimbaza warangiye itewe inkunga ya 3,400,000Frw.

Korari Evangelique ni umwe muzikunzwe cyane muri iki gihugu dore ko nyuma ya Rubavu ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo ubu abanya Kigali batagisiba kuyitumira, kuri ubu ikaba inateganya kuza mu ivugabutumwa muri kamena uyu mwaka aho bidahindutse yazaba iri mu itorero rya ADEPR Kicukiro ku umudugudu wa Nyakabanda. Ernest RUTAGUNGIRA

"RUBYIRUKO DUKORERE IMANA TWIRINDA IBIBI KANDI TWUZUYE IMBARAGA
Z’UMWUKA WERA" iyi ikaba ariyo nsanganya matsiko y’igiterane kirimo
kubera muri stade ya ULK gihuje urubyiruko rusengera mu mujyi wa Kigali
mw’itorero rya ADEPR.

Iki giterane kikaba ari kimwe muri bike mubiterane bidakunze
kugaragara kuko ahanini usanga ibiterane bisanzwe biba ari ibiterane
bibera munsengero zitandukanye zo muri ADEPR.

Gusa byagaragaye ko urubyiruko ruba runyotewe ibiterane nk’ibi kuko
usanga bihuza abahanzi baririmba kugiti cyabo batandukanye ndetse
n’amakorari atandukanye yo muri ADEPR.

 

Bashimishijwe n’indirimbo...

abahanzi baririmba kugiti cyabo bari babiri aribo Capitaine Simon
KABERA ndetse na Alexis DUSABE aho wabonaga ko abateraniye aho
bashimishijwe n’aba bahanzi doreko batanakunze kugaragara munsengero
nyinshi zo muri ADEPR kuko usanga abenshi babumva kumaradiyo n’ahandi….

Chorale zo mu maparuwasi 18 agize umujyi wa Kigali ariyo paruwasi ya
Kicukiro, Kankuba, Kimihurura, Nyakabanda, Rwankuba, Rugando, Gatenga,
Gikondo, Nyarugenge, Kanombe, Muganza, Gatsata, Bibare, Rugarama,
Kacyiru, Gasave, Kinyinya na Remera izi zikaba arizo zimwe muri chorale
zaturutse muri paruwasi zo muri izi nsengero za ADEPR murwego rw’umujyi
wa Kigali.

 

Chorale Elayono n’imwe muzatumiwe

MINANI Jean akaba ariwe perezida w’urubyiruko murwego rw’umujyi wa
Kigali yadutangaruje ko bahuje uru rubyiruko kugirango bakomeze no
kuzamura impano zitandukanye ziri muri uru rubyiruko yakomeje
adutangariza ko impamvu hatumiwe abahanzi babiri baririmba kugiti cyabo
aribo Simoni KABERA na Alexis DUSABE ari uko aribo batoranijwe kandi ko
biteguye no gukomeza kujya bakorana n’abandi bahanzi bo muri ADEPR
baririmba kugiti cyabo doreko ari na benshi. Uyu muyobozi kandi yavuzeko
byemewe kujya kuvuga ubutumwa bwiza mundirimbo haba kubahanzi bo kugiti
cyabo ndetse n’amakorari yo muri ADEPR ariko babifitiye
uburenganzira(uruhushya). Iki kikaba ari kimwe mubibazo abahanzi bo muri
ADEPR bakunze guhura nabyo kuko rimwe na rimwe usanga bahura n’ibibazo
iyo bagiye kuvuga ubutumwa hanze y’iri dini. Ese ntibaba babisabiye
uburenganzira?

 

Umuhanzi Simoni KABERA

 hatumiwe inzego z’igihugu kugirango bifatanye banasengera igihugu
ariko banashishikariza urubyiruko kujya bifatanya n’abandi mubikorwa byo
kuzamura igihugu cyacu bitewe n’uko bikwiriye ko urubyiruko rugomba
kwitabira ibikorwa by’igihugu murwego rwo kwizamurira hamwe bakajya
mubikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu nko gukora umuganda,
gufasha abatishoboye n’ibindi kandi bakajya banasengera igihugu.

Mubayobozi b’igihugu batumiwe harimo Minisitiri w’urubyiruko Protais
MITALI, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidèle NDAYISABA, umuyobozi
w’akarere ka Gasabo NDIZEYE Willy n’abayobozi muzindi nzego.

source.isange.com

Ku cyumweru tariki ya 13/11/2011mu itorero rya ADEPR Kibuye habereye igiterane ngarukamwaka cy’urubyiruko.Iki giterane cyari cyitabiriwe n’urubyiruko rugize ADEPR Paroisse (Itorero) ya Kibuye ndetse n’urundi rubyiruko rutuye mu mugi wa Kibuye no mu nkengero zawo.Insanganyamatsiko y’icyo giterane yagiraga iti:“Umusore azeza inzira ye ate?Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ribitegeka” Iri jambo rikaba riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 119:9.

Muri icyo giterane hagaragayemo ijambo ry’Imana ndetse n’impanuro ku rubyiruko ndetse n’indirimbo z’amakorali atandukanye y’urubyiruko rubarizwa muri ADEPR ururembo rwa Kibuye.

 

Umuvugabutumwa Pascal Ntirutwa uzwi ku izina ry’Agashishi k’Imana niwe wigishije ijambo ry’Imana.mu cyigisho cye Pascal yakunze guhugura cyane urubyiruko rwari aho arusaba kwirinda cyane.Yagize ati:“Yemwe rubyiruko , kuko muri abasore mufite imbaraga hari ibintu bibakeneye kandi byose bishaka kubakoresha.
-urubyiruko rukenewe n’Imana
-urubyiruko rukenewe na Satani
-urubyiruko rukenewe n’Igihugu
-urubyiruko rukenewe n’Itorero
-urubyiruko rukenewe n’Ababyeyi”

Asobanura kuri ayo magambo Past Pascal yibanze ku buryo satani ashobora gukoresha urubyiruko cyane ku gukoreshwa mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi.Yakomeje avuga ko Imana yatanze ubwenge bwo kwirinda ibyo byose hakoreshejwe intwaro 2 arizo:

Kumenya ndetse n’Amakenga nk’uko bigaragara mu gitabo cy’IMIGANI 1:4.Uyu murongo uragira uti : “ niyo iha umuswa kujijuka,n’umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga. Pascal yasobanuye cyane ko iyo umuntu atamenye ibyo Imana itegeka ,ntagire n’amakenga y’ibishuko by’uburyo bwinshi bikunze kuranga urubyiruko,byanze bikunze ahita akorera Satani.Ati ariko iyo umuntu agize amakenga akamenya n’Imana arayikore

Twababwira ko nubwo iki giterane cyari icy’urubyiruko cyitabiriwe kandi n’ababyeyi babo bakuze bakaba bari baje by’umwihariko gushyigikira abana babo.

Umushyitsi mukuru muri iki giterane yari umushumba w’ururembo rwa ADEPR Kibuye ,Pasteur Regional UWIMANA Daniel.Umunyamakuru w’urubuga agakiza.org aganira nawe yamubajije niba amatorero yose agize iyi Region(Ururembo) agira iki giterane buri mwaka avuga ko buri mwaka amatorero agize uru rurembo uko ari 24 agira igiterane ngarukamwaka.Past Daniel kandi yasobanuye ko impamvu uru rubyiruko rwibandwaho muri iki giterane ari uko urubyiruko ari amaboko y’Itorero ndetse n’itorero ry’ejo hazaza.Past Daniel yagize ati : “Uyu kandi ni n’umusanzu itorero ritanga ku gihugu ku kurwanya ingeso bi zikunda kwinjira mu rubyiruko rukiri ruto cyane cyane kwiroha mu ngeso mbi nk’biyobyabwenge,n’ubusambanyi n’ibindi.”

Mu gusoza iki giterane abantu benshi bahawe inkunga y’amasengesho kugira ngo babashe kugendera mu Ijambo ry’Imana bari bamaze kwiga.

 

Clement Muganza
www.agakiza.org (i Burengerazuba)

Korali Bethaniya yo mu itorero rya ADEPR
ho mu rurembo rwa Cyangugu,kuri iki cyumweru yataramiye imbaga y’abantu
basaba 5.000 mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Kigali kuri Paroisse ya
Nyarugenge aho bita mu gakinjiro mu itorero rya ADEPR.Iki gitaramo
kikaba cyari mu rwego rwo gushyira ahagaragara DVD yabo ya mbere bise
Numvise ijwi ryiza,bikaba byari mu rwego kandi rwo kuririmbira abanya
Kigali bayikunda byimazeyo kuko iyi korali ari imwe mu makorali make
dufite amaze igihe kirekire dore ko yatangiye umurimo w’Imana ahagana mu
mwaka wa 1965.

 

Abayobozi bakuru bo muri iri torero...

Nk’uko byatangajwe n’abantu banyuranye
bagiye bafata ijambo muri iki gitaramo,ngo iyi korali ni iy’amateka kuko
ngo ari yo ya mbere yabashije kubanziriza izindi zose zo muri iri
torero ,aho yatangijwe na bamwe mu bantu batangije itorero rya ADEPR
dore ko ryatangiriye mu ntara y’iburengerazuba aho bita i Guhundwe ho mu
karere Ka Rusizi(Cyangugu).Berekanye kandi umusaza wahinduye mu
kinyarwanda indirimbo zo mu gitabo cy’agakiza,uyu akaba yaratabarutse mu
myaka ibiri ishize akaba yerekanwe muri filime documentaire
yagaragajwe.Muri iyi filimi kandi hagaragajwemo umusaza Rudoviko uyu
akaba ari we mukristo wa mbere wabatijwe mu itorero rya ADEPR.


 

Korali Bethaniya ubwo yaririmbaga...

 

Muri iki gitaramo kandi iyi Korali
Bethaniya ikaba yaririmbye indirimbo nyinshi zirrimo iyitwa "UMBE HAFI"
iyi ikab ari indirimbo yakunzwe n’abantu b’ingeri zose kubera ubutumwa
bukora ku mitima y’abayumva.Imbere y’abari baje kuyireba ,iyi korali
ikaba yerekanye DVD yayo yakoze ,abantu benshi bakaba bitabiriye kugura
DVD yabo ku mafranga ari hagati y’ibihumbi 50,000Frw na 5.0000Frw imwe
imwe dore ko zasagaga 70.

 

Uyu musaza niwe wahinduye indirimbo z’agakiza mu Kinyarwanda mbere y’uko yitaba Imana...

 

 

Sagatwa Ludovic, uwabatijwe bwa mbere muri ADEPR mu w’1943 na ba missionnaire

 

Iyi korali kandi ikaba yafashijwe
n’abanyamuryango bayo benshi basanzwe baba i Kigali ndetse no mu zindi
ntara baba barazanywe n’akazi cyangwa se izindi mpamvu,ikaba kandi
yafashijwe n’itsinda rikomeye ry’abacuranzi barimo nka Alexis Dusabe
wanagaragaye aririmbira abari baje muri iki gitaramo,Samuel uzwi nka
Producer muri Studio yitwa The East Africano Sound,Caleb Bientot uyu
akaba avuza ingoma ,Aaron Ndayisenga uyu akaba ari umutoza w’iyi Korali
n’abandi.

 

Igihembo cyashyikirijwe iyi Korali..

Habayeho kandi igikorwa cyo gushyikiriza ku mugaragaro igihembo
Bethania Choir ya ADEPR Cyangugu - Gihundwe yatsindiye nyuma yo kuza ku
mwanya wa mbere mu matora yabereye kuri www.isange.com ubwo hatorwaga
Korali ikunzwe cyane kuri uru rubuga.Iki gihembo cyatanzwe n’umuyobozi
wa Isange Corporation ,agishyikiriza umuyobozi w’iyi Korali Madame
Cansilde Mukabuzizi watangarije isange.com ko bishimiye iki gihembo
ndetse akaba yanavuze ko baje i Kigali gukora iki gikorwa mu rwego
rw’uko bizera ko imbuto zabibwe i Cyangugu ari nazo zasesekaye i
Kigali,bityo ngo bikaba byabateye umwete wo kuza gushyirira ku
mugaragaro iyi DVD.


Umuyobozi wa Korali Bethaniya Mme Cansilde Mukabuzizi yereka abakunzi bayo iki gihembo

Naho Bwana Aaron Ndayisenga uyu akaba ari umutoza w’amajwi muri iyi
korali,we akaba yatangarije isange.com ko umuziki wabo ufite umwihariko
wo kudasakuza ,ahubwo ugendana n’amagambo akora ku mutima maze aya
magambo yahura n’umuziki utuje kandi uherekejwe n’ubuhanga ,bigatuma
barushaho gukundwa na benshi.Twabamenyesha kandi ko iyi korali yahawe
n’ikindi gihembo cyo gukorerwa indirimbo imwe ya Audio ikaba izakorerwa
muri Studio ya Aaron Niyitunga yitwa The East Africano Sound,ikaba kandi
yahawe special promotion yo gushyirwa kuri Backgound ya isange.com mu
gihe kingana n’ibyumweru bibiri.

 

Abantu bari bakubise buzuye nohejuru nta bwinyagamburiro...

Iri teraniro rinini rikaba kandi
ryagaragayemo abantu benshi barimo nk’abayobozi bakuru b’itorero rya
ADEPR ku rwego rw’igihugu barimo umuvugizi wa ADEPR n’umwungirije,ndetse
n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bari batumiwe ndetse yewe
n’abantu benshi bakomoka i Cyangugu.Habayeho kandi gutanga ubuhamya ku
bantu batandukanye bagiye bakirizwa i Cyangugu by’umwihariko i
Gihundwe,aha bakaba bagiye bavuga ko kuba bagifite agakiza gakomeye muri
iki gihe babikesha ububyutse bukomeye bwatangiriye muri ako gace maze
bukamamara mu Rwanda hose.

Iki gitaramo kikaba cyasojwe ahagana ku
isaha ya saa moya z’ijoro,bikaba biteganijwe ko iyi korali izasubira i
Cyangugu mu ntangiriro z’iki cyumweru dutangiye.

 

Umuhanzi Alexis Dusabe nawe yasusurukije abari aho ndetse anacurangira iyi korali...


 

Producer Sam ukora muri East Africano Sound ya Aaron Niyitunga yemeye kuzakorera iyi Korali indirimbo

 

Abantu bari bakubise buzuye kugera hanze...

isange.com

Choral Kabeza yo k’umudugudu wa Kabeza Paroisse ya Kanombe ururembo rwa Kigali mu itorero rya ADEPR,

Ejo hashize yerekeje mu intara y’i Burasirazuba mu karere ka Kayonza muri kaminuza y’uburezi(Rukara Collegie of education) mu rwego rw’ivugabutumwa.

Iyi choral igizwe n’abantu mirongo irindwi 70 higanjemo abubatse ingo. muri urugendo bari baherekejwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ry’ivugabutumwa n’ubuzima mu itorero rya ADEPR , hamwe n’umukuru w’umudugudu wa Kabeza bari baherekejwe kandi n’abaterankungabayo.

Iyi Choral ni imwe mu makorari make yatangije ivugabutumwa muri Kigali byumwihariko muri paroisse yabo. nikorari kandi yavuyemo bamwe baba abapastori abandi baba abavugabutumwa bwiza, abarimu b’imidugudu ndetse n’abashumba, aha twavuga nka: MUSABIMANA Patrice umukuru w’umudugudu wa Kanombe.

BIZIMANA Filippeumuyobozi w’indirimbo muri korari Kabeza atubwirako iyikorari yarangwaga n’ingendo z’ivugabutumwa zihoraho ariko ngo hakaba hari hashije igihe batazikora,ibi byatewe n’ibikorwa bitandukanye korari yarifite harimo kugura ibyuma byamuzika.

Ur’urugendo rwarurw’iminsi ibiri kuwa gatandatu no kucyumweru, intego yarwo yari ukubwiriza abanyeshuri ubutumwa bwiza hifashishijwe indirimbo n’ijambo ry’Imana.

Kuwa gatandatu higishijwe ijambo ryanditswe.1bami19:19; Ruka 19:57. intego yari; umuhamagaro wo gukorera Imana.

Kucyumweru higishwa ijambo ryo kuyoborwa n’umwuka w’Imana.

Ikigiterane cyahuje abanyeshuri basaga ibihumbi bibiri 2000 n’abakristo bo mumatorero atandukanye baje nyuma yasa sita kwiyumvira indirimbo z’abanshyitsi.

FRERE Manu

Ubu ni ubutumwa umuyobozi w’itsinda ry’Ivugabutumwa “ABAROBYI” Bwana KARORERO Théogene yatanze ku rubyiruko, aho hari mu giterane cy’ivugabutumwa cyabereye mu itorero rya Pentekote (ADEPR) riri mu mu Karere ka KICUKIRO umudugudu wa Nyakabanda.

Nk’uko yabidutangarije Bwana KARORERO ngo iri tsinda rigizwe n’urubyiruko hamwe n’abubatse ingo, rikaba ryaratangiriye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya KING DAVID kiba I Kanombe haruguru ya 15 ahagana mu mwaka wa 2000, bakaba baratangiye ari korali, ariko nyuma y’aho barangirije amashuri yisumbuye aho gutatana, bakaba barishyize hamwe bagakora itsinda ry’ivugabutumwa, mu rwego rwo gukomeza kuroba imitima y’abantu b’Imana Satani yanyaze, ubu bakaba baremerewe kujya bahurira kuri uru rusengero rwa ADEPR NYAKABANDA.

Ese iri tsinda rikora gute, kandi rikorana gute n’abayobozi b’amatorero?

Nk’uko yakomeje abivuga kuri ubu ngo biyemeje kujya bahura bagasengera umurimo w’ivugabutumwa rya gikirisitu rikorerwa ku isi hose, ariko by’umwihariko bakaba nabo ubwabo babwiriza ijambo ry’Imana ,bakaririmba ndetse bakanatanga impuguro zitandukanye zifasha ubugingo.

 Abajijwe uko bakorana n’abayobozi b’Iri torero cyane cyane ko bishobora gutera amakimbirane, atubwirako n’ubwo muri iryo tsinda harimo abize iby’iyobokamana (Theology), bakanahabwa impamyabumenyi,hakanabamo n’abanyempano batandukanye, ngo bagendera ku mabwiriza n’imyizerere by’itorero rya Pentekote, bakaba basaba uburenganzira ndetse n’ icyemezo cy’ubuhamya kibahesha kujya mu ivugabutumwa aho ari hose.

 

Twababwirako iki girerane cyari kitabiriwe n’abashumba n’abavugabutumwa batandukanye bo muri iryo torero, ama korali n’abakunzi b’iri tsinda bavuye hirya no hino mu Rwanda, dore ko abarigize kuri ubu baturuka mu mpande zitandukanye z’ u Rwanda.

Dukurikije uko byagaragaraga ,abantu muri rusange bakaba barashimishijwe n’uburyo iri tsinda ritatatanye nk’uko bikunze kuba ku yandi matsinda akorera mu bigo by’amashuri n’ahandi,, akaba ari nacyo yakurijeho atanga ubutumwa agira ati abakora umurimo w’imana, mu matsinda ayo ariyo yose bakwiye kubiha agaciro banimuka aho bakoreraga,ntibacike intege.

Ni ayahe matorero itsinda abarobyi rikoreramo ?

Mu gusubiza iki kibazo Bwana KARORERO yatubwiyeko ivugabutumwa ryabo ritagira umupaka kuko bigisha abantu kuva mu byaha bagakurikira Yesu, avugako aho bakingurirwa imiryango hose mu matorero bazajya babimenyesha ubuyobozi bwabo nyuma bakajya gukora uwo murimo w’Imana nk’uko babikora n’ahandi.

ERNEST RUTAGUNGIRA

Nyuma ya Korali Iriba rero hahagurutse Korali Elayo yo mu rurembo rwa
Gikongoro ho mu itorero rya ADEPR,iyi korali ikaba imaze kuba ubukombe
kuko imaze imyaka igera kuri 25.Mu ndirimbo n’injyana zinogeye
ugutwi,ije izanye amaraso mashya.

ESE UBUNDI IYI NI KORALI KI?

Mu gihe rero irimo kwitegura isabukuru y’imyaka makumyabiri n’itanu
imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo zihimbaza Imana
ndetse no gushyira ku mugaragaro Album y’amashusho, Korale Elayo
ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gikongoro irimo irakorana
ibiganiro n’inshuti zayo ndetse n’abantu bagiye bayikoreramo umurimo
w’Imana bari mu mugi wa Kigali ndetse no mu zindi ntara zitandukanye
zigize igihugu cyacu.

Chorale Elayo ni Korari ikunzwe cyane mu mujyi wa Nyamagabe ndetse no
mu nkengero zaho, aho ikunda gukorera imirimo yayo y’ivugabutumwa.
Yatangiye uwo murimo mu mwaka w’1986 igihe itorero rya ADEPR ryageraga
mu mugi wa Gikongoro. Kuva icyo gihe kugeza ubu, Korali Elayo yagiye
ikora ibikorwa bitandukanye harimo:

Kuvuga ubutunwa mu ndirimbo mu ntara zitandandukanye z’u
Rwanda(kibungo, Bugesera, Kigali, Gitarana, Ruhengeri,Gisenyi, Butare,
Nyamagabe na Cyangugu)

· Kuvuga ubutunwa mu buryo bw’ama album( Vol enye)

· Gukangurira abantu imibanire myiza,ubumwe n’ubwiyunge(Nyamagabe)

· Gufasha ibakene n’abatagira aho baba n’ibindi(Nyamagabe)

 

 

Iyi Korali kandi ikaba rero irimo gutegura ibirori byo kwizihiza
isabukuru y’imyaka mukunyabiri n’itanu imaze ikora uwo murimo mwiza wo
kuririmbira Imana. Aho hazaba ari ku cyumweru tariki 27 ugushyingo 2011
Muri salle y’imparirwamihigo y’Akarere ka Nyamagabe CIPEP kuva saa tatu za mu gitondo.Kuri uwo munsi hazakorwa imirimo itandukanye harimo:

· Gushima no guhimbaza Imana kubyo yabakoreye mu myaka makumyabiri n’itanu ishize.

· Gushimira no gutanga ibihembo ku bantu bagiye bitangira umurimo w”Imana muri iyo Korali mu buryo budasanzwe.

· Kugarura ku isoko ibihangano bya Korali byakozwe mu gihe
gishize.(Vol 1 Ijwi ry’imbabazi group,Vol 2 Beula group, Vol 3 Elayo
Choir, Vol 4 Elayo Choir)

 

 By’ umwihariko kuri uwo munsi, Korali Elayo izashyira ahagaragara Album y’amashusho bamaze iminsi bakora yitwa “IMANA IRAHAMBAYE”.Ikaba yarakozwe ku ndirimbo zabo nshya bashyiza ahagaragara muri uyu mwaka wa 2011.

IKIGANIRO KIRAMBUYE N’UMWE MU BAYOBORA IYI KORALI

Iyo umuntu yumvise indirimbo zanyu ,yumvamo ubuhanga ndetse no kuba zifite injyana zituje.Ese ni ukubera iki?

Byose bituruka mu Gusenga,kugerageza gukora ibishoboka ngo
dukore ibintu byiza ,gushaka gutera imbere mu mwuka no mu buzima
busanzwe.

Urebye uko muririmba,usanga urwego rw’imiririmbire mugezeho rurenze abaturage baba mu karere mubarizwamo.Ese babyakira gute?

Barazikunda cyane kandi bumva ko zirimo
ubutumwa bubafasha bakanabitugaragariza.Korali Elayo ifitemo abantu bo
mu ngeri zinyuranye,
harimo abize,abatize ,bose mbese bari mu mpande zose.

Mbese mugiye kwizihiza imyaka 25 mukora uyu murimo,kugeza ubu ugereranije ni abantu bangahe bamaze kunyura muri iyi korali?

Yes,abantu bamaze kuyinyuramo ni nka 500,abakiyirimo mu bayitangiye ni 15.

Abavuyemo bavuyemo bagiye he?

Bari muri Siloam ya Gisozi,Chorali Amahoro,Hoziana,Impanda,Iriba,Bethaniya,Korali Rabagirana ya Byumba

Itorero ryanyu ribafasha iki muri uyu murimo?

Itorero ridufasha gusenga no kwegera Imana,kudutera inkunga mu buryo bw’amafranga.

Kugeza ubu nyuma y’imyaka 25 mufite mutungo ungana gute?

Umutungo tuwufite mu byuma,dufite n’undi mushinga wo kugura imodoka izajya yinjiza amafranga afasha korali.

Ni gute mukorana na Leta?

Dukorana neza cyane,hari ubwo dutiza umurenge ibyuma mu gihe
bafite ibikorwarunaka,tubafasha no gutaramira abantu mu gihe tuba
twatumiwe n’inzego za leta.

Ni iki mufitiye kidasanzwe mufitiye abantu kuri uyu munsi w’ibirori?

Tuzavuga ivugabutumwa riri Live kandi uri ku rwego rwiza nkuko
byumvikana kuri DC.Ikindi ni uko abantu bazongera kumva ibihangano byacu
bya kera bisa nk’aho byari byaribagiranye.

Ese hari umuyobozi wo ku rwego rwa Bureau ya ADEPR uzaza?

Twatumiye umuvugizi w’amatorero,dutegereje ko aza ,ariko atanabonetse twizeye ko yakohereza undi umuhagararira.

Ni gute muzageza iyi CD ku bantu?

Dufite umuntu ubishinzwe muri korali ndetse no mu ntara zose hagiye
hari abantu bacu baduhagarariye.Ahenshi hakozwe urutonde rw’abantu
bakeneye ama CD ,ku buryo uwo munsi uzagera umubare munini w’abakeneye
ayo ma CD uzwi.Tuzanyuza ibi bihangano no mu isoko rishya rya Guhaha
Music Store www.guhaha.com  kugira ngo n’abari hanze bibagereho.

Gira ikintu cya nyuma watangariza abakunzi banyu?

Icyo nabwira abantu bose ni uko igihe cyacu cyo gukorera Imana ari
iki,buri muntu wese reo agire umwete n’ishyaka byo gukorera Imana
amaramaje.Muzaze kudushyigikira,Imana irabakunda.

Twasoza iyi nkuru tubasezeranya ko tuzakomeza kubakurikiranira iby’iki gikorwa uko cyakabaye

source: isange.com

Abanyamasengesho bo mu itorero rya ADEPR bayobowe na Pascal
Ntirutwa uzwi ku izina rya Agashishi k’Imana, baratangaza ko bateguye igiterane
cy’abanyamasengesho kizamara iminsi 3 kikazabera kuri ADEPR Kibuye. Ni ukuva tariki tariki ya 02 Ukuboza
2011 kugeza kuya 04 Ukuboza 2011.

Nk’uko bitangazwa na Pascal Ntirutwa, uyoboye itsinda ritegura
iki giterane, yavuze ko iki giterane kizaba ari mpuzamahanga kuko kizabonekamo
abanyamasengesho bo mu itorero rya CEPBU (Itorero rya Pantekoti ry’I Burundi), Itorero
rya Pentecote rya Ruzizi I Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
ndetse n’abo mu itorero rya Pantecote y’i Bugande.

Ntirutwa yakomeje atangaza ko iki giterane gifite intego yo
gusengera igihugu, itorero ndetse n’ ububyutse mu karere k’ibiyaga bigari.

Itsinda ry’abategura iki giterane rigizwe n’ abashumba
b’amatorero atandukanye, abakuru b’amatorero, abadiyakoni ndetse n’ abanyamasengesho.

CLEMENT MUGANZA
www.agakiza .org
i Burengerazuba

Kw’itariki ya 25/11/2011, mu karere ka Muhanga mw’itorero rya ADEPR , mu kigo cya CEFOCA habayeho igikorwa cyo gukingura ku mugaragaro igiterane cy’iminsi 3 cy’abagore bose bagize ururembo rwa ADEPR Gitarama.

Umubare munini w’abagore baturutse mu ma paroisse 20 agize urwo rurembo bari bacyitabiriye baherekejwe n’abashumba babo bari kumwe n’abafasha babo. Amakorari atandukanye y’abagore bo muri urwo rurembo nayo yari yabukereye. Intego y’icyo giterane iri mu gitabo cy’abaroma 2 :7. Haravuga ngo : « Abashaka ubwiza, icyubahiro no kudapfa, babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho. ».

Biro nyobozi ya ADEPR, irangajwe imbere n’umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Pasteur USABWIMANA Samuel yari yitabiriye uwo munsi wo gutangiza icyo giterane ndetse n’umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ADEPR Madame Odette MUKAMUSONI aherekejwe n’ushinzwe uburinganire muri ADEPR Madame Alice Bazaramba, bari baje gutangiza icyo giterane.

Mu magambo yagiye ahavugirwa hifashishije Bibliya, abahawe ijambo bose bagiye bahuriza kw’ijambo ryo kudacogora gukora ibyiza.

Umuvugizi mw’ijambo yavuze atangiza icyo giterane, yibanze ku ntego y’igiterane, ashishikariza abagore gushaka ubwiza bibliya ivuga, bagakora ibyiza kugira ngo Imana izabiture ubugingo buhoraho. Abagore bashishikarijwe kuzafata ibihe birambuye byo kwisengera, gusengera abana babo, abapfakazi n’ababuze urubyaro muri iyo minsi 3 bazamara aho ngaho imuhanga basenga. Uwo munsi washojwe n’isengesho ry’umuvugizi asabira abari bari aho umugisha.

Adda- Darlene/ agakiza.org i Muhanga.

Ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2011, mu kibuga cy’isoko
rya Kibirizi i Rubengera mu Karere ka Karongi habereye igiterane cy’ivugabutumwa
kiyobowe n’amakorari Ebenezer n’ Ihirwe, zikorera umurimo w’Imana mu matorero
ya Kibirizi na Gacaca muri ADEPR Gacaca. N’ubwo iki giterane cyamaze umwanya muto,
kuko cyamaze amasaha abiri n’igice gusa, abantu 75 bihannye bakira Yesu
nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Pasiteri Edouard Kanyamigezi wari waturutse i Gisenyi yigishije ku ijambo
rivuga ngo "Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera
ntikurerekanwa , ariko icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe, kuko
tuzamureba uko ari, kandi ufite ibyo byiringiro muri we yiboneza nk’uko Uwo
aboneye” (1 Yohana 3:2-3).

Umuvugabutumwa afatanije kandi na Pasiteri Kamugisha Leonidas wari uhagarariye
Umushumba w’Itorero rya Gacaca basengeye intama zari zinjiye mu mukumbi.

Nyuma twegereye abayobozi b’aya makorari badutangariza ko bafite gahunda yo
gukomeza iki gikorwa cy’amavuna hirya no hino muri za santere zigize
Akarere ka Karongi cyane ko umurimo bafite ari uw’ivugabutumwa mu buryo
bw’indirimbo.

Pasiteri Kamugisha nawe yavuze ko nk’Itorero rya Gacaca, igihe kigeze ngo
yagure ivugaburumwa hirya no hino muri ako Karere ka Karongi cyane cyane
ikoresheje amakorari n’ibyuma byabo by’umuziki.

CLEMENT Muganza
i Burengerazuba

Karukogo ni umudugudu uturiye abari batuye k’umusozi wa rubavu nyuma bakaza kwimurwa n’akarere ka Rubavu kubw’impavu zuko benshi batwarwaga n’isuri abandi amazu yabo agasenywa n’imitingito ituruka mu birunga.

Choral Bethlehem niyo yafashe iyambere mu kujyana ubutumwa bwiza muri aka gace harimo no kubafasha mu inyubako y’urusengero aha kandi bubakiye n’umwe mu bahaturiye bamusakarira inzu .

Aha hateraniye abaturage basaga 2000 baturutse mu matorero atandukanye cyane cyane higanjemo abo mu itorero rya pentecote higishijwe ijambo ry’Imana hasengerwa abantu 150 harimo abakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo ndetse n’abari barasubiye inyuma mu bakava mu byizerwa.

Ntakwezi gushije iyi choral ivuye gutaramira abanyakibungo ubu ngo baje kuririmbira I kanombe Kigali :

Nkuko bamwe mu bayobozi b’ itorero ’iyi Choral ibarizwamo babidutangarije bati Bethlehem ni Choral y’ivugabutumwa ngo ibyo bituma badashobora kubabuza cyangwa kubagenera igihe cy’ingendo kuko ngo amafaranga y’amatike ndetse n’ibindi bisabwa mu ingendo baba babyifitiye.

Ubu ni ubutumire bamaranye igihe kirekire ndetse bwagiye bunasubikwa kubw’impamvu zitandukanye mu ijambo rye president wa choral ngo ubu byabaye ngombwa ko uru rugendo rukorwa kuko hari izindi gahunda nyinshi choral iteganya gukora mu mwaka utaha bityo bakaba bagomba kugerageza gusubiza ubutumire bwose bafite bushoboka.

Ku ruhande rw’abaririmbyi bon go iyo bumvise urugendo rw’ivugabutumwa bo birabanezeza kuko ngo baba basohoza ijambo Yesu yavuze: ‘’Mugende mumahanga yose mu bwirize abantu ubutumwa bwiza bw’agakiza’’ ngo ibyerekeye amikoro bo ibyo batunze byose ni by’Uwiteka ntampamvu yatuma badakora.

Urugendo ruzakorwa kuri uyuwagatandatu tariki 3/12/2011 paroisse ya Kanombe mu itorero rya ADEPR/ Kigali

FRERE Manu

Umuvugabutumwa w’ubushake Steven Sugira umaze kumenyekana cyane kubera
impano ikomeye imaze kumugaragaraho mu ivugabutumwa rye akaba abarizwa
mu itorero rya ADEPR paroisse ya Remera ,nyuma y’aho akoreye igiterane
gikomeye yise "RWANDA IGIHE NI IKI" akaba yaragikoze ku itariki ya
27/11/2011muri parikingi y’ahakorerwa imurikagurishwa i Gikondo, kuri
ubu ishyamba si ryeru hagati ye n’ubuyobozi bwa ADEPR Paroisse ya Remera
abarizwamo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo
gukora iki giterane Ev.Steven Sugira yavuze ko yagiteguye mu rwego rwo
guhuriza hamwe abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse
n’abaririmba indirimbo benshi bakunda kwita iz’isi bahoze baririmbira
Imana,ibi ngo bikaba byari mu rwego rwo kubiyegereza ndetse no kwerekana
ko nabo bashobora kuririmbira Imana.Nyamara nyuma yo gutangaza iby’iki
gikorwa yari agiye gukora havuzwe amagambo atari make ku bakristo batari
bake ahanini biturutse ku kutumva kimwe ibintu yasobanuraga.Kuba hari
ikibazo cyari gihari ariko ntikigaragazwe,byagaragariye ku guhakanirwa
ku munota wa nyuma n’abari bamwemereye kwitabira igiterane cye barimo
Apostle Masasu Josua uyobora itorero rya Ev.Restoration Church,Captain
Simon Kabera,Aime Uwimana,Liliane Kabaganza na Patient Bizimana.

Mu
gushaka kumenya neza ibyo abantu bavugaga ndetse n’uburyo byagendaga
byakirwa ku mpande zinyuranye,isange.com yagerageje kwegera impande zose
zivugwa muri iki kibazo.Ku ruhande rwa Steven Sugira,we ntiyigeze
aboneka nyuma yo kwemera ko yagirana ikiganiro nayo kugeza ku munsi
w’igitaramo kuko atitabaga telephone ye ndetse yemwe na nyuma
y’igitaramo mbere y’uko iyi nkuru itangazwa akaba atitabaga kugira ngo
agire icyo asubiza ku bibazo yendaga kubazwa.

Twegereye kandi
Pastor Habyarimana Desire uyu akaba ari umwe mu bashumba bayobora
amatorero muri ADEPR maze tumubaza icyo atekereza kuri iki giterane,maze
avuga ko nta kibazo giteye,gusa ko cyaba ari ikibazo gikomeye mu gihe
uyu muvugabutumwa yaba yarafahse icyemezo cyo gukora iki giterane nta
burenganzira yabiherewe n’abayobozi be cyane ko byari bimaze iminsi
bivugwa ko batigeze babyumvikanaho.Umunyamakuru Steven Karasira ukora
kuri Radio Umucyo we yavuze ko kuri we iki giterane yabonaga ari kiza
nkuko byakomeje kugenda bivugwa na benshi,gusa ngo ntiyanyuzwe n’uburyo
uyu muvugabutumwa Steven Sugira yakomeje kumubwira ko azamuganiriza
akamusobanurira neza impamvu y’iki gikorwa ngo kuko atacyumvaga neza
,ariko ngo byarinze bigera ku munsi w’igiterane ataramuca iryera.

Umuhanzi
Captain Kabera Simon ubwo yabazwaga impamvu atazagaragara mu
giterane,yasubije isange.com ko nubwo umu muvugabutumwa yagiye amwandika
mu nkuru zavugaga ku giterane cye ngo yari yamuhakaniye kare ngo kuko
yari afite izindi gahunda zo kujya kuririmba ahandi.Umuhanzi Aime
Uwimana we ubwo yabazwaga ,yasubije ko yahakaniye uyu muvugabutumwa
kubera ko atari buboneke kuri uyu munsi kubera izindi
gahunda.Umuhanzikazi Liliane Kabaganza we akaba yarasubije isange.com ko
uretse no kuba iyo gahunda atari anayizi ngo n’uwo Steven Sugira
atamuzi,ngo ntiyumva uburyo yandikwaga mu bitangazamkuru ko azitabira
iki gitaramo kandi n’uwagikoresheje atamuzi.Naho umuhanzi Patient
Bizimana we waje kwisubiraho ku munsi wa nyuma mbere y’uko igiterane
kiba ,yavuze ko yatewe impungenge no kubona abahanzi bagenzi be
bahakaniye uyu muvugabutumwa kandi mbere yari yababonye mu nkuru
zatambutse mbere zivuga ko bazitabira iki giterane ,ndetse
binakubitiyeho ko Apostle Josua Masasu nawe yavanyemo ake karenge ku
mpamvu zitigeze zimenyekana,bituma ahakanira Steven Sugira ko
atazitabira igiterane cye kabone n’ubwo yari yaturutse i Rubavu aricyo
kimuzanye.

Umuhanzi Dominic Nic ubwo yabazwaga na isange.com
kubyo yumva ukuvamo kw’aba bahanzi bose ndetse na Apostle Masasu Josua
,yatangaje ko nawe byabanje kumutera impungenge ariko ko kubera uburyo
Steven Sugira ari inshuti ye kandi ko yari yamaze kumwemerera cyane ko
ubwo yazaga kumureba yavugaga ko ashyigikiwe n’ubuyobozi bw’itorero rya
ADEPR Remera kandi ko bwanatangiye kumutangariza igiterane cye mu
materaniro yose,ibi bikaba byaratumye akomeza kumuba inyuma.Hagati aho
twabamenyesha ko hari abandi bahanzi babajijwe kuby’iki kibazo ariko
basabwa ko amazina yabo atavugwa muri iyi nkuru,gusa bose bakaba
baravugaga ko guhuza abahanzi baririmba indirimbo zihimaba Imana ndetse
n’abavuye muri Gosepl bose bahujwe no kuririmbira ku ruhimbi rwera
batabibona neza kuko bisa nko gutesha agaciro ubuhanzi bwabo.

Kuri
iki kibazo cyo guhuriza hamwe aba bahanzi,hari n’abakristo bamwe bari
bitabiriye iki giterane bavuze ko batigeze bashimishwa n’amagambo
yavuzwe n’umuhanzi Alpha Rwirangira ubwo yavugaga ko nibanga kwikiriza
Haleluya yari ateye ngo iribuze kwikirizwa n’indangururamajwi"Haut
Parleurs" zari ziri aho.Aba bakristo bakaba baravuze ko uyu musore
yabihenuyeho dore ko kuva yava mu ndirimbo zihimbaza Imana yagiye
ababwira amagambo atari meza,aha akaba yarahaboneye urwaho rwo kubabwira
icyari kimurimo.

Nyuma y’ibi byose isange.com yaje kwegera
ubuyobozi bukuru bwa ADEPR paroisse ya Remera inabarizwamo Steven Sugira
maze iganira n’umushumba mukuru w’iri torero Reverand Pastor Sebugorore
Heneriko,akaba yaratangaje ko koko Steven Sugira ari umukristo
w’itorero rya ADEPR waje avuye muri Paroisse ya SEGEM Gikondo afitanye
ibibazo n’itorero atadusobanuriye ku buryo byabanje no kugorana
kumwemerera kwimukira muri Paroisse ya Remera,ariko bakagerageza
kumvikana ku mpande z’ama paroisse yombi maze uyu musore akakirwa.Ku
kibazo cy’uko Steven Sugira yaba yarakoze igiterane atabiherewe
uburenganzira,yavuze ko nta bwo yigeze ahabwa kandi ko yabikoze ku giti
cye atanagishije inama ubuyobozi,gusa yavuze ko Steven Sugira bishoboka
ko haba hari izindi nzego wenda zo hejuru muri ADEPR yaba yarasabye
uburenganzira cyane ko iyo igiterane kibaye ku rwego nka ruriya akenshi
uruhusa rutangwa n’umushumba w’ururembo rwa Kigali.Gusa yongeyeho ko
Steven Sugira yigeze kuza kumureba cyera amubwira ko azategura ibiterane
bihuza abantu benshi ,maze umushumba amusaba ko yagenda akandika uwo
mushinga neza akawumuzanira maze nawe akawushyikirza abakuru b’itorero
kugira ngo bamubwire uburyo yakora uyu mushinga neza,gusa guhera ubwo
uyu muvugabutumwa ngo ntiyagarutse.

Umushumba w’itorero rya
Remera Rev.Pastor Sebugorore Heneriko akaba yakomeje atangaza ko ubwo
bari mu mwiherero w’abakuru b’itorero rya ADEPR Remera kuri Hotel Le
Primtemps ,batunguwe no kubona Steven Sugira atanga invitation mu
itorero ndetse anamanika ama affiche yamamaza igiterane cye yateguye mu
ibanga rikomeye ahantu hose ndetse yewe no ku rusengero rwa ADEPR
Remera,babyumva ku maradiyo ndetse banabibona ku mbuga za
interineti.Nyuma yo kumenya ko yabimanitse ku rusengero,uyu mushumba
ngo yaje gusaba ko babimanura vuba na bwangu ngo kuko nta burenganzira
yigeze ahabwa kuko ngo nabyo bisabwa.

Abajijwe niba
batarakandagiye impano y’uyu muvugabutumwa mu gihe we yanemezaga ko ari
Imana yamutegetse kugikora,yasobanuye ko bishoboka rwose ko Imana yaba
yarabimubwiye cyangwa se itaranabivuze,ariko ko ikibazo cyabaye kutegera
ubuyobozi bumuyobora ngo bumuhe uburenganzira.Ku kibazo cy’uko itorero
rya ADEPR rikunda kudaha agaciro abavugabutumwa nka bariya baba bakunzwe
kandi bagera hanze yaryo ugasanga andi matorero abasamira hejuru ndetse
akanabaha icyubahiro kidasanzwe kigeretseho n’amafaranga akenshi
batabonera muri ADEPR,avuga ko itorero rya ADEPR rifite uburyo ritwara
abavugavutumwa babo kandi ko uyu musore nta kuntu itorero rye ritagize
ngo rimuhe uburyo bwo kugaragaza impano ze hirya no hino mu midugudu
igize iyi paoisse ya Remera,ndetse bikaba bigaragarira mu nyigisho afite
zifasha urubyiruko rwo muri iri torero.Yavuze kandi ko hari bamwe mu
bavugabutumwa b’ubushake bafite ikibazo cyo kwihuta cyane mu
ivugabutumwa ryabo ndetse no gushaka kumenyekana cyane bityo bigatuma
bakora amakosa ya hato na hato.

Yakomeje kubazwa niba itorero
rya ADEPR ryemera ko abavugabutumwa bariturukamo bajya kuvuga ubutumwa
bwiza mu yandi matorero badahuje ukwizera,asobanura ko byemewe mu gihe
cyose ukeneye kubikora yabiherewe uburenganzira.Gusa ngo biragoye ko
hari umuvugabutumwa wava mu rindi torero ngo aze kwigisha muri ADEPR
kuko ngo akenshi biterwa n’uko imyitwarire n’imico yo mu yandi matorero
usanga ahabanye cyane n’ayo muri ADEPR.

Mu gusoza iki
kiganiro ,isange.com yabajije uyu mushumba icyo iri torero ryaba
riteganiriza uyu muvugabutumwa nk’igihano cyangwa se ikiru,avuga ko ubu
haba hakiri kare kugira icyo abitangazaho,gusa ngo bagiye kubanza barebe
niba nta rundi rwego ruri hejuru muri ADEPR rwaba rwarahaye Steven
Sugira uburenganzira ndetse banarebe uburyo iki giterane cyagenze
n’ibyagikorewemo maze bagire icyo bafata nk’umwanzuro.Gusa yavuze ko uko
byagenda kose bategereje ko uyu muvugabutumwa azasaba imbabazi kuko
kuri ubu afatwa nk’uwigometse ku buyobozi bwe ndetse akanasaba imbabazi
abakristo n’ababisomeye ku mirongo ya internet bababajwe n’imyitwarire
ye yanenzwe na benshi by’umwihariko abo muri iri torero rya ADEPR.Gusa
ngo ni aramuka amaze gusaba imbabazi azerekwa umurongo muzima yajya
akoreraho ku buryo bitazongera kumuteranya n’ubuyobozi cyangwa se bamwe
muri bagenzi be.Gusa ngo uyu muvugabutumwa mu gihe cyose azaba akomeje 
kumva ko nta kosa arimo ngo asabe imbabazi azafatirwa ibyemezo bisanzwe
bifatirwa abakrito babab baraniye itorero.Kuri ubu ngo ntibaramuca kuko
batazi uwamuhaye uburenganzira bwo gukora iki giterane.


Peter NC/ isange.com

Kuri iki Cyumweru taliki ya 5 Ukuboza
2011 mu itorero rya Gatenga hasojwe
inyigisho zimaze icyumweru ziyobowe na Pastor Desire Habyarimana.

Insanganyamatsiko y’ izi nyigisho yari mu gitabo cy’ Itangiriro
22 :1-19 hagira hati: “Imana igerageza Aburahamu imutegeka kuyitambira
Isaka”.

Nk’uko Pastor Desire yavuze mu nyigisho
ze, ibigeragezo byose ntibiva kuri Satani ahubwo hari bimwe biva ku Mana
igamije kureba ko: ko tuyikunda,
ko tuyumvira, ko tuyizera, ko tuzi gutanga, ko tuyubaha, aha akaba yaragiye
yifashisha imirongo itandukanye iri muri iki gice cy’ Itangiriro 22 :1-19.

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko Aburahamu abashije
gutsindira ikigeragezo kitari kimworoheye cyo gutamba Isaka amufite ari umwe,
Imana nayo yafashe icyemezo gikomeye cyo kumuha umugisha ukomeye kandi ko
amahanga yose azitirirwa azamuboneraho umugisha.

Izi nyigisho zitabiriwe n’ abantu benshi buri mugoroba kuko abantu bazaga
kwiga ijambo ry’ Imana bafite inyota bagataha badashaka gutandukana.

Twabamenyesha ko itorero rya Gatenga riherereye mu Murenge wa Gatenga mu
Karere ka Kicukiro rikaba rifite abakristo basaga ibihumbi bitatu na magana
abiri rikanaba ari itorero ryiganjemo urubyiruko, rifite nanone ibikorwa by’
iterambere birimo Kaminuza y’ Iyobokamana hamwe n’amashuri abanza kimwe n’
umushinga ufasha imfubyi n’abatishoboye (compassion).

Umushumba mushya w’ iryo torero Kinihira Silas akaba afite ingamba zikomeye
zo guteza imbere iri torero kuko ryagiye rinyura mu bibazo bitandukanye.

Ubwanditsi

Mu cyumweru gishize Itorero rya ADEPR REMERA ryateguye igiterane, icyo giterane kikaba cyari gifite intego eshatu:

  • Gusengera Igihugu cyacu
  • Gusengera ububyutse mu itorero
  • Gusengera Inyubako ya Paroisse Remera

Icyo giterane cyatangiye Kuwa gatanu tariki ya02 Ukuboza 2011 nimugoroba kirangira kuri icyi Cyumweru tariki ya 04 Ukuboza 2011. Muri icyo giterane hakaba harimo ama Chorale atandukanye agize imidugudu ya Paroisse Remera, aha twavuga nka Chorale AMAHORO, Chorale BESARELI, Chorale UMUCYO, Chorale ABAHETSI, Chorale AGAPE, Chorale ELAYONO, Cholare ABABIBYI ndetse n’izindi zitandukanye.

Chorale AMAHORO nayo yongeye gushimisha abanya Remera

Hari hatumiwemo na Chorale yaturutse ku GISENYI

Muri icyo giterane kandi Itorero rya REMERA ryari ryatumiyemo Chorale yaturutse mu Majaruguru . Iyo Chorale yitwa SHALOM ikaba ituruka ku itorero rya ADEPR GIHINGA. Iyo Chorale ikaba yaranejeje abanya Remera dore ko yaje kuwa Gatandatu itaha ku Cyumweru.

Chorale Shalom yo ku Gisenyi iririmbamo n’Umuzungu

Nk’uko byasobanuwe n’umuvugabutumwa wo kuri iryo torero rya Remera ubusanzwe uzwi mu kazi k’Itangazamakuru ariwe Evangeliste BARORE Cleophas, ngo hari abibaza impamvu abantu bafata umwanya basengera igihugu ariko yasobanuye ko Igihugu dukwiye kugisengera cyane kuko aricyo tubamo, dukoreramo, duhahiramo,…. Akomeza avuga ko gusengera ububyutse ari ngombwa kuko Ububyutse ari kimwe mu bihe byiza Abakristo bageramo bakarushaho kwegera Imana.

 Bararirimbye biratinda basiga abanya Remera baguwe neza cyane

Yakomeje kandi avuga ko bikwiye ko abantu bahura bagasengera Inyubako ya Paroisse ya Remera dore ko bari kwitegura kubaka urusengero Rw’umuturirwa rujyanye n’igihe tugezemo kandi mu bigaragara bikaba bisaba amikoro atari macye ariko akomeza guhumuriza abantu kuko Imana ari umutunzi kandi ko igihe cyose itera inkunga Umurimo wayo.

Urwo nirwo rusengero ADEPR REMERA ishaka kuzubaka

Mu ijambo risoza igiterane, Umuyobozi wa Paroisse Remera Rev. Pasteur SEBUGORORE Enry yashimiye abitabiriye icyo giterane, ashimira amakorali yaririmbyemo, by’umwihariko ashimira Chorale SHALOM n’umushumba w’ Itorero rya GIHINGA kuba baraje gufasha abanya Remera muri uwo murimo w’Ivugabutumwa. Ati:” Ibi birarushaho gutuma twunga ubumwe kuko baca umugani ko Ifuni ibagara ubucuti ari akarenge”.

Igiterane cyarangiye mu mutuzo, abantu bose ubona bafashijwe.

N.J.Bosco

C/O Chorale AMAHORO

Nk’ uko twabasezeranyije ko tuzabakurikiranira
igiterane mpuzamahanga cy’amasengesho cyasojwe kuri iki Cyumweru, agakiza.org
yakurikiranye aya masengesho yamaze iminsi itatu, kuva le 02 kugeza kuya 04
Ukuboza 2011.

Aya masengesho yari afite intego igira iti: "Utwigarurire Uwiteka natwe tuzaba tukugarukiye, tugarurire
ibihe byacu bibe nk’ibya cyera" (Amaganya ya Yeremiya 5:21).

Iki giterane cyateguwe n’abanyamasengesho bo mu itorero rya ADEPR, kandi
gitumirwamo abanyamasengesho bo mu matorero ya Pantekote mu Karere
k’ibiyaga bigari ni ukuvuga Congo (RDC), U Burundi, Tanzaniya, U Rwanda na
Uganda.

Ku bwitabire bwinshi, buri gihugu cyagiye cyohereza
abanyamasengesho ndetse n’ abanyamasengesho bagize amatorero ya Pantekote mu Rwanda,
mu ndembo zose (Regions), bose basagaga 2500.

Iki giterane cyaranzwe n’imbaraga z’Imana aho abantu barenga 270 bihana kuko
bari baraguye, abandi bagera kuri 90 bakakira Yeu nk’umukiza n’umucunguzi.

Nk’uko ibyifuzo byari, gusengera itorero n’igihugu, gusengera ububyutse mu
karere k’ibiyaga bigari, umunsi wa mbere waranzwe no kwiyeza no kwatura
(kwihana) umwuka akomeza avuga ko Imana ishaka kweza umugeni

Umunsi wa kabiri, Umuvugizi w’amatorero ya Pantekote mu Rwanda yigishije ku
mparaga z’umwuka (pantecote) asaba abakozi b’Imana kwitegura ibihe bikomeye bya
Anti-Kristu watangiye gukora ku mugaragaro, kandi ko ari igihe cyo kwambara imbaraga
nk’iza Eriya, Paul na Petero (itumwa) nyuma hakurikiyeho gusengera bya byifuzo
aho buri gihugu cyagiye kitoramo ugihagararira maze abanyamasengesho
bakabasengera (Uganda ntabwo yitabiriye ariko Umutanzaniya yarabahagarariye)
nuko basengera ububyutse abahagarariye ibihugu byabo bafatanye nk’ikimenyetso
cyo gushyira hamwe.

Abashumba b’amatorero nabo basengeye itorero bakoze umurongo umwe hagati
y’itorero, nyuma Inama nyobozi y’Itorero rya ADEPR mu Rwanda nayo yarapfukamye abanyamasengesho
barabasengera, kugirango bahabwe imbaraga n’ubwenge.

Umunsi wa gatatu wabaye umunsi wo guhanahana ubuhamya ndetse no gushima Imana
no gusengera ibyifuzo byananiranye,

Ku ruhande rw’abashyitsi, mu gitondo cyo ku Cyumweru babwirije ubutumwa bwiza
kuri Radiyo ISANGANO ivugira i Karongi, Radiyo yumvikana no mu gihugu cya Congo;
agakiza.org iganira n’abakozi b’Imana bo muri Tanzaniya, u Burundi na Congo, bose
bavugaga ko ari ibintu byiza kubona Abakongomani, Abatanzaniya, Abarundi
bahurira hamwe bagasengera ibihugu byabo, ndetse banemera ko bigomba gukomeza.

Nyuma yo kubera mu rurembo rwa Kibuye mu itorero rya ADEPR Kibuye, komite
iyobora aya masengesho yemeje ko ataha azabera mu rurembo rwa Gisenyi mu
itorero rya Rubona

CLEMENT Muganza

i Burengerazuba

Korari Jehova-Niss ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR-Paruwasi ya Nyarugenge ku mudugudu wa Cyahafi, ikomeje imyiteguro y’igiterane kizaberamo umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze itangiye gukora umurimo w’Imana.

Iki giterane kizatangira ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 21/11/2015 ku isaha ya sa cyenda gisozwe ku cyumweru tariki 22/11/2015 ari nabwo hazaba umuhango nyirizina wo kwizihiza iyo sabukuru, igikorwa cyatumiwemo inzego zitandukanye z’itorero, abaririmbye muri iyi Korari mu myaka yatambutse ndetse n’ishuti zayo, aho bazafatanyiriza hamwe gushima Imana kubw’intambwe ishimishije iyo Korari imaze gutera nyuma y’imyaka 20.

Korari Jehovah-Niss ADEPR-Cyahafi

Muri iki giterane kandi hazagaragaramo abakozi b’Imana batandukanye bazafatanya na Korari Jehova-Niss guhimbaza Imana barimo Simon Kabera, Korari Sauni ikorera umurimo w’Imana kuri uwo mudugudu ndetse n’abigisha ari bo Jean Paul ( ADEPR-Rugando) ndetse na Pastor Desire Habyarimana.

Korari Jehova-Niss yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’1995 itangiwe n’umuririmbyi witwa Mukanyandwi Anne Marie, ikaba yaragiye yaguka kuburyo ubu ifite abaririmbyi bagera kuri 90, ifite Alubumu imwe y’amajwi n’amashusho, kuri ubu bakaba barimo gutegura indi nshyashya bazashyira ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

Igitaramo Korari Jehovaniss-Niss yakoze mu mpera z’icyumweru cyaraye kirangiye gisize imbaga y’abakitabiriye ibonye ko iyi Korari ifite icyerekezo. Iki gitaramo cyabaye ku gicamunzi cyo kuri iki cyumweru tariki 22/11/2015 kibera ku kicaro cy’umudugudu wa ADEPR-Cyahafi (Nyarugenge-Kigali) aho iyi Korari isanzwe ikorera umurimo w’Imana.

Korari Jehovaniss-Niss ihimbaza Imana

Iki gitaramo kandi cyanabereyemo umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iyi Korari imaze itangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo, aho bagarutse ku mateka yabo, ukuntu bavuye kure n’intambwe ikomeye bamaze gutera, ari nabyo bakubiye mu mashimwe batashatse kwihererana, nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’iyi Korari Mbirinde Silivere.

Mu ijambo ry’Imana Pastor Desire Habyarimana yifashishije intego y’iki giterane yagiraga iti ‘’Nibutse iminsi yak era, nibwira ibyo wakoze byose, ntekereza umurimo w’intoki zawe.’’ Zaburi 143:5, yongeye kwibutsa abantu ko Imana yakoze imirimo ikomeye idakwiye kwibagirana mu buzima bwabo.

Pastor Desire Habyarimana yigisha ijambo ry’Imana

Uyu mukozi w’Imana yibukije abantu ko Dawidi avuga aya magambo yari azi icyo avuga kuko yabayeho ubuzima bw’intambara cyane ariko muri byose akarushaho kubona Imana. Yoherejwe mu ishyamba ari umuhererezi wari ukwiye kwerekwa urukundo n’ababyeyi, akajya yirirwa arwana n’intare n’idubu, yishe Goliyati Abisirayeli bose batinye bahungira mu mwobo na bakuru be ndetse n’umwami bamuhinyuye, Imana imurinda amaboko y’ababisha be, imukiza Sawuli n’ibindi byinshi yahuye nabyo bikomeye. Ariko muri byose yari yarakoze ikintu gikomeye, yize gushyira ibyiringiro bye mu Mana kandi arushaho gukiranuka, ari nayo nama uyu mukozi w’Imana yasoje agira abakristo.

Korari Jehova-Niss yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’1995 itangiwe n’umuririmbyi witwa Mukanyandwi Anne Marie, ikaba yaragiye yaguka kuburyo ubu ifite abaririmbyi bagera kuri 90, ifite Alubumu imwe y’amajwi n’amashusho, kuri ubu bakaba barimo gutegura indi nshyashya bazashyira ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

Kuri
uyu wa Gatanu taliki ya 09 Ukuboza 2011 mu ntara y’uburasirazuba ahahoze ari Kibungo,
habereye igiterane cyahuje abagore bose bo muri iyo ntara bakomotse mu
matorero atandukanye.

Iki giterane cyateguwe
n’ubuyobozi bw’itorero ADEPR ururembo rwa Kibungo ku bufatanye n’ubuyobozi
bwite bwa leta , kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti :
« Abashaka ubwiza n’ icyubahiro no kudapfa, babishakisha gukora ibyiza
badacogora » Abaroma 2 :6-8.

Nk’uko byari biteguwe
kandi muri iki giterane hakaba harasuwe imidugudu 12, bakanatanga amahugurwa
y’abagore by’umwihariko ari nayo bise “urubuga rw’abagore”


Mu ijambo rye umushyitsi
mukuru muri icyo giterane,akaba n’ umuyobozi w’ abagore ku rwego rw’ igihugu
Madame Odette Mukamusozi, yakanguriye abagore bakijijwe gukomeza kwicisha
bugufi no kubaha Imana kuko nkuko intego y’ igiterane ivuga, abashaka ubwiza
n’ icyubahiro babishakisha gukora ibyiza badacogoye ,Imana nayo ikazabitura
ubugingo buhoraho.Yongereho, Ati “ namwe nimukomeza kwera imbuto mukicisha
bugufi bizabazanira umugisha mu ngo zanyu no mu itorero ndetse n’
iguhugu muri rusange.

Mu bindi bya kozwe, aba
bagore bishyize hamwe, bakaba na none baratanze imyambaro ku bagore bagenzi
babo batishoboye, batanga ihene 14 zizorozwa abatishoboye bo muri bo,
ndetse banabashije no kubakira abatishoboye babiri babaha imyambaro n’
ibikoresho byo mu rugo.

Bakaba basoje bamaze gukora
 ibiterane bitanu by’ ivugabutumwa,.

Twabibutsa ko iki giterane
cyitabiriwe n’ inzego za leta zitandukanye : umunyamabanga nshingwabikorwa w’
umurenge wa Kibungo Bwana Arcade… we akaba yarashimiye itorero n’ururembo rwa
Kibungo, ko bafite ubufatanye bwiza n’inzego za leta kandi ko iki
giterane kigamije gushyira hamwe imbaraga z’abagore bagafasha abatishoboye
kuzamuka bakaniteza imbere muri byose.

Ubwanditsi

Ni kenshi hategurwa ibiterane by’urubyiruko mu matorero atandukanye ariko ugasanga bihuza abanye torero gusa, ariko Hunga Irari rya Gisore yaje guhuza urubyiruko rusengera mu matorero atandukanye mu rwego rwo gucyaha irari rya gisore no kurigendera kure, bakemera kwiyegurira Kristo mu busore bwabo, aho kuzahazwa n’irari ry’umubiri usanga rinatera ibibazo bitandukanye birimo gutwara inda z’indaro no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Hunga irari rya gisore ni igiterane kibaye ku nshuro ya gatatu, kikaba cyarateguwe n’itorero Apostolique CYARWA/TUMBA. Biteganijwe ko iki giterane kizamara icyumweru, kikaba kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye, amakorari, worship team, drama team n’abandi batandukanye. Ubutumwa butangwa bukaba buzibanda ku gukangurira urubyiruko kwirinda irari rya gisore. Iki giterane kikaba kizagendera ku ntego iboneka muri Daniyeli 1:8 Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyo kurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugirango ataziyanduza”.

Dore imbaga y’urubyiruko rwaje kwiyumvira ijambo ry’Imana

Ku ikubitiro iki giterane cyatangiranye ingufu zidasanzwe mu guhimbaza no kuramya Imana, cyatangijwe n’abakozi b’Imana batandukanye, barimo Singiza music, ibarizwa muri kaminuza nkuru y’u Rwanda yari yaje n’iyonka yose , dore ko yari kumwe na Drama team yayo ndetse na worship team,. Iri tsinda rikaba ryanejeje abantu kuburyo wabona banezerewe cyane. Si iri tsinda ryataramiye abari aho gusa kuko hari hatumiwe na korali y’urubyiruko izwi ku izina rya Revival. Iyi korari ikaba ibarizwa muri ADEPR Cyarwa. Ibi bikaba bigaragaza ko iyi gahunda irenga imbibi z’itorero ku giti cyaryo, igafata n’ayandi mu rwego rwo guhuriza urubyiruko rukijijwe hamwe no kurugezaho impanuro.

Umuvugabutumwa Murenzi Frank (Hagati)

Tugambire Philipe ni umuyobozi w’itorero rya Apostolique CYARWA, atangiza iki gikorwa akaba yagaragaje akanyamuneza ko kubona urubyiruko rutandukanye ruteranira hamwe mu rwego rwo gukomeza kwegera Imana, birinda irari rya gisore, mu magambo ye yagize ati:” mu gihe cyacu ibi ntitwigeze tubibona kuko bitigeze bibaho. Nkaba nejejwe rero n’aka kanya, kuko gatuma urubyiruko rwacu rutera imbere mu kubaha Imana”. Ibi bikaba byagarutsweho n’umuyobozi wa HIG muri iri torero Nkurunziza Emmanuel, nawe wagarutse ku mumaro w’ igikorwa nk’iki mu buzima bw’urubyiruko.

 Ngezahayo Simeon

Ku munsi wejo ku wa mbere tariki ya 12/12/2011 nibwo itorero Jubilee Revival Assembly riba hafi ya Hotel Alpha Palace mu mugi wa Kigali, riyoborwa na Pasiteri Kabanda Stanley ryatangiye igiterane ngaruka mwaka Revival Catalyst 2011.

Icyi giterane kibaye ku nshuro ya gatatu, kizamara iminsi itanu kuva tariki ya 12 kugeza tariki ya 16/12/2011, aho kiri gutangira ku mugoroba saa kumi z’umugoroba aho hazaba bari abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostles Masasu kuva muri Restauration Church, Apostles Charles Rwandamura kuva muri UCC na Pasiteri Kabana n’umudamu we Julienne ari nabo bagiteguye. Nkuko twabitangarijwe n’abacyitabiriye ku musni wejo, ngo hari icyubahiro cy’Imana kandi hagaragaye ukuramya Imana kudasanzwe bayobowe n’abaririmbyi burwo rusengero.

Reka tubibutse ko mu mpera z’umaka haboneka ibiterane byinshi hamwe n’ibitaramo ibi bikaba mu rwego rwo gutegura umwaka utaha hamwe no gufasha abanyeshuri benshi baba bari mu biruhuko.

Patrick Kanyamibwa

Kuri iki cyumweru tariki 29/11/2015 nibwo muri Salle ya Fourquare Kimironko habereye igiterane cyabereyemo umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5, urubuga rwa Gikristo Agakiza.org rumaze rutangiye gukora umurimo w’ivugabutumwa kuri interineti.

Iki giterane kitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi baturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu ndetse n’itsinda ryaturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, harimo n’umwe mu banyamakuru ba Radiyo ya Gikristo y’i Burundi yitwa Ijwi ry’Ivyizigiro.

Dore uko bimwe mu bikorwa byakurikiranye mu magambo n’amafoto

Igikorwa cyatangijwe n’itsinda ry’abaririmbyi New Melody banejeje imitima ya benshi kubera uruhurirane rw’amajwi ayunguruye, bikaryohera amatwi, bikaba akarusho kuko byakoraga ku mutima y’ababyumva kubera Umwuka w’Imana ubarimo.

New Melody Family Choir

Hakurikiyeho Korari Besale ya ADEPR-Murambi (Kicukiro), idatinze ihita ikora indirimbo enye zifatanye, yikiranya umuziki uyunguruye n’amajwi meza, mu ndirimbo zayo nka ‘’Izina rihebuje, bageze kuri ntawe uhwanye nawe, abantu bibananira kwiyumanganye baba barahagurutse ngo bagere kuri Gologota biba ibindi.

Korari Besale ya ADEPR-Murambi (Kicukiro)

Nyuma yabo hakurikiyeho Simon Kabera mu ndirimbo ze zitandukanye nka Munsi yawo n’izindi, yararirimbye arafashwa ashaka kwiruka ku ruhimbi ( stage), mu by’ukuri nawe yafashije imitima ya benshi.

Simon Kabera

Nyuma ye hakurikiyeho Dominic Nic mu ndirimbo ye nshya ‘’Ndishimye’’ nubwo bamwe batarayifata neza ariko wabonaga imbamutima ari zose ku maso y’abantu, bamwe kwiyumanganya bikanga bakaba barahagurutse, biza kuba ibindi atangiye kuvuga ngo ‘’nemerewe kwinjira ahera, nta rubanza ngicirwaho, Yesu yarunkuyeho, ibyishimo bikwira Salle yose n’Umwuka wera mwinshi, iteraniro ryose rihagurukira rimwe.

Dominic Nic

Nyuma y’izi ndirimbo hakurikiyeho ijambo ry’Imana na Rev.Past Jean Jacques, asobanura neza ikitwa ‘’Gospel’’ n’imbaraga zayo, n’impinduka itanga aho igeze, abantu barushaho gusobanukirwa imbaraga z’ubutumwa bwiza budakoza isoni Pawulo yavugaga, Abaroma 1:16

Nyuma hakurikiyeho igikorwa cyo gukata gato ndetse no gusangira Fanta

Mugihe bakataga gato

Nyuma haza gusoza indirimbo za New Melody, Dominic Nic ndetse na Besalel bose bakomeje gufasha imitima y’abitabiriye iki giterane.

Urubuga Agakiza.org rwatangiye gukora ivugabutumwa kuri interineti mu mwaka w’2010, rukaba rukurikirwa n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi. Kugeza ubu Umuyobozi warwo akaba ari nawe warutangije atangaza ko bafite inzozi zo kuzashinga Radio na Televiziyo by’Agakiza mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabo by’ivugabutumwa.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17/12/2011 mw’ itorero ry’ ADEPR Gatare hatangiye igiterane cy’ urubyiruko rugize Paroisse ya Kicukiro, iki giterane kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti :”Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera n’ abamanukira muzaba abagabo bo gumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i samaliya no kugeza ku mpera y’ isi.( Ibyakozwe n’ Intumwa 1:8.)

Iki giterane kikaba cyitabiriwe n’ amakorare atandukanye hamwe n’abandi bakozi b’ Imana batandukanye barimo umuvugabutumwa Rusingizandekwe Etienne.

Umushyitsi mukuru yari Umuvugizi wungiirije w’ itorero rya Pantecote mu Rwanda ADEPR, Pasitori Rutegamihigo Côme. 

Umuvugabutumwa Rusingizandekwe Etienne Yahuguye urubyiruko rwari ruteraniye aho ko bakwiye imbaraga nk’izo Imana yahaye Gideyoni akabasha gukiza Abisirayeli amaboko y’ Abamidiyani. Akomeza avuga ati: ” ubu hari ibyaha byishi biri mu rubyiruko hakenewe urubyiruko rukijijwe rufite imbaraga kugira ngo rubashe rugenzi rwarwo.”

Mw’ ijambo rye umushyitsi mukuru akaba n’ umuvugizi wungirije w’ Itorero rya ADEPR Pastor Rutegamihigo Côme yakanguriye abari bateraniye aho ko urubyiruko rukijijwe rukwiye kuyoborwa n’ ijambo ry’ Imana kugira ngo rubashe gukiza abandi: asoma Matayo 28:16-20, Ibyakozwe n’ Intumwa 1:4-8

Akomeza agira ati imbere si heza ku rubyiruko kuko ubu hari ibyaha byinshi bitandukanye. Abakobwa barimo gukuramo inda, hari ubusambanyi, gufata abana ku ngufu kimwe n’ inyigisho ziyobya.

Asoza avuga ko bishoboka rwose ko umuntu ahindurwa n’ ijambo ry’ Imana akabaho adasambana, atiba, atangana ariko abifashijwemo n’ Umwuka wera kandi n’ isezerano ko mu minsi y’ imperuka abasore bazuzura Umwuka wera abasaza bakabona ibyo beretswe.

Asoza asengera abateraniye aho kugira ngo Imana ibahe imbaraga zo kwera imbuto z’ Umwuka wera kandi babashe guhindura bagenzi babo bakiri mu mwijima w’ ibyaha.

Tukaba tuzabagazeho iki giterane kugeza kirangiye.

Ubwanditsi.

Chorale Iriba kuri uyu wa gatandatu yahagurutse i Huye yerekeza muri Paroisse ya Meshero (Gicumbi).

Nyuma yo kwakirwa, Imana yatangiye kubakoresha mu buryo butangaje dore amwe mu magambo yigishijwe kuri uyu wa gatandatu: Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka. (Yesaya 49:15)

Ntibibaho ko Imana yibagirwa uwo yaremye ari nayo mpamvu imutumaho intumwa nyinshi. Hoseya 2:16: Imana ijya ihendahenda abantu kandi ikabashiriraho n’irembo ry’ibyiringiro.

Mu ndirimbo zaririmbwe zagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: Yesu akwiye kubahwa, igihe kigeze ko abakristu bahindura imikorere kuko basigaye bajya mu rusengero nkabajya mu isoko cg mu mupira ariko nta juru rya abambuzi. Iyo myitwarire mibi y’ abakristo ituma ubugingo bwangirika ariko haracyariho ibyiringiro ko ibyo abantu bishe babikosora bakagaruka mu rukundo rwa mbere.


Muri iki giterane cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi bibiri ubutumwa bwose bwahatabutse bwibukije abantu guhunga umujinya ugiye gutera isi mu cyiciro cya mbere hihannye abantu 39 naho concert ihumuje hihannye abagera hafi 150. Igiterane kizakomeza n’ejo ku cyumweru. Hashimwe Data wa twese ugikiza abantu barushye.

Kuri iki cyumweru taliki ya 18/12/11 mu murenge wa Gahanga aho itorero rya ADEPR rikorera hasojwe igiterane cy’ urubyiruko cyari kimaze iminsi 2 kikaba cyarahuje amatorero 9 akorera mu Karere ka Kicukiro.

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi cyane kandi hari n’abashyitsi batandukanye barimo abavugabutumwa, abahanzi ku giti cyabo. Iki giterane kandi cyasusurukijwe na Chorale Agape yo mw’ itorero rya Nyarugenge, umushyitsi mukuru akaba yari Pastor Rurangwa Louis- Second.

Pastor Louis-Second yigishije abari bateraniye aho ko urubyiruko ari ingenzi mw’ itorero kandi ko aribo bayobozi b’ejo hazaza; akomeza avuga ko urubyiruko rwinshi ruremerewe n’ ibyaha bitandukanye hamwe n’ ibibarangaje byinshi ababwira ko igisubizo ari kimwe ari uko Yesu yavuze ati muze mwese abarushe n’abaremerewe munsange mbaruhure. (Matayo 11:28)

Nyuma y’iyo nyigisho yakoze ku mitima ya benshi abagera kuri 37 bahise bafata umwanzuro wo kwakira Yesu nk’ umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwabo.

Umuyobozi wungirije w’ urubyiruko mu rurembo KARIBUTWA Lambert nawe yari yitabiriye icyo giterane yagize icyo adutangariza. Yavuze ko urubyiruko rw’ itorero ruri gukora imirimo itandukanye. Aha, yavuze ko baheruka gusura impfubyi za Genocide zo mu Murenge wa Masaka, bakoze igiterane kuri stade ya ULK ku gisozi ndetse bakaba barakiriye abashyitsi bagera kuri 70 baturutse muri Congo(RDC) baje mu giterane cyabereye I Nyarugenge.

Ati: dufatanije n’ ubuyobozi bw’ itorero twifuza kubaka inzego z’ urubyiruko uhereye k’ umudugudu kugeza ku rurembo hakabaho gufasha urubyiruko kwibumbira mu mashyirahamwe, bakigishwa kwihangira imirimo bakiteza imbere, bagakora ama cooperative cyane ko igihugu kiri gufasha abantu kwiteza imbere nama banque afasha abishyize hamwe.

Tumubajije uko bakorana n’ abasaza b’ itorero? Yasubije ko babumva kandi ko babashyigikira mu bikorwa byose bakora. Asoza, yasabye urubyiruko rukiri mu byaha ko rwakwizera Yesu kuko hanze aha hari uburwayi bwa Sida, gutwita inda z’indaro n’ibindi.

Ati abakristo nabo bakwiye kwera imbuto bakazana abandi kuri Yesu bizagirira inyungu igihugu n’ itorero, urubyiruko rw’iRwanda rukaba intangarugero muri Afrika yose.

Ubwanditsi.

Iki gitarene cy’ amasengesho cyahuje abantu bagera ku gihumbi Magana atanu intego yacyo kwari ugusengera itorero n’ iguhugu hamwe n’ ibihugu bikiri mu ntambara nka Somalia na Soudan, bagasengera n’ igihugu cya Suede cyazaniye abanyarwanda ubutumwa ariko abenshi muri bo muri iki gihe bakaba barasubiye inyuma.

Iki giterane cyitabiriwe n’abakozi b’ Imana batandukanye harimo Pastor Desire Habyarima, Pastor Iyakaremye waturutse mu Rurembo rwa Gisenyi, aba missionaire bavuye muri Suede n’abahanzi nka Gaudence uzwi ku ndirimbo Inkovu.

Gaudence

Nyuma y’ ibihangano byiza by’ umuhanzikazi Gaudence byanejeje abari bateraniye aho, Pastor Desire yahawe ijambo asoma igitabo cya Matayo 5:6 Hagira hati: Hahirwa abafite inzara n’ inyota byo gukiranuka kuko aribo bazahazwa.

Nkuko Pastor yakomeje abisobanura yavuze ko abantu benshi bifuza guhazwa ariko abenshi bifuza guhazwa mu mubiri gusa. Ati Yesu yifuza kuduhaza mu Mwuka, mu marangamutima no mu buzima busanzwe.

Yesu yavuze ngo murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi ariko nimusaba ibihwanye n’ ibyo nshaka nzabikora. Imana ikwiye kuduhaza mu mwuka tugahamanya n’ Imana ko turi abana b’ Imana kandi ikadukiza mu marangamutima yacu (ibikomere twahuye nabyo) nyuma ikadukemurira ibibazo bisanzwe byo mu buzima.

Nyuma yiyo nyigisho abari bateraniye aho basabye gusengerwa kugira ngo Yesu abahaze mu buryo bwose.

Twabamenyesha ko iki giterane kizamara iminsi 3 abateraniye aho bakazakomeza gusengera igihugu n’ itorero n’ ibihugu bikiri mu ntambara hamwe na Suede kugira ngo abantu baho bongere bakizwe.

Ubwanditsi

Kuri uyu wa kane taliki 29/12/11 kuri ADEPR Gikondo hazatangira igiterane cy’amasengesho kizamara iminsi itatu. Iki giterane kikaba ari cyo gusaba ububyutse no gusengera itorero n’ igihugu.

Twegereye umushumba w’ Itorero rya Gikondo Pastor Butera Celestin adutangariza ko bateguye iki giterane bagamije gushima Imana ko yabarinze umwaka wose, ikarinda n’ igihugu; ndetse bakaragiza Imana n’ Umwaka utaha wa 2012. Twamubajije niba iki giterane cyaba gisa n’ ibiterane mpuzamahanga by’amasengesho bimaze iminsi biba muri ADEPR, urugero nk’icyabaye ku rugarika na Kibuye mu mezi ashize, Yadusubije ko byenda gusa kuko byose ari ibiterane by’amasengesho kandi ibyifuzo basengera ari bimwe bifuza ububyutse kandi basengera itorero n’ igihugu.

Yakomeje avuga ko iki giterane kizamara iminsi itatu abantu bigishwa ijambo ry’ Imana kandi hakaba hazatangwa n’ubuhamya n’amashimwe kubo Imana yakoreye ibitangaza bikomeye uyu mwaka wose. Bazasengera abifuza kubatizwa mu Mwuka wera ndetse banasengere abarwayi kuko hazaba hateraniye abanyempano batandukanye. Abantu bararitswe muri icyo giterane.

Yagize ati: ” Twatumiye abakozi b’ Imana batandukanye bafite impano zo kwigisha aha twavuga nka Pastor Desire HABYARIMANA umuyobozi w’ urubuga agakiza.org akaba n’umupasitoro mw’itorero rya ADEPR Kicukiro, Pastor NGAMIJE Viateur azava muri ADEPR Butare, azaba ari kumwe na groupe nini y’ abanyamasengesho,

hazaba kandi hari n’ umuvugabutumwa ZIGIRINSHUTI Michel uzaturuka muri ADEPR Gasaveama chorale menshi yo muri Paroisse ya Gikondo hamwe n’abahanzi batandukanye barimo Mugabo Venuste, Theogène bose babireba, n’abandi batandukanye.”

Umuyobozi w’ iki giterane azaba ari umuvugabutumwa Bernard HABIMANA. Uyu mukozi w’ Imana akaba asanzwe ayobora amasengesho kuri ADEPR Gashyekero, itorero rifite ububyutse bukomeye.

Tukaba tubizeza ko tuzagenda tubamenyesha amakuru y’ iki giterane kugeza kirangiye…

Ubwanditsi/agakiza.org

Iki giterane cy’amasengesho yo gusoza umwaka cyatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 29/12/11 kuri ADEPR Gikondo nkuko twari twabibatangarije mu nkuru zacu z’ubushize.

Nk’uko bitangazwa n’abateguye iki giterane ,Intego nyamukuru yacyo ni iyo gushima Imana kubyo yakoze mu mwaka wose wa 2011.Muri iki giterane kandi hazabamo gahunda nyinshi harimo gutanga ubuhamya ku bakorewe ibitangaza bikomeye ndetse hzabamo no gusengera abarwayi batandukanye.

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu ndetse n’amakorari atandukanye yo muri ADEPR ,Paroisse ya Gikondo,ndetse cyitabiriwe n’ amatsinda yo guhimbaza Imana atandukanye.Muri ayo matsinda harimo Abarinzi ryaturutse i Burasirazuba, Ibikomangoma ryaturutse i Butare, Urufunguzo ryo muri Kigali ville, Ahava ryaturutse i kanombe ndetse n’abanyamasengesho ba Gatenga.
 Muri iki giterane harimo kandi n’abakozi b’ Imana batandukanye barimo Munezero waturutse i Gisenyi ndetse na Pastor Desiré Habyarimana wo mu itorero rya ADEPR Kicukiro.

Nyuma y’ indirimbo nziza zaririmbwe n’amakorari atandukanye yavuzwe haruguru Pastor Desiré Habyarimana yafashe umwanya wo kwigisha ijambo ry’ Imana.Pastor Desiré yabwiye abari bateraniye aho ko Imana ifite umugambi wo guhaza abantu bose haba mu Mwuka, mu marangamutima, hamwe no mu buzima busanzwe.Aha Pastor Desiré akaba yifashishije ijambo riri muri Bibiliya ,mu gitabo cya Matayo 5:6
Pastor Desiré yakomeje agira ati:Abantu benshi iyo basenga bifuza guhazwa mu mubiri gusa ariko batazi ko ibibazo byo mu mwuka cyangwa mu marangamutima bitakemurwa n’ ibyo umubiri nubwo abenshi aribyo dusaba.”Pasor Desiré mu kwigisha iri Ijambo ry’Imana yakomeje agira ati: Dusabe Imana iduhaze mu buryo bwose ihereye mu mwuka,mu marangamutima ndetse no mu buryo bw’ umubiri( ibifadika).”
Nyuma y’ iyi nyigisho abasaga mirongo irindwi bafashe icyemezo cyo gukurikira Yesu n’abatari babatizwa bafashe icyemezo cyo kubatizwa nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga.

Twabamenyesha ko iki giterane gitangira saa tatu kugeza saa mbiri z’ ijoro kandi kikazasoza kuwa Gatandatu saa sita z’ ijoro nk’uko abagiteguye babitangaza. Abatuye mu mujyi wa kigali bose barararitswe kuzitabira iki giterane cyane ko kizaba cyiganjemo gushima Imana, gusaba Umwuka wera ndetse no gusengera abarwayi.
Ubwanditsi

Mu nyigisho z’ abubatse ingo zatangiwe mu karere ka Huye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12/03/2016 hagarutswe ku rugo umuntu yakwifuza kubamwo:


Umwigisha Rugerindinda Alice yasomye mu itangiriro 2:18 Nuko Uwiteka Imana iravuga iti : Si Byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiye.

Muri make Imana itangiza umushinga w’urugo, yari ifite gahunda nziza yo gutuma umuntu agubwa neza. Imana yifuzaga ko haba ahantu ho kuruhukira, ho kwishimira, kuburyo umuntu azajya arwana no kwihutira kuhajya . Ariko satani yazanyemo byinshi byatumye abantu batishimiye ingo babayemo.


Abari mu mahugurwa bafashe umwanya wo kuvuga kuri ibyo bintu bituma umugabo cyangwa umugore atishimira urugo Imana yamwubakiye umwigisha yatanze umwitozo buri wese wo kwandika ngo: byanga iyo.... mbikunda iyo.... icyagaragaye n’ uko byanga yaruse ubwinshi mbikunda abitabiriye amahugurwa basengewe kugira ngo bakosore ibyo batatunganije






“Dore ko ari byiza n’iby’igikundiro ko abavandimwe baturana bahuje,…..Aho niho Uwiteka ategekera imigisha n’ubugingo buhoraho” iryo ni ijambo ry’Imana ryanditse muri Bibiliya Zaburi 133:1-3 akaba ariryo itorero Restoration Church riri kugenderaho ritegurabijoro ryo gusoza no gutangira undi mwaka imbere y’Imana. Abahanzi Mike KALAMBAY uturutse muri RDC na Dena Mwana (Burundi) bageze mu Rwanda baje gutegura iri joro risoza umwaka aho kwinjira ari ubuntu muri Stade Amahoro.


Pasiteri Lydia Masasu yagize ati: “Tugeze kure twitegura ijoro ryo gutangira umwaka wa 2012 imbere y’Imana muri Stade Amahoro”. Itorero rya Evangelical Restoration Church District yo hagati (umugi wa Kigali) rizahuza amatorero 12 abarizwa muri aka karere (District Centre) mu gitaramo cyo kwidagadura bushima Imana bambuka umwaka wa 2011 binjira mu mwaka 2012. Icyi gitaramo kizitabirwa n’abantu bose bifuza kurangiza umwaka basenga bashima Imana ibyo yabakoreye banawuragiza umwaka utangiye. Iki gikorwa kiraba mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 31/12/2011 kuri Stade Amahoro guhera saa mbiri z’ijoro (8:00pm/20h00) kugeza ku cyumweru mu gitondo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00am).

Masasu yatubwiyeko abahanzi bose bazafasha mu kuramya no guhimbaza Imana biteguye kandi bose bavuganye nabo nta kibazo yaba Mike KALAMBAY uturutse muri RDC, Guy Badibanga (Rwanda), Liliane Kabaganza (Rwanda), Gaby Kamanzi (Rwanda), Shekinah Mass Choir (Rwanda), Shekinah Dance (Rwanda), Shekinah Drama Team (Rwanda), Dena Mwana (Burundi), Aime Uwimana (Rwanda) n’abandi. Lydia yakomeje atubwira ko ibindi bikorwa bizaba bihari harimo kumva ijambo ry’Imana n’Intumbero y’umwaka wa 2012, gusengera ubugingo bwacu, imiryango, igihugu, n’isi muri rusange, kumva ubuhamya butandukanye, gutanga ituro ry’ishimwe ku Mana k’ubwo imiryango no gushyigikira bene wacu b’Abanyafurika bicwa n’inzara muri Somalia. Iki gikorwa kandi kizanyura kuri www.ercfamily.org uko ibikorwa byose bikorwa ku buryo ku isi hose aho umuntu yaba ari yabikurikirana live kuri internet.
 Patrick Kanyamibwa

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31/12/11 mw’ itorero ry’ ADEPR Gikondo hasojwe igiterane cyari kimaze iminsi itatu. Twabamenyesha ko iki giterane cyitabiriwe n’amatsinda avuye mu gihugu hose harimo abava mu ntara y’amajyaruguru,Amajyepfo, Iburasirazuba na Kigali ville. Iki giterane cyitabiriwe na none n’abakozi b’ Imana batandukanye harimo Zigirinshuti Michel, Pastor Ngamije Viateur, Pastor Desire Habyarimana, Pastor Karangwa na Madame we mafubo Esther. Ikindi na none hari abahanzi batandukanye barimo Gaudence wo mw’ itorero rya Gatenga.Hari kandi n’amakorare atandukanye agize itorero rya Gikondo.

Umuvugabutumwa Esther yasomye ijambo riri mugitabo cya Yesaya 60:1 hagira hati: “byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’ Uwiteka bukaba bukurasiye.”

Nyuma hakurikiyeho umuhanzi Gaudence mu ndirimbo ze yanejeje abari bateraniye aho, cyane cyane indirimbo ivuga ngo inkovu za Yesu.

Hakurikiyeho umwigisha Pastor Desire aho yasomye ijambo riri mu Kuva 14:15-16 Havuga ngo: “Uwiteka abaza Mose ati n’ iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende. Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’ inyanja uyigabanye, Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka.”

Aha Pastor Desire yakomeje avuga ko dukwiye kumenya ubutware dufite muri Kristo Yesu ati: “ nkuko mu nkoni ya Mose harimo ubutware niko n’ iyo uri muri Kristo Yesu uba ufite ubutware bwo gutsinda byose bikurwanya.

Akomeza avuga ko uyu mwaka tugiye kwinjiramo tutazi ibirimo ariko turi kumwe n’ inkoni y’ Imana (turi muri Yesu) ntacyo tuzaba.

Nyuma y’ inyigisho habaye akanya ko gusengera abantu. Abagera kuri makumyabiri na batanu bakira Yesu nk’ Umwami n’ umukiza, abashumba bafata umwanya wo kubasengera babagira inama uko bazakomera mu nzira ijya mw’ ijuru.

Mu kiganiro twagiranye n’ umushumba yatubwiye ko iki giterane gisize ububyutse bukomeye muri iri torero kandi adutangariza ko hagiye kuba impinduka ikomeye kuko uku gusenga kuzakomeza kandi bizatuma abantu bakizwa biyongera cyane. Umushumba yakomeje ashimira abakozi b’ Imana bitabiriye iki giterane hamwe n’amatsinda y’abanyamasengesho hamwe n’ama Korale atandukanye.

Ubwanditsi

 

 


Itorero Evangelical Restoration Church ryateguye ijoro ryo gutangira umwaka wa 2012 imbere y’Imana muri Stade Amahoro, ahari hari Restoration Church District yo hagati (umugi wa Kigali) yahuje amatorero 12 abarizwa muri aka karere (District Centre) mu gitaramo cyo kwidagadura bashima Imana bambuka umwaka wa 2011 binjira mu mwaka 2012. Icyi gitaramo kitabiriwe n’abantu bose baje kurangiza umwaka basenga bashima Imana ibyo yabakoreye banawuragiza umwaka utangiye. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 31/12/2011 kuri Stade Amahoro guhera saa mbiri z’ijoro (8:00pm/20h00) kugeza ku cyumweru mu gitondo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00am).

Nkuko byagaragaye. umushyitsi mukuru yari  Bwana Nsengiyunva Jean Philbert Minisitiri w’urubyiruko, hari Apotre Joshua Masasu Ndagijimana n’umufasha we Pastor Lydia Masasu ari nabo bari bayoboye iryo joro, hari kandi aba Pasiteri benshi bo muri Restoration Church, ndetse n’abantu benshi bari baje gusoza umwaka basenga. Apotles Masasu mu ijambo rye yagize ati Imbuto zo kumvira Imana harimo imigisha, hakabamo amahoro ndetse n’ituze. Yakomeje avuga ko uyu mwaka, ngo umuntu uzumvira Imana, azabona umugisha mu byo akora byose. Iyo wumviye Imana nayo yumva ibyawe. Kugira ngo ugire kumvira, icya mbere ugomba kwimika Yesu nk’umwami n’umukiza wawe ndetse no kwitandukanya n’ikintu kibi cyose ukagirana igihango n’Imana nkuko Apostles Masasu yakomeje mu kibwiriza cye.

Harangiye inyigisho za Apotles Joshua Masasu, abantu batari bake bafashe icyemezo cyo gukizwa, barasengerwa. Habaye n’igikorwa cyo gufasha Somalia, abari aho bagatanga uko bashoboye. Abahanzi batandukanye bataramiye abaramo mu ndirimbo z’Imana harimo Mike KALAMBAY wavuye muri RDC na Dena Mwana wavuye Burundi, Guy Badibanga (Rwanda), Liliane Kabaganza (Rwanda), Gaby Kamanzi (Rwanda), Shekinah Mass Choir (Rwanda), Shekinah Dance (Rwanda), Shekinah Drama Team (Rwanda), Aime Uwimana (Rwanda) n’abandi.

Nubwo iri joro ryabanjirijwe n’imvura hamwe n’ubukonje ntibyabujije abantu batari bake kwitabira iki gikorwa, aho imiryango mwinshi yariri hamwe bicaye hamwe bishimwe bakanarangiriza umwaka hamwe basenga imbere y’Imana. Pasiteri Lydia Masasu akaba yadutangarije ko Ijoro ryo gutangira umwaka wa 2012 imbere y’Imana muri Stade Amahoro ryagenze neza kandi babikoreye muri Stade Amahoro nini kuko imwaka ishize Petit Stade yabaga nyoya abantu ntibisanzure abandi bakaburaho bajya ngo batangirire umwaka imbere y’Imana.

Kanyamibwa Patrick

Guhabwa inyigisho za bibilia
n’iz’imyitwarire ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na za kaminuza
 mu matorero runaka ngo ni kimwe mu byateza imbere amatorero menshi
cyane cyane aba abarizwamo urubyiruko rw’abanyeshuri.

Mu giterane cyari kimaze iminsi igera
kuri ibiri cyahuzaga abanyeshuri mu bo mu mashuri yisumbuye ndetse na za
kaminuza, cyaberaga ku kicaro cy’ururembo rwa Gikongoro mu itorero rya
ADEPR, abanyeshuri bahawe inyigisho zitandukanye kandi ngo zishobora
kuzabateza imbere bigateza n’itorero babarizwamo imbere.

Cyuzuzo Dany umunyeshuri umwe mu bari
bateguye iki giterane avugako bize amasomo arimo: Umwukawera,
Umuhamagaro , Kwiga amateka ya ADEPR nk’itorero babarizwamo, Gukura mu
buzima bwawe wihesha agaciro n’ibindi. Dany anavuga ko babonye ko
urubyiruko rwo mu mashuri ruramutse ruhawe bene izi nyigisho, amatorero
menshi yatera imbere ngo kuko ari bo baba bazavamo abayobozi b’amatorero
b’ejo hazaza, abandi bakiga gucunga imitungo y’ayo matorero kandi ku
buryo bwiza.

Aganira n’urubuga isange.com yavuze ko
iki giterane bagiteguye bagendeye ku murongo wo muri bibilia uboneka
muri 2 timoteyo 2, 22 ugira uti’’Hunga irari rya Gisore’’ Dany akaba
yanavuze ko iki giterane cyizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo guha
umwanya urambuye abanyeshuri baba bamaze igihe kitari gito ku masomo.

Muri iki giterane bataramirwaga
n’amakorari yabaga yaturutse ku ma paroisse yose agize ururembo rwa
Gikongoro, arangajwe imbere na korale y’abanyeshuri yo ku mudugudu wa
ADEPR Gikongoro.

 

source: isange.com


Korari Abanyamugisha ikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR-Kimisagara ya I (Kove) iri mu myiteguro ikomeye yo gutaramira abakunzi bayo n’abandi bakunzi b’ubutumwa bwiza, mu gitaramo izanamurikiramo Alubumu yayo ya mbere y’indirimbo z’amashusho bise ‘’ Urera Mana.’

IKi gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 13/12/2015, sa munani z’amanywa kikazabera ho iyi korari isanzwe ibarizwa. Mu rwego rwo kwitegura neza iyi korari yateguye igiterane kibanziriza ku cyumweru, kikaba cyaratangiye kuri uyu wa gatatu tariki 09/12 kikazasozwa ku cyumweru ari nabwo nyirizina bazakora uyu muhango wo kumurika iyi Alubumu. Ibi bitaramo bikaba birimo kubera ku mudugudu wa ADEPR-Kove buri mugoroba sa kumi nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyi Korari David.

Korari Abanyamugisha ikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR-Kimisagara ya I (Kove)

Igitaramo cy’iyi karari kandi kizitabirwa n’andi makorari azajya kuyifasha guhimbaza Imana harimo Hissop ya ADEPR-Kiruhura, Holy Nation ya ADEPR-Gatenga, Nayoti ya ADEPR-Rwampala ( SEGEEM) ndetse na Korari Louange ya ADEPR Gatsata. Kucyumweru bakazifatanya na Simon Kabera ndetse n’umwigisha Rev.Past Ngamije Viateur.

Korari Abanyamugisha yatangiye umurimo w’Imana mu w’1996, itangira ari Korari y’abana b’ishuri ryo ku cyumweru ( Ecole de Dimanche). Mu mwaka w’2003, ni ukuvuga nyuma y’imyaka 7 nibwo yaje kuba Korari y’urubyiruko. Imana yakomeje kuyagura aho ikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR-Kimisagara ya I bita Kove muri Paruwasi ya Nyakabanda mu itorero ry’Akarere ka Nyarugenge.

Iyi korari yakomeje kuvuga ubutumwa hirya no hino mu gihugu. Mu mwaka w’2010 nibwo yahawe izina ‘’Abanyamugisha. Iyi Alubumu y’amashusho bagiye kumurika bakaba baherukaga kuyikorera amajwi mu gihe gishize.

Korari Ukuboko kw’iburyo yateguye igiterane yise ‘’Gufasha n’umutima’’. Iki giterane kizamara icyumweru cyose cyatangiye kuwa kabiri tariki ya 08/12 kikazasozwa tariki 13/12/2015, kikaba cyarateguwe mu rwego rwo gukusanya ubushobozi bwo gufasha abatishoboye no kuremera imiryango ikennye kurusha iyindi.

Biteganyijwe ko muri iki gikorwa hazaboneka imyambaro, ibyo kurya ndetse n’ibindi bitandukanye bizahabwa abatishoboye.

Korari Ukuboko kw’iburyo

Umwihariko w’iki giterane ukaba ari uko kirimo kubera ku midugudu ibiri icyarimwe ari nayo igize Paruwasi ya Gatenga, ni ukuvuga ku mudugudu wa Gatenga no ku mudugudu wa ADEPR-Karambo.

IKi giterane kandi kizitabirwa n’amakorari yose akorera muri Paruwasi ya ADEPR-Gatenga ndetse na Korari Hoziyana ya ADEPR-Nyarugenge. Hari kandi n’abagisha b’ijambo ry’Imana nka Past. Mutima Jonathan, Past Zigirinshuti Michel,Ev.Theogene, Ev.Jean Paul na Rev.Past Rurangirwa Emmanuel. Abahanzi bakaba ari Gaudenze, Gonzage na Pastor Mugabo ( Twigiye ku birenge by’abatubanjirije).

Korari Ukuboko kw’iburyo ubusanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR-Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ikaba ibarizwa muri Paruwasi ya Gatenga ari nawo mudugudu, ikaba ikunze kugaragara mu bikorwa nk’ibi by’urukundo n’ibiterane bigamije gushyigikira imiryango ikennye kurusha iyindi mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu bukene.

Korari Ukuboko kw’iburyo ubwo yiteguraga yubile y’imyaka 25 mu minsi ishize

Korali YAKINI ibarizwa muri ADEPR
KICUKIRO SHELL, kuriniki cyumweru tariki ya 08 Mutarama 2012, yashyize
ahagaragara album CD yayo ya kabiri, mu birori byari byitabiriwe na
bamwe mubahanzi bazwi muri gospel hano mu Rwanda nka Dominic Nic,Simon
Kabere ndetse n’abacuranzi nka Justin Chubaka, ndetse n’umuvuzi w’ingoma
umaze kumenyeka hano iwacu Christophe Dekilo.
Mu gitaramo cyari kiryoheye amatwi
n’amaso, korali Yakini yahacanye umucyo , ubwo yamurikaga ku nshuro yayo
ya kabiri album CD, dore ko hari hashize igihe gito ishyize ahagaragara
indi audio. Ubwitabire n’urujya n’uruza rw’abantu bari basazwe
n’umunezero nibyo byagusanganiraga ukigera aho kino gikorwa cyaberaga.
Icyagaragaye ni uko iyi korali ikunzwe kandi inazwi hirya no hino mu
gihugu.

 

Abantu bari benshi

Rutabana Epimaque ni umuyobozi w’iyi
korali, mu kiganiro yagiranye na isange.com, yadutangarije ko Korali
Yakini ari korali ikorera umurimo muri ADEPR SHELL, mumujyi wa Kigali,
yavutse mu mwaka wa 1992, itangirana n’abantu 14. Izina yakini rikaba
rivugango Uwiteka azabikomeza.. Iyi korali iragenda yagurirwa imbibi mu
murimo w’Imana kuko ubu imaze kugira abanyamuryango basaga 70, kandi
n’ibikorwa byabo bikaba birushaho kwaguka, doreko nyuma yo gushyira
ahagaragara Album audio ya mbere, bidateye kabiri ikazana n’indi ya
kabiri. Yagize ati: “Twanezere cyane ku bw’iki gikorwa, Imana yadukoreye
ibikomeye kandi n’abantu banezerewe cyane “. kubw’uyu mugabo ngo
indirimbo zisohotse kuri Album ya kabiri arabona ari nziza ugereranije
n’iza mbere ngo kandi bakaba biteguye kwagura umurimo wabo
w’ivugabutumwa:”


Capt Simon Kabera aririmba

Turifuza kwaguka tukagurira umurimo hirya no hino ibihangano byacu bikagera kure hashoboka ku isi Imana ibisufashijemo”
Tumwe
mu dushya twagaragaye muri iyi launch, icyambere ni uko wasangaga abana
bafata iya mbere mu kugura CD, doreko umwana muto uri mu kigero
cy’imyaka nka 5 yasabye ijambo ngo yiterere inkunga Yakini. Aha umuntu
yakwibaza niba aba bana ari ugukunda Yakini cyangwa niba babaga batumwe
n’ababyeyi babo. .Umubare w’abana nawo wakomeje kugenda wiyongera uko
ibirori byigiraga imbereIki gikorwa cyarangiye hatanzwe amafaranga asaga
miliyoni ebyiri. Iyi korali ngo ikaba yiteguye gukorana na guhaha ltd,
urubuga ruje gufasha abahanzi kugurisha ibihangano byabo hirya no hino
ku isi binyujijwe mu ikoranabuhanga.


Ev.Zigirinshuti Michel niwe wigishije


Dominic Nic yasusurukije benshi

Umurimo wo kuririmba ni imwe mu nzira
zifasha mu gusakaza ubutumwa hirya no hino, aho abavugabutumwa batabasha
kugera rimwe na rimwe. Uyu murimo rero ukomeje gushyigikirwa bikaba
byarushaho gutuma urushaho kwaguka bityo ubutumwa bukagera kure
hashoboka, bityo tukarushaho kubera kristo abagabo bo ku muhamya kugeza
ku mpera z’isi. Ntitwarangiza tutababwiye ko iki gikorwa cyari
cyitabiriwe n’umuvugabutumwa uzwi cyane Zigirinshuti Michel, nawe
duteganya kubagezaho byinshi kuri we mu minsi itaha.

Korali Yakini iririmba..


Korali Yakini igeza ku bari aho amateka yayo....


Korali Yakini mu mbyino za Kinyarwanda

source:Isange.com

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11
Mutarama 2012 i Nyagatare habereye igiterane cy’ivugabutumwa cyayobowe
n’umuvugabutumwa w’icyamamare Dana Morey uturutse muri Leta Zunze Ubumwe
z’Amerika.

Iki giterane cyatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara
y’Iburasirazuba Odette Uwamariya wavuze ko abakrisitu bagombye kuba
intangarugero mu gufasha abatishoboye nko kunganira gahunda ya Girinka
Munyarwanda n’izindi.

Ku munsi wa mbere w’iki giterane, abantu benshi cyane baturutse mu
mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare ndetse n’abaturutse mu nkengero
zaho bumvise ubutumwa bukubiye mu nyigisho z’umuvugabutumwa Dana Morey
zatangiwe mu kibuga cya Kaminuza Umutara Polythecnic.

Iki giterane cyiswe icy’ibitangaza, umuvugabutumwa Dana Morey yavuze ko kizagaragaramo ibitangaza binyuranye.

Iki giterane cyabanjirijwe n’ihuriro ry’abagore ryabereye muri salle
y’inama ya Morning Star Hotel, aho bahawe inyigisho zitandukanye zirimo
kwiremamo umutima wo kwigirira icyizere no kwiyumvamo ko bafite agaciro.
Izi nyigisho bazihawe na Madamu Kaman Morey, umugore w’umuvugabutumwa
Dana Morey wazishingiye ku nkuru y’umukobwa witwaga Salita wakowe inka
100 kandi abandi bakobwa barabonaga ari we mubi.

Madame Morey yavuze ko icyo umuntu yiyumvamo gifite agaciro kurusha
icyo abandi bamutekerezaho. Yasabye ko bahinduka bakareka imigenzo
cyangwa ibikorwa bidafite agaciro.

Abitabiriye iki giterane bavuga ko bishimiye ko cyabereye mu Karere
ka Nyagatare kuko bagitezeho byinshi. Kigaragaramo abahanzi bakunzwe mu
ndirimbo z’Imana bazwi hano mu Rwanda nka Theo Bosebabireba ndetse n’abo
mu mahanga barimo Rose Muhando.

source:igihe.com

Umudugudu wa ADEPR-Murambi ubarizwa muri Paruwasi ya Nyanza mu itorero rya ADEPR-Akarere ka Kicukiro wateguye igiterane bise icy’ububyutse ariko gifite intego igira iti ‘’Nimuze twubake umurimo w’Imana.’’ Iki giterane kizamara iminsi itanu (5), kizatangira kuri uyu wa gatatu tariki 09/12/2015 gisozwe ku cyumweru tari 13/12/2015.

Muri iki giterane kandi hatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Korari Sayuni na ADEPR-Cyahafi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘’Wadukoreye ibikomeye’’ n’izindi, Korari Baraka ya ADEPR-Nyarugenge, Korari Galedi ya ADEPR-Nyakabanda, Korari Gologota ya ADEPR-Nyagatovu. Izi zose zikazafatanya na Korari Besalel, Umunezero ndetse na Korari Amahoro zisanzwe zikorera umurimo w’Imana kuri uwo mudugudu.

Korari Besalel isanzwe kuri uyu mudugudu

Hari kandi n’abigisha beza nka EV.Edissa Mukansonera, Ev.Munezero Jean ndetse na Ev.Semajeri bose bakomoka mu ntara y’i Burengerazuba.

Iki giterane kandi uretse kuba kitezweho kuzasiga impinduka zikomeye mu buryo bw’Umwuka kubera uburyo giteguye nk’uko byatangajwe n’uhuza ibikorwa byacyo Bwate David, ngo ni n’umwanya uyu mudugudu uzaboneraho wo kwegeranya ubushobozi bwo gukomeza inyubako y’urusengero bamaze igihe kingana hafi n’umwaka batangiye. Iki giterane kikazabera aho umudugudu wa Murambi usanzwe ukorera.

Korari Sayuni na ADEPR-Cyahafi

Kuva kuwa gatatu kugeza kuwa gatanu igiterane kizajya gitangira sa kumi z’umugoroba naho kuwa gatandatu kizatangira sa munani, ku cyumweru ari nawo munsi wa nyuma w’igiterane kizatangira sa tatu za mu gitondo gikomerezeho na nyuma ya sa sita.

Kuri iki cyumweru taliki ya 15/01/12 mw’ ishule rya KIST habereye igiterane cyo gushima Imana kubyo yabakoreye mu mwaka wa 2011 cyateguwe n’ umuryango w’abanyeshule baba Pentecote CEP KIST-KHI basaba Imana kuzabafasha muri uyu dutangiye wa 2012.

Iki giterane cyitabiriwe n’abanyeshure biga muri ibyo bigo byombi kikaba cizihijwe na Chorale UKUBOKO KW’ IBURYO yaturutse muri ADEPR Gatenga, hakaba kandi hari n’ umuhanzi kugiti cye Isaie hamwe na Pasitori Desire Habyarimana akaba ari nawe yari umwigisha wuyo mugoroba.

Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho Pasitori Desire yasomye ijambo riri mu baroma 2:6-7 hagira hati: “Kuko Imana izitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. Abashaka ubwiza n’ icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho.”

Yakomeje asobanurira abateraniye aho ko n’ubwo baje gushaka ubwenge n’ ubumenyi butandakanye, hejuru y’ ibyo bakwiye gushaka ubwiza bw’ Imana no gukiranuka kuko ibyo bitangwa n’ Imana; abantu ntibabihabwa mw’ ishure. Aha, yatanze urugero ko iyo umuntu agihamagarwa ngo akizwe aba ari uwakamere, asanzwe rwose. Ariko uko agenda atera intambwe umutima we ugenda uhinduka ukazageza igihe uzasa na Yesu.

Nyuma y’ iyi nyigisho abatari bake bahagurutse gusengerwa ngo bahinduke mu mitima yabo.

Twegereye umuyobozi wa CEP KIST-KHI Habumuremyi J. Paul adutangariza ko icyabateye gtegura iki giterane bari bagamije gushimira Imana yabarinze muri 2011 bakaba bageze 2012 bagikorera Imana. Yatubwiye ko ivugabutumwa riri gukorwa mu buryo bukomeye muri KIST-KHI hari imiryango myinshi y’ ivugabutumwa ikorera Imana mu buryo butandukanye kandi abanyeshure benshi bakaba bari gukizwa.

Yakomeje avuga ko badakora ivugabutumwa gusa ahubwo bakora n’ ibindi bikorwa by’ urukundo kandi ko byose bifite intego imwe yo kugira ngo bahindurire benshi kugukiranuka. Ati imbogamizi bahura nazo nuko gufatanya umurimo w’ Imana n’amasomo biba bibakomereye ariko hamwe n’ Imana yabahamagaye izagenda ibashoboza.

Ubwanditsi/agakiza.org

Buri mwaka, Rwanda Leaders
Fellowship itegura ihuriro ry’abayobozi mu rwego gushimira Imana ku byo u
Rwanda rwagezeho umwaka ushize.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko ijambo
ry’Imana ritagongana na politiki ahubwo byuzuzanya kandi ko badakwiye
kuyisaba ahubwo bakayishimiye.

Yagize ati : "Ngira ikibazo ku gusaba. Impamvu ni uko iyo urebye,
gusaba Imana ni ukuyigondoza. Kuko yaraguhaye ahubwo igisigaye ni
ugukoresha neza ibyo yaguhaye maze ukayishimira. Tujye tuba abashima
ntitukabe intashima kuko muri uko gushima urongera ugahabwa. Imana
ntigukorera buri byose ahubwo iguha ibyangombwa ngo ukore ibisigaye."

Yakomeje ababwira ko bagomba gukoresha neza ibyo bafite bityo ihuriro
nk’iri bakaganira byinshi ndetse bakanasoma Ijambo ry’Imana kuko ngo
bidahagije kumenya ahubwo kubishyira mu bikorwa ari byo by’ingenzi.

Yagize ati : "Iyo wihaye agaciro uba ugahaye n’Imana. Buriya Imana nayo irishima kuko icyo yatwifurije tukibona."

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko ubuyobozi bubi ari umuvumo
kandi ko batawukwiriye bityo ko bagomba guharanira inyungu rusange mu
rwego rw’iterambere kandi anongeraho ko Imana yonyine ari yo nkuru ifite
ukuri, nta wundi ugomba kubabwira ukuri.

Yagize ati : "Nta wundi muntu unduta uri hagati yanjye n’Imana,
nigeze kubabwira ko atari bo Mana kandi ndabivuga mu izina ry’u Rwanda.
Ibyo tuganira aha bijye bituviramo gutera intambwe, ntibikabe inyigisho
gusa ahubwo bijye bivamo ingiro kandi twirinde abatuvugiramo ngo dukore
ibyo bashaka ko dukora."

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ari abo gushimirwa kubera ibyo
bagezeho mu myaka isaga 18 ariko abibutsa ko nta kwirara ndetse no
kwirata kuko byabambura imbaraga ahubwo bakarangwa no kwiyoroshya,
gukora no kwiha agaciro.

Mu nsanganyamatsiko igira iti "Ubudakemwa mu miyoborere", Pasiteri
Rutayisire Antoine watanze inyigisho ku bayobozi yabibukije ko bagomba
kumenya kwiyobora.

Yagize ati : "Hari ingero nyinshi z’abayobozi bamamaye ariko bakagira
iherezo ribi kandi ahanini ari bo babiteye. Haba muri Bibiliya, ndetse
no mu yandi mateka y’isi barahari. Icya ngombwa ni ukumenya kubanza
kwiyobora maze ukayobora abandi. Umuyobozi agomba kubaha Imana nibwo
tuzava mu bwiza tujya mu bundi."

Umuryango Rwanda Leaders Fellowship watangiye ibikorwa byayo mu mwaka
w’1995 muri Nzeli. Ugizwe n’abayobozi bakuru b’igihugu bahura buri wa
Gatatu mu rwego rwo gusengera igihugu kandi bakaba banategura ihuriro
nk’iri ngo bashimire Imana k’ubyo u Rwanda rwagezeho kandi
banaruyiragize mu mwaka ukurikiyeho.

Mu baje mu masengesho harimo n’abanyamahanga
Joe Richie nawe ari mu bari mu masengesho
Mu masengesho yo gushimira Imana
Abayobozi batandukanye bari muri uku gusenga
Minisitiri muri Perezidansi Venantia Tugireyezu ubwo yashimiraga Imana kubyo yagejeje ku Rwanda muri 2011
Abahanzi bahimbaza Imana barimo Gaby na Aimee Uwimana bari bahari
Perezida Kagame na Musenyeri Rucyahana
Perezida Kagame ati : "Iyo wihaye agaciro uba ugahaye n’Imana. Buriya Imana nayo irishima kuko icyo yatwifurije tukibona."
Pasiteri Antoine Rutayisire ari kumwe na Perezida Kagame
Pasiteri Rutayisire wigishije ijambo ry’Imana ari ingenzi mu buyobozi bwose
Itsinda ryahimbaje Imana

Foto : Urugwiro Village

source:igihe.com

Umuryango CEP-UNR irabategurira igiterane cy’Ivugabutumwa 

CEP-UNR ni Umuryango w’Abanyeshuli b’Abapantekote biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Washinzwe kuwa 24 Werurwe 2001 ukaba ufite intego yo guhuza abanyeshuli b’abapantekote biga muri iyi Kaminuza; isanamitima n’ubwiyunge mu Banyarwanda binyuze mu ijambo ry’Imana; ivugabutumwa muri Kaminuza no hanze yayo, ndetse no kwiteza imbere nk’abanyeshuli.

Binyuze mu ijambvo ry’Imana, uyu muryango umaze kugera kuri byinshi, harimo ibiterane by’ivugabutumwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no hanze yayo, ibiterane ku isanamitima n’ubwiyunge mu bice binyuranye by’igihugu, gufasha abanyamuryango bawo mu nzitizi bahura nazo mu buzima bwabo bwa buri munsi, gufasha abatishoboye, gusura abarwayi kwa muganga ubabwiriza ubutumwa bwiza ndetse unabasengera, n’ibindi. Ibi bituma uyu muryango urushaho kwaguka ndetse no kumenyekana hirya no hino mu gihugu cyacu.

Ni muri urwo rwego uyu muryango wabateguriye igiterane ngarukamwaka cy’ivugabutumwa kizamara icyumweru, kikazatangira kuwa 22 Mutarama kikageza kuwa 29 Mutarama 2012, kuri stade ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Intego y’iki giterane iboneka mu rwandiko rw’Abaheburayo 7:26, ikaba igira iti: “Yesu Kristo, umucunguzi w’isi yari itandukanijwe n’Imana”.

Iki cyumweru kizarangwa n’ivugabutumwa mu buryo butandukanye. Iki giterane kizatangizwa n’urugendo ruzahera muri Kaminuza Nkuru rukagera mu mujyi wa Butare. Iki giterane kandi kizabimburirwa n’ivugabutumwa mu byumba bigize amacumbi y’abanyeshuli biga muri Kaminuza y’u Rwanda, aho abavugabutumwa bazaboneraho gutumira abanyeshuli batandukanye muri iki giterane.

Iki giterane kizitabirwa n’abantu batandukanye, barimo abaririmbyi ku giti cyabo nka Alexis Dusabe, Niyonsaba Albert ndetse n’abandi babarizwa muri uyu muryango. Kizitabirwa kandi n’amakorali nk’Iriba yo mu karere ka Huye, Jehovah Jireh ibarizwa muri CEP-ULK, Evangelique yo muri ADEPR Cyarwa, ndetse n’amakorali y’uyu muryango nka Vumilia, Elayo na Alliance. Si ukwidagadura gusa bizaboneka muri iki giterane, kuko kizitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye nka Zigirinshuti Michel, Rev. Past. Masumbuko Joshua, Nyiransoneye Edyssa, Rev. Past. Rutegamihigo Côme ndetse na Rev. Past. Mpamyukuri Néhémie.  

Yves Gahonzire, Umuyobozi wa CEP-UNR, yadutangarije ko kubwiriza ubutumwa bwiza ari inshingano zabo za buri munsi, bityo umurimo w’Imana ukarushaho gutera imbere, ibi bikaba binakubiye mu ntego z’umuryango CEP-UNR.

Abaturiye kaminuza Nkuru y’u Rwanda na bo kandi uyu muryango ntiwabibagiwe kuko wabegereje ivugabutumwa (open-air crusade) rizabera mu murenge wa Tumba, akagali ka Rango, umudugudu wa Nyarurembo, aho abagize uyu muryango bazaba basanze abaturage baho babashyiriye ubutumwa bwiza mu ndirimbo ndetse no mu ijambo ry’Imana. Ibi bikaba bigaragaza uruhare rw’intiti mu ivugabutumwa. 

Inkuru ya Simeon Ngezahayo


JehovahJireh choir iririmba muri concert kuri stade ya UNR

Ni kuri iki cyumweru cyo kuwa 29/01/2012 ubwo JehovahJireh Choir CEP/ULK Soir yari iri muri UNR/nur, abantu rero biganjemo cyane cyane abanyeshuli ba kaminuza ya Butare bakaba bari baje ari benshi ndetse rwose ubona banyotewe ijambo ry’Imana cyane cyane mu ndirimbo z’Imana iyi Korali ifite haba izisanzwe kuri album yayo ya 1 haba no kuya 2 irimo gutunganya.

Abantu rero bakaba barakunze indirimbo z’iyi korali cyane cyane ‘’GUMAMO’’ na ‘’ICYO GUSA (ni nshya)’’. Ikindi ni uko iyi Korali yabasigiye indamukanyo igira iti ’’UWITEKA NI WE MANA’’ aha rero buri wese wasangaga ufashe ijambo wese abwira abantu iyi ndamukanyo.

Muru rugendo rero ikaba yari yaherekejwe na Prezida wa CEP/ULK Soir MUVUNYI Hyppolite, ndetse n’abaposte (abarangije ULK) umuntu atabura gushimira rwose kuko bari bitabiriye ari benshi, hari kandi n’abaterankunga bayo badahwema kuyiba hafi mu ivugabutumwa irimo kugenda igirira hirya no hino.

Ikindi kandi ni uko n’amakorali yaho yari yabukereye kuburyo bushimihije twavuga nka: Vumiliya na Elayo.

Abantu bari benshi

Bamwe mubarangije ndetse n’abaterankunga nabo bari baje

Umuvugabutumwa MUKANSONERA Edissa guturuka mu rurembo rwa Ruhengeri watambukije ijambo y’Imana haba mu gitondo no muri concert akaba yaragarutse kukubwira abantu ko Yesu kristo ari igisubizo cy’abatuye isi (Abaheburayo 7:26) akaba ari nayo yari intego y’iki giterane cyari cyimaze icyumweru kiba kikaba cyari cyateguwe na CEP UNR. Iri jambo rero rikaba ryafashije benshi baraho wabonaga bifuza gukomeza kuritega amatwi cyane.

Umuvugabutumwa MUKANSONERA Edissa

Jehovahjireh Choir ikaba rero ikomeje gushimira abakunzi bayo bakomeje kuyiba hafi muri uyu murimo irimo kugenda ikora ndetse inabasaba gukomeza uwo muhamagaro.

 Vital. R

Kuri iki cyumweru taliki ya 05/02/2012 mu itorero ry’ADEPR Gatenga habaye amateraniro y’ ijambo ry’ Imana, umwigisha akaba yari Pastor Desire Habyarimana. Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho ryari rifite intego igira iti Yesu akwiye kutwiyereka ukundi gushya Yohana 21:1-9

Yakomeje avuga ko hari abataramubona ngo ahindure imitima yabo ariko hari n’abamubonye akwiye kongera kubiyereka kuko iminsi igenda ikamura abantu bagatakaza ibyo bari baramenye kuri Yesu.

Nyuma yiyo nyigisho yafashije benshi abagera kuri 50 bakiriye Yesu nk’ umwami n’ umukiza abandi basaba kongera kuvugururwa mu bugingo.

Ubwanditsi.

Kuri iki cyumweru taliki ya 05/02/2012 mu kigo cya Kaminuza ETO Kicukiro habereye igiterane cyateguwe n’abanyeshure bakijijwe bitwa bibumbiye mu muryango witwa CEP(Communautes des Etudiant Pentecotiste). Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi barimo abanyeshure biga muri icyo kigo hamwe n’abandi bavuye hanze y’ ikigo

Mu bashyitsi bitabiriye iki giterane harimo Korare UKUBOKO KW’IBURYO ikorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’ADEPR Gatenga, hari kandi na Korare Intumwa zidacogora yaturutse ku nkombo, hari kandi n’umuhanzi Simon Kabera nawe yanejeje abari bateraniye aho.

Pastor Désiré mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho yagize ati: “ Imana yateguriye abantu umugisha ariko kugira ngo abantu bawugereho n’uko bagomba kubahiriza amahame y’ ijambo ry’ Imana kuko ijambo ry’ Imana rivuga ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa. Ikindi Kandi nitugira umwete wokumvira Imana imigisha twateguriwe izatuzaho itugereho.” Gutegeka kwa kabiri 28:1-14

Nyuma y’ inyigisho, abantu bashyigikiye umurimo w’ Imana uri gukorererwa muri iyi kaminuza. Hatanzwe ibihumbi bigera kuri Magana cyenda by’amafaranga y’amanyarwanda. Iteraniro ryasoje saa kumi nimwe n’ igice abantu badashaka gutaha kubwa Korare yo ku nkombo yaririmbaga mu mbaraga nyinshi.

Ubwanditsi.

 

Umuryango w’abanyeshuli b’Abapantekote biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (CEP-UNR) wabatirishije abanyeshuli biga muri iyo Kaminuza bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Ni kuri uyu wa gatandatu taliki 4 Gashyantare 2012 ku rusengero rwa ADEPR Cyarwa. Guhera mu ma saa tatu, ni bwo abagera kuri 24 bafashe icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi. Aba bizera bashya bari bamaze igihe bakurikira inyigisho zigenewe abizera bashya bahabwaga n’Umuryango w’Abanyeshuli b’Abapantekote biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (CEP-UNR).

Uretse ababatijwe kandi, hakiriwe abagera kuri 5 bahinduye imyizerere bakakira iya gipantekote. Aba bafatiye hamwe inyigisho zigenewe abizera bashya.

Ubusanzwe uyu muryango usengera muri Paruwasi ya Butare-Ville ku cyumweru, ariko ugakorera amateraniro yawo yo mu minsi y’imibyizi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuwa kabiri no kuwa gatanu guhera saa moya n’igice z’umugoroba. Mbere yo kubatizwa mu mazi menshi, Pasiteri Sebatukura Simeon wo muri Paruwasi ya butare-Ville yafashe akanya maze abwira abari bateraniye aho ijambo ry’Imana.

Yatangiye asoma ijambo ry’Imana mu butumwa bwa Yesu Kristu uko bwanditswe na Matayo 28 :18-19, nk’uko hagira hati :

Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati: « Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese ‘Umwana n’Umwuka Wera. »

Yakomeje aganiriza abari bateraniye aho muri aya magambo : «Inshingano y’itorero ni ukwigisha, abizeye bakabatizwa. Igihe itorero rizaba ritakibatiza, inshingano (mission) yaryo iba yarinaniye.

Hari amadini ajya abatiza mu izina rya Yesu gusa, urugero ni nk’Ababuranamu (Branham). Ibi si byo kuko Yesu yadusigiye itegeko ryo kubatiza mu izina rya Data wa twese, iry’Umwana n’iry’Umwuka Wera.» Yongeyeho kandi ko kubatiza bidahagije, ahubwo ababatijwe bakwiye kwigishwa kwitondera ibyo Yesu yatubwiye byose nk’uko tubisanga mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo. 

Pasiteri Sebatukura Simeon yigisha ababatizwa n’ababaherekeje

Nyuma yo kuganiriza abari bateraniye aho ijambo ry’Imana, hatangiye umuhango nyirizina wo kubatiza. Pasiteri Sebatukura afatanije na Pasiteri Raphael (bombi bo muri Paruwasi ya Butare-Ville) batangiye kubatiza abari babukereye ubona bafite ubushake n’ibyishimo byinshi kuko bagiye guhamya ku mugaragaro ko bizeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo. 

Nyuma yo kubatizwa, ababatijwe n’ababaherekeje bakomereje igikorwa cyo kwiyakira muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. CEP-UNR turashima Imana cyane ko yatwongeye umubare w’abakizwa, ariko by’umwihariko ko ikomeje guhamagara abatari bake ibakura mu byaha ikabinjiza mu muryango w’abana bayo.

Simeon Ngezahayo

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 07/02/2012 mu itorero ry’ ADEPR Kiruhura habereye igiterane cy’amasengesho cyitabiriwe n’abantu basaga Magana atanu. Muri iki giterane kandi harimo abashyitsi batandukanye barimo abavugabutumwa n’abahanzi batandukanye.

Pasteur Désiré nawe yari muri iki giterane yaganirije iryo teraniro ko hari abantu benshi batari bakizwa ariko n’abakijijwe bakwiye kuvugurura imibanire yabo na Yesu kuko abantu benshi barahuze bamwe kubw’ ibigeragezo barimo abandi baguwe neza bitumye bibagira batera umugongo Yesu kandi ariwe yabahaye iyo migisha babonye. Yohana 21:1-8

Nyuma y’ inyigisho zafashije benshi abantu basaga 25 bakiriye Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwabo abarenga 150 basengewe kugira ngo babashe kugaruka neza mu nzira y’ Imana bahozemo.

Turabibutsa ko iki giterane kiba buri wa kabiri kandi kikitabirwa n’abantu bavuye mu mujyi wa Kigali no mu ntara zose z’ igihugu.

Ubwanditsi

Mu murenge wa Gahanga aho itorero rya ADEPR rikorera habereye igiterane cy’ amasengesho, iki giterane cyitabiriwe n’abashyitsi batandukanye umwigisha yari Pastor Desire.

Mu ijambo yagejeje kubateraniye aho yasomye muri Yakobo 5:13 hagira hati: Mbese muri mwe hariho ubabaye ? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana. Aha, yakomeje avuga ko gusenga ari ugusaba kugeza ubwo icyo usaba ugihabwa; ati bishoboka ko uhura n’ ibiguca intege muri uko gusenga ariko iyo uzi icyo usaba n’uwo usaba urakomeza.

Aha yatanze urugero rwa Yesu aho yavuze ko umupfakazi yatitirije umucamanza utarubahaga Imana n’abantu kugeza ubwo uwo mucamanza amurengeye. Nuko ,abasenga babishyizeho umwete Imana izabarengera kandi vuba.

Yakomeje avuga ati nk’uko ijambo rivuga ngo ubabaye asenge, uko gusenga kuzana impinduka nziza kuko ijambo ry’ Imana rivuga ko gusenga kugira umumaro iyo umuntu asenganye umwete. Eliya yari umuntu nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa , imvura imara imyaka itatu n’ amezi atandatu itagwa arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo. Yakobo 5:17,18

Yarakomeje ati gusenga kuzakuzamura ugere ku rwego uririmba ibyari bikugoye byakuweho, kandi nubwo byaba bitaravaho uzahabwa ubutware bwo kubitegeka ntibibe bikibasha kugutera amaganya kugeza ubwo Umwami azagutabarira.

Nyuma y’ iyo nyigisho abantu bagera kuri 53 bafashe icyemezo cyo gukizwa baha ubugingo bwabo Yesu kugira ngo abuyobore basubiye inyuma nabo basaba gusengerwa kugira ngo bagaruke neza mu nzira ijya mw’ ijuru.

Twabamenyesha ko iki giterane cy’amasengesho kizakomeza kuba buri wa Gatanu muri uyu murenge wa Gahanga aho itorero rikorera.

Ubwanditsi

Kuri uyu wa mbere taliki ya 13/02/2012 mu itorero ry’ ADEPR Muhima habereye igiterane cy’amasengesho cyahuje abantu barenga 1200 bari baje bafite inyota yo gusenga no kumva ijambo ry’ Imana.

Iki giterane na none cyitabiriwe n’abavugabutumwa batandukanye harimo Pastor Ngamije viateurumuvugabutumwa Bernard ndetse na Pastor Desire Habyarimana.

Pastor Desire yagejeje ku bari bateraniye aho ijambo ry’Imana, ababwira ko igikorwa cyo gusenga ari cyiza. Anavuga ko kandi byakabaye byiza abakristo bose bahindutse abanyamasengesho cyane ko gusenga biba byiza iyo abantu basengeye mu Mwuka no mu kuri kuko Yesu ashaka abamusenga bameze batyo. Yohana 4:23

Yakomeje avuga ko abantu benshi iyo baza gusenga baba bafite ibibababaje bitandukanye kandi n’ ijambo ry’ Imana riravuga ngo ubabaye nasenge uwishimye aririmbire Imana Yakobo 5:13 ati: “ umuntu akwiye gusenga Imana atari uko yagize ibibazo ahubwo agasengeshwa n’ urukundo akunda Imana.

Nyuma y’ inyigisho abantu bagera 110 bakiriye Yesu nk’ Umwami n’ umukiza abandi basengerwa kugira ngo bahabwe imbaraga zo gutsinda kamere ibatera gusubira inyuma.

Ubwanditsi

Ababyeyi bo mu itorero rya ADEPR Cyarwa kuri iki cyumweru tariki ya 12/02/2012 bakoze ubusabane bwo gushima Imana kubyo yabagejejeho mumwaka wa 2011,ndetse banavuga bimwe mubyo bateganya muri 2012

Bimwe mubyo bishimiye bagezeho mumwaka wa 2011:

  1.  kuba barasuye ingo zigera kuri 20 kandi muri buri rugo bakagira icyo bahajyana gifatika.
  2. kuba barahuguranye mubiganiro no mumasengesho bigatuma bimwe mubibazo byari mungo za bamwe bikemuka.
  3. Kuba hari ababyeyi benshi bakijijwe
  4. Kuba ababyeyi benshi baragiye mumakorali

Ababyi kandi bashimiye ubuyobozi bw’itorero bwatumye ibi byose bigerwaho,banabizeza ko muri uyu mwaka hamwe no kwiragiza Imana bazakora byinshi birenze uby’ubushize.

Aya mashimwe yasojwe n’ubusabane bakoze basangirira hamwe banaganira.

Vincent Muhayimana

Mu murenga wa Gatenga aho itorero rya ADEPR Gashyekero rikorera habereye igiterane cy’amasengesho cyitabiriwe