Abakristo ba ADEPR muri Paruwasi ya Kageyo, mu Karere ka Gicumbi biyujurije urusengero rusimbuye ihema bahoze basengeramo. Bavuga ko rugomba guhoramo icyubahiro cy’Imana n’ubwiza bwayo.
Aba bakristo bagera ku 1300 batangaje ko bishyize hamwe bararwubaka bamwe batanga amafaranga, abandi batanga imirima yahingagwamo ibyagurishwaga hakaboneka amafaranga yo kubaka, abandi batanga inka n’amatungo magufi n’ibindi.
Umukristo wa Kageyo yatangaje ko ukorera Imana atiyobora, ati "Nk’uko twatanze amafranga yacu mu kubaka iyi nzu y’Imana, tuzabihemberwa. Nukorera Imana ntukayikorere udatanga ibyo ufite kuko nta wiyobora mu kuyikorera cyane ko ari yo ibiduha. Gukorera Imana ntibigombera kuba utunze ibyagusagutse cyangwa ngo ube ukize, bisaba umutima uzi icyo gukora."
Abakristo bakomeje batangaza ko inzu y’Imana igomba guhoramo icyubahiro n’ubwiza bwayo, biyujurije kandi ibiro bizajya bikorerwamo n’ubuyobozi bwabo ndetse n’inzu nini izajya yakira abashyitsi igizwe n’ibyumba bine na sallon.
Umushumba wa Paruwasi ya Kageyo, Butera Sylvere yatangaje ko izi nyubako zose hamwe zabatwaye miliyoni 74,273,000 z’amafaranga y’u Rwanda, anasobanura uko batangiye, ati "Abakristo bacu batangiye basengera mu cyumba cy’amasengesho muri SOS (Gicumbi), nyuma tugura ikibanza tugishingamo ihema twasengeragamo imbeho ikatumerera nabi rimwe na rimwe kuko hari nko kanze. Mu 2006 twishyize hamwe twubaka fondasiyo, biratinda ariko rwaruzuye.
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Jean Sibomana, wanabaye umushumba w’aba bakristo ubwo yari umushumba w’Ururembo rwa Byumba yashimye Imana ko rwuzuye, ati "Ndibuka ko nkiri umushumba w’Ururembo rwa Byumba twashyize hamwe imbaraga dutera inkunga y’amahema abakristo ba Kageyo. Nta watekerezaga ko Kageyo izaba ifite urusengera rungana gutya."
Yakomeje ati "Uyu munsi nanjye nshimye Imana kandi nejejwe n’uko uwahoze ari umudugudu wa Byumba witwa Kageyo nk’umwe mu midugudu yari 17, ubu wiyubatse ukaba ari paruwasi, Iyi niyo mikorere dukeneye."
Paruwasi ya Kageyo ifite abakristo bagera ku 1300 barimo abizera bashya 380 bakijijwe mu myaka ibiri ishize.
Emmanuel Kwizera/ADEPR
Kuwa gatandatu, tariki ya 19 Gicurasi 2012, ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatisita mu Rwanda (AEBR), nibwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikorabuhanga mu Isakazabumenyi, Nsengimana Jean Philbert yashoje amarushanwa ku rwego rw’igihugu y’urubyiruko rw’ababatisita yari amaze amezi atanu dore ko yatangiye mu Kuboza 2011 agasozwa muri Mata 2012.
Nsengimana yasabye uru rubyiruko ko amakorali(chorale) guhindura imikorere agahinduka amakoperative, no kongera ikoranabuhanga mu bikorwa byose by’urubyiruko rwa Gikirisitu rw’ababatisita aho yasabye ubuyobozi bw’itorero kubigiramo uruhare bahereye ku ma paruwasi hasi.
Ati : “Kuririmba ushonje ni nko kwayura, ni byiza gushaka amaturo yo mu rusengero hamwe n’umusoro wa Leta, urubyiruko rukabyivanamo rudategereje ko baruha amafaranga.”
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatisita mu Rwanda, AEBR (Association des Eglises Baptiste au Rwanda), Rev. Andre Mfitumukiza, bavumbuyeko itorero ritatera imbere, urubyiruko ruririmo rutitaweho, muri urwo rwego bategura amarushanwa mu rwego rw’igihugu, akaba yaritabiriwe na regions cumi n’ebyili za AEBR (Cyangugu, Butare, Gisenyi, Kingogo, Kigali, Ruhengeri, Kibuye, Akagera, Byumba, Gikongoro, Nyagahinika na Bugesera), urubyiruko rukaba rwararushanijwe mu mivugo, mu ndirimbo mu buryo bw’amakorari, mu ma kinamico n’inkuru ndende ku nsanganyamatsiko : ‘Uruhare rw’urubyiruko rwa gikirisitu mu iterambere ry’igihugu’.
Helene Kayirere umukozi uhoraho ushinzwe kwita ku rubyiruko muri AEBR, avuga ko nta ndirimbo yagombaga kurenza iminota 10, ikinamico ntirenze iminota 20, imivugo ntirenze iminota 5 naho inkuru ntoya ntirenze iminota 10. Ku rwego rw’igihugu, hatambuka batatu muri buri cyiciro, amanota akaba yaratangagwa na Komite yigenga ishinzwe amanota (Independent Youth Competition Commmittee IYCC, amanota akaba agaragara kuri www.aebryouth.com.
Korali ya mbere yabaye ‘Inshuti za Yesu’ y’i Rwamagana, iya kabiri iba ‘Shalom’ ya Ruhengeri, iya gatatu iba ‘Abagenzi’ y’i Byumba. Helene akaba yadutangarije ko indirimbo ya mbere yahembwe amafaranga y’u Rwanda 130.000, iya kabiri 70.000, iya gatatu 50.000, n’Ikinamico zikaba zarahembwe gutyo naho imivugo n’inkuru ngufi bigahembwa iya mbere 50.000, iya kabiri 30.000 naho iya gatatu 20.000.
Rev. Andre Mfitumukiza, umuvugizi w’ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatisita mu Rwanda, AEBR mu kiganiro gito twagiranye akaba yadutangarije ko icyi gikorwa ari ngaruka mwaka n’umwaka utaha wa 2013 kizakomeza cyane ko gishimangira gahunda ya Leta kandi kinashyigikiwe n’ubuyobozi. Ubushobozi bwose bwakoreshejwe bukaba bwaravuye mu rubyiruko rw’itorero rw’ababatisita mu Rwanda hamwe n’inkunga y’urubyiruko rw’ababatisita rwo mu gihugu cya Danemark.
Gukena kwacu si ubushake bw’Imana
Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo umukirisitu yabaho mu gihe cy’ubukungu burimo ibibazo ariko ntacumure ku Mana.
Bimwe mu byahanuwe ko bizabaho muri iyi minsi ya nyuma ni imidugararo mu bihugu, hamwe n’ibihe bigoye by’ubukungu. Isomere mu gitabo cy’ibyahishuwe 6:5-6.
Ikindi ni uko dusoma muri Bibiliya ko ubucuruzi n’uburyo bwo guhaha no kugurisha bizakurikiza gahunda runaka yuzuye ubwambuzi, ubwo buryo bukazategekwa n’agatsiko runaka mu isi yose. Nta muntu uzabasha kugurisha cyangwa kugura atabanje kwifatanya n’ako gatsiko ndetse ngo yemere kuyoborwa na ko. Ibi bisaba kubisobanukirwa neza! Soma igitabo cy’ibyahishuwe igice cya 13 cyose.
Si ibyo gusa ahubwo Bibiliya isobanura neza cyane ko muri iyi minsi ya nyuma, hazabaho ko ubusambanyi n’ubucuruzi ndetse n’ubukire n’ubusambanyi bitazasigana. Soma igitabo cy’ibyahishuwe igice cya 17 n’icya 18. Nyamara kandi birashoboka kubona ubutunzi ukanakora ubucuruzi utabanje kwinjira mu busambanyi n’ibindi byangwa n’Imana.
Tuzabasha gute kurokoka mu bihe nk’ibi tudacumuye ku Mana yaduhamagariye kwera mu Mwana wayo ikunda Yesu Kristo? Ese ni kuki abakirisitu benshi babaho mu buzima bugoranye mu bukungu nk’aho hari uwabateze ikigeragezo cy’ubukungu ngo batazigera bagira icyo bageraho?
Abantu benshi bifuza kubaho ubuzima bwejejwe kandi bifuza no gukizwa bakaguma muri Kristo, ariko bagira kwibaza ngo ese hakorwa iki mu gihe nk’iki cy’ubukungu bwifashe nabi babone ibibatunga, ibyo kurya n’imyambaro badacumuye ku Mana?
Ni abantu bake bafite ubumenyi mu kuyobora ibitekerezo n’ibikorwa byabo bya buri munsi. Ndakumenyesha ko amagambo uvuga n’ibikorwa byawe ari imbuto cyangwa umusaruro w’uko utekereza. Mu yandi magambo, ubuzima bw’umuntu bugendana cyane n’uko atekereza. Mu busobanuro butomoye bishatse kuvuga ko uko uri biva ku mitekerereze yawe, kuko ibyo utekereza ni byo uvuga ndetse ni byo unakora.
Benshi bibwira ko Imana ari yo yabageneye kuba abakene. Hariho na bamwe mu bakirisitu bibwira ko ubukene ari uburyo bwo kwezwa no guca bugufi, nyamara Bibiliya si uko ivuga, kandi ntiyigisha ibintu nk’ibyo. Mfite intego yo kugusobanurira muri ubu butumwa ko ATARI UBUSHAKE BW’IMANA KO TUBA ABAKENE.
Ndagira ngo kandi umenye ko niba nkoresha ijambo abakirisitu muri ubu butumwa, mba nshatse kuvuga abakirisitu batura ko Yesu Kristo ari Umwami n’Umukiza wabo; akaba ari na bo bamuramya mu Kuri no mu Mwuka.
Ndagusabira ku Mana mu izina rya Yesu Kristo ngo igufashe gusoma no gusobanukirwa iri somo, kugira ngo twese abakristu duhagarare mu burenganzira bwacu bwose twaherewe ku musaraba. Ikigambiriwe kandi ni ukuguha inyigisho z’ibanze zigufasha kubaho mu bihe ubukungu bwifashe nabi udacumuye ku Mana.
Ni ubutumwa bwatanzwe na Ev Mwakasege( Tanzaniya)
Amafaranga niyo yabaye intandaro yo kuba Yesu Umwana w’Imana yaramanitswe ku giti.Yuda Iskariyoti yahawe ibiceri by’ifeza mirongo itatu gusa, maze yibagirwa agaciro yari afite ndetse n‘icyubahiro yari yarahawe na Yesu,dore ko yari umucungamutungo mu ntumwa ze.Bidateye kabiri , niwe waje kumugambanira maze amutanga mu maboko y’ingabo z’abaroma zimukanira urwo ku musaraba.Biratangaje cyane kuba uyu munsi tubona bamwe mu bakozi b’Imana bapfa impiya kandi bazi neza ko arizo ntandaro y’urupfu rwa Yesu.
Kuba kandi mu nsengero zimwe na zimwe hadasiba kugaranara umwiryane n’induru zishingiye ku mitungo ndetse no ku mafranga aba yavuye muri kimwe cy’icumi ubundi kigenerwa abashumba n’abakozi b’Imana bavuga ubutumwa bwiza, naho amaturo akagenerwa ibikorwa by’iterambere,bigaragaza ko hakiriho abashumba gito bageze ikirenge mu cya Yuda Iskariyoti kuko badatinya kuribata inzu y’Imana uko bishakiye ahanini babitewe no kwishakira indamu.
Kimwe mu bigaragaza ko bamwe mu bashumba baba bafite inyota yo kwibonera amaturo, ni uko akenhsi usanga umwanya ubanziriza ijambo ry’Imana igihe cyose bawuharira gutanga kimwe mu icumi n’amaturo kugira ngo ijambo ry’Imana ritarangira abakristo bagahera ko babacika bakagenda badatuye
Bamwe muri aba bashumba kandi usanga rimwe na rimwe bashyira ku ibere abakristo batanga kimwe mu icumi gitubutse kabone nubwo baba ari abanyamakosa enshi , maze bakabakingira ikibaba.Iyo rero hagize ukutumvikana kuvuka hagati y’abo bashumba ,usanga intonganya zibaye zose ndetse rimwe na rimwe bagatangira kumena amabanga baba bahuriyeho yo kunyereza cyangwa se kwikubira umutungo w’itorero.Ese koko baba barahamagariwe kugenza impiya?Cyangwa baba barahamagariwe kugenza umukumbi?
Biteye isoni n’agahinda kubona hari abashumba barenga inshingano zabo maze ugasanga aribo bahindutse abacungamutungo b’amatorero bayoboye.Ese urwego rw’umuvunyi ni ruhagurukira bene aba bashumba kugira ngo hakorwe igenzura ry’umutungo wabo cyangwa se uko bakoresha uw’itorero bizacura iki?Aho benshi ntibazibuka gutereka ibitereko byasheshe?
Abakozi b’Imana ni bareke kwandurira ubusa bapfa ibya Kayizari ahubwo bacunge neza umukumbi baragijwe kuko ijambo ry’Imana rigire riti”Uwahawe byinshi azabazwa byinshi naho uwahawe bike nawe abazwe bike”
“Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka” (Nehemiya 20b.)
Ku itariki ya 06 Nzeri 2011, kuva saa tatu za mugitondo, ku Gisozi mu kibanza giteganye na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inyubako nshya z’icyicaro cy’itorero rya ADEPR mu Rwanda.
Biro nyobozi, bamwe mu bagize inama y’ubuyobozi barimo abashumba b’indembo n’impuguke, abashumba b’amatorero y’uturere, abakuru b’amatorero na bamwe mu bavugabutumwa, bamwe mu bakozi ba ADEPR, Umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi, Umuyobozi w’Akagali ka Ntora aho izo nyubako ziri kwubakwa, bari bitabiriye ibyo birori.
Chorali Silowamu yo ku Mudugudu wa Kumukenke mu itorero rya Gasave yari yabukereye kwizihiza uwo munsi mwiza w’amateka adasanzwe muri ADEPR.
Umuvugizi w’itorero rya Pentecote Rev. Past. USABWIMANA Samuel amaze gusoma ijambo ryanditse muri Nehemiya 2:17b-18: “Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi……nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.”
Ku murongo wa 20a&b, handitse ngo: “Maze ndabasubiza nti Imana nyir’ijuru niyo izatubashisha. Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka”. Hakurikiyeho umuhango wo gukingura ku mugaragaro inyubako y’icyicaro gikuru cy’itorero rya ADEPR igizwe n’amazu akurikira:
Umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi, afatikanije na bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero, bamennye beton kuri niveau ya kabiri ku nyubako ya Guest house aho igeze yubakwa, nk’ikimenyetso cyo gukingura inyubako.
Past. SEBITEREKO, Umushumba w’itorero rya Kanombe yakomeje asenga Imana ashima kandi anasaba ati: ”Mana, uzagera aha hantu wese arushye azaharuhukire, uzahagera arwaye azakire…”
Umuyobozi w’umurenge yashimiye itorero rya Pentekote ADEPR ubufatanye bwiza, n’iterambere rizanye mu Murenge wa Gisozi. Yishimiye ko itorero rizunguka kandi n’igihugu kikunguka, cyane ko n’izo nyubako zizaba zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Yashoje yizeza itorero ubufatanye bwiza mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gikorwa gitangiye kugeza kirangiye.
Umuryango Full Gospel Business Men’s Fellowship International – FGBMFI (Communaute Internationale des Home d’Affaires du plein evangile) ni umuryango udashamikiye kw’itorero runaka, ukaba watangiriye muri Reta z’unze ubumwe z’amerika mumwaka wa 1951. Kuva icyo gihe uwo muryango uharanira guhuza abakristu baturuka mu matorero atandukanye ya gikristu, kandi ugamije kubimburira abandi mukuzana impinduka ndetse no gukomeza abantu mumitima yabo, cyane cyane muri bino bihe aho umuco uhora uhinduka.
Nubwo watangiranye itsinda rito i Los Angeles, California mu mwaka wa 1951, wakomeje gukura ku buryo ubu ufite amashami mu bihugu birenga 100 biherereye mu migabane y’isi yose uko iri. Uno muryango uhuza abantu bahuje umurimo, maze bagateranira mw’itsinda bita ‘Chapter’. Amateka yihariye y’uno muryango aboneka mu bitabo byitwa, ‘The Happiest People on Earth’ na ‘The awakening giant’.
Amatsinda cyangwa (chapters) ya Full Gospel Business Men’s Fellowship International aha urubuga abantu baturutse mu matorero atandukanye y’abakristu kugira ngo bahure ndetse basangire ubuhamya, baganire ku busabane bw’abo na Kristu ndetse no kuby’umwuka. Iyo abagize itsinda bahuye, bakomezanya mu rugendo rwabo rwa gikristo ndetse bakanahugurirana kuba abakozi mubisarurwa byinshi by’ivugabutumwa. Ntamunezero uruta iyindi kumukristu gufasha inshuti cyangwa undi muntu utari umukristu kumenya Kristu wamamaye mu mateka!
Nkuko twabitangarijwe na Jules Gasore, umwe mu bayobozi b’urubyiruko rwa Full Gospel Business Men’s Fellowship International, hari amatsinda menshi akorera muri Kigali na Huye/Butare kuva FGBMI yatangira gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1995. Umuryango wa FGBMI watanze urugero rwiza ku matorero menshi mu myaka ya 90 ndetse no mu ntangiro ya za 2000 mu Rwanda. Full Gospel Business Men’s Fellowship International ifatwa nk’ukuboko gufasha amatorero atandukanye nka Anglican, Baptist, Catholic, Lutheran, Methodist, Pentecostal n’ayandi (ano matorero yatondekanijwe hakurikije inyuguti zibanziriza amazina yayo, ntabwo ari uko arutanwa agaciro). Jules yakomeje atubwirako muri Full Gospel Business Men’s Fellowship International, amateraniro ayoborwa n’abakristu basanzwe, batari abayobozi b’amatorero cyangwa amasengero n’amadini baturukamo, dore ko Full gospel iba ihuje abantu baturutse mu matorero n’amasengero atandukanye.
Kugera ubu muri uyu mwaka wa 2012, umurwango Full Gospel Business Men’s Fellowship International mu Rwanda ukorera muri Kigali ndetse n’i Butare. Urubyiruko ndetse n’abasore bawugize bakoreraga cyane cyane ibutare kuva mu myaka ya 90 kugeza uyu munsi. Ariko guhera 2011, umuryango FGBMFI watangije irindi tsinda (chapter) ry’urubyiruko i Kigali. Umuryango wa FGBMFI ukorera mu buhamya bw’abanyamuryango bawo, ugatanga inyigisho zidashingiye kw’idini runaka mu materaniro yawo, ukunda no gutegura ubusabane aho abantu basangira amafunguro mu ma Hoteri, Resitora cyangwa se ahandi hantu hatitirirwa idini runaka, mu Rwanda ukaba uyoborwa na Mr. Jean Rubagenga. Mu gusoza Jules uyobora urubyiruko rwa Full gospel yatubwiye ko itsinda ry’urubyiruko ruri mu mirimo, riterana buri cyumweru kuri Royal Garden Restaurant buri wa gatanu guhera saa kumi n’ebyiri za ni mugoroba kugeza saa moya kandi hakaba hari ibikorwa byinshi bari gutegura mu minsi iri imbere, nk’urubyiruko rukora rufite akazi dore ko abenshi bari baziko Full gospel ari iya bantu bakuze nta rubyiruko igira, yewe abenshi muriyi minsi bakaba batumvaga amakuru agendanye nuwo muryango wavugagwa cyane mu mwaka ya za 2000. Ijambo ry’Imana bagendaraho riboneka muri Bibiriya mu indirimbo za salomo 2:4, “Ibendera rye ryari hejuru yanjye, ariryo rukundo”
" Ibanga ntarindi, ni ugusenga Imana, kuyiringira, no kuyizera.Uyu wari umwenda wa miliyoni zirindwi twari tuwumazemo umwaka n’igice, ariko kuri uyu munsi turashima imana ko yawishyuye kandi bivuye mumbaraga z’abaririmbyi no mumbaraga z’abaterankunga batandukanye bo hirya no hino, ubu kugeza ubu ntamwenda turimo kuko umwenda yesu yarawishyuye". Ibi ni ibyo twatangajwe na Perezida wa Chorale bethrehem Bwana Muhire Innocent.
Abantu bari benshi cyane...
Isange.com yabajije Perezida w’iyi Chorale ikintu abaterankunga baba barafashije iyi chorale; adutangariza ko abaterankunga bishyuye umwenda ungana na miliyoni zigera kuri ebyiri, noneho n’abaririmbyi nabo bakaba barishyuye andi yose yarasigaye.
Ikindi twababwira kandi n’uko iyi chorale ari Chorale ifite abahanzi benshi bagiye batandukanye bayiturukamo baririmba kugiti cyabo; twavugamo nka
Bahati Alphone, Frere Petit Manu, n’abandi benshi cyane batarabona ubufasha bw’ukuntu batangira gukora ibihangano byabo muri studio.
Hatanzwe impano zinyuranye...
Muhire Innocent kandi yakomeje adutangariza ko bafite ibiterane byinshi bashaka gukora harimo icyo mu kwezi kwa cumi na kumwe bazakorera i kibungo n’ibindi barimo gutegura bizabera i Kigali no mu bihugu bidukikije ,aha ngo mugihe baramuka babonye abaterankunga babagezayo.Muhire ati "No muri Amerika twajyayo, aho Imana izatugeza hose twiteguye kujyayo. yakomeje atangariza abakunzi ba Bethrehem ko barimo kwifuza gukora muri iyi minsi Live yuzuye gusa kuburyo abantu babona bethrehem nshyashya."
Buretse iki gikorwa gisojwe cyo kugura ibyuma, Chorale bethrehem isanzwe inakora n’ibindi bikorwa by’ubufasha, aho twatangarijwe ko baherutse kujya kubakira umuntu inzu, kugeza yuzuye kugeza ubu iyo nzu ikaba ituwemo, ati" Kandi hari n’ibindi byinshi turimo gupanga gukora nko kujya kubwiriza ubutumwa bwiza mu magereza, kugirango habeho ubwiyunge nyakuri mu banyarwanda. " Ikindi twababwira ni uko iyi chorale iri imwe muri chorale eshatu za mbere zatangiranye n’itorero rya ADEPR mu rwanda dore ko yatangiye mu myaka ya 1962.
President wa Korali Bethrehem Bwana Innocent...
Perezida wa chorale bethrehem kandi akaba yarahawe impano y’ukuntu yitangira chorale mu buryo bugaragara ashyizemo ubwitange buhagije (yari surprise).Isange.com yegereye kani na Perezida w’abaterankunga ba chorale bethlehem akaba yitwa Ngendo Augustin,maze imubaza ikintu baba barafashije iyi chorale mu buryo bwo kwishyura uyu mwenda, adutangariza ko ikintu cya mbere bakoze ari ukubaha ubujyanama (inkunga y’ibitekerezo) kugirango bazagere aho bageze ubu, akaba yaranatubwiye ko mugihe cyose iyi chorale izabakenera bazayifasha muri byose nk’abaterankunga bayo bayikunda.Yasoje asaba abantu ko baza i Gisenyi bakareba Chorale Bethlehem, anabashishikariza gusura gisenyi kuko ifite ibintu byinshi ihishiye abatayizi.
Hanafashwe amafunguro...
Gusa twabatangariza ko iki giterane cyari gishyushye ku buryo bugaragara kuko hari hanatumiwemo na groupe yitwa "Le Message" nayo yagaragaje ubuhanga butangaje kuko iyi groupe yaririmbye umuziki wa Live yuzuye kuburyo wabonagako abari aho babyishimiye dore ko urusengero rwari rwakubise rwuzuye.Iyi groure ikaba yari iturutse mugihugu cya congo(RDC).
Bataramiye abantu karahava
Kwizera Emmanuel isange.com
SEM (Students Evangelism Mission) ni umuryango w’ivugabutumwa mu banyeshuri ukaba ugizwe n’ urubyiruko rwa gikristo ruturuka mu matorero atandukanye ikaba ikora ibikorwa by’ivugabutumwa ndetse no gufasha abana babakene mu bigo by’amashuri yisumbuye cyane cyane by’i Kigali,ndetse ukangurira n’abana basenga kwiga cyane kugirango batsinde kuko bihesha Imana icyubahiro,ukaba Ukora ibiterane mu biruhuko ndetse n’amahugurwa ku bayobozi b’abandi banyeshuri.mu rwego rero rwo gutera imbaraga abanyeshuri babakristo baba begereje gukora ikizamini cya leta yateguye igikorwa yise Students motivation for success
kigamije ibi bikurikira
- Guhemba umwana w’umuhanga usenga umwe muri buri kigo ariko wo mubo muwa gatandatu.
- Guha CERTIFICAT DE MERITE abanyeshuri bayoboye umurimo barangije bo muri buri kigo mu rwego rwo kubashimira ubwitange.
- Kwerekana opportunites zibategereje hanze tumaze kubona abazadufasha kuzibagezaho nko KWIGA COMPUTER,ENTERPREUNERSHIP TRAININGS bazagezwaho na DIGITAL OPPORTUNITY TRUST(DOT) kandi ku buntu,KWIGA CLOTH DESIGN bazigishwa numu nya CANADA wemeye kubikorera ubuntu,
- KWEREKANA FILM DOCUMENTAIRE yabimwe mu byo SEM ikora mu rwego rwa Evangelisation na Social.
- Gusengera Comite ELARGIE yabahagarariye aba finalist ba promotion 2011 izadufasha gukora follow up yaba finalist bandi kugirango umwaka utaha ubwo bazaba bari mu biruhuko bazakomeze bakorere Imana.
Kugira ngo icyo gikorwa kigende neza twatumiye ababyeyi babakristo bari munzego zikomeye z’iki gihugu,abayobozi bibigo naba Pastor bazwi,ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta, kugira ngo bashyikirize abo bana ibihembo SEM yabateguriye. Ndetse tukazumva bumwe mu buhamya bwabo Imana yagiye ivana ku rwego rwo hasi mu manota ikabaha kugira menshi
Iyi Event ikazabera kuri SHILOH PRAYER MOUNTAIN CHURCH ahakorera la comete hafi ya sky hotel kuva 14h-17h30.
NDAYIZEYE Emmanuel
Umuyobozi wa SEM
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Ugushyingo 2011 Itorero ry’ ADEPR Ururembo rw’ umujyi wa Kigali batashye ku mugaragaro ikigo cy’ amahugurwa n’ amacumbi, uyu muhango ukaba warabereye mu karere ka Kicukiro umurenge wa KAGARAMA.
Uyu muhango ukaba witabiriwe n’ abakozi b’ Imana batandukanye bo muri iri torero bakorera ivugabutumwa mu Rurembo rw’ umujyi wa Kigali, barangajwe imbere n’ ubuyobozi bukuru bw’ ADEPR , abashumba b’ indembo zose z’u Rwanda uko ari cumi n’ ebyiri, abashyitsi bakomotse mw’ itorero rya Pentecote i Burundi ururembo rwa Kirundo, hamwe kandi n’ umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ umurenge wa Kagarama Bwana MANEVRE Emmanuel wari uhagarariye Akarere ka Kicukiro muri iki gikorwa, umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari umuvugizi w’amatorero ya Pentecote mu Rwanda Pasitori USABWIMANA Samuel.
Nyuma yo gufungura kumugaragaro no kuragiza Imana ibizakorerwa muri iki kigo,benshi mubari aho bafashe ijambo:
Bwana Pascal wayoboye imirimo yo kubaka iki kigo cy’ amahugurwa n’amacumbi, yafashe akanya asobanurira abateraniye aho imiterere y’ ikigo aho yagize ati “iki kigo mutashye k’ umugaragaro kigizwe n’inzu mberabyombi yakira abantu magana atanu hamwe n’ibyumba bito by’inama nabyo byakwakira abantu mirongo itanu ndetse hakaba n’amacumbi agizwe n’ibyumba by’ icubahiro( VIP) n’ ibiciriritse.
Mu ijambo ry’ Imana ryasomwe n’umunyamabanga w’amatorero y’ ADEPR dusanga mu Abefeso 2 :10, havuga ko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo iyo Imana yiteguye kera isi itarabaho, yigishije ndetse akangurira abateraniye aho ko bakwiriye gukunda umurimo kuko Imana yaremye umuntu ikamushyira mu ngobyi ya Edeni ikamuha ishyingano yo kuyihingira no kuyirinda yongeraho ko igitandukanya abakijijwe n’abadakijijwe ari uko imirimo yabo bayiharira Uwiteka kandi bakaba bazi ko izakomezwa Imigani 16 :3.
Umuyobozi w’ umurenge wa Bwana Manevre Emmanuel nawe yavuze ko ari byiza ko itorero ry’ ADEPR ritacyigisha iby’ umwuka wera gusa ahubwo batangiye no gukangukira gukora ibikorwa biteza imbere abaturage nko kwigisha abaturage gusoma no kwandika k’ ubuntu, none bongeyeho ibikorwa by’ ishoramari bizateza imbere umurenge n’akarere muri rusange. Akomeza kandi avuga ko bakangurira abantu gushora imari iwabo no gukora ibikorwa biteza akarere kabo imbere.
Aganira na agakiza.org umushumba w’ ururembo rw’ umujyi wa Kigali Pasitori KALISA Emmanuel yadutangarije ko iki kigo cyuzuye kibatwaye akayabo k amafaranga miriyoni 250 y’ u Rwanda, akaba yaratanzwe n’abakristo hamwe n’ iguzanyo ya Banki, ati “twakoze iki gikorwa kugira ngo tudahora duhanze amaso amaturo gusa ahubwo, ko twanakora igikorwa cyinjiza amafaranga.
Ati iki gikorwa n’ ishema ry’ umujyi wa Kigali kuko abantu bose tuzabahwa serivise nziza tutavanguye kandi ngo bazakomeza gukora ibikorwa biteza imbere umurenge n’ umujyi wa Kigali muri rusange.
Kubwa Pasitori USABWIMANA Samuel, Umuvugizi w’ amatorero ya Pentecote mu Rwanda, iki gikorwa ngo bacyakiriye neza kuko ari iterambere ry’ itorero n’ igihugu cyose muri rusange, anongera ho ko batumiye abashumba bayobora indembo kugira ngo barebereho.
Mu bindi yatubwiye Pasitori USABWIMANA, ngo buri rurembo muri izi 12 rukwiye kuba rufite ikigo nk’ iki, kandi ngo iri torero riri kubaka inyubako y’icyicaro gikuru ku Gisozi mu mugi wa Kigali, ikaba izatwara amafaranga agera kuri Miriyari eshanu z’amanyarwanda.
Mugusoza ijambo rye yashimye abanyetorero agira ati “abakristo bacu iyo bimeyeje ikintu baragikora kuko ntamfashanyo y’ indi dufite ariko tuzagera kuri byinshi, ubutumwa naha abantu bose baje gutaha iki gikorwa nuko bakorana umwete bakumva ko tuzagera kuri byinshi cyane.
Umuhango wasojwe n’ ubusabane bw’abari bateraniye aha ngaha ibirori bikaba byasojwe saa saba n’ igice.
Ubwanditsi
Amadini ni zimwe mu nzego
zikenerwa mu buzima bw’igihugu, haba mu gufasha abaturage mu buryo bwa
roho (umwuka), uburezi, umuco, gusigasira indangagaciro za sosiyete no
gufasha abababaye. Ako kamaro kose amatorero n’amadini agira muri
sosiyete n’uburyo ari umwe mu bafatanyabikorwa b’imena ba leta bituma
akenshi amategeko yemerera izo nzego kudatanga imisoro n’amahoro. Gusa
umutungo munini cyane (bitoroshye kumenya umubare) w’amadini utuma
benshi bibaza niba aramutse atanze imisoro bitaba byiza ku bukungu
bw’igihugu.
Kuri iki kibazo, IGIHE.com yaganiriye n’abantu batandukanye barimo
abayoboke b’ayo madini, abapasiteri, abapadiri, ba sheikh, abo mu nzego
bwite za leta n’abandi bose bifuje kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.
Hari abasanga amadini akwiye gusora
Uwitwa Umugisha yagize ati “Amadini agomba kwishyura imisoro kuko
abona amafaranga menshi. Kandi disi ni inyungu zidasaba igishoro…”
Niyo we ati “ Nshyigikiye ko amadini asora kuko byagabanya cyane
cyane ubutekamutwe bukorerwa abantu bafite imitima ibabaye babura uko
bagira bakirukira mu rusengero gutura Imana ibibazo byabo, ari nako
banatura duke (amafaranga) basigaranye ku banyamadini”.
Abandi bifuza ko byaguma uko bimeze
Ku rundi ruhande, hari abatangarije IGIHE.com ko amadini atagomba
gusora kuko ari imiryango idaharanira inyungu, ngo kandi asanzwe afite
inshingano zo gufasha abaturage.
Pasiteri Désiré Habyarimana wo mu itorero ADEPR yagize ati “ Amadini
ntatanga imisoro kuko itegeko riyagenga rivuga ko adaharanira inyungu
ahubwo akorera abaturage. Gusa iyo bafite ibikorwa bibyara inyungu
nk’ubucuruzi barasora, ndetse n’abakozi b’Imana bafite umushahara
batanga umusoro ku mushahara (TPR)”.
Ku kibazo cyo kumenya niba mu rwego rwo kongera umusaruro w’igihugu
amadini yakwemera gusora aramutse abisabwe, Pasiteri Désiré yavuze ko
amatorero adakize ku buryo atanze imisoro ntacyo byamara cyane, ngo
ahubwo leta igomba gusuzuma ko ubucuruzi bukorwa n’amadini busora. Ati “
Igitekerezo natanga ni uko niba amadini ashaka guteza imbere ubukungu
bw’igihugu agomba kongera ibikorwa bibyara inyungu bivamo imisoro,
n’amadini agakuramo amafaranga yo gukomeza gufasha abaturage”.
Ku bwe, Sheikh Seleman Byagusetsa wari umaze igihe kinini ayobora
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda mu ifasi y’Umujyi wa Kigali avuga ko
za kiliziya, insengero, imisigiti n’izindi nzu z’Imana zitinjiza
amafaranga, ngo ibikorwa byazo ni ugufasha abaturage. Asanga ibikorwa
bibyara inyungu aribyo bikwiye gusora, ngo kandi n’ubundi birasora.
Sheikh Byagusetsa kandi yavuze ko hari ibikorwa by’amadini abantu
bashobora kwibwira ko bibyara inyungu. Ati “ Nkatwe Abayisilamu dufite
ishuri ry’incuke n’iribanza EMPIB hafi y’umusigiti wo mu Biryogo. Ririya
shuri mu by’ukuri ntiribyara inyungu, amafaranga ribona aturuka mu
babyeyi, nta muterankunga wundi rifite. Nyamara kuva mu 2006 tumaze
gutanga miliyoni zirenga 20 mu misoro kandi ayo mafaranga yari kuba
yafashije abarimu n’ishuri muri rusange”.
Ku kibazo cy’amaturo amadini abona, Sheikh Byagusetsa yatangaje ko
amafaranga avamo akoreshwa mu kugura ibikoresho no gutunganya umusigiti
cyangwa urusengero. Ati “ Rero buriya amaturo nayo ntagomba gusoreshwa”.
Yongeyeho ko hari n’ ibikorwa amadini akora kugirango inyungu ivamo
izafashe idini cyangwa itorero, bityo ntibiremerere abayoboke b’idini.
Leta ibivugaho iki ?
“ Ubundi icyo abantu bakwiye kumenya ni uko nta tegeko ririho
rikuriraho amadini imisoro. Ahubwo amategeko agenga imisoro n’amahoro
asonera ibikorwa byose bidaharanira inyungu, ahubwo bigamije gufasha
abaturage. Niyo mpamvu iyo amadini akoze bene ibyo bikorwa adasoreshwa.
Ariko nk’uko mubizi hari amahoteli, amaduka n’ibindi bikorwa byinshi
bibyara inyungu kandi biba byarashyizweho n’amadini. Ibyo rero
birasora”. Ibyo byatangajwe na Pierre Céléstin Bumbakare, Komiseri
ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro
n’Amahoro (RRA), ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa IGIHE.com kuri
telefoni.
Mwe mubibona mute ?
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu irasaba amadini guhindura amazina amwe n’amwe agikoreshwa mu nzego z’ubuyobozi bwayo kandi atajyanye n’igihe.
Ibi ni ibyavuzwe mu nama nyunguranabitekerezo yari ihuje abakuru b’amadini anyuranye ubwo ministere y’ubutegetsi bw’abaturage yamurikaga inyigo igaragaza ubugenzuzi bwakozwe ku ruhare rw’amadini mu iterambere na bimwe mu bibazo bikiboneka mu matorero.
Ni igenzura rigaragaza bimwe mu bikorwa by’amadini mu iterambere ry’ubukungu.Aho hagaragara amadini amwe n’amwe afite amahoteri,amashuri kimwe n’amavuriro.Gusa iri genzura rikanagaragaza bimwe mu bibazo bigaragara mu matorero amwe n’amwe. Insengero zubatse kuburyo butajyanye n’igihe dore ko inyinshi zitagira n’udufatankuba kandi hari abantu basigaye bakubitirwa n’inkuba mu nsengero,amadini amwe n’amwe atitabira gahunda za Leta kimwe n’akorera mu kwaha kw’andi madini.
Amakimbirane ashingira ahanini ku bayobozi n’amazina afite inyito zitajyanye n’igihe.Inyito James MUSONI minisitre w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko zimwe ntacyo zitwaye,ariko ikanavuga ko hari izakagombye gusimbuzwa izindi nyito Icyakora n’ubwo amazina minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yifuza ko yahinduka,hari amadini amwe n’amwe yemeza ko akwiye guhinduka niba ntacyo yahindura ku myemerere bityo akajyana n’igihe,dore ko ayo mazina yari ashingiye n’inzego z’ubutegetsi ubu nazo,zamaze guhinduka.Gusa amwe mu mazina avugwa nka Diyoseze ya Gikongoro na RUhengeri ku idini Gatorika,Simaragide MBONYINTEGE,umushumba wa DIyoseze yakabyayi,avuga bitoroshye kuyahindura,bitewe n’uko amategeko ayagengaashyirirwaho I Roma.
Uretse iyi Nyingo yamuritswe,minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikaba yanamuritse itegeko rishya rigena imitunganirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku madini., tegeko rigena ubwisanzure mu kubaho no mu mikorere y’amadini,ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byananirana bikajya mu butabera.Ariko na none,rikagena ko niba idini rirangwamo ibibazo igihe kirekire,rishobora guseswa nabyo biciye mu nkiko.
New Life Bible Church nyuma yo gutoza no gufasha abari n’abategarugori basengera kuri urwo rusengero kwihangira imirimo no kugira ikintu bakora cyabatunga, kuwa gatandatu tariki ya 2/06/2012 abari n’abategarugori bateguye umunsi wo kwerekana imwenda n’ibindi bikorwa bitandukanye bakora harimo byinshi by’ubugeni.
Uyu munsi wose uzarangwa n’imurikabikorwa ku buryo abazabibasha bazagura ibyo bikoresho bitandukanye bimurikwa, hakazaba n’ibyakozwe n’umunyabugeni w’icyamamare Jonathah Ojara. Iyi Fashion Show ikaba yiswe "Women" it’s time to advance”. Bisobanuye mu magambo y’Ikinyarwanda “Mugore, icyi nicyo gihe cyo gutera intambwe% bigaragara muri Bibiriya mu gitabo cyo Gutegeka kwa kabiri 1:7.
Iki gitaramo kikazabera kuri Kigali Dream Centre mu Karere ka Kicukiro mu Rwanda, mu Kagarama ahari icyicaro gikuru cya New Life Bible Church kibarizwa, bikazatangira kuva saa kumi n’igice z’umugoroba kugeza saa moya z’ijoro.
Nk’uko twabitangarijwe na Florence Mugisha, umufasha wa Pasiteri Charles Mugisha umushumba mukuru wa New Life Bible Church, iki gikorwa cyo kwerekana ibikorwa bitandukanye by’umwimere byakozwe n’abari n’abategarugo cyizakorwa mu gutegura igiterana ngarukamwaka cy’abari n’abategarugori cyo giteganyijwe kuba tariki ya 29/6 kugeza kuri 1/7/2012.
Itorero rya Pentekote ry’ u Rwanda ryatsindiye igihembo cya Unesco cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara kitiriwe umwami SENJONG. Iki gihembo tugikesha ubufatanye hagati y’ADEPR, abagenerwabikorwa ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Uyu mushinga wo kwigisha gusoma, kwandika no kubara watangiye mu mwaka w’1999 ukaba ukorera mu matorero yose y’ADEPR.
Intego nyamukuru yawo ni ukugira uruhare rufatika mu guteza imbere amajyambere yuzuye kandi arambye ku banyarwanda bose binyunze mu nzira yo guteza imbere ubumenyi no kubaha agaciro ka muntu cyane cyane binyuze mu nzira yo guteza imbere uburenganzira bwa muntu bwo kubora uburezi bwiza kandi bufite ireme.
Uyu mushinga wibanda cyane ku bagore n’urubyiruko batagize amahirwe yo kugana ishuri. Buri mwaka ugeza ibikorwa byawo byibuze ku bagenerwabikorwa byibuze ibihumbi mirongo itatu (30 000) . Ukorera mu bigo byigisha gusoma no kwandika 3 500 bikorera hirya no hino mu midugudu y’ADEPR.
Hashinzwe ibigo by’imyuga 72 kugira ngo bamwe mu barangije kwiga gusoma, kwandika no kubahara bahabwe amahugurwa y’imyuga inyuranye nk’ubudozi, ubwubatsi n’indi. Hashinzwe kandi amasomero rusange 48 kugira ngo hatezwe imbere umuco wo gusoma mu banyarwanda. Turashimira abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa bitanze kugira ngo iyi programu igere ku ntego zayo.
Inkuru dukesha Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR
Abanyeshule babakristo bagiye kwiga mugihugu cy’ Ubuhinde, bamaze kugerayo bagasanga abantu benshi basenga ibigirwamana bahisemo gushinga umuryango w’ Ivugabutumwa kugira ngo bikomeze ku Mana kandi babashe no kubwiriza abene gihugu bagiye basanga ubutumwa bwiza nkuko badutangarije uko uwo muryango w’ ivugabutumwa wavutse:
SGM (Seek God Ministries) ni Ministry ibarizwa mu gihugu cy’Ubuhinde mu karere ka Salem mu ntara ya Tamilnadu (South India), ifite mu nshingano “Guhindura Ubuzima mu guhindura Isi” cg “Transforming lives to change the World”.
SGM yatangiye mu mwaka wa 2010, itangirwa n’abanyeshuri babanyarwanda mu rwego rwo gukomezanya mu buryo bw’Umwuka dore ko ahanini muri icyo gihugu basenga ibigirwamana (Hinduism).
Ubu bakorera amateraniro mu rusengero rw’Abahinde (Anderson Church) mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza, haba amateraniro kabiri mu cyumeru kuwa Gatanu no ku Cyumweru.
Muri SGM hari chorale yitwa SGM Singers na Drama team ndetse n’andi ma departments anyuranye y’ivugabutumwa.
Inkuru muma photo:
Umuyobozi wa SGM Mugabo William
Abanyamuryango
Amateraniro
Abaririmbyi
Drama team
Igitaramo cy’ Abanyarwanda n’ Abahinde
Korari Gatsata yo mu Itorero rya ADEPR Gatsata, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, yateguye igiterane ngarukamwaka ku nshuro ya Gatatu ; igiterane cy’uyu mwaka kikaba cyariswe “Fasha Gatagara” mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abafite ubumuga baba mu Kigo cya Gatagara.
Iki giterane cy’iminsi 50 kizagaragaramo ibikorwa by’ivugabutumwa, hamwe n’ubwitange bwo gufasha abatishoboye.
Igiterane cy’uyu mwaka gifite intego yo gufasha abana babana n’ubumuga baba mu Kigo cya Gatagara, kikaba cyaratangiye kuri iki cyumweru tariki ya kabiri Ukuboza 2012, kizarangire tariki ya 13 Mutarama 2013 kuri Petit Stade I Remera.
Umuyobozi wa Choral Gatsata Minani Desire, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka bazafasha abana babana n’ubumuga baba mu kigo cya Gatagara, bakazabashyira sheke y’amafaranga azaba yavuye mu bwitange bw’abantu baziyumvamo gutera inkunga iki gikorwa.
Minani ati ”dufasha abababaye tutarebye idini cyangwa akarere bakomokamo. Umwaka ushize twafashije abo mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’amajyepfo, umwaka wa 2010 ari na bwo iki gikorwa cyatangiye twari twafashije abo mu Karere ka Gasabo byose tubifashijwemo n’inzego z’ibanze hamwe n’itorero ryacu.”
Umuyobozi wa ADEPER aho iyi korari ibarizwa Pasiteri Uwambaje Emmanuel, yatangarije IGIHE ko iki gikorwa atari icya ADEPER Gatsata gusa, kandi ko atari n’icy’idini ko ahubwo umuntu wese akwiye kukigira icye bagatera inkunga abana babana n’ubumuga.
Umuyobozi w’ikigo cya Gatagara, Bukuru Damascene, yabwiye IGIHE ko bakimara kumenya ko Korari Gatsata ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye bayandikiye bayisaba ubufasha.
Uwashaka gutera inkunga iki gikorwa yahamagara kuri Telefoni igendanwa 0788423486, cyangwa 0788767591 agahabwa ibindi bisobanuro.
source igihe.com
Umusi wo gushima Imana ari wo "Thanksgiving Day" utegurwa na Women Foundation Ministries/Noble Family Church biyoborwa na Apostle Alice Mignonne Umunezero Kabera, wabaye umusi udasanzwe. Gahunda yari iyobowe na Bishop Gasore Constantin kuva muri Restoration Church Rwamagana.
Kuri uyu wa gatandatu ushize itariki ya 01 Ukuboza 2012, nibwo abantu bagera ku gihumbi na magana tanu (1.500) bahuriye ku kibanza abanyamuryango ba Women Foundation Ministries/Noble Family Church batuye Imana. Icyo kibanza kiri muri Kagugu, intego yuyu mwaka ikaba yaragiraga ngo “Gushima Imana mu bikorwa 2012...Tubigire Umuco!(Thanksgiving in Action 2012...Make it a Culture!).
Muri abo batumirwa hari harimo abakozi b’Imana batandukanye nka Pasiteri Leo Rucibigango(Restoration Church), Pasiteri Winnie Muvunyi(Anglican Church/ Mothers Union), Pasiteri Rugamba Albert(Bethesida), Pasteri Bosco (Restoration Church Butare), Pasteri Kayitare JB, Jerusalem holy church, Bishop Rugagi Innocent; Pasitori James Gasana, Pasitori Gakwaya Apostle’s church, Pasiteri Habyarimana Desire (Agakiza.org/ ADPR Kicukiro), n’abandi benshi....
Mu bakozi b’Imana b’abashyitsi baturutse hanze Pastor Gertrude Sekayi waturutse Uganda, na PAstor Rutayisire Esron watrutse i Burundi, Apostle Muliri Elisha waturutse muri Kenya.
Kandi na none abatumirwa baje bahagarariye inzego za Leta, hari Uwuhagarariye Njyanama y’umujyi wa Kigali, MINALOC, Umunyamabanga Uhoraho wa MIGEPROF, District ya Gasabo, n’abandi...
Kuri uwo munsi wo gushima Imana, Women Foundation Ministries/Noble Family Church yahaye impano aba pasiteri 70 bo mu byaro bavuye mu ma torero atandukanye yo mu burasirazuba no mu majyaruguru, arimo Restoration Church; Miracle center Apostle church, Faith Center, Awakening Church Life Messenger na ADEPR.
Abo ba pasiteri 70 barishimiye cyane impano bahawe ya Bibiliya ifite ibisobanuro, izabafasha mu kazi kabo ko kwigisha abantu ijambo ry’Imana. Kandi bakaba barishimiye urukundo bahawe, no kuba baributswe kuri uwo musi udasanzwe.
Mu bindi bikorwa byabaye hatanzwe miliyoni imwe y’amanyarwanda (1 million RWF), umushitsi mukuru ari we Nyakubahwa minisitiri Protais Mitali yishimiye cyane icyo gikorwa cyo gushigikira gahunda za Leta.
Ikindi gikorwa kidasanzwe cyabaye kuri uwo munsi, cyari igikorwa cyo kwimika umushumba wa Women Foundation Ministries/Noble Family Church, Apostle Alice Mignonne U.K. nk’Intumwa. Icyo gikorwa cyo kwimika cyarayobowe na Bishop Arthur Kitonga wo muri Kenya, afatanije na Hon. Dr. Gertrude Rwakatare wo muri Tanzania. Abo bakozi b’Imana bakaba barishimiye cyane iyimikwa y’umugore nk’Intumwa, bakaba baradutangarije ko ari we mugore wa mbere bimitse.
Mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana, yabaye kuri uwo musi wa Thanksgiving wo kwa 1 Ukuboza 2012, abaramyi n’abahanzi batandukanye baritabiriye uwo musi mukuru, twavuga nka Theo Uwiringiyimana (Bose Babireba), Choral Hoziyana, n’abari bavuye hanze nka Apostle Elisha Muliri baturutse muri Kenya.
Kuwa 26 Gicurasi 2013, mu mujyi wa Nice hateganijwe urugendo rwo kwamagana inzara. Uru rugendo ruzatangirira ahitwa Garibaldi, ku muhanda wa 06300. Uru rugendo rwateguwe n’umuryango Action Contre la Faim, kandi buri wese ashobora gutanga inkunga guhera kuri €10 kuzamura, agahabwa inyemezabwishyu.
Uru rugendo ruzakorwa ku ntera ya kilometero 10 rwateguwe mu rweogo rwo gukangurira Abakristo bose kwita ku kibazo cy’inzara yugarije abatuye isi. Biteganyijwe ko abazitabira urwo rugendo bazahaguruka saa yine za mu gitondo, bagaruke aho bahagurukiye saa sita. Umuryango Action Contre la Faim uzaba uri ku cyicaro cyawo, wakira inkunga kandi utanga n’andi makuru arebana n’urugendo.
Kwitabira uru rugendo bizaba ari ubuntu, ariko buri wese arasabwa gutumira incuti ze, itorero asengeramo, abo babana cyangwa se akabahagararira. Andi makuru wayasanga kuri facebook, ku ruguga rwitwa "En Marche Contre la Faim". Ku bindi bisobanuro kandi wahamagara 0493974715, cyangwa ukohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]
Imana ibahe umugisha.