ibirori

Kwamamaza

agakiza

Muri iki gihe cy’impera z’umwaka ni igihe kirangwamo amakwe menshi cyane , ku buryo ugiye mu mppuzandengo cyangwa n’ijanisha wasanga mu mezi yo guhera muri kamena kugeza mu kwakira byibura hiyongeraho nka 40% ubaze amakwe aba yabaye mu mezi abanza y’umwaka.

Mu gutegura aya makwe rero usanga kakoreshya ubutumire bwanditse buranga igihe,umunsi ,amasaha n’aho ibirori nyir’izina bizabera. Icyagaragaye rero ni uko mu nsengero nyinshi zijya zifasha abayoboke bazo kwiyakirira mo, usanga byibura 97% muzo twagerageje kugenzura bandika ko baziyakirira mu busitani bw’urusengero nyamara wareba ugasanga wenda izo nsengero nta busitani zifite ahubwo ari ijambo rimaze kumenyerwa gukoreshwa.

Aha iyo ugerageje kubaza ba nyir’ubwite impamvu bakubwira ko ari imvugo isanzwe yo kuyobora abantu kuko insengero muri rusange bitumvikana neza iyo uvuze kuziyakirira mo, abandi nabo bati ntago bikojeje isoni kwemera uko ubayeho ! kuko ngo kuterura ngo usobanure aho muziyakirira ngo byaba ari ipfunwe ry’uko batabukoreye mu nzu zabugenewe, cyangwa muri ubu busitani.

Ariko n’ubwo hari ababona bisa nk’ikinyoma abandi babona kubyita ikinyoma waba urengereye,nkaba nagira nti hacyenewe n’ibitekerezo byawe kuko ushobora gusanga iyi mvugo atari ikinyoma ahubwo ari imvugo isanzwe cyangwa ufite uko wowe ubyumva.

  • Ese ubyumva ute ?
  • Ese niba idakwiye hakwiye gukoreshwa iyihe ?
  • Niba se ikwiriye gukoreshwa wagira iyihe nama abatabyemera ?

 

Ernest RUTAGUNGIRA

Muri iki gihe cy’impera z’umwaka ni igihe kirangwamo amakwe menshi cyane , ku buryo ugiye mu mppuzandengo cyangwa n’ijanisha wasanga mu mezi yo guhera muri kamena kugeza mu kwakira byibura hiyongeraho nka 40% ubaze amakwe aba yabaye mu mezi abanza y’umwaka.

Mu gutegura aya makwe rero usanga kakoreshya ubutumire bwanditse buranga igihe,umunsi ,amasaha n’aho ibirori nyir’izina bizabera. Icyagaragaye rero ni uko mu nsengero nyinshi zijya zifasha abayoboke bazo kwiyakirira mo, usanga byibura 97% muzo twagerageje kugenzura bandika ko baziyakirira mu busitani bw’urusengero nyamara wareba ugasanga wenda izo nsengero nta busitani zifite ahubwo ari ijambo rimaze kumenyerwa gukoreshwa.

Aha iyo ugerageje kubaza ba nyir’ubwite impamvu bakubwira ko ari imvugo isanzwe yo kuyobora abantu kuko insengero muri rusange bitumvikana neza iyo uvuze kuziyakirira mo, abandi nabo bati ntago bikojeje isoni kwemera uko ubayeho ! kuko ngo kuterura ngo usobanure aho muziyakirira ngo byaba ari ipfunwe ry’uko batabukoreye mu nzu zabugenewe, cyangwa muri ubu busitani.

Ariko n’ubwo hari ababona bisa nk’ikinyoma abandi babona kubyita ikinyoma waba urengereye,nkaba nagira nti hacyenewe n’ibitekerezo byawe kuko ushobora gusanga iyi mvugo atari ikinyoma ahubwo ari imvugo isanzwe cyangwa ufite uko wowe ubyumva.

  • Ese ubyumva ute ?
  • Ese niba idakwiye hakwiye gukoreshwa iyihe ?
  • Niba se ikwiriye gukoreshwa wagira iyihe nama abatabyemera ?

 

Ernest RUTAGUNGIRA

Kuri iki cyumweru taliki ya 11 Nzeri, 2011 ku Itorero rya ADEPR KIBUNGO umudugudu wa RUBIMBA, umubyeyi w’itorero rya « ASPEK », habaye umuhango ukomeye wo gusengera Komite izayobora ITORERO ry’Abanyeshuri biga mu Kigo Institut St Aloys_KIBUNGO kizwi ku izina rya ASPEKMuri uwo muhango habayeho no gusezera ku banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu ndetse n’ abarangije icyiciro rusange biga muri icyo kigo.

 

Komite nshya igizwe n’aba bakurikira :

  • PresidentKABARERA Jeanne Chretienne
  • Vice President1 : BISANGABAGABO Sylverien
  • Vice President 2 : NYANDWI Charles
  • Umwanditsi : MUTANGANA Thacien
  • Umubitsi : NYIRANSABIMANA Monioque
  • Abajyanama : RUKERATABARO Leonard

Abanyeshuri barangiza umwaka wa gatandatu ni 25, naho icyiciro rusange ni 1

 

Muri rusange iri Torero rya ADEPR ASPEK rigizwe n’abakiristo basanzwe b’Itorero rya ADEPR bagera kuri 85 kandi muri abo bose hakaba harimo 58 bakora umurimo muri Chorale y’iryo Torero yitwa BASHANI.

 Uwo muhango ukomeye witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo :

 

  • Abayobozi batandukanye b’Itorero rya KIBUNGO (Umushyitsi mukuru yari Umushumba w’Ururembo rwa ADEPR KIBUNGO_Rev Past. KAYIJAMAHE Jean)
  • Abayobozi batandukanye baturuka mu bigo by’amashuri kuva kuri KAMINUZA na za Secondaire zitandukanye ziri muri iri Torero
  • Abahagarariye abandi banyeshuri biga mu bindi bigo bya Secondaire,
  • Ababyeyi barerera muri icyo kigo ,
  • Inshuti kimwe n’abavandimwe b’abanyeshuri basengewe gukora umurimo w’Imana kimwe n’abasezerwaga

Nyuma y’igikorwa cyo gusengera komite nshya, mu magambo yavugiwe muri ibyo birori, ndetse no mw’ Ijambo ry’Imana ryari ryavuzwe mbere y’aho, abavuze bagarutse ku GUHAMAGARIRA ABANTU BOSE KUBA ABAVUGABUTUMWA BWIZA. Mw’ijambo ryavuzwe na Rev, Past. KAYIJAMAHE Jean, yabwiye abanyeshuri basezewe ko bagomba gukomeza umuhamagaro wo GUKORERA IMANA no KWAMAMAZA UBUTUMWA BWIZA BWA YESU KRISTO (Matayo 28 :18-) aho bazajya hose. Yashoje abifuriza kubaho mu mahoro y’Imana kandi anasezeranya itorero rya ASPEK ubufatanye muri byose.

Uhagarariye Aspek mw’ ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yavuze ko ashimira Imana cyane yabafashije kandi ko ashimira itorero muri rusange ryabafashije kurera aba bana ati ku ruhande rw’ ubuyobozi nta kibi twibuka ati turasaba ko abana bazakomeza kuba abakristo beza.

 

 

Nyuma y’Ibirori no kwiyakira, habayeho gufata amafoto y’Urwibutso atandukanye kandi abantu bose banejejwe n’uyu munsi dore ko mu itegurwa ryawo habayeho uruhare rw’abanyeshuri,Ikigo cya St Aloys ASPEK, ababyeyi ndetse n’Itorero nk’Umubyeyi Mukuru.

Jost Uwase agakiza.org i Kibungo

Ishuri ry’itorero rya Pentekoti ryo mu Rwanda (ADEPR) ryigisha ibya Bibiliya IBKI (Institut Biblique de Kigali) ryatanze impamyabushobozi zo ku rwego rwa A2, abarangije bagera kuri 24.


Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/11/2015 cyabereye aho iri shuri risanzwe rikorera mu Kiyovu, mu karere ka Nyarugenge ari naho umudugudu wa ADEPR-Kiyovu wubatse.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’umushumba wa ADEPR-Ururembo rw’Umujyi wa Kigali Rev,Past Emmanuel Rurangirwa kimwe n’abandi bashumba mu nzego zitandukanye za ADEPR, hamwe n’abarangije kwiga muri iri shuri mu myaka yatambutse.


Rev.Past Alphane wanabaye umuyobozi w’iri shuri, mu ijambo ry’Imana yagejeje kun bitabiriye uyu muhango, yibukije abarangije muri iri shuri ko ubumenyi bahawe atari ubwo kwicarana, ahubwo ko bakwiye kububyaza umusaruro bakabugeza ku bandi.

Yifashishije ijambo ry’Imana yagize ati ’’Ibyo wanyumvanye ubyigishe abantu bo kwizerwa bazabasha kubyigisha abandi.’’ 2 Tomoteyo 2:2

Yakomeje agira ati ’isi ya none ikeneye ubwenge buva ku Mana. Ati ’’isi ikeneye ubwenge buva ku Mana kuko hari ubumenyi budasanzwe ku isi ariko hakenewe ubwenge bw’ukuri burimo kubaha Imana.’’

Past. Alphane yibukije ko kujyana ubutumwa bwiza mu isi ya none bisaba kuba warize, atanga urugero ko mu gihugu cy’Uburusiya wagombaga kuba uzi gukora amasaha kuko bayakundaga ariko ugiye kubwiriza gusa ntawari kukumva.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa ADEPR, Rev.Past Rurangirwa yongeye gushima ubuyobozi bw’iri shuri kuko umusanzu waryo wigaragaza mu kubaka itorero rya ADEPR, ashimira abarirangijemo anabasaba kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize. Ati ’’ Kubona iyi Diplome ni kimwe ariko kandi kuyikoresha ni ikindi.’’

Umuyobozi w’iri shuri Pasteur Nyiringabo Manasse yagarutse ku mavu n’amavuko y’iri shuri ndetse n’ibikorwa bitandukanye byaryo, kimwe n’umusanzu waryo mu kubaka umurimo w’Imana matorero atandukanye by’umwihariko mu itorero rya ADEPR.

Past. Manase kandi yasabye ubuyobozi bw’itorero gufasha abarangije muri iri shuri kugeza amazina yabo mu kigo cy’igihugu cy’uburezi REB kugira ngo babone uko bakora ikizamini cya Leta ku buryo buboroheye.

Tubibutse ko muri iri shuri badatangamo ubumenyi kuri Bibiliya gusa, ahubwo bigisha n’amasomo asanzwe afasha abaharangije gukora ibizami bisoza amashuri yisumbuye mu ishami rya HEG ( History, Economy and Geography).

Hamwe kandi no kwifatanya n’itorero rya ADEPR mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 rimaze ritangiye umurimo w’Imana, ishuri rya IBKI naryo nka rimwe mu mashami agize ibikorwa bitandukanye bya ADEPR ryizihije isabukuru y’imyaka 12 rimaze ritangiye.

Nubwo iri shuri ari iry’itorero rya ADEPR ryakira abantu baturutse mu matorero atandukanye mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kungura ubumenyi ababishaka ku bya Bibiliya.

Iri shuri ryatangiye tariki 17/07/2004, ritangirana abanyeshuri 49, ubu rikaba rifite abagera kuri 89 biga buri munsi. Naho shuri abamaze gusoza muri ryo bakaba 179 mu byiciro birindwi, ubu batanga umusanzu wabo mu mirimo itandukanye y’itorero, aho bamwe bafite inshingano y’ubushumba no kuba abakuru b’itorero hirya no hino mu gihugu.






Hashize igihe kitari gito iyi choral itagaragara ku kibuga ndetse itanasohora indirimo zayo haba mu majwi cyangwa amashusho ubu noneho ngo baba bagiye kugaragara cyane. Nkuko babidutangarije bavugako impamvu ntayindi ariko batekereje igikorwa cyateza choral imbere by’umwihariko ndetse kigateza n’itorero ryayo imbere cyane cyane muri aka karere ka Rubavu.

Choral Bethlehem yakoze umushinga wo kugura ibyuma byamuzika kuko kenshi ivugabutumwa ryarabagoraga ubwo babaga baririmba ibyuma bikabatenguha, uretse n’ibyokandi ngo muri aka karere hari hakenewe ibyuma bifite imbaraga kuko kenshi habaga ibitaramo bitandukanye ariko ugasanga hari ikibazo cya sonorisation.

Choral Bethlehem niko gushyira umuhigo mu bikorwa babifashijwemo n’Imana baguze ibyuma bihwanye n’akayabu ka miriyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. (7.000.000 frw) ibyo byuma byabatwaye Imbaraga nyinshi ariko mu igihe cy’umwaka umwe gusa biragurwa.

Ibi byaje ari igisubizo ku makorari menshi akorana n’iyikorari kuko ngo mu biterane bikomeye hatakiba uruvangitiranye ry’ibyuma bya muzika hashakishwa imbaraga, ahubwo ngo Bethlehem yaragikemuye si kumakorari gusa ahumbwo n’abahanzi nka Simon Kabera ,Bahati Alphonse Aime U… mukiganiro kigufi twagiranye nabo nkababikoresheje,batubwiye ko bashimye byimazeyo iki gikorwa.

Ibi byuma kandi ntibikoreshwa mu insengero gusa ahubwo no mumanama y’abayobozi, mu bikorwa byo kwiyamamaza… gusa kandi ngo ntibikodeshwa muri muzika yo mu kabyiniro ndetse n’ibitaramo bitaribyo gushimisha Imana.

President wa Choral MUHIRE Innocent atubwirako hateguwe igiterane cyo Gushima Imana kubw’ikigikorwa cyahagaritse gahunda nyinshi za choral bityo bagafatanya n’inshuti n’abavandimwe abaterankunga, bose bakazishimana kandi bashima na rurema.

Muri ikigiterane hazaba harimo itsinda ry’abaririmbyi riturutse muri Congo Groupe le Message. Iyi groupe irakunzwe cyane muri ibibihe doreko ari abasore bane baririmba kandi bose banacuranga.

Hazaba hari kando na choral Bethel ndetse n’umuvugabutumwa Michel ZIGIRINSHUTI.

Nkuko hari benshi bazacyitabira bavuye kure nk’I Kigali Concert izatangira saa saba n’igice (13h30) kugirango haboneke umwanya uhagije ndetse n’abashyitsi batahe kare. Isaha yo gusoza ntiramenyekana kugeza magingo aya.

Twasoje ikiganiro batubwirako bifuza ko abantu benshi cyane bazacyitabira kuko hari byinshi Choral Bethlehem ibahishiye Concert izabera murusengero rwa ADEPR / Gisenyi paroisse ya Gisenyi.

 

FRERE Manu i Rubavu.

Kuri uyu wa 14 Werurwe 2016, inteko rusange idasanzwe y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yatoye umuvugizi mukuru mushya ndetse n’umwungirije. Abo ni Mgr Antoine Kambanda uyobora diyoseze Gatulika ya Kibungo watorewe kuyobora mu gihe cy’imyaka itatu (3), asimbuye Mgr Augustin Mvunabandi ku mwanya w’umuvugizi mukuru, akaba yungirijwe na Mgr Samuel Kayinamura, uyobora Itorero Methodiste Libre mu Rwanda. Aba bakandida babanje gutorwa n’inama y’abavugizi b’amatorero agize uyu muryango.


Inteko rusange y’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

Muri iyi nama kandi hasuzumwe ubusabe bw’amatorero yifuza kuba abanyamuryango b’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, arimo Zion Temple ibarirwa muri Authentic Word Ministries (AWM), Faith Center Ministries (FCM) na Alarm Ministries. AWM na Alarm Ministries zaje kwemererwa, ariko FCM ntiyahita yemererwa kuko ngo itaruzuza ibisabwa.

Mu ijambo rye, Mgr Antoine yavuze ko atorewe inshingano ikomeye, nyamara ngo biramushimishije kuko yumva ashaka gutanga uruhare rwe kugira ngo ijambo ry’Imana ry’ubuzima n’agakiza rigere kuri bose. Antoine yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu bumwe bw’Abakristo, ibi ngo bakazabifashwamo n’ijambo ry’Imana ndetse n’amahugurwa.


Mgr Antoine, umuvugizi mushya w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

Ku kibazo cy’igiciro cya Bibiliya gikomeje kuzamuka ugereranije no mu bihe byahise, Mgr Antoine yashimangiye ko nk’umuvugizi mushya agiye gushyiraho imbaraga kugira ngo n’ubwo inkunga zahagarara Bibiliya izakomeze kugera ku bayikeneye, mu gihe ngo izamuka ry’igiciro cyayo riterwa n’inkunga zigenda ziganabuka mu gushyigikira imicapire yayo.


Mgr Samuel, umuvugizi wungirije w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

Mgr Samuel na we yagarutse ku mbogamizi zigenda zigaragara muri uyu muryango wa Bibiliya, ari na ho yasabye inkunga y’amasengesho mu ijambo rye. Umurimo ukomeye ngo bafite ni ukwamamaza Bibiliya, kugira ngo abantu batunge ijambo rikiza. Ikindi kandi ngo bazashishikariza Abakristo kwiga Bibiliya, kuko ngo kuza mu materaniro bidahagije. Ikintu gisa n’aho ari gishya ngo ni uko bashaka ko Bibiliya iba kimwe mu bya ngombwa abana bitwaza mu mashuri.

Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda muw’1977 ufite intego yo gusobanura no gucapisha Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma iboneka ndetse no kuyikorera ubuvugizi muri rusange.

« Korer’Imana » iyi ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzi azwiho, ubusanzwe akaba yitwa Zaninka Joseline ariko abenshi bikaba bamwita Maman Zoulu. Joseline ni umu Mama ukorera Imana akaba akunda kuririmba injyana y’inzulu. Yatangiye kurirmba mu mwaka wa 2001 ari muri Korali, akaba yubatse afite abana bane, nyuma yo kurirmba muri Korali yaje kuza gutangira kuririmba ku giti cye.

Kuva aho atangiye kuriirmba ku giti cye, ibikorwa amaze gukora ni ukuririmba mu bitaramo bitandukanye yaba ku masengero no mu biterane bitandukanye, akaba yaranakoze alubumu y’amajwi yise « Korera Imana », iyi alubumu ikaba iriho indirimbo 8, ziri mu njyana zitandukanye ziganjemo icyizoulou, harimo na Zouk n’andi ma style menshi arimo, kandi iyi alubumu y’amajwi ikaba ubu iri ku isoko. Kubijyanye no guhimba ngo Joseline aka Mama Zoulou niwe wiyandikira kandi ninawe wihirimbira muri studio yewe nibyo bitaramo agenda atumitwamo. Kubijynanye n’ubushobozi niwe ubyikorera nta muterankunga wundi, amafaranga niwe uyishakirakandi yizera Imana ko ariyo imufasha muri byose.

Ubwo twamubazaga kuri gahunda afite nibyo ahugiye muriyi minsi, Joseline aka Mama Zoulou ngo ageze kure akora mashusho (Clip video) yiyi alubumu ye ya mbere, ku buryo amashusho yarangijwe gufatwa, ubu ari muri Studio bari kuyatunganya, bidahindutse mu kwezi kwa Gicurasi 2012, azaba yabonetse arebe uko yayimurika mu gitaramo azategura. Kucyo yadutangarije kuri gospel yo mu Rwanda, kuri we abahanzi bavunika cyane hagicyeneye iterambere mu gufasha abahanzi ba gospel, imbogambizi nini ikab ari ugupirata ibihangano zabo ndetse no kudahabwa inkunga muri gospel abantu ntago bari bagira umuco wo gushyigikira abahanzi ba gospel abaterankunga. Umuhanzi Joseline aka Mama Zoulou akaba ari nacyo yasabye abakunzi ba gospel music yo mu Rwanda, gushyigikira abahanzi, akaba yanaboneyeho no kutubwira ko mu ndirimbo ze akunda « Korera Imana » kubera ubutumwa buyirimo cyane buvuga ngo mfasha imfubyi n’abapfakazi.

Nkuko Joseline aka Mama Zoulou abivuga ngo kimwe mu gishimisha abahanzi ni yo iyo basohoye ibihangano bakamenyekana, bituma batangira gutumirwa mu masengero n’ibitaramo bitandukanye cyane yo ari ubwa mbere asohoye ibihangano bye ngo bimutera ishema no gukomeza cyane yo n’abahanzi bandi asanze bamubwira ko ari gukora neza.

Nkuko rero uyu muryango CEP/ULK mu nshingano zawo ufite, iyi banze ari ukuvuga ubutumwa muri za Kaminuza na Secondaire ndetse n’ahandi, ni nayo mpamvu kuri icyi cyumweru cyo kuwa 16/10/2011, wagize igikorwa cyo kwakira abanyamuryango bane bashya biyemeza kwakira umwami n’umucunguzi wabo ibi bakaba barabihamirishije ikimenyetso cyo kubatizwa mu mazi menshi.

 

 

Rev Past MUGIRANEZA J.Baptiste abatiza umwizera mushya (Innocent).

Prezida wa CEP/ULK Evening MUVUNYI Hyppolite akaba atangaza ko bashimira Imana kubw’iki gikorwa, ati ubusanzwe nkuko Bibliya ibivuga iyo umuntu umwe yihannye mu ijuru bavuza impundu. Ati kandi rero iyi ni inyungu ku Itorero ndetse n’Igihugu kuko aba aribo bayobozi bejo hazaza ku itorero ndetse n’igihugu muri rusange. Ati rero ni byiza ko itorero n’igihugu rigira abayobozi bakunda Imana. Akaba yaboneyeho kandi gusaba amatorero abagereye gukomeza kubaba hafi cyane cyane igihe batari ku ishuli.

 

 

Prezida wa CEP/ULK soir Muvunyi Hyppolite kuri Aritari , iburyo V/Prezida Emelence, uhereye ibumoso ni abizera bashya ndetse undi nawe akaba yarakiriwe avuye mu rindi Torero aza muri ADEPR.

Iki gikorwa kandi kikaba cyaranzwe no gutanga impano ku bakristo bashya, ndetse no kubaha ikaze muri CEP/ULK soir aho babaramutsaga nk’ikimenyetso cyo kubaha ikaze no kubishimira.

 

Abaririmbyi ba Jehovah Jireh babakira ngo nimuze dufatanye urugendo.

Twabibutsa ko uyu muhango wabereye ku rusengero rwa ADEPR Gasave aho witabiriwe n’abakristo benshi ndetse na Korali Jehovayire ya ULK , amakorali yo kuru rusengero, Pastor Mathias wo mu Cyahafi, Umuvugabutumwa Bernard kuva mu Gashyekero, aha rero nyuma y’amateraniro hakaba harabaye Concert aho Jehovah Jireh Choir na Gasave Choir bashimishije benshi baraho. Agashya rero Jehovah Jireh choir ikaba yararimbye indirimbo zayo nshya irimo gukora kuri Album yayo ya 2; harimo nka: Icyo gusa, Eliya, Uzi kurinda, n’izindi……

 

 

Vital ULK

Umukambwe Murara Appolinaire
w’imyaka 95, na Mukecuru Nyirabunywero Florida w’imyaka 87 batuye mu
Murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo banze
gutabaruka badashyingiranywe imbere y’Imana niko guhitamo gukora ubukwe
imbere y’Imana nyuma y’imyaka 66 bibanira.

Uyu muryango ufite abana batandatu, abuzukuru 39, n’abuzukuruza 30
washakanye byemewe mu muhango gakondo w’ubukwe bwa kera, bamwe bita iya
gipagani, aha ni mu gihe bari batarumva cyangwa ngo bemere Yesu Kristo
nk’Umwami n’Ukiza wabo nk’uko babivuga.

Amakuru dukesha urubuga rwa Internet nyarwanda Umuseke.com avuga ko
mu myaka itanu ishize, Mukecuru Florida, aribwo ngo yakiriye Umwami Yesu
ndetse abatizwa mu mazi menshi nk’uko imihango y’abarokore ibiteganya.

Murara Appolinaire w’imyaka 95 na Mukecuru Nyirabunywero Florida w’imyaka 87 mu modoka bitegura kwekeza mu rusengero

Nyuma yo gukizwa nk’uko Umwuzukuru we yakomeje abitangariza
Umuseke.com, uyu mukecuru ngo ntiyicare gusa ahubwo yakoze iyo bwabaga
abwiriza umutware (Muzehe Murara) nawe yemera gukizwa no kuyoboka Umwami
Yesu, n’uko mu kwezi gushize (Nzeri 2011) abatizwa mu itorero rya
ADEPR.

Nyuma yaho, uyu muryango mukuru ubifashijwemo n’abana n’abuzukuru
babo nibwo wafashe icyemezo cyo gushyingirwa imbere y’Imana bya
gikirisitu, maze ngo urugo rwabo baruragize Yesu mu minsi yabo basigaje
kubaho.

Nyuma y’imyaka 66 bibanira, tariki ya 8 Ukwakira uyu mwaka nibwo
urugo rwabo baruragije Yesu, ndetse ruhabwa umugisha imbere y’iteraniro,
inshuti, abavandimwe, abana, abuzukuru n’abuzukuruza.

Ubwo biteguraga kwinjira mu nzu y’Imana bari bashagawe
Ibyishimo byari byose nyuma yo gusezerana
Ubwo abageni bari mu muhango wo kwakira abatumiwe
Muzehe na Mukecuru basesekaye munzu y’Imana
Mu isengesho ryabo beretse urugo rwabo umwami Yesu
Nk’abandi bageni bose aba nabo bakase n’umugati w’abashyingiwe
Kamwe mu twuzukuruza twabo kari kabukereye
Ibyishimo ku buzukuru n’abuzukuruza byari byose

Foto : Jean de Dieu Kampayana

Source : Umuseke.com

Urubyiruko rw’itorero ADEPR muri
Kigali rwakusanyije inkunga y’ibikoresho byiganjemo ibiribwa bayigenera
abana b’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirera zituye mu
murenge wa masaka ahitwa muri Eden. Iyo nkunga bakaba bayibagejejeho
kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukwakira.

Minani Jean uhagarariye urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw’Umujyi wa
Kigali yadutangarije ko iki ari igikorwa bateguye mu rwego rwo
kurushaho kwegera bagenzi babo b’impfubyi ngo babavane mu bwigunge
banashimangira iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge. Minani akomeza
avuga ko ibyabaye muri Jenoside ari igikorwa cya Sekibi ndetse ko
urubyiruko rukwiye guhagurukira hamwe bakongera ibikorwa byo kurwanya
amacakubiri.

" Twe twaje kuba muri uyu mudugudu twubakiwe na AEER duturutse
ahantu hatandukanye tutari dufite kivurira, ntacyo twari dufite na gito
mu buryo bw’amikoro mbese twari dufite agahinda gasobetse amaganya.
Gusa twishimira ko nibura tubonye icumbi nuko tubaho ntako turi, buhoro
buhoro abagiraneza bakadusura nk’uku bakagira icyo badusigira
bakanatwubakamo icyizere bityo hamwe no kwegerana tukagirana inama
ubwacu bigatuma tuva mu bwigunge ". Ibi ni ibyavuzwe na Dukuzumuremyi
Emmanuel uhagarariye abana b’impfubyi batuye muri Eden, aho yakomeje
atubwira ko umudugudu wabo ugizwe n’amazu cumi n’icyenda bakayabamo
bagera kuri mirongo ine na batatu. Bane muri bo barangije kaminuza, cumi
n’umwe biga mu mashuri yisumbuye naho abandi ntibagize amahirwe yo
kurangiza amashuri yabo.

Uhagarariye impfubyi zirera za Eden Masaka

Mu byishimo byinshi, abo bana bashimiye ADPR inkunga yabagejejeho
n’urukundo babagaragariza dore ko atari ubwa mbere kuko ngo n’umwaka
ushize bari babahaye inkunga igera kuri miliyoni ebyiri.
Emmanuel avuga ko bamaze kwiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza ndetse ko
hari n’imishinga bamaze kugeraho nk’ubuhinzi bw’inanasi, inka bahawe
n’Umujyi wa Kigali ebyiri bumva ko biri mu bizabafasha ejo hazaza habo
kuko zizororoka.

Tuyisenge Aline asanga n’ubwo bahuye na byinshi bibabaje ngo
ntibakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo ngo baharanire gukora biyubaka
kuko Imana ifite imigambi myiza kuri bo ejo hazaza. Ibi Aline yabivuze
nk’ubutumwa aha bagenzi be bahuje ibibazo cy’ubupfubyi bari hirya no
hino. Avuga ko kugeza ubu nta kibazo bari bafite cyane ariko ngo
ubutaka batuyeho bumva bivugwa ko bagiye kubwamburwa. Ibyo rero biri mu
bibateye impungenge.

Amazu yubakiwe abo bana b’imfubyi
Bashyikirijwe ibikoresho binyuranye

Mu igihe Umuhanzi Lady Gaga yasesekaraga i Sewulu muri Korea y’amagepfo kuri uyu munsi tariki ya 25/4/2012 yatunguwe no guhura n’udutsiko tw’abakristo badashyigikiye igitaramo cye giteganijwe kuwa gatanu taliki 27 Gicuransi kizaba cyanitabiriwe n’abaririmbyikazi b’Amerika baririmba injyana ya Pop diva ubusanzwe baba basingiza ibigirwamana cyane cyane ibya Abaroma n’Abagiriki.

Kwigaragambya kw’abakristo bibumbiye mu cyiswe Alliance, akenshi bashingiraga ku kuba Gaga ashaka gukwirakwiza ubusambanyi ndengakamere harimo n’ubwabahuje ibitsina yitwaje kuba yahawe rugari.

Abigaragambya babitangiye kuwa 20 Gicuransi aho banditse amatangazo yamagana Lady Gaga bakayakwirakwiza mu mujyi hose ndetse ntibasiba no kubiro by’abategura icyo gitaramo berekana impungenge bafite. Gusa bamwe basanga Gaga akwiye kwemererwa nkuko Porofeseri Lee Kwanga abivuga ngo Gaga azaba aje gutarama bisanzwe ngo si ugukwirakwiza ubusambanyi akomeza avuga ko imiririmbire bakekera Gaga isa na magi (magic) ngo yacitse.

Nkuko intego y’igitaramo cye igira iti "Born this way ball ", bikaba bisobanura guha uburenganzira abahuje ibitsina kubana bityo rero aba bakristo bari mu kuri ahubwo nabo gushyigikirwa. Lady Gaga nava muri Korea azakomereza mu bihugu by’Aziya nyuma azerekeze k’umugabane w’uburayi aho afite intego yo kuzazenguruka isi yose . Abanyamerika bakunze gusakaza no kuramya ibigirwamana mu miririmbire yabo harimo Cher, Celine, Madona n’abandi abo bose niko bafatanije na Gaga. Nyamuneka tube maso kuko umusaruzi ari hafi.

Lady Gaga arangwa n’ibimenyetso by’abakorera satani (Illiminati)

Inkuru dukesha isange.com

Ahagana ku isaha ya saa tatu zi’ijoro kuri uyu wa kabiri tariki ya
15/11/2011 nibwo Umuririmbyi wari uzwi cyane muri Korali Hoziyana-ADEPR
Nyarugenge kuva mu myaka irenga 20,yari amaze kurangiza urugendo rwe
kuri iyi si.Uyu mubyeyi yemenyekaniye cyane mu ndirimbo yitwa "NAGENDAGA
MU NZIRA INYERERA" ikaba yarakunzwe na benshi.

 

 

Yari umubyeyi kandi wa Mwizerwa Janviere nawe uririmba muri Korali
Amahoro ya ADEPR Remera,akaba azwi mu ndirimbo yitwa"NTABWO
YAKURETSE"Isange.com irihanganisha umuryango asize ndetse n’abo
bakoranaga umurimo w’Imana,ikaba kandi ibasezeranya ko ikomeza
kubakurikiranira hafi uko imihango yose ikurikira igenda.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Kuri iyi tariki ya 20/11/2011, muri stade ya Rusizi,mu karere ka Rusizi, mw’itorero ADEPR habaye umuhango wo gusengera umushumba w’ururembo rwa Cyangugu. Uwo muhango wari witabiriwe n’abakristo bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke, Abakozi b’Imana bo muri utwo turere harimo abavugabutumwa, abakuru b’itorero,abashumba ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye. Hari kandi abagize inama y’ubuyobozi ya ADEPR ndetse na biro nyobozi ya ADEPR.Mu bayobozi b’inzego za Leta hari abayobozi nshingwabikorwa b’uturere twombi, abayobozi ba Polisi n’inzego za gisirirkare ndetse na Gouverineri w’intara y’iburasirazuba. Hari hari abashyitsi baturutse mu bihugu bituranyi nka Congo n’Uburundi.Korari Betaniya na korari Itabaza yo mu rurembo rwa Butare nibo bashyuhije igitaramo.


Pateur MIRUHO umuvugizi wa CEPAC Congo niwe wari umwigisha w’uyu munsi,
yigishije ijambo riri muri 1Samweli.2:29-30 intego y’ijambo yavugaga ngo
:"kuko nzubaha abanyubaha". Umuvugizi wa ADEPR Past USABWIMANA Samuel
niwe wayoboye imihango yo guha inshingano z’ubushumba bw’ururembo
Pasitori MUTAGANZWA Viateur. Nyuma yaho hakurikiyeho guhererekana
kw’amagambo ku baje bahagarariye inzego za Leta bishimira umukozi mushya
uje gukorera mu turere twombi. Guverineri w’intara y’iburengerazuba Kabahizi Celestin
niwe washoje ashimira itorero rya ADEPR ibikorwa bitandukanye ikorana
n’inzego za Leta anakangurira abaraho bose gukomeza kwitabira gahunda zo
kwiteza imbere. Yashoje yizeza itorero ADEPR ubufatanye mu gihe cyose
byaba bibaye ngombwa. Umunsi washojwe no kwakira abashyitsi mu kigo cya
groupe scolaire i GIHUNDWE


Ubwanditsi.

Korali Elayo, ibarizwa mu itorero ya ADEPR, ururembo rwa
gikongoro. Yatamgiye urugendo rwo kubaho kuva mu 1986, kugeza ubu ikaba
yemye, kandi abayigize bashima Imana ko yabakoreye ibikomeye.

Korali Elayo, ifite ubuhamya n’amateka bitangaje, kuko urebye aho
yavuye n’aho igana, usanga ari heza cyane, nk’uko benshi mubagize iyi
korali baganiriye n’isange.com babidutangarije. Iyi korali yagize
urugendo rurerure kandi rutari rworoshye, bitewe n’ihindagurika rya hato
na hato ryagiye riyigaragaramo. Iyi korali yatangiye yitwa korali
Gikongoro, haciyeho iminsi iza kwitwa Beura nayo yaje guhinduka Ijwi
ry’imbabazi, nayo byarangiye ihindutse Elayo, bongeraho akabyiniriro ka
Nzima. Bishatse kuvuga Elayo nzima.

Mu birori byari binogeye amaso n’amatwi, wabonaga abantu baturutse
imihanda yose, babukereye, baje kureba icyo cyogere mu karere
ibarizwamo. Icyari gitangaje cyane, ni uburyo iyi korali ifite abakunzi,
ndetse n’abana yirereye bari hirya no hino mu gihugu. Iyi korali ikaba
ibarirwa muri korali zimaze imyaka myinshi mu gihugu, zikora umurimo
w’ibwiriza butumwa, hifashishwa uburyo bwo kuririmba. Iyi korali ariko
ikaba idahwema kwiyubaka, yongeramo amaraso mashya.

N’ubwo harimo abayivamo kubera impamvu zitandukanye, usanga batagende
ngo bicecekere nk’uko byagaragaye kuri iyi sabukuru y’imyaka 25, iyi
korali imaze ishinzwe. Abenshi muri aba, usanga baragiye, bahindurirwa
inshingano. Gahima Jonathan, ni umwe mu batangiranye n’iyi korali, ariko
ubu akaba ari umushumba w’itorero rya Karama mu rurembo rwa Gikongoro.
Avuga ko iyi korali yatangiriye I Nzega , aho iri torero
ryatangiriye.Iyi korali yakubitanye n’ibihe bikomeye, aho yari mu
itorero ryahoraga ryimuka kubera impamvu zitandukanye, kugeza aho ryaje
gushinga imizi I Gikongoro, ari naho rikorera ubu. Ubu hakaba hitwa I
Nyamagabe, n’ubwo ururembo rwo rwakomeje izina rya mbere, ariryo
ururembo rwa Gikongoro.

Iyi korali imaze kuba ubukombe nk’uko babidutangarije, kandi bikaba
binagararira amaso, ngo ibi babikomora ko bo ubwabo bagenda bafashanya
mu rwego rwo kwiteza imbere, abanyantege nke bagafashwa n’abifashije
bityo umurimo w’Imana ukarushaho gutera imbere. Gahima yagize icyo
yisabira abanyarwanda:Ndasaba abanyarwanda bose gushyigikira
ibikorwa by’ivugabutumwa kugirango rirusheho gutera imbere, ariko
bagendera kuri gahunda za leta”.

Nyirandayari Josephine, mawe ni imwe mu bantu bamaze iminsi myinshi
muri iyi korali. Uyu mu mama ubona akuze, yadutangarije ko yakiriye
agakiza afite imyaka 17, aha hakaba hari mu 1978. Akaba yaranahise
atangira kuririmbira Imana kugeza n’ubu.Iyi korali kandi ng’ifite icyo
igeza kubaririmbyi bayo mu buryo bw’iterambere no kudatwarwa n’iby’isi.
Dore uko Josephine abivuga; Muri korali Elayo rero nk’umukristo,
hari ibintu byinshi imubuza kurangarira, bityo imirimo akoze yose
akayikora ayishyizeho umutima we wose’’.


Perezida wa korali Elayo Ndayizeye Izayi yadutangarijeko ibyo bari
bateganije kugeraho byose byagenze neza kandi byagezweho. Ng’intego
nyamukuru ikaba yari uguhuriza hamwe abantu bose baririmye muri iyi
korali kuva 1986 kugeza ubu, bagafataniriza hamwe gushimira Imana ibyiza
ikomeje kubagezaho. Yongeyeho ati: “Dushingiye kubyo Imana yadukoreye, ntakabuza ko no mu ijuru tuzagerayo”. Umushumba
w’itorero rya gikongoro akaba yadutangarije ko banezezwa n’ivugabutumwa
rya korali Elayo ndetse n’uburyo umurimo w’Imana urushaho gutera
imbere.Yakomeje asaba abanyarwanda n’abakunzi ba Elayo muri rusange,
guhaguruka bagatera inkunga iyi korali.


Mukayirere Adheline nawe, ni umwe mu bahoze muri iyi korali, ariko
ubu akaba atakiyibonekamo kuberako atagituye hafi y’aho karali Elayo
ibarizwa, ngo ariko ntibimubuza kuyihoza ku mutima no gukora ibyayiteza
imbere, binateza imbere umurimo w’Imana. Ibi bikaba bigaragaza kujya
kure y’abawe kandi wari ukibakunze, bidakwiye kuba intandaro yo gucana
nabo umubano, ahubwo ari umwanya wo kuwunoza, urushaho no gutuma
ibikorwa byabo byaguka, kandi bikamamara hose.

Ntitwarangiza tutababwiye ko iki gikorwa cyaranzwe n’udushya
dutandukanye, twaterwaga n’ibyishimo n’umunezero wari watashye abari
bitabiriye iyi sabukuru ya korali Elayo. Hakaba hanaririmbwe igihimbano
cy’umwuka cyaririmbwe bwa mbere n’iyi korali mu 1986, ubwo yashingwaga.
Iki gihimbano kikaba cyari gifite umutwe ugira uti: Tuzumva impanda
abakijiwe.Kikaba cyaririmbwe hifashishijwe ibikoresha gakondo.

 source: isange.com

 Kuri uyu wa gatandatu taliki, ya 03 ukwakira 2011 mw’ itorero ry’ ADEPR Kicukirohabereye umubatizo w’ abantu bakuze 176, abo bakaba ari abantu bakijijwe bakuze bifatiye icyemezo cyo gukizwa, bakaba babatijwe nyuma yo kwigishwa byimazweyo zimwe mu nyigisho fatizo zihabwa abakirisito byashya.

Nk’uko uyu muhango usanzwe ukorwa muri iri torero, Mbere yuko batangira kujya mu mazi menshi ngo babatizwe, Pastor Rwagasana Tom yigishije abari aho inyigisho iri muri Matayo 3 :1,akangurira abantu gukomeza inzira y’ Imana, kandi anabibutwa inyungu yo kubatizwa cyane ko na Yesu yemeye kubatizwa mu mazi menshi kandi ko kuva tumwizeye tugomba kugera ikirenge mu cye.

Nyuma yayo magambo yakoze ku mitima ya benshi habonetse abantu benshi bakira Yesu nk’ Umwami n’umukiza w’ ubugingo bwabo kandi biyemeje kuzabatizwa nabo.

Twabibutsa ko uyu muhango wo kubatiza mu mazi menshi ukorwa n’abashumba ( abapasitori), bakababatiza abo bizera imbaga y’abantu bose ibireba, akaba ari nako byabaye kuri uyu munsi, bikaba byanagaragaraga ku maso ko ababatizwa bari banezerewe bidasubirwaho.

Ubutumwa bw’Umushumba n’abayobozi b’itorero

  •  Bavuye mu mazi n’ ibyishimo byinshi umushumba w’ itorero rya Kicukiro Rurangwa Louis- Second yakanguriye ababatijwe ko bakwitwara neza batazahava bagumana umubatizo w’ amazi gusa, ahubwo bakwiye kubatizwa mu Mwuka wera bakanakora umurimo w’ Imana mu buryo butandukanye.

Yongeraho ko ikindi kizabafasha gukomera ari uko bahamya ibyo Yesu yabakoreye bakabwira n’ abandi ko bakijijwe atinimwicecekera abo mwasize mu byaha bazabigarurira kuko mutabahamirije”, Pastori Rurangwa akaba yanaboneye ho umwanya wo kwakira abantu bifuje kw’injira mu itorero ry’ ADEPR bavuye muyandi matorero bari barabatijwe bagera kuri mirongo itanu(50)

  • Umwarimu wabakurikiranaga mu nyigisho za buri munsi Bwana Alexis Sindayigaya nawe yadutangarije ko gukizwa by’ umuntu ari Imana ibigiramo uruhare ariko nk’ abakristo dutegetswe kwera imbuto kugirango bireshye abandi baze kuri kristo Yesu.

Nyuma y’uyu mubatizo, agakiza.org twegereye umwe mubabatijwe Bwana Jean de Dieu ufite imyaka 57 adutangariza ko yafashe icyemezo cyo kwakira Yesu nyuma yo kubona umuryango we wose ukijijwe, ndetse ko yaje gusanga nta mpamvu yatuma adasengera aho umuryango we usengera, cyane ko bamugejejeho ibyiza byinshi bakuye mu itorero rya ADEPR, harimo guhinduka, gukomeye no kumwerera imbuto mu buryo bukomeye Arangiza akangurira abantu batarakizwa ko bakizwa kuko kuva ageze mu gakiza yasanze ibyiza byinshi cyane akaba yumva anezerewe mu mutima we.

Ubwanditsi

 

Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2011 mw’ itorero ry’ ADEPR Nyarugenge (aho benshi bakunze kwita mu Gakinjiro), habereye umubatizo w’abantu bagera kuri 250 bagizwe n’urubyiruko n’abakuze. Aba bantu bakomoka mu midugudu (Chapelles) itandukanye igize Itorero (Paroisse) rya Nyarugenge, aho bagiye baherwa inyigisho z’Iyobokamana zigenewe abizera bashya.

Mbere y’uko batangira kujya mu mazi menshi ngo babatizwe, Bwana Pastor Callixte Kamanzi, Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda yigishije abari aho inyigisho iri mu Byakozwe n’Intumwa 2: 37-42, ashishikariza abagiye kubatizwa gukomeza inzira y’agakiza, gushishikazwa no kumva ijambo ry’Imana, basangira ibyabo ndetse banasenga nk’uko Ijambo ryabivuze haruguru.

Yabivuze muri aya magambo ati: “Kubatizwa ntibivuga ko murangije urugendo rwanyu, ahubwo ubu murarutangiye.”

Umunyamabanga yakomeje avuga ati: “Kubera aba bagera kuri 250, ubu ubwami bw’Imana burungutse, naho ubwa satani burasenyutse. Impamvu twishimira umubatizo, ni uko Imana iba itwongeye umubare w’abakizwa. Icyongeye ni uko utarakira Yesu nta bugingo afite, nyamara aba bavuye mu rupfu bajya mu bugingo bw’iteka ryose.” 

Nyuma y’uko aya magambo amaze gukora ku mitima y’abari bahateraniye, abagiye kubatizwa bari bafashijwe cyane bari mu bihe byiza ariko bane (4) mu bari babaherekeje bahize bafata icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo maze barasengerwa ngo na bo babashe guhabwa umubatizo mu gihe kizaza.

Abandi basaga 20 bari basanzwe barabatijwe mu mazi menshi bifuje kwinjira mu itorero ry’ ADEPR mu Rwanda bavuye mu yandi matorero.

Nyuma y’umubatizo, ababatijwe bahise berekeza ku byicaro by’imidugudu yabo gukomerezayo ibirori no gusabana.

Nyuma y’uyu mubatizo, agakiza.org twaganiriye n’umwe mu babatijwe Bwana Isaac Habarurema ufite imyaka 26 adutangariza ko nyuma y’igihe kitari gito abatijwe umubatizo wo ku gahanga nyamara agakomeza kwikorera imirimo ya kamere bisa n’aho adakijijwe, yafashe icyemezo cyo kwakira Yesu akaba Umwami w’Ubugingo bwe maze akagera ikirenge mu cye atari mu kubatizwa gusa ahubwo no mu buzima bwa buri munsi. Yakomezaga gukomangwa mu mutima no kumva nta bugingo afite.

Simeon Ngezahayo

Kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Mutarama 2012 ni bwo ishuri rya Bibiliya rikorera mu karere ka Huye Come & See Africa (CASR) ryashyikirije ku mugaragaro impamyabushobozi abanyeshuli 53 barirangijemo. Abanyeshuri bagera kuri 53 ni bo babashije gusoza inyigisho zabo za Bibiliya. Ku nshuro ya kane, uyu muhango wabereye mu nzu mberabyombi ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Ishuli ryashinzwe n’umumisiyoneri ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya California, Dr. Chris Foreman. Uyu mumisiyoneri ajya gushinga iri shuri, yari agamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose binyuze ku gutoza urubyiruko ruzaba abavugabutumwa ndetse n’abamisiyoneri mu Rwanda ndetse no mu bihugu bitari bimwe, dore ko Yesu yavuze ati “... muhere i Yerusalemu, i Yudaya, i Samariya mugere ku mpera y’isi”.

Igitekerezo cyo gushinga iri shuri kijya kumuzamo, ubwo yari muri aka gace, ngo yaba yarabonye urumuri rwaka cyane ruta ibishashi hirya no hino, ariko ngo uru rumuri rwaba rwarakiraga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Ni bwo rero yahise amenya ko ari Umwuka umuhishuriye ko Imana ishobora gutangiza ububyutse mu ivugabutumwa mu banyeshuli biga muri iyi Kaminuza, maze izi mbaraga zigahindura isi.

 

Umunyeshuli uhagarariye abandi aha Dr. Chris Foreman impano yateguriwe n’abanyeshuli barangije amasomo yabo muri uyu mwaka w’2012 

Imu bindi umuryango Come & See Africa ishami ryo mu Rwanda (CASR) ukora harimo gufasha abatishoboye ndetse no kubigisha kwihangira imirimo. 

CASR ni umuryango ufite ubuzima gatozi kandi wemewe na Leta y’u Rwanda. Intego y’uyu muryango ni ukwigisha abantu inyigisho za Bibiliya. Ryatangiye ritoza abanyeshuli biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kugeza ubu rikaba rikorana n’ihuriro ry’imiryango y’ivugabutumwa ikorera muri iyi Kaminuza ryitwa FAE (Forum des Associations Evangéliques), iyo miryango ikaba ari nay o ikomokamo abanyeshuli biga muri iri shuri.

Umuyobozi w’Ishuri Come & See Africa Past GASIGI Paul yadutangarije ko mu bindi uyu muryango ukora harimo kuzamura imibereho y’Abaturarwanda batishoboye, dore ko ufite mu nshingano zawo gufasha abatishoboye babubakira amacumbi, kubigira imishinga yabateza imbere, ndetse banabatera inkunga kugira ngo babashe kwiteza imbere. Ibi bigaragaza ko uyu muryango ushyize imbere ibikorwa by’urukundo binafasha u Rwanda mu kwiyubaka nyuma y’ijambo ry’Imana babwiriza, dore ko roho nzima itura mu mubiri muzima.

Pasitori Gasigi kandi yadutangarije ko uyu muryango witeguye kwagura imbibi, ukaba wanatangira kwigisha n’abandi bo hanze ya kaminuza no gukorana n’amatorero atandukanye bahugura abapastori. Yabivuze muri aya magambo: «Turashaka kubanza kugaragaza ibikorwa bifatika hano i Huye, hanyuma tukabona gukomereza n’ahandi. Abanyeshuri nibaze bige, kuko iyo wize ijambo ry’Imana , ubasha kuryigiramo byinshi nk’uko intumwa zigiye ku birenge bya Yesu». Uyu muryango watangije umushinga wo kubaka ishuri rizajya ryakira abanyeshuri benshi, doreko aho bari basanzwe bakorera hatagutse bityo bikaba byabafasha guteza imbere umurimo w’Imana. Iyi nyubako biteganijwe ko izatwara akayabo ka miliyoni zisaga magana atatu z’amanyarwanda (Rwf 300,000,000). Imirimo y’iyi nyubako irakataje.

Umuyobozi w’Ishuri Come & See Africa ishami ryo mu Rwanda (CASR) Past GASIGI Paul (Ibumoso) ari kumwe na bamwe mu banyeshuli bahawe impamyabushobozi

 Mu myaka isaga 6 umaze ushinzwe, uyu muryango umaze kugera kuri byinshi kandi bishimishije. Bimwe muri ibyo ni nko kubakira abatishoboye ndetse no gushyira ahagaragara promotion enye z’abanyeshuri bayirangizamo amasomo yerekeranye na Bibiliya. Amasomo muri uyu muryango atangwa mu gihe cy’imyaka itatu, aho umunyeshuri yiga amasomo agera kuri 35, arimo missiologie, Ibitabo by’ubuhanuzi,, n’ibindi. Ibi bituma abarangije muri iri shuri bagira ubushobozi bwo kubwiriza ubutumwa hirya no hino ku isi, dore ko baba banasanzwe ari intiti kandi bahabwa ayo masomo mu ndimi z’amahanga, hibandwa ku rurimi rw’Icyongereza.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi b’amatorero atandukanye akorera hirya no hino mu gihugu, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’aba banyeshuri bahawe impamyabushobozi. Byitabiriwe kandi n’abahanzi ku giti cyabo bakunzwe cyane muri iki gihe nka Safari j. Pierre (umunyeshuli muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda), Patient Bizimana (umunyeshuri akaba n’umuririmbyi kuva muri ULK Gisenyi) ndetse n’itsinda Singiza Ministries rimaze kubaka izina mu kuramya no guhimbaza Imana muri iki gihugu. Ibi biragaragaza ubufatanye bukomeye hagati y’iri shuri, amatorero atandukanye ndetse n’abaririmbyi bahimbaza Imana, dore ko bose bahuriye ku murimo umwe wo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Igikorwa cyo gushyikiriza impamyabushobozi aba banyeshuri cyangenze neza kuburyo wasanganga abari bakitabiriye babyishimiye. Habigena Alexandre ni umwe mu banyeshuri bashyikirijwe impamyabushobozi kuri uyu munsi, tuganira akaba yadutangarije impamvu nyamukuru yatumye yiga muri iri shuri n’icyo rimusigiye. Yabivuze muri aya magambho: “Numvaga nshaka gusobanukirwa kurushaho ibijyanye n’ijambo ry’Imana bikaba bizamfasha mu buzima bwa gikristo ndetse no mu bijyanye no kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse no gufasha abandi kwiga no gusobanukirwa ijambo ry’Imana”.

Frank Murenzi ni umwe mu bayobozi muri iri shuri, tukaba twamwegereye tumubaza uko bakiriye iki gikorwa maze adusubiza muri aya magamboTurashima Imana kuko ibyo twari twateguye byose byagenze neza, usibye abayobozi bamwe na bamwe bataje ariko nabo bagiye badusobanurira impamvu batabonetse». Uyu mugabo yakomeje adutangariza ko CASR mu minsi iri imbere izagurira umurimo muri Afurika y’iburasirazuba mu buryo bw’ivugabutumwa no kubusakaza hirya no hino. Yarangije agira ubutumwa agenera abantu muri rusange aho yagize ati: «Umuntu wese akwiye kwibwira ko afitiye umwenda Imana ndetse n’umuryango, bikamutera gushishikarira gukorera Imana».

Ku musozo w’ibi birori, abanyeshuli bahawe impamyabushobozi, abarimu babo, abayobozi batandukanye ndetse n’umumisiyoneri mukuru Chris Foreman bafashe ifoto y’urwibutso.

Inkuru ya Simeon Ngezahayo

 

Umushumba Mukuru wa Restoration
Church, Intumwa Joshua Masasu Ndagijimana avuga ko mu bihe byose
imbaraga z’ubuyobozi ziza ku isonga mu kuganisha abantu aheza.

Ibi yabivuze kuri iki cyumweru ubwo habaga umuhango wo gutaha ku
mugaragaro Paruwasi ya Nyarutarama ya Restoration Church aho yavuze ko
ari ingenzi imbaraga z’ubuyobozi ari amaso kuko mu gihe umuyobozi afite
icyerekezo n’amaso areba kure abasha kugeza abo ayobora ahantu heza.
Intumwa Masasu yavuze ko byose bishingira ku ihishurirwa ry’ijambo
ry’Imana ari umusingi wa byose.

Yatanze urugero rw’uko umuntu ufite icyerekezo cyangwa ureba kure aho
abasha kugera kuri byinshi, Masasu yagize ati : "Uri kumwe n’umuntu mu
rugendo we areba ahatarenga i Nyarutarama undi we avuga ko icyerekezo
cye ari mu Ruhengeri urumva ko ureba kure ariwe ubasha no kugera kuri
byinshi mu buryo bumworoheye kuko byose biva ku ihishurwa".

Mu nyigisho yatanze yemeje ko ubusanzwe urusengero ari umusingi
w’ibintu byose byiza mu gihugu, yagize ati : "Igihugu nticyatera imbere
ndetse n’ahantu ntihatera imbere hatari urusengero, urusengero ni
ishingiro rya byose kuko rudahari nta kintu cyagerwaho".

Ubwo yatahaga uru rusengero yavuze ko muri iki gihe isi itakimenya
gutandukanya ibyiza n’ibibi bikorwa n’abantu. Ati : "Isi ibuze umusingi
nyawo, abantu ntibakimenya ibikomeye n’ibidakomeye".

Restoration Church ifite za Paruwasi 16 mu Rwanda. Iya Nyarutarama iyobowe na Pasiteri Ngabonziza Emmanuel.

Intumwa(Apostle) Joshua Masasu

Inkuru dukesha igihe.com

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17/03/2012 mu itorero rya ADEPR Bibare habareye umunsi mukuru wo kwimika umushumba mushya wiryo torero Pastor Rugema Vedaste. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abantu benshi barimo inshuti z’ itorero rya Bibare. Hari kandi abashumba batandukanye b’ itorero ry’ADEPR hamwe n’ abayobozi bakuru baryo . Umushyitsi mukuru yari umuvugizi w’ Itorero rya ADEPR Pastor Usabwimana Samuel.

Umwigisha yari umunyamabanga mukuru w’ Itorero ry’ADEPR Pastor Kamanzi Callixte. Mu nyigisho yanditse mu gitabo cy’ Ibyakozwe n’ intumwa 9 :1 yavuze ko Pawulo yahindutse kuba umuntu w’ Imana agakizwa, nyuma akagira umuhamagaro wo gukorera Imana, yuzura Umwuka wera. Yari afite umwete wo gukorera Imana kandi yari yaratanze ubugingo bwe nk’ igitambo.Yashoje akangurira abantu kuba nka Pawulo.

Nyuma y’ iyi nyigisho yakoze kumitima ya benshi abagera muri batanu bahise bafata icyemezo cyo kwakira Yesu nk’ Umwami n’ umukiza baha ubugingo bwabo Yesu nkuko Paulo yitanze ku Mana.

Hakurikiyeho umuhango nyiri zina wo gusengera Pastor Rugema Vedaste .Mbere yo guhabwa inshingano, umuvugizi w’ itorero yabanje kubwira abashumba basanzwe muri uwo murimo ko abakozi b’ Imana benshi bagiye batsindwa ntibabashe kwitangira intama. Aha yatanze urugero ko muri Jenocide yakorewe abatutsi 1994 hari intama zahungiraga ku bayobozi babo ntibemere kubahisha. Ati umuyozi akwiye kumenya ko ari umugaragu w’abandi ati kandi umushumba akwiye kuba afite umuhamagaro adahanze amaso inyungu azakura mu itorero.

Nyuma y’ ibibazo 9 bikomeye yabajijwe, Pastor Rugema Vedaste yemeye kwakira ishingano arazirahirira. Bakomeza bamusengera. Aganira n’agakiza.org umushumba mushya w’ iri torero yavuze ko afite ingamba zo gukorera Imana muri iri torero ryagiye rihura n’ibibazo bitandukanye akaba yizeye ko Imana izamubashisha. Pastor Mugema yakomeje avuga amateka y’iri torero avuga ko iri torero rigizwe n’abakristo 2837 rikaba ryarabonye ubwigenge mu mwaka w’ 1999 bakaba bafite insengero 6 zifite abavugabutumwa 15 n’aba Pastor 9 rikaba rikorera mu Karere ka Gasabo

 Ku kibazo abanyamakuru babajije Umuvugizi w’ itorero kijyanye n’amakuru avugwa kw’itorero ADEPR, yatangaje ko itorero ry’ ADEPR ntabibazo rifite, ahubwo ko ari abantu bake bahagaritswe kubw’ ibyaha bakoze bakanga kwemera guhagarara ku mirimo bakoraga. Yarangije avuga ko ako kabazo nigakemuka itorero ADEPR rizaba itorero ry’ intangarugero.

Uhagarariye umurenge wa Kimironko Mbarubukeye Marie Pracidie yashimiye itorero n’umuyobozi mushya ndetse n’ imikoranire myiza bafitanye na ADEPR kandi ko bazakomeza gufatanya cyane cyane mu burezi.

Umuvugizi w’ Itorero yasoje avuga ko itorero ry’ ADEPR rigiye guhangana n’ ibihanda bitanu bikomeye aribyo: Ivugabutumwa rihindura abanyabyaha, gushyiraho ubuyobozi bwiza, Ubukene, Kurwanya indwara z’ ibyorezo, Ubujiji.

Mu gusoza hafashwe ifoto y’ urwibutso hamwe n’abayobozi bakuru b’ Itorero.

Ubwanditsi/agakiza.org

‘CENTRE DE FORMATION DES MISSIONAIRES NAJOTH’ (CFMN-NAJOTH) ni ikigo gihugura abamisiyoneri gikorera mu muryango w’Abanyeshuli b’Abapantekote biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (CEP-UNR), ari naho cyaboneye izuba. Iki kigo cyashinzwe muw’2005, gishingwa n’umuvugabutumwa NGONGO KITOKO Michel ubwo yari akiri umunyeshuri muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse akaba yaranabarizwaga muri muryango CEP-UNR. Ubu CFMN imaze guhugura abamisiyoneri bagera kuri 300 uhereye igihe yashingiwe

Ugereranije n’ibihe bya kera usanga ivugabutumwa rikomeje gufata intera ishimishije muri za Kaminuza aho usanga umubare munini w’Abakristo kugeza ubu banyotewe gukorera Imana. Ibi bituma umubare w’abakizwa wiyongera, aho usanga hagenda hashingwa ibigo bigamije guhugura abamisiyoneri hagamijwe ivugabutumwa. Aha twavuga nko muri kaminuza nkuru y’u Rwanda aho ikigo gihugura abamisiyoneri ‘Centre de Formation des Missionaires Najoth’ (CFMN-NAJOTH) gikorera mu muryango w’Abanyeshuli b’Abapantekote biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) kuri uyu wa gatandatu cyatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 39 barangijemo amasomo yabo ajyanye na misiyo. Twabamenyesha ko aba banyeshuli bamaze amezi agera kuri 6 bakurikirana aya masomo.

 

ubwo yari akiri umunyeshuri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Tumubajije aho iki gitekerezo cyo gushing iki kigo cyavuye, NGONGO K. Michel yatubwiye ko yari agamijeko ko habaho abamisiyoneri b’intiti kandi basobanukiwe, bashobora kugeza ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi batagize imbogamizi akenshi z’ururimi, zimwe mu zo abamisiyoneri bakunze guhura nazo. Ikindi kandi ngo wasangaga ADEPR itaragira abamisiyoneri babihuguriwe. Iki kigo cyatangijwe muri Kaminiza Nkuru y’u Rwanda kimaze kugira ishami mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE).

Kugeza ubu CFMN igaragara nk’ikigo cya ADEPR, kuko usanga abahugurwa bose baba bakomoka muri iri torero. Iki kigo gikomeje gushyigikirwa ngo byagirira umumaro itorero kuko abarisohotsemo bafasha mu kwamamaza ubutumwa bwiza hirya no hino ku isu, ndetse no kuzamura iterambere ry’itorero muri rusange. Ibi kandi bikaba byatanga icyizere cy’ejo hazaza h’ivugabutumwa, cyane ko hazaboneka abantu bashoboye no kujya kubwiriza ubutumwa bwiza mu mahanga, bityo tugahagurukira kuba abagabo bo guhamya Kristo kugeza ku mpera y’isi.

Nk’umuryango w’Abanyeshuri b’Abapentekoti biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, CEP-UNR igira uruhare rukomeye mu mikorere y’iki kigo kuko ari rimwe mu mashami agize uyu muryango. Nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wa mbere wungirije w’umuryango CEP-UNR, NDAYIZEYE Emmanuel, uyu muryango ufatiye runini CEP kuko usanga abarangiza muri iri shuri babanza gufasha CEP kwamamaza ubutumwa bwiza igihe cyose bakibarizwa muri Kaminuza, cyane ko baba ari abanyamuryango bayo.

Yakomeje avuga ko uko CEP izarushaho gutera imbere ari nako CFMN-NAJOTH izarushaho kuzamuka mu ntera. Mu ijambo rye, umunyamabanga w’iki kigo MUGABARIGIRA Bienaimé yagarutse ku mbogamizi iki kigo gihura nazo, harimo nko kutagira ibikoresho bihagije, aho gukorera n’ibindi. Yasabye ko umuntu wese waba ufite umutima wo kwitangira umurimo w’Imana ng’iri shuri ritere imbere ko yabatera inkuga, yaba iy’ibitekerezo, amasengesho, ibikoresho ndeste no kwikora mu mufuka

Ni kuri uyu wa 24 Werurwe 2012, aho abanyeshuri bagera kuri 39 barangije amasomo yabo mu kigo CFMN-NAJOTH, aho bari bamazemo igihe cy’amezi atandatu. Ibi birori byari byitabiriwe n’abashumba baturutse mu maparuwasi atandukanye yo mu itorero ADEPR gihugu cyacu, ndetse n’umuyobozi w’Ururembo rwa ADEPR Butare Rev. Past. Karekezi Jean, ari na we wari umushyitsi mukuru. Mu ijambo rye yavuze ko itorero ryungutse abavugabutumwa bashya, ngo kuko burya iyo umwana yungutse n’umubyeyi aba yungutse.

Rev. Past. Karekezi yagarutse ku mumaro wa CFMN-NAJOTH, anavuga ko bazatanga inkunga ishoboka kugira ngo ubwami bw’Imana bukomeze kwaguka. Uyu mushumba yakomeza ashimira ubuyobozi bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uburyo bwemerera iki gikorwa cy’ivugabutumwa muri Kaminuza. Ngo ibi bituma iyo umuntu akijijwe yiteza imbere, akagirira akamaro Kaminuza ari na ko anateza imbere igihugu cye muri rusange.

 Simeon Ngezahayo

Akanama gashinzwe gutoranya abazahatanira ibihembo bya Africa Gospel Music Awards yuyu mwaka wa 2012 kashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi 23 bazahatanira ibyo bihembo mu byiciro bitandukanye,bizatangirwa mu birori byiswe “The Olympic Edition” mu kwa karindwi taliki ya 7 uyu mwaka.

Nkibisanzwe gutangwa kwibi bihembo bizabera mu mugi wa London kuri Golders Green Hippodrome, North End Road, Golders Green, London, NW11 7RP. Muri ibi birori hazaba hari Emmy Kosgei umwe mu bahataniraga MNET Idol, Mkhululi Bhebhe kuva muri Zimbwabwe, Makoma kuva muri Congo, Royal Priesthood kuva muri Ghana, Tayme Tee, Atta Boafo, Guvna B na Faithchild kuva UK.

NKuko bitangazwa n’urubuga rwa inernete rwa www.africagospelawards.com, bizaba ari ibirori biri ku rwego rwo hejuru aho usangamo Rebecca, Diana Hamilton na Wole Awolola abahanzi bakomeye mu ndirimbo zahimbiwe Imana ndetse hazaba harimo n’abahagararira afrika mu mikino olempike izabera London mu kwezi kwa karindwi.
Kwinjira muri ibyo birori itike ya make izaba igura amapawundi 15 hanyuma iya VIP ni amapawundi 40. Dore uko urutonde rwa’abahantanira ibi birori ruteye, agashya kajemo nuko Eddie Mico yashyizwe muri Afurika yo hagati naho umurundi Anne Marie Mutesi we yashyizwe mu gice cy’afurika y’iburasirazuba. Reka tubibutseko aba bombi yaba Eddie Mico na Anne aribo baherutse gutwara Groove Awards y’uyu mwaka wa 2012 ku rwego rw’ibihugu baturukamo.

AFRICA GOSPEL MUSIC AWARDS 2012 NOMINEES

ARTIST
OF THE YEAR- EAST AFRICA

Eko Dydda- Kenya
Emmy Kosgei - Kenya
Exodus- Uganda
Christina Shusho- Tanzania
Lam Lungwar- South Sudan
Sarah
K- Kenya
Dawit Getachew-Ethiopia
Kambua-Kenya
Willie
Paul- Kenya
Anne Marie Mutesi - Burundi ARTIST
OF THE YEAR- SOUTHERN AFRICA

Patrick Duncan
Solly Mahlangu
Hlengiwe Mhlaba
Ambani Ramaru
Sfiso Ncwane
Bakhe Dlamini
Keke Phoofolo
Thobekile Mkhwanazi
Ntokozo Mbambo
Prince Mafukidze

ARTIST
OF THE YEAR- WEST AFRICA

Gifty Osei– Ghana
Skuulfoo- Ghana
Frank Edwards-Nigeria
Cwasi Oteng-Ghana
Tosin Martins –Nigeria
Eben -Nigeria
Evangelist Ben and Felicia Awabi- Cameroon
King Mensah- Togo
Atorise Lanre- Nigeria
Nii Okai-Ghana
Psalm Ebube - Nigeria
ARTIST
OF THE YEAR- CENTRAL AFRICA

Dena
Mwana (Congo)
Anne Marie Mutesi (Burundi)
Eddy Mico (Rwanda)
Mike
Kalambayi (Congo)
Alain Moloto (Congo)
ARTIST
OF THE YEAR (Solo/Group) - USA/CANADA

Judah Tabernacle Choir
Anita Etta
Ngeh Loveline
Achalle
Josephine Atanga
Yaw Osei-Owusu
Ike Wilson
Fred Obare ARTIST
OF THE YEAR- EUROPE

Dina Kikala, UK
Masterdon, Italy
Daniel Idikayi, UK
Atta Boafo, UK
Iyobo Van Lierop- Holland
Kelechy Ify, UK
Rebecca, UK
Allen Caiquo, UK
Mahali Selepe, UK
Myco Chris, UK
ARTIST
OF THE YEA R- AUSTRALIA/ASIA

Disciple
Soldier E
AFRO
JAZZ /INSTRUMENTAL MUSICIAN OF THE YEAR

Swazi Dlamini (South Africa)
Mbaki (Bostwana)
Lekan Shobiyi (UK)
Mike Aremu (Nigeria)
Nathi Zungu (South Africa)
Miller Luwoye (UK)
ALBUM
OF THE YEAR

Colours of Africa- Sonnie Badu (UK)
Crown Him King-Israel Mosehla (South Africa)
Blessing-Diana Hamilton (UK)
Ololo -
Emmy Kosgei (Kenya)
Skuulfoo- Chapter 1 (Ghana)
Declaring his Name- Muyiwa and Riversongz (UK)
Overflo-
Florocka (Akinwunmi Nathan Akiremi) (Nigeria)
Prophecy-Ohemaa Mercy (Ghana)
Mwamba Mwamba- Solly Mahlangu (South Africa))
I Believe – Rebecca (UK)
AFRO
GOSPEL RAP (SOLO/GROUP) OF THE YEAR

Preachers (Ghana)
Princess Dolly (UK)
Rooftop MCs (Nigeria)
Royal Priesthood (Ghana)
Kriss Ehh Baba (Kenya)
Andrew Bello (UK)
Lyrical Soldier (UK)
Fifty 50 (South Africa)
Kardy (Cameroon)
Chukka Royalty (UK)
SONG
OF THE YEAR

Psalm 23-Eko Dydda (Kenya)
Siyabonga Jesu- Solly Mahlangu (South Africa)
Ololo – Emmy Kosgei (Kenya)
God Dey Bless Me- Cwesi Oteng (Ghana)
Only You be God- Muyiwa and Riversongz (UK)
Born Champion – DJ Gosporella ft. J. Clique
(Nigeria)
Champions- Tim Godfrey (Nigeria)
Bless Somebody- Rebecca (UK)
Minku Meho -Celina Boateng (Ghana)
Arabaribiti – Sonnie Badu (UK)
FEMALE
ARTIST OF THE YEAR

Emmy Kosgei-Kenya
Dena Mwana – Congo
Ntokozo Mbambo- South Africa
Rebecca- UK
Gifty Osei- Ghana
Kefee -Nigeria
Onos Ariyo- Nigeria
Diana Hamilton-UK
Christina Shusho -Tanzania
Lara George- Nigeria
MALE ARTISTE OF THE YEAR

Solly Mahlangu-South Africa
Eko Dydda-Kenya
Frank Edwards- Nigeria
Daddy Owen- Kenya
Keke Phoofolo- South Africa
Joe Praise- Nigeria
Eben- Nigeria
Uche- South Africa
Allen Caiquo- UK
Aaaron T. Aaron- UK

DISCOVERY
OF THE YEAR

Kjean
PK Boadi-UK
V.K.P (Vijana Kwa Pulpit)-Kenya
Segun Ajuwon-UK
Daniel Akakpo-UK
Pita-Nigeria
Prosper Mateva -Zimbabwe
Abbeam Family- UK
Psalmos- Nigeria
Owura and the Modulation 5 (UK)
PRODUCER OF THE YEAR

Bongani
Mahlaole (South Africa)
Floracka (Akinwumi Nathan Akiremi) (Nigeria)
Wole Oni
- (Nigeria)
Nana Osei (Nacy) (Ghana)
Kofi Dua Anto (KODA) (Ghana)
Stephen Akinyele (Shabach) (UK)
Cobhams Asuquo (Nigeria)
Billy Frank
(Kenya)
Tolu Okeowo (UK)

EVENT
OF THE YEAR

Festival of Worship and Praise- (Italy)
Joyous Celebration 16 Live Recording (South
Africa)
Evolution (Ghana)
Crown Awards (South Africa)
Groove Awards (Kenya)
Talanta Awards Africa (USA)
GOSPEL
RADIO PRESENTER OF THE YEAR

DJ Gosporella- Nigeria
Fiifi Folson-Ghana
Ekanoye Bolanle- Gambia
Anthony Ndiema- Kenya
Adja Amy Rachel Dibassey -UK
DJ. Tait -Zimnet Radio

GOSPEL TV PRESENTER OF THE YEAR

Benita White
Praise Asemota
Shoggy Tosh
Sido Kasanda (SK)
Pastor Peter ‘Praisetek’ Oyebobola
GOSPEL
TV PROGRAM OF THE YEAR

Le Chemin Des Artistes (UK)
X2D (Nigeria)
Crossover 101 NTV (Kenya)
House of Praise (South Africa)
Footprints (Ghana)
One Gospel (South Africa)

RADIO
PROGRAM OF THE YEAR

Gospel Sunday- Milele FM
Sunset Drive- Sunny FM
Indumiso- Ukozi FM
Gospel Train- Zimnet Radio
VIDEO
OF THE YEAR
Sammie Okposo – I Go Dance (Nigeria)
One Man - Pita - (Nigeria)
Senjela- Dena Mwana-(Congo)
God Dey Bless Me- Cwesi Oteng – Ghana
Patrick Duncan- Halelujah Hosanna- S.
Africa
Dakika Tatu -Daddy Owen- (Kenya)
I Believe- Rebecca- UK
I’m Walking -Alemba and Exodus – Uganda
Yo Ozali- Makoma - Holland
Song for Peace in Nigeria- Nigeria Allstar

BEST CONTRIBUTION OF THE YEAR

Voice of Africa Radio
Bola Mogaji
Wole Oni
Premier Gospel
BC3 Media
Jabu Hlongwane
John Mensah Sarpong

GROUP/CHOIR
OF THE YEAR

Maximum Melodies- Kenya
Simply Chrysolite-South Africa
Makoma- Holland
Tim Godfrey and Extreme Crew-Nigeria
Skuulfoo-Ghana
Vining Ogu and the Experience - Nigeria
Obert Mazivisa and the Trumpet Echoes
Sowetos Spiritual Singers-South Africa
Adawnage- Kenya

Kuri uyu wa 1 Mata ni bwo Pasitori Desire yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu gitagatifu cya Isirayeli, yajyanywe no gusura icyo gihugu kibitse amateka ya Bibiriya ndetse n’ay’isi yose muri rusange kuko abantu bo ku isi yose ari ho bahurira baje gusaba umugisha Imana ya Isirayeli.

Mu kiganiro twagiranye na we, yadutangarije ikiganiro giteye gitya: Tumaze gusura ibibanza bitagatifu byinshi, birimo aho malayika yabwiriye abashumba ko havutse umukiza. Twakomereje aho Yesu yavukiye, mu minota 40 ugiye n’amaguru. Twasuye kandi Getsemani aho Yesu yasengeye abira ibyuya bivanze n’amaraso, dusura umuhanda bita Hoziyana aho yanyuze ahetswe n’icyana cy’indogobe dukomereza aho Yesu yazamukiye ajya mu ijuru, ari na ho azanyura agarutse kwima ingoma y’ imyaka 1000.

Twakomereje aho biciye Sitefano, hafi ya Getsemani. Twasuye inzira y’ umusaraba, ibibanza 14 Yesu yanyuzeho yikoreye umusaraba akawugwana inshuro 3, dukomereza aho bamufungiye Petero akamwihakana. Twagiye i Golgota, kandi imva ye ni ukuri irimo ubusa.
Twasuye aho Mariya yavukiye, dusura n’ikidendezi cya Betesida.

Twasuye urukuta rw’amarira, aho isi yose ihurira ije gusengera ibyifuzo no gusengera Isirayeli ngo yubake urusengero, bahamagara Mesiya ngo aze abatabare. Aho ni ho twasengeye ibyifuzo bitandukanye. Twakomereje ku nteko ishinga amategeko ya Isirayeli. Urugendo rurakomereza ku musozi Karumeri, aho Eliya yamanuye umuriro, n’i Nazareti aho Yesu yakuriye. Mukomeze muhabwe umugisha, tuzakomeza kubakurikiranira iby’uru rugendo…

Ku mugoroba w’uyu wa gatatu, abantu basaga 500 babatijwe nyuma y’ivigabutumwa ryakozwe n’umuryango NorthRidge Church mu mujyi wa Plymouth, Michigan. Umunezero wari wose, abantu bahimbaza Imana banezerewe ku bw’izi ntama yazanye mu rwuri.

Pasiteri mukuru uyoboye uyu muryango Brad Powell yatangarije Church Leaders ati "Kubona imiryango myinshi, abagabo n’abagore n’’amagana y’abasore n’inkumi batera intambwe ikomeye itya, bigaragaza ko ari itangiriro ry’umunezero mu buzima bwabo. Benshi bavuga ko bizera, ariko ntibatere iyi ntambwe y’ingirakamaro. Imana ikunda abayumvira!”

NorthRidge Church ni umuryango utegamiye ku idini, ugizwe n’Abakristo bagera kuri 20,000 bo mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Leta ya Michigan. Pasiteri mukuru w’uyu muryango amaze imyaka isaga 23 ayoboye uyu muryango.

Nyuma y’aho Apostle Anselm na Emmy Kosgei basezeraniye imbere y’Imana mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa 15 Nzeli bateguye igitaramo cyo gushima Imana muri Nigeria ari na ho batuye.

Apostle Anselm uyoboye itorero ‘Apostle Anselm Revival Assembly Church’ yateranije itorero rye ngo bashime Imana yamugize umubiri umwe n’umukunzi we Emmy Kosgei.

Emmy na Anselm baririmbira iteraniro

Umunsi wabo ntiwaranzwe no kwinezeza, ahubwo bafashe akanya ko gushima Imana. Mu gitaramo bakoresheje cyo gushima Imana, bagaragaje umunezero, gusabana ariko bakoze n’agashya kuko bateguye gateau y’ishimwe.

Gateau y’ishimwe

Muri iki gitaramo rero, Emmy yafatanije n’umukunzi we Anselm gutaramira abari bateraniye aho ndetse na nyina afata umwanya wo kuganiriza iteraniro.

Nyina wa Emmy aganiriza iteraniro

Korali Kinyinya yaraye ikoze igitaramo cyo kumurika Album Video DVD (Remix), Volume yayo ya 11. Iyi Launch yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 29/09/2013 guhera saa munani z’amanywa kuri Christian Life Assembly [CLA] i Nyarutarama, ikaba yavuyemo amafaranga Miliyoni 10.532.000 y’amanyarwanda.

Korali Kinyinya ibarurirwa mu itorero rya ADEPR Paroisse Kinyinya, Itorero ry’akarere ka Gasabo, Ururembo rw’umujyi wa Kigali. Muri iki gitaramo cyo kumurika Album yabo, Korali Kinyinya yaririmbye indirimbo zayo nyinshi zo hambere kandi zikoze neza nk’uko abakunzi bayo bagiye babyifuza.

Iyi Korali yariri kumwe na n’abahanzi ku giti cyabo aribo Timamu J.B (Humura mwana wanjye) na Murwanashyaka Faustin [ADEPR Paroisse Gasave]. Umwigisha w’ijambo ry’Imana akaba yari Pasteur Habyarimana Désiré.

Dore amwe mu mateka ya Chorale Kinyinya

Chorale Kinyinya ni chorale yabaye ubukombe dore ko bivugwa ko yatangiye muri 1982 yitirirwa umudugu mushya witwa Rwankuba waruvutse ubyawe na Paruwasi ya Gasave . Chorale rwankuba yaje kwigabanyamo ibice bibiri aribyo Rwankuba A na RWANKUBA B . I ki gihe cyose iyi choral yakoraga umurimo w’ Imana yitwa Rwankuba B aho yaje gukora Alubumu ebyiri z’amajwi : arizo Vol1 : Turi ku iherezo n’iya Kabiri Vol 2: Byose byarumviswe.

Nyuma y’ibi bikorwa byose,Chorale Kinyinya yafatanije n’abanyetorero bose kubaka urusengero rw’icyicaro cya Paroisse ya Kinyinya ,rukaba rwaruzuye ndetse rukanatahwa ku mugaragaro mu mwaka ushize wa 2012.Chorale Kinyinya ifatanije n’itorero ryose,yafashije abatishoboye isura Ikigo nderabuzima cy’I Kinyinya n’Ibitaro bya Kibagabaga.Yanafashije kandi abaririmbyi bayo batishoboye ndetse inasura imfubyi n’abapfakazi basizwe na bamwe mu baririmbyi bayo bahitanywe na Génocide.

Chorale Kinyinya yamenyekanye cyane muri zimwe mu ndirimbo zayo nka Data Wera wo mu Ijuru, Urondereza ubusa bukimara, Bakundwa Bene Data, Turaca ingando, Iherezo ry’ubutayu, Nzasenga Imana nkiriho n’izindi.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Mutarama 2014, mu Itorero rya ADEPR Nyarugunga hasengewe abadiyakoni 15, bakorera umurimo w’Imana ku midugudu 2 igize iyi paroisse. Muri abo, 2 bakorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa Rwimbogo, naho 13 bakorera ku mudugudu wa Nyarugunga.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi abavugabutumwa 2 bimitswe ku mugaragaro ngo batangire umurimo w’ivugabutumwa. Abo ni Madamu GASENGAYIRE Philomene ukorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Umudugudu wa Nyarugunga, na Madamu MUREKATETE Jeanne ukorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa Rwimbogo.

Nk’uko byasobanuwe n’Umushumba w’Itorero rya ADEPR Nyarugunga Rev. Pasteur REBERO Antoine, aba bakozi b’Imana bahawe inshingano kuri uyu wa Gatandatu bari baratangiye gukorera Imana ariko bakaba basengewe kugira ngo bakore umurimo w’Imana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’amabwiriza y’Itorero rya Pantekote.

Abadiyakoni bahawe inshingano basengerwa

Benshi mu bahawe inshingano z’umurimo w’Imana bazakiriye banezerewe, ariko bamwe bagize igishyika cyinshi cyatumye baterwa ubwoba n’inshingano bahawe. Ibi byagiye bituruka mu magambo yagarutsweho na Pasteur SEBITEREKO Simon ukorera umurimo w’Imana muri Paroisse ya Kanombe, wibukije abahawe inshingano yuko batagiye kudamarara, ahubwo ko bagiye kuba abagaragu b’abo bashyiriweho gukorera ari bo Bakristo.

Abavugabutumwa bahawe inshingano: Ev. Gasengayire Philomene (ibumoso), Ev. Murekatete Jeanne (iburyo)

Umushumba w’Itorero rya ADEPR Kicukiro-Shell Rev. Pasteur Celestin wari uhagarariye Umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Kicukiro Rev. Pasteur RUYENZI Erneste utabashije kuboneka, yigishije abari bateraniye aho amagambo aboneka mu rwandiko rwa Yosuwa 24:14-17, ndetse no mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma 2:7.

Yagize ati “Urugamba rw’abantu b’Imana ntirurwanwa mu buryo bw’abantu. Bibiliya iravuga ngo ‘Intwaro zacu si iz’abantu.’”
Yakomeje agira ati “Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa, babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho” Abaroma 2:7. Iyo umuntu aharaniye gukorera Imana akiranuka, Imana nta bwo imwirengagiza. Yosefu yashyizwe mu nzu y’imbohe azira gukiranuka, ariko Imana imuha gusobanura inzozi maze ahabwa icyubahiro.

Imana yacu ifite ububasha bwo guha icyubahiro abayikoreye, ariko cyane cyane bakoze ibyo gukiranuka. Yosuwa yaravuze ati “Mukorere Uwiteka mutaryarya!” Aha yabivugaga yerekeza ku bahawe inshingano ati “Reka nanjye nifatanye na Yosuwa nti ‘Mukorere Uwiteka mutaryarya, kuko abakora ibyiza badacogora azabitura ubugingo buhoraho.”

Uyu muhango wo kwimika abakozi b’Imana bashya witabiriwe n’amakorali agize pasoisse ya Nyarugunga uko ari 6, n’abapasiteri batandukanye ari na bo basengeye aba badiyakoni n’abavugabutumwa.

Umuhango wo kwimika aba bakozi b’Imana washoje ahagana saa kumi n’imwe, berekeza aho bateguye ngo bakomeze kwishimira uyu munsi hamwe n’ababaherekeje.

Nyuma y’uko taliki 03 Ugushyingo 2013 komite y’inzibacyuho y’iyi chorale yariho icyuye igihe hagatorwa komite nshya , ku cyumweru taliki 19 Mutarama 2013 ahagana saa tanu ni bwo ku rusengero rwa ADEPR ahari icyicaro cy’itorero ry’Akarere ka Gicumbi, umudugudu wa Bugunga habereye umuhango wo gusengera komite nshya ya korali TURI MU RUGENDO.

Mbere y’uko iyi komite isengerwa ikaba yarabanje kumurikira ubuyobozi bw’itorero hamwe n’abaterankunga ba Choale iteganyabikorwa bihaye (Plan of Action) rishobora gutuma iyi korali irushako kwiyubaka, bakaba baragaragaje ko ku ikubitiro bateganya ivugabutumwa mu ntara zitandukanye, amahungurwa mu byiciro by’abagize korari ndetse no kurushaho kwiyubaka.

Uwo muhango ukaba warayobowe n’umushumba w’itorero ADEPR Akarere ka Gicumbi Rev. Past MURINDAHABI Canisius, afatanyije n’abayobozi b’umudugudu wa Bugunga, abayobozi b’amakorali akorana umurimo n’iyo korali imbere y’imbaga y’Abakristo.

Rev. Past MURINDAHABI Canisius

Mbere yo gusengera iyo komite, umuyobozi yabanje kubasomera ijambo ry’Imana muri 1Timoyeyo 4:12-13 handitswe ngo “Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye. Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha.”

Yakomeje abwira abari bagiye gusengerwa ko bagiye kurambikwaho ibiganza n’abayobozi bafatanyije n’itorero kugira ngo umurimo Imana ibahamagariye bawukorane umwete bafite umurava kugira ngo bahanurire itorero.

Muri uyu muhango abayobozi b’itorero bakaba baremereye iyi korari ko aho bazajya bacyenera ubufasha ko bazajya babubaha kandi ko bazajya baba hafi kugira ngo babagire inama.

Twakwibutsa ko iyi korali kugeza ubu mu mwaka w’2012 yamaze gushyira ahagaragara indirimbo z’amashusho mu muzingo yise “URI IMBONI YANJYE,” ndetse kugeza ubu ikaba taliki 26 Ukuboza 2013 yarashyikirijwe igihembo cyiswe SIFA AWARD 2013 na ISANGE.COM LTD nka korali y’umwaka yagize Audio nziza.

Komite nshya yasengewe

Kuri icyi cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2014, mu muryango wa CEP-UR Huye Campus habereye umuhango w’ihererekanyabubasha ku bayobozi bacyuye igihe, barangajwe imbere na KARIBU Phanuel n’ubuyobozi bushya bugiye gukomeza muri uyu mwaka WA 2014 burangajwe imbere na UWIRAGIYE Germaine.

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’itorero ADEPR, nka biro nyobozi ku rwego rw’igihugu yari iyobowe n’Umuvugizi w’Itorero rya Pantecote mu Rwanda Past. SIBOMANA Jean, wari uherekejwe n’abandi bayobozi barimo umuvugizi wungirije Past. Rwagasana Tom, umunyamabanga mukuru wa ADEPR ushinzwe imari Mutuyemariya Christine, n’abandi.

Ibi birori kandi byitabiriwe na past. DAVID Kehla n’umufasha we kuva muri CANADA, ari na we wari umwigisha w’ijambo ry’Imana muri uyu
muhango.

Muri uyu muhango hakiriwe Promotion nshya ya 2013-2014, aba akaba ari abanyeshuri bari mu mwaka wa mbere ndetse hanasengewe abayobozi bashya b’uyu muryango kuko yari yo ntego y’umunsi.

Byongeye kandi hanatanzwe certificate ku bayobozi bacyuye igihe.
Nk’umuyobozi ucyuye igihe, KARIBU Phanuel mu ijambo rye yashimiye inzego zose z’ubuyobozi uko bafatanyije muri iyi manda icyuye igihe, haba ubuyobozi bwa Kaminuza, by’umwihariko umuryango w’abanyeshuri biga muri kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye (NURSU) kuko bwagiye bubaba hafi muri gahunda zose bateguraga. Yanashimiye kandi ubuyobozi bwa ADEPR.

UWIRAGIYE Germaine umuyobozi mushya wa CEP-UR Huye, mu ijambo rye yatangaje ko we na bagenzi be bagiye gukomeza guteza imbere umurimo w’ivugabutumwa muri iyi Kaminuza no hanze yayo, bityo icyubahiro cy’Imana kigakomeza gushyirwa hejuru.

Umuyobozi wari ahagarariye kaminuza KIZITO MUGABO mu ijambo rye yanezerewe cyane uburyo CEP-UR yitwara muri gahunda zitandukanye za Kaminuza, kandi bikagirira umumaro munini umuryango w’abanyeshuri baba abo muri CEP n’abandi muri rusange. Yashimiye kandi ubuyobozi bucyuye igihe, kuko bwakoze neza ibyo bwagombaga gukora anizeza ubufatanye komite igiyeho.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Umuvugizi w’Itorero rya Pantecote mu Rwanda na we yashimiye ubuyobozi bucyuye igihe ku byo bwagezeho byose, ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bubaba hafi bukabafasha mu bishobotse, ashimira kandi ubuyobozi bwa ADEPR mu ntara y’amajyepfo, by’umwihariko Paroisse ya TABA kuko ikora ibishoboka kugira ngo ishyigikire uyu muryango.

Yakomeje kandi asaba komite igiyeho kuba maso bagakora icyo bagomba gukora mu gihe cyabo nk’uko Ijambo ry’Imana ribisaba, asaba n’abanyeshuri bo muri CEP kurushaho kwiga cyane bagasenga banatsinda.

Dushimirimana Onesphore

Nk’uko buri mwaka w’amashuri hategurwa umuhango wo gusengera abayobozi bashya, mu muryango w’Abanyeshuli b’Abapantekote biga muri Kaminuza y’u Rwanda, College y’Uburezi (CEP UR-COE/CEP-KIE) kuri iki Cyumweru taliki 9/03/2014 guhera saa tatu za mu gitondo (9:00am) harasengerwa abayobozi bashya batowe n’inteko rusange.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi ucyuye igihe w’uyu muryango Bwana Mushimiyimana Philibert, yadutangarije yuko uwo munsi uteguwe neza, bakaba biteguye kwakira abashyitsi nyuma yo gusengera abayobozi bashya.

Twamubajije abatumirwa b’imena muri uyu muhango, Philbert adutangariza ko hazaba hari ubuyobozi bw’itorero rya Pantekote ry’u Rwanda (ADEPR) ritobowe na Rev. Pasteur Sibomana Jean n’abazaba bamuherekeje. Hazaba kandi Vice Chancellor wa Kaminuza y ‘u Rwanda, abashumba batandukanye n’abakoreye Imana muri uyu muryango mu myaka yashize.

Ibindi biteganyijwe uwo munsi muri uyu muhango uzabera muri COMPLEX HALL UR-COE/KIE, hazatangwa impamyabumenyi ku banyeshuli barangije kwiga ishuli rya CFMN (Centre de Fomation des Missionaries Najoth). Mu bazahimbaza Imana harimo Korali Louange ya CEP-KIE, na Shiloh Worship Team.

Rev. Billy Graham n’umuryango we w’ivugabutumwa Billy Graham Evangelistic Association yagenewe igihembo HOPE MEDALLION kubera uruhare yagize ku isi yose mu kuyobora igikorwa cyo gukora film zahinduye ubuzima bwa benshi.

Iki gikorwa cyiswe “ubwitange bukomeye ku butumwa bwiza” (unswerving commitment to the gospel message), cyateguwe n’umuryango ushinzwe film za Yesu ‘The JESUS Film Project’. Kuri ubu rero ngo uyu mudali uzakirwa n’umukobwa wa Billy Graham, Gigi mu izina rya se kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Asheville, N.C.

Dr. Erick Schenkel, umuyobozi mukuru w’umuryango The JESUS Film Project yatangarije The Christian Post ati "Mr. Graham amaze igihe kirekire aha agaciro imbaraga ibitangazamakuru bitandukanye byagize ku bantu no ku muco, ari uburyo bw’itumanaho ndetse n’uburyo bwo guhindura imyumvire, cyangwa se mu magambo make guhindura imitima n’imitekerereze.”

Yakomeje agira ati “Iyo yakoreshaga microphone ngo arangurure ijwi
rye abwira abari muri stade, ryavunjaga ubwoko bwose bw’ibitangazamakuru byashoboraga gukoreshwa mu ivugabutumwa byaba ibyandika, amaradiyo, TV n’amafoto kuko byahitaga binyura kuri satellite na Internet bikagera ku isi yose."

Graham ni we watangije ivugabutumwa binyuze muri film, ubwo abantu bari bamaze kurambirwa n’amafoto. Yashyize ahagaragara film yise "Mr. Texas" mu w’1951, hashize umwaka 1 ashinga studio yise World Wide Pictures yakoreraga mu muryango w’ivugabutumwa Billy Graham Evangelistic Association. Uhereye ubwo, Graham yasohoye anakwirakwiza films zisaga 130 akoresheje WWP.

Film za Graham zahinduwe mu ndimi nyinshi, zirebwa n’abantu basaga miliyoni 250 ku isi yose. Ubushakashatsi bwagaragaje ko byibura abantu basaga miliyoni 2 babonye ibisubizo byabo by’umwuka muri films ze zerekaniwe muri stades, mu nsengero, muri salles, mu mashuri no mu ngo kuri za Tvs cyangwa videos.

M’ Ukwakira 1989, Graham yahawe igihembo cyiswe The 1,900th Hollywood Walk of Fame star.

Kuri uyu wa gatanu tariki 25/04/2014, Umushumba mushya wa ADEPR Itorero ry’Akarere ka Gasabo Rev Pasteur KABOYI NDATABAYE Hagayo, yatangiye ingendo zo gusura amaparuwase 19 agize iryo torero.

Ifoto y’urwibutso n’abayobozi bose, Umushumba hagati inyuma

Uruzinduko rwa mbere yarukoreye muri Paruwase ya Butare, aherekejwe na bamwe bo mu bayobozi b’Itorero ry’Akarere ka Gasabo.

Igiterane cyo kwakira uwo mukozi w’Imana muri Paruwase Butare , cyabereye ku mudugudu wa Bumbogo, kitabiriwe n’abayobozi, Abakristo ndetse n’amakorari yafatanyije n’umuhanzi MUGABO Venuste basusurukije icyo giterane.

Uwo munsi waranzwe n’ibyishimo n’umunezero ku bari bacyitabiriye kandi n’Umushumba w’Itorero ry’Akarere yanejejwe cyane n’uko akandagije ibirenge bye ahantu umubyeyi we watabarutse, nyakwigendera Rev Pasteur RWIZIBURA Zaburoni yakunze kuza kuvuga ubutumwa.

Umushumba yakomeje yigisha Ijambo ry’Imana, asoma Yosuwa 14:13-17 No mu Abagalatiya 2:20, rifite umutwe witwa “KOMATANA N’UWITEKA”. Yagarutse cyane ku ntwari zo kwizera zaranzwe no komatana n’Uwiteka zikora ibikomeye, uwitwa Henoki we aza no kwimurirwa mu ijuru adapfuye.

Yavuze kuri Kalebu wakoranye bya hafi na Yosuwa mu kurwana intambara igihe Abisiraheri bavaga mu Egiputa bajya i Kanani mu gihugu cy’isezerano, bagera ikanani Yasuwa agatanga imigabane ariko akibagirwa Kalebu, ariko aho abyibukiye amuha umugabane i Heburoni hitwaga Kiriyataruba hari hatuye umunaki ukomemeye witwa Aruba.

Ni cyo cyatumwe haba gakondo ya Kalebu kuko yomatanye n’Uwiteka Imana y’Abisiraheri. Asoza inyigisho asengera umukumbi Imana yamuragije kandi awusabira imbaraga ngo ushobozwe komatana n’Uwiteka.

Mu ijambo rye Umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Gasabo yatangarije abantu akomeje gukora ingendo azenguruka asura amaparuwase yose ari kumwe n’umuhanzi MUGABO Venuste, anakangurira Itorero kurangwa n’urukundo hamwe no kuba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.

MUTESA Epimaque

Mu gihe itorero ADEPR rikomeje imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 izaba tariki 21/11/2015, rimaze rivutse, hirya no hino mu gihugu hakomeje gahunda yo kwitegura iki gikorwa hizihizwa isabukuru ku ma paruwasi atandukanye ndetse no mu midugudu ya ADEPR hakurikijwe igihe bamaze batangiye umurimo w’Imana.

Hamwe n’iyi gahunda paruwasi ya ADEPR Kicukiro yizihije isabukuru y’imyaka 16 imaze itangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 17/10/2015. Umushumba w’ururembo rw’Umujyi wa kigali Rev.Past Rurangirwa Emmanuel ari nawe wari umushyitsi mukuru yasobanuriye abitabiriye iki gikorwa icyo yubile bivuze yifashishije amagambo aboneka mu gitabo cy’Abalewi 25:10-14.

Ibi ni bimwe mu biba igihe hizihizwa Yubile:
1. Abantu bagarurirwa gakondo mu buryo bw’Umwuka,
2. Basubira mu miryango

Mu ijambo ry’Imana kandi yakomeje asobanura ko Yesu ari buruhukiro bw’abamwizera nk’uko ibyanditswe bibigaragaza mu gitabo cy’Umuhanuzi Yesaya.
Yesaya 61:1-4, hagaragaza ibyazanye Yesu, ari byo
1. Kuvura imvune
2. kumenyesha imbohe ko zibohow
4. Imbabazi
5. Guhoreramo inzigo
6. Guhoza amarira
7. Gushyiriraho itegeko abarira
gutanga ikamba mu cyimbo cy’ivu ndetse n’amategeko yo kwishima akambika umwambaro w’ibyishimo mu mwanya wo kwirabura.

Rev.Past Rurangirwa yakomeje ashimira ibikorwa bya ADEPR-Paruwasi ya Kicukiro, yongera kugaruka ku myaka ADEPR imaze n’uko yatangiye. Yagize ati ’’ Paruwasi imaze imyaka 16 mu gihe itorero rya ADEPR rimaze imyaka 75, muri iki gihe cyose buri wese akwiye gutekereza aho yaje mu itorero avuye n’icyo kuba mu itorero byamufashije.’’

Uyu mushumba kandi yongeye kwibutsa umwihariko w’abazanye ubutumwa mu itorero rya ADEPR, ko bwari buherekejwe n’Umwuka wera bugahindura ababwumvaga mu gihe abandi bazanaga ubutumwa buherekejwe n’umwuka wa gikoroni.

Yakomeje yibutsa abakristo ba ADEPR-Kicukiro ko umurimo ugikomeje, asaba ko buri wese atekereza umusanzu we cyane ko abantu bagikeneye ubutumwa bwiza. Ati ’’tugire amateka meza azatuma itorero rizakomeza guhagarara neza no mu myaka iri imbere.’’

Itorero ADEPR ryitegura gukora isabukuru y’imyaka 75 Kugeza ubu rifite imidugudu igera 3108 mu gihugu hose, rikagira igera ku 172 mu mujyi wa Kigali ndetse n’ama Paruwasi 35 mu ruremo rw’Umujyi wa Kigali.




Byari umunezero ku umugoroba wo kuri iki cyumweru tarikiya 3 Mata 2016, muri salle “Umucyo Christian Center (IGB) I Rubavu, ubwo haberaga igitaramo cyiswe umugoroba wo kuramya no Guhimbaza Imana, cyateguwe na Korali Evangelique ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Rubavu, Paroisse ya Gisenyi umududugu wa Bethfague.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusabana n’abakunzi b’iyi korari baturutse mu mpande zitandukanye, uretse kwizihirwa n’indirimbo z’iyi korali abitabiriye iki gitaramo bagize umwanya wo gusangira amafunguro ndetse n’ijambo ry’Imana bagejejwe ho na Pastor Karekezi Jean uyobora ishuri rya Bibiliya ryo Ku gisenyi (IPJ) ndetse habaho umwanya wo gushyigikira iyi Korali ku umushinga ifite wo kugura ibyuma by’umuziki no gukora indirimbo.

Bwana Faustin HARERIMANA umuyobozi wa Korali Evangelique yagarutse ku nzira itoroshye banyuzemo kuva mu mwaka wa 1999 ubwo abana 20 bigaga mu ishuri ry’icyumweru batangizaga iyi korali kugeza uyu munsi aho igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 80, Imaze gukora imizingo 2 (Album) y’indirimbo z’amajwi n’imwe y’amashusho ,ariko ikaba irimbanije imyiteguro y’iya 2 y’amashusho bateganya kuzatangira gukora muri Gicurasi uyu mwaka, ashimira Imana ku bw’ibyo imaze kubagezaho, ndetse anashimira abantu bose bagize uruhare mu kuba ibyo byose barabishoboye.

Kubwa Faustin HARERIMANA, Korale Evangelique ikataje, ariko iracyafite urugamba rukomeye mu iterambere ryayo kuko hafi 85% y’abaririmbyi baracyari abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, bikaba bigoye kuba babona ubushobozi buhagije, gusa ashimira abafatanyabikorwa bayo kuko badahwema kuyiba hafi, doreko no muri uyu mugoroba wo guhimbaza warangiye itewe inkunga ingana na 3,400,000Frw.

Korali Evangelique ni umwe muzikunzwe cyane muri iki gihugu dore ko nyuma ya Rubavu ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo ubu abanyakigali batagisiba kuyitumira, kuri ubu ikaba inateganya kuza mu ivugabutumwa muri kamena uyu mwaka aho bidahindutse yazaba iri mu itorerorya ADEPR Kicukiro ku umudugudu wa Nyakabanda.
Ernest RUTAGUNGIRA

Nyuma y’imyaka 30 muri Gereza, Danny Duchene wari ufunze azira kwica abantu babiri yiteguye gutangira umurimo w’ubushumba mu itorero rya Saddle Back Church ryo muri leta Zunze ubumwe z’Amerika.Uyu mugabo Danny yimitswe na Dr.Rick Warren washinze akaba ahagarariye iri torero.

Uyu mushumba mushya azaba ashinzwe ibikorwa by’impuhwe mu itorero Saddle Back Church rya California ho muri Amerika nyuma yo kurekurwa.
Amakuru yemeza ko Dr.Rick Warren ari we wagize uruhare rukomeye mu irekurwa rya Bwana Danny Duchene,ndetse n’umwanya yahawe mu itorero ngo akaba yarabigizemo uruhare.

CBN News (igitangazamakuru) ivuga ko uyu mugabo Duchene yari yarakatiwe igihano gisumba ibindi nyuma yo kwivugana abantu babiri, akaba yari amaze mu buroko imyaka 30. Uyu ngo yafunzwe ku myaka 19 y’amavuko kuri ubu akaba amaze kugeza ku myaka 49.Danny avuga ko yamenye Dr.Warren binyuze mu gitabo cye yanditse .Iki gitabo cyiswe The purpose Driven life cya Dr.Warren ngo cyahinduye uyu mugabo kuva yagisoma ndetse ngo akomeza kumukurikirana kugeza akijijwe.

Ikindi gitabo cya Warren yise "The Purpose Driven Church" nacyo cyafashije uyu mugabo gukomeza intege .Uretse kumufasha ku giti cye ngo byatumye batangira itorero rito ryiswe "Sierra Christian Center’’ muri gereza yari afungiyemo ya California’s Sierra.

Uyu mugabo akomeza avuga ko yishimiye ukuntu Warren n’itorero rye bakomeje gutera inkunga ibikorwa by’ivugabutumwa bituma agenda akunda cyane uyu mushumba.

Mu ijambo rya Past Rick Warren mu muhango wo kwimika uyu mugabo yagize ati:’’Ndamwizera kandi turishimye cyane.Warren yizeye uyu mugabo bikomeye ku buryo yandikiye Guverineri w’intara ya California amusaba ko yarekura Bwana Duchene kugira ngo aze abafashe umurimo ku itorero ryabo,ibintu byaje no kumuhira kugeza ubwo arekuwe bakamwimika.

Duchene yatanze ubutumwa avuga ko umuntu ataba icyo ashaka ahubwo aba icyo Imana ishaka.Yavuze ko ubuzima bwe bwari kuba bwiza cyane iyo aza kumenya Imana akiri muto.

Nicodem/agakiza.org

Umuvugizi wa ADEPR Rev Pastor Sibomana Jean yasabye abapasiteri bahawe inshingano nshya kuzarangwa n’ubunyangamugayo, bakaba intangarugero mu mirimo mishya bahawe. Uyu mushumba yibukije abasengewe ko izi nshingano atari umwanya wo kwikorera ibyo bishakiye ahubwo ari undi mutwaro bongererewe mu murimo w’Imana ngo batange umusanzu wabo mu kubaka itorero, ababwira ko bakwiye kwitwararika kuko Imana izababaza ibyawo.

Ibi Rev Past Sibomana yabisabye aba bashumba bashya mu muhango wo kubimika wabereye ku kicaro cya Paruwasi ya ADEPR-Nyanza (Kicukiro), kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Kamena 2016.


Abahawe inshingano z’ubupasiteri uko ari batandatu

Yifashishije ijambo ry’Imana, Sibomana yibukije aba bahawe inshingano nshya ko bakwiriye kwirinda muri byose, bakaba ibyitegererezo byiza imbere y’abo bagiye kuyobora. Mu butumwa bwe yongeye kugaruka ku byo yise imva eshatu benshi mu bakozi b’Imana bakomeje kugwamo bikabakururira umugayo mu murimo w’Imana, bidasize no gusebya itorero muri rusange.

Muri ibyo yavuze icyubahiro, aho yibukikije abasengewe ko uyu atari umwanya w’icyubahiro nk’uko bamwe bakunze kubitekereza ahubwo ari ugukorera abandi, ikindi ngo ni ubusambanyi kimwe n’amafaranga byose bikomeje kwambika isura mbi bamwe mu bakozi b’Imana kubera kutirinda ngo babe inyangamugayo.


Korari Besaleli ya ADEPR-Murambi iririmba mu mahango wo kwimika abapasiteri

Abapasiteri bashya basengewe muri Paruwasi ya ADEPR-Nyanza ni Pasiteri Rugwiza Stanslas, Sekamana André, Ngendahayo Cyriaque, Eugene Rutagarama na Bwate David ubusanzwe wayoboraga Korari yitwa Gibeyoni y’i Murambi. Kuri aba ariko hiyongeraho uwitwa Dominique wo muri Paruwasi ya ADEPR-Gatenga nawe wasengewe hamwe na bagenzi be bo muri Nyanza (Kicukiro).


Umushumba wa EPMR nawe yari yitabiriye uyu muhango

Nta mategeko abaho y’igihe umusore ashakira umugore ariko ugeze mu myaka 30 kuzamura benshi baba bamwibazaho, abandi bakavuga ko atari muzima gusa Mutombo Fidèle yemeza ko we yamaze imyaka 59 ategereje isezerano ry’Imana.

Mutombo Fidèle yari umusore w’imyaka 59 wo mu Kagali ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe ariko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeli 2016, nibwo yiyambuye ubusiribateri asezerana imbere y’Imana na Bakunduwunguka Jacqueline arusha imyaka 26. Ni umuhango wabereye mu rusengero rwa ADEPR Gihundwe.

Mutombo yavuze ko impamvu yatinze gushaka umugore ari isezerano ry’Imana yari agitegereje kuri ubu rikaba ryasohoye ku mugaragaro.

Ati “Imyaka ngezemo si myinshi ku Mana, ntabwo natinze kubera njye ahubwo n’igihe cy’Imana cyari kitaragera none kuri uyu munsi, amasezerano arasohotse.”


Mutombo washakanye na Bakunduwunguka Jacqueline umukobwa w’imyaka 33, yasabye abantu kwihangana no kwirinda kuko aribyo bitumye akora ubukwe.

Abazi Mutombo akiri muto batunguwe n’ubu bukwe kuko bumvaga atashaka kubera imyaka yose yari amaze ari umusore.

Uwimana Jacqueline ati “Twabwishimiye cyane, igihe cye cyari kigeze kuko yarihanganye bishoboka. Bibere urugero abakiri bato ko bagomba kwihangana kuko umuntu wese aba afite isezerano ry’Imana.”

Habiyambere Augustin ati “Ubukwe buranshimishije ni ibintu bikwiye kwandika mu mateka kubona umuntu ungana kuriya akora ubukwe. Ubukwe nk’ubu bwigishe abakiri bato kugera ikirenge mu cye ku bakiri bato bagategereza.”

Pasteur Nsengamungu Valens wayoboye umuhango wo kubasezeranya yavuze ko aya ari amasezerano y’Imana, atari ubukene kuko bo ufite umugeni baramufasha.

Ati “Dufite abakobwa benshi bari hagati y’imyaka 35 na 38 ariko tubagira inama yo gukomeza kwihangana bagategereza amasezerano y’Imana. Dukunda gufashanya cyane ku bintu bijyanye n’ubukwe kuko n’uyu twaramufashije byinshi, urumva ko nta mpungenge z’ubushobozi bakagombye kugira."
source: igihe.com

Umuvugizi wungirije w’itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda ADEPR Bishop Tom Rwagasana yakebuye abahanuzi bakoresha impano zabo nabi, avuga ko ubundi umuhanuzi mwiza abera igisubizo abandi.

Ibi akaba yabivuze mu mwanya w’ijambo ry’Imana ubwo abanyeshuri bagera kuri 275 bashyikirizwaga n’Ururembo rw’umujyi wa Kigali impamyabumenyi zabo, nyuma yo kurangiza amasomo yabo mu ishuri ry’abahanuzi.

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo 2 Abami 4:1-4, Bishop Tom yavuze ko Elisa yari umuhanuzi mwiza kuko yabashije kubera igisubizo Abisirayeli icyo gihe n’ubu akaba akibukwa. Ati ‘’Umuhanuzi mwiza ni ubera igisubizo abandi.’’

Uhagarariye abarangije amasomo yabo muri iri shuri ashima cyane ubuyobozi bwa ADEPR bwabatekerejeho bukabashyiriraho ishuri, kuko ngo bizatuma badakoresha impano zabo mu kavuyo. Yakomeje avuga ko ubwo bigaga bakoze ibikorwa bitandukanye birimo amatsinda yo kubateza imbere 39, kugurira abatishoboye 100 ubwisungane mu kwivuza, no gutanga umusanzu wabo ku nyubako za Gisozi ndetse n’urusengero rwa ADEPR-Nyarugenge.

Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali Rev Pastor Emmanuel Rurangirwa yavuze ko iri shuri ryagiyeho ngo rikumire abahanuzi b’ibinyoma n’abakunda byacitse.
Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana Jean we yashimiye Ururembo wa Kigali rwashyizeho iri shuri, asaba abarirangijemo gukoresha impano zabo neza mu buryo butuma zibyarira umusaruro itorero aho gusenya.

Yakomeje asaba abahanuzi kwirinda gucuruza impano z’Imana, aboneraho n’umwanya wo gukebura abajya guhanuza, avuga ko ibyo biba bimeze nko kuraguza ntaho btaniye n’ubupfumu.

Uhagarariye Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu ijambo rye yashimiye ADEPR ku bikorwa by’indashyikirwa bigamije guteza imbere abakristo babo ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Kuva Ururembo rwa Kigali rwashyiraho ishuri ry’abahanuzi mu rweho rwo kwigisha abanyempano kuzikoresha uburyo bwubaka, hamaze kurangiza abagera ku 1043 bagenda biyongera uko umwaka utashye.

Umuryango w’Abanyeshuri b’abapantekoti biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ufatanyije na bakuru babo barangije muri iyi Kaminuza mu myaka ishize uri mu myiteguro y’igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 uyu muryango umaze ushinzwe.

Iyi sabukuru izaba kuri iki cyumweru tariki 6/11/2016 muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Abagize itsinda ritegura iki gikorwa bavuga ko bufuje gutegura iyi gahunda mu rwego rwo gusubiza maso inyuma bakareba imirimo Imana yakoranye nabo cyane ko uyu muryango wahuye n’imbogamizi mu itangira ryawo nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bawutangije.

Dr Juvenal Hategekimana umwe mu batangije CEP yavuze ko mu itangira ry’uyu muryango bahuye n’imbogamizi nyinshi zimwe zishingiye no ku myumvire itari imwe, ariko iyo bitegereje aho ugeze bishimira intambwe umaze gutera.

Akomeza avuga ko iyi ari yo mpamvu bahisemo gukora ibikorwa bitandukanye bizihiza iyi sabukuru birimo ibiterane by’ivugabutumwa bigiye kumara ibyumweru bibiri mbere y’isabukuru, ibikorwa by’ubuvuzi bizakorwa ku buntu nko gupima umuvuduko w’amaraso ku buntu, gutanga amaraso kizakorwa n’abantu bagera kuri 200, igikorwa ku isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge, gutanga ubwisungane mu kwivuza (mutuelle) ku baturage bagera kuri 100, kwigisha abaturage kurwanya imirire mibi hamwe n’ibindi bitandukanye.

Juvenal avuga ko ibi byose barimo kubikora batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu bifashishije ubumenyi nabo bahawe, ati ‘’ Iyo dusubije amaso inyuma dusanga Abanyamuryango ba CEP bari mu mashami atandukanye ya za Kaminuza ziri mu Rwanda ndetse n’abazirangijemo babaye muri uwo muryango, tubona ari imbaraga zakoreshwa mu kubaka igihugu zikabyazwa umusaruro, ni amahirwe igihugu cyacu cy’u Rwanda gifite mu gukora ibikorwa biteza imbere sosiyete nyarwanda, imibereho myiza, muri roho n’umubiri.’’

Bimwe mu bikorwa CEP isanzwe ikora ni ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya hamwe n’igikorwa batangije mu mwaka w’2003 cy’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

CEP ni ijambo ry’igifaransa riboneka muri Bibiliya Yera (Yohana 15:1) risobanura umuzabibu w’ukuri. Iri zina ryahawe umuryango uhuza abanyeshuri bagendera ku myizerere-shingiro n’imyitwarire ya gipantekotiste biga mu mashuri makuru na za kaminuza, mu mwaka w’2001.

Kugeza ubu CEP imaze kugera muri za Kaminuza n’amashuri makuru agera kuri 40 mu Rwanda. CEP UR Huye ifite abanyamuryango bakiri ku ntebe y’ishuri 1081 hamwe n’abarangije kwiga muri UR Huye (Post CEP) bagera ku 1,500 batanga umusanzu mu kubaka itorero rya Kristo hirya no hino ndetse n’igihugu muri rusange.

Innocent Kubwimana @Agakiza.org

Umuvugizi w’itorero rya Pantekoti ry’u Rwanda akaba n’umushumba mukuru waryo Bishop Sibomana Jean yasabye abagize umuryango w’abanyeshuri b’abapantekoti biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye n’abarangije muri iyo Kaminuza bibumbiye muri CEP-UR Huye gukomeza kwimakaza indangagaciro z’itorero ryababyaye banirinda ibishuko bikomeza kwangiza urubyiruko hirya no hino mu gihugu.

Ibi Bishop Sibomana yabivuze ubwo bari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 umuryango CEP umaze ushinzwe, umuhango wabereye mu ntara y’Amajyepfo i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.


Bishop Sibomana Jean
Sibomana yongeyeho ko nk’urubyiruko rukijijwe bakwiye gukomeza kwirinda ibishuko bikomeje kwangiza urubyiruko rw’u Rwanda birimo ubusambanyi n’ibiyobyabwenge aho usanga umuntu yarize akaminuza ariko akarenga akaba imbata yabyo. Ati ‘’Burya ahagororerwa urubyiruko i Wawa ntabwo hajyayo abatarageze mu ishuri gusa, iyo ugiyeyo usangayo abarangije za kaminuza, niyo mpamvu rero tubasaba kwirinda impamvu iyo ari yo yose yabashora mu bishuko nk’ibyo.’’

Umuvugizi wa ADEPR kimwe n’abandi bafashe umwanya barimo n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bose bahuriza ku gushimira abatangije CEP ndetse n’abanyamuryango bayo kubera ibikorwa by’indashyikirwa bagaragaje mu gihe cy’imyaka 15 ishize, birimo iby’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ibindi bigamije kubaka umuryango nyarwanda ndetse kugaragaza isura nyayo ya Kaminuza hirya no hino mu gihugu.


Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye uyu muhango

Uyu muhango wasojwe mugihe hari hamaze ibyumweru bibiri haba ibikorwa bitandukanye birimo ibiterane by’ivugabutumwa, gutanga amaraso ndetse hakaba haranatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100 babarizwa mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

CEP-UR Huye yatangiye mu mwaka w’2001 itangijwe n’abanyeshuri bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kuri ubu CEP zikaba zimaze kugera kuri 40 muri za Kaminuza n’amashuri makuru hirya no hino mu gihugu.

Innocent Kubwimana @Agakiza.org

Umushumba w’itorero rya ADEPR, Akarere ka Nyarugenge Rev Past Masumbuko Joshua yasabye abashumba basengewe ku nshingano zo kuyobora umukumbi w’Imana ko bongera kugaruka ku rufatiro bakamenya ko gukiranuka no gukorera Imana bakwiye kubigira intego, bakirinda gushakira indamu mu bayoboke b’itorero.

Ibi Rev Masumbuko yabigarutseho ubwo yigishaga ijambo ry’Imana mu muhango wo kwimika abashumba 13 b’amaparuwasi atandukanye yo mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali ndetse no gusengera umushumba w’itorero rya ADEPR-Akarere ka Gasabo, umuhango wabereye ku nyubako nshya z’itorero rya ADEPR ziri ku Gisozi ahazwi nka Dove Hotel, ku wa gatanu tariki 23 Ukuboza 2016.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko abashumba bakwiye kwiga guhuza imibereho yabo n’ibyo bigisha. Ati ‘’imibereho yacu ivuga kuruta ibyo twigisha.’’ Aha yatanze urugero rwa Paulo abwiriza muri Efeso ko atagize icyo yaka abanyamahanga kuko yari yarigishijwe guhaga no gusonza, gucishwa bugufi no gushyirwa hejuru ibyo byatumye adashaka indamu mbi mubo ayoboye.

Yagize ati ‘’Samson yavutse avuzwe izina n’Imana, kuba twitwa amazina akomeye ntibyatuma Satani agutinya ahubwo azatinya ko wera imbuto.’’ Yakomeje agira ati ‘’muzi uko Delila yagushije Samusoni twirinde imibereho yacu tuyihuze n’ibyo twigisha.’’

Umuvugizi w’itorero rya ADEPR akaba b’umushumba mukuru waryo Bishop Sibomana Jean nawe mu ijambo rye yongeye gukebura abakozi b’Imaba kurushaho kwirinda mu bo bakora, bakamenya ko imbere yabo hatezwe imitego myinshi irimo ubusambanyi, icyubahiro n’amafaranga. Yibukije abashumba bagenzi be ko kwitwa umushumba atari umwanya wo gukoresha izo nshingano ku nyungu z’umuntu ku giti cye.

Ati ‘’Uyu mwanya mubonye ntabwo ari uwo kwishyira hejuru kuko bibasaba kuba abagaragu babo mushinzwe mu batunganiriza byose mu bugwaneza no kubaragiza Imana uko bikwiye.’’

Bishop Sibomana kandi yanagarutse ku mishinga imwe n’imwe y’itorero ayoboye irimo n’igikorwa kimaze iminsi kivugwa cyo gutangiza Televiziyo na Radiyo by’itorero rya ADEPR.












Mu gihe mu Rwanda umubare w’amatorero ugenda wiyongera hirya no hino mu gihugu, niko abayayobora bagenda bazamurwa mu ntera ari nako bahabwa amazina atandukanye, itorero Miracle Poor Church ryimitse Apotre mushya, umuhango wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017, ubera i Kigali ku kicaro cy’iri torero.

Uyu muhango wo kwimika Apotre mushya ari we Munyakazi Patrick witabiriwe n’abashumba (Bishops) batandukanye bavuye mu bihugu nka Uganda, u Burundi na Kongo, Afrika y’epfo hamwe n’abakristo bava mu matorero ya Miracle


Apotre Munyakazi Patrick nyuma yo kurahira yambitswe ikanzu y’abatambyi ibanza k’umubiri yambitswe na Bishop Frank wa Uganda, hakurikiraho kumwambika ikanzu y’ubururu iriho imbuto z’amakomamanga, n’inzogera yambitswe na Bishop Tindimwebwa Christopher nawe ukomoka muri Uganda.

Mubyo uyu mushumba mushya yambitswe kandi harimo na Efode, iyi yo akaba yayambitswe na Bishop Rugamba Albert, uyobora itorero Bethsaida Holy Church ryo mu Rwanda.Nyuma y’ibi byose kandi Apotre Munyakazi yambitswe umukandara na Bishop samedi Theobard wo mu Rwanda.

Apotre kiiza wa Uganda uva mu itorero Uplift Jesus, yimitse Apotre amusukaho amavuta nyuma ahabwa inkoni n’ingoferi mu rwego rwo kwerekana ku mugaragaro ko abaye intumwa muri iri torero.

Mu kiganiro kigufi Apotre Munyakazi yagiranye na Agakiza.org yavuze ko itorero ayoboye ryakoze ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa ndetse n’ibyo gufasha abatishoboye. Uyu mushumba akomeza avuga ko mu byo ashyize imbere harimo ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda.

Itorero Miracle Pool Church/Ikarabiro (MPC-I) ni itorero ry’abanyarwanda ryashinzwe tariki 31/1/2010, kuri ubu rikaba rifite amashami agera kuri 14 hirya no hino mu gihugu kimwe n’anadi mashami yaryo abarizwa mu gihugu cy’u Burundi na Kongo.

Mu gihe hirya no hino mu matorero yemera Umwuka Wera akanizihiza Pantekoti nk’ibihe abakristo bazirikana uburyo Umwuka wera yamanukiye abigishwa, Umudugudu wa ADEPR-Kinamba (Umujyi wa Kigali) waranzwe n’ibihe bidasanzwe by’Umwuka kimwe n’ahandi babashije kwizihiza uyu munsi wabaye tariki ya 4 Kamena 2017.

Kuri uyu mudugudu wa ADEPR-Kinamba byari ibidasanzwe kuko byahuriranye n’igitaramo cya Korari Ebenezer yaho yari yateguye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo cyo kumurika Alubumu y’indirimbo zabo z’amashusho, igikorwa yafatanyije no kwizihiza isabukuru y’imyaka 24, imaze ikora umurimo w’Imana.


Uretse kandi Korari Ebenezer, muri iki gitaramo hanaririmbyemo Korari Isoko y’’Amahoro yo kuri ADEPR Kamsashashi yari yaje kwifatanya nabo muri ibi birori.
Ubuyobozi bw’iyi Korari mu munezero mwinshi bwagarutse ku buryo Imana yabanye nabo muri iki gitaramo, bashingiye ko abakitabiriye bakomezaga kugaragaza akanyamuneza kubera ibihe byiza by’Umwuka byari bihari.

Umuvugabutumwa Singirankabo Boniface ubarizwa muri ADEPR Nyarugenge, wari umwigisha muri iki gitaramo yibukije abitabiriye iki gitaramo ko udafite Yesu nta bugingo aba afite nk’uko biboneka mu ijambo ry’Imana rigira riti ‘’Ufite uwo Mwana niwe ufite ubwo bugingo, naho udafite uwo Mwana nta bugingo afite.’’ 1Yohana 5:12


Ev.Singirankabo Boniface

Korari Ebenezer ni imwe mu makorari abarizwa ku mudugudu wa ADEPR-Kinamba, ikaba isanzwe ikora ibikorwa by’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu. Igitaramo cyo kushyira indirimbo zabo ku mugaragaro ikaba yaragihuje n’Umunsi wa Pantekoti ubusanzwe ukunze guhabwa agaciro cyane n’itorero rya ADEPR kuko hirya no hino ku maparuwasi agize iri torero rikorera hafi mu gihugu hose haberaga ibiterane byo kuwuzirikana.

Imanirumva Dieu Donne/Agakiza.org

Mu itorero rya ADEPR Paruwase ya Nyarugenge ku mudugudu wa Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali, haravugwa ubukwe bw’umusore w’umunyamuziki Anselme, uzaba yambikana impeta n’umwari wamurutiye abandi Ishimwe Ruth. Buzaba taliki 16 Ukoboza 2017

Uyu musore wamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika ihimbaza Imana hano mu Rwanda, akomoka mu Ntara y’Amajyepfo ahahoze ari I Butare. Ubu we n’umuryango we bakaba basigaye batuye mu mujyi wa Kigali.

Anselme yafashije abaririmbyi benshi mu myaka yo hambere, ubwo yabafatiraga imiziki bazajya baririmbiraho yifashishije piyano (Piano), ibyo bitaga Diskette. Ubu buryo bw’imicurangire busa n’ubumaze kwibagirana mu baririmbyi b’abahanga, n’ubwo amwe mu makorari n’abahanzi bakibikoresha cyane cyane abo mu bice by’icyaro.

ANSELME YABAYE UMURIRIMBYI KUVA CYERA SI UWA NONE

Nk’uko mubyumva rero uyu musore yatangiye acuranga Piano, aza kwagura impano ye aho yitoje gucuranga gitari yo mu bwoko bwa akusitike (Guitar Acoustic) ari nabyo byaje kumuviramo kuba inzobere n’umuhanga cyane kuri gitari bakunze kwita baze (Guitar Base) imwe iba ifite ijwi riremereye cyane iba inihira mu yandi majwi y’ibicurangisho, ari nayo acuranga kugeza n’ubu.

Anselme yamenyekanye cyane muri korari Besalel yo mu karere ka Kicukiro aho yayicurangiraga ari n’umuririmbyi, nyuma aza kwimuka akomereza impano ye mu matsinda atandukanye y’abanyamuziki nka New Melody n’ahandi, ndetse akaba ari umwe mu bacuranzi bifashishwa n’abatari bakeya mu bitaramo ndetse no mu gutunganya indirimbo mu masitidiyo.

Kuri ubu Anselme abarizwa muri Korari Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge mu mugi wa Kigali. Ndetse uyu musore n’ubwo atabikora kenshi ariko abamuzi aririmba bemeza ko ngo afite ijwi ryiza by’akataraboneka, ndetse ko ngo yibitseho n’ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’imiririmbire. Uyu mugeni nawe akaba ari umuririmbyi ku mudugudu wa Kumukenke muri korari yaho yitwa "Jehova Jireh".

REBA AHAHISE AHAHISE H’UMUNYAMUZIKI ANSELME

Aganira n’agakiza.org ku murongo wa Telefoni, Bwana Uwayo Anselme yadutangarije ko ari mu myiteguro yo kwakira uwo Imana yamugeneye ngo bazabana kugeza ku gupfa cyangwa Kristo agarutse, ndetse ngo iyi ndahiro akaba azayirahirira imbere y’imbaga y’abakristo n’Imana I Nyarugenge kuya 16/11/2017

Ni muri aya magambo ati: “Ni byo ndi kwitegura kurushinga na Ishimwe Ruth kuya 16/11/2017. Gusaba no gukwa bizaba mu gitondo cyo kuri uwo munsi ku Gisozi, hanyuma tuzasezeranira kuri ADEPR Nyarugenge, nyuma ibindi birori bizakomereza ku Gisozi-Kumukenke. Inshuti n’abavandimwe mwese muzaze twifatanye muri ibyo byiza!


Anselme na Ruth bagiye kurushinga

Vedaste [email protected]

Umuryango w’abanyeshuri b’abakirisitu babarizwa mu ishuri rikuru Mount Kenya University Rwanda (MKUR) riherereye mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, bazwi ku izina rya “MKUR CHRISTIAN UNION”, bari mu myiteguro ihambaye yo gutaramira Imana n’abantu mu rwego rwo gushima Imana kubw’umwaka w’amashuri bahejeje inyuma, ndetse bayiragiza n’ibiri imbere. Ni kuri uyu wa kane taliki 30/11/2017 saa 14h00 mu kigo.

Iri shuri mpuzamahanga ribarizwamo abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi, byaba iby’abazungu ndetse n’abirabura. Nk’uko imico y’ibihugu iba itandukanye rero ni nako imyizerere iba itandukanye.


Abanyeshuri ba MKUR baturuka mu bihugu bitandukanye hamwe n’abayobozi bakuru b’ikigo nabo baturuka mu bihugu bitandukanye

Bitangijwe n’abanyarwanda bahiga, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ishuri, hashyizweho umuryango uhuza abanyeshuri bose bahiga bafite imyemerere ya gikristo hatitawe ku itorero (Idini) baturukamo cyangwa igihugu.

Uwo mushinga utamaze igihe kinini mu by’ukuri, umaze gutera imbere ku buryo aba banyeshuri bageze ku rwego rwo gutegura igitaramo babifashijwemo n’ubuyobozi bw’ishuri kikaba kandi kikagenda neza, ndetse n’abizera bashya bakaboneka.


Bamwe mu bagize MKUR Christian Union

Ni muri urwo rwego ubu hari gutegurwa igitaramo cyagutse cyo gusoza umwaka cyiswe “MKUR Christian Union Ending Conference” kuri uyu wa kane taliki ya 30/11/2017 guhera saa 14h00 mu nzu mberabyombi izwi ku izina rya "Main Hall", ya Mount Kenya University iherereye rwagati mu Kigo.

Mu kiganiro Agakiza.org twagiranye na Bwana Emmy Ndatabaye uhagarariye MKUR Christian Union 2017, twamubajije ibijyanye n’umurimo bakora ndetse n’iki gitaramo, adusobanurira muri make uko biteye n’abakozi b’Imana bazagabura ibyayo muri iki gitaramo.

Yagize ati: “Ntabwo biba byoroshye ariko birakorwa kandi bigatanga umusaruro haba ku myitwarire y’abanyeshuri muri rusange ariko by’umwihariko ku buzima bwa gikristo ku banyeshuri. Duterana kabiri mu cyumweru, ariko kuko umwaka urangiye, umwaka utaha hashobora kugira ibihinduka ariko turakomeje ku ntego yo kuvuga ubutumwa bwiza.”

Emmy Ndatabaye uhagarariye MKUR Christian Union

Yakomeje agira ati: “Muri iki gitaramo turi gutegura rero, tuzabana mo n’ubuyobozi bwa MKUR, n’umuvugabutumwakazi Masasu Grace, n’abaramyi nka MKUR C. U. Worship Team, nayo ibarizwa hano muri MKUR, tuzaba turi kumwe kandi n’abaramyi bazaturuka kuri Restoration MASORO barangajwe imbere na Jean Christian IRIMBERE, ndetse na CBE Worship Team izaturuka i Gikondo muri CBE hahoze hitwa SFB”


Past. Grace MASASU Umukazana wa Apostle Jeshua Masasu niwe uzabwiriza


Jean Christian IRIMBERE azaba ari kumwe n’abaramyi bazaturuka i Masoro


CBE Worship Team izaba ihari

Komeza kubana natwe Imana iguhe umugisha.

Vedaste [email protected]

Ni mu birori byabereye Kimihurura, ku wa 24 Ukuboza, bikaba byarateguwe na Jehovanisi Christian Family(JCF) kugirango bizihize isabukuru y’Imyaka itatu iri tsinda rimaze ryamamaza ubutumwa bwiza ryifashishije imbuga nkoranyambaga.

Jehovanisi christian Family ni itsinda ry’ivugabumwa si itorero.Iri tsinda ryatangiye gukora ku wa 05 Ukuboza 2014, bakaba bahisemo kwizihiza uriya munsi mu rwego rwo kugirango habeho kwifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2018 nk’abakristo. Mu ibyo birori havuzwe amateka yaranze iri tsinda n’intego rifite ndetse nuko bagamije kwagura ibikorwa bishingiye ku rukundo nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga.

Ndagijimana Vincent, umuyobozi wungirije wa JCF mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye ibi birori, yagize ati “ JCF ni umuryango w’ivugabutumwa udaharanira inyungu, mu myaka itatu tumaze dutangiye dufite abanyamuryango 102, baherereye mu mpande z’isi zitandukanye abari: I Burayi, Amerika, Aziya no muri Afrika . Dukora uyu murimo binyuze ku rubuga rwa whatsap hamwe no gusenga Imana ubu dufite urubuga nkoranyambaga rwitwa beroya.com, twifuje gukora uyu murimo nyuma yuko tubonye hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zikabatera gusubira inyuma mu buryo bw’umwuka cyane cyane abakristo ndetse n’abandi benshi b’urubyiruko. Twe nk’abakristo twashatse uburyo tubyaza umusaruro mwiza ugira icyo wungura ubugingo bwacu, abakristo bagahembuka bakarushaho kumenya no gusobanukirwa no gucengera neza ijambo ry’Imana niyo ntego yacu nyamukuru.”

Uretse ivugabutumwa bakora, Yakomeje avugako hari ibindi bikorwa by’urukundo bakoze mu bufatanye n’abagize itsinda rya JCF. Yagize ati “ Twatangiye dufite intero ivuga ngo zana ikiyiko cyawe na nanjye nzane icyanjye dusangire, buri wese azane ikintu kimufasha agisangize abandi. hanyuma twaje kwifatikanya n’irindi tsinda ryitwa “ Tuvuge ukuri” rya watsapp dukora umuryango udaharanira inyungu witwa Beroya Family tugiramo ibikorwa bitandukanye harimo n’ ishami rya Website Beroya Family.
Mubufatanye n’iritsinda ryitwa Tuvuge ukuri, twishyuriye abana umunani amafaranga y’ishuri(Minervals), tunishyurira imiryango mirongo itanu ubwisungane mu kwivuza(Mituelles) kandi hagati muri twe tumaze gushyingiza abantu umunani. Turacyafite icyerekezo cyo gukora ibikorwa by’urukundo dufasha abatishoboye uko Imana izajya idutera iteka kuko abantu banone bakeneye kumenya Imana binyuze mu bikorwa”

NISHYIREMBERE Donatille,Umuyobozi Wa groupe utari uhari nawe yoherereje ubutumwa abari muri uyu munsi mukuru, aho yabanje gushima Imana n’abantu bagize uruhare kugirango iri tsinda ribeho.Yashimiye abakozi b’ Imana bose babasuye bakabaganiriza Ijambo ry’Imana no kubafasha mubundi buryo, ashimira njyanama imufasha umurimo ukabasha kugenda neza, abashimira ubushake bafite bwo gukora umurimo w’Imana kandi bakabikora muri gahunda, bakaba bataraciwe intege n’imiyaga yagiye itambuka.

Yakomeje ashimira abagize iri tsinda rya JCF, uburyo bakirana ijambo ry’Imana inyota n’Inzara bigasubizamo intege uwariteguye. Yabashimiye ibikorwa by’urukundo bagiye bakora bitandukanye. Yarangije abifuriza kuzagira umwaka mwiza wa 2018 no kuzatambuka muri uwo mwaka utaha bubaha Imana kandi bakiranuka , Ati “Umwaka utaha uzababere umwaka wo kwera imbuto zikwiriye abihannye no kwifuzwa n’ abandi”

Muri ibi birori abantu benshi bagarutse ku mumaro iri tsinda rya JCF baryungukiyeho, banatanga ubuhamya butandukanye kubw’ibyo Imana yabakoreye muri uyu mwaka cyane uburinzi bwayo.


MUREKATETE Joselyne niwe wari umwigisha w’ijambo ry’Imana. Mu ijambo ryari rifite intego ivuga ngo “ Ni mwicecekere, mwihorere ni amaraso y’ihene, yozefu aracyariho” yasomye ijambo riboneka mu gitabo cy’Itangiriro 37:31. aho yibukije abari aho ko Imana ijya ibana n’umuntu wayo ikarinda icyo yamuvuzeho kandi ko ntacyica umugambi w’Imana.

Iri jambo ryanezeje imitima y’abantu bose, yabibukijeko igitumye bagiye gusoza umwaka ari bazima ari uko Imana yabonyeko ari abo kwizerwa ikabashyiraho ikimenyetso. Yavuze ukuntu Yozefu yavutse mu buryo bukomeye kuko Rabani yagerageje kenshi gutuburira Yokobo, amuha Leya warebaga imirari kandi Yakobo yariyarikundiye Rasheli. Yavuze ko Impamvu yashakaga Rasheli ari uko hari Yozefu muri we. Byatumwe Yokobo yongera gukora indi myaka irindwi ariko arihangana. Bene se wa Yozefu bashatse ku mwica ntibyakunda kubera ko muri we harimo isezerano ry’Imana. Umwigisha yakomeje avugako ntawakica isezerano ry’Imana, abantu bakomeze bikomeze ku Mana. Yasoje ashima Imana ko hari ikintu ikoze muri Gurupe ya JCF kubw’uburinzi no kwaguka izanye muri 2018.

IInkuru irambuye mu mafoto, Uku niko byari byifashe mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu Jehovanisi christian Family imaze itangiye ivugabutumwa bwiza ikoresheje imbuga nkoranyambaga


MC wayoboye gahunda zose neza kugera zihumuje

Past Mugiraneza Yohana Baptiste asuhuza abantu

Past Gatanazi Justin arimo asuhuza abantu

Past Gatanazi_Justin(L), Past Munyarubuga Francois (M), Past Mugiraneza johani Baptiste (R)

Past Munyarubuga Francois arimo asuhuza abantu

Arimo yerekana njyanama ya JCF

Umuhanzi NIce Manoa yasusurukije abantu ubwo yakirigitaga gitari aramya Imana

Bari batangiye gufashwa n’ibihangano by’umwuka wera



abapasiteri nabo baribafashijwe n’ibihangano by’umwuka

Bagize igihe cyo kugusangira bishimira ibyagezweho muri uyu mwaka wa 2017











Bafatanyije baririmba indirimbo yo muri cantique ivuga ngo " Mana utuvubire imvura."

Baririmbye isabukuru nziza (Happy Birth day)


bafashe igihe cyo kwibwirana

biyakiriye banezerewe

kwiyakira

kwiyakira

batariyakira

Barimo biyakira bakomeje kurangwa n’ibihe byiza

Hari hateguwe na Gateaux mu kwizihiza iyi sabukuru

barimo kumva gahunda zose batuje banezerewe

Mucecuru Mama wa Donatille

b

Ndagijimana Vincent arimo kumva ijambo ry’Imana

Umuvugabutumwa nawe yariyuzuye imbaraga z’umwuka wera

Habonetsemo n’abashimye Imana yatumye baba muri JCF

Uwamariya Liliose Mignone nawe yatanze ubuhamya ukuntu Imana yamurinze akiri uruhinja

abari bitabirriye ibirori bari bambaye ibisa

Nyuma bahumuje ikirori bafashe ifoto y’urwibutso

Ismael [email protected]

Mathers’Union barimo guha impano Canon Peter Twahirwa n’Umugore we nawe wambitswe ikamba.

Ni mu birori byabereye kuri paruwasi ya Kanombe mu itorero rya Anglikani(EAR), ku wa 21 Mutarama. Muri ibi birori habereyemo imihango itandukanye harimo gukomeza bamwe mu bakristo bagejeje igihe, kwinjiza abagabo mu muryango wa Father’s Union , kwakira abapasiteri bashya baje gukorera muri iyo paruwasi kandi byumwihariko harimo gushimira pasiteri Peter Twahirwa ugiye gutangira ikuruhuko cy’izabukuru.

Acidikoni Antoine Rutayisire uhagarariye Ubucidikoni bwa Paruwasi ya konombe

Acidikoni Antoine Rutayisire uhagarariye Ubucidikoni bwa Paruwasi ya konombe yasobanuye icyo bagenderaho bajya kohereza umupasiteri mu cyiruhuko cy’izabukuru, Yagize ati “ Ubundi muri canons z’itorero Angilikani, iyo ugejeje ku myaka mirongo itandatu n’itanu(65) uhita ujya mu kiruhuko cy’izabukuru niko itegeko rivuga nubwo bamwe batekerezako iyo myaka ari mike abandi bagatekerezako ari myinshi” .

Yakomeje ashimira Canon Peter Twahirwa ku mirimo myiza yakoze ndetse aho yashimangiye ko yabaye umupasiteri w’umuhinzi. Yagize ati “ ikintu nshimira Canon Peter, namusimbuye muri paruwasi ya Remera hanyuma musimbura no k’ubucidikoni bwa Kanombe. Icya mbere nshaka kubamushimiraho burya ikizakubwira paruwasi yayobowe neza nuhagera uri umupasiteri hari ibintu utazahasanga hari nibyo uzahasanga. Habaho ubwoko buburi bw’abapasiteri: umupasiteri w’umuhigi iyo yinjiye muri Paruwase ni nk’umuhigi winjiye mu ishyamba ikintu cya mbere kihaba haba induru, ikindi cya kabiri haba inkomere hakaba n’imbwa .Buri muhigi wese agira imbwa: Ni ukugira abantu bagutarira amagambo barunda bakumva abakuvuga ndagirango mbashimire Twahirwa peter ko nagiye I Remere sinumva induru, sinahasanga impigi(ba bantu bashinzwe kumvira pasiteri abamuvuga nabi) ikibakubwira iyo uhageze nibo baza kukwakira, aba bantu ntabo nahasanze bivugako ntawe yariyahasize, ubwo atabaye umuhigi ubwo yabaye umuhinzi. Umupasiteri w’umuhinzi iyo agiye ahantu hari ubukuna asiga hari ibintu ahateye , usanga hari urutoki, hari ibiti. Abambanjirije harimo na Pasiteri Peter bubatse amazu, icyo nagirango mukimumpereho amashyi kuko nta n’inkomere z’abakiristo nasahanze”

Canon Peter Twahirwa ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru amaze imyaka mirongo ine n’itandatu (46)akorera umuriro w’Imana mu itorero rya Angilikani. Yagiye akorera muma Paruwasi atandukanye ariko ubu agiye mu kiruhuko cyizabukuru akorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi ya Kanombe. Akaba yarabaye acididikoni wa mbere mu 1987.

Canon Peter Twahirwa ahagararanye n’umugore we wambitswe i kamba rya Mathers’Union barigushimira abakristo bose

Canon Twahirwa Peter utahwemye gushima abo bakoranye mu nzego zose n’abakristo muri rusange , yagarutse ku cyo agiye gushyiraho imbaraga mu kiruhuko cy’izabukuru doreko umwanya munini yawumaraga ari kumwe n’abakristo ku rusengero.
Peter Twahirwa yagize ati “ Ibi bintu bisobanuye ikintu cy’umunezero sinari nziko nzabigeraho ariko kubw’ubuntu bw’Imana birakunze. Imyaka mirongo ine n’itandatu ntabwo ari imikino ukorana n’abantu buburyo butandukanye. umuryango wanjye narawutaye inshuro ziruta ubwinshi kuko nararaga kure cyane ariko ubu ngiye kwegera umuryango cyane cyane madamu twabanye, ngiye kubana n’abuzukuru baboneko mpari nka sekuru wabo mbakunde bankunde .”

Reverand Elisa Mutabazi ni Pasiteri mukuru wasimbuye Canon Peter Twahirwa ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru nawe yagize icyo avuga kuri uyu munsi , yagize ati “ Ibirori twabyishimiye cyane kubera ubushake abakiristo bagaragaje n’umutima wo gufashanya kandi cyane cyane no gusimbura umuntu ufite ubigwi cyane, umuntu wakoreye Imana igihe kinini cyane tugiye gukomereza aho agarukirije kandi tunejejwe nuko tugiye gukomezanya kuko nubwo tumusimbuye aracyahari. ”

Abakoranye na Canon Peter Twahirwa n’umugore we bagize icyo bavuga ku bwitange yagize mu murimo w’Imana ataratangira ikiruhuko cy’izabukuru.


Rev. Canon Agnes nawe amaze imyaka itatu mu kiruhuko cy’izabukuru yavuzeko yakuranye na Twahirwa n’umugore we ahantu hitwa Cyangwari(Uganda). Yavuzeko ari abantu bakunda Imana kandi bakoze neza, iyo ikibazo cyavukagaga baritangaga cyane kandi bagakunda kujya inama.

Mbonigaba Francois ni umukuru w’abakristo yavuzeko mu myaka ine(4) amaranye na Canon Peter Twahirwa yabonye ari umugabo w’Imana, ukora umurimo w’Imana nkuwufitiye umuhamagaro , umugabo ukora cyane mu mirimo y’amabokonyiyite ko ashaje ahubwo agashaka kuba intangarugero.

Presidente w’ubucidikoni mother’s union UMUTANGANA Jackyline, yavuzeko yabanye na Canon Peter Twahirwa kuva mu 1999 kandi kuva icyo gihe cyose yabonye ari umuntu w’inyangamugayo kandi waraniye guteza umurimo w’Imana imbere hamwe na Madam we. Yavuzeko kandi kuba mathers’union yaragutse babicesha ubunararibonye bwa Canon Peter Twahirwa n’umudamu we Vera Twahirwa, bakoze imirimo myinshi cyane mu gihe bari bafite ubushobozi bukeya.


Meridah Twahirwa ni umukobwa wa Peter Twahirwa yavuzeko ari umunsi w’umunezero kubwa Papa we, yavuzeko bavutse bamusanga mu murimo w’ubupasiteri yavuze ari umuntu w’inyangamugayo, ukunda Imana kandi ukunda abantu. Yavuzeko ahantu yagiye abwiriza ubutumwa ubona nanubu imbuto zigihari. Yatwigishije gusenga no kumenya Imana, abana twateye ikirenge mu cya Papa.

Pascal Karemera wahoze ari umukuru w’abakristo mu gihe Canon Peter TWAHIRWA yayoboraga EAR Paroisse Remera, nawe yavuzeko azajya yibukira Canon Twahirwa Peter ku bintu bibiri(2): Gukunda umurimo w’Imana no kuwitangira kandi yicisha bugufi cyane kuko hari igihe twigeze kugura imodoka ya paruwasi ya Remera,we yayigenzemo gake ayirekera abandi bakazajya bayikoresha, we akazajya agenda n’amaguru.

Ibi birori byarimo Umushyitsi mukuru Bishop EAR Diocese Kigali, Louis MUVUNYI na Madam Winnie Muvunyi, (Presidente wa Mother’s union Diocese ya Kigali). Yariyaherekejwe na Madam Drocas (Coodinator Mother’union Dicese Kigali) na Madam ukuriye icyiciro cy’abakobwa (GFS) Diocese Kigali. Hari kandi n’ubucidikoni burangajwe imbere na Archdikoni Canon Antoine Rutayisire na Madam Peninah Rutayisire, baherekejwe na Presidente w’ubucidikoni mother’s union UMUTANGANA Jackyline n’abandi benshi bo mubucidikoni bari baje kwifatanya na kanombe kwizihiza ibi birori.

Uku niko byari byifashe mu materaniro n’ibirori byabereye kuri EAR Kanombe


Madam Winnie MUVUNYI umufasha wa Bishop Louis MUVUNYI yambitse Vera TWAHIRWA umufasha wa Canon Peter TWAHIRWA ikamba n’umwambaro w’ubutore byose bishushyanya ibyo abikiwe mu ijuru kubera imirimo ya muranze


Pastor Albert Mugenzi ufashe microphone(i Bumoso) ,Bishop Mutabazi Louis ari gusengera abakomejwe(hagati ). Reverand Elisa Mutabazi Pasiteri mukuru wasimbuye Canon Peter Twahirwa (i buryo)


Umuryango wa Canon Antoine RUTAYISIRE bashyikirijwe impano


Umuryango wa Canon Peter Twahirwa, Abana be ,abakazana na Ubuzukuru

Abakristo ba kanombe kandi bakomeje bavuga ibigwi by’aba bapastori babafashije cyane, babagenera impano zitandukanye by’umwihariko bahaye inka Canon Peter TWAHIRWA

Abakristo bahaye Canon Peter TWAHIRWA na Madam umutako mwiza uriho ubutumwa bw’ibihe byose bubakwiriye. Heb 6:10 “ kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera”

Abakristo ba EAR Kanombe bageneye impano Bishop Louis MUVUNYI na Madam Winnie Muvunyi





umutambagiro wa Mother’s, Father’s unions hamwe n’abashumba binjira mu rusengero gutangira amateraniro yera

Madam ukuriye icyiciro cy’abakobwa (GFS) Diocese Kigali, nawe yariyitabiriye ibi birori

Aba nibo bashumba bari muri ibyo birori

Rev. Elisa MUTABAZI na Madam Mary MUTABAZI,Past. Albert MUGENZI na Madam Olive MUGENZI ,Abashumba bashya kuri EAR Kanombe bahawe impano

Chorale amahoro

Chorale Voice of Angels

Chorale y’abana nayo yaririmbye

Chorale ya Fathers’Union


Choral ya Mother’s Union itanga impano ku muryango wa Canon peter











Ismael Kayishema @Agakiza.org

Kuri iki cyumweru taliki ya 04 Gashyantare , ADEPR Gashyekero hasojwe igiterane cyari kimaze icyumweru cyose murwego rwo gutegura igikorwa cyo kubaka urusengero rugezweho ruzatwara miliyoni magana arindwi (700.000.000Frws), hakaba hanashyizwe ibuye fatizo ahagenewe kubakwa urwo rusengero.

Uyu muhango wabimburiwe n’igiterane cy’iminsi itandatu kikaba cyari gifite intego igira iti:"Dore aho tuba imbere yawe hatubera hato (2 abami 6:1)".

Mu ijambo ry’Imana ryigishijwe na REV.Kalisa Emmanuel umuyobozi wa ADEPR rurembo rw’umugi wa Kigali yigisha ijambo ry’Imana

Mu ijambo ry’Imana ryigishijwe na REV.Kalisa Emmanuel umuyobozi wa ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali yavuzeko umuntu agomba gukora imirimo ye neza kugirango narangiza urugendo rwe bazasigare bamuvuga neza.Yongeyeho ko iyo umuntu akorera Imana nayo imwongerera iminsi yo kurama. Yabasabye gukomeza kugira indangagaciro z’ abakristo kugira ngo Imana ikomeze ibashyigikire mu bikorwa byabo.


Madamme Umuhoza Aurelia umuyobozi w’Imari n’ubukungu muri ADPR ageza ijambo kubitabiriye igiterane

Madamme Umuhoza Aurelia umuyobozi w’Imari n’ubukungu muri ADPR yavuzeko iki gikorwa ari indashyikirwa kuko kitatekerezwa n’uwariwe wese ati: "Imirimo tubamo yo gukorera Imana tuyiterwa nuko Imana yatugiriye ikizere kandi ikatugabira umurimo wayo ikanadushoboza bityo turahamya tudashidikanya ko n’uru rusengero rugiye gutangira kubakwa hano ruzuzura".Yakomeje yizeza abari bateraniye aho ko azakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo uru rusengero rwubakwe.


Past. Valentin RURANGWA uyobora uyu mudugudu wa Gashyekero

Past. Valentin RURANGWA uyobora uyu mudugudu yavuzeko iki giterane cyari icyo gushyira ibuye ry’ifatizo aho bashaka kubaka urusengero kuko urwo basengeragamo rwari ruto cyane .Yavuzeko ruzubakwa mu myaka 2 kandi amafaranga akazatangwa n’abakristo bo mu gashyekero kuko Imana yabibasezeranije.
Yagize ati: “Dufite ibyiringiro by’uko Imana izadushoboza ,dufite gahunda yo gusenga Imana kugirango ibyo yavuze kuri gashyekero ibisohoze ibinyujije ku bannyagashyekero ubwabo.”

Iki giterane kitabiriwe n’abashumba batandukanye barimo Rev Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali , Rev.Akoyiremeye Pierre Claver umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Kicukiro , umushumba wa Paroisse ya Gikondo n’abandi bayobozi batandukanye barimo abayoboye uyu mudugudu by’umwihariko hari Madamme Umuhoza Aurelia ushinzwe imari n’ubukungu bya ADEPR ari nawe wahagarariye ubuyobozi bwa ADEPR .

Cyitabiriwe kandi n’amakorali atandukanye harimo Hermon,Bethel,Golgota, na Rubonobono ya ADEPR Gatsata .
Kitabiriwe kandi n’abakozi b’Imana batandukanye harimo Ev. Vincet, Ev.Nshizirungu, Past. Bernard na Past Valentin RURANGWA umushumba uyobora umudugudu wa Gashyekero.

Nyuma yo gushyiraho ibuye ryifatizo abakristo bitanze amafaranga asaga Miliyoni 14 zo gutangiza umushinga w’iyi nyubako.
Tubibutseko urusengero ruzubakwa ruzatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni magana arindwi(700 000 000frw) rukazajya rwakira abagera ku gihumbi n’amagana atanu(1500)


uku niko urusengero ruzaba rumeze nirumara kuzura (ADEPR Gashyekero)


Amafoto atandukanye yaranze uyu muhango









[email protected]

Kuri uyu wa Kane taliki ya 28/06/2018 ni bwo umunyamakuru wa Radio Umucyo Jyamubandi Deo, usanzwe ari umukirisito mu itorero rya ADEPR Nyarugenge , yakomeje imyiteguro yo kurushingana na Abiringiyimana Providence, basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kacyiru ho mu karere ka Gasabo.

M.C Deo na Providece bakomeje gushima Imana ikomeje kubateza intambwe no kubashyigikira mu myaka itatu ishize batangiye gukundana kandi byose babikesha Imana.
Ni umuhango wabimburiwe n’inyigisho ndetse n’impanuro zigenewe abagiye gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko. Izi nyigisho zatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru aho yagarutse cyane ku bufatanye n’ubwuzuzanye mu muryango mu rwego rwo kubaka urugo rw’icyitegererezo. Izi nyigisho zaherekejwe n’indahiro z’aba bombi ubwo barahiriraga kuzabana akaramata kandi nk’uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abitegeka.
Mu kiganiro twagiranye na Mc Deo yashimangiye ko urukundo no kubaha Imana ari inkingi mwikorezi yo kugera ku ntego abantu baba barihaye ndetse no kubaka urugo rwiza. Mc Deo yashimye Imana agira ati “ Turashima Imana yabanye natwe mu gihe cyo kurambagizanya kigera ku myaka itatu. Iki gihe cyabaye igihe cyiza cyo kumenyana hagati yacu mu buryo burambuye ndetse no guhuza imiryango yombi iramenyana.Twagiye duhuriramo n’uruvange rw’ibyiza n’ibibi cyane ko iyo wiyemeje gufata umwanzuro wo gukunda umukobwa urukundo rugamije kubana, satani na we ahera ubwo agahagurukira kubarwanya.”

Yavuzeko batacitse intege bitewe n’ijambo ryo muri bibiliya bagendeyeho ribabera impamba, mu Abafilipi 1:6 " Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo." Yashimangiye iri jambo avuga ati “ Iri jambo ryadusubizagamo imbaraga twabona ibishaka kuduca intege tugasenga Imana ikatubwira ngo "Bana banjye muhumure ndikumwe namwe" tukumva dusubijwemo intege tugakomeza urugendo.” Ikindi cyadushoboje muri uru rugendo ni ugukundana bizira imbereka no kubwizanya ukuri hagati yacu ikindi tukiha intego y’uko tutagomba gusubira inyuma. Icyo tugiyiye gukora cyose tukabanza gusenga Imana ikaducira inzira.

.Njye n’Umukunzi wanjye Providence turashima Imana ko n’ubwo imvura y’ibigeragezo yari nyinshi Uwiteka yabaye mu ruhande rwacu ndetse akaba agikomeje kuba mu ruhande rwacu.

Kubaha Imana no kirinda icyaha ni urufunguzo rwa byose, kandi nibyo byazafasha abakiri mu nzira yo gukundana ndetse n’abandi bose mu buzima busanzwe. Imana ntabwo ishobora gutera inkunga umugambi utazayubahisha, kuko Bibiliya ivugango mu Imigani 14:27 “Kūbaha Uwiteka ni isōko y’ubugingo, Bigatuma abantu batandukana n’imitego y’urupfu.” Umuntu ashobora kudapfa ariko ibyo yateguye bigapfa kuko bitaba birimo gusohoza umugambi w’Imana, uzayihesha icyubahiro. Kuba iyi myaka itatu ishize dukundanye ku rwanjye ruhande mbifata nk’igitangaza nubwo urugendo rukiri rurerure ariko aho Imana igejeje ikora mbaye nyishimiye kandi impamvu mbona ari ishimwe, umuntu ajya kugera kukigero cyo kubona uwo bashingana urugo amaze gutandukana na benshi.

Muri uru rugendo kugeza uyu munsi, Ababyeyi bo mu mwuka ni ingenzi batubaye bugufi cyane kuko badufashije, bakatugira inama z’urugendo turimo cyane ko na bo baba bararunyuzemo. Nabwira urubyiruko, gusenga Imana ikabayobora kubantu bababera ababyeyi bo mu mwuka bakabarera kugirango babashe kugera ku kigero cyiza Imana ishaka, kuko baba bafite inama zubaka umubiri n’ubugingo bityo bikarinda abakundana kuba ibyigenge.

Reba amafoto uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Mc Deo na Providence.

M.C Deo nuwo Yihebeye barimo basinyira kuzabana

Bamaze gusezerana bawawe icyemezo cyo gushyingirwa mu murenge


Inshuti n’abavandimwe nabo baribaje gushyigikira M.C Deo na Providence

Kuri uyu wa 07,Nyakanga ,Abakristo ba ADEPR Paruwase Rwinkuba, batashye urusengero ruryanye n’icyerekezo rufite agaciro ka miliyoni hafi Magana atatu y’amafaranga y’u Rwanda

Ni nyuma yo gushyira hamwe basanga urusengero basengeragamo rutajyanye n’igihe bagezemo cyane ko aka gace karimo kwihuta mu iterambere ugererenyije n’ibihe byatambutse, ibi byatumye begeranya inkunga buri wese uko yifite biyubakira urusengero rw’icyitegererezo.
abakristo bo muri iyi paruwase bari batewe ipfunwe no kubona aho basengera harutwa n’inzu babamo ni ko gusenga Imana ibahishurira icyo bakwiye gukora kugirango ikomeze ibishimire. Bihaye intego yo guhaguruka bakubaka urusengero nubwo bitari byoroshye. Aba bakristo bashimangiye ko bashobojwe n’Imana hamwe n’ubuyobozi bwiza bw’iyi paruwase bwakomeje gukorana neza n’abo ndetse bagacunga neza n’umutungo wabo.


Rev KARURANGA Ephrem,Umuvugizi w’itorero rya ADEPR

Rev.Karuranga Ephrem ni Umuvugizi wa ADEPR , akaba ariwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abakristo b’iyi paruwasi ku bwo gushyira hamwe bakiyubakira urusengero rugezweho,yanashimye umuyobozi w’iyi paruwase n’abamubanjirije bakoze neza kugirango icyo gikorwa kigerweho gusa yananenze bamwe mu bayobozi bababanjirije batujuje neza inshingano zabo bagakoresha nabi umutungo w’itorero rya ADEPR.
Asoza iki gikorwa, RevKaruranga Euprem yagarutse kuguha impanuro abakristo b’itorero rya ADEPR abibutsa guhagarara ku bumwe bw’abakristo. Yagize ati “ Ubutumwa twifuje kubaha ni ubutumwa bukubiye mu ijambo rimwe ryo kubaka ubumwe bwa gikristo yaba ari uguhuza n’ubuyobozi bwacu butuyoboye,yaba ari uguza hagati yacu yaba no guhuza n’abandi badasengera mu itorero rya ADEPR,nagirango mbasabe kubaka ubumwe bwa Gikristo.Icyo Imana idushakaho ni ukugendana n’Imana yacu,kwicisha bugufi, dukunda kubabarira,no gukora ibyo gukiranuka


Rev MUGIRANEZA Damien, Umushumba w’itorero rya ADEPR paroisse ya RWINKUBA

Rev Mugiraneza Damien ni Umushumba wa ADEPR Paruwase Rwinkuba, amaze imyaka cumi n’itatu ayobora iyi paruwase, yavuzeko batangiye iki gikorwa cyo kubaka urusengero benshi babaca intege bababwira ko bubatse urusengero rurenze ubushobozi bwabo ariko hamwe no gusenga Imana igenda ibaha inkunga z’uburyo butandukanye kugeza ubwo bujuje uru rusengero rw’icyitegererezo mu ntara y’Iburasirazuba. Yagarutse ku gikorwa cyo gushimira abakristo ayoboye bakoze iby’ubutwari n’Imana yabashoboze ndetse anagaruka ahanini ku gushimira ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwababaye hafi muri iki gikorwa. Yagize ati“Ndagirango nshimire abakristo ubwitange bwinshi bagaragaje mu kubaka urusengero rwacu kandi ndashima Imana yabaye mu ruhande rwacu ikadushoboza gukora imirimo kuri iyo nyubako,ikindi ndashimira ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwatubaye hafi kandi bakaduha igihe gihagije cyo kurangiza neza uwo murimo,ndashimira abantu bose bagiye badutera inkunga Imana yo mu ijuru ibaduhere imigisha.”

ADEPR paroisse ya Rwinkuba igizwe n’imidugudu 10 ,ikaba ikubiyemo abakristo 2,117 nibo bahuje imbaraga bakaba bujuje iyi nyubako y’urusengero ijyanye n’igihe. Paruwasi ya Rwinkuba ibarizwa mu murenge wa Gahini, mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba.


Ammwe mu mafoto agaragza uko uyu muhango wari umeze


Bethel Choir


Rebanoni Choir


Abari bitabiriye ibirori byo gutaha urusengero


RUKERA Jean de Dieu Umukirisito wavuze mu izina rya bagenzi be ashima Imana yabashoboje kwiyubakira urusengero rw’ikitegererezo


Urusengero basengeragamo mbere rutajyane n’igihe


Urusengero rushya bujuje rwatwaye amafaranga asaga Miliyoni 300

[email protected]

Rev Ndagijimana Emmanuel wabaye umuvugizi mukuru agiye gushyikirizwa inkoni y’ubushumba na Rev Dr Gato Munyamasoko wari kuri uyu mwanya

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, AEBR ryimitse umuvugizi waryo mukuru Rev Ndagijimana Emmanuel ahabwa impanuro zirimo gusigasira ubusugire bw’itorero yirinda icyatukisha itorero ry’Imana aho kiva kikagera.

Uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira mu birori byitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu baturutse mu matorero anyuranye.
Umuvugizi mushya wa AEBR, Rev Ndagijimana Emmanuel ahawe izi nshingano asimbuye Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko wari umaze imyaka kuri uyu mwanya.
Umuhango wo kwimika Rev Ndagijimana Emmanuel nk’umuvugizi mushya no kumushyikiriza inkoni n’intebe by’ubushumba, wabanjirijwe n’inyigisho yatanzwe na Bishop John Rucyahana, aho yananyuzagamo agaha impanuro uwahawe inshingano nshya.

Bishop Rucyahana yibukije Rev Ndagijimana ko agiye kuyobora itorero riri mu gihugu kiri gukira ibikomeye byatewe n’amateka mabi cyanyuzemo birimo Jenocide yakorewe abatutsi, amusaba gukomeza kubafasha komora ibikomere binyuze mu mbaraga z’Imana.
Ati “ Emmanuel, uyoboye itorero riri mu gihugu kirimo gikira ibikomwere byatewena Jenocide yakorewe Abatutsi. Urayobora itorero ririmo rikira inzangano u Rwanda rwarozwe n’abaruroze, abantu bakicana, abagabo bakica abana babo n’abagore babo.Ntimukagendere hejuru y’ibishanga mwibwira ko ari kaburimbo. Iyi myuka mibi yaje mu Rwanda ni inshingano zawe ugiye gufata. Haguruka wambare imbaraga uhoshe iyo mizimu mu izina rya Yesu.”


BishopJohn Rucyahana niwe wigishije ijambo ry’Imana

Bishop Rucyahana kandi yaboneyeho gusaba umuvugizi mushya gusuzuma ibitukisha ijambo ry’Imana, maze akabisanga akabirwanya mu izina rya Yesu.
Ati “Ibyo bya Goriath ndagusaba kubisanga ukabirwanya mu izina rya Yesu.Ntukagende mu izina ryawe nka Emmanuel, ca bugufi umenye ko intambara urwana atari iyawe, ahubwo ugende mu izina ry’Imana. Ndagusabye ujyane umuhumetso w’ijambo ry’Imana.”

Yanibukije kandi uyu wahawe inshingano nshya ko mu byo akwiye guhagurukira mu itorero harimo no kurwanya abiyita abahanuzi, ati ko aribo koko ahubwo ari ababa bashaka amaramuko.
Yagize ati “Haguruka ukore ibyo Imana ishaka, nturwane n’impano z’abakirisitu bawe cyangwa z’abayobozi muzakorana, ahubwo uzifumbire, uzikuze ubasengere abayoba ubayobore ubereke inzira. Harimo abahanuza inda badahanujwe n’umwuka w’Imana. Abo ujye ubacyaha mu izina rya Yesu.”
Yavuze ko itorero ry’Imana riri kurushaho kugenda ryangwa kubera bimwe mu bikorwa bigayitse bikorwa n’abiyita abakozi b’Imana.

Rev Dr Gato Munyamasoko wasimbuwe na Rev Ndagijimana ku buyobozi bw’itorero AEBR, ubwo yahaga mugenzi we umusimbuye inkoni y’umuvugizi mukuru wa AEBR, yamusabye kuzatanga mu mahoro inkoni y’umuvugizi amuhaye, nk’uko nawe yabiharaniye akaba ayitanze mu mahoro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umuhango wo kumwimika ku mugaragaro nk’umuvugizi wa AEBR, Rev Ndagijimana Emmanuel yavuze ko icya mbere azakora ari ugushyira imbaraga mu murimo w’itorero rigakomeza kugera ku murimo wa Yesu.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo Kangwagye Justus ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB wari n’umuyobozi mukuru, Rev Pastor Ephrem Karuranga Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Rev Dr Bashaka Faustin wabayeho umuvugizi wa AEBR nyuma akaza gutangiza itorero rye, Rev Dr Samuel Rugambage Umunyamabanga Mukuru wa CPR n’abandi benshi batandukanye.


Rev Ndagijimana Emmanuel arahirira inshingano yahawe zo kuba Umuvugizi mukuru wa AEBR