amahugurwa

Kwamamaza

agakiza

Ku bufatanye na MCHIP ( Mother Child Health Integrated Program), MINISANTE n’Ubuyobozi bw’ Akarere abajyanama 296 bo mu mirenge ya Nyamirambo, Kigali, Kanyinya na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge bahawe amahugurwa agamije kubasobanurira Ubuvuzi bw’ ibanze bukomatanyije kubana bari hagati y’amezi abiri n’ imyaka 5.

Abo bajyanama b’Ubuzima bahuguriwe kuvura indwara zijyanye n’impiswi, umuriro wa Malariya, inkorora n’ibicurane bishobora kuvamo umusonga ndetse no gusuzuma imirire mibi ikunze kugaragara ku bana. Ibi bikaba bizafasha kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Madamu MUKARUSINE Cecile umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima muri program yo kwita ku buzima bw’ umwana n’ Umubyeyi akaba yagaragaje ko ubu Minisiteri y’ Ubuzima igiye gushyira ingufu mu gufasha abo bajyanama b’ Ubuzima mu kubona ibikoresho by’ibanze kugirango bashobore kurangiza imirimo yabo kuko ubu bagiye kujya bavurira mu rugo.

Umuyobozi wungirije w'Akarere asoza amahugurwa y'abajyanama b'ubuzima

Bwana TWAGIRIMANA Keffa Umuyobozi wa Koperative y’Abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Mageragere akaba yasabye abaturage kubafasha mu kurangiza neza akazi kabo babazanira abana bakimara gufatwa kugirango babasuzume hakiri kare ingamba zo kurwanya imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zibashe kugerwaho.

Bwana KALISA Pierre Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Nyarugenge akaba yagaragaje ko abajyanama b’ubuzima bari basanzwe bakora umurimo wo gukangurira abaturage kujya kwa muganga ubu noneho bagiye no kujya bafasha mu gutanga ubuvuzi bw’ ibanze ibyo bikazafasha abaturage babana nabo umunsi ku munsi kuko bitazajya biba ngombwa ko abantu bajya kwa muganga kuko abo bajyanama b’ ubuzima bazashobora kuvura indwara zoroheje, kandi ko Akarere kazakomeza kubafasha kugera kunshingano zabo.

Inkuru n’amafoto tubikesha : SERUGENDO Jean de Dieu ushinzwe ICT/Nyarugenge

Nk’uko bisanzwe mu nshingano zacu gusanga abakozi ku kazi kabo mu
gihe cy’ ikiruhuko tugasangira ijambo ry’ Imana, kuri iki Cyumweru kuva
tariki 5-9 Nzeri 11 mu Kigo cya EWSA habereye amahugurwa y’ ijambo ry’
Imana.

Insanganyamitsiko y’ iki Cyumweru yanditse muri Yesaya 11:2 hagira
hati: “Umwuka w’ Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ ubwenge n’ uw’
ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’ uw’ imbaraga , umwuka wo kumenya
Uwiteka n’ uwo kumwubaha (Yesaya 11:2).

Pastor Desire wari uyoboye ayo mahugurwa yakomeje avuga ko Yesaya
yahanuye Yesu akavuga Umwuka azaba afite ariko natwe abizera dukwiye
kugira Umutima wari muri Kristo Yesu (Abafiripi 2:5) nk’uko umuririmbyi
yaririmbye ngo nutumbira Yesu uzasa nawe bose bazamenya kubana nawe
bareke ubugome bitabe Yesu. Iyo umaze gukizwa ugahinduka ku ngeso, Imana
irakwishimira ikaguha ku Mwuka wari muri Yesu.

Mu nyigisho ze, yasabye abari bateraniye aho ko bakwiye guhinduka
kugeza ubwo umuntu wese ubabonye ababonamo Kristo, Umwuka wari muri Yesu
ukatubamo natwe.
Izo nyigisho zitabiriwe n’ abakozi benshi ba EWSA
kandi habaye guhembuka mu Mwuka aho bose bagize icyifuzo cyo gusa na
Yesu kandi bifuza ko amahugurwa nk’ayo yakomeza kuko bifuza kumenya
byinshi biruseho.

Ubwanditsi

"Iyo ugambiriye neza Imana iguha umugisha naho iyo ugambiriye nabi Imana irabiguhanira ".Aya ni amagambo yavuzwe na Pasteri Desiré mu gusoza amahugurwa y’iminsi ibiri ku ijambo ry’Imana yabereye mu bitaro byitiriwe Umwami Faysar kuri uyu wa gatanu tariki ya 15/09/2011.

Insanganyamatsiko y’ayo mahugurwa yanditse mu gitabo cya Daniel 1 :8 . Hagira hati : maze Daniel agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’Umwami cyangwa vino yanywaga, aricyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugirango atiyanduza.

Nkuko Pasteur Desiré yakomeje abisobanura yavuze ko iyo ugambiriye neza Imana iguha umugisha kandi iyo ugambiriye nabi Imana ibibona ikabiguhanira.

Yajomeje atanga urugero rwo kugambirira nabi aho Yesu yavuze ati :"amategeko aravuga ngo ntugasambane ariko jye ndavuga nti uzareba umugore wundi akamwifuriza mu mutima azaba arangije gusambana nawe"( Matayo 5:27). Amategeko ya Mose yaravugaga ngo ntukice ariko Yesu we yaguze ko uwanga mwene data wundi aba ari umwicanyi.

Pasteri Desiré yakomeje abwira abari bateraniye aho ko kugambirira neza bituma uhabwa umugisha. Dawidi yagambiriye kubakira Imana inzu bituma Imana imuha umugisha ukomeye kuko yagambiriye neza 1 Ngoma 17:1

Mu kiganiro twagiranye na Patricie , umukozi ukora muri ibi bitaro, yadutangarije ko iki gitekerezo cyo gukora amateraniro muri ibi bitaro cyagizwe n’abakozi bakijijwe biyumvisemo umutwaro wo gusenga kugira ngo Imana ihe ibitaro umugisha kandi ijye ikiza abarwayi baza kuharwarira .

 Patricie yakomeje atubwira ko kuva batangiye iyi gahunda yo gusengera abarwayi, abantu bapfa babyara cyangwa abandi barwayi basanzwe bagabanutse cyane. Imana kandi ikaba igenda iha umugisha ibitaro bya Faysar mu buryo bugaragara.

Yakomeje atubwira ko bakomeje uwo murimo wo gusenga buri wese uko ayobowe n’ Imana mu kazi ke.Ubu bakaba bakora amateraniro ku wa mbere no ku wakabiri kuva saa sita kugeza saa saba buri cyumweru .

Aya mahugurwa akaba yarashojwe n’igikorwa cyo gusengera abarwayi barwariye muri ibyo bitaro, bizera ko Imana izagirira neza abantu bayo.

 Ubwanditsi

Nkuko  biri mu nshingano ze kuvuga ijambo ry’ Imana ,
Pastor Desiré, iki cyumweru yatangiye inyigisho z’ ijambo ry’ Imana mukigo
gitanga  amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura,
EWSA mu gihe abakozi baba bari mukaruhuko ka saa sita kugeza saa saba . Insanganyamatsiko
y’ izi nyigisho ikaba iri muri Zaburi 23 aho igira iti : “Uwiteka niwe
mwungeri wanjye sinzakena”.

 

Pastor Desire yavuze  ko abantu benshi badafite umwanya wo guterana
mu nsengero zabo hagati mu mibyizi byaba byiza abo Imana yahaye
umugisha wo kubona akazi bagiye bishyira hamwe cyangwa umuntu ku giti cye
akagira igihe ah’ Imana kuko umuntu atiragije Imana ngo imubere umwungeri
n’akazi yagakora nabi ndetse n’ubugingo bwe bugahenebera..Ariko iyo
umuntu ashyize  Imana imbere  mu kazi ke , akora yishimye, abasha gutsinda
ibigerageza bitari bimwe duhura nabyo muri iyi nzira no mubuzima bwa buri
munsi.

Pastor yakomeje avuga ko asanzwe akora uyu
murimo wo gusanga abakozi ku kazi kabo nkuko biri mu nshingano za www.agakiza.org kandi ko
byazaniye umugisha abantu benshi bakabona uko bumva ijambo ry’ Imana . Ibi
bikaba bifasha abakozi kugeza ku cyumweru ubugingo bwabo bukiri buzima kuko nkuko
umubiri ukenera kurya niko n’ ubugingo bukenera kwitabawaho.

Aha Pastor yatanze urugero rwaho Yesu yabwiye
abantu ati:" ingunzu zigira imyobo ibiguruka bigira ibyari ariko umwana w’
umuntu ntagira aho arambika umusaya”. Byari bishatse kuvuga ko abantu badaha
Umwanya Yesu kandi twakagombye kumukundisha umutima wose n’ ubwenge bwose.Izi
nyigisho zikaba zizarangira kuwa gatanu taliki 23/09/2011.

 

Ubwanditsi.

Umuryango w’amatorero ya Pentecote akorera mu Budage yateguye Festival Musicale (iserukiramucoitumira n’abanyarwanda.

 

Uyu munsi kuwa 06 Nzeri 2011 isaa mbiri z’umugoroba umuryango w’amatorero ya Pentecote mu Rwanda urohereza intumwa zawo mu iserukiramuco muri muzika mu igihugu cy’ubudage.

Ibi twabitangarijwe n’umwe mubayobozi b’amakorari akorera mu rurembo rwa Gisenyi mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu Bwana Twagirayesu Francois Baraka akaba ari umwe mu biteguye uru rugendo atubwirako nyuma yuko u Rwanda rwakiye ibarwa y’ubutumira muri iryo iserukiramuco habayeho gahunda yo gushaka uburyo aba bantu batoranywa kandi ko kuba iyo gahunda harimo kwiga no guhugurwa mu bya muzika byatumye batoranya abahagarariye amakorari mu indembo zose zigize igihugu ndetse nabamwe mubagize ubuyobozi bw’itorero dore urutonde rw’abaraserukira urwanda:

1.Twagirayesu Francois Baraka kuva i Gisenyi 2.Rev.Rutegamihigo Come umuvugizi wungirije kuva Kicukiro

3.Rev.Kamanzi Callixte umunyamabanga mukuru kuva Nyarugenge

4.Rev.Uwimana Daniel umushumba w’ururembo kuva Kibuye

5. Bwana Ngabonziza David umubitsi mukuru kuva Kicukiro.

6.Gatesi Vestine kuva Gasave

7.Kayitesi Justine kuva Kanombe

8.Murekatete Eugene kuva Nyarugenge

9.Nsabayesu Aimable kuva Gasave

10.Mukeshimana Lambert kuva Nyarugenge

11.Kanaga Emmanuel kuva Ruhango

12.Dusingize Joseph kuva i Rubavu.

Aba uko ari 12 bagize igihe gihagije cyo kwitegura harimo gahunda y’amasengesho ndetse no kwiga indirimbo bazaririmba. Abayobozi b’amakorari ngo ntabwo byabagoye cyane kuko amatike bayishyuriwe n’amakorari bayoboye aha itike yaburi wese ikama yaringana n’amadorari 1500 angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 8000 Frw harimo no gushaka ibyangombwa. Ikindi kandi aho kwakirirwa muri za Hoteli ngo bazakirirwa mungo z’abakristo bagenzi babo. Biteguye kwiga byinshi bakazabyigisha ab’u Rwanda uru rugendo rugamije gushaka ubufatanye hagati y’ibihugu ndetse no kwagura ubushuti mu mamakorari aba mubihugu uyu muryango ukoreramo ku isi yose.Uru rugendo kandi rukazamara iminsi 12 ngo bitarenze igihe cy’ibyumwerubibiri baramutse batinze.

Mu gusoza iyi nkuru twababwira ko uyu muryango watumiye imiryango yose ya Pentecote ku isi, bakaba kandi bareretse ubuyobozi bw’igihugucyabo ibyangobwa bigaragaza ko bafite ubushobozi bwo kwakira abo bantu nkuko tubibona kubarwa y’ubutumire yanditse mu KIDAGE .

FRERE Manu i Rubavu

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 13/10/2011 ku itorero rya ADEPR Gahanga habereye amahugurwa arebana n’umuryango(famille) dore ko uwo munsi wari n’umunsi mukuru nyine w’ umuryango.Iki gikorwa cyari cyateguwe n’Umuryango World Relief ku bufatanye n’amatorero akorera mu murenge wa Gahanga.Umushyitsi mukuru yari Vice- Mayor ushizwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kicukiro.

Atangira ayo mahugurwa umuyobozi wa World Relief mu karere ka Kicukiro Charlotte yatangiye ashimira abibatiriye ayo mahugurwa harimo n’ aba Pastori b’amatorero atandukanye bari muri uwo munsi w’ Umuryango.

Avuga ku ntego y’aya mahugurwa Charlotte yagize ati: “ Kubaka urugo ni umugambi w’ Imana,ni n’agaciro k’isezerano ndetse biri no mu buryo bwo gukemura amakimbirane.”

Nyuma yo kungurana ibitekerezo mu matsinda abari bitabiriye ayo mahugurwa basanze gahunda y’ Imana mu kubaka urugo, ari uko umugabo agira umugore umwe. Basanze kandi Kubana k’umugore n’umugabo bizamura imbamutima arizo zibaganisha kukuba umubiri umwe. Intego y’ Imana ku kubana kw’abashakanye akaba ari : ugukundana, kunezezanya ndetse kororoka.

Muri aya matsinda kandi abari bitabiriye aya mahugurwa basanze abashakanye bagomba kuba icyitegererezo cy’ urukundo rwa kristu n’ itorero. Ibi bivuga ko urukundo rw’abashakanye rugomba kugaragaza kwitanga no kuganduka, buri wese akitangira undi nk’uko Kristo yakunze itorero akaryitangira , Abefeso 5:22-33

Mu ijambo rye, Florence, Vice mayor w’akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye abitabiriye aya mahugurwa. Agaruka ku umuryango aha Vice mayor yavuze ko ibi biri no muri gahunda ya Leta.Iyi gahunda yo kwita ku muryango ikaba yaratangiye taliki ya 24/09/2011 nk’uko yabitangaje.Vice mayor ati: “ Umuryango ni ijuru rito kubemera Imana ,nkamwe abanyamatorero mukwiye gufasha abo muzi bitwara nabi mu miryango bakaza mu itorero bakigishwa ijambo ry’ Imana n’ingo zabo zigahinduka.”

Vice mayor Florence kandi yavuze ko umuryango ari ishingiro ry’ iterambere ry’ igihugu kuko igihugu kitatera imbere umuryango umeze nabi.Florence yakomeje avuga ko mu miryango hari ihohoterwa rikorerwa abantu batandukane cyane cyane abana n’abagore. Florence ati:Hari n’abagabo bahohoterwa,ku bw’ibyo rero twese duhagurukire kurwanya iryo hohoterwa aho turibonye hose twe kubiceceka.”

Vice mayor Florence yashoje ijambo rye avuga ko abanyarwanda kandi bagomba kwiga kwihesha agaciro,kwiga kubaho ubuzima bufite intego.Aha Florence akaba yaratanze urugero agira ati: “Buri muryango nugire imihigo ugenderaho kuko imihigo ituganisha ku iterambere rirambye.” Aha Florence yasabye cyane cyane abari bitabiriye uwo munsi w’umuryango kwita no kuburere bw’abana kuko abana bamwe bahohoterwa bitewe n’uburangare bw’ababyeyi. ngo Ingaruka zizamo nk’uko Florence akomeza abivuga ngo ni uko iyo umwana yahohotewe nawe akurana ubugome. Florence ati: Singobwa kumukubita no kumuhutaza kuko abana ubaganirije barumva.”Ku babyeyi bafite abana batangiye gukura Vice mayor Florence yabagiriye inama y’uko babaha inyisho ku myororokere yabo. Aha akaba yarasabye abantu bose kwipimisha kubushake kuko iyo umenye uko uhagaze bituma ugirwa inama y’ uko wakwifata.

Ubwanditsi.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2011, mu itorero ry’ ADEPR- Matyazo riri mu ntara y’amajyepfo i Butare, hasojwe amahugurwa y’ iminsi ibiri ku kwihana no guhembuka, akaba yayari agamije guhugura urubyiruko cyane cyane hamwe n’abayobozi b’abandi.


Nk’uko umushumba w’iri torero rya ADEPR Matyazo MISIGARO Felicien yabitangarije agakiza.org , ngo impamvu bateguye aya mahugurwa afite intego yo kwihana ndetse no guhembuka ni uko iki gihe tugezemo ari igihe cyo guhembuka abantu bagakorera Imana, cyane ko iri torero rya Matyazo ugereranije n’uko abantu bakundaga gusenga kuva muri 1967 iri torero ritangira, ukabihuza n’ubu usanga harabayemo kudindira cyane ko ubu bagifite abakirisito 1500 gusa. Ibi rero byatumye batumira Pastori Desire Habyarimana, akaba yarahuguye ibyiciro bitandukanye nk’ abayobozi babandi hamwe n’ urubyiruko rugize iryo torero.

Umunsi wa mbere

Mu nyigisho yatanze mu cyiciro cy’abayoboye abandi Pastor Desire yasomye ijambo riri muri Ibyakozwe n’ intumwa 3 :19 rivuga ngo “nuko mwihane muhindukire ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Mana”.

Akaba yarakanguriye abateraniye aho kuba urugero mu bandi kandi ko umwuka ubarimo ariwo ufata itorero ryose ariyo mpamvu bakwiye gukora umurimo bisunze umwungeri mukuru ariwe Yesu.

Umunsi wa kabiri

Ku munsi ukurikiyeho wa gatanu, hahuguwe urubyiruko ryo muri urwo rusengero, aha Pastor Desire akaba yarabahuguye ku kuba urubyiruko rw’ intanga rugero nkuko Pawulo yabibwirije Timoteyo ( tubisanga muri Timoteyo 4 :12) ati “ntihakagire uguhinyurira ubusore ahubwo ubere abizere icyitegererezo mu byo uvuga, no ku ngeso zawe no k’ urukundo no k’ umutima uboneye.

Pastor Desire yakomeje ababwira ko aho bakorera atari heza ko isi irimo kwangiza urubyiruko cyane ariko nk’ itorero dukwiye kuba intangarugero.

Iri torero rikaba rifite gahunda yo kuvugurura bakubaka urusengero rugezweho, cyane ko urwo bakoreragamo basigiwe n’abamisiyoneri bakomokaga mu gihugu cya Suwedi rushaje kandi rukaba ari na rutoya cyane

Ubwanditsi

 

NKuko bisanzwe mu nshingano zacu, dusanga abantu ku kazi kabo mu gihe cy’ akaruhuko tugasangira ijambo ry’ Imana. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri taliki ya 14/02/2012 hatangiye inyigisho z’ ijambo ry’ Imana zizamara icyumweru.

 Pastor Desire Habyarimana niwe mwigisha icyumweru cyose. Mu gihe yari arimo kwigisha aho muri FINA Banque, yatangaje ko intego y’inyigisho z’ iki cyumweru ari ugusabana n’ Imana. Yakomeje aganiriza abari bateraniye aho ko ubusabane butazanwa gusa n’uko habayeho kumenyana gusanzwe. Nyuma bisaba ko mwubaka ubucuti cyangwa ubusabane. Ati umunsi wakizwaga wahindutse umwana w’ Imana ariko biragusaba kubona ubusabane n’ Imana mu gusenga, mu gusoma ijambo ry’ Imana no mu kuyikorera imirimo myiza.

Aha yatanze urugero rwa Aburahamu uko yagendanye n’ Imana kuva ava mu gihugu cy’iwabo; uko yasabanaga n’ Imana niko yamutezaga intambwe imuha n’amasezerano meza. Abraham yakundaga Imana , yarizeraga, yarumviraga, yarazi gutanga kugeza ubwo atanga umwana yari afite ari umwe . Aburahamu kandi yubahaga Imana.( Itangiriro 22:1-19)

Mu gusoza yabwiye abateraniye aho ko imigisha umuntu aba afite iba ingana n’ ubusabane afitanye n’ Imana. Uko ayegera cyane niko imuteza intambwe haba mu Mwuka cyangwa mu buzima busanzwe.

Twabamenyeshaga ko muri FINA Banque haba gahunda y’amateraniro asanzwe aba buri munsi kuva saa sita kugeza saa saba mu gihe cy’akaruhuko. Ayo materaniro atuma abakozi baba bugufi bw’Imana kandi bikanabafasha gukora akazi kabo neza batanga service nziza nk’ abana b’ Imana.

Ubwanditsi.

Kuri uyu wa kabili taliki ya 14/02/2012 muri Bank yitwa Urwego oportunity (UOB) hatangiye amahugurwa mw’ ijambo ry’ Imana azamara icyumweru. Ayo mahugurwa afite intego ivuga iti : “ Gutera intambwe wegera Imana bihindura imibereho yawe yose”.

Muri aya mahugurwa amara isaha imwe, Pastor Desire Habyarimana , yatangiriye kw’ijambo riri mu itangiriro 1:1-2 hagira hati: “Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’ isi isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’ imuhengeri, maze Umwuka w’ Imana wagendagenda hejuru y’amazi.”

Yakomeje avuga ko Imana ifite umugambi wihariye ku muntu akaba ariyo mpamvu buri munsi aba akwiye gusenga ngo Imana imuhishurire umugambi wayo.

Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza, iyo Imana yiteguye kera kugira ngo tuyigenderemo. Abefeso 2:10 umuntu ashobora gutinza Umugambi w’ Imana bitewe n’uko yitwaye.Yatanze urugero ati Yakobo yari afite amasezerano ariko yadindiriye kwa Labani imyaka 20 yose Imana ibona kumuhindura Israel.

Aya mahugurwa azamara icyumweru cyose muri iyi Bank twabamenyesha ko Urwego ari Bank yashizweho n’ aba kristo kandi buri munsi bakora amateraniro saa saba kugeza saa munani kandi buri wambere no n’uwa 5 abakozi bose basenga isaha yose mu gitondo.

Ubwanditsi

Perezida Paul Kagame kuwa Kane yahuye mu muhezo n’abahagarariye amadini ya gikristu bitewe n’ubutumire bari bamugejejeho mu gihe hakomeje kuba impaka zerekeranye n’itegeko ryo gukuramo inda mu Rwanda.

Kugeza ubu iri tegeko ryavuye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho abadepite baryemeje ku ngingo zimwe na zimwe zemera gukuramo inda.

Agira icyo avuga ku biganiro bagiranye, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko yishimiye ko Perezida Kagame yemeye ko baganira ku kibazo cyo gukuramo inda, ibi avuga ko biganisha mu muco mwiza w’imiyoborere myiza iranga u Rwanda rw’ubu.

Yagize ati : “Tuzakorana bya hafi na guverinoma ku bijyanye no kwirinda gutwara inda zitateguwe no gutanga umusanzu wacu n’ubujyanama ku bagore batwite bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina itanyuze mu buryo. Hagati aho twemera ko amahitamo yo gukomeza gutwita cyangwa kubireka ari mu maboko y’umugore”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni wari muri iyi nama yavuze ko ibi biganiro n’abanyamadini byubaka ; yagize ati : “Itegeko u Rwanda rugenderaho ribuza gukuramo inda, uretse mu ngingo zitegekwa n’amategeko ahana y’u Rwanda. Ariko twemeranya ku burengenzira bw’abantu bose, harimo n’abagore bahura n’ibibahungabanya ko bagomba guhabwa agaciro kabakwiye”.

Abayobozi b’amatorero bemeje mu minsi ishize ko gushyigikira itegeko ryo gukuramo inda mu Rwanda ari ugukora ubwicanyi nk’ubundi bwose. Musenyeri Smargade Mbonyintege, yagize ati : "Ntabwo dufite ubushobozi bwo kurihagarika ariko niriramuka risinyweho ; tuzagaragaza uko tubibona nk’abakristu, ko gukuramo inda ari ubwicanyi nk’ubundi bwose”.

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko gukuramo inda ari icyaha gihanwa n’Imana kandi ko no mu mategeko agenga umwuga w’ubuganga, gufasha umuntu gukuramo inda ubigambiriye ari amakosa ahanwa.

Yavuze ko Imana itanga ubuzima bw’umuntu ari nayo ibasha kubwisubiza. Ati : “Umuntu si umubiri gusa, ahubwo agira n’umutimanama”.

Mu itegeko ryemejwe n’abadepite mu ngingo y’165 y’amategeko ahana y’u Rwanda rigira riti : Ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda : Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira :

- Kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu ;

- Kuba yarashyingiwe ku ngufu ;

- Kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri ;

- Kuba inda atwite ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Hejuru ku ifoto : Musenyeri Smargade Mbonyintege, Umwepisikopi wa Kabgayi

Inkuru dukesha igihe.com

Kuri uyu wa kane taliki ya 28/06/2012 ku kigo cy’ Amahugurwa mu Kagarama hasojwe amahugurwa yari amaze iminsi itatu ku gukemura amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro hifashishijwe Bibiliya.Akaba yari yahuje abayobozi b’abandi baturutse mu ndembo zose za ADEPR uko ari 12 mu Rwanda.

Aya mahugurwa akaba yari ayobowe n’umwisha Steve Moore ukomoka muri America akaba ari inzobere mu gukemura amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro.
Aha akaba yarigishije inkingi zagufasha kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane ari zo:
1.Kugira umutima nk’uwari muri Kristo yesu akaba yanifashishije ijambo ry’Imana dusanga mu Abafilipi 2:5-11

2.Kugira imibanire myiza n’Imana nk’uko yabisobanuye yifashishije iri jambo Mariko 6: 31-32

3.Kugira imibanire myiza n’abandi Yohana 17:20-23.
Uburyo bwo gukemura amakimbirane :
- Guhesha Imana icyubahiro muri byose
- Gukura umugogo mu jisho ryanjye
- Guhugurana ubugwaneza
- Kwiyunga
Asoza aya mahugurwa umuvugizi wungirije w’ Itorero rya ADEPR mu Rwanda yashimiye abitabiriye aya mahugurwa abamenyesha ko n’abayobozi bakuru b’ Itorero bahuguwe ubu hari hagezweho abayobozi b’abandi baturutse mu ndembo zose z’ U Rwanda kugira ngo bazabafashe guhugura abandi bari mu byiciro byose by’ Itorero, kugira ngo izi nyigisho zihinduke ubuzima mu itorero n’ igihugu muri rusange.

Yakomeje asaba aba bahuguwe kuzafatanya na Komisiyo yo gukemura amakimbirane ku rwego rw’ igihugu muri ADEPR kubaka amahoro mu itorero no mu gihugu kuko mu gihugu hari ibiyobyabwenge, ubusambanyi, gutandukana kw’ ingo, abantu bicana kubw’amasambu n’ ibindi kandi ibyo byose bikurura amakimbirane ati niyo mpamvu mudakwiye kuzicarana izi nyigisho muhawe.


Aganira na agakiza.org Nyiraneza Beatrice ukomoka mu rurembo rw’ umutara yadutangarije uko yabonye aya mahugurwa. Yagize ati: Aya mahugurwa yamunejeje cyane ngo kuko bikwiye ko umuntu akemura amakimbirane ubwe mu muryango we, mu itorero no mu gihugu anongeraho ko agiye kwigisha abandi ibyo yahuguwe kuko byamufashije bizafasha n’ abandi benshi kugira ngo abantu barusheho kubana neza.

Nyuma abahuguwe bahawe inyemezabumenyi (Certificat)

Ubwanditsi

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) watanze amahugurwa ku iyogezabutumwa ry’ijambo ry’Imana ku banyeshuri bagera kuri 80, biga mw’Ishuri Rikuri ry’Amabanyi (SFB) hamwe n’abanyashuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Kigali ( KIST).

Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’ikwirakwiza Bibiliya mu muryango wa Bibiliya mu Rwanda Pastor Gasare Michel, yavuze ko mu ntego z’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda harimo guhindura ibyanditswe biziranenge mu rurimi rwa kavukire rushobora kumvikana no gukoreshwa n’abantu mu gihugu mu buryo bworoshe, kwegereza ibyanditswe biziranenge mu gihugu cyose, gushakisha ubufasha mu gihugu no mu mahanga yo gufasha imirimo ya Bibiliya mu Rwanda, hamwe no kuvuganira Bibiliya binyujijwe mu bikorwa imishinga itandukanye.

Pastor Gasare ati “ Ibyo byose tubifatanya no kwigisha uburubyuruko cyane rukunda Imana, imiyoborere myiza duhereye mu banyeshuri biga muri za Kaminuza, kuko aribo bayobozi bejo hazaza.”

Gasare yavuze ko nk’igihigu u Rwanda, gifite icyerecyezo 2020 gikeneye abayobozi bejo hazaza beza. Ati “Niyo mpamvu dukoresheje ubushake n’umuhamagaro wa Gikoristu tugomba gutegura ejo hazaza h’Abanyarwanda ndetse n’u Rwanda.”

Gatete Roger umwe mubahuguwe ndetse akaba n’Umuyobozi w’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Kigali yavuze ibyo bigira mu mahugurwa bahabwa n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, kandi bifite akamaro n’uburyo umuntu yabaho kandi neza inyuma yo kwiga.

Inkuru dukesha igihe.com

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nzeri, abahanzi nyarwanda 120 bari guhabwa amahugurwa ku kugurisha ibihangano byabo ku murongo wa internet, binyuze ku isoko ry’imiziki ryo ku murongo wa internet ryitwa Guhaha Music Store, riri ku rubuga rwa Guhaha.com.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ntigurirwa Peter uyobora Isange Corporation iri gutanga aya mahugurwa, yasobanuye ko bari guha amahugurwa aba bahanzi kugira ngo bage babasha kwigurishiriza no kwamamaza ibihangano byabo hirya no hino ku Isi hakoreshejwe umurongo wa internet.

Yagize ati ”Turi kubigisha gushyira indirimbo zabo mu isoko ryo kuri internet rya Guhaha Music store, uko bafungura konti, gushyira ibiciro ku ndirimbo zabo n’ibindi bijyanye nabyo.”

Ntigurirwa yakomeje asobanura ko Guhaha Music Store idakora nk’umucuruzi, ahubwo ko ihuza umuhanzi n’ushaka kugura igihangano cye bakivuganira.

Abajijwe ku bijyanye n’umutekano w’izi ndirimbo ku murongo wa internet, niba zidashobora kwiganwa cyangwa ngo zibwe, Ntigurirwa Peter yasobanuye ko iri soko ryo ku murongo wa internet rifite uburyo bw’uburinzi, kuko server zabo zifite uburyo bwitwa Secure Socket Layer(SSL) butuma nta muntu ushobora kwinjira mu konti y’umuhanzi ngo abe yafata indirimbo atayishyuye.

Yongeyeho ko barinda uburenganzira bw’igihangano cy’umuhanzi, ati “Nta muhanzi dushobora kwemera indirimbo ye atazanye icyemezo cy’uko ari umutungo we w’ubwenge(Intellectual Property) gitangwa na RDB.”

Mu bahanzi 120 bitabiriye aya mahugurwa harimo 25 baririmba indirimbo z’Imana, 25 baririmba izisanzwe, amakorari 60 hamwe n’abatunganya umuziki(Producers) 10. Ku itariki 26 Ukwakira nibwo bazahabwa impamyabushobozi.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Aron Ndayisenga ukora nk’umutoza muri Korali yitwa Betaniya y’I Cyangugu mu itorero rya ADEPR, yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa bayafitemo inyungu nyinshi, ati “Bizadufasha kugeza ibihangano byacu ku Isi hose, no kuba umuntu yabona igihangano cyacu atarinze gutega indege.”

Yongeyeho ko basobanukirwa vuba ibyo bigishwa, kuko bahita babishyira mu ngiro.

Isoko ry’umuziki ryo kuri internet rya Guhaha Music Store ni iry’urubuga rwa Guhaha.com rusanzwe ruko ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet, ariko ubu rishobora gusangwa ku rubuga rwa Isange.com, nyuma y’amasezerano y’imyaka itatu yasinywe hagati y’imbuga zombi.

Inkuru dukesha igihe.com

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22/09/2012 mu Itorero ry’ ADEPR Kicukiro habereye igiterane cy’ abubatse ingo cyahuje amatorero ya Rwampara, Gikondo na Kicukiro.

Afungura ku mugaragaro iki giterane Past Butera Celestin umushumba w’ Itorero rya Gikondo yasomye ijambo riri muri Nehemiya 2:17-18 hagira hati: Mperako ndababwira nti Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’ I Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.

Yakomeje avuga ko umukristo akwiye kuba afite ishyaka ryiza ry’ Imana haba hari igihe abonye ibibi bikamubabaza cyangwa abonye ibyiza, byose abishimira Imana. Icyatumye Nehemiya abasha gukiza Yerusalemu ni uko yagize umubabaro w’ibibera I Yerusalemu. Nyuma, umwami yamuhaye uburenganzira bwo kujya gusana inkike no kubaka inzu y’ Imana.

Natwe, ibyo tureba n’ amakuru mabi y’ibyo twumva bibera mu ngo bitubabaze tubisengere kugeza ubwo impinduka izaza tukagira ingo zubaha Imana. Kugira ngo itorero n’ iguhugu bibe bizima ni uko ingo ziba ari nziza kabone ko n’ uburere bwiza bw’abana ariho buturuka.

Mu Kiganiro twagiranye na Mwalimu Alexis uyobora mu itorero rya Kicukiro nawe wari witabiriye amahugurwa yabubatse ingo n’ umugore we yadutangarije ko bayungukiyemo byinshi. Yatubwiye ko bibukijwe ko umugabo agomba gukunda umugore kuko ari inshingano ye. Umugore nawe akaganduka.

Twamubajije nk’umuyobozi w’itorero ibibazo bahura nabyo bijyanye n’ingo. Yadutangarije ko ibibazo bahura nabyo ari uko ingo nyinshi ziri gusenyuka bitewe no kutubaha ishingano za buri umwumwe wese, asoza asaba ingo zose ko zikwiye kubakira ku ijambo ry’ Imana kuko Uwiteka iyo atari we wubaka inzu abubaka bose baba bubakira ubusa. Zaburi 127:1

Kuva kuri uyu wa 2 taliki 11/10 umuryango wa gikristo Christ’s Ambassadors wahurije hamwe abashumba b’amatorero n’imiryango ya gikristo ikorera mu Rwanda, kenya, Uganda, Tanzania, Burundi na Congo muri Golden Tulip Hotel iherereye mu karerea ka Bugesera.

Zimwe mu nyigisho zagarutsweho muri iki giterane harimo gusubizwa mw’imbaraga kw’abashumba kuko akenshi basohora imbaraga nyinshi ariko batagira umwanya wo kwihererana n’Imana. Ubumwe bw’abashumba mu gusohoza ubushake bw’Imana, Imbabazi ku baguhemukiye, Kugaruka kwa kristo Yesu, nabyo ni bimwe mu byibanzweho muri aya mahugurwa.

Bishop Samedi umwe mu bateguye iki gikorwa yagize ati" Uyu mwiherero n’ukugira ngo tugire ubumwe bukomeye nk’abashumba b’amatorero atandukanye mu Rwanda no mu karere tubarizwamo, niyo mpamvu twateranye turi ibihugu 6.’’


Bishop Samedi

Bishop Smedi ashimira abanyakenya 3 bateye inkunga iki gikorwa. Ati ‘’ni ubwambere habaye umwiherero nk’uyu uhuza akarere.’’

Umushyitsi mukuru muri uyu mwiherero akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda, RGB Prof Shyaka mu ijambo rye yatangiye ashima ubutumire, anashimira abateguye iki gikorwa. ‘’Ati nejejwe no kwakira abavuye mu bihugu bidukikije uko ari 5 n’u Rwanda rwa 6 muri uyu mwiherero. Mu izina rya nyakubwa Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu no mu izina ryanjye bwite nifuje kubashimira ibikorwa byiza mukora kandi tuzakomeza ubufatanye mu bindi bikorwa byose muteganya.’’


Prof. Shyaka Anastase, uyobora RGB

Yakomeje avuga ko umwiherero nk’uyu w’ubumwe ari shingiro ry’igihugu cy’u Rwanda. Ati ‘’ mukomeze kubaka ubumwe mu banyarwanda no mu bihugu by’abaturanyi n’umuryango w’abatuye isi muri rusange. Turifuzako iki gikorwa cy’ubumwe cyakwaguka kikamamara, kigacengera muri buri muntu mu gihugu imbere n’abatuye u Rwanda. Abanyamadini mushinzwe Roho z’abantu mukomeze ubumwe bwabo.’’

Prof Anastase avuga ko U Rwanda nk’igihugu gifite icyo gipfana n’ubumwe kandi gifite icyo kibushakamo, ati ‘’ ubumwe tubukomeyeho, amadini n’amatorero dufatanye twubake ubumwe bw’amatorero n’iterambere risangiwe n’abanywarwanda bose kandi turashimira uruhare rw’amatorero mu iterambere ry’ igihugu.’’

Prof Anastase yakomoje kuri zimwe mu nkomyi zihutaza ubu bumwe n’amahoro harimo, icuruzwa ry’abantu, ihohotera ry’abagore n’abana, iterabwoba n’ubutagondwa, ubuhezanguni, amacakubiri y’amoko n’ivangura mu madini., avuga ko abayobozi b’amatorero bahagurukiye hamwe ibyo bintu babica bikarangira burundu.


Prof. Shyaka Anastase, uyobora RGB yicaranye n’abandi bayobozi

Ati’’Umurimo mukora nk’abashumba mudufashe twimakaze umucyo wo kwigira, indagagaciro y’ubumuntu, kubaha ikiremwa muntu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenodide. Ibyo impamvu tubibasaba nuko mukorera Imana kandi ugiriye abantu neza aba akorera Imana. Muri Afrika hari ibibazo byihariye bisaba imbaraga z’abashumba turi umugabane urarwamo amakimbirane n’intambara turacyakeneye inkunga z’abandi kugira ngo tubeho, duhanganye n’abashaka kumvikanisha ko dufite agaciro gake nk’abantu ntabwo twakubaka abakristo beza bari mu isi imeze ityo abakristo bakwiye kuba bigishwa kwigira bakubaka ibihugu byabo, ipfundo ryabo riri mu bumwe tugire ubumwe nk’abanyafrika.’’


Abayobozi b’amatorero baturutse ahantu hatandukanye

Prof Anastase yaboneyeho umwanya wo gusaba abakora umurimo w’Imana nk’abashumba gusenyera umugozi umwe n’abandi banyarwanda bagafanya kurinda indangagaciro z’abanyarwanda, hakomeza kurindwa ibyagezweho.

Uyu mwiherero ubereye bwa mbere mu Rwanda witezweho impinduka zikomeye mu kwimakaza ubumwe n’amahoro mu Rwanda ndetse no hirya no hino mu bindi bihugu.

Itorero ADEPR mu Rwanda rifite imishinga itandukanye ifasha abanyetorero ndetse n’abanyarawanda muri Rusange muburyo bwo kwiteza imbere. Akaba ari muri urwo rwego umushinga Global community ejo heza ukorera muri iri torero wateguye amahugurwa kuva tariki ya 4 kugeza kuya 7 Gashyantare 2014 kuri Hoteli le Petit Prince ku itaba I Huye, aya mahugurwa akaba agamije kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefoni ngendanwa.

Aganira n’itangazamakuru Bwana Rurangangabo André uhagarariye umushinga Global Community ejo heza ukorera muri adepr, yadutangarije ko uyu mushinga ugamije kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefoni ngendanwa.

Rurangangabo Andreas agira ati “Turi guteganya igikorwa gikomeye cyane cyo kwigisha abantu bakuze gusoma no kubara binyujijwe kuri telephone mugikorwa kizaba kuva tariki ya 4 kugeza kuya 7 Mutarama 2014, tukabigisha uburyo bwo gukoresha telephone kuko telephone isigaye atari iyo guhamagara no kwitaba gusa ahubwo isigaye ifasha abantu mukubika amafaranga no kuyohererezanya muburyo butandukanye bityo bikazafasha aba bantu mukwiteza imbere hakoresheje igikoresho cya telephone muburyo bwo kwizigamira.”

Uyu mushinga uzamara imyaka 5, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 2 utangiye. akaba ari umushinga ugiye kumara imyaka itatu. Uyu mushinga ukorera muturere 8 tugize igihugu cy’u Rwanda, ariko kuri iyi gahunda y’ikoreshwa rya telefoni kubiga gusoma no kwandika ikaba itaririra mukarere ka Huye ikazagezwa mu tundi turere nyuma nk’uko bikomeza bitangazwa na Rulangangabo Andreas

Uyu mushinga nk’uko twabigarutseho haruguru ukorera mu turere umunani ariki ku ikubitiro bikaba bihereye mu karere ka Huye ahazahugurwa abazajya guhugura 50 bazajya guhugura abatazi gusoma no kwandika kuko iri torero muri Huye honyine bahafite amasomero 50.

Usibye iki gikorwa muri gahunda y’umushinga harimo kwigisha gukorana n’ibigo by’imari, gusoma no kwandika, kwizigamira ndetse no kwigisha abantu ibijyanye n’imirire myiza.

Twabibutsa ko aya mahugurwa ateganijwe tariki ya 4 kugeza kuya 7 Gashyantare 2014 kuri hoteli le Petit Prince ku itaba i Huye, aya mahugurwa akaba agamije kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefoni ngendanwa.

Dushimirimana Onesphore

Kuri iki Cyumweru taliki 23 Gashyantare 2014 kuri Hotel Umubano kuva saa munani z’amanywa (2:30PM-6PM) hazabera igikorwa cyiswe ‘Couples’ meeting’ kigamije gukangurira abashakanye kwirinda ubutane, cyateguwe n’umuryango AGLOW Rwanda kandi Kkwinjira bizaba ari ubuntu!

Iki gikorwa kizahuriza hamwe abashakanye, abayobozi b’amatorero na za minisiteri, abafiance, ndetse n’abibana n’abapfakazi kuko hakiri ibyiringiro by’uko bazashaka cyangwa bakaba bahugura abandi. Iki gikorwa gusanzwe kiba buri kwezi, kuri iyi ncuro kizongera kubera kuri Hotel Umubano.

Pastor Fifi Cameroon ni we uzigisha abazaba bateraniye aho uburyo bakwirinda ubutane. Hazaba kandi hari Eugenie Mukamana uzatanga ubuhamya, kuko aba bagore bombi bahuriye k’uko birinze ubutane mu ngo zabo binyuze mu guhindukirira Imana. ku bw’ibyo, bazaba bavuga ibyo bazi kuko babinyuzemo.

Aglow yadutangarije yuko iyi nsanganyamatsiko bayitekereje kugira ngo bafashe itorero ndetse n’iguhugu muri rusange kurwanya icyorezo cy’ubutane kimaze kwibasira ingo nyinshi muri iki gihe, cyane ko birenga ubutane hakazamo ihohoterwa ryo ku rwego rwo hejuru nk’uko tubyumva mu bitangazamakuru bitandukanye.

“Twirigiye ko inyigisho zizafasha abantu gusubiza imitima ku Mana, ari yo itanga umugisha wo kubaka ingo, ikaba umuremyi w’isi n’ibintu n’abantu, ndeste n’icyo Ijambo ryayo rivuga maze mu mbaraga z’Umwuka Wera ibyananiye amategeko n’umuco bigakoreka, ingo zikubakika mu izina rya Yesu!”

Local church and Community Transformation Training
Amahugurwa ku Itorero ry’Akarere mu Kuzana Impinduka muri Kominote

Amataliki

- Igice cya mbere (Werurwe 2-10, 2016): Amahugurwa y’ibanze y’isanamitima n’ubwiyunge yo ku rwego rwa mbere n’urwa kabiri yo kwiga kwigisha abandi: Healing and Reconciliation workshop and Training of Facilitators)
- Igice cya kabiri (Gicurasi 9-13, 2016): Amahame mu kuzana impinduka yuzuye muri Kommunote (Principles of Community Transformation)
- Igice cya gatatu: Iki gice kigamije gufasha umunyeshuri kwimeneyereza gutanga inyigisho kw’Isanamitima n’Ubwiyunge. Igihe bizabera bizaterwa nuko umunyeshuri yateguye nawe gutanga ayo mahugurwa hanyuma akorerwe imenyerezwa (coaching)

Aho amahugurwaazabera: Ku kicaro cy’Umuryango Mercy Ministries International I Ndera/Gasabo.

Abemerewe kwitabira amahugurwa

- Kuba ari umukristo
- Kuba afite inshingano z’ubuyobozi mu (Umuyobozi w’Itorero,uyoboye icyiciro, etc) cyangwa umukozi muri mu ryango runaka ufite aho uhuriye gutangan’inyigisho zo kubaka amahoro cyangwa ibikorwa byo kubakaamahoro
- Kuba afite ubumenyi bwibanze kuri Bibiliya

Ibisabwa

- Kwitwaza Bibiliya
- Kuba witeguye kurangiza amahugurwa mu gihe cyateganyijwe
- Kuba ubasha gutambutsa ubutumwa wahawe kandi kubantu benshi.
- Amafaranga y’ishuri: 20,000Frw. Umunyeshuri asabwe kuza ayitwaje. (yatangwa mu byiciro bibiri: 10,000frw buri cyiciro)
- Kwitwaza ibikoresho by’isuku birimo umwenda w’amazi,

Kwiyandikisha n’ibindi bisobanuro
Mwahamagara kuri 0788 646774 cg 0788 61 63 84 cg mukandika kuri [email protected]
Kwiyandikisha bizarangira kuwa 25/02/2016

N.B: Abazitabira amahugurwa bazacumbukirwa banahabwe amafunguro. Ariko basabwe kwishakira amatike y’urugendo

Urubyiruko rugize umuryango mugari w’abakunzi b’Agakiza.org basobanuriwe ibintu bitanu bizabafasha kubaka ingo nziza. Ibi bakaba barabisobanuriwe mu rugaga rw’urubyiruko kuri iki cyumweru tariki 21 Kanama 2016, igikorwa cyabereye kuri Salle ya Amani iherereye Kicukiro.

Dr Byiringiro Samuel usanzwe ari umuyobozi mukuru w’umuryango Mwana Ukundwa ( Association Mwana Ukundwa) akaba ari nawe wari umwigisha w’iri huriro ry’uruyiruko yatanze impuguro zitandukanye yifashishije intego yagiraga iti ‘’ Twakora iki nk’urubyiruko rukijijwe tukazubaka ingo nziza?’’


Dr Byiringiro Samuel

Mu mwanya w’ijambo ry’Imana yabwiye urubyiruko rwitabiriye iri huriro ko hari ibintu bitanu by’ingenzi bikwiye kwitabwaho niba umuntu ashaka kubaka urugo rwiza:

1. Gutekereza ku cyo ugiye gukora, kubaka urugo mu bitekerezo. Kuri iyi ngingo Samuel yabwiye urubyiruko ko bibabaje kubona umuntu amara igihe cyose cy’ubuzima bwe ategura ubukwe aho gutegura urugo. Aha icyo yita urugo ni umunsi nyir’izina w’ibirori ( wedding or ceremony) mu gihe umuntu akwiye gutekereza cyane kuri Marriage ( Urugo) we agererabya n’ubuzima.

Ngo iyo umuntu atinze cyane ku bukwe bituma ashobora kwimanika kubera gutanga ibyo afite byose yabitanze mu birori, bikazarangira urugo rumunaniye kuko rwo atarutekerezaho. Ati ‘’rubyiruko mukwiye gutinda cyane ku rugo aho gutinda ku bukwe’’

2. Kubanza kuba umugabo kuruta kuba umuhungu cyangwa kuba umugore kuruta kuba umukobwa. Kuri iyi ngingo yabwiye urubyiruko ko mbere yo guhitamo uwo muzarwubakana ukwiye kubanza kureba niba yaramaze kwaguka kugeza ku rwego rwo guhinduka umufasha ( yaba umugabo cyangwa umugore).

3. Ukwiye kuba uwo uri we ( Be who you are). Kuri iyi ngingo Samuel yashishikarije urubyiruko rukijijwe kutubakira ingo zabo ku kinyoma kubera kutiyakira uko bari. Kutaba uwo uri we niyo bituma umuntu ashobora gutegura ubukwe bwa miliyoni 10 bwarangira kubaka urugo bikazamunanira kuko yananiwe kwakira urwego rwe. Aha yashishikarizaga uruyiruko kwemera gukora ibintu bijyanye n’ubushobozi bwabo Imana ikazabashyigikira mu rugo rwabo.
Ati ‘’nujya umara kwandika uwo wifuza n’ibimuranga nawe ujye uhindura paji wandike uwo uri we n’ibikuranga.’’

4. Kwemera gutandukana n’imwe mico yawe bwite, yaba iyo mu miryango cyangwa ibindi wabayemo kugira ngo bitazaba intandaro yo gutandukana n’uwo muzabana. Ati ‘’harubwo usanga iwanyu mwarazindukaga mugenda mutavuze aho mugiye, uwo mubana abivuga mbere y’iminota 15 atarava mu rugo.’’

Iyo ugiye kubaka urugo ukwiye kwemera gusiga, kurekura bene utwo duco iwanyu mwabayemo kuko mutitonze twatuma mutandukana. Kuri iyi ngingo ariko na none ni byiza ko abantu baba baziranye kuko nta rugo rutabamo kwihanganirana kandi ntabwo uwo muba mugiye kubana ari Malayika.

5. Ukwiye kuba ufite amakuru yizewe ko uwo mugiye kubana avuye ku Mana. Nubwo iyi ngingo yabaye iyo kugibwaho impaka ariko Dr Byiringiro Samuel, Madame we, Pastor Desire na Madame ndetse na Rutabingwa D’Amour bose bari bagize itsinda ryasubizaga ibibazo by’urubyiruko bemeza ko kubana n’umuntu utavuye ku Mana ari ikibazo gikomeye. Aba bose bemeranye ko iyo umuntu abana n’Imana imuvugisha nka bumwe mu buryo yakumenyeshamo uwo muzabana, nubwo habaho n’izindi nzira yavuganamo nawe ariko ukemeza neza ko uwo muzabana avuye kuri yo.

Itsinda ryasubizaga ibibazo by’urubyiruko

Abatangaga ibiganiro bose bemeza ko hari ibintu umuntu ashakisha mu buzima akabibona ariko hari n’ibyo Imana yanzuyeko ari yo izajya ibitanga gusa harimo n’umufasha, kuko urugo rwiza ari urwubatswe n’Imana.


Komite y’urubyiruko rw’Agakiza.org

Ushobora kubona umugore cyangwa umugabo uhawe n’imiryango, inshuti, ibifatika n’ibindi bitandukanye ariko umunyamahirwe mu buzima ni uwakubaka urugo yizeye ko uwo bagiye kubana ari Imana yamumuhaye.


Urubyiruko rwari rwaturutse impande zose rwabukereye

Innocent Kubwimana/Agakiza.org

*Ngo nta ushaka bwa kabiri ngo agubwe neza
*Gushaka si umuhango ni igihango gikomeye cyane
*Ushaka kubaka inzu yamusengera kabiri, ariko ushaka gushinga urugo yamusengera karindwi

Urugo rwiza ngo ni Paradizo, ushatse kumenya umukristo mwiza ngo wamurebera ku rugo rwe, uko abana n’uwo bashakanye n’uko yitwara ku mugabo cyangwa umugore we. Urugo rw’umukristo ngo ni ikimenyetso cy’uwo ari we.

Apotre Masasu avuga ko Satani yanga cyane abashakanya (urugo) kuko ari rwo shingiro ry’umunezero mu bantu.

Apotre Masasu avuga ko iyo umuntu ashatse nabi ahomba n’Imana igahomba kuko ngo kurongora nabi ni ugupfa nabi. Ati “Wapfa utarongoye aho gupfana agahinda utewe na mugenzi wawe uri iruhande rwawe, ukwica urubuzo mu gitondo saa sita na nijoro, akakubuza ijuru, akakubuza isi, akakubuza amahoro.”

Ibi bikubiye mu nyigisho zatanzwe n’uyu muvugabutumwa muri iki cyumweru ku mibanire mu ngo, aho avuga ko abatazi ibi ari abatararongorwa cyangwa ngo barongore.

Ati “umugore mubi cyangwa umugabo mubi, uramwanga bikageraho atuma utegereza kumva muri radio ngo imodoka yavaga i Butare iza i Kigali yakoze impanuka kuko nawe yari muri iyo nzira ukifuza ko yapfa bakamuhamba umureba.”

Masasu avuga ko ingo zitabanye neza umugore ategura ibiryo ku meza kuko ari inshingano ze bakarya batarebana, umugabo yagera hanze yareba abakobwa akabona babaye beza cyane umugore we niwe mubi gusa.

Ati “Kurongorwa cyangwa kurongora nabi bigira ingaruka mu buzima bwawe bwose, wabona akazi kabi ejo kagahinduka, wabona amashuri mabi, ejo ugazacuruza, ariko umugabo cyangwa umugore ntiwumuhindura, murapfana. Iyo umuhinduye mu Kinyarwanda bavuga ngo “wirukana uhekenya igufwa ukazana urimira bunguri. Nta muntu n’umwe uhindura urugo ngo ugubwe neza.”

Apotre Masasu avuga ko uhindura urugo ngo azane uwa kabiri ngo nibwo agiye kugubwa neza aba yibeshya.

Urugo rwiza rufite Imana umugabo cyangwa umugore ntabwo atinya guhemukira mugenzi we kuko afite amafaranga ngo ahubwo atinya Imana akirinda guhemukira mugenzi we kubera Imana.

Apotre Masasu avuga ko we umuntu ushaka akazi cyangwa inshuri ryiza amusengera rimwe, ushaka kubaka inzu yamusengera kabiri ariko ushaka gushinga urugo azamusengera karindwi kandi atarya atanywa kuko urugo ari urufunguzo rw’ubuzima.
Umuntu ushobora urugo ngo anashobora gusenga no kubana n’Imana kuko urugo ari igihango hagati y’Imana n’abiyemeje kurushinga, gupfa gushaka ngo ni umuhango ngo ni ukwibeshya cyane kuko gushakana ari igihango gikomeye cyane.

Source: Umuseke.rw

Itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda ADEPR ryakiriye inama y’ibihugu 16 ivuga ku ruhare rw’itangazamakuru mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. iyi nama yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 14/09/2016, umuhango wabereye ku Gisozi ahubatse inyubako nshya za ADEPR mu mujyi wa Kigali. iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa ADEPR n’Ihuriro ryitwa Africa bya Radio.


Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR akaba n’umuvugizi waryo Bishop Sibomana Jean yavuze ko yishimiye cyane ko iyi nama yabereye mu Rwanda, akaba ngo ayitezeho umusaruro ufatika muri gahunda yo gushimangira ivugabutumwa riciye mu ikoranabuhanga cyane mu gihugu cy’u Rwanda aho rimaze gutera imbere mu buryo bugaragara.


Umuyobozi w’ihuriro Africa by Radio yemeza ko ivugabutumwa rikozwe binyuze mu itangazamakuru rishobora kubyara umusaruro wihuse cyane muri iki gihe abakiri bato batagishaka kwicara umwanya munini imbere y’abapasiteri bumva ijambo ry’Imana. Ati ’’ Kuri ubu kimwe n’aho twerekeza ntabwo byoroshye ko ubwira abantu ngo bamare iminota 30 bicaye imbere y’umupasiteri ngo arabwiriza, ariko hamwe n’ubu buryo bwifashisha itangazamakuru dushobora kubwiriza amahanga nk’uko Yesu yabidusigiyemo umukoro.’’


Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda Bwana Gerard Mbanda wari uhagarariye Ministeri y’Ubutegetsi yashimiye itorero rya ADEPR kubw’iyi nama ryakiriye iri ku rwego mpuzamahanga, avuga ko ari ishema ku Rwanda. Yakomeje avuga ko iyo amatorero akoze ibyo asabwa aba afashije Leta kwita ku baturage kuko ubusanzwe umuntu ugizwe n’ibice bitatu ari byo umwuka, umubiri n’ubugingo aba akeneye kwitabwaho muri ibyo bice byose. Ati ’’umuturage iyo yitaweho n’itorero rye muri bya bikorwa by’ivugabutumwa igice cye cy’umwuka n’ubugingo kiba kimeze neza na Leta yakora ibyayo umuturage akaba yuzuye neza ntacyo abura.’’

Iyi nama ya Africa by Radio Media yahujwe n’amahugurwa y’abafite aho bahuriye n’ivugabutumwa rikorwa hifashishijwe itangazamakuru azamara iminsi itanu, ni ukuvuga ko yatangiye kuwa mbere tariki 12/09 akazasozwa kuwa 5 tariki 16/09. Africa by Radio ni ihuriro ry’ibitangazamakuru bya gikristo mu bihugu biherereye muri Afurika munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Uko byari byifashe mu mafoto


Abakora itangazamakuru rya gikristo bifashishije murandasi (interineti) barasaba Inama nkuru y’itangazamakuru (Media High Council-MHC) guhabwa amahugurwa y’umwihariko mu rwego rwo kunoza umwuga bakora.

Ibi aba banyamakuru babisabye kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2016 ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi 6 yaberaga mu karere ka Musanze, amahugurwa yahawe abanyamakuru bakora umwuga wabo bifashishije uburyo bwa interineti muri rusange. Aya mahugurwa akaba yarateguwe ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere(UNDP).

Mu kiganiro n’aba banyamakuru nibwo abakora itangazamakuru rya gikristo baboneyeho umwanya wo gusaba ubuyobozi bwa MHC kubategurira amahugurwa yihariye ngo cyane ko ibyo bakora biba bisaba umwihariko bitewe n’ubutumwa basabwa gutanga.

Umuyobozi wa MHC Peacemaker Mbungiramihigo yashimye by’umwihariko abanyamakuru muri rusange kubwo kwitabira aya amahugurwa ndetse n’umuhati bagaragaje kugira ngo bakurikire neza amasomo bahabwaga.

Peacemaker yavuze ko ntacyo Inama nkuru y’itangazamakuru itazakora ngo yongerere ubushobozi abanyamakuru mu rwego rwo kubafasha kunoza umwuga bakora hakurikijwe ibyiciro bishingiye ku nshingano zabo. Ati ‘’ Nk’uko biri mu nshingano zacu nk’inama nkuru y’itangazamakuru tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo twongerere ubushobozi itangazamakuru, amahugurwa nk’aya azakomeza gutegurwa mu byiciro bitandukanye.’’

Peacemaker yibukije abanyamakuru ko amahugurwa nk’aya akwiye kuba imbarutso y’impinduka nziza mu itangazamakuru mu Rwanda, hubahirizwa amahame y’itangazamakuru no kurushaho gukora neza umwuga wabo. Aha niho yanakomeje avuga ko amahugurwa nk’aya mu bihe biri imbere azajya atangwa mu byiciro hashingiwe ku nshingano za buri munyamakuru mu bitangazamakuru byabo.

Ubusanzwe Inama nkuru y’itangazamakuru itegura amahugurwa nk’aya mu rwego rwo kongerere ubushobozi itangazamakuru mu Rwanda, nk’imwe mu nshingano zayo.

Ku cyumweru tariki 18 Gashyantare 2017 muri Convention abacuruzi na ba rwiyemeza mirimo bakijijwe bahuguwe uburyo bakora umwuga wabo bakiranuka, amahugurwa bateguriwe n’umuryango wo gushaka no gukiza icyazimiye (SSHM), yari afite intego igira iti: “ Umucuruzi ukiranuka”.

Yifashishije Ijambo ry’Imana riboneka muri Yesaya: 23:18 Pasiteri Habyarimana Desire yababwiye icyo bibiliya ivuga k’ubucuruzi, ibasaba kwirinda kuguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero, kwirinda kuraguza, gusambana, kugira nabi, ubwambuzi, kuriganya, kudafasha abakene, imanza zitabera, kutitondera amategeko no kwirinda ubunebwe.


Muri bibiliya kandi hagaragaramo abacuruzi bashyigikiye ivugabutumwa urugero rwa Lidiya rugaragara mu Ibyakozwe n’intumwa: 14:15-40 washyigikiye umurimo wa Pawulo bituma ubutumwa bwiza bukwira isi yose, aba bacuruzi na ba Rwiyemezamirimo gushyigikira ivugabutumwa kugirango ubutumwa bwiza bugere ku isi yose.

Yongeyeho ko nta rwitwazo bafite rwo kutamamaza ubutumwa bwiza kuko bakunda kubonana n’abantu benshi ariko aya mahirwe ntabwo bayakoresha ngo bababwire abantu ubutumwa bwiza, yagaragaje ko hari ba Rwiyemezamirimo bakoresha abantu benshi ariko ugasanga nta na rimwe afata umwanya ngo babantu akoresha ababwirize ubutumwa bwiza.


Nyuma yo kuganirizwa bafashe umwanya wo kungurana ibitekerezo no kubaza ibibazo byagiye bitangwa n’ababacuruzi na ba Rwiyemezamirimo, ibibazo byagarutse ku uburyo bwo gutanga icyacumi, ariko bigaragara ko ataricyo kibazo cyonyine bafite ko bafite n’ikibazo cy’ibarura mutungo bituma badatanga icyacumi uko bikwiye.

Ikindi kibazo cyagarutsweho n’ikibazo cya ruswa, gikunze kugaragara ku batanga amasoko n’abasaba amasoko ariko basobanurirwa ko ari icyaha gutanga ruswa ku umukirisitu, ndetse no kuyakira. Hari abavuze ko umuntu ashobora kuguha ishimwe mu gihe wamufashije kuri serivise agusabye, ariko nyuma yo kubiganiraho byagaragaye ko iyo umuntu yakiriye amafaranga bituma atwarwa n’amafaranga ugasanga ntabwo atanze serivise uko bikwiye.

Aya mahugurwa yarangiye abacuruzi na ba Rwiyemezamirimo bafashe ingamba zo gushyiraho groupe ya whatsapp bazajya bahuriraho bagasenga ndetse bakaganira ijambo ry’Imana kugirango banoze umwuga bakora.

Tuyishime [email protected]

Umunsi wo ku cyumweru tariki ya 26/03/2017 habaye amahugurwa y’abubatse ingo mw’itorero rya ADEPR Nyamata.


Intego yagiraga iti: "Urugo nifuza kubamo"
Umwigisha muri ayo mahugurwa yari Pst Desire Habyarimana yunganiwe n’umufasha we Kiyange Adda Darlene.

Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cy’aba Efeso 5: 22-32. Niryo umwigisha yashingiyeho ahugura abari bitabiriye ayo mahugurwa. Abahuguwe babashije kumenya ko buri wese agomba kubahiriza inshingano ze kugira ngo ingo zabo zibe nziza. Bamenyeshejwe ibyo abagabo bakunda nibyo abagore bakunda mu rwego rwo kugira ngo buri wese yitwararike mugenzi we.


Nyuma yo guhugurwa habayeho kwicara mu matsinda abagore ukwabo n’abagabo ukwabo hari hagamijwe koko kureba ibyo bakunda nibyo banga noneho aribo babyivugiye bibiviriyemo. Bahawe umwanya barabyandika nyuma habaho kubivugaho hifashishijwe itsinda ry’abantu 4 bari bateguwe kugira icyo bavuga ku byavuye mu matsinda yombi.

Icyagaragaye nuko ibibazo byinshi bishingiye ku kutaganira hagati y’abashakanye. Kutita ku bintu birtyo inshingano za buri umwe umwe ntizubahirizwe bigatuma abantu bata ingo zabo bakishora mu byaha by’ubusambanyi.

Amahugurwa arangiye habayeho kwihana. Abantu barasengewe kugira ngo noneho bagende bubahirize inshingano zabo zo kubaka urugo.





Kurikirana ikigiterane cy’abubatse ingo cyateguwe n’Umuryango wo gushaka no gumiza icyazimiye SSHM hamwe n’abakunzi b’urubuga Agakiuza.org

Kuri iki cyumweru tariki 02 Werurwe 2017, Kigali Convention harimo kubera amahugurwa y’abubatse ingo, yateguwe n’Umuryango wo gushaka no gukiza icyazimiye SSHM hamwe n’Urubuga rwa gikristo Agakiza.org



Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ’’Agakiza Worship Team’’ ririmo guhimbaza Imana

Bwana Safari Vincent Umuyobozi w’iki giterane akomeza gutera inyota abitabiriye ko bahishiwe byinshi byiza Imana yabateguriye




Abantu bitabiriye ari benshi kugeza ubu kuburyo ubu kubona aho kwicara bigoye muri Salle ya Kigali Convention Center

Pastor Desire Habyarimana Umuyobozi mukuru wa SSHM, akaba n’uwatangije Agakiza.org mu mwanya w’ijambo ry’Imana arimo kwibutsa imbaga y’abitabiriye iki giterane inkomoko z’ibikomere abantu bahura nazo mu ngo harimo n’amateka banyuzemo.

Mu byo arimo gutanga nk’inama harimo ko buri wese akwiye kumenya ko amwe mu makosa abantu bakora aba afitanye isano n’ibyo banyuzemo. Bityo ibyo umuntu adashoboye ntukwiye guhora umutoteza ko atabishoboye, ahubwo ukwiye kuzuza aho hatuzuye kuko nicyo Imana yakuzaniye mu buzima bwawe


Pastor Desire ati ‘’muri iki giterane turahugurana, twongere tumenye ibikomere byo mu ngo tubamo ariko kandi twibuke ko Yesu yaje kudukiza ibyo byose tutagizemo uruhare. ‘’


Nyuma y’ikiganiro kirambuye Pastor Desire atanze, umwanzuro ubaye ko intego muri rusange ari ukwitekerezaho ngo umuntu wese abere inyunganizi mugenzi we, amukomeze, hanyuma abantu bafashe umwanya wo kwisengera ngo abakometse Imana ibomore, basengera n’ingo zabo muri rusange. Hagiye gukurikiraho Panel ( Itsinda ribazwa ibibazo bitandukanye)


Umushumba waturutse i Burundi arimo gusengera abitabiriye igiterane nyuma yo kumva ijambo ry’Imana

Hakurikiyeho Itsinda ryakira ibibazo rigizwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, umudepite, abikorera n’abandi b’abakristo



Panel


Umwe mu bagize Panel

Abantu bakomeje kubaza ibibazo bitandukanye bungurana ibitekerezo ku buryo bwo gukira ibikomere bibera mu ngo, cyane ko urugo ari wo musingi w’itorero rya Kristo netse n’igihugu muri rusange





Nyuma y’inyigisho no kungurana ibitekerezo, abitabiriye basobanuriwe muri make Umuryango wo gushaka no gukiza icyazimiye. Igikrwa cyayobowe na Bwana Eric Shaba, abantu nabo bakurikiye


Nyuma ya gahunda zose zari zatangiye mu masaha ya sa munani z’amanywa, habayeho gusoza mu ma sa moya maze nyuma yo gusenga abantu batandukana bemeranyijwe gukora uko bashoboye igikorwa nk’iki cyo kubaka umuryango nyarwanda kikajya kiba kenshi gashoboka

Mwakoze mwese gukurikira, inkuru mu buryo bunoze, irabageraho vuba. Imana ibahe umugisha. Turabakunda.

[email protected]

Kucyumweru tariki 07 Gicurasi imiryango imaze imyaka irenga ibiri itarabona urubyaro yahuguwe uburyo bakira ibikomere biterwa bo gutinda kubona urubyaro, biteguwe n’ Ingobyi Agakiza Special Parents ukorera mu muryango wo gushaka no gukiza icyazimiye (SSHM).

Mu ijambo ry’uhagarariye Ingobyi Agakiza Special Parent Uwizeye Emerence yavuze ko uyu muryango wavutse kugirango ufashe imiryango ifite ikibazo cyo gutinda kubona urubyaro kubona ko hejuru y’ikibazo bafite hari urukundo rw’Imana kandi ko Imana ibasha gukiza ibikomere biterwa n’iki kibazo.


Mu ijambo ry’Imana ryatanzwe na Dusabumuremyi S. Determiné yifashishije ijambo riri muri 1 Samweli: 1:1- 7 agaragaza ko nta kinanira Imana mu gihe cyashyizweho.
Yifashishije inkuru za Hana yagaragaje ko ikibazo Hana yari afite atari ukubura urubyaro ahubwo ikibazo yari afite ni ijwi ryavugiraga muri Penina ryahoraga rimukomeretsa umutima kandi akabikora uko bajyaga mu rusengero ajyanye n’umugabo we Elukana.

Agaragaza ko Hana yari akeneye irindi jwi rikuraho ijwi rya Penina. Aho umutambyi Eli yamubwiye ngo genda amahoro Imana ya Isiraheli imuhe ibyo wayisabye.
Kuva ubwo amaze kumva ubwo buhanuzi bw’umutambyi Eli ntabwo yongeye kutarya no kugira umubabaro ahubwo yagiye yishimye ntiyongera kugaragaza umubabaro nubwo atari abonye umwana.


Mu buhamya bwatanzwe na Uwizeye Emerence yagaraje ko nyuma y’imyaka icumi irenga bubatse urugo,bahuye n’ibikomeye biruhije cyane birimo gusama nyuma y’imyaka icyenda irenga, nyuma yo kwinjizwa muri salle d’operation inshuro zisaga 10, nyuma yo kwivuza ahashoboka hose, ya nda ivamo. Yagaraje ko umuntu ashobora gukira ibikomere biterwa no gutinda kubona urubyaro nubwo yaba atarabona umwana. Yagaragaje bimwe mu bikomere abagore batinze kubona urubyaro bahura nabyo harimo kubura icyiciro babarurirwamo mu ma torero, amwe mu mazina babita atabahesha agaciro n’ibindi.

Yagaragaje ko ikibazo cyo gutinda kubona urubyaro kidakwiye kuba inzitizi ku mubano umuntu afitanye n’Imana. Agaragaza ko hari abazabona urubyaro hari n’abazajya mu ijuru batabonye urubyaro nkuko hari bamwe batabarutse bagitegereje iri sezerano ryo kubona abana ariko Imana ikabishyira batarababona.


Nyuma yo kuganirizwa Ijambo ry’Imana n’ubuhamya habayeho umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo kubyafasha abantu babasha gukira ibikomere nubwo umuntu yaba atarabona igisubizo yifuza, bagira umwanya wo gusubizwa ku bibazo abitabiriye iyi gahunda bibazaga.


Umuryango wo Gushaka no Gukiza Icyazimiye (SSHM) usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga agakiza.org n’ibindi bikorwa nko guhugura abantu batandukanye uburyo bakora imirimo yabo itandukanye bakiranuka, uyu muryango ugira n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no guhugura abandi bantu bo mu byiciro bitandukanye, urubyiruko, abubatse ingo, abapfakazi n’abandi.

Malachie [email protected]

Ingo nyinshi zo muri iyi minsi zifite ibibazo bitandukanye kandi akenshi bigenda binyurana bitewe n’urugo. Ibibera muri uru rugo bishobora kuba bihuye neza cyangwa se binyuranye n’ibibera muri ruriya. Gusa ibyinshi muri ibi bibazo bikunze kuba ubwumvikane bucye, amakimbirane ahoraho n’ibindi byinshi tutarondora aha.

Ibi bibazo iyo bitangiye, ntibishakirwe umuti mu maguru mashya, birakura, bikabyara ibindi bibazo ndetse ingaruka zabyo zikaba nyinshi. Zimwe muri izi ngaruka iyo zibayeho, abashakanye ntibanamenya akenshi aho bishobora kuba byarakomotse, ahubwo bashakira impamvu aho zitari, cyangwa se bagirirwa ubuntu bakabasha kumenya ko inkomoko yabyo ari ya makimbirane. Gusa ikibabaje ni iki? Hari igihe n’aho wamenya imvano yabyo, uba utakibashije kubona igaruriro.

Ingaruka z’ibi bibazo byo mu rushako bikunze kuba imyitwarire itari myiza y’abana babakomokaho aho usanga abana bakuranye kunywa ibiyobyabwenge, akaba ari ho bashakira amahoro kuko baba barakuze batabona ituze iwabo, hahora intonganya n’ibindi. Izindi ngaruka ni abana benshi biyongera ku mihanda, abakobwa bicuruza, ubusinzi n’ibindi.

Uretse ingaruka zo mu gihe kirekire ariko, ibi bibazo bisiga ibikomere bitabarika mu miryango aho usanga abantu benshi babayeho batishimye rimwe na rimwe bamwe bagafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima (kwiyahura) cyangwa se bagata ingo bakaburirwa irengero. Ibi rero bihabanye cyane n’icyo Imana yaremeye umuntu kuko itaturemeye kuruha ahubwo yifuza ko tubaho mu bwisanzure, umudendezo n’ibyishimo mu miryango, aho umuntu abasha guhabwa urukundo rwuzuye.

Umuryango wa Gikristo ugamije gushaka no gukiza icyazimiye, “Seek and Save Humanity Ministries” (SSHM) ku bufatanye n’urubuga Agakiza.org watangiye gutanga umusanzu mu gushakira ibisubizo bimwe muri ibi bibazo twavuze haruguru. Uwo muti ni uguhuza abashakanye (abubatse) hanyuma bakiga ndetse bakigishwa uburyo bwiza bwo gukira ibikomere byo mu ngo.

Mu ihuriro (conference) riheruka, abitabiriye barebeye hamwe ingingo zitandukanye zirimo “umugambi w’ Imana mu kubaka urugo”, “kubura ibyo watekerezaga ko uzabona igihe wajyaga gushaka”, “ibikomere biba mu miryango n’uburyo bwo kubikira” n’ibindi.

Umuyobozi wa SSHM Pastor Desire Habyarimana avuga ko gukira bishoboka igihe umuntu akoresheje amahitamo ye akanga kuba imbata y’ ibikomere ahubwo akabiha Yesu kuko ari we wemeye kwikorera imibabaro yacu. Pastor Habyarimana avuga ko ibikomere bitavuwe ubiraga urubyaro rwawe kuko burya ngo nta utanga icyo atahawe.

Inkuru nziza rero nk’uko Pastor Desire yabyemeje, harategurwa ihuriro rya 2 riteganijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017 (25/06/2017) saa munani z’amanywa. Iyi gahunda izabera kuri Assemblée de Dieu ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Ku bifuza kwitabira iri koraniro, kwinjira bizaba ari UBUNTU. Tuboneyeho gusaba ko uwifuza kwitabira wese yakwiyandikisha kuri [email protected] cyangwa kuri whatsap binyuze kuri telefoni 0788422984, 0788743608.

Ikaze kuri mwese!

Umuryango Seek and Save Humanity Ministries (SSHM) ufatanyije n’Agakiza.org wateguye amahugurwa y’abubatse ingo ku cyumweru tariki 25/06/2017 kuri Assemblies of God Kimihurura guhera Saa munani kugeza Saa kumi n’ebyiri aho bazavuga ku gukira ibikomere byo mu ngo.

Mu ihururo (conference) riheruka tariki 02 Werurwe 2017 umuyobozi w’umuryango wo gushaka no gukiza icyazimiye (SSHM) Pasiteri Habyarimana Desire yavuze ku nkomoko y’ibikomere byo mu ngo, ko harimo n’amateka abantu banyuzemo, agaragaza ko amakosa menshi abantu bakora aterwa n’amateka banyuzemo.

Pasiteri yavuze ko umuntu adakwiriye gutoteza undi bitewe n’ibyo atabasha gukora ahubwo ko akwiriye ku mufasha kuzuza aho hatuzuye kuko nicyo Imana iba yaramuzaniye mu buzima bwe.

Aya mahugurwa ni umwanya wo guhugurana, no kuganira ku ibikomere byo mu ngo, ndetse no kumenya ko Yesu yaje gukiza ibyo byose abantu bahura nabyo batagizemo uruhare.

Muri aya mahugurwa abantu bagira umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo ku bikomere byo mu ngo n’uburyo bwo kubikira ndetse hakaba n’umwanya wo gusengera imiryango kuko ariwo musingi w’Itorero n’igihugu.

Ubuyobozi bw’umuryango wo gushaka no gukiza icyazimiye bukaba butumiye abantu bose muri aya mahugurwa kugirango, abantu bazaze mu gikorwa cyo gufatanya kubaka umuryango nyarwanda nkuko bari babyumvikanyeho n’abitabiriye amahugurwa yabanje ko iki gikorwa cyajya kiba kenshi gashoboka.

Abakirisitu barenga 6.000 baturutse imihanda yose bateraniye mu mugi wa Yerusalemu guhera mu mpera z’icyumweru gishize bizihiza ku nshuro ya 38 Umunsi Mukuru w’Ihema ry’Ibonaniro (Tabernacle) ku bufatanye na Ambasade Mpuzamahanga ya Gikirisitu y’i Yerusalemu (ICEJ).

Iki gikorwa cyatangiye tariki 06 Ukwakira 2016 kikaba giteganyijwe kurangira kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ukwakira. Iki gikorwa biteganyijwe ko kirangizwa n’igitaramo kigomba kubera ku mugezi wa Ein Gedi wegeranye n’inyanja y’urupfu (Mer Morte) bikarangizwa n’amasengesho agomba kubera ku nzu ndangamurage ahari Igituro cya Dawidi mu mugi wa Yerusalemu hagati.

Umuvugizi w’umuryango ICEJ kurubuga rwawo JNS.org David Parsons yavuzeko bashatse guhuriza hamwe abakirisitu benshi muri Isiraheli muri uyu mwaka nkuko basanzwe babikora kandi bikabagirira umumaro.

Buhler umuyobozi w’umuryango ICEJ yagize ati: “Ni iby’igikundiro kandi bifite inyungu nyinshi cyane kwizihiza umunsi mukuru nk’uyu mu gihe hizihizwa Yubire y’imyaka 50 Yerusalemu bongeye kwiyunga.

Ikidasanzwe cyateguwe muri uyu munsi mukuru ni igikorwa cyo kuzenguruka imihanda ya Yerusalemu, abakirisitu benshi bo mu matorero atandukanye, abasirikare n’abayahudi.

Infochretienne.com


Agakiza family ni izina rimaze kumenyerwa cyane hano mu Rwanda no hanze yarwo, rikaba ari ihuriro ry’abakunzi b’urubuga www.agakiza.org ari nabo bibumbiye hamwe mu muryango wa gikristo wo gushaka no gukiza icyazimiye (Seek and Save Humanity Ministries/ SSHM).

Uyu muryango ubusanzwe ukora ivugabutumwa wifashishije ahanini itangazamakuru n’ikoranabuhanga. Ndetse utegura ibiterane binini by’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’isi, kimwe n’amahugurwa ndetse n’ibiganiro mbwirwaruhame mu byiciro bitandukanye, hatitawe ku idini iryo ari ryo ryose.


Gahunda z’agakiza family zitabirwa ku kigero cyo hejuru

Kuri iyi ncuro rero mu gakiza Family harategurwa ikiganiro cy’abasore bafite kuva ku myaka 21 kuzamura, kizaba taliki ya 10 Gashyantare 2018, mu nzu mberabyombi y’Agakiza Family iherereye mu Murenge wa Gatenga ku rusengero rwa ADEPR Gatenga guhera isaa mbiri z’igitondo.

Mu kiganiro n’Agakiza.org, tumubajije impamvu hatumiwe abasore gusa, Past. Desire HABYARIMANA umuyobozi wa SSHM / Agakiza Family, yadusobanuriye ko nyuma yo guhuza abasore hateganyijwe gahunda yindi izahuza abakobwa noneho nyuma bakazahurizwa hamwe.


Past. HABYARIMANA Desire umuyobozi wa SSHM / Agakiza Family

Mu itangazo yageneye abatumirwa, Past. Desire yagize ati:
Tunejejwe no gutumira abasore kuva ku myaka 21 kuzamura muri conference twabateguriye taliki ya 10/02 guhera saa mbiri.
Intego: Ni iki nashingiraho mpitamo uwo tuzabana.
Aho bizabera: Salle y’Agakiza Gatenga.

Yashoje agira ati: "mumenyeshe abo bireba iyo nkuru nziza."

Ntakirutimana Francois ni umwe mu basore bitegura kwitabira ibi biganiro. Agakiza.org tuganira nawe, yadutangarije uburyo abyiteguye n’icyo yiteze gukuramo.

Yagize ati: "Yego, nzabyitabira rwose. Ni gahunda yacu abahungu twenyine turashaka kwiherera gusa, kandi bizagumeho bijye biba buri mwaka."


Ntakirutimana Francois azitabira ibi biganiro

Tumubajije niba atabangamiwe no kuba nta bakobwa bazaba barimo yadusubije atya ati: "Oya, ntacyo bimbangamiyeho, buriya uwatekereje ku bahungu nabo arabazirikana ahari vuba nabo bazagira gahunda yabo."

Tubibutse ko iki gikorwa giteganijwe taliki ya 10/02/2018. Kikazabera muri Salle y’Agakiza mu Gatenga kuri ADEPR, aho aba basore bazaba baganira kucyo bashingiraho bahitamo abo bazabana ubuziraherezo. Nta musore n’umwe uhejwe kuko kwinjira ngo bizaba ari ubuntu nk’uko tubisoma kuri ubu butumire.

Turakurarikira gukomeza kubana natwe!

Iyi niyo yari ingingo nyamukuru mu nama yahuje urubyiruko rw’abasore baturuka mu matorero atandukanye ya gikristo. Iyi nama yabaye ku wa 10 Gashyantare kuri Biro y’agakiza.org,iherereye mu Gatenga, ikaba yarahuje urubyiruko rufite guhera ku myaka 21 kujyana hejuru aho baganirizwaga na Pastor Nsenga Emmanuel wari umutumirwa mukuru w’ikiganiro hamwe na Pastor Desire Habyarimana umuyobozi wa SSHM(Seek and Save Humanity Ministries).

Pasteri Nsenga Emmanuel ni umuyobozi mukuru uhagarariye itorero Vivante, yasangije abari aho amahitamo umusore akwiye kugira ahitamo uwo bazabana. Yavuzeko guhitamo nabi biri mu bintu bitera gushwana kw’abashakanye . Yagize ati “Mu bintu bigora kuruta ibindi byose ni umwanzuro uzakora ugafata ubuzima bwawe bwose, ni uguhitamo uwo muzabana. Isi izaguhumuriza ikubwire ngo amategeko y’u Rwanda yemera ko iyo abantu batumvikanye batandukana. Ariko ingaruka z’ibyo wabayemo, ingaruka z’uwo mwabanye ntizizabura kugukurikirana.”

Igihe cyose rero amahitamo aje aba agiye kugaragaza wa muntu w’imbere utagaragara, aba agiye kuguhinduriza: Singombwa ko ugenda uvuga uwo uri we ,urugero ngo ndi umukristo ahubwo y’amahitamo wakoze niyo agushyira hanze akagaragaza uwo uri we, mu buzima bwacu ni ibintu bicye tutahisemo ubwacu: Igihugu wavukiyemo, ababyeyi bawe ukomokaho, ubuzima bwacu bwa buri munsi bushingiye ku guhitamo mu bintu bishobora guhinduka, ni yo mpamvu uwanga umuntu amuhora icyo atahisemo aba ari umupfapfa nta bwenge aba afite.

Yakomeje avugako gutandukana kw’abashakanye ari umuco mvamahanga ku buryo bageze aho babana hagendewe ku masezerano :Nko mu myaka itanu n’ibikunda, tuzongeraho indi ariko mu by’ukuri ntabwo ariko Imana ishaka ko urugo rubaho.
Yagize ati “ Yesu niko yavuze Abafarisayo bari bafite ikibazo nk’icyo kamere yacu ifite, baramubwira bati ariko Mose yadutegetse ko nusenda umugore umwandikira urwandiko rwo kumusenda usobanura impamvu itumye umusenda hanyuma ukamwoherezanya rwa rwandiko ntakibazo. Yesu aravuga ati hoya, Mose yabahaye iryo tegeko kubera impamvu imwe, ryari rishingiye kuri kamere yanyu iryo tegeko ni itegeko rya kamere ntago ari itegeko ry’iby’umwuka, ntabwo ari itegeko ry’abavutse ubwa kabiri.”

Ntabwo rero gutandukana kw’abashakanye ari iby’Imana, gutandukana ni nka kwa kundi twayinaniye, hari ibintu byinshi twayinaniyemo rero no gutandukana n’uwo mwashakanye ni ukuyinanira kandi mu by’ukuri ntabwo waba wabanye neza na Yesu ngo unanirwe kubana neza n’uwo mwashakanye.

Pastor Nsenga yifashishije ijambo ryavuzwe n’umufilozofe umwe w’Umugiriki ubwo bamubazaga ngo ‘intiti ni muntu ki’? Yabasubije muri aya magambo ati “ intiti ni Ukwimenya, warangiza ukiyiga, ukisobanukirwa,ukisubiramo hanyuma ukiminuza.” Si amashuri menshi wize ,ahubwo yakugize iki ? Si itorero ryiza usengeramo ahubwo ryaguhaye kuba iki ? Mbere yo guhitamo ugomba kumenya uwo uri we. urinde muri kristo Yesu, banza wimenye nurangiza wiyubake nurangiza ntakabuza uzagira urugo rwiza.


Past Nsega Emmanuel yahiniye hamwe ibintu bitanu muri byinshi bishoboka umuhungu yashingiraho ajya guhitamo uwo bazabana.

1. Kwizera ibyo wemera: Si ukumva ibyo kwizera muri kristo Yesu gusa , imyizerere nayo iguha uko tubona ubuzima. Iyo Yesu yagutwaye umutima wumva wuzuye kunyurwa. Bibiliya ivugako bamwe bakunze kuba abatunzi bihandisha imibabaro kurarikira kuba umumiliyoneri ,si umutima w’Imana. Muganire musangizanye ibyo mwizera mwaba abakene cyangwa abakire , tuzabaho muri ubu buzima dukorere Imana. Mubiganire wasanga umukobwa aba yakubwira ngo kuva mubuto bwanjye numvaga umugabo wanjye azaba ari umumiliyoneri mubiganireho. Niba umutima we awushyize ku butunzi ariko wowe uri mu gukorera Imana ubwo ntimuhuje.

2.Uwo mwumvikana : Nuramuka ukundanye n’umukobwa mumezi atandatu mugashwana gatandatu nimugera murugo zizikuba zibe cumi n’ebyiri kuko hari ibintu byinshi byo gupfa mu rugo ubwo niba mutangiye kugira ibyo mupfa muri fiyansaye (fiance) mumarana akanya gato umenyeko mutazahuza.

3.Urukundo rutanga amahoro: Ku muntu wegera Imana ubana n’Imana, hari ubwo usenga mukundana n’umuntu wajya imbere y’Imana ukumva akubereye nka Parafo , urukundo rwe rukakubuza amahoro kenshi mu gihe cyo gusenga mbese ukumva umukunze gusa iyo uri mu ntege nke, Ku buryo hari ubwo ujya kumuhakanira ukabura icyo ushingiraho. Niba wumva umutima utajyana nawe mu rukundo ugasigarana gusa kuvugango ni mwiza ukumva nibyo bigukurura, niba ari uko bimeze byihorere kuko Imana iba iri kuvugana n’umutima wawe, rekeraho mumenyeko Imana yaduhamagariye amahoro si umuvurungano.

4.Ababyeyi: Bari mu buryo butatu: Ababyeyi b’umubiri , ab’umwuka n’inshuti zawe. Hari ubwo umukobwa aza kugusura muvuye nko gusenga wamujyeza mu rugo, Mama wawe akamwakira neza nk’umukazana kabone n’ubwo ntacyo waba waramubwiye ,icyo gihe umubyeyi aba akwifuriza gushaka kandi yishimiye uwo uzanye.

Ababyeyi b’umwuka hari umuntu ugufiteho inshingano z’iby’umwuka waguhaye inyigisho hamwe n’inshuti zawe mwasenganye bamwe usanga bakubwirango zana umugore Imana izagufasha, mbese inshuti yawe ikwifuriza ibyiza. Nuramuka ukunze umukobwa ukamubazanira abo bantu akimubona ukumva agize akantu, ukumva avuze ati ariko uriya muntu ko numvise atandimo.
Hano ntabwo twabigira ibyera 100% kuko hari ababyeyi gito, ababyeyi bakunda ibintu bakubona nk’igicuruzwa cyangwa umuhungu wabo yarize, iyo babonye uzanye umukobwa bibazango uriya yarize, akora he ? Ntabwo ari abo tuvuga. Uwo tuvuga ni wawundi ukwifuza ho ibyiza utaratwawe n’ibintu cyangwa amoko .Umwe ubona ukabona arakwifuriza gushaka, uwo numwereka umukobwa rimwe cyangwa kabiri akakubwirango uriya ndabona atakubera umugore, wamushyira umubyeyi w’umwuka akakubwirako bitavamo,wamushyira n’inshuti nayo ukakubwira utyo muraziko abasore mutanahishanya. nkugiriye inama rekeraho mureke.

Abasore bitabiriye iyi nama baje baturutse mu matorero ya gikirisito yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali ndetse no hanze ya Kigali n’ibyishimo byinshi bashimiye abateguye aya mahugurwa, banagaragaza ibyo bayungukiyemo.


MURENZI Jean Bosco ni umwe mu bitatabiriye aya mahugurwa yanejejwe n’inyigisho bahawe. Yagize ati “ iki kiganiro cyari gifite inyigisho nzinza zerekeranye ubuzima tubamo bwa buri munsi, twamenyeko iyo umuntu ahitamo hari iby’ingenzi arebaho birimo igice cy’iyobokamana, imimerere ndetse n’amarangamutima ”

NSANGANWA Theodore yavuze ko hari byinshi yibazaga ariko yabiboneye umuti. Yagize ati “ Hari byinshi najyaga nibaza mu buzima ariko nasanze igikwiye cyane ari ukubanza kuzamura ubuzima bwanjye bwo mu mwuka, bizanamfashe guhitamo neza uwo tuzabana. Nasanze hari byo nibwiraga ariko nasanze nkwiye kubihindura kandi kubw’iki kiganiro guhitamo kwanjye kuzaba kwiza”

IYAMUREMYE Eugene yabonyeko igihe cyose umukristo agomba kugendana n’Imana agasenga kugirango amahitamo ye azamubere meza. Yagize ati “ Nungutse ibintu byinshi ibyo bavuze byinshi nasanze ari bishya, nabonyeko abakirisito benshi bakeneye kwigishwa kandi ko urukundo ari umugambi w’Imana kuva kera. Mu muryango niho Imana ikorera , niho Imana yagurira itorero ”

Nk’uko babibwiwe ikigamijwe mu guha ibiganiro nk’ibi abasore, ni ukugirango bategurwe kuzavamo abagabo beza bakunda imiryango yabo bashingiye ku ndangagaciro za gikiristo bigatuma umuryango nyarwandqa utera imbere. Bizatuma gutandukana kw’abashakanye kugabanuka ari nayo mpamvu habayeho gutegura abasore mbere yo kubaka ingo kugirango bazagire amahitamo neza azatuma baticuza.

Uko ubwitabire n’ibiganiro byari byifashe


Pastor Desire Habyarimana arimo yakira abantu

Pastor Desire Habyarimana na Pastor Emmanuel Nsenga uyobora Eglise Vivante
barimo basubiza ibibazo byabajijwe


Yambabariye Elizabeth na Paster Desire (2nd from left), Pastor Nsenga Emmanuel (3rd from Left), Bizima Egide(4th from left)

kubera amasomo meza baribitwaje amakaye bandika ibivugirwamo

banyuzagamo bagaseka bitewe n’ingingo ibanejeje baribagezeho

babanje gufata ibihe byo gusenga no kuramya Imana

[email protected]

Kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize, mu nzu mberabyombi y’Umuryango wo Gushaka no Gukiza Icyazimiye SSHM/Agakiza iherereye mu murenge wa Gatenga haruguru gato ya ADEPR Gatenga, hateraniye umubare munini w’abagore b’abakirisitu baturuka mu mpande enye z’igihugu, aho baganiraga ku « Ruhare rw’umugore ukijijwe mu kubaka amahoro. »

Iyi gahunda yaranzwe n’ibyishimo ku kigero kiri hejuru, aho abadamu baganiriye mu buryo burambuye ku cyakorwa ngo umugore ukijijwe abe imbarutso y’amahoro mu muryango mu itorero ndetse no muri sosiyete nyarwanda. Abantu batandukanye bagiye bafata ijambo bagatanga ibitekerezo byabo ndetse n’ubusobanuro bwimbitse kuri iyi ngingo.


Ubwitabire bwari bushimishije

Past. Desire Habyarimana Umuyobozi wa SSHM / Agakiza Family, niwe watangije ibi biganiro, yakira abitabiriye ndetse anasobanura intego y’iyi gahunda.

Past. Desire yavuze ko amahoro yuzuzanya n’umutekano. Yavuze ko n’ubwo bidakunda ko ugira amahoro udafite umutekano ariko ko bibaho cyane ko wagira umutekano ariko ukabura amahoro kuko yo ataba inyuma ahubwo aba mu mutima.

Aha rero nta muntu uhagera kereka Yesu wenyine. Icyakora ngo umuntu ashobora kubuza undi amahoro, kimwe n’uko umuntu ashobora gufasha undi kugira amahoro.

Yongeye kwibutsa abari aho kandi ko nta muntu utanga icyo atahawe.
Yabisobanuye muri aya magambo:

« Nta muntu utanga icyo atahawe, niba utarakunzwe ukiri muto biragoye ko uzakunda, niba nta burere wabonye biragoye ko utanga uburere bwiza. Babyeyi muramenye, hirya yo guha amahoro abo mwashakanye mukwiye no gutekereza ku bana kuko icyo mubabibamo ni cyo isi izabasaruramo. Nimubibe imbuto nziza haba mu bana mu bagabo no mu bandi, kuko icyo umuntu abiba ari cyo asarura. Yego bishobora gutinda ariko gukora neza ntibyicuzwa. Vubaha tuzakora indi conference ihuza abagabo kuko bafite nabo urwabo ruhare mu kubaka no kubungabunga amahoro»

Nyuma ya Past. Desire hakurikiyeho abaramyi « Agakiza Worship Team » Baririmbye n’amajwi gusa badacuranga ariko bagahesha umugisha mu buryo butangaje abari aho, iri tsinda ry’abaririmbyi rikaba ari kimwe mu by’ingenzi byafashije uyu munsi kuba mwiza ku bitabiriye.

Agakiza Worship Team bahimbaza Imana n’amajwi gusa

Agakiza Worship Team yabisikanye ku ruhimbi na Madame Past Clarisse umushumba w’itorero Corner Stone riherereye i Batsinda mu mujyi wa Kigali. Mu ijambo ry’Imana yigishije, yagarutse cyane ku magambo Past Desire yavuze, basa n’abuzuzanya. Yashimangiye ko kubaka amahoro ari ibintu bikorwa atari ibintu bivugwa.

Yatanze ingingo enye zafasha umugore kuzana amahoro mu muryango

1. Gukunda gusoma ijambo ry’Imana (Bibiliya).

Mu ijambo ry’Imana niho hantu h’ingenzi umuntu abonera inkingi zikomeza amahoro mu mutima, nuko wamara kuyagwiza ukabona kuyahesha abandi. Iyo ushaka kubaka amahoro bidashingiye ku ijambo ry’Imana bituma ubuza abantu amahoro mu bikorwa wakoraga uzi ko ari ibyo gushaka amahoro.

2. Gukorera Imana.

Iyo ukorera Imana, iguha icyubahiro, kandi Imana irakumvira. Bituma wubahwa muri sosiyete kubera witwa umukozi w’Imana. Iyo utari gukorera Imana uba uri gukorera satani, nta hagati habamo. Satani rero nta mahoro atanga kuko imirimo ye yose ni ibyaha, kandi icyaha ni umuzi w’ifatizo ubuza amahoro

3. Kurwanya ubukene

Ubukene nabwo bubuza amahoro, ari nayo mpamvu abagore bakwiye kuba amaboko yunganira mu kubaka aho kuba abo gusahura urugo. Ibikorwa byose bitwara umutungo w’urugo bikwiye kuba mu bwumvikane nta gukingakingana, mu rwego rwo kwirinda gusesagura kugeza umuryango ku bukene, kandi buri wese akagerageza kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango. ushobora kuba udafite akazi ariko ugashyigikira ndetse ukanasengera mugenzi wawe ugafite bityo amahoro agahinda mu rugo

4. Gukunda Imana.

Iyo ukunda Imana bigufasha guha abandi amahoro. Hari ibintu udakora byari kubuza abandi amahoro ariko ukabirekeshwa n’urukundo ukunda Imana kuko uzi neza ko Imana ibyanga. Imana ibona ibintu mu buryo bwayo, hari n’ibyo uba ubona ari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo nko kwihorera guhangana n’ibindi, ariko ukunda Imana arabitinya kuko azi ko Imana ibyanga urunuka.

Past. Clarisse yabwirije neza kuri iyi ntego

Nyuma hakurikiyeho umwanya wo kubaza ibibazo n’ibisubizo bitandukanye.

Aha turagaruka ku kibazo cyabajijwe Impuguke mu by’Imibanire akaba n’umufasha wa Past. Desire Habyarimana Mwarimu Adda Darlene Kiyange, asabwa gutanga inama ku muntu waba wumva yatanga amahoro ariko bikanga kubera ingeso zitahindutse muri we.

Yasubije agira ati : « Intambwe ikomeye ni ukwimenya, kuko abantu benshi bitekereza ko ari beza, si benshi bemera ko imico yabo atari myiza, ariko iyo wimenyeho ingeso aba ari amahirwe akomeye n’intambwe ya mbere yo kuyikira, hanyuma ukabifataho umwanzuro ukanabisengera. Rero habanza kwimenya, hagakurikiraho kumenya no guha agaciro umuntu muri kumwe hanyuma no kuzuza inshingano zawe. »

Itsinda ryatoranirijwe gusubiza ibibazo ryabyitwayemo neza cyane

Aka kanya k’ibibazo n’ibisubizo kaje gusimburwa na ba baramyi barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Mme Renatha UWINKESHA wakoze ku mitima cyane abari aho, abereka uburyo umuntu wakiriye amahoro ya Kristo anezerwa ibihe byose n’iyo nta binejeje bihari.

Abaramyi bafashije aba babyeyi kunezererwa Imana

Hakurikiyeho ubuhamya bw’umwe mu babyeyi bibumbiye mu muryango witwa « Agakiza Special Parents Ingobyi (ASP INGOBYI) » akaba ari ihuriro ry’imiryango yatinze ndetse n’itarabona urubyaro. Yagaragaje uburyo nta deni Imana ifitiye abantu ku buryo ibyo itarakora bikwiye kubuza amahoro yo mu mutima.

Yashimangiye ko iyo ntambwe we na bagenzi be bari kugenda bayitera, nyuma y’umubabaro n’uburibwe bwo kutagira umwana bakaba buzuye amahoro ndetse banagerageza gufasha abandi kuyabona. Ikiganiro cye nacyo cyakoze cyane ku mitima y’abari aho.

Mu kiganiro Agakiza.org twagiranye n’umwe mu bitabiriye iyi gahunda utashatse gutangazwa kubera impamvu ze bwite, yadutangarije ko yabyishimiye cyane ndetse ko bikwiye kubaho inshuro nyinshi.

« Ibi biganiro ntibikunze kuboneka iwacu mu nsengero, ariko umuntu agize amahirwe yo kubibona kenshi byatanga impinduka zikomeye mu muryango nyarwanda, rwose Imana ishimwe ndanezerewe cyane kandi bijye bibaho inshuro nyinshi. »

Iyi gahunda yashojwe no gusangira ifunguro rya saa sita nyuma hafatwa ifoto y’urwibutso. Mu isozwa ry’iyi gahunda amarira yari menshi cyane kubw’umunezero wo gukunda Imana.


Hafashwe ifoto y’urwibutso

Aha baribarangije kuganirizwa, barimo bafata ifoto hamwe n’ababyeyi babahuguye

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Werurwe 2018 ku biro by’ Umuryango wo Gushaka no Gukiza Icyazimiye (SSHM) mu Gatenga, habereye ihuriro ry’abakobwa baganirizwaga kubyo bakwiye kwitaho mu gihe bagiye guhitamo uwo bazabana, kugirango bazagire urugo rwiza.


Musabyeyezu aganiriza abakobwa bari bitabiriye

MUSABYEYEZU Justine ni umwe mu babyeyi baganirije uru rubyiruko uburyo bakwiye guhitamo neza kugira ngo hatazabaho kwicuza igihe bazaba bageze mu ngo zabo.
Yavuzeko guhitamo ari ibintu bikomeye kandi bishobora bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu bwose, kuko iyo uhisemo nabi ubuzima bwawe bwose buzarangira ubabaye, wahitamo neza, ubuzima bwawe bukazagira umunezero.
Yababwiye ko bisaba kwitonda, ntibarebe ngo imyaka yabashiranye, urungano rwabo rwaragiye,Kuko iyo uhubutse nta yandi mahirwe ya kabiri uba ufite yo kongera gushaka, kuko n’ubwo wakongera gushaka, ubwa mbere biba byakunaniye, watsinzwe.

Yabibukijeko inkono ihira igihe, ko kugenda mbere atari ko kugerayo, ko ahubwo kwitonda ,ukihangana ari byo byiza.

Ibi ni bimwe mu bintu yababwiye ko bagomba kwitaho:

1. Kugisha inama Imana

MUSABYEYEZU yababwiye ko muri byose bakora bagomba kwikoreza Uwiteka urugendo rwabo rwose, uko bayikoreza akazi,business zabo, amashuri,… bagomba no kuyikoreza amahitamo yabo.Yabasabye gukoresha ubwenge n’ubushobozi Imana yabahaye bahitamo kugirango babihuze n’umugambi w’Imana.
Yababwiye ko bagomba kuba bumva bamukunze ntibagendere ku bintu kuko ibintu atari byo byubaka.Yavuzeko Imana niba ariyo ibatangirira umushinga, itazananirwa kuwurangiza ko ahubwo izawusohoza.

2. Kumvira inama z’ababyeyi

Yababwiyeko bagomba kumva inama ababyeyi babagiriye.Yavuzeko umubyeyi afite ubushobozi bwo kureba atarebeye kubintu, ubwoko,… akaba yahita akubwira uwo ari we, atavamo umugabo wakubaka urugo.
Yababwiye ko igihe ababyeyi bashingiye ku bwoko,ubutunzi batabumvira.

3.Gira amakuru umumenyaho

Yababwiye ko nk’ umuntu w’umukristo yagakwiye gushaka umukristo, kuko umwijima utabasha kubana n’umucyo.Yakomeje ababwirako bagomba kumenya niba uwo musore akijijwe,akunda Imana,agaragaza imbuto z’abihannye(kwihangana, urukundo ,ubugwaneza,).

Yababwiye ko bagomba kumenya buryo ki azi ijambo ry’Imana , niba mwumva kimwe iby’umwuka, niba akunda kujya mu materaniro, akunda gusoma ijambo ry’Imana (kuko ijambo ry’Imana ari umucyo,ukareba niba mwazabasha kwicarana mukigana ijambo ry’Imana), mukemeranya urusengero muzateraniramo, uko muzakoresha igihe n’amafaranga, ukareba icyizere umufitiye, ukagenzura niba agira uburakari, ukamenya ubuzima yaciyemo( ese yaciye mu buzima bukomeye, ni imfubyi, yabaye mu buzima bwo mu muhanda,?)

Yabibukije ko ibi byose bakwiye kubimenya kugirango bitazabatungura barabanye bikabababaza, kandi ko bibaha ishusho y’uko bakwiye guhitamo.

Yabasabye kwitoza kugisha inama Imana muri buri byose bagiye gukora,bazageza igihe cyo gushaka ibagira inama. kuko ari Imana ibakunda, itaguha icyo udashaka.


Gatesi na we ni umwe mubabyeyi waganirije uru rubyiruko rw’abakobwa

Gatesi nawe ni umubyeyi waganirije uru rubyiruko , ababwira uko bakwiye kugira uruhare kugirango bazabashe gufasha abo bazabana badategereje ko umugabo abamenyera byose.

Yifashishije amagambo aboneka mu Ibyakozwe n’intumwa 12:6-11, aho marayika w’Uwiteka yakuye Petero mu nzu y’imbohe ariko we akagirango ni inzozi,Aho agaruriye umutima amenyako yari marayika w’Imana wamutabaye.


Abasomera ijambo ry’Imana

Yababwiye ko bagomba kugarura umutima Yesu akababohora umutima wo kumva ko abagabo bazabakorera byose., ahubwo bakumva ko nabo bafite uruhare mu buzima bw’urugo kugirango bugende neza. Yongeyeho ko bakwiye kugarura umutima bakawukura k’ugukurikira abasore bafite amazu meza, imodoka,…. Ahubwo bakabwira Imana ko bashaka kuzaba abagore beza, bakayubaha kandi bakayigisha inama muri byose.Yabibukijeko iyo ugaruye umutima Imana ikora icyo yakugambiriyeho.

Umwe mu bitabiriye iri huriro yavuzeko inama bagiriwe zimufunguye amaso , bityo bikaba bigiye gutuma noneho agenzura kugirango ubuzima bwe butazahura n’ingorane igihe azaba yashatse.

Iri huriro ryari rifite intego igira iti “Namenya nte ko ari we Imana yampitiyemo?” Rikaba ryaritabiriwe n’abakobwa baturutse mu matorero atandukanye bari mu kigero cy’imyaka 18 kuzamura, bakazakomeza guhabwa amahugurwa atandukanye kugirango bazajye mu ngo zabo byibura hari ubumenyi bwibanze bafite.

uku niko byari byifashe

Baramya Imana

Bakurikiye inyigisho


Sophie @agakiza.org

Umuhuzabikorwa wa Rabagirana, Murekatete Jolie(I bumoso), Umuyobozi ushinzwe imari n’umutungo mu muryango GBU(hagati), Bigeyo Esdras, Umuyobozi mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri, Joseph Nyamutera(iburyo)

Umuryango Rabagirana Ministries urasaba amadini n’amatorero yo mu Rwanda kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira uruhare mu komora ibikomere no gufasha abo yagizeho ingaruka.

Umuryango wa gikristu Rabagirana Ministries ukora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge urahamagarira abanyamadini n’amatorero kugira umusanzu n’uruhare bifatika mu bikorwa byo kwibuka ndetse no komora ibikomere by’abagizweho ingaruka na Jenoside.
Byagarutsweho mu kiganiro uyu muryango wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, kigamije kugaragaza uruhare rw’amadini n’amatorero mu kwibuka no komora ibikomere abarokotse Jenoside.


Umuyobozi mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri, Joseph Nyamutera

Pasiteri Joseph Nyamutera, umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, , yagize ati “Haracyarimo ibintu abantu bakwiriye kuvugurura nko kuzamura ibikorwa by’isanamitima kuko biracyari bike, cyane cyane mu gihe cy’icyunamo, turacyabona amatorero amwe abura icyo gukora. Bimwe na bimwe twashishikariza abakirisitu kujya mu biganiro mu bikorwa byo kwibuka, byo gushyingura. Usanga bahora mu nsengero bakayoberwa uko bifata, wenda bakagabanya ibyo kuririmba no gucuranga ariko ubutumwa butangwa n’ibikorwa bikorwamo biracyari hasi cyane.”

Yakomeje avuga ko bifuje kugaragaza icyo amatorero asabwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 birimo kwigenzura bakareba ikibazo cyatumye abantu benshi bishora muri Jenoside kandi abanyarwanda barengaga 80% bari bafite amadini babarizwamo bakagikosora, gushyishikariza abakirisitu gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, komora ibikomere abakomerekejwe na Jenoside n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe imari n’umutungo mu muryango GBUR, uhuza imiryango y’abanyeshuri mu ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya muri za Kaminuza, Bigeyo Esdras, yavuze ko nubwo abanyeshuri benshi bigamo ari abavutse nyuma ya Jenoside, bari mu cyiciro cy’abagerwaho n’ingaruka zayo cyane kubera kubura ababaha amakuru ku mateka ya Jenoside n’abayabahaye bakabaha atuzuye.

Buri wa 7 Mata, u Rwanda rutangira igihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mwaka, insanganyamatsiko iragira iti “Twibuke twiyubaka.”

Rabagirana Minisitiries isanzwe ikora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge birimo nk’icyo yatangije mu Karere ka Kicukiro cyo guhura bakanzura ibyo abakirisitu bazakora muri iki gihe cyo kwibuka birimo gusura inzibutso, kwigisha urubyiruko, kuremera abacitse ku icumu, gutanga ibiganiro n’ibindi kandi ko bifuza ko n’ayandi matorero yagiramo uruhare, akaziba icyo cyuho.

Umuhuzabikorwa wa Rabagirana Minisitries, Murekatete Jolie

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 21 Mata 2018, ku biro by’Umuryango wo Gushaka no Gukiza Icyazimiye (SSHM) urubyiruko rw’abakobwa rwongeye kuganirizwa ku bikomere badakwiye kujyana mu ngo kugirango bazabashe kubaka ingo nziza zitanga ubuzima.

Umuyobozi w’Umuryango wo Gushaka no Gukiza Icyazimiye, Pasiteri Habyarimana Desire, yabwiye uru rubyiruko ko kugirango umuntu agire urugo rwiza, hari ibikomere adakwiye kwinjirana mu rugo kugirango bitazaba intandaro yo gusenyuka kwarwo.
Yabasobanuriye ko hari ibintu bitera umutima gukomereka birimo igihombo (kubura ikintu icyo ari cyo cyose), agahinda cyangwa umubabaro byagumyeho, gukomereka ukagerageza kubirenzaho , n’ibindi. Pasiteri Desire yabibukijeko ubusanzwe mu muteguro w’ Imana yashyizeho umuryango nk’ ahantu hakwiye kuba urukundo, ubuzima bwiza… , umuntu akabana neza na sosiyete n’ibyaremwe ariko aha hose akaba ariho abantu basigaye bakomerekera aho kuhabona ubuzima n’umunezero.

Yabibukije ko kuva umuntu yacumura ingaruka yabaye gukomereka, kandi ahaba icyaha haba ibikomere. Yababwiyeko ingaruka zo gukomereka harimo ihungabana, kugira imyitwarire mibi, gusara, gufata ibyemezo bikaze, gucira abandi urubanza, kwironda,…Yababwiyeko ibikomere bitakize bigira ingaruka nyinshi harimo gukomeretsa (umutima ubabaye urakomeretsa), kwihorera, kugambanirana, kubeshyerana, kwiyahura,…(Yeremiya14:6, 8:11)
“Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.”(Yeremiya 14:6; 8:11)
Yababwiyeko inzira yonyine yo gukira ari ukwemera akababaro (ibyakubayeho) ugatangira ubundi buzima, kuvuga ibyakubayeho, gufata umwanya ukarira, no kujyana byose ku musaraba.

Yagize ati: “ Ku musaraba twahabonye ingurane. Yesu ni we wenyine ukiza imvune zo mu mutima, akikorera ibyaha byacu, agahoza abarira, agakingurira abari mu nzu y’imbohe, agatanga amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye.”
Gatesi Vestine nk’ umubyeyi , yabwiye uru rubyiruko ko bakwiye kujyana ibyabakomerekeje ku musaraba, ubundi bakazinjira mu rugo ari abagore beza, kuko umugore mwiza atanga ubuzima , akaba ari we ufite ubushobozi bwo gutuma umuryango uhorana ibyishimo n’umunezero cyangwa ukabibura.

Umwe mu bitabiriye iri huriro utarashatse ko tumuvuga amazina , yashimiye ababyeyi babitaho bakabategurira aya mahugurwa, avugako buri wese agira ibyamukomerekeje, ariko ko bagomba kubijyana ku musaraba bagakira. Yongeyeho ko inama bagiriwe ari ingirakamaro zizabafasha gutegura hakiri kare urugo rwiza ruzashimwa n’Imana n’abantu.

Iri huriro ryari rifite intego igira iti “Ibikomere umukobwa adakwiye kujyana mu rugo “ Rikaba ryaritabiriwe n’abakobwa baturutse mu matorero atandukanye bari mu kigero cyo kuva ku myaka 18 kuzamura, bakazakomeza guhabwa amahugurwa atandukanye kugirango bazajye mu ngo zabo byibura hari ubumenyi bw’ibanze bafite.

Uku niko umuhuro wari umeze



Sophie @Agakiza.org

Pastor Isaie NDAYIZEYE niwe wahuguye urubyiruko

Urubyiruko ruturuka hirya no hino mu matorero ya gikiristo rwahawe amahugurwa yabereye kuri ADEPR umudugudu wa Nyarutarama , muri Paruwasi ya Rukiri ,ku cyumweru tariki ya 04 Ugushyingo 2018.

Umwigisha uwigishije Pastor Isaie NDAYIZEYE, waturutse ku mudugudu wa Ntora muri Paruwa ya Gasave.


Ev Jean Baptiste MASENGESHO ni umwe mubagize itsinda ry’ivugabutumwa

Ev Jean Baptiste MASENGESHO ni umwe mubagize itsinda ry’ivugabutumwa ari naryo rifite mu nshingano gutegura amahugurwa, aganira na www.agakiza.org , yavuzeko aya mahugurwa yateguriwe urubyiruko afite insanganyamatsiko ivuga ngo “Amahitamo yanjye n’ubushake bw’Imana ku rugo nifuza kubaka” yakomeje avuga ko atari ubwa mbere kuri uyu mudugudu wa NYARUTARAMA hategurwa amahugurwa nk’aya agenewe urubyiriko cyangwa Ibindi byiciro, kandi ko insanganyamatsiko zigenda zihinduka, kubera ko ajya atanga umusaruro mwiza ari yo mpamvu baba bongeye gutekereza ku rubyiruko.

Ev Jean Baptiste MASENGESHO yavuze ati “ Twateguye aya mahugurwa , tunayaha iyi nsanganyamatsiko kugirango urubyiruko rurusheho gusobanukirwa ibijyendanye n’amahitamo,umusingi w’urushako rukwiye kwitwa ijuru rito kuko aricyo kiraro kitugeza mu bwami bw’Imana” . Twahisemo iyi nsanganyamatsiko Twifashishije Inkuru dusanga mu Itang.24 Ivuga Uburyo Aburahamu Yohereje Umugaragu we Kujya Kumushakira Umugeni Ukwiye Umuhungu we Isaka Agahinguka ku Mwali Rebeka wari wujuje ibyifuzwaga ngo Abere Isaka Umunezero w’ubuzima.

Yakomeje avugako guhitamo umuntu muzabana ubuzima bwanyu bwose bikomeye dore ko umuntu aba yifuza uzamusindagiza mu ntege nke akubakwa n’imbaraga ze mu buryo bwo gusindagizanya ko ariyo mpamvu batangira gutegura urubyiruko hakiri kare.

Umuryango w’ivugabutumwa Seek and Save Humanity Ministries (SSHM) wateguriye abagabo amahugurwa yihariye afite insanganyamatsiko igira iti: “Ni uruhe ruhare rw’umugabo mu kubaka umuryango uzira amakimbirane?”

Uyu muryango usanzwe utegura amahuriro, ibiterane n’amahugurwa y’ibyiciro bitandukanye hibandwa cyane cyane ku bubatse ingo (abagabo n’abagore mu bihe bitandukanye), urubyiruko, abana b’abashumba ndetse n’ibikorwa by’isanamitima.

Aya mahugurwa azaba tariki ya 16 Werurwe 2019, atumiwemo abagabo babarizwa mu matorero atandukanye, ndetse n’abadasanzwe bafite aho basengera. Buri wese mu batumiwe afite umuryango, bityo insanganyamatsiko y’umunsi ntiheza, kugira ngo buri wese agire uruhare mu kubaka umuryango we bwite, bityo n’umuryango nyarwanda uzaba wubakitse rwose.


Nk’uko bitangazwa na Pastor Desire Habyarimana uyobora SSHM, impamvu nyamukuru yo guhugura abubatse ingo ni uko umuryango uramutse wubatse neza, imibare y’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge yagabanuka, imibare y’ingo zisenyuka ikagabanuka ndetse n’ibibazo byugarije umuryango bikabonerwa umuti.

Pastor Desire akomeza yemeza ko ibi bibazo byose bikwiriye gushakirwa umuti binyuze mu matorero kuko umubare munini w’Abanyarwanda bafite amadini n’amatorero babarizwamo, bityo uyu ukaba umuyoboro mwiza wo gukemuriramo ibibazo nk’ibi byugarije benshi. Pastor Desire unavuga ko SSHM itegamiye ku idini runaka yagize ati: “Buri wese mu bayoboye amadini n’amatorero abigizemo uruhare, byazana impinduka nziza, ibibazo bikagabanuka.”


Aya mahugurwa azabera kuri Solace Ministries ku Kacyiru (inyuma ya Hotel Umubano) ku wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019, saa tatu, kandi kwinjira ni ubuntu.

Abazigisha muri aya mahugurwa ni impuguke mu gukemura amakimbirane cyane cyane yo mu miryango, harimo nka Pastor Senga Emmanuel ubarizwa muri Eglise Vivante ku Kimihurura n’abandi.