Kuribwa ibere ni ibintu bibaho kandi iteka biba bidateye impungenge uko bibaye, gusa ku gitsina gore hari ukuribwa ibere biba biteye impungenge bikwiye ko bigezwa kwa muganga cyangwa se hakenewe n’ubundi bufasha.
Twifashishije inyandiko yanyuze ku rubuga rwa 7sur7.be turagerageza kumara impungenge abantu (by’umwihariko igitsina-gore) bakunze guhura n’ikibazo cyo kuribwa n’ibere bakaba batangira kugira impungenge bacyeka ko ryafashwe n’indwara urugero nka Cancer, gusa izi mpamvu n’uzibona bizaba biteye impungenge.
1. Kuribwa impande ebyiri z’ibere kandi igihe kirekire
Igihe wumva uri kuribwa ibere impande zombi kandi bikamara igihe kitari gito cyangwa se uburibwe bukajya buza rimwe na rimwe ariko mu buryo buhoraho (très régulièrement) biba bikwiye ko ubonana na muganga.
Uba ukeneye gukorerwa ibizamini mu gihe cya vuba kuko ubu buribwe akenshi buzwi nka mastodynies, iyo bidakozwe hakiri kare ibi bishobora kuvamo indwara zikomeye nka Cancer y’ibere.
2. Kugira uburibwe ku ibere bitewe n’uduheri turi mu kwaha
Ukibibona ukwiye kwerekeza kwa muganga kuko iki ari kimwe mu bimenyetso by’indwara ya Cancer, akenshi muganga ahita agukorera ibizamini bizwi cyane nka “mammographie”, uburyo bukoreshwa hapimwa amabere y’umugore hagamijwe kureba niba nta Cancer afite.
3. Kuribwa ibere biherekejwe no gukomera kwaryo, rifite ubushyuhe, ryabyimbye ndetse ritukuye
Iki ni ikimenyetso gikomeye biba bikwiye ko uwo bibayeho ahita yerekeza kwa muganga, kuko akenshi ibi biherekezwa n’udusebe dushora kuza ku ibere. Kwa muganga bagira imiti bagenera abafite ubu burwayi cyangwa se bakaba bakorerwa igikorwa cyo kubagwa.
4. Kwiyongera kw’ibiro by’amabere biherekejwe n’uburibwe
Uhuye n’iki kibazo aba asabwa kugira impungenge ndetse akihutira kwerekeza kwa muganga, iyo bidakurikiranwe vuba bishobora kuvamo indwara ya Cancer ikomeye.
5. Kugira uburibwe mu ibere bitewe n’akabyimba
Hari ubwo mu ibere humvikanamo akabyimba, akenshi kakagenda kimuka kava mu ruhande rumwe kerekeza mu rundi kazenguruka hagati y’intera ya santimetero imwe kugera ku icumi.
Uko kano kabyimba kagenda kiyongera mu mubyimba ni nako uburibwe burushaho kwiyongera, iyo bimeze gutya uba ukwiye kugana kwa muganga bakagakuramo akenshi bamaze kubaga ibere.
6. Kugira ku ibere ibyo bita kyste
Kyste ni utuntu dututumba turimo umwuka, amashyira cyanga se harimo ibindi. Hari ubwo izi Kystes ziza ari nyinshi cyangwa se zikaba nke, iyo ubonye isi Kystes zikurikiranye no kugira uburyane uba ukwiye kugira impungenge ukerekeza kwa muganga aho bashobora kuvomamo amashyira.
6. Iyo ibere cyangwa imoko yaryo byahinduye imiterere yaryo
Iyo habayeho ihinduka ry’imiterere y’ibere cyangwa se imoko yaryo ishingiye ku ngano yaryo cyangwa se hakagaragara ibara ritari risanganwe biba bikwiye ko umuntu ajya kwa muganga w’inzobere, dore ko ko izi mpinduka zose ziba ziherekejwe n’uburibwe.
7. Gusohoka kw’amashereka mu buryo budasanzwe
Ni ikibazo kandi biteye impungenge iyo mu ibere havamo amashereka, utonsa nta n’umwana yewe utanatwite icyo gihe uba ukwiye kugira impungenge. Cyane ibi bikunze guherekezwa n’ububabare bukabije, ku rundi ruhande iki ni ikimenyetso cy’uko ushobora kuba ufite ikibyimba ku gace kitwa Hypophyse gaherereye mu mutwe nka kamwe mu tugira uruhare rukomeye nmu mikorere myiza y’umubiri.
Nuramuka ubonye kimwe muri ibi twavuze haraguru bizagutera kugira impungenge, werekeze kwa muganga mu gihe cya vuba, uramire amabere yawe akibasha kuvurwa. Birashoboka ko hari ibindi bitera uburibwe cyangwa ibindi bimenyetso biherekezwa n’uburibwe, ariko ibikunze kugaragaracyane ni birindwi byavuzwe hejuru.
Shikama Dioscore
Ubuhwima (asima) ni indwara irangwa no kunanirwa guhumeka , uku kunanirwa guhumeka kuza rimwe na rimwe bitewe naho umurwayi wayo ari, hari igihe biba bitewe n’ubukonje , imikungugu ndetse n’ibindi tutavuze hano.
Tugiye kwibanda ku ingaruka iyi ndwara igira ku mugore utwite iyo adafata imiti neza.
umugore utwite ufite asima iyo adafata neza imiti bishobora gutuma :
Agira umuvuduko ukabije w’amaraso, kuva amaraso menshi igihe abyara, kubyara umwana utagejeje igihe, umwana ashobora kuvukana ubusembwa, kubyara umwana ufite ibiro bike.
Asima kandi ishobora kwiyongera. Ni byiza rero ku mugore utwite gufata neza imiti kugirango yirinde ibi bibazo tuvuze haruguru.
Source:Ubuzima.com
Guhorana umunaniro udashira buri gihe biza ku isonga mu bituma abantu bajya gushaka ubufasha kwa muganga, nk’uko Dr J Fred Ralston abitangariza urubuga rwa internet www.webmd.com. Dr Ralston akaba avuga ko muri iki gihe, ibintu biza ku isonga mu gutera kugira umunaniro udashira ahanini ari umubyibuho ukabije, imyitozo ngororamubiri idahagije, ndetse kandi ngo umunaniro udashira ukaba ushobora guturuka ku byo umuntu yariye. Gusa ngo hakaba hari n’igihe usanga iki kibazo cy’umunaniro udashira kiba gifitanye isano n’uburwayi bwihishe umuntu ashobora kuba afite.
Dore zimwe mu mpamvu 10 Dr Ralston agaragaza ko zishobora gutera umunaniro udashira:
1. Amafunguro umuntu yafashe: aha Dr Ralston avuga ko kurya ibintu birimo isukari nyinshi cyane, inzoga ndetse na caffeine bitera umunaniro. Akomeza avuga ko umuntu wariye neza, akarya indyo yuzuye atananirwa ndetse ngo nta nubwo ashobora guhura n’ibibazo by’umubyibuho ukabije.
2. Igihe wasinziriye uko kingana: aha Dr Ralston avuga ko gusinzira nabi kandi igihe gito biza ku isonga mu gutera umunaniro.
3. ingano y’imyotozo ngororamubiri wakoze: aha Dr Ralston akaba avuga ko umuntu agomba gukora imyitozo ngororamubiri yoroheje kandi itavunanye ku buryo imara byibuze buri gihe iminota 40 mu gihe kingana n’iminsi ine mu cyumweru.
4. Kugira amaraso make (anemia): aha naho Dr Ralston asobanura ko kugira amaraso make biza ku isonga mu bituma abantu bagira umunaniro ukabije bitewe n’uko iyo umuntu afite amaraso make mu mubiri hagera umwuka muke wa oxygene utwarwa n’amaraso, ukaba ari na wo utuma umubiri ubona ingufu. Kurya imboga ndetse n’inyama ni bimwe mu byagufasha kongera amaraso mu mubiri.
5. Indwara yo kubura umwuka mu gihe umuntu asinziriye bita “Obstructive sleep apnoea syndrome”: Ngo iyi ndwara igaragazwa no kurara umuntu agona, kubyuka wumva utameze neza, kubura umwuka ndetse no kubabara umutwe mu gitondo, ngo na yo iri mu bituma umuntu ashobora guhorana umunaniro.
6. Kubura intungamubiri z’ingenzi mu mubiri: birimo nk’umyunyu ngugu wa potacium.
Mu bindi akaba avugamo:
7. Ubwigunge
8. Uburwayi bw’umutima butabonywe na muganga
9. Indwara ya diabete
10. Umwingo
Ni ngombwa kugana kwa muganga mu gihe ufite ikibazo cy’umunaniro karande kugira ngo bagufashe kureba impamvu y’uyu munaniro.
Inkuru dukesha: UMUGANGA.com
Abantu benshi bagiye bibaza ingaruka zo kwikinisha ku buzima, Muri iyi nkuru turabagezaho ingaruka zabyo nk’uko tubikesha urubuga UMUGANGA.com
Dore ingaruka zo kwikinisha:
1. Ubwonko butakaza 1/2 cyo kubika no gutanga amakuru,
2. Uhorana umugongo urushye .n’umubiri ukakaye n’iminwa yumye, mu kanwa hahora inyota idasanzwe,
3.
Uhorana umushyukwe udasobanutse, intanga ziza utabizi, utunguwe mu ipantaro yawe, nyuma ukazagera ubwo uzana amaraso muri pénis, ari byo
biviramo kanseri ya uretre cyangwa utuyuborantanga,
4. Ubuhumyi,
5.Iyo
washatse ntiwishimira umugore wawe, hari abagabo bafatwa
n’abagore babo, cyangwa agagore bafata abadame babo!
Umwana ashobora kurwara igicuri biturutse kuri nyina!
Igicuri ni indwa idakira iterwa n’impamvu zitazwi neza igatangira umwana akiri muto ikagenda yigaragaza uko akura mu bimenyetso bitandukanye nko guta ubwenge mu gihe runaka, bitekerezo bitihuta cyangwa guhora ashaka kuba afite umuntu afasheho yaba agenda cyangwa se ahagaze yewe ngo niyo yicaye.
Ibicuri biri mu bice bitandukanye: hari icyo bita igicuri kidakabije kirangwa no gucika intege umubiri wose aribyo bituma ugifite ashaka guhora afashe ku muntu umuri hafi; hari kandi n’igicuri bavuga ko gikabije ; ni cya kindi gituma umuntu ata ubwenge akagwa atategujwe aha ugasanga yirya ururimi.
Hari kandi n’igicuri kiva ku bindi bintu bitari ibyo umuntu avukana ibyo ni nk’ibibyimba biza mu mutwe cyagwa mu bwonko, impanuka, gukura, n’ ibindi.
Ni iki gitera indwara y’igicuri ?
Hari uburyo umwana yavutsemo niba hakoreshejwe ibyuma runaka bishobora gukomeretsa umwana mu gihe bamukurura bamukura muri nyina
Imiti yakoreshejwe n’umubyeyi utwite ishobora gutera igicuri umwana azabyara.
Inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge birimo n’itabi rinyobwa na nyina cyangwa se na se bishobora gutuma umwana uri mu nda azavukana igicuri.
Imirire mibi mu bwana ituma ubwonko budakura bihagije bikazaba byaziramo igicuri.
Impanuka yakomerekeje ubwonko.
Uburwayi bumwe na bumwe bufata udutsi tw’ubwonko ntibuvuzwe n’ibindi.
Ni gute umuntu yavura igicuri ?
Igicuri ni indwara idakira. Bivuze ko uwayirwaye agomba kubana nayo akamenya uburyo bwo kubaho neza uko bishoboka. Imiti itangwa akenshi ni iyo kugabanya ibimenyetso byayo cyangwa irinda kugirwa imbata nayo ikaba rimwe na rimwe yatanga agahenge k’uyirwaye no kugabanya ingaruka zayo.
Imwe mu miti batanga ni Phenobarbital, carbomazepine, diazepam n’ indi.
Haba ubwo biba ngombwa ko umurwayi abagwa iyo babona icyateye icyo gicuri gishobora gukurwaho ubuzima bukaba bwiza. Gusa ibi biba gake kuko akenshi impamvu ziba zitazwi bitewe n’uko usanga ngo umubare munini w’abayirwaye ari abayivukanye.
Ubundi buryo bushoboka ni ubwo gufasha umurwayi kwiyakira no kwemera uburwayi bwe, kugira ngo abashe kubana nabwo neza bishoboka.
Gufasha umuryango kwakira umurwayi no kumuba hafi kuko igihe kije dore ko kimutungura ntawe bari kumwe ashobora kwiruma ururimi, kugwa mu mazi, mu muriro, n’ izindi mpanuka nyinshi. Akaba ariyo mpamvu umuryango uba usabwa kutohereza umurwayi ahantu kure wenyine, cg ahantu habi, agomba guhorana n’umuntu igihe ari ahantu hatameze neza.
Niba umurwayi afashwe n’igicuri, umuryamisha umuseguye, ukamushyira igitiritiri, igitambaro, igiti mu kanwa kugirango atiruma ururimi cg akikomeretsa mu kanwa.
Umurwayi asobanurirwa icyo imiti izamufasha bityo akaba atagomba kuyihagarika atabiherewe uruhushya na muganga umukurikirana . Agomba kunywa imiti kandi neza ; niyo mpamvu umuryango we uba ugomba kumufasha yakwibagirwa bakamwibutsa.
SHIKAMA
Bavuga ko inda yavuyemo (avortement) iyo umwana avuyemo mbere yuko
inda imara ibyumweru 20 (amezi atanu). Kuvamo kw`inda bishobora
kwizana (icyo gihe haba hari uburwayi bwabiteye) cyangwa se bigizwemo
uruhare. (interuption volontaire de la grossesse) Ubibwirwa no kubona
amaraso aherekejwe rimwe na rimwe n`ububabare budahagarara.
Imibare igaragaza ko gukuramo inda byiganje cyane aho nibura 10-12%
by’inda zitwitwa ku mwaka zivanamo. Twaganiriye n’umuganga wo mu bitaro
bya CHUK-Kigali watugejejeho ko nibura ababyeyi bagera kuri batanu
bakirwa buri cyumweru kubera inda zivamo.
Kuvamo kw’inda byizanye:
Impamvu :
Mu mezi 3 yambere y’inda:
Inda zivamo mu gihembwe cya 2 cy’inda, kenshi nabyo biterwa n’impamvu zikurikira :
Uko byakwirindwa:
Izi mpamvu zose twavuze haruguru ntizishobora kwirindwa cyereka
gukuramo inda bitewe na infections, impanuka (traumatismes) aho
umubyeyi asabwa kwirinda ndetse akajya kwa muganga igihe cyose yituye
hasi cyangwa ahuye n’indi ndwara nka malaria cyangwa n’izindi.
Kuvamo kw’inda bigizwemo uruhare:
Amategeko y’u Rwanda ntago yemerera abantu gukuramo inda ku bushake.
Mu gihe hari ikibazo kibiteye bigomba gukorerwa kwa muganga kandi
bigakorwa n’umuganga.
Gukuramo inda rero k’ubushake birabujijwe kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko. (soma itegeko aha hakurikira http://www.hsph.harvard.edu/population/abortion/Rwanda.abo.html
Hari abarenga ku mategeko, ugasanga iki gikorwa kibera mu bwihisho ari nabyo bikurura ingorane nyinshi.
Ingaruka zo gukuramo inda:
Ubundi uko gukuramo inda rwihishwa bigira ingaruka nyinshi bitewe
n`uko umubyeyi aba atagiriwe isuku cyangwa ngo akurikiranwe bihagije
nk`uko byakagenze igihe bikorewe kwa muganga. Zimwe mu ngaruka ziboneka
cyane ni :
Leta y’u Rwanda yibanda ku gukangurira abaturage bayo kwirinda
gutwita inda zidateganyijwe itanga ubumenyi mu byerekeranye no kuboneza
imbyaro. Bumwe mu buryo bwemewe bwo kwirinda gutwita bitunguranye
harimo: Kwifata, gukoresha agakingirizo cyangwa gukoresha uburyo bwo
kugabanya imbyaro butangwa kwa muganga.
Dr. Nyemazi Peter
source: agasaro.com
Abahanga mu bumenyi ngo baba
bafite ibyiringiro ko urukingo rwa virusi itera SIDA rushobora kuboneka.
Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Burayi ngo baba
baravumbuye ubundi buryo butuma agakoko gatera SIDA kadakomeza kumunga
abasirikare b’umubiri.
Ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru ivuga ko, aba bashakashatsi
baba baravumbuye ko iyo cholesterol ivanywe mu kabambano k’ako gakoko,
kadashobora kongera kumunga umubiri. Ibi ngo bikaba bigereranwa
n’igisirikare cyanyazwe intwaro, ariko kigasigarana idarapo gusa. Urumva
ko kiba gisigaye ku izina gusa kuko nta ntwaro, gihitamo kubangira
amaguru ingata, cyangwa ukayamanika. Aha, urumva ko uwo bahanganye, aba
ashobora gutsinda bitamugoye nk’uko bitangazwa na Adriano Boasso wo muri
Imperial College London, akaba ari na we wayoboye ubu bushakashatsi.
Iri tsinda rikaba ririmo kwiga uburyo bakoresha ibyavuye muri iyi
nyigo mu rwego rwo kunaniza iyo virusi, ndetse bakaba banareba uko
bakora n’urukingo bahereye ku byo bagezeho. Ngo igihe cyose umuntu
yanduye virusi itera SIDA, umubiri utangira kurwana n’iyo virusi ariko
abashakashatsi bakaba bavuga ko iyi virusi ituma abasirikare b’umubiri
bakora cyane. Ngo ibi bituma uburyo bw’ubwirinzi bucika intege, bityo
ntibube bukibasha gukora uko bikwiye igihe habaye ukundi guterwa
k’umubiri.
Journal Blood yatangajwemo bwa mbere iyi nyigo ivuga ko iri tsinda
riyobowe na Boasso ryagerageje gukura cholesterol mu kabambano
kazengurutse virusi, baza kubona ko byahagaritse iyi virusi gukomeza
kumunga umubiri. Ubu buryo bukaba bwaba bugiye kuba igisubizo ku babana
n’aka gakoko batari bake.
Kugeza ubu, SIDA yivugana abantu basaga miliyoni 1.8 hirya no hino ku
isi ku mwaka. Abasaga miliyoni 2.6 ni bo banduye aka gakoko muri 2009,
naho abasaga miliyoni 33.3 ku isi babana n’iyi virusi itera SIDA.
Kugeza ubu, abagerageza gutanga imiti yo korohereza ababana na virusi
itera SIDA ni Gilead Bristol Myers Squibb, Merck, Pfizer ndetse na Glaxo
Smith Kline.
SIDA yandura iyo habayeho guhura kw’amaraso afite ubwandu bwa virusi
iyitera n’atabufite. By’umwihariko ikaba yandurira mu mibonano
mpuzabitsina idakingiye, ibyuma bikomeretsa umubiri bisangirwa n’abantu
barenze umwe, amashereka no mu maraso muri rusange. Uburyo bwo kwirinda
kuyandura ni ukwitondera ibyavuzwe haruguru. Iyi virusi yinjira vuba mu
mubiri, hanyuma ikihisha mu buryo bw’ubwirinzi, ari na ho irwanyiriza
abasirikare boherejwe kuyirwanya.
Source : Umuganga.com
Ijisho ni umwe mu mwanya ngirakamaro ku mubiri ya muntu kuko rigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’umubiri wa muntu muri rusange, nyamara ariko abantu batari bacye ntibasobanukiwe neza uko bakwiye kuririnda kwangirika no kurifasha gukora neza, ntibazi neza ibishobora kurigiraho ingaruka zikomeye urugero nk’isukari ikoreshejwe nabi.
Mu gushaka gufasha aabntu kumenya uko bafata neza amaso yabo, twifuje kubagezaho ibintu bine bishobora kwangiza imikorere myiza y’amaso nyamara abantu batari bacye bo batabikekaga, muri byo hagaragaramo n’isukari.
Bimwe mu bintu bigira ingaruka mbi ku maso
1. Itabi
Bitewe n’ibinyabutabire bigaragara mu itabi bigera kuri bitatu aribyo Acroléine, toluène na acide cyanhydrique bituma itabi ari kimwe mu bintu bigira ingaruka mbi ku mikorere myiza y’amaso nyamara abantu bamwe na bamwe yewe n’abarinwa ntibasobanukiwe neza ko ari kimwe mu bishobora kugira ingaruka mbi ku mikorere y’amaso.
Kimwe mu binyabutabire bigaragara mu itabi kitwa acroléine ni kimwe mu binyabutabire bikoreshwa mu byuka biryana mu maso(le gaz lacrymogène), iki kinyabutabire gitera indwara zigera kuri eshatu z’amaso zizwi mu rurimi rw’Igifaransa cataracte, DMLA (Dégénérescence Maculaire Liée à l’Âge) ndetse iki kinyabutabire gitera kwangirika kw’imyakura y’amaso (nerf optique).
Kunwa itabi rero bigira ingaruka mbi ku maso, igisubizo cyo kurushaho gufata neza amaso harimo kureka kunywa itabi.
2. Isukari
Isukari ni kimwe mu bintu bigaragara ku rutonde rw’ibishobora kwangiza amaso nyamara abantu benshi bamenyereye ko isukari igira ingaruka zo gutera indwara ya diyabete gusa igihe yakoreshejwe nabi.
Inshuro nyinshi abaganga babwira abarwayi ba diyabete ko igira ingaruka mbi ku mikorere y’amaso, abandi badafite ubu burwayi bagatekereza ko kunwa isukari ntacyo bibatwaye, nyamara ariko byagaragaye ko gufata isukari nyinshi bituma ingirangingo z’amaso zitakaza ubushobozi zifite bwo kubasha kureba no gutandukanya ibyo zibona.
3. Umunaniro
Umunaniro ni umwanzi ukomeye w’amaso mu buryo bw’ibanga abantu badakunzi kwibandaho no gutekerezaho.
Iyo umuntu akora igihe kirerekire ntagire n’igihe cyo kuruhuka mu buryo buhoraho, buhoro buhoro umunaniro urushaho kugenda wibasira ingirangingo z’amaso bikaviramo abantu kugira iserera, kuribwa umutwe rimwe na rimwe bikabaviramo guhura n’uburwayi bwa Myopie.
Abantu bakwiye kujya bakora imyitozo ngorora ngingo ibafasha kwirinda ubuhumyi bashobora gukururirwa no kuitabona igihe cyo kuruhuka mu buryo buhoraho.
4. Izuba
Abantu bamwe na bamwe ntibabasha kwiyumvisha umumaro wo kwambara amadarubindi(lunettes) by’umwihariko ayambarwa ku zuba kuko imirasire y’ izuba igira ingaruka mbi zishobora kwangiza imikorere myiza y’amaso.
Imirasire y’izuba ni imwe mu byangiza uduce tw’amaso, by’umwihariko agace kitwa rétine, abantu bakwiye kujya bambara amadarubindi yagenewe kwambarwa mu gihe cy’izuba hagamijwe kurengera amaso.
SHIKAMA Dioscore
Umunya Australia Mandy Sellars,
arwaye indwara y’umubiri idasanzwe kuko itera kubyimba gukabije
kw’amaguru ye kandi nta n’ubwo ateye nk’ayo dusanzwe tuzi.
N’ubwo we afite umubyimba w’umuntu usanzwe, amaguru ye ndetse
n’ibirenge byarakuze cyane birenga urugero. Hashize hafi imyaka ibiri
abaganga bamubwiye ko ukuguru kwe kw’ibumoso (kwapimaga ibiro 31 icyo
gihe) kwatewe n’indwara yitwa ‘septicémie’ kandi kugira ngo akomeze
abeho bagomba kuguca.
Ariko nk’uko tubikesha ikinyamakuru 7sur7, nyuma y’amezi 22 gusa abazwe, ukuguru kwongeye kumera.
Yagize ati : « Nari nizeye ko ibagwa ryari kugira icyo rigabanya ku
mibereho yanjye, ariko ndatekereza mbikuye ku mutima ko nari nzi ko
kuzongera kukamera. Igice cyari cyasigaye aho babaze cyarakuze kiza no
kuvuna ako bari barashyizeho ngo kahapfuke ».
Uyu munsi ubu akaguru ke gapima ibiro bigera kuri 18 hamwe n’umuzenguruko wa metero 1.
Ubuzima bugoye uyu mugore w’imyaka 36 ugishoboye kwihanganira
abadahwema kumureba buri munsi binuba. Asobanura ko akomeje kugerageza
kwiyakira no kugerageza kubaho ubuzima busanzwe.
Agira ati : « Sinzareka iyi ndwara intsinda. Niyemeje gukomeza
kugenda uko mbishoboye, nzarwana mpaka. Ndacyariho kandi nzakomeza
nkoreshe ubu buzima kuko hari abandi babana n’ibiruta ibyanjye ».
Indwara yitwa syndrome de Protée yamenywe n’abantu cyane muri film yitwa "Elephant Man" yo mu mwaka w’1980.
Elysee Mpirwa
Umusonga ni indwara ifata inzira z’ubuhumekero cyane ibihaha ikaba iterwa na virusi, iyo virusi iragenda igafunga ibihaha bityo umwuka ukananirwa gutambuka, umusonga ushobora gufata igihaha kimwe cyangwa se ibihaha byombi. iyi ndwara ifata abantu bose haba abana n’abaakuze ariko iravurwa igakira.
Microbes zitera umusonga zirakwirakwizwa bishatse kuvuga ko zishobora kuva ku muntu umwe zikajya ku wundi binyuze mu mwuka haba mu gukorora cyangwa kwitsamura. Ushobora kandi kugerwaho n’umusonga binyuze no gukora ku kintu kiriho virusi zitera umusonga.
Ibimenyetso by’indwara y’umusonga:
Kunanirwa guhumeka mu gihe urimo gukora uturimo tworoheje cyangwa se ntacyo urimo gukora, gukororora cyane, kugira umuriro, kugira ibyuya byinshi, kubabara mu gituza mu gihe ushaka gukorora cyangwa guhumeka, kugira umunaniro mwinshi, gutakaza ubushake bwo kurya, iseseme cyangwa kuruka ndetse no kurwara umutwe.
Ibindi bimenyetso bijyana n’ikigero abantu bagezemo:
Abana bari munsi y’imyaka 5 y’ubukure bahumeka vuba vuba cyangwa se bakanirwa guhumeka. Mu gihe impinja zo zishobora kutagaragaza ibimenyetso, ariko rimwe na rimwe zikaruka, kubura imbaraga, kunanirwa kunywa cyangwa kurya.
Ese indwara y’umusonga iterwa n’iki?
Hari ibintu byinshi harimo bagiteri ndetse na virusi zifata imyanya y’ubuhumekero zikayifunga twavuga nka rhinoviruses (izanwa n’ubukonje), influenza (gripe).
Habaho kandi umusonga ukomoka ku butaka cyangwa se inyoni. Ibi byose byanduza umusonga ku bantu badafite ubwirinzi bw’umubiri buhagije.
Ni bande bafite ibyago byinshi byo kurwara umusonga?
Muri rusange, buri wese ashobora kurwara umusonga, ariko hari abantu bamwe usanga bafite ibyago byinshi byo kurwara umusonga kurusha abandi harimo:
Abana bakivuka kugeza ku myaka ibiri
Abantu bafite guhera ku myaka 65 kuzamura
Abantu badafite ubwirizi bw’umubiri bukomeye cyangwa se banywa imiti ya cancer.
Abantu banywa ibiyobyabwenge.
Dore uburyo bwo kurwanya indwara y’umusonga:
Icyambere ni ni ugufata urukingo rw’indwara y’umusonga, kugerageza kureka itabi ku bakunzi baryo, gukaraba intoki buri gihe ukoresheje isabune n’amazi meza, gufata ibinyobwa bihagije. gukoresha igitambaro mu gihe cyo gukorora no kwitsamura kugirango hirindwe ikwirakwizwa rya virusi zitera umusonga ikindi ni ukugerageza kongera ubudahangarwa bw’umubiri binyuze mu kurya indyo yuzuye ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri.
Muri macye rero nyuma yo kunguka byinshi ku bijyanye n’indwara y’umusonga, birakwiye gufata ingamba zo kuyirinda ndetse no kugana kwa muganga ku barwayi hagamijwe kubungabunga ubuzima buzira umuze.
Source: www.healthline.com
Nubwo abantu batabitekerezaho bihagije
cyangwa ngo babihe umwanya n’agaciro, ariko gutwarwa n’irari
ry’ubusambanyi ngo byaba ari icyago cyangwa ikiyobyabwenge gishobora
guhitana ubuzima bw’uwatwawe n’iryo rari kugera ku rwego
rw’ibiyobyabwenge nka za Drogue zindi cyangwa Alukolo (Alchool)
zikomeye.
Byaragaragaye ko gutwarwa n’irari ry’igitsina byagiye bikora
cyangwa bikoza isoni abantu bakomeye bazwi mu mateka y’isi. Ndetse mu
bihe bya vuba twavuga nka Dominique Srauss Kan (Nta utazi Affaire DSK),
havuzwe n’abandi nk’ikirangirire mu mukino wa Gaulf Bwana Tiger Woods.
Nyamara rero, byafatwa bikino, byafatwa nk’ibikomeye cyangwa ibyoroheje
bitewe n’umuntu runaka, menya ko gutwarwa n’igitsina bihitana abatari
bacye ku isi.
Nkuko byatangajwe na Newsweek, yandikirwa mu gihugu
cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, USA, ngo iki cyorezo cyaba kibasiye
kuri ubu 3 kugera kuri 5% by’abaturage, ni ukuvuga miliyoni zigera ku 9
zose ku buryo ubu hatangiye gushyirwaho ibigo byo guhangana n’iki
cyorezo ndetse bakaba baratangiye no kwemera ko iki ari icyorezo
nk’ibindi byose bishyirwa mu bihagurukirwa bikarwanywa muri USA.
Iki
cyorezo cyo gutwarwa n’igitsina cyangwa no gukora imibonano
mpuzabitsina kikaba ngo kibasira abagabo bakuze bafite imyaka ya za 40
na 50, kikaba cyaratangiye no kototera abagore bakuze n’urubyiruko.
Uburyo bwo kukivura rero bukaba ari bumwe n’ubukoreshwa iyo bavana mu
muntu uburozi bwa Alukolo cyangwa ibindi biyobyabwenge.
source: UMUGANGA.com
Bwaki ni indwara ikomoka
ku mirire mibi ikaba ikunze gufata abana bakiri bato cyane. Iyi ndwara
iterwa no kurya ibiryo birimo intungamubiri nke zo mu byubaka umubiri
(proteins) biboneka mu mboga. Iyi ndwara yatangiye kumenyekana mu mwaka
1935, ari bwo muganga wita ku bana wo mu gihugu cya Jamaica, ari we Dr
Cicely D .Williams yatangiye gukoresha izina ryayo kwashiorkor rikomoka
mu rurimi rukoreshwa muri Ghana rishaka gusobanura indwara umwana arwara
igihe acukiranijwe (akuwe ku ibere imburagihe) hanyuma agakurikizwa
undi mwana.
Nk’uko abahanga muri iyi ndwara babivuga, ngo bwaki ishobora kurwara abana babuze vitamin C, E ndetse n’imyunyu ngugu nka Fer.
Nk’uko
bakomeza bavuga, ngo umwana urwaye cyangwa wafashwe na Bwaki agaragazwa
no kugira umusatsi unyereye, kubyimba amaguru cyane cyane ku birenge,
kubyimba amatama, uruhu rukanyaraye cyangwa ruvunguka ndetse no kubyimba
inda. Ikindi ngo ni uko abana bazahajwe na bwaki badashobora gukora
abasirikare babarinda indwara nka tifoyide (typhoid) na coqueliche igihe
bahawe inkingo z’izi ndwara kandi ikaba ituma umwana uyirwaye adindira
mu mutwe ndetse no mu mikurire ku buryo rimwe na rimwe bishobora
kumuviramo gutakaza ubuzima.
Uburyo bukoreshwa mu kuvura iyi
ndwara nta bundi, uretse kuvugurura imirire y’umwana bamugaburira ibiryo
bikungahayemo intungamubiri cyane cyane imboga n’imbuto. Ababyeyi
bakaba bakangurirwa kwita ku mirire y’abana babo babagenera indyo yuzuye
kuko kugira ngo babarinde iyi ndwara kuko ishobora kubagiraho ingaruka
haba mu mikurire isanzwe ndetse no ku mitekerereze yabo.
Source:umuganga.com
Kubura ibitotsi ngo byaba ari bibi ku mutima. Ibi ni ibyashyizwe
ahagaragara kuri uyu wa kane n’ibitaro bya Kaminuza ya Charleroi
bifatanije na Kaminuza yigenga ya Bruxelles aho abahanga bo muri ibyo
Bitaro na Kaminuza basanze ko ngo igabanuka ry’ibitotsi by’umuntu rigira
ingaruka z’igihe kinini ku buzima bwe ndetse ngo bikaba byanamutera
indwara z’umutima.
Ngo kuba umuntu
yakora ataruhuka amasaha 24 kuri 24 ndetse n’iminsi yose y’icyumweru,
bigira ingaruka ku bitotsi aho ngo umuntu ashobora kubaho atagira
ibitotsi burundu. Bikaba rero bigira ingaruka ku buzima busanzwe, ariko
by’umwihariko ngo bikaba bitera indwara z’umutima nk’uko aba
bashakashatsi babigaragaje.
Ikindi Laboratwali ya Charleroi
ifatanyije na Kaminuza yigenga ya Bruxelles bashyize ahagaragara ni uko
uku kuba umuntu yabura ibitotsi burundu bishobora guturuka ku buryo
yakoze akazi ke k’umunsi, bityo rero ngo Stress na yo ikaba yatera iki
kibazo kandi na yo ngo iri mu byatera indwara z’umutima. Aha rero ngo
kuba waruhuka iminota 20 ku munsi ukurikira uwo wabuzeho ibitotsi bikaba
bishobora gutuma wongera kumera neza.
Imirimo rero abantu bakora
bataruhuka ngo ikaba ari yo akenshi ibatera ibura ry’ibitotsi rihoraho
ribageza ku kuba barwara indwara z’umutima.
source:UMUGANGA.com
Kugira umuvuduko ukabije w’amaraso
(hypertension) ni indwara ikunze gufata abantu ku kigereranyo kiri
hejuru cyane cyane ku bantu bakuze bikaba biri ku kigereranyo cya kimwe
cya kane ku bantu bakuze.
Iyi ndwara ikaba ishobora gutera ibibazo bikomeye by’umutima, impyiko
ndetse n’ibibazo mu bwonko nyamara abahanga batangaza ko kuyirinda
bishoboka n’ubwo akenshi ibimenyetso byayo bidakunze gupfa kugaragara.
Ubusanzwe umuvuduko w’amaraso ugaragazwa n’imibare ibiri. Umubare
munini ugaragaza imbaraga amaraso aba afite iyo umutima uyasunitse. Uwo
mubare ku muntu muzima uba munsi ya 120. Umubare muto ukagaragaza
imbaraga z’amaraso igihe umutima uruhutse. Ku muntu muzima ukaba 80
cyangwa munsi. Urugero umuntu ashobora kugira umuvuduko wa 110/70 mmHg.
Imibare iri hasi aha irerekana umuvuduko w’amaraso ku muntu mukuru
utarwaye n’imibare yateza ibibazo(iri mu gipimo cya mmHg).
Umuvuduko wa 120/80 mmHg ariwo ushyira uwo kwitonderwa uba uganisha
k’umuvuduko munini igihe udafashe ingamba zo kuwirinda. Iyi mibare
irahinduka ku bana. Kandi uko umuntu asaza nabwo ugenda wiyongera.
Bimwe mu bitera iyi ndwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso ni ibi bikurikira nk’uko tubikesha urubuga http://www.nlm.nih.gov/medlineplus .
- Ubusaza, keretse ufashe ingamba zo kubyirinda mu gihe ukiri muto.
- Zimwe mu ndwara nk’iz’impyiko, iz’imyanya
y’ubuhumekero n’umwingo zishobora kuzamura umuvuduko ukabije w’amaraso
ndetse n’imiti imwe n’imwe.
- Abagore batwite cyangwa bafata ibinini byo kuringaniza urubyaro bishobora kuzamura umuvuduko.
- Umubyibuho ukabije nawo utera umuvuduko munini w’amaraso .
- Kurya umunyu mwinshi ; kunywa itabi n’inzoga nyinshi no kudakora imyitozo ngorora mubiri bishobora gutera umuvuduko munini.
Dore rero inama wakurikiza kugira ngo wirinde iki kibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso :
- Kurya ibiryo birimo umunyu uringaniye kandi ukanywa inzoga nke.
- Kugira ibiro bijyanye n’uburebure ufite.
- Gukora imyitozo ngororamubiri kandi ihoraho.
- Kureka itabi ku buryo buhoraho.
- Kwirinda guhangayika.
Niba waramaze gufatwa n’iyi ndwara icyo ugomba gukora ni ugukomeza
gukurikiza inama tugirwa ndetse no gufata imiti neza. Ibyo bigufasha
kwirinda za ndwara zavuzwe haruguru kandi twongere twibukiranye ko
kwirinda biruta kwivuza.
source: igihe.com
Muri iyi nyandiko, tugiye kuvuga kuri Amenorrhea,turavuga icyo aricyo, ubwoko bwayo, ibiyitera, ibiyiranga, impinduka izana mu mubiri ndetse n’uburyo bwo kwirinda no gufasha uwagezweho na Amenorrhea.
Imenoreya(Amenorrhea) ni ikibazo kiba ku bakobwa n’abagore,igihe habayeho kubura imihango mu gihe cy’ukwezi k’umugore.Amenorrhea iboneka mu bice biriri(2), igice cy’ibanze ni igihe umukobwa arengeje imyaka cumi n’itanu, atarabona imihango, naho igice cya kabiri ni igihe umugore usanzwe ubona imihango, amaze amezi atandatu(6) cyangwa akanayarenza, atabona imihango, mbese kubona imihango byarahagaze.
Impamvu zishora gutera ikibazo cyo Kubura imihango.
Impamvu ya mbere ni igihe habayeho impinduka karemano mu mubiri, izo mpinduka zigahagarika kuboneka kw’imihango, izi mpinduka ntakibazo ziteza, aha twavuga nk’igihe umugore atwite cuyangwa yonsa.
Ibibazo by’imisemburo idakor(w)a neza.
uburwayi bumaze igihe kirekire.
Akoko( Genetic variation), ndetse n’ibibazo byibasira uturerantanga tw’umugore(ovaries).
Ibindi bishobora kongera ibyango byo kugira iki kibazo, twavugamo nk’umubyibuho ukabije, imiti imwe n’imwe cyane cyane ikoreshwa n’abarwayi ba kanseri, uburyo bwo kuboneza urubyaro, ubuke bw’umusemburo(leptin) uringaniza ubushake bwo kurya, imyitozo ngororamubiri irengeje urugero, kugira stress n’ibindi.
Ibimenyesto bishobora kugaragaza ko umukobwa cyangwa umugore afite iki kibazo.
Ikimenyetso cya mbere ari nacyo nyamukuru ni ukubura imihango mu gihe cy’ukwezi k’umugore
Ibindi bimenyetso, byigaragaza mu buryo butandukanye, bitewe n’icyateye Amenorrhea, muri ibyo twavugamo nko:
• Gutakaza cyangwa kunguka ibiro mu buryo budasobanutse
• Gucika kw’imisatsi
• Kubabara umutwe
• Kubabara mu bice bimwe na bimwe by’urwungano rw’imyororokere
• Kwiyongera cyangwa kugabanuka kw’ingano y’amabere, mu buryo budasobanutse.
Mu gihe ubonye ibi bimenyetso, cyangwa se ubonye uwo bigaragaraho, ndetse no ku bakobwa barenza imyaka cumi n’itanu(15), batarabona imihango yo mu kwezi k’umugore, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga, bakaba bagufasha kuko ubuzima bw’imyororokere, buba bugomba kwitabwaho cyane, iyo butitaweho, bishobora kuzana akaga gakomeye mu buzima.
Source: www.everydayhealth.com
[email protected]
Anorexia ni imyitwarire n’imitekerereze itari myiza, umuntu agira mu bijyanye n’uko afata amafunguro, kubwo kugira ubwoba n’ibyiyumviro byuko umuntu afite ibiro byinshi, bityo mu gushaka kubigabanya no kwirinda kubyongera, umuntu akaba yagira imyitwarire itari myiza mu bijyanye n’uburyo afatamo amafunguro.
Ubushakashatsi butandukanye, bugaragaza ko Anorexia ikunze kwibasira abantu bakiri bato, cyane cyane igitsina gore kubwo gushaka kugaragara neza, mbese kugaragara badafite ibiro byinshi.
Imwe muri iyo myitwarire twavugamo nko kutarya mu gihe umuntu ashonje, ndetse no kugaragaragaza ko adashoje, mbese akanga ibiryo mu buryo bushoboka bwose, gukora imyitozo ngorora mubiri igoranye, nyuma yo gufata amafunguro,gukora imirimo y’ingufu, kugerageza kugarura ibyo yariye biciye mu nzira mbi nko kwirutsa n’ibindi.
Iyi myitwarire igira ingaruka mbi mu buzima bw’umuntu, nkuko twabivuze haruguru ko atari myiza, dore zimwe mu ngorane zishobora guterwa na Anorexia:
Urupfu: Iyi myitwarire, iyo idakosowe, umuntu ashobora kubitakarizamo ubuzima, yibwiraga ko ari guharanira kugaragara neza
Gutakaza ibiro mu buryo bukabije
Anemia: Kubura amaraso ni ikibazo kiza ku isonga ku bantu bafite iyi myitwarire
Ibibazo bitandukanye bishobora kwibasira umutuima, nko gutera nabi k’umutima, guhagarara k’umutima n’ibindi.
Guhorana umuniro ukabije
Umuduko w’amaraso uri hasi
Kugira agahinda gakabije
Kugira umwuma no kuma mu kanywa
Kugira ikibazo cy’impatwe gihoraho
Kugwa igihumure inshuro nyinshi
Kubura ibitotsi hafi ya buri joro
Kubura imihango ku bagore n’abakobwa
Ibindi
Ushobora gusanga nawe wajyaga ugira imyitwarire nk’iyi, cyangwa ukaba uzi ufite iyi myitwarire,ni byiza kuyizibukira, kuko izana akaga gakomeye mu mubuzima, ni byiza gusobanukirwa uburyo bwiza bwemewe,bwo kugabanya no kuringniza ibiro, aho kwiyicisha inzara no kugira indi myitwarire mibi, kuko ihamagara akaga gakomeye mu buzima.
Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryita ku ndwara z’umutima (American Heart Association), ngo nyuma y’igihe kirekire abantu bamwe bavuga ko indwara zifata ishinya y’amenyo zidatera ibyago byo kurwara indwara z’umutima ndetse kandi ko kuvura indwara zifata ishinya y’amenyo bitagira icyo byorohereza cyangwa bigabanya ku byago byo kurwara umutima, kuri ubu noneho iri shyirahamwe riratangaza ko nyuma y’ubushakashatsi rimaze gukora kuri izi ndwara, bwagaragaje ko izi ndwara zitera uburwayi bw’umutima.
Indwara zifata ishinya zikaba ari indwara zikunda kugaragara cyane mu bantu ndetse zikaba ziza ku mwanya wa mbere mu bitera gutakaza amenyo ku bantu bakuru. Ngo uretse kuba izi ndwara zifata kandi zikangiza ishinya y’amenyo, izi ndwara zishobora gutuma n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye byangirika, bityo bikaba byavamo uburwayi.
Nk’uko iri shyirahamwe rikomeza ribivuga, ngo ubwandu bw’ishinya (infection of the gum) y’amenyo ari bwo butera indwara z’ishinya bushobora gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri. Ubu bushakashatsi bukaba bwarerekanye neza ko indwara zifata ishinya zishobora gutera uburwayi bw’umutima, diyabete, indwara z’amagufwa bita osteoporosis ndetse n’indwara y’ubwonko ifata abari mu zabukuru bita maladie d’alzheimer.
Cyakora ngo nubwo izi ndwara zikunze gutera indwara z’umutima, baravuga ko ibi ngo bidakunze kubaho cyane, bakaba basaba abantu bose muri rusange kugira isuku yo mu kanwa ndetse n’iy’amenyo by’umwihariko kugira ngo birinde izi ndwara .
Inkuru dukesha umuganga.com
Malariya ni imwe mu ndwara zandura yibasira uturemangingo tw’umutuku tuba mu maraso (red blood cells). Abataramenya iyi ndwara ntibavuga rumwe ku kiyitera kuko benshi bibeshya ko yandurira mu kurya ibisheke, kunyagirwa, kunywa imisururu idahiye n’ibindi bayitirira ndetse bamwe ntibanatinye kubeshya ko ari amarozi. Nyamara iyi ndwara ikwirakwizwa mu bantu n’umubu w’ingore ariko by’umwihariko imibu y’ingore yitwa A. gambiae ndetse n’uwitwa A. funestus ikaba ariyo iri ku isonga mu gukwirakwiza malariya muri Afurika. Nk’uko imibare ibyerekana, abantu bari hagati ya 700,000 na Miliyoni 2.7 bapfa bazize malariya ndetse ikibabaje benshi muri bo akaba ari abana ndetse n’abagore batwite. Ushobora kuba wibaza impamvu iyo igeze ku bagore batwite isya itanzitse ndetse ikaba yabivugana mu gihe bativuje hakiri kare.
Iyo umugore asamye hari impinduka nyinshi zihita ziba mu mikorere y’umubiri we bigatuma mu gihe arumwe n’umubu utera udukoko twa malariya umubiri we utabasha kwirwanaho ngo uhangane natwo. Ubusanzwe uturemangingo two mu bwoko Th 1 dusanwe dukora abasirikare barinda umubiri (cell-mediated immunity) ntituba tugifite ingufu mu kurinda umugore utwite. Muri icyo gihe umubiri we usigara urinzwe n’abasirikare bakomoka ku misemburo y’umubiri we bo mu bwoko bwa Th 2 (hormonal immunity). Iri gabanuka ry’abasirikare bakomoka ku turemangingo rituma ibyago by’umugore utwite byo kwibasirwa na malariya byiyongera kubera abasirikare byakagombye gufasha umubiri we kurwanya iyinjira ry’udukoko twa malariya baba bagiye no kurinda uwo aba atwite.
Si ibyo gusa kuko ingobyi y’umwana (placenta) ikozwe mu buryo ibasha kwakira udukoko dutera malariya mu buryo bworoshye kubera uko ibice biyigize bigenda biha urwaho udukoko twa malariya kwinjira mu buryo bworoshye. Ikindi ni uko uturemangingo twayo twifitemo utwanya dufite udukoko twa malariya tuba tudafite ingufu zo kumutera malariya. Iyo agize ibyago byo kurumwa n’umubu ukashyiramo udukoko dutera malariya mu maraso duhita twirukira mu ngobyi y’umubyeyi (placenta) aho dusanga twatundi twari tuhasanzwe maze bagahita byorohera utwo dukoko kwibasira umugore utwite n’uwo atwite. Udukoko twa malariya duhita dusiba imiyoboro ivana ogusijene mu mubiri w’umubyeyi uyigeza ku mwana. Ku mubyeyi nawe ni ho atangira kugira ikibazo cyo kubura amaraso ndetse na ogusijene mu maraso ye ikagabanuka ari nayo mpamvu ituma umubyeyi utwite arwaye amalariya ihita imumerera nabi ndetse we n’uwo atwite bakaba bahasiga ubuzima.
Umugore utwite akarwara malariya agerwaho n’ingaruka nyinshi zirimo kugira amaraso makeya, kugira umuriro mwinshi, kugabanuka kw’isukari mu mubiri, kurwara malariya y’ubwonko, kugira amazi mu bihaha, kugira infections mu gihe abyara, kuva cyane ndetse no gupfa mu gihe atavuwe.
Usibye kandi kuba izi ngaruka tuvuze hejuru zibasira umugore utwite bikaba byamuviramo n’urupfu, umwana atwite nawe zimugeraho. Kubera ukuzamuka k’ubushyuhe mu mubiri, kuba ingobyi irinze umwana iba yamaze kwamburwa iby’ingenzi bimurera mu nda ya nyina, ndetse n’ibura ry’isukari mu mubiri w’umubyeyi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana. Impfu nyinshi z’abana bapfa nyuma yo kuvuka, 15 kugera kuri 70% muri zo zikomoka kuri malariya.
Kubera malariya iterwa na plasmodium Falciparum, umugore utwite ajya ku bise igihe kitageze maze bigatuma abyara umwana utagejeje igihe cyangwa se akabyara umwana upfuye. Uku Kwiyongera kw’ibise kukaba guturuka ku Kwiyongera gukabije k’umuriro mu mubiri. Na none bikunze kugaragara ko umubyeyi wahuye na malariya atwite abyara umwana unaniwe ndetse udafite umwuka uhagije ku buryo mu gihe atitaweho n’abaganga ashobora no gupfa mu gihe hatabaye imbaraga z’abaganga mu kumuha umwuka no kumugaruramo akanyabugabo (reanimation).
Ni byiza ko umugore utwite akomeza kwirinda malariya yita ku isuku yo mu rugo iwe atema ibihuru byakurura imibu byegereye urugo. Akwiye kandi gusiba ibinogo byose byazana amazi akurura imibu ndetse kandi agakomeza kuryama mu nzitiramubu ikoranye umuti. Akwiye kandi kwiteganiriza kugira ngo atazarwara malariya atiteguye aha imiryango cyane cyane abagabo ikaba ikwiye kugira ubwisungane mu kwivuza ndetse ikanateganya amafaranga y’urugendo yabafasha kugeza umugore utwite kwa muganga mu gihe yaba afashwe na malariya. Kwivuza vuba kandi neza ni kimwe mu bizafasha kugabanya ubukana bwayo ariko ikingenzi ni ukuyirinda itaragufata dore ko kwivuza biruta kwivuza kandi bikaba binahendutse. Ibi byose nibikomeza kwitabwaho nta kabuza hazarwanywa impfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka bazize malariya.
source: umuganga.com
Amakuru dukesha urubuga rwa Atlantico.fr avugako abantu bagira ibibazo mu myanya y’ubuhumekero cyane cyane igihe basinziriye, aho bamwe bibaviramo no kugona ngo baba bafite inshuro 5 z’ibyango byo kurwara kanseri kurenza abandi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Wisconsin-Madison ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko ibi biterwa n’uko abagira ibibazo mu myanya yabo y’ubuhumekero igihe basinziriye batabasha kwinjiza umwuka mwiza (oxygene) uhagije. Aba bashakashatsi bakomeza bavuga ko iyo mu mubiri w’umuntu harimo oxygene idahagije, uturemangingo tw’umubiri dufatwa na kanseri mu gihe turimo gukora udutsi tuzajya tudufasha kubaho.
Bakomeza bavugako kandi uko ibibazo by’ubuhumekero bigenda birutanwa ari na ko ibyago byo kurwara kanseri na byo bigenda birutanwa.
Mu bantu bagera ku 1500 bari mu kigero cy’imyaka 22 bakoreweho ubu bushakashatsi, byagaragaye ko abafite ibibazo bikomeye kurenza abandi bafite ibyago byo kurwara kanseri inshuro eshanu ugereranyije n’abandi.
Abafite iki kibazo ku buryo buringaniye bo ngo ibyago byabo byaba ari inshuro 2 ugereranyije n’abandi mu gihe abafite ibibazo ku buryo bworoheje byo guhumeka igihe basinziriye ibyago byabo bingana na 10%.
Mugihe uhumeka nabi usinziriye ari nabyo bivamo kugona wakwihutira kugana muganga ukivuza kugirango ugabanye cyangwa wirinde ibi byago byo kwandura kanseri.
Minisiteri y’Ubuzima igiye gutangiza ikigo cy’icyitegererezo cyo kuvura no kurinda indwara za kanseri. Ikigo kizaba icyerekezo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu gufasha ibyaro.
Iki kigo gifatwa nk’igitangaza muri aka karere u Rwanda ruherereymo, kizafungurwa tariki 18/07/2012 i Butaro mu karere ka Burera. Kuba mu Rwanda nta muganga wari uhari wo kuvura indwara zerekeranye na kanseri byateraga impfu nyinshi mu bana.
Paul Farmer, umwe mu bashinze Partners In Health yafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda kubaka icyo kigo, avuga ko yizera ko kizagera ku ntego kuko n’igihe abafite ubwandu bwa SIDA batangiraga guhabwa imiti hari abavugaga ko bitazashoboka.
Ati: “Mu myaka micye ntitwari dufite ubushobozi bwo gufasha abarwayi ba SIDA muri Afurika. Abantu bavugaga ko byari bihenze cyangwa bogoranye ariko uyu munsi abagera kuri miliyoni zirindwi mu bihugu bigitera imbere mu majyambere bari guhabwa imiti igabanya ubwandu bwa HIV”.
Guverinoma iri gushyira ingufu mu byorezo bitanduzanya nk’uko yahanganye n’ibindi nk’igituntu na malariya; nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agens Binagwaho.
Ati: “Iki kigo gishya cy’icyitegererezo cya Butaro cyo kuvura kanseri kiziye igihe kuko kijyanye n’icyerekezo kikanongerera agaciro gahunda twashyizeho zo kurwanya ibyorezo bitanduzanya.”
Minisitiri w’ubuzima ashima abaterankunga batuma Guverinoma igera ku ntego zayo zo gusuzuma, kuvura no kwita kuri kanseri zimwe na zimwe zigenda ziba akarande mu Rwanda.
Abandi baterankunga bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima mu gutuma iki kigo kijyaho, harimo Partners In Health, the Jeff Gordon Children’s Foundation and Dana-Farber/Brigham na Women’s Cancer Center.
source umuganga.com
Ishami rishinzwe indwara z’ibyorezo rikorera mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) rirahumuriza abanyarwanda rivuga ko icyorezo cya Ebola nta kiragera mu Rwanda. Ushinzwe ishami ry’ibyorezo mu kigo k’igihugu cy’ubuzima Nyatanyi Thierry avuga ko nubwo nta wifuza ko icyo cyorezo kigera mu Rwanda, ngo ingamba zo kugihashya zarafashwe zirimo guhugura abaganga kuriyo ndwara ya Ebola.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuzima Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko Ministeri y’ubuzima irimo guhugura abaganga bo mu bigo nderabuzima n’ibitaro binyuranye byo mu Rwanda kugira ngo bazafashe abashobora guhura n’ubwandu bwa Ebola, kuri uyu wa gatanu akaba ariwo munsi wa nyuma w’amahugurwa yari agenewe abo baganga. Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuzima yasobanuye kandi ko Ministeri y’ubuzima, ishingiye ku mateka y’iki cyorezo cya Ebola n’ingamba zafashwe, hari ikizere ko iki cyorezo kitazagera mu Rwanda.
Nyatanyi Thierry, ushinzwe ishami ry’ibyorezo mu kigo k’igihugu cy’ubuzima avuga ko iyi ari indwara mbi yica kandi yandura ku buyo bworoshye binyuze nko mu cyuya, mu matembabuzi no gukora kuwayanduye, ikaba igaragazwa no kuva amaraso ahari umwenge hose ku mubiri. Mu bantu bayandura ikaba ishobora kwicamo nibura 70 %, gusa iyi ndwara ntiyandurira mu mwuka kandi ibimenyetso byayo bigaragara kuva ku minsi 2 kugera kuri 21.
Ministere y’ubuzima irahumuriza abanyarwanda ibizeza ubufasha bwa mu kubaba hafi.Hanashyizweho kandi umurongo wa telefoni utishyurwa 3334/3335,aho ushobora gusobanuza ibijyanye na Ebola n’uburyo wafashwa.
Kugeza ubu icyorezo cya Ebola kikaba kimaze guhitana abantu bagera kuri 16 mu gihugu cya Uganda,ubu ikaba imaze kugera mu murwa mukuru Kampala. Orinfor
Inkuru dukesha umuganga.com
Indwara ya Diyabete ni indwara imaze gufata intera ndende mu gihugu cyacu, ndetse no ku isi muri rusange. Umuntu ufite iyi ndwara akaba asabwa kwihutira kujya kwa muganga igihe hari ibimenyetso byayo yibonaho.
Indwara ya Diyabete iterwa n’isukari nyinshi mu mubiri, nta mwana uyivukana cyangwa ngo ayiterwe na nyina.
Ntiyandura ahubwo umuntu ayirwara nk’uko arwara izindi ndwara. Rimwe na rimwe abayirwaye, ugasanga mu mu muryango wabo hari abandi bagiye barwara iyo ndwara.
Ni indwara ifata abantu bose itarobanuye kandi kugeza ubu nta muti wayo uraboneka, nta n’urukingo.
Indwara ya Diyabete irangwa n’ibimenyetso bikurikira : Kugira inyota cyane, kwihagarika buri kanya no gucika intege.
Nk’uko twabitangarijwe na Mukakayumba Anasitasie, umukozi ushinzwe ubujyanama ku birebana n’imirire mu ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diyabete rikorera mu Karere ka Gasabo, yatubwiye ko bimwe mu bintu umurwayi wa Diyabete akwiye kwitaho ari imirire ye, kuko mu byo kurya n’ibyo kunywa, ari ho usanga bimwe mu bitera iyo ndwara cyangwa bigatuma isukari izamuka.
Muri iri Shyirahamwe, buri murwayi ku giti cye, abwirwa ibyo akwiye kurya n’ibyo adakwiye kunywa hakurikijwe ubuzima bwe bwa buri munsi.
Imirire y’umurwayi wa Diyabete igomba kuba ibonekamo ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga.
Harebwa kandi ibiribwa biboneka n’ibitahaboneka mu gace uwo murwayi atuyemo.
Uyu mukozi ushinzwe ubujyanama yadutangarije ko hari n’ibindi byitabwaho mu gutanga inama :
1. Kureba ubushobozi bw’umurwayi niba bumwemerera kubona ibyo akwiye gufata,
2. Kumwandikira. Kwita ku byo akunda n’ibyo yanga,
3. Kwita ku muco ndetse n’imyizerere ye (idini),
4. Kureba ibyo kurya ashobora kuzakoresha igihe kirekire,
5. Kwita ku zindi ndwara ashobora kuba arwaye ziyongera ku yo arwaye,
Twibutse ko Diyabete ikunze kugendana n’umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, igifu n’izindi.
Abana ndetse n’abageze mu za bukuru, abagore batwite n’abonsa, imirire yabo bayitandukanya n’iyo baha abandi barwayi.
Inkuru dukesha UMUGANGA.com
Ku mugabane wa Asia kuri ubu hamaze gutahurwa indwara ifite ibimyetso byenda kumera nk’ibya SIDA, gusa itandukaniro ni uko iyi ndwara kugeza ubu itarabonerwa izina idaterwa na Virus kandi yo ikaba itandura nkayo.
Iyigwa ryakozwe kuri iyi ndwara kuwa Kane tariki ya 23 Kanama 2012, ryagaragaje ko iyi ndwara imeze nka SIDA, nk’uko ikinyamakuru Lexpress.fr cyabitangaje.
Ikinyamakuru Le New England Journal of Medecine cyandikirwa mu Bwongereza, kuri uyu wa Kane cyagaragaje ko iyi ndwara idasanzwe nayo yaba ifite ubushobozi bwo kugabanya abasirikare b’umubiri w’umuntu nk’uko SIDA ibigenza.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko iyi ndwara ikunda kwibasira cyane cyane abantu bo muri Asia bari mu kigero cy’imyaka mirongo itanu (50). Ikindi kandi ngo umuntu uyirwaye akunda gufatwa n’ibyuririzi by’indwara zitari nke.
Abantu bamaze gufatwa n’iyi ndwara batekereza ko ifite aho ihuriye n’imihindagurikire y’ikirere cyo muturere bakomokamo. Abaganga bakurikiranira hafi abafashwe nayo, batangaza ko n’iyo umurwayi yayivurwa atakongera kugira ubudahangarwa bw’umubiri yari asanganwe mbere.
Aba banganga bongeraho kandi ko nubwo badafite imibare ifatika y’abamaze guhitanwa n’iyi ndwara, yo ngo imaze guhitana abatari bake muri Asia.
Inkuru dukesha igihe.com
Iyi ndwara ikunda kwivugana umubare munini w’abatuye isi itaretse n’ibikomerezwa nk’abayobozi bamwe na bamwe b’ibihugu ndetse n’abantu bazwi cyane batari bake, bituma ifatwa nk’indwara ikomeye cyane.
Nyamara urubuga rwa quickyeasyfit.com ruratugaragariza bimwe mu bimenyetso buri muntu wese yabasha kwibonera bitanasabye gukoresha ikindi kintu.
1. Haba ukugabanuka k’ubushake bwo gufata amafunguro bikurikiwe n’iseseme ndetse no kuruka bihita bishyira kw’igabanuka ry’ibiro by’umuntu.
2. Kuribwa n’umutwe uhoraho kabone n’igihe utakoze imirimo ivunanye cyangwa se ngo uhindure ikirere umenyereye gukoreramo.
3. Kugira umunaniro no gucika intege ku buryo bukabije mu gihe cyose urimo gukora akazi kawe ka buri munsi.
4. Kugira ikibazo mu mivugire harimo no gukunda kwibagirwa ijambo wari ugiye kuvuga igihe urimo gutanga ikiganiro cyangwa uvuga ijambo.
5. Gukunda kwibagirwa cyane, gufata ikintu mu mutwe bigoranye no guhubuka mu byo Umuntu akora.
6. Guhindagurika kw’imirebere myiza y’umuntu n’ibindi.
Uru rubuga rusoza rutubwira ko igihe cyose ubona kimwe muri ibi bimenyetso, wakwihutira kwa muganga kugira ngo bakurebere ku buryo bwimbitse igishobora kuba nyirabayazana, bityo yaba na Kanseri ikavurwa amazi atararenga inkombe.
Inkuru dukesha UMUGANGA.com
Mu gihe itegeko ry’ Imana ribuza gusambana hari abantu ahubwo babigize umwuga bakabona ari ibisanzwe ariko na none bakaba bibagiwe ko imibiri yacu ari insengero z’ Umwuka Wera kandi ko umuntu natsemba urusengero Imana izamutsemba. Kandi ko mu byaha Imana yanga urunuka byanatumye Imana ifata icyemezo cyo kurimbuka Sodoma harimo ubusambanyi.
Dore uyu we urwego agezeho rw’ ubusambanyi kandi utekereze imyuka mibi ashira mu bantu uko ingana ku munsi.
Umukobwa w’imyaka 44 y’amavuko ukora umwuga w’ubuforomokazi muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arwaye indwara yitwa (Persistent Genital Arousal Disorder) ituma yifuza gukora imibonano mpuzabitsina inshuro zirenga 100 ku munsi.
Uyu Kim Ramsey atangaza ko iyo aramutse yinyeganyije cyangwa se akagenda muri gari ya moshi, agatwara imodoka ndetse n’uturimo two mu rugo na byo bituma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Sun.
Atangaza ko uko gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bimuhangayikishije cyane kuko bituma atagira uwo bakukundana w’umuhungu ndetse no mu mibanire isanzwe.
Ati “Abandi bagore bahangayikishwa no kubona ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ariko njye mpangayikishijwe n’uko byahagarara”.
Muganga yabwiye Kim ko indwara ya Persistent Genital Arousal Disorder arwaye irangwa no kugira ubushake budasanzwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Kim yatangiye kugira iki kibazo igihe yaryamanaga n’umusore w’inshuti ye mu mwaka wa 2008.
Dogiteri Pam Spurr, impuguke mu mibanano mpuzabitsina n’abantu, agira ati “Abantu bashobora kwisekera bumvishe ibi ariko ni ikibazo gikomeye kandi gikomereye nyiracyo”.
Source:Kigalitoday.com
Urubyiruko rumwe ruvuga ko rukunda gusomana n’abakunzi babo. Ibi akenshi babikora batazi uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse n’ubwa bagenzi babo, bityo bikaba byatuma bandura indwara ya SIDA ishobora kwandurira mu gusomana bitewe n’uburyo bikozwemo.
Amakuru dukesha urubuga positive.org avuga ko rimwe na rimwe gusomana byanduza SIDA, mu gihe abasomana umwe yogeje amenyo akikomeretsa mu kanywa, cyangwa mu gihe amaze kwihaganyura akaba yakwikomeretsa.
Aya makuru avuga ko gusomana byateza ibyago bikomeye mu kurwara SIDA, mu gihe uwo musomana afite agakomere mu kanwa, cyangwa ku rurimi mu gihe umwe mu basomana afite ubwandu bwa SIDA, kuko amatembabuzi yivanga n’amaraso bikaba byakwanduza uwo musomanye.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda bo batangaza ko batatekerezaga ko gusomana bishobora kwanduza SIDA. Umwe muri bo utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati ”Iterambere rizatuzanira byinshi bibi n’ibyiza, iyo mico yose tuyikura muri filimi zitandukanye tureba, mu binyamakuru dusoma akenshi ibyo tubona ku ba Stars bo mu bihugu byateye imbere”.
Yakomeje avugako ubuzima ari ubwo kwitonderwa, bityo ko imwe mu mico y’abanyamahanga ishobora guteza ingaruka mbi ku buzima, avuga ko bantu bakwiye kugira ubushishozi bakarinda ubuzimabwabo.
Gusomana kuje kwiyongera ku zindi nzira zikwirakwiza agakoko gatera SIDA, zirimo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’uwanduye hamwe n’umubyeyi wanduza umwana we amutwite amubyara cyangwa amwonsa.
Isereri ni ibyiyumvo by’agahe gato umuntu agira akiyumva mu buryo butandukanye n’uko yari ameze kandi akabona ibimuzengurutse bigenda ariko bigashira mu gahe gato. Abenshi mu bantu agenda bibaza igitera kuba umuntu yarwara isereri nyuma bikarangira hari abavuga ko ari inzara ibitera!
Nk’uko tubitangarizwa n’urubuga le Figaro, vertiges ni ikimenyetso gikunda kuboneka cyane mu bantu bose ku isi kidakunda kuvugwa ko gitewe n’impamvu runaka, gusa icyaba kizwi kurusha ni uko burya isereri ifitanye isano ya bugufi n’ibibazo bibera mu matwi imbere.
Ariko na none abashakashatsi bagaragaje ko hari n’igihe biterwa na none no kuba udutsi dutoya (vaisseaux) twahuye n’ibibazo. Utu dutsi ahanini two mu mutwe ni two dutwara amakuru mu bwonko ari nayo mpamvu aba bahanga batangaje ko hari aho bihurira no kurwara isereri.
Isereri iba ishobora gufata umuntu mu buryo butandukanye ariko bwose bukaba bugereranywa n’inzozi wiyumvamo aho hari igihe wumva nta gatege usigaranye mu mubiri, cyangwa se ukumva ibintu bizenguruka ku buryo nta rutege wumva wagira rwatuma ukomeza guhagarara.
Na none urubuga le Figaro rukomeza rutangaza ko ubu burwayi bushobora guterwa n’impamvu nyinshi ariko zose zigira ingaruka kuri cervelet (ubwonko buhereza umubiri uburinganire) ndetse n’utubumbe tuba hagati mu bwonko na two dutuma umubiri ugumana impagarike nziza.
Uretse kuba isereri ituruka cyane ku duce tugize umubiri twavuzwe haruguru, hari n’igihe iterwa n’itembera ribi ry’amaraso mu myakura (arteres) ine inyura mu gikanu ikaba ifitanye ubwumvikane bwa hafi n’imikorere y’ubwonko.
Hari n’indi mpamvu ikivugwaho n’abaganga batandukanye aho batangaza ko biturutse kuri iyi mitsi yo mu gikanu, bishoboka ko yahatirizwa nko guhindukizwa nabi cyangwa hakoreshejwe ingufu binashobora kuvamo vertiges. Ibi bikaba bikunda kuba ahanini ku bakora sport cyangwa kazi kavunanye nko gutwara ibiremereye ku gikanu.
Ingaruka yavuzweho kuba yashamikira ku isereri ni ukuba umuntu yakongera ibyago byo guhungabana. Gusa abaganga batandukanye batagaza ko isereri ari ikimenyetso cy’uko umubiri utameze neza kandi ko ugiye guhura n’ububabare.
Isereri igaragara ko iteye inkeke cyane ni iterwa n’impanuka z’udutsi tuboneka mu bwonko cyane cyane muri turiya duce twavuze haruguru dutera umubiri kugumana impagarike nzima (equilibre) ari two Cervelet na Tronc celebrale.
Hari ubufasha butandukanye butangwa kwa muganga ku muntu ukunda kugira isereri, bityo niba buri gihe uhura n’iyi crise ni byiza kwihutira kwa muganga bashobora kugupima bakaba banamenya igitera isereri igufata
Inkuru dukesha umuganga.com
Umuryango mpuzamahanga w’abakorerabushake witwa “Operation Smile” ufatanije n’ibitaro bikuru bya Kigali CHUK hamwe na sosiyete y’itumanaho MTN, bazavura abafite ubumuga bw’ibibari ku buntu guhera tariki 22/02-02/03/2013.
Kuvura ibibari bizabera ku bitaro bya CHUK i Kigali, kandi iyi servisi izakorwa ku buntu; abarwayi bakazajya bavurwa hakurikijwe ubukana bw’uburyo umuntu yazahaye kurusha abandi, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibikorwa bya Operation smile muri Afurika, Kia Guarino.
Ati: “Icyo tugamije ni uko nta mwana uwo ari we wese ugomba kubaho ababaye, afite ipfunwe cyangwa ari mu bwigunge buterwa n’imiterere itameze kimwe nk’iy’abandi.” Abantu baziranye n’abarwayi b’ibibari barasabwa kubatungira agatoki Operation smile.
Yavuze ko muri uyu mwaka u Rwanda ruzakira abakorerabushake bo muri Operation smile babarirwa hagati ya 50 na 60, bazaza kuvura ibibari no kwerekera abaganga bo mu Rwanda, kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuvura ubwo bumuga, yemeza ko buri ku kigero gikabije mu gihugu.
Operation smile ivuga ko izavurira muri CHUK abarwayi b’ibibari babarirwa hagati y’100 -150, ku bantu bafite ibibari bari hagati ya 3,000-5,000 bari mu gihugu hose, abasigaye bakazakomeza kuvurwa muri gahunda y’imyaka ine uwo muryango uzamara uza gukorera mu Rwanda, wunganiwe n’abavuzi bo mu Rwanda bazaba barahuguwe.
Operation smile ngo uranateganya kuzakomerezaho gahunda yo kuvura ibibari mu bitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera, mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka.
Uyu muryango wa Operation smile uvuga ko umwana umwe ku 1000 avukana ibibari cyangwa afite ibyago byo kugira ubwo bumuga, butaramenyekana impamvu zose zibutera.
Zimwe muri izo ni uko ibibari ngo bishobora gukomoka ku mubyeyi w’umuntu wabirwaye, ku ihumana ry’ibidukikije ndetse n’imirire mibi.
Dr Immaculee Kamanzi, ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa muri CHUK, agira inama abantu kwitabira gahunda zirimo kujya kwisuzumisha umuntu atwite, gufata indyo yuzuye no guharanira kuyibona, harimo kwitabira kugira akarima k’igikoni mu rugo.
Iyi nkuru dukesha Kigalitoday iravuga ko Sosiyete y’itumanaho MTN nayo yemeye gufasha Operation smile, mu kuyihuza n’abarwayi b’ibibari hakoreshejwe kuboherereza ubutumwa bugufi bubamenyesha uko gahunda yo kuvura iteye, ikaba kandi ngo yaratanze amadolari y’amerika ibihumbi 10 nk’inkunga yo gufasha mu buvuzi bw’ibibari.
Inkuru dukesha umuganga.com
Impatwe (constipation) ni ukunanirwa kwituma, bitewe no kuba umwanda ari muto kandi wumye. Nanone impatwe igaragazwa no kwituma inshuro zidahagije ku munsi, ni ukuvuga kwituma munsi y’ inshuro 2 cyangwa 3 ku munsi.
Hari ubwo na none igaraganzwa no kuva kwituma ukumva utarangije. Impatwe iyo itavuwe ngo ikire, ishoboro gutera umuntu gufatwa n’ indwara ya karizo benshi bazi nko: ‘kumurika amagara’ (hemorrhoid). Nanone itera umubiri kuzuramo imyanda (intoxication) bikaba aribyo ntandaro y’ indwara nyinshi.
Impamvu 8 zishobora gutera impatwe:
1. Hari impamvu zituruka ku burwayi nka diabete, indwara zo mu mara(irritable bowel
syndromes diseases) cyangwa kanseri y’ amara manini.
2. Impamvu zituruka ku mirire ikennye ku bikatsi(fibers), urugero nko kutarya imboga,
imbuto n’ ibinyampeke.
3. Gukunda kurya ibikomoka ku matungo nk’ inyama, amata, formage n’ ibindi…
4. Gukunda kurya ibinyampeke byanyujijwe mu nganda, nk’ akawunga, imigati y’ umweru, capati, amandazi, ndetse na shokora.
5. Ishobora guterwa no gutwita. Ibi bikaba ari ibisanzwe ku buzima bw’ umubyeyi utwite
n’ ubwo nayo itagomba kwirengagizwa!
6. Kudakora imyitozo ngorora mubiri, no gukunda kuryama kenshi.
7. Kutanywa amazi ahagije nabyo biri mu bitera kutituma. Aha biterwa n’ uko iyo umuntu yagize inyota akabura amazi mu mu biri we, amara manini anyunyuza amazi ari mu mwanda mu buryo bwo kwirwanaho ngo ushakire umubiri amazi, nyuma rero umwanda ugasigara wumye utagira ikiwubobeza ngo umanuke.
8. Kugira ibihe bihindagurika byo kwituma no kwirengangiza ihamagara rikubwira kujyayo.
Ubufasha bwihutirwa mu kuvura impatwe Nubwo ari ingenzi kwihutira gukosora amwe mu makosa avuzwe haruguru, umuntu ufite iki kibazo ashobora kwifashisha ibi bikurikira:
Kurya itunda rya pome kuva ku rubuto 1 kugera 3, bitewe n’ igihe amaze atituma,
byarushaho kugira umusaruro, igihe aririye yabanje kunywa mazi mbere ho iminota 30.
Izindi mbuto ni nk’ ibinyomoro, amapapayi, amacunga, imyembe, water melon
Kurya imboga nibura 1/3 cy’ isahane igihe utariye imbuto. Cyane cyane iziribwa ari
mbisi.
Kunywa amazi nibura litiro 2 ku munsi.
Kugerageza gutoza amara kwituma ku masaha adahinduka. Ibi bigerwaho iyo
ugerageraza no kurya ku masaha adahinduka.
AHO BYAVUYE:
The MERCK MANUAL of diagnosis and therapy page 73
Santé par les aliments page 196,198
Inzoka ya amibe, n’ inzira inyuramo ngo uyandure
Nubwo mu kinyarwanda ari indwara ndetse n’ikiyitera byose tubyita AMIBE, ariko mu ndimi z’amahanga biratandukana. Mu cyongereza, agasimba kitwa Entamoeba histolytica, naho indwara gatera ikitwa amebiasis.
Iyi ndwara yibasira abantu benshi muri rusange, bakanayivugaho ko itajya ikira, reka tuyivugeho mu magambo arambuye. Twongereho ko iyi ndwara ifata cyane abantu baba mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.
Iyi ndwara iterwa n’iki?
Nkuko tumaze kubivuga, iyi ndwara iterwa n’agasimba ka amibe, muri rusange ikaba indwara iterwa n’umwanda.
Iyi amibe yinjira mu mubiri wawe iyo uriye cyangwa ukanywa ibirimo amagi ya amibe. Si ibyo gusa kuko no gukora ku byo uyirwaye yitumye ukaza kurya udakarabye, cyane cyane ku bana nabyo bitera kurwara iyi ndwara.
Ayo magi aboneka ahantu umuntu uyirwaye yitumye, nyamara akaba amara amezi menshi akiri mazima. Tuyasanga mu butaka, mu mazi, mu ifumbire y’imborera n’ahandi hose hashoboka.
Ubundi buryo yanduramo ni mu gukora imibonano mu kibuno, mu gihe uyikorerwa ayirwaye.
Iyo amibe rero igeze mu mubiri ihita ijya mu gifu no mu mara ari naho itangira kororokera. Nyuma ikajya mu mara manini, ari naho itura. Iyo itinze kuvurwa cyangwa ntivurwe neza ishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso, ikinjira mu mwijima ikawangiza ndetse ishobora no kugera mu bwonko.
Uyirwaye arangwa n’iki
Akenshi ibimenyetso bigaragara hashize hagati y’icyumweru n’ibyumweru bibiri uriye ibyandujwe n’amagi ya amibe. Ikigo cya CDC gitangaza ko hagati ya 10% na 20% y’abantu banduye amibe aribo bagaragaza ibimenyetso byo kuyirwara.
Akenshi ibimenyetso birangwa no guhitwa bijyana no kuribwa mu nda.
Gusa iyo amibe yamaze kwangiza mu mara niho ihita igutera amacinya. Icyo gihe mu byo wituma hazamo amaraso, bizwi nko kugereka, ndetse kuribwa mu nda bikiyongera. Iyo yageze mu maraso, yangiza umwijima, umutima, ibihaha, ubwonko n’ibindi bice aho iteramo ibisebe no kwangirika. Iyo yageze mu mwijima ugira umuriro no kuribwa igice cy’inda, iburyo ahagana mu mbavu.
Isuzumwa ite
Mu kuyisuzuma hifashishwa ibyo witumye, tumenyereye kwita ikizami cy’umusarane. Nyamara hari n’igihe hapimwa amaraso, iyo yageze mu nyama zo mu nda cyangwa mu bwonko.
Uko amibe ikura (Ifoto /Interineti)
Ivurwa ite
Ubusanzwe iyo umurwayi asanzwemo iyi ndwara ahabwa umuti wa metronidazole, tumenyereye nka flaggyl. Akawunywa mu gihe cy’iminsi 7. Igipimo giterwa nuko angana.
Iyo yari yabaye macinya anahabwa imugabanyiriza guhitwa ndetse n’imiti ivura umwuma uturutse ku mpiswi.
Habaho n’indi miti ivura amibe, nka intetrix, secnidazole, tinidazole, entamizole, n’indi.
Ese amibe irakira?
Iki kibazo gihuriweho n’abantu benshi . amibe ni indwara ivurwa igakira. Gusa bitewe nuko uba utazi nyirizina aho wayanduriye ngo uhirinde, ukira wongera winjirwamo n’izindi, gutyo gutyo, kugeza ubwo ubonako udakira, nyamara warakize urongera urandura.
Gusa amibe iza ku mwanya wa gatatu mu ndwara ziterwa na parasite, zica, iyo itavuwe cyangwa ngo ivurwe neza.
Ni gute nakirinda?
Nta rukingo rwa amibe rubaho. Isuku ni bwo buryo rukumbi bwo guhangana nayo, niyo mpamvu usabwa kwita kuri ibi bikurikira:
Oza imbuto n’imboga n’amazi meza mbere yo kubirya. Amazi yo kubyozamo ntuyaasukemo ahubwo uyasukaho woza, agatemba, si ugushyira mu ibasi ngo wogerezemo
Ibyo guhatwa ujye ubihatisha icyuma gisukuye nawe wakarabye
Amazi yo kunywa yateke cyangwa ukoreshe ayavuye mu nganda, apfundikiye. Cyangwa ukoreshe imiti yabugenewe irimo iode cyangwa chlore. Wayigura muri farumasi cyangwa ahandi bicururizwa
Amata yateke mbere yo kuyanywa. Ayo utizeye isuku yayo, wiyanywa.
Ibiryo byo ku nzira, nk’ibigori, za brochette, byitondere
Kandi buri gihe jya ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe uvuye kwituma, n’igihe ugiye kurya.
source:umuti
Hepatite ni iki?
Hepatite ni indwara itera umwijima kubyimba. Ishobora kwibasira umwijima gusa cg se ikaba yatera izindi ndwara nko; kuzana udusebe no gucika k’umwijima (fibrosis), cirrhosis na kanseri y’umwijima.
Hepatite iterwa n’iki?
Iboneka kenshi ni iterwa na virusi, ibindi bishobora gutera hepatite ni; nka infection, uburozi butandukanye (imiti imwe n’imwe, kunywa inzoga nyinshi, tatouage, n’ibindi) cg ubwirinzi bw’umubiri bwirwanya ubwawo kimwe n’izindi ndwara zangiza abasirikare b’umubiri nka SIDA.
Ese hepatite ziratandukanye?
Kugeza ubu hazwi ubwoko 5, aribwo; A, B, C, D na E.
B na C nizo zizahaza abantu benshi kuko zitera izindi ndwara z’igikatu nka kanseri na cirrhosis.
A na E zo ziterwa no kurya ibiryo cg amazi byanduye.
B, C na D nizo zishobora kwandura binyuze mu matembabuzi cg amaraso y’umuntu wanduye.
Hepatite yandura ite?
Iyi ndwara yandura bitandukanye:
Virus ya hepatite A (HAV)
Izi virusi ziboneka mu mabyi y’umuntu uyirwaye, zikwirakwira binyuze mu kunywa amazi cg ibiryo byanduye ndetse n’imibonano mpuzabitsina (bivugwa ko uburyo busanzwe bukoreshwa mu gukingira izindi ndwara zandurira mu mibonano nk’agakingirizo budakora kuri ubu bwoko bwa A). Virusi ya A ntikaganye n’ibimenyetso byayo benshi barakira nyuma y’igihe gito banduye, gusa rimwe na rimwe, ishobora kumerera nabi uyirwaye. HAV ikunda kurwara abantu baba ahantu hari isuku nke. Gufata urukingo rwayo nibwo buryo bwo kuyirwanya no kuyirinda.
Virus ya hepatite B (HBV)
HBV yandura binyuze mu maraso cg andi matembabuzi y’uwanduye; ishobora kwanduzwa umwana ku mubyeyi igihe abyara cg undi wese uyirwaye akanduza umwana igihe akiri muto. Ishobora kandi kwanduzwa igihe uhabwa amaraso kwa muganga, kwijomba ibintu bitobora umubiri; nk’igihe uhabwa imiti mu mutsi. HBV yandurira byoroshye mu mibonano mpuzabitsina; ku bantu bahuza ibitsina n’abantu batandukanye cg se baryamana n’uyirwaye. Urukingo ruyirinda ruraboneka.
Virus ya hepatite C (HCV)
HCV yandura mu gihe uhuye n’amaraso cg andi matembabuzi yanduye, ibi bishobora kuba mu gihe uri guhabwa amaraso, uri guterwa imiti cg ibindi bikoresho byanduye. HCV ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina nubwo atari kenshi biba; kugira indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina cg SIDA, kuryamana n’abantu batandukanye biri mu bishobora kukongerera ibyago byo kwandura ubu bwoko. Kugeza ubu nta rukingo ruhari.
Virus ya hepatite D (HDV)
HDV yo ntushobora kuyirwara, mu gihe utarandura B. Iyo HDV na HBV ziguhuriyeho bishobora kuba ikibazo gikomeye cyane cyakuviramo no kubura ubuzima. Iyo uhawe urukingo rwa B, biba bikurinze na D.
Virus ya hepatite E (HEV)
Yandurira cyane cyane mu mazi n’ibiryo byanduye. HEV iza kwisonga mu ziboneka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Urukingo rurahari ariko ntirukunda gukoreshwa cyane kuko rutaboneka henshi.
Ni ibihe bimenyetso bya hepatite?
Iyi ndwara hari abayigira ntigaragaze ibimenyetso, cg ukaba wakwitiranya ibimenyetso biza mbere nk’iby’ibicurane kuko bigira ibimenyetso bijya gusa.
Bimwe mu bimenyetso rusange:
Kubura ubushake bwo kurya
Umunaniro udasanzwe
Umuriro ariko udakabije
Kuribwa mu nda
Iseseme no kuruka
Kuri bamwe hiyongeraho:
Inkari zijimye
Kuvira imbere
Guhinduka umuhondo ku ruhu n’amaso
Kwituma ibyeruruka
Guta ubwenge, kumva uzungera, cg kugwa muri coma he
Kumva utonekara uruhu
Ese hepatite iravurwa igakira?
Ni ngombwa kujya kwa muganga igihe ugaragaza ibimenyetso cg ukeka ko ufite iyi ndwara, ukaba wakangurira nundi uzi igihe cyose ubonye bimwe mu bimenyetso.
Kimwe n’izindi ndwara ziterwa na virusi, ntivurwa ngo ikire, gusa hari imiti itangwa igabanya ubukana bwayo.
source: umuti
Ababyeyi b’umwana witwa Mwiza Deborah w’amezi 6 wavukanye indwara y’umutima ufite umwenge, kuri ubu barasa ubufasha mu nzego zitandukanye kuko abaganga bo mu Rwanda bemeje ko ikibazo cy’uyu mwana kigomba gukemuka ari uko agiye kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde.
Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’abaganga zatangiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital) aho Mbabazi Jesca nyina w’uyu mwana yamubyariye, zigaragaza ko aramutse agejeje amezi 9 atarabagwa ubuzima bwe bwaba butagifite igaruriro.
Rutebuka Steven, se w’uyu mwana avuga ko kuri ubu uretse Imana yakoresha abantu runaka bakabasha kubafasha kuvuza uyu mwana akabaho, ubundi umuryango we nta bushobozi wabona bwo kumuvuza, kuko kugeza ubu kugira ngo avurwe bisaba byibuze amadorari y’Amerika 21,000, ni ukuvuga asaga Miliyoni cumi n’umunani z’amafaranga y’u Rwanda (18,000,000).
Ati ‘’ Mu by’ukuri uretse gutegereza Imana n’abandi bagiraneza yakoresha, ariko aya mafaranga ni menshi kuburyo ntaho twayakura cyane ko n’igihe tugomba kuba twamuvuje gikabije kuba hafi cyane kuko kitarenze ukwezi kwa 10 byatinda mu kwa 11 mu matariki abanza Imana ikaba yatanze ubwo bushobozi.’’
Kuri ubu ababyeyi b’uyu mwana bamaze gutwara umwana mu muryango kuko bamaze kumenyeshwa ko nta bitaro byo mu Rwanda byabasha kumuvura, iyi akaba ari yo impamvu ababyeyi be basaba abagiraneza mu nzego zitandukanye kubafasha ngo barebe ko ubuzima bwabo barokoka.
Uramutse ufite umutima wo gufasha uyu muryango, ngo ubashe kurokora ubuzima bw’uyu mwana ushobora kuvugisha ababyeyi be kuri nimero zikurikira:
Rutebuka Steven 0788651622
Mbabazi Jesca 0788769138
[email protected]
Nimero ya Konti yafungujwe n’ababyeyi mu rwego rwo gutabariza uyu mwana 4003211348519 (Equity)
Ibibazo by’imyitwarire n’imyifatire, gutinda kuvuga bijyana n’ubufura ku mwana ukiri muto, ashobora kubiterwa no kuba nyina yarahoraga ahagaritse umutima mu gihe yari akimutwite.
Umunyarwanda w’Inzobere, akaba n’Umwarimu muri Kaminuza ya Québec muri Canada, Dr John Kabano, avuga ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umwana avukana ‘Autisme’
Yagize ati ‘‘Umunaniro ukabije, guhangayika cyane, kurwaragurika , kugira umunabi, ni bimwe mu bishobora gutuma umugore abyara umwana ufite ‘Autisme’ ariko bishobora no guturuka ku ruhererekane rwo mu miryango.’’
Dr Kabano yakomeje avuga ko abana bafite iki kibazo baba bakwiye kwitabwaho by’umwihariko kuko ari abana nk’abandi.
Ati ‘‘Ikibazo bene aba bana bagira ni ikijyanye no gusabana n’abantu, ariko usanga bafite ubwenge n’ubushobozi nk’ubw’abandi iyo babonye ibyangombwa bibafasha kwiga. Uzasanga no mu bigo bikomeye bikora ubushakashatsi, muri laboratwari n’ahandi umuntu akora bitamusabye gusabana n’abantu, aba ‘Autiste’ aribo bakora ako kazi neza.’’
Umuyobozi w’Ikigo ‘Autisme Rwanda’ giherereye mu Mujyi wa Kigali, Rosine Duquesne Kamagaju, avuga ko ababyeyi bafite abana bavukanye ikibazo cya ‘Autsime’ badakwiye kwiheba.
Yagize ati ‘‘Naguha nk’urugero ku bana dukurikirana, hari abaza batazi kwigaburira, kwijyana mu bwiherero n’ibindi. Ariko iyo batugannye turabakurikirana, tukabitaho ku buryo mu gihe gito usanga abana bakora nk’ibyo abandi bo mu kigero cyabo bakora nubwo baba bafite ubukererwe mu mitekerereze .’’
Akomeza avuga ko uretse kwita kuri aba bana, ababyeyi bahabwa amahugurwa mu bihe bitandukanye, kugira ngo bamenye uko bafata abana babo babarinda kudindira mu mitekerereze no kwibeha by’iteka.
Mu gihe cy’imyaka ibiri ikigo Autisme Rwanda kimaze gikorera mu Rwanda, cyakiriye abana basaga 100, barimo 26 bitabwaho buri munsi n’abandi 100 bo muri Kigali bari ku rutonde bakeneye ubufasha. Source igihe.com
Dr John Kabano avuga ko umunaniro ukabije, guhangayika no kurwaragurika bishobora gutuma umugore abyara umwana ufite ikibazo cya ‘Autisme’
Gushirira amenyo ku mwana bimugiraho ingaruka nyinshi zirimo kuba ari ubusembwa kuri we, kuba amenyo yavunguka aho gukuka nkuko bisanzwe, n’ibindi. Akenshi usanga ababyeyi batera abana babo gushirira amenyo kuko baba batarubahirije ibi bukurikira :
Koza amenyo y’umwana kuva agitangira kumera amenyo : Microbe zishiririza amenyo y’umwana zishobora gutangira gufata iryinyo n’igihe rikimera. Biba byiza rero iyo umwana agitangira kumera amenyo kujya ufata agatambaro gafite isuku ihagije ukagakoza mu mazi arimo umunyu y’akazuyazi ubundi ugahagura ku menyo y’umwana.
Iyo umunyu uhuye n’aya masukari atera gushirira kw’amenyo bituma amasukari agabanya imbaraga, za microbes ntizibe zigikozwe.
Murinde ibintu by’amasukari : Si byiza kumenyereza umwana kujya umuha amabisuits igihe arize kuko uba uri kumwicira amenyo ndetse n’ubuzima bwe muri rusange kuko ayo mabisuit n’amashokola agira ingaruka ku muburi wose w’umwanya by’umwihariko ku menyo. Jya umenyereza umwana kumuha imbuto mu gihe arize aba arizo agira umuco kuko nazo ziraryohera kandi nta ngaruka zigira ku buzima bw’umwana.
Jya usuzumisha umwana wawe kwa muganga utarindiriye ko arwara : Iyo umwana amaze kugera ku myaka ibiri kuzamura aba atangiye kuba yagira ibibazo by’amenyo bityo rero nawe aba akeneye kujya kwisuzumisha amenyo kimwe n’abantu bakuru byibira bakabikora rimwe mu mwaka cyangwa se mu myaka ibiri.
Toza umwana koza amenyo nyuma yo kurya : akenshi usanga ibiryo biraye mu kanwa aribyo bigira uruhare mu kwica amenyo y’abana bacu ejo ugasanga yashiririye cyangwa se afite ibindi bibazo. Ababyeyi rero bakangurirwa kumenyereza abana kujya boza amenyo buri uko bamaze kurya. Src// agasaro.com
Ibicurane, gufungana mu mazuru, kokera mu mihogo, kwitsamura. Ibi iyo bikubayeho nta kabuza uba urwaye indwara tumenyereye nka gripe. Nubwo ibimenyetso bihinduka, ndetse bikiyongeraho kumeneka umutwe n’umuriro rimwe na rimwe, indwara zose zo muri ubu bwoko ziterwa n’amoko arenga 200 ya virusi.
Uretse ibi kandi, igituma bamwe bibazahaza abandi ugasanga ntakibazo bafite biterwa n’ubwirinzi bw’imibiri yacu ari bwo budahangarwa butanganya ingufu. Mu yandi magambo uko ubudahangarwa bwawe bwiyongera niko umubiri wawe ariko urushaho kubasha guhangana n’izi ndwara zinyuranye ziterwa na virusi.
Nyamara nubwo bimeze bityo hari amafunguro ushobora gufata bikaba byagufasha guhangana n’ibicurane utiriwe ukoresha imiti yo kwa muganga na cyane ko burya irya miti itangwa mu kuvura grippe ari ivura ibimenyetso gusa (kuko virusi nta muti igira).
Ibyokurya bifasha guhangana n’ibicurane
Ifi za sardines
Izi fi ziri mu itsinda ry’amafi afite ibinure dore ko zikungahaye ku binure bya omega-3. Ubushakashatsi bugaragaza yuko ibi binure birwanya indwara z’umutima no kubyimbirwa. Si ibyo gusa kuko bifasha uturemangingofatizo nuko bikongerera ingufu ubudahangarwa.
Impamvu izi fi ari zo zivuzwe ni uko ari zo ziyoboye urutonde mu mafi mu kugira iyi omega-3 kuko muri 100g zayo usangamo 1259mg z’ibi binure mu gihe mu ifi za salmon ho usangamo 840mg muri 100g nazo.
Izi fi kandi tuzisangamo poroteyine zinyuranye , karisiyumu na vitamin D.
Poivron
Izi mboga nizo ziyoboye urutonde mu kutugezaho vitamin C dore ko uruboga rumwe runini ruduha 568% za vitamin C dukeneye ku munsi. Iyi vitamin ikaba izwiho kuba ariyo ya mbere mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Si ibyo gusa kuko yonyine izwiho kuvura indwara zinyuranye zifata mu buhumekero, harimo ibicurane aho ifatwa nk’ibinini byo banyunguta.
By’umwihariko iyi vitamin rero ikaba ari nziza ku bageze mu zabukuru, abana abakora siporo cyane kimwe n’abanywi b’itabi kuko bari mu bantu bagira ikibazo cy’ubudahangarwa.
Ibihumyo
Ibihumyo bikize kuri vitamin zinyuranye zo mu bwoko bwa B, selenium n’ibirwanya imyanda n’uburozi mu mubiri. Ibi byose bikaba bituma ibihumyo nabyo biza ku rutonde rw’amafunguro afasha mu kongerera ingufu ubudahangarwa aho bifasha umubiri gukora uturemangingo turwanya indwara zandura, harimo n’ibicurane
By’umwihariko vitamin B2 na B3 zituma ubudahangarwa bukomera naho selenium ikaba ingenzi mu kurwanya ibicurane n’ibindi bigendana na byo.
Mu kubiteka ni byiza ko wahitamo ibyishwe ku mugina kurenza ibihingwa mu mazu yabigenewe kuko ibyo ku mugina biba ari umwimerere.
Isosi y’inyama
Kuva na kera usanga bizwi ko guhuta isupu ishyushye cyangwa se umufa bifasha mu kuvura ibicurane dore ko uko ishyushye izamura akuka kakazamukira mu mazuru maze hagafunguka hakoroha.
Mu gukora iyi supu ushobora kwifashisha inyama (ziri ku magufa ariko ngo umufa uboneke), ibitunguru, ibirayi, karoti seleri, poivron ubundi ukabicanirana kugeza bihiye, ntukarange. Ibindi birungo nawe wabyiyongereramo bitewe n’ibikuri hafi
Indimu zidatonoye
Indimu kimwe n’izindi mbuto zo muri uyu muryango (amacunga, mandarine, …) zikize kuri vitamin C ikaba izwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Usanga indimu cyangwa icunga rimwe biguha 117% bya vitamin C ukeneye ku munsi. Iyi vitamin kandi ifatanya n’ibindi binyuranye mu kongerera umubiri ingufu zo guhangana n’indwara.
Igishishwa nacyo rero burya kibamo limonene ikaba izwiho guahngana na za bronchite n’ibindi binyuranye bifata mu muhogo. Niyo mpamvu ari byiza ko mu gihe ugiye kurya indimu cyangwa icungwa kubironga neza noneho n’ibishishwa ukabirya kugirango iyo limonene ntigucike.
Iyi limonene kandi irwanya kanseri ndetse ikanafasha abifuza gutakaza ibiro.
Tangawizi
Hashize imyaka isaga 2000 tangawizi ikoreshwa mu buvuzi gakondo mu bihugu by’iburasirazuba (Aziya) kandi ikaba ikoreshwa mu kuvura by’umwihariko indwara zo mu buhumekero.
Icyayi kirimo tangawizi kikaba kizwiho gufungura mu mazuru no mu mihogo. Ndetse burya ngo inarwanya isesemi ikunze kugirwa n’abagore batwite.
Mu kuyikoresha ntuzibagirwe gushyira mu cyayi umutobe w’indimu n’ubuki kuko bizongera ingufu z’uwo muti.
Icyitonderwa
Mu gihe ukoresheje ibi tuvuze ukabona indwara ntiri koroha ni byiza kugana kwa muganga bakagufasha
Tangawizi n’indimu ntibyemewe ku bana bari munsi y’umwaka bavutse.
source: Umuti
Ese waba warigeze kubura telephone yawe ukayishaka ukayibura umutima ukagusimbuka kandi uyifite mu ntoki? Ese umuriro waba warigeze kugushirana ugahangayika bikomeye ukumva ubuze amahoro? Niba byarakubayeho urwaye nomophobia
Nomophobia ni indwara iterwa no guhora uhangayitse wibaza uko wabaho udafite telephone cyangwa ugahangayika mu gihe yagize ikibazo runaka, abashakashatsi bo mu bwongereza basanze iyi ndwara iri ku kigero cya 53% haba ku bagabo, abagore ndetse n’urubyiruko rufite telephone,
Ku isi abahanga bavuga ko kimwe cya kabiri cy’abatunze telephone baba bafite iyi ndwara kandi imibare yabo igaragaza ko abafite telephone zigezweho bazirebaho nibura inshuro 34 ku munsi bikanga ko zatakaye, bazibye cyangwa zagize ikibazo runaka, bavuga kandi ko 75% by’abafite iyi ndwara bakoresha telephone zabo cyane mu gihe bari mu bwiherero
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ni ibi bikurikira:
Kwikanga ko hari umuntu uguhamagaye wayisize kure yawe, Kongera umuriro muri telephone yawe kugirango itazima, Kuba udashobora kujya mu bwihereo utayitwaye, Kuba udashobora kuzimya telephone yawe na rimwe, n’ibindi
Dore zimwe mu ngaruka ziterwa n’iyi ndwara:
Kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, kubira ibyuya no kwigunga igihe ubonye itari hafi yawe.
Guhora buri kanya uyiteraho akajisho, kwitwaza za bateri nyinshi ngo utaza kuva ku murongo n’ibindi byo kuba wararana na yo,
Ugasanga umuntu yahahamutse nk’iyo asanze yayisize cyangwa se yayambuwe akamara igihe kinini atari kumwe na yo kubera impamvu runaka.
Abantu bafite iki kibazo usanga bahorana amakimbirane n’abo mu muryango wabo cyangwa inshuti zabo kuko baba bazirutisha telefoni.
Abahanga bavuga ko igihe cyose umuntu ageze ku rwego rwo kwihebeshwa no kumara akanya adafite telefoni ndetse ubwoba bukamutaha kubera icyo kintu ngo aba agomba kureba inzobere mu bujyanama zikamufasha.
Source: lesavaistu.fr
Liliane [email protected]
Bitewe n’uko umugongo ari rumwe mu ngingo z’umubiri w’umuntu rukoreshwa cyane mu buzima bwa buri munsi, bituma umuntu ashobora kuwumvamo uburibwe bukabije igihe yawukoresheje cyane, bityo bikazawuviramo uburwayi buhoraho burimo indwara ya ankylosing spondilitis
Ankylosing spondilitis ni indwara ifata uruti rw’umugongo n’ibindi bice byegereye izo ngingo ikaba ikunze kwibasira abakuru n’abato ariko cyane cyane ikazahaza abantu bari hagati y’imyaka 30 na 60 kuko inzobere zo muri kaminuza yo muri amerika yitwa orthopaetics and sports medicine zivuga ko umuntu atangira kugira ibimenyetso by’iyi ndwara mbere ho gato y’imyaka 35
Ese iyi ndwara iterwa n’iki?
nubwo abahanga bavuga ko igitera iyi ndwara kitaramenyekana neza, ariko hari zimwe mu mpamvu bagaragaza zitera umugongo zirimo:
Kwambara inkweto ndende ku bantu b’igitsina gore
Guterura ibintu biremereye
Ubumuga umuntu avukana cyangwa kugira impanuka zitandukanye
Kugira ibiro byinshi bitajyanye n’uko ureshya
Kwicara cyangwa guhagarara umwanya muremure n’ibindi
Ibimenyetso byo kuribwa umugongo
Urubuga spondylitis.org ruvuga ko mu bimenyetso byo kuribwa umugongo harimo
Kumva utabasha kunyeganyeza umugongo
Kugira ikibazo mu ruhago ndetse ukumva mu mara yawe harimo ibintu bivuga
Uburibwe bw’amatako n’amaguru
Ububabare bukabije bw’umugongo
Kutabasha gutambuka cyangwa guhindukiza umugongo
Dore uko wakwirinda iyi ndwara
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ku bakoresha mudasobwa Atari byiza kwandika wayishyize ku bibero kuko kuko bituma umugongo uhetama bikawutera uburibwe bukabije
Si byiza kwikorera ibintu biremereye kandi bikurusha ibiro
Niba uri mu bwogero budafite amazi aturuka hejuru ni byiza ko ushaka ikintu uterekaho ibase kugirango wirinde kunama no kunamuka buri kanya kuko byangiza umugongo
Mu gihe uri gukoresha mudasobwa ni byiza kwicara umugongo ufashe ku ntebe neza ibirenge bifashe hasi
Source: www.spondylitis.org
Liliane [email protected]
Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu bikomeje guhitana abantu batari bacye ku isi, aho bagenda bahitanwa n’indwara zikomoka kuri iki kibazo, bigatuma barushaho gushaka icyo bakora ngo bagabanye umubyibuho ukabije ugasanga bibateye ubundi burwayi butandukanye’
Aha wakwibaza uti ese umubyibuho ukabije uterwa n’iki?
Amakuru dukesha healthline.com avuga ko ibiribwa birimo amavuta m enshi nk’ifiriti, ibinure , ibinyampeke, inyama cyane cyane izitukura, n’ibindi bibazo birimo kudasinzira neza, kuryama amasaha menshi, kudakora siporo, ngo bishobora gutuma umuntu agira umubyibuho uri ku kigero kiri hejuru ari nabyo bishobora gukurura indwara zishamikiye kuri uwo mubyibuho ukabije.
Dore ibyo wakora kugirango wirinde umubyibuho ukabije
Uru rubuga healthline.com ruvuga ko hari byinshi wakora kugirango wirinde uyu mubyibuho ukabije birimo.
Kumenya uburyo umubiri wawe wubatse, aho ushobora kujya ahari icyuma cyose cya point santé bakakubwira uko umubiri wawe uhagaze, guhitamo ibiryo uzajya urya wifashishije gahunda y’ibiryo urya buri cyumweru bitewe n’ibiro ushaka kujya utakaza muri icyo cyumweru
Kugerageza kurya imbuto nka pomme, indimu, inanasi n’ibindi byiganjemo imboga nka dodo, epinari n’intoryi kandi ugakunda gukora siporo nko koga, kurira ingazi, gusimbuka umugozi, gutwara igare n’ibindi
Iyo ibi byose bidakurikijwe neza, usanga umuntu afite ibyago byo kurwara za ndwara zikomoka ku mubyibuho ukabije zirimo kwikuba 3 kw’izibasira umutima, diyabete yo mu bwoko bwa 2 ari yo benshi bazi nk’indwara y’igisukari, kanseri y’amara,amabere, kubyimba kw’agasabo k’indurwe bitewe n’utubuye tuba turimo bikabangamira igogora ry’ibiryo bityo umuntu agahorana constipation, n’izindi nyinshi.
Source: healthline.com
Liliane [email protected]
Umwijima ni umwe mu nyama zo mu nda zifitiye umubiri w’umuntu akamaro kanini kandi kadasimburwa ku buryo umuntu udafite umwijima nta n’ubuzima aba afite, mu buzima bwa buri munsi, umwijima ntukunda kuvugwa cyane ariko hari byinshi bitwugarije bishobora kuwangiza birimo indwara y’umwijima izwi nka Hepatite
Hepatite ni indwara itera umwijima kubyimba ikabangamira imikorere y’umwijima ikagenda yangiza uturemangingo tugize ibice by’umwijima ikaba ishobora kwibasira umwijima gusa cyangwa se ikaba yatera izindi ndwara nko; kuzana udusebe no gucika k’umwijima ari byo bita fibrosis na cirrhosis mu ndimi z’amahanga
Ese iyi ndwara iterwa n’iki?
Iyi ndwara iterwa na za virus zifite amazina adatandukanye guhera kuri A,B,C,D,E, F na G, ariko izizwi cyane ari nazo tugiye kuvugaho ni B na C, ubu ni zimwe mu ndwara zihangayikishije isi kuko kubona imiti yayo bikigoye.
Hepatite B na C nk’uko bivugwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima zikunze kugaragara ku bantu benshi ndetse zikaba zinabahitana haba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyangwa ibikize
Virus ya Hepatite B
Iyi ndwara yandura binyuze mu maraso cyangwa andi matembabuzi y’uwanduye kandi ishobora kwanduzwa umwana ku mubyeyi igihe abyara cyangwa undi wese uyirwaye akanduza umwana igihe akiri muto. ishobora kandi kwanduzwa igihe uhabwa amaraso kwa muganga, kwijomba ibintu bitobora umubiri, nk’igihe uhabwa imiti mu mutsi yandurira kandi byoroshye mu mibonano mpuzabitsina ku bantu bahuza ibitsina n’abantu batandukanye cyangwa se baryamana n’uyirwaye.
Ibimenyetso bikunze kuranga iyi ndwara birimo kuribwa mu nda, inkari zishaka kuba umuhondo, umuriro, kubabara mu ngingo, kubura appétit, iseseme no kuruka, gucika intege no kunanirwa cyane ndetse no kugira uruhu n’amaso byenda kuba umuhondo
Mu gihe ukeka ko waba waranduye iyi ndwara ihutire kwa muganga usuzumwe n’usanga urwaye uhabwe imiti kuko iyi ndwara ya hepatite B iravurwa igakira iyo ivuwe neza ku gihe
Virus ya Hepatite C
Iyi ndwara yandura mu gihe uhuye n’amaraso cyangwa andi matembabuzi yanduye, ibi bishobora kuba mu gihe uri guhabwa amaraso, uri guterwa imiti cyangwa ibindi bikoresho byanduye, ishobora kandi kwandurira mu mibonano mpuzabitsina nubwo atari kenshi biba, kugira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuryamana n’abantu batandukanye biri mu bishobora kukongerera ibyago byo kwandura ubu bwoko bwa hepatite.
Abashakashatsi bavuga ko ngo kubera ko ibimenyetso bya hepatite C bitinda kugaragara iyo itaragera ku rwego rwo kuzahaza umuntu, iyi ndwara ntiwamenya ko runaka ayirwaye kuko umuntu ashobora kuyimarana igihe kinini atazi ko ayifite kuko itangira kugaragara hagati y’imyaka 15 na 30 umuntu ayanduye.
Kugeza ubu indwara ya Hepatite C nta rukingo irabonerwa niyo mpamvu kuyirinda ari ukwirinda ibyo twabonye haruguru ndetse no kwisuzumisha ku gihe mu gihe utangiye kugira ibimenyetso byayo
Source: healthline.com
umutihealth.com
Liliane [email protected]
Indwara y’imitsi ni indwara ikunze kugirwa n’abantu batandukanye ariko cyane cyane abakuze, abahanga bavuga ko ikunze kwibasira imikaya ubundi igafata ingingo ku buryo zibyimba zikarekamo amazi
Ubundi muri rusange umuntu agira imitsi y’ubwoko bubiri ariyo:
Imitsi itembereza amaraso mu mubiri, harimo ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri (Arteries) n’iyagaruramo mu gihe yamaze gukoreshwa (veins).
Imitsi ijyana amakuru mu bwonko ikanayavanayo (Nerves), iyi akaba ari yo ikunze gutera ibibazo abantu batari bacye
Indwara y’imitsi ifata abantu bari mu byiciro byose bitewe n’impamvu zitandukanye, aho usanga nk’abantu bafite uburwayi bukomeye nka diyabete, abantu bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera sida, iy’igituntu bakunze kuribwa imitsi y’amaguru. cyakora hari n’abaribwa imitsi yo mu maso, ibi rero ngo byo biterwa akenshi na za virusi zitandukanye
Iyi ndwara iterwa n’iki?
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko nubwo igitera iyi ndwara kitaramenyekana neza, ngo hari ibishobora gutuma iyi ndwara igufata birimo:
Kuba umuntu ageze mu zabukuru
Kuba hari ingingo z’umubiri ukoresha cyane kurusha izindi
Kuba ukunda kwicara umwanya munini cyangwa kunama cyane
Guhangayika no kwiheba
Kuryama cyane
Kudakora imyitozo ngororangingo
Bimwe mu bimenyetso byayo ni ibi bikurikira
kumva utuntu tukujomba tumeze nk’udushinge,igihe ubabara nk’ufashwe n’amashanyarazi ndetse n’igihe wumva umeze nk’uri kuribwa n’urusenda
kubona imitsi y’amaraso yipfunditse cyane cyane ku bice by’amaguru
kuba igice runaka cy’umubiri cyahinduye ibara cyane cyane cyabaye umukara,birashoboka ko amaraso atageramo neza kubera imitsi.
kubyimba amaguru
Gufatwa n’ibinya cyangwa imbwa nabyo bishobora guterwa n’imitsi irwaye
Dore uko wakwirinda iyi ndwara
Urubuga rutanga inama ku ndwara zitandukanye Mayo clinic.com ruvuga ko kugira ngo umuntu yirinde indwara y’imitsi akwiye
Kwirinda guhagarara no kwicara umwanya munini
Kwirinda umubyibuho ukabije
Gukora imyitozo ngororangingo mu gihe utangiye kumva ufite ibibazo by’imitsi
Kuryama useguye amaguru kuko bifasha amaraso gutembera neza
Kwambara amasogisi yabugenewe niba utangiye kubyimba amaguru
Source: Mayoclinic.com
Fievre typhoide ni indwara ikunze guhitana benshi ku isi kubera kutayisobanukirwa neza,
Urubuga passport santé ruvuga ko ku isi hose buri mwaka abantu barenga ibihumbi 200000 bapfa bazize iyi ndwara cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ngo kuko ari byo bikigaragaramo isuku nke kandi iyi ndwara ikaba ifitanye isano n’iyo suku nke kuko iterwa na microbe yitwa salmonella typhi ikunze kuboneka mu iribwa, ibinyobwa ndetse n’ ibikoresho byo mu rugo bidasukuye neza
Ese ibimenyetso by’iyi ndwara ni ibihe?
Urubuga passport santé ruvuga ko iyi ndwara itangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 7 na 14, ibyo bimenyetso birimo:
Guhinda umuriro mwinshi hagati ya degree 39 na 40
Kurwara umutwe
Kuribwa mu nda
Gucika integer
Ikizibakanwa
Kuhitwa cyangwa kunanirwa kwituma
Dore uko wayirinda
Kuberako iyi ndwara ahanini iterwa n’isuku nke urubuga passport santé ruvuga ko ari byiza gukaraba amazi meza n’isabune mbere yo kurya na nyuma yo kuva mu bwiherero
Gusukura neza ibikoresho by’isuku nk’amasahane, amasafuriya…
Kurongaa neza imboga n’imbuto mbere yo kubiteka
Gufata urukingo rw’iyi ndwara mu rwego rwo kwirinda kutazahazwa nayo
Iyo fievre typhoide itavuwe cyangwa ikavurwa neza ishobora gutobora amara kuko abahanga bavuga ko abantu 20% bicwa n’iyi ndwara iyo batavuwe ku gihe
Mu gihe ubonye bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ihutire kujya kwa muganga usuzumwe, niba usanze urwaye fata imiti neza kuko typhoide ikira bigoranye
Source: passport sante
Liliane [email protected]
Kubira ibyuya byinshi biri mu bintu bibangamira abantu cyane kuko hari abo usanga bambara umwenda ariko bakaba batawusubiramo kubera ibyuya, abandi bakagira isoni zo kuzamura amaboko kuko usanga imyenda yabo itose cyangwa yarahinduye ibara mu kwaha.
Iyi ndwara igaragazwa no kuva ibyuya mu buryo budasanzwe kandi byinshi ikaba ari indwara ishobora kuza mu buto cg uri ingimbi. Ibice bikunda kwibasirwa cyane ni mu kiganza hagati, mu bworo bw’ikirenge, mu kwaha ndetse no mu ihiniro (nko ku mavi cg inkokora).
Ese iyi ndwara iterwa n’iki?
Kuva ibyuya bikabije bishobora kuba indwara yizanye, iturutse ku bundi burwayi waba ufite, ikibazo mu mikorere y’umubiri cyangwa se ikoreshwa ry’imiti.
iyi ndwara iterwa n’ibintu byinshi birimo:
• Kuva ibyuya bikabije bitewe n’ibyiyumviro (nk’ubwoba, stress, kubona umuntu ukunda cg se guhagaraga imbere y’abantu, nibindi.) ibi akenshi bikunze kuza mu biganza, mu ihiniro, mu kwaha no ku gahanga.
•Kuva ibyuya bikabije mu bice bimwe; ni ukwangirika gukurikirwa no kugaragara ku bwinshi ku dutsi duto tw’ubwonko dushinzwe kugena ubushyuhe umubiri ugomba kuba uriho muri ako gace runaka
•Kuva ibyuya ahantu hose icyarimwe; ibi akenshi biterwa n’imikorere mibi y’ingingo zishinzwe kugena ubushyuhe mu mubiri, cg se bishobora guterwa n’indi ndwara ushobora kuba ufite
Ni iki wakora kugira ngo urwanye iyi ndwara?
Mu rwego rwo kwirinda kubira ibyuya bikabije mbere na mbere usabwe kwirinda:
Inzoga cyane
Ikawa
Ahantu hari ubushyuhe cyane
Ibinti bishyushye cyane (ibiryo cg ibinyobwa)
Ushobora no gukoresha antiperspirants ikaba ari imibavu ikoreshwa mu kwaha, mu ntoki no mu birenge ,iyi mibavu itandukanye na parfum, deodorant, cyangwa ibindi bihumuza (kuko byo ntibihagarika kubira ibyuya).
Antiperspirants zigaragaramo aluminium (10% cg 20%), akamaro ka aluminiyumu hano ni ugufunga utwenge duto duturukamo ibyuya, ku bantu bafite iki kibazo.
Ushobora no gukoresha indimu mu rwego rwo kugabanya ikibazo cyo kubira ibyuya byo mu kwaha aho ushobora kuyisatura ukayisiga mu kwaha
Nubwo iyi ndwara itica, ariko ibangamira uyifite bityo ni ngombwa gukurikiza izi nama, mu gihe byanze ukagana muganga.
source:umutihealth.com
Liliane KALIZA @agakiza.org
Impyiko ni udusabo tubiri tuba mu mubiri w’umuntu mu cyiziba cy’inda ahagana mu mugongo, impyiko zifatiye runini umubiri wacu kuko zifashishwa mu gusukura amaraso no gusohora imyanda n’ubundi burozi bwoherezwa mu ruhago, nuko imyanda yose igasohokera mu nkari.
Impyiko kandi zifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, imyunyungugu n’ibindi binyabutabire mu mubiri ndetse zitabazwa no mu ikorwa ry’uturemangingo dutukura tw’amaraso. impyiko y’iburyo ishinzwe gukorana n’umwijima n’umukamba wamara, igakorana n’urura rubika umwanda, iy’ibumoso na yo ishinzwe guhererekanya n’umutwe n’urwagashya.
Iyo impyiko zidakora neza, ni ukuvuga ko ziba zatakaje ubushobozi bwo kuyungurura no gusohora imyanda mu mubiri kuko ha bonekamo imyanda myinshi bityo ntizibe zigishoboye kuyisohora yose zigatangira kwangirika, byaba bitavuwe neza ukaba wanahasiga ubuzima
Iyi ndwara iterwa n’iki?
Urubuga passport santé rutangaza ko amafunguro afite karisiyumu ya “oxalate” nyinshi, hamwe na aside urique bitera ubu burwayi bw’ impyiko kubera ko harimo imyunyu yiyegeranya igatera utubumbe mu mpyiko dutera uburwayi bwazo.
Kunywa amazi make n’ibinyobwa bike nabyo ngo biri mu bitera ubu burwayi kuko habura amazi ajya kugabanya imyunyu mu mubiri.
Ubu burwayi bunaterwa n’uburyo ibice bigize umubiri byaremwe nabi.
Ibimenyetso by’iyi ndwara
bimwe mu bimenyetso urubuga passport santé ruvuga ko bikunze kugagarara ku muntu urwaye impyiko harimo:
kubyimbagirana ibirenge nibitsike
Umunaniro ujyanirana numutwe
Guhorana iseseme
Guhorana grippe
Kuribwa numutsi wo mu itako ugafata n’umugongo
Kunyara inkari zigiye gutukura
Gucika umugongo no kugira inyota nyinshi
Kubura kw’imbaraga buri gihe
Kugwa agacuho mu bwenge
Guhorana iseseme
Gukunda kurakazwa n’ubusa
Ni iki wakora kugirango uyirinde?
Abahanga bavuga ko kwisuzumisha kwa muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso ari uburyo bwiza bwo kuyirinda bityo umuntu agahabwa imiti.
Kunywa amazi n’ibinyobwa bihagije, amazi angana na litiro 2 ku munsi cyangwa ikirahure cy’amazi ku bashoboye kuyanywa buri saha, bifasha kugabanya inyunyu n’utuntu twose twatuma hiyegeranya ubu burwayi.
Si byiza ko umuntu anywa ku munsi ibinyobwa bya mu gitondo gusa,ngo ni ngombwa kunywa amazi igihe kinini no hagati mu munsi kugeza urangiye.
Kurya ibiribwa bikungahaye kuri vitamine A byongera amahirwe yo kutarwara iyi ndwara, ibiribwa birimo karoti, inyama y’umwijima w’inka, inyungu, salade, abricots n’ibindi.
Nubwo ari byiza gufata amafunguro arimo vitamini A ngo sibyiza gukabya kuko iyo arengeje urugero yangiza ubuzima.
Kwirinda kunywa ibintu birimo imyunyu, kwirinda kunywa ibintu byinshi bikomoka ku mata.
Source: passport santé
Liliane [email protected]
Iyi nyandiko iragufasha kumenya byinshi kuri kanseri, muri ibyo harimo, kumenya icyo ari cyo, kumenya uburyo ibaho, ikiyitera, ibimenyetso rusange biranga urwaye kanseri iyo ariyo yose,ndetse turabagezaho nibyo wakora kugira ngo uyirinde.
Kanseri ni indwara ibaho igihe uturemangingo fatizo twubatse umuntu dukorwa ari twinshi kurenza utwari dukenewe.birumvikana ko niba ahantu hagombaga kujya ibintu bike hakaba hari gushyirwa byinshi kandi hatongerewe bizana ibibazo.
Ubusanzwe ikinyabuzima cyose cyubatswe n’uturemangingo fatizo duto cyane kandi twinshi ku buryo utatubonesha amaso, mururimi rw’icyongereza batwita cells. Utu turemangingo rero dukorwa, twigabanyamo twinshi hanyuma tugapfa udupfuye tugasimbuzwa udushya ibyo byose bikorwa mugihe gito cyane kandi bigahoraho ubuzima bwose.
Abahanga batandukanye bavuze ko hariho amoko arenga ijana(100)ya kanseri ndetse ko hariho n’ibice bimwe na bimwe by’umubiri bikunze kwibasirwa ni iki cyago. Aho twavugamo nk’ibihaha,amabere,inkondo y’umura,igifu,Amara cyane cyane kugice gihera (Rectum),umwijima ndetse n’amabya (Prostate).
ESE KANSERI ITERWA N’IKI?
Abahanga mu buzima cyane cyane ibijyanye na kanseri na nubu ntibarahamya 100% igitera kanseri. Biragoye kuvuga impamvu uyu arwara undi ntarware kandi wenda uburyo babayeho ari bumwe. Gusa hari ibyongera ibyago byo kuba warwara kanseri, nubwo atari byo biyitera twavugamo nko gusaza,akoko,kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge,guca mu cyuma (Radiography),imirimo imwe nimwe,nibindi.
IBIMENYETSO RUSANGE BISHOBORA KUKUBWIRAKO URWAYE KASERI RUNAKA.
Kumva ikintu kimeze nk’ibuye cyane cyane muri bya bice twagaraje kanseri ikunze kwibasira.
Kugira ikibyimba
Gihinduka ku ibara ku gice runaka kigize umubiri wawe.
Gushishuka no kuzana amagaragambya
Mu gihe ubonye kimwe muri ibi bimenyetso twavuze ugomba kwihutira kujya kwamuganga .
WAKORA IKI NGO WIRINDE KANSERI?
• Boneza imirire yawe: Abahanga mu mirire bemeza ko hari ibyo kurya bifasha umubiri guhangana na kanseri.ndetse n’ibindi bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye urugero: Kurya ibiva mu nyanja (amafi) byibuze rimwe mu cyumweru bigabanya 14% ibyago byo kurwara iyi kanseri.
• Zibukira ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga uzifate ku rugero rwo hasi.
• Gukora imyitozo ngorora ngingo nibura gatatu mucyumweru.
• Kwirinda imiti imwe n’imwe yongera ibyago byo kurwara kanseri aha twavugamo nk’imiti isimbura imisemburo kubagore bacuze(
HRT =hormone replacement therapy)
Bitewe nuko kwirinda iyi ndwara aribyo byiza ndetse bikaba bihendutse kuruta kuyivuza twifuje guha abadukurikira amakuru yibanze kubijyanye n’iyi ndwara.munyandiko itaha tuzabagezaho amoko atandukanye ya kanseri n’uburyo bwo kuyirinda ndetse tubagezeho n’imirire yagufasha gukumira iki cyago.
Source: www.curesearch.org
[email protected]
Alzheimer (indwara yo kwibagirwa) ni indwara irangwa no kwangirika kw’imyakura( neurons) ifasha ubwonko bw’umuntu gukora neza, bigatuma umuntu uyifite atabasha gutekereza neza, akibagirwa vuba ku buryo ashobora no kwibagirwa abo yari asanzwe azi, ndetse ngo ashobora no kwibagirwa ko yari ari kwandika cyangwa kurya.
Iyi ndwara ikunda kwibasira cyane abageze mu myaka ya za 50 kuzamura ariko ngo hari igihe n’abantu bafite imyaka 35 bahura n’iyi ndwara bitewe n’ibibazo byo mu mutwe bahuye na byo.
Ubushakashatsi bw’abahanga batandukanye bugaragaza ko kunywa itabi n’ibisindisha, uburwayi bwa diyabete ndetse no kuba umuntu yaba abyibushye bikabije, ngo bituma habaho kugabanuka kw’ibice bimwe na bimwe mu bigize ubwonko, akaba ari na byo bitera uyu muntu kugenda agira ikibazo cyo kwibagirwa bidasanzwe.
Nk’uko byagaragajwe bikanatangazwa muri ‘Revue professionnelle Radiology’. Aha, Prof Kevin King umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Californie y’Amajyepfo (L’Université de Californie du Sud), avuga ko indwara n’ibindi bikora ku buzima bw’imitekerereze ya muntu, bigira aho bihurira cyane n’ubuzima bw’ubwonko. Ati “Icyo ni ikintu navuga ko cyari gisanzwe kizwi, ariko ubushakashatsi bwacu bwarushijeho kubigaragaza.”
Mu gusesengura ibisubizo byavuye muri ubu bushakashatsi, ngo aba abahanga basanze itabi, ibisindisha, Diyabete n’umubyibuho ukabije, ari byo bigenda bigira uruhare n’ingaruka zihariye kuri buri gice cy’ubwonko muri bitatu bibufasha kubika. Ibi muri rusange, byagaragajwe ko ari ibyo kwirinda, kuko bikorana cyane n’ubwonko,bityo bikabwangiza, bikabukururira uburwayi bwo gusibangana mu mutwe no kwibagirwa bikabije, bizwi nka Alzheimer mu ririmi rw’amahanga.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu urwaye Alzheimer ashobora kugaragazwa no kubabazwa n’ibitekerezo cyangwa umuhangayiko mu bundi buryo, gusa ngo ibi biba bishobora kuvurwa kandi bigakira.
Uretse kandi mu bihugu by’u Burayi no mu byo muri afrika usanga imihangayiko itera abantu guta umutwe, no kwiheba biturutse kuri Alzeimer bikanatuma kwiyitaho ku muntu wamaze kwandura iyi ndwara biba ingorabahizi.
Urubuga alz.org dukesha iyi nkuru ruvuga ko guta ubwenge akenshi bitangirana n’uburakari budasanzwe, kwishinja ibibi, kutibona nk’uw’agaciro ari nayo mpamvu abaganga bagira inama umuntu wese kwisuzumisha mu gihe abonye bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara.
Source: alz.org
Liliane [email protected]kiza.org
Ubwandu bw’amaraso ni indwara imaze kumyenyekana cyane kuko igenda yiyongera kandi ihitana umubare mwinshi w’abantu iyo ititaweho ngo ifatiranywe bikiri mu maguru mashya benshi bakunze kuyita Infection y’amaraso.
Ubusanzwe indwara nyinshi zandura ziterwa na mikorobi. Hakabaho ni iziterwa na bagiteri,virusi cyangwa se imiyege(fungi), iyo umubiri ubonye mikorobe uhita ujya guhangana nazo ibi bikagenwa n’ubwirinzi bw’umubiri hakabaho ubwo zimwe zinjira mu maraso bibaka byashobora gutuma ibice bimwe nabimwe bibyimba cyangwa bikangirika ukaba wakumva ububabare bukabije .ibyo nibyo byitwa ubwandu bw’amaraso.
Ese ni iki cyaba gitera iyi ndwara?
Mu gihe warwaye indwara ziterwa na mikorobi ntiwivurize ku gihe cyangwa ntiwivuze neza nibyo soko nyamukuru yo kwandura iyi ndwara. Dore bimwe mu bishobora gutuma ugira ubu bwandu : kuba uri imbagwa uri mu bitaro ,kuba urwaye cyangwa ukirutse ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, umusonga, mugiga, apendicite n’indwara ifata ibice bimwe bigize ubwonko yitwa meningitis.mururimi rw’icyongereza.
Waba uzi abo iyi ndwara ikunze kwibasira, ndetse n’ibimenyetso mpuruza byayo?
Iyi ndwara ishobora gufata umuntu uwariwe wese ariko hari abo ikunze kwibasira twavugamo nk’abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse twavugamo abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA, abarwaye kanseri, kimwe n’abatewe izindi ngingo (impyiko, umwijima,..),abana bato,abageze muzabukuru cyane cyane abafite ubundi burwayi ndetse n’abarwayi ba diyabete.
Mu bimenyetso mpuruza byiyindwara harimo:
Guhumeka insigane
Kubura ubwenge
Kugira umuriro mwinshi bikaba byatera kugira ibyuya bikabije,gutungurwa ndetse no kumva ukonje cyane.
Iseseme ikabije no kuruka
Impiswi
Mugihe ubonye ibi bimenyetso ugomba kwihutira kwa muganga.
IBINDI BYO KWITAHO
Ku bantu bari mu bitaro twabonyeko baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara nibyiza kugira isuku yaho uri ndetse ni iy’umubiri muri rusange kugirango wirinde iki cyago ikindi nuko ku bana bakiri bato baba bagomba kwitabwaho no gukurikiranywa by’umwihariko wabona kimwe muri biriya bimenyetso mpuruza ukihutira kumujyana kwa muganga.
www.emedicinehealth.com
[email protected]
Iyi nkuru iragufasha gusobanukirwa menengitis icyo aricyo, ikiyitera, ibimenyetso biranga uyirwaye, abantu baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara, ndetse n’uko waca ukubiri nayo.
Menengitis ni ukubyimbirwa n’ububabare bukabije biba kugice kibumbatiye ubwonko kitwa meninges mururimi rw’icyongereza, iki gice nacyo kiba kizengurutswe n’amatembabuzi yitwa(fluid) birinda ubwonko ndetse n’urukiryi (spinal Coard) kwangirika iyo aya matembabuzi yagize ubwandu (infection) bwa virusi, bagiteri ,parasite, imiyege n’ubundi bwandu ,nibwo bavugako umuntu yarwaye meningitis.
Ese kumenya igitera iyi ndwara ni ngombwa?
Kumenya igitera iyi ndwara ni ingenzi cyane bitewe nuko imiti ivura meningitis itandukana bitewe n’icyayiteye, reka turebere hamwe bimwe mu bitera iyi ndwara ndetse tunagaragaze ibishobora kongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.
Meningitis iterwa n’ubwandu bwa bagiteri,virusi ,Parasite ndetse n’imiyege bufata ibice byegereye ubwonko ibindi bishobora kuyitera harimo gukomereka mu mutwe, uburwayi bumwe na bumwe nk’ igituntu, imitezi na kanseri.
Kugirango umenye icyaguteye meningitis bisaba kujya kwa muganga bakakurebera icyayiguteye bikabafasha kukugenera imiti baguha bitewe n’icyaguteye iyi ndwara, ikindi ni uko meningitis iterwa na virusi cyangwa bagiteri yandura cyane ugereranije n’iterwa na biriya bindi twavuze haruguru, ushobora kuyandura mu gihe uhora wikubanaho n’uyirwaye, muhuje ibimyira, amacandwe n’ibindi.
Dore ibimenyetso rusange bishobora kugutera kugira amakenga ko waba urwaye meningitis:
Kugira umuriro mwinshi(fever), iseseme, kubura ubushake bwo kurya,gucika intege, udatuza no kubabara umutwe cyane.
Ibimenyetso by’iyi ndwara bigenda bihinduka bitewe n’ikigero uyirwaye arimo ndetse n’icyayimuteye niyo mpamvu twagaragaje ibimenyetso rusange , ikindi nuko meningitis itewe na bagiteri ndetse n’itewe na virusi mu ntangiro ibimenyetso biba bisa ariko kuri bagiteri biba bifite ubukana bwinshi.
Ni bande bafte ibyago byo kwibasirwa n’iki cyago?
Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu bafite ubwirinzi bw’umubiri budahagije bitewe nuko baba bafite ubuzima buri mu kaga kandi ni na bo baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ubu bwandu buterwa na bagiteri ndetse na virusi muri bo twavugamo abagore batwite, abana bakiri bato ndetse n’abageze mu za bukuru , abantu bari mu bitaro, abantu bahawe ingingo(transplantation), abanywi b’ibiyobyabwenge, aborozi ndetse n’abandi bahorana n’amatungo.
Ni gute waca ukubiri na meningitis?
Kwirinda iyi ndwara birashoboka cyane cyane kuri bariya bantu twavuze haruguru baba bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara .
dore bimwe mubyo wakora ugaca ukubiri na meningitis.
•Kuboneza imirire : mu kuboneza imirire hazamo kurya indyo yuzuye kandi mu ndyo yuzuye tubonamo ibirinda indwara ndetse n’ibyongerera umubiri ubudahangarwa ibi bikaboneka cyane cyane mu mbuto no mu mboga
•Kuruhuka bihagije
•Kuzibukira ibiyobyabwenge
•Kwirinda kwikubanaho n’uyirwaye ndetse byanashoboka mu gihe ubana n’uyirwaye ugafata imiti yo kukongerera ubwirinzi kuri yo.
•Gufata urukingo rw’iyi ndwara ni ingenzi cyane.
Aho byavuye:
www.mayoclinic.org
[email protected]
Mu nyandiko yabanje twavuze kuri kanseri, tuvuga icyo ari cyo ndetse n’ibishobora kongera ibyago byo kuyirwara, cyane ko ikiyitera kugeza ubu kitaramenyekana 100% twagaragaje bimwe mu byo wakora ukagabanya ibyago byo kuyirwara, muri byo twavuze ko hari imirire ishobora kugabanya ibyago byo kurwara Kanseri,
nkuko twabibasezeranije rero mu nyandiko yabanje tugiye kugaragaza bimwe mu biribwa byifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kurwara iki cyago. ushaka kumenya byinshi mu byo twavuze mbere wasura iyi link: http://agakiza.org/?Sobanukirwa-indwara-ya-Kanseri-n-uburyo-bwo-kuyirinda.
Ntitwabura kongera kubabwira ko muri rusange kanseri ari indwara iteye ubwoba kandi ihangayikishije cyane ko itarobanura waba ukuze cyangwa uri muto, umuntu wese ashobora kuyirwara ariko kandi kugabanya ibyago byo kuyirwara birashoboka.
Abahanga batandukanye bavugako umubyibuho ukabije ufata umwanya wa kabiri (2) mu bintu bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri. nibyiza kurya indyo yuzuye igizwe n’ibirinda umubiri, ibiwubaka ndetse n’ibiwutera imbaraga ariko kandi ugomba kuyifata mu buryo bugufasha kuringaniza ibiro bikanakurinda kugira umubyibiho ukabije(Obesite).
Dore bimwe mu biribwa bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara Kanseri:
1. Kurya imboga zifite ibara ry’icyatsi kibisi nk’imboga rwatsi, dodo, broccoli, amashu,..izi mboga ndetse n’izindi zifite iri bara tutabashije kurondora ziba zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye nka VitaminC, B zitandukanye ,imyunyungugu itandukanye ndetse n’uturemangingondodo(Fibres) ndetse na phytochemical ibi byose bigafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara kanseri.
2. Inyanya: nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ryitwa Harvard bugaragaza ko kurya inyanya bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha, amabere, inkondo y’umura. inyanya zibishobozwa n’uko zikungahaye ku binyabutabire bifasha mu kubungabunga ubuzima bw’ uturemangingo mfatizo dukoze umubiri ,utu turemangingo mfatizo iyo tudafite ubuzima bwiza niho twabonye hava intandaro yo kurwara Kanseri.
3. Ibihumyo: nabyo biri mu biribwa bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara Kanseri zitandukanye ndetse bikongerera umubiri ubwirinzi kamere bw’umubiri bityo umubiri ukabasha kwirinda indwara zitandukanye ziterwa na virusi, bagitera n’ibindi, izi ndwara nazo kandi zishobora kuba imbarutso yo kurwara kanseri, mu gutoranya ibihumyo bisaba kwitonda kuko hari ubwo ushobora kubyitiranya n’iminyege kandi iminyege iteza ibibazo byinshi mu mubiri.
4. Sezame: ndetse n’utundi tubuto dukurwa mu biribwa bitandukanye aha twavugamo nk’imbuto z’ibihwagari, iziva mu gihaza ndetse n’izindi mbuto ziribwa kuko hari n’iziva mu biribwa ariko zikaba zitaribwa, izi mbuto rero zifasha mu guhangana n’iki cyago bitewe nuko ziba zifitemo ubushobozi bwo guhagarika uturemangingomfatizo tw’umubiri dushobora gukorwa tubaka twatera Kanseri.
5. Kunywa icyayi cy’icyatsi kibisi benshi bazi nka Green tea: cyongerera umubiri ubwirinzi kamere ndetse kinakungahaye ku binyabutabire nka catechins , Antioxidant na polyphenol ibi byose bifasha ku gugabanya ibyago byo kurwara kanseri ndetse bigafasha no gusohora uburozi mu mubiri bushobora kwangiza uturemangingomfatizo
6. Karoti: zikungahaye kuri carotene ihindukamo vitamin A iyo igeze mu mubiri w’umuntu bifasha mu gukumira kanseri zitandukanye, karoti zifite umwihariko wo kurinda kanseri y’ibihaha ku kigero cya 40%.
7. Imbuto zitandukanye cyane cyane pome,amacunga,indimu n’izindi zikungahaye kuri Vitamin C zifasha mu kongerera umubiri ubwirinzi kamere, si ibyo gusa izi mbuto ziba zikungahaye kuri vitamin zitandukanye ndetse n’imyunyu ngugu itandukanye ibi byose bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara kanseri.
8. Ibitunguru bitandukanye ndetse tungurusumu biba bikungahaye kuri vitamin C ndetse byifitemo ubushobozi bwo kurinda kanseri zitandukanye
9. Amafi : yo mu bwoko butandukanye cyane cyane akungahaye kuri binure bizwi nka Omega -3 fatty acids bifasha mu kongerera umubiri ubwirinzi kamere no gukumira kubyimbirwa ndetse n’ibindi bibyimba bitandukanye bishobora cyane gutera kanseri.
10. Ibiribwa bikungahaye kuri Vitamin D: ubusanzwe iyi vitamine tuyikura ku zuba cyane cyane kuri ririya riva mu gitondo ariko bitewe n’uko hari amezi aba atavamo izuba nko kuva mu kwa10 kugera mu kwa5 tuba tugomba kurya ibintu bibonekamo iyi vitamin kuko ifasha mu kurinda kanseri bimwe mu biribwa dusangamo iyi vitamin nko mu mata ndetse n’ibiyakomokaho,amagi,amafi ,ibihumyo n’ibindi.
Nubwo tugaragaje ibiribwa icumi 10 gusa ntabwo ari ibi, gusa bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara kanseri, twagerageje kwegeranya ibiboneka mu bice bitandukanye ndetse bikaboneka ku giciro kidahambaye mu rwego rwo guca ukubiri n’iyi ndwara nibura kuri buri funguro hakagombye kubonekaho bimwe muri byo nubwo hatabonekaho byose.
Source: Prevention.com
[email protected]
"Autisme" Ni indwara ivukanwa ikigaragaza mu gihe umwana atangiye kugira amezi 8, kuko aba atagerageza kuvuga nk’uko bigenda ku bandi bana batayifite, gusa abana bayifite imyitwarire ntiba isa, ariko ngo usanga bakora ibinyuranye n’ibyo abandi barimo, kuko aba atumva impamvu yabyo, ngo hari n’igihe bagira kudindira mu bwenge bigasaba ko umwana yitabwaho by’umwihariko.
Nk’uko bitangazwa n’abaganga batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, ngo iyi ndwara ifata mu gice kigize ubwonko bw’umuntu, igatuma agira imyitwarire idasanzwe nko kugorwa no kuvuga, kwigunga, kubura umurongo ujyanye n’imigirire y’ubuzima bwa buri munsi, kutegera abantu ngo arebane na bo mu maso, kugira ibyiyumviro bidasanzwe haba ku mubiri, guhumurirwa, kumva no kubona.
Iyi ndwara byamaze kugaragara ko no mu Rwanda ihari kandi igenda yibasira abana mu miryango imwe n’imwe, ariko ababyeyi bamwe ntibayimenya, bakayitiranya n’ubumuga bwo mu mutwe buzwi ku izina rya "debilite", abandi bakavuga ko barogewe, hakaba n’abadasobanukirwa ko umwana afite ikibazo kugira ngo bamushakire ubufasha hakiri kare.
Amakuru dukesha urubuga journee mondiale.com avuga ko ku isi umuntu umwe ku bantu 150 usanga afite iki kibazo cya Autism, ruvuga kandi ko ari uburwayi umuntu atavuga ko bukira burundu ahubwo ubufite yigishwa uko abana na bwo akagira iby’ibanze amenya n’ibyo yabasha kwikorera.
Bimwe mu bibazo ababyeyi bafite aba bana bahura nabyo, birimo kutabitaho nkuko bikwiriye baziko bafite ibindi bibazo cyangwa ntibanamenye ko bafite ikibazo cya Autism,bakakimenya indwara yarafashe indi ntera.
Niba ufite umwana ugaragaza bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara, ni byiza kwihutira kumujyana mu bigo bimufasha kubana na yo ku buryo bitamubangamira cyangwa ngo agire itandukaniro hagati y’abandi bana.
Indwara ya Autisme yatangiye gukorwaho ubushakashatsi mu myaka ya za 1960. mu Rwanda nta mibare igaragaza abana baba bafite iki kibazo, uretse ko bagifashirizwa hamwe n’abandi bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Source: journee mondiale.com
Liliane KALIZA @agakiza.org
Nkuko tubikesha urubuga santé medicine, Appendicite ni indwara ifata agahago gato gafashe ku rura runini, mu ruhande rw’iburyo bw’ inda y’umuntu, inzobere mu by’ubuzima zivuga ko nta mpamvu izwi yaba itera uburwayi bw‘aka gahago, ariko ngo iyo hagize ikijyamo nk’amabuye n’indi myanda urura ruba rutabashije gutambutsa ngo bisohokane n’undi mwanda bishobora kukangiza bikanakazibya bityo umuntu akaba yagira ibibazo bikomeye byo kurwara appendicite
Ubusanzwe iyi ndwara ishobora kugaragara ku muntu uwo ari we wese ariko ngo ikunda kwibasira abana, ingimbi ndetse n’abangavu, iyi ndwara kandi ngo yibasira 5% by’abatuye isi ndetse yaramuka itivujwe mu buryo bwihuse ikaviramo umuntu urupfu.
Ni iki gishobora gutera appendicite?
Kugeza ubu impamvu zitera iyi ndwara ntabwo ziramenyekana neza, ariko akenshi usanga ngo iterwa n’uko umwanda wakagombye gusohokana n’indi uba wabaye mwinshi hanyuma bigatera iyi nyama yo mu nda kunanirwa, ari byo bihita bibyara appendicite, ikindi nuko indwara zimwe za zimwe nk’ikibyimba ndetse n’indwara zifata urwungano ngogozi bishobora kuba zimwe mu mpamvu z’iyi ndwara.
Dore bimwe mu bimenyetso by’indwara ya appendicite
Kubabara mu gifu
Kubabara mu nda yo hasi ariko mu ruhande rw’iburyo kuko ariho appendice iherereye
Kugira umuriro mwinshi
Kugira inda ikomeye
Kwituma impatwe
Kugira isesemi rimwe na rimwe ukanaruka
Urubuga santé medicine rukomeza ruvuga ko appendicite ari indwara ishobora kuvurwa igakira, iyo ivuriwe igihe, ariko iyo bitinze ishobora guhitana uyirwaye, ku bw’ibyo, abantu bakaba bakangurirwa kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose bumva mu nda bitagenda neza kugira ngo muganga asuzume niba atari iyo ndwara yamufashe ishobora no kumwambura ubuzima mu gihe itavuriwe ku gihe dore ko nta bundi buryo buhari bwo kwirinda iyi ndwara.
Ubusanzwe abantu bamenyereye ko iyo bafashwe n’uburwayi bwo munda bakeka ko ari inzoka barwaye bagahita bivura magendu ariko mu byukuri batazi icyo barwaye, iyi ngeso ni mbi kuko ifite ingaruka ku buzima bw’umuntu uyigira, kuko niba wumva ufite ikibazo cyo munda, ni byiza ko ugana muganga akagusuzuma ubundi akaguha imiti ijyanye n’uburwayi ufite.
Source: santé medicine
Liliane [email protected]
Amakuru dukesha urubuga cancer.ca avuga ko Kanseri y’ibere ari uturemangingo tugenda twimuka tugafata n’ibindi bice by’ibere aribyo byitwa malignant tumor, uko iminsi ishira rero ngo ni nako igenda yibasira ibindi bice bigize ibere, iyo imaze kugera ku gice cyiba munsi y’ukuboko gato, ahitwa lymph nodes, nibwo ihita itangira gufata ibindi bice by’umubiri.
Mu Rwanda buri mwaka hagaragara abantu 600 bafite kanseri y’ibere. Kandi ngo 60% muri bo bapfa bazira kutivuza kare kuko ngo iyo bitinze ijya mu bindi bice by’umubiri kuyivura ntibibe bigikunze, ikigo cy’ igihugu cy’ubuzima RBC , kivuga ko Kanseri y’ ibere itangira ari akabyimba gato kari mu ibere , kakagenda gakura buhoro buhoro, kakaryana iyo byarenze igaruriro,
Dore bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara
• Kubona ibere cg agace ko ku ibere karetsemo amazi
• Kubabara imoko cg ubona itangiye kwinjira mu ibere
• Kuribwa amabere
• Kumva ikintu gikomeye ahagana munsi y’ukuboko hegereye amabere
• Gusohora mu ibere ibindi bitari amashereka
• Gutukura, gukomera cg gukweduka kw’imoko cg uruhu rwo ku ibere
• Gufuruta uruhu rwo ku ibere
Nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ( OMS), buri mwaka iyi ndwara ya kanseri y’ibere ifata abantu barenga miliyoni, igahitana abarenga ibihumbi 400. Abanduye iyi cancer mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ngo benshi irabahitana, mu gihe mu bihugu biteye imbere abagore 19 ku 100 000 aribo bahitanwa nayo gusa.
Uko wakwirinda kanseri y’ibere
Urubuga cancer.ca ruvuga ko mu gihe hari umuntu wo mu muryango wawe warwaye kanseri y’ibere, ari byiza kujya kuyisuzumisha hakiri kare kugirango nusanga waranduye ukurikiranwe mu maguru mashya
• Ni ngombwa kandi kurya neza ukibanda cyane ku mboga rwatsi n’imbuto byibuze
mubyo kurya byawe bya buri munsi.
• Kurya amafunguro akize kuri omega-3 fatty acids ni ngombwa cyane
• Ibinure byuzuye ugomba kubigabanya mu mafunguro ufata
• Kwirinda inyama zahinduwe, izokeje cg izindi zitandukanye zicishwa mu nganda
kuko zibamo ibinure bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.
• Irinde kunywa inzoga cyane no kunywa itabi
Twabibutsa kandi ko kanseri y’ibere idafata abagore gusa ahubwo byagaragaye ko n’abagabo ishobora kubafata kuko abahanga mu by’ubuzima basanze ko mu bagabo 100 umwe aba ashobara kuyirwara.
Mu gihe ubonye bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga kugirango usuzumwe nibasanga waranduye bagufashe kuyikira mu gihe gito.
Source: umutihealth.com
Cancer.ca
Liliane [email protected]
Osteoporosis ni indwara iterwa no koroha kw’amagufwa y’umuntu bigatuma avunika ku buryo bworoshye cyane ku buryo bidasaba ko ubanza kugwa cyangwa kunyerera ahubwo ushobora no gukorora gusa igufwa rikavunika,
Amakuru dukesha kigega cy’igihugu cya ositepolozisi cy’Afurika yepfo kigaragaza ko abagore aribo bakunze guhura n’iyi ndwara cyane abageze mu za bukuru cyangwa baciye imbyaro ngo bigaterwa no kutabona calisiyumu ihagije no kuba batarakoze imyitozo ngororangingo bakiri bato
Dore bimwe mu bimenyetso byayo
Osteoporosis iterwa n’ibintu bitandukanye birimo:
• Kubura vitamine D ituruka ku izuba bituma umunyungugu wa kalisiyumu utinjira mu mubiri.
• Imirire mibi Idakungahaye kuri kalisiyumu
• Kurya umunyu mwinshi
• Kunywa itabi n’ibindi binyobwa bifite arukoro (alcool)
• Kubura imyunyu ngugu ya Kalisiyumu(calcium).
• Binaterwa no kuba umuntu atarakoze imyitozo ngororamubiri akiri muto
• Kuba ahantu hatagera izuba, urugero nko ku muntu urwara akarembera mu buriri igihe kirekire,ibyo bituma abura vitamine D ituma umunyu ngugu wa Kalisiyumu winjira mu mubiri
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bishobora kubereka ko waba urwaye Osteoporosis
• Ububabare mu magufwa ndetse no mu ngingo
• Kwangirika k’utugufwa tugize urutirigongo bishobora kugaragazwa no kubabara umugongo.Gusa kubabara umugongo bishobora guterwa n’izindi mpamvu.
• Kuvunika kw’amagufwa y’amaguru ku bantu bageze mu za bukuru cyane cyane mu itako n’ahandi
• Kwiheta k’urutirigongo ku bantu bashaje
• Kugira umunaniro cyane nabyo bishobora kuba icyimenyetso cyo koroha kw’amagufwa.
Kwirinda iyi ndwara bisaba ko ubitangira ukiri muto, ukongera indyo yuzuyemo imyunyungugu myinshi, niba kurya umunyu bitakorohera gana muganga akugire inama y’icyo wakora kugirango urinde amagufwa yawe koroha bitazakuviramo kuvunika kwayo bya hato na hato.
Source: Topsante
Liliane [email protected]
Mu minsi ya none usanga hari indwara nyinshi zigenda zihitana abantu ariko zikabahitana mu buryo butunguranye, nko kumva ko umuntu mwari muri kumwe apfuye mu buryo butunguranye ariko ukayoberwa ikimwishe ari naho bamwe batangira gukeka ko yaba yarozwe ariko mu byukuri Atari byo.
Strocke ni imwe mu ndwara byagaragaye ko yica benshi kandi mu buryo butunguranye, aha umuntu akaba yakwibaza ati ese strocke ni iki?
Iyo umuntu yagize umuvuduko ukabije w’amaraso, imijyana igaburira ubwonko igaturika cyangwa se ikaziba, agatangira kuvira mu bwonko nibwo bavuga ko umuntu yarwaye strocke nkuko tubikesha inzobere mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze MUVARA Charles.
Ese umuntu abwirwa n’iki ko iyi mijyana yaturitse cyangwa yazibye?
Ibintu bishobora kukwereka ko umuntu afite ikibazo mu mijyana harimo:
Kubabara umutwe cyane
Kuruka,
kuba pararize igice kimwe cy’umubiri
guhengama umunwa
gutakaza ubwenge n’ibindi
Dore bimwe mu bitera strocke
Ibiribwa birimo amavuta menshi n’umunyu
kunywa inzoga n’itabi
kutaruhuka neza
guhura n’ibintu bituma uhora ubabaye
ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukabije
Ni gute wakwirinda iyi ndwara?
Kurya ibiribwa bitarimo amavuta menshi
Kunywa amazi menshi
Kwirinda inzoga n’itabi
Kugerageza kuruhuka neza
Si ibyo gusa kandi kuko no gukora imyitozo ngororangingo ni byiza kuri buri wese mu rwego rwo gukumira iyi ndwra imaze kugenda ihitana benshi ku isi.
Topsante
Liliane [email protected]
La psychopatie ni indwara yo gushimishwa no kwica, ni akamenyero n’umunezero umuntu avana mu kwica abantu bagenzi be, umuntu ufite iyi ndwara arangwaho n’imyitwarire mibi irimo kwanga kandi agakandamiza abantu kuko hari n’abo usanga batunzwe n’uyu mwuga aho batumwa ku bantu runaka ngo babice, bakabifata nk’akazi gasanzwe,
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo ubuzima bubi kandi bugoranye baba baranyuzemo mu gihe cy’ubwana bwabo aho usanga benshi baba batararezwe n’ababyeyi babo cyane cyane ab’abagabo,
Ikindi ni ugukurira mu duce dukunze kubamo ibyihebe cyangwa abagizi ba nabi bigatuma na bo bakura nta bumuntu bafite.
Iyi ndwara ikunze gufata abantu iyo bageze mu gihe cy’ubugimbi, aho usanga umuntu akura anywa ibiyobyabwenge, akabifatanya n’izindi ngeso mbi za kinyamaswa.
Iyi ndwara kandi ntifata abantu nk’abo gusa kuko hari ababa bayifite ariko ugasanga baba biyubashye ku buryo utabakekaho ibyo bintu kuko baba bajijutse kandi banambaye neza
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko mu bushakashatsi bwakozwe imyaka 30 bwasanze abantu bagaragarwaho n’indwara yo kwica bagize 1% cy’abatuye isi yose bishatse kuvuga ko ahari ho hose wahasanga uyu muntu ariko ntupfe kumumenya byoroshye.
Ikindi twavuga nuko hari igihe aba bantu bagira urukundo ariko rutaramba nkuko tubikesha umwe mu barimu b’indwara zo mu mutwe Dr Christine cleckman wo muri kaminuza ya borton aho avuga ko hari igihe usanga aba bantu bakunda ariko bikaba mu gihe gito ku buryo mu kindi gihe bashobora kwivugana abo bakundaga.
Imwe mu myumvire igaragara ku bantu bafite iyi ndwara harimo kuba bagaragaza ko ari abere kandi ko nta deni bafitiye sosiyete mu gihe baba bagiye guhanwa, urugero ni urwa Kale Panz Lebel ubwo yavugaga amagambo agaragaza ko ari umwere nyuma yo kwica abantu 20 no gufata ku ngufu abana bagera ku 1000 mu mwaka w’1930.
Urundi rugero rwa hafi n’urw’amagambo ya Albert Fesh aho yavuze ati sinzi impamvu mwazanye hano(igihe bari bagiye kumwica) uyu yishe abantu bagera ku ijana ndetse anarya bimwe mu bice by’imibiri yabo, ariko agakomeza gutsemba avuga ko atazi impamvu agiye kwicwa.
Igikomeye kurutaho nuko kuri iyi si dutuye hari abantu bameze batyo( bashimishwa no kwica) kandi tubana muri iyi si.
Gusa ntitwabura kuvuga ko umuti w’iyi ndwara ari ukuwuvuguta hakiri kare aho umubyeyi akwiye kurerera umwana we ahantu hari umutekano uhagije kandi wizewe kugirango atazakurana ubugome bw’indengakamere ari nabwo bushobora kumuviramo iyi ndwara yo gushimishwa no kwica mugenzi we.
Source: passportsante
Ubusanzwe impyiko ni urugingo rukomeye kandi rw’ingenzi kuko utarufite wagira ibibazo byinshi, rufite ishusho y’igishyimbo, umuntu agira impyiko 2, buri mpyiko ifite uburemere bungana 150gr, impyiko ni zo zishinzwe kuvana imyanda ndetse n’uburozi buba bwinjiye mu mubiri, zikaba zikora amasaha 24/24
mu mavuriro ya leta nta baganga bafite ubushobozi bwo kuvura cyangwa gusimbuza impyiko zirwaye bari bahari mu Rwanda, ariko ubu habonetse inzobere zifite ubushobozi bwo kuvura umuntu urwaye impyiko akaba muzima
Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba, yatangarije igihe.com ko mu minsi iri imbere izi nzobere zizagirira akamaro igihugu cy’u Rwanda aho zizajya zifasha abanyarwanda mu kubakangurira kwirinda iyi ndwara ndetse no kuvura abagize ibyago byo kuyirwara batarinze kujya mu mahanga kuyivurizayo,
Ministre w’ubuzima arashimangira ko izi nzobere zizafasha u Rwanda
Mu rwego rwo kugirango hongererwe ubushobozi ndetse n’ubumenyi, kaminuza y’u Rwanda ifatanije na ministere y’ubuzima biyemeje kohereza izi nzobere mu buhinde kugirango zizagarukane ubumenyi buruseho
Tuyisenga Marie Jeanne ni umwe mu bagiye kwimenyereza mu gihugu cy’ubuhinde ariko yabwiye igihe.com ko bizamufasha kwirebera n’amaso ye uko umuntu akurwamo impyiko, agahabwa indi ndetse akanakurikiranwa kugeza akize ku buryo kuzabikorera abanyarwanda bizaba byoroshye,
Umwe mu bagiye guhugurirwa mu buhinde
Kanseri y’inkondo y’umura yibasira abakobwa n’abagore. Iyi nkuru yagufasha gusobanukirwa kanseri y’inkondo y’umura, ibiyitera, ndetse n’uburyo bwo kuyirinda.
Nkuko tubikesha ishyirahamwe ritanga inama ku bijyanye n’indwara ya kanseri zitandukanye ryitwa American Cancer Society ritangaza ko abagera kuri 12,280 basuzumwe iyi kanseri muri Amerika abarenga 4’000 muri bo bapfuye bazira iyi kanseri gusa nanone iyi kanseri iyo ifatiranywe bikiri mu maguru mashya haba hari amahirwe yuko ishobora gukira.
Kimwe n’izindi kanseri zibaho mu gihe uturemangingomfatizo twubatse umubiri turi gukura mu buryo budasanzwe, iyi nayo niko bimeze kuko ibaho igihe uturemangingo tuba ku gice cyo hasi cya nyababyeyi ( Cervix) turi gukura nabi gahoro gahora tukazabyara kanseri izwi cyane mu rurimi rw’icyongereza nka Cervical cancer .
Ese ni iki gitera iyi kanseri?
Kugeza ubu impamvu nyamukuru itera iyi kanseri ntiramenyekana ku kigereranyo cy’ijana ku ijana gusa abashakashatsi batandukanye b’abahanga bagaragaza bimwe mu bishobora kongera ibyago byo kurwara iyi ndwara muri byo harimo ibi bikurikira:
HPV (Human Papillomavirus) iyi ni virusi itera kanseri y’inkondo y’umura benshi bayita Papilloma igaragara mu moko arenga ijana(100) ariko muri yo agera kuri cumi n’atatu(13) yifitemo ubushobozi bwo gutera kanseri y’inkondo y’umura ikaba ishobora gukwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina.
Gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye :nabyo biri mu byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri bitewe nuko uko ukorana imibonano mpuzabitsinda n’abantu batandukanye uba ushobora guhura nufite iriya Papilloma( HPV) twabonye ko yongera ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura
Kunywa itabi: biri mu bintu byongera ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye ndetse niyi irimo.
Gukica intege k’ubwirinzi kamere: ibi bikunze kugaragara ku barwayi b’indwara zidakira bahora bafata imiti nk’ababana n’ubwandu bwa SIDA,Diyabete, ndetse n’abahawe ingingo zimwe na zimwe nk’impyiko ndetse n’abarwayi bari mu bitaro.
Kubyara ukiri muto: abashakashatsi batandukanye bagaragaz a ko bamwe mu bagore babyara bakiri cyangwa se bafite munsi y’imyaka cumi n’irindwi baba bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri ugereranije nababyara bakuze mbese bafite hejuru y’imyaka makumyabiri n’itanu(25).
Gukoresha ibinini biboneza urubyaro nabyo bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri.
Dore ibimenyetso bigaragaza ko urwaye iyi kanseri
Iyi kanseri kimwe n’izindi zitandukanye, hari ubwo ibimenyetso bitinda kugaragara ndetse kuri bamwe ntibinagaragare mu ntangiriro zo kurwara ahubwo uko iminsi igenda ishira nibwo bimwe mu bimenyetso rusange by’iyi kanseri bigenda bigaragara ,muri byo twavugamo:
• Kuva amaraso nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina
• Kubabara mu kiziba cy’inda
• Kuva ku bagore bamaze gucura.
• Kubabara no kutaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina
• Kuzana ururenda rufite impumpuro mbi mu gitsina
Bimwe mu bimenyetso by’iyi Kanseri bisa n’iby’ubwandu (Infection),mu gihe ubonye kimwe muri ibi bimenyetso ukwiye kwihutira kureba muganga.
Icyo wakora ngo wirinde kurwara iyi ndwara
bimwe mu byo wakora ukagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura harimo:
Gufata urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana bakiri bato
Kwisuzumisha nibura nyuma y’imyaka ibiri
Kuzibukira itabi
Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye
Src: medicalnewstoday.com
[email protected]
Iyi nyandiko yagufasha kumenya indwara yitwa Spina bifida, ikiyitera ndetse nicyo wakora mu gihe ubonye umwana wayivukanye. Spina bifida ni indwara yibasira abana,ibaho mu gihe umwana uri kwirema mu nda ya nyina ,urutirigongo rwe rwirema mu buryo budasanzwe cyangwa se budakwiye.
Ijambo spina bifida rikomoka mu kilatini, risobanurwa nko kwasama cyangwa gufunguka ugenekereje mu Kinyarwanda. Ubusanzwe iyo umwana ari kwirema mu nda ya nyina igihembwe cya mbere cyo gutwita kirangira urutirigongo rw’umwana rumaze kwirema rwuzuye.
Umwana uba yahuye n’ibyago byo kurwara iyi ndwara hagati mu rutirigongo hazamo ikibyimba cyangwa se umwobo bitewe nuko mu urutirigongo rutirema neza mbese ngo rwifunge. Iki kibyimba kiba kigaragara inyuma ku mubiri.
Ese ni iki gitera Spina bifida
Nkuko bigaragazwa n’abahanga mu by’ubuvuzi bw’abana, bagaragaza ko igitera iyi ndwara kitaramenyekana ku kigero k’ijana ku ijana. Abaganga bakagaragaza bimwe mu byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara. Muri ibyo harimo:
Kuba urwaye diyabete mu gihe utwite ibi ngo bishobora kongera ibyago by’uko umwana yarwara iyindwara, bikaba ari byiza kuringaniza isukari yo mu mubiri mu gihe utwite
Kutaboneza imirire k’umubyeyi byongera ibyago cyane, bitewe nuko iyindwara ishobora guterwa no kuba umubyeyi atarafashe Vitamin B9(Folic acid) mu gihe yaratwite,Vitamine B9 ifasha gukura no gukomera kwingingo z’umwana,ikaba iboneka iboneka mu mbuto no mu mboga zifite ibara ry’icyatsi kibisi.
Gukoresha imiti utandikiwe na muganga bishobora kongera ibyago byo kurwara iyi ndwara bitewe nuko hariho imiti ihagarika
Akoko (heledite):kuba mu muryango umwana akomokamo harimo uwaba yararwaye iyi ndwara ndetse n’izindi ndwara zifata urwungano rw’imyakura.
Umubyibuho ukabije nawo uri mubyongera ibyago byo kurwara spina bifida
Ni iki wakora mu gihe umwana wawe avukanye ubu burwayi
Bitewe nuko iyi ndwara izahaza abana cyane ndetse ikanateza ibibazo bikomeye nko kudindira mu mikurire n’imyigire, Paralise y’amaguru(Paralysis) ,guhorana intege nke ndetse no gutakaza ubushobozi bwo kugenzura urwungano rw’inkari.
Mu gihe umwana wawe avukanye ubu burwayi nta kindi gikorwa uretse kumushyikiriza abaganga bakabaga kiriya kibyimba ,bakanafunga umwobo uba urimo mbese bagateranya urutirigongo.
Source:www.kidshealth.org
[email protected]
imimero ni indwara bakunze kwita chou fleur cyangwa se genital warts mu ndimi z’amahanga, ikaba ihangayikishije benshi ku isi aho usanga ifitwe n’imbaga y’abantu batari bacye kuko imibare y’abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko abantu 360000 ku isi buri mwaka bapfa bazize iyi ndwara nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru healthline.com
Imimero yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ikaba iterwa na virus yitwa human papilloma, ikwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina kandi ku bantu benshi,
Imimero bakunze kuyita chou fleur kuko ahanini aho yafashe hikora nk’ururabo ubirebye akagirango ni chou fleur koko, abandi bayita imimero bashingiye ku kuba ari ibintu byimeza ku mubiri w’umuntu hakaba n’igihe byijyana nta muti umuntu akoresheje
Healthline.com ivuga ko imimero ishobora gufata ahantu hatandukanye harimo ku myanya ndangagitsina y’umugore cyangwa umugabo, mu muhogo no ku munwa ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina bakoresheje umunwa, ku ntoki, mu birenge n’ahandi hatandukanye, ikaba ishobora gutuma umuntu yishimagura aho arwaye, akababara mu kiziba cy’inda, kuva cyane n’ibindi
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ari bumwe gusa aribwo kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku bantu benshi batandukanye, ngo ni byiza kandi kugana muganga igihe ubonye bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara utarazahara kuko bitanga amahirwe yo gukira vuba
Src: healthline.com
Muri iyi nyandiko twabateguriye zimwe mu ngorane ziterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso, ndetse nicyo wakora uramutse ugezweho nazo cyangwa ubonye uwagezweho nazo icyo wamufasha.
Wifuza gusobanukirwa byinshi ku muvuduko ukabije w’amaraso wakanda kuri iyi link: http://www.agakiza.org/?SOBANUKIRWA-BYINSHI-KU-UMUVUDUKO-UKABIJE-W-AMARASO-HYPERTENSION.Nkuko iyi link ibigaragaza,umuvuduko ukabije w’amaraso ni ikintu kibi kidasanzwe kiba cyaje mu mubiri,impinduka ndetse n’ingorane nabyo ntibyahatangwa.
Dore zimwe mu ngorane ziterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso:
Stroke: Iyo umuntu yagize umuvuduko ukabije w’amaraso, imijyana igaburira ubwonko ishobora guturika, cyangwa se ikaba yaziba, aribwo atangira kuvira mu bwonko ,ibyo iyo bidakosowe hakiri kare, ushobora kubitakarizamo ubuzima.
Diyabete:Umuvuduko ukabije w’amaraso utuma umubiri utakaza ubushobozi bwo gukoresha isukari nkuko bikwiriye,ibyo rero, iyo bidakosowe bikiri mu maguru mashya ,bishobora kugutera diyabete,indwara mbi cyane ndetse idakunze no gukira.
Guhagarara k’umutima: Umuvuduko ukabije w’amaraso,ushobora gutera umutima guhagarara,bitewe nuko ukoresha imbaraga nyinshi mu kohereza amaraso, ya maraso ntabashe gutambuka mu mijyana nkuko bikwiye,abashashatsi batandukanye, bagaragaza ko uku guhagarara k’umutima aribyo bikunze guhitana imbaga nyamwinshi y’abafite umuvuduko ukabije w’amaraso.
Impyiko:Imyiko ni ingingo z’ingenzi ku buzima bw’umuntu, zikora imirimo myinshi mu mubiri w’umuntu nko gukura imyanda mu maraso,ndetse no gufasha intungamubiri zavuye mu biribwa kugera mu bice bitandukanye by’umubiri.Iyo umuvuduko ukabije rero, bibangamira imikorere y’impyiko ndetse n’imyanda ntibashe gusohoka mu mubiri nkuko bikwiriye.
Kwangirika kw’amaso: Umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora kwangiza amaso, bitewe nuko imbaraga amaraso aba afite zishobora kwangiza udutsi duto cyane tuba mu maso, ndetse byatinda gukosorwa n’ubuhumyi bukaba bwaziramo.
Gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina:umuvuduko ukabije w’amaraso ni kimwe mu bishobora kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. ubushakashatsi butandukanye, bugaragaza ko umubare munini w’abagabo bafite umuvuduko ukabije w’amaraso bakunze, kugira iki kibazo, sibo gusa kuko n’abandi bakoresha imiti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso baba bafite ibyago byo guhura niki kibazo.
Kubura ibitotsi no gusinzira nyuma y’igihe gito ukikanga nabyo biri mu ngorane zizanywa nuko umuvuduko w’amaraso ukabije.
Izi ngorane tuvuze, ni zimwe muri nyinshi tutabashije kurondora,mu gihe wibonyeho bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko waba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso(twabigaragaje muri iriya link twatanze hejuru), uba ukwiriye kwihutira kujya kwa muganga, kugira ngo ukurikinwe,bikiri mu maguru mashya.
Ku bantu baba bakoresha imiti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso,baba bakwiye kwitabwaho cyane,ndetse no mu gihe bumvise impinduka zitari nziza mu mubiri,bakihutira gushaka muganga,kugira ngo hirindwe ingorane zitandukanye ziterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Source:www.healthline.com
[email protected] Agakiza.org
Iyi nyandiko yagufasha gusobanukirwa ikibazo cy’imitego(rickets), icyo aricyo,ikiyitera, ibimenyetso biranga uyifite, icyo wakora ugaca ukubiri nayo ndetse nicyo wakora mu gihe ubonye umwana uyirwaye.
Imitego ni indwara y’amagufwa ifata bana bakiri bato,izwi nka Rickets mu rurimi rw’icyongereza,naho ku bantu bakuze izwi nka Osteomalacia mu rurimi rw’icyongereza,Muri iyi nyandiko, tugiye kuvuga ku mitego(Rickets) ifata abana bakiri bato.
Imitego(Richets) ni indwara y’amagufwa yibasira abana bakiri bato,iterwa no kubura imyunyungugu ndetse na vitamine D, iyo bibuze mu mubiri umwana agira ikibazo cyuko amagufwa yoroha,akigonda mbese agakura mu buryo budakwiye ariho haturuka ririya jambo imitego kuko umwana aba atangira kugenda amaguru ategana.
Igitera imitego yibasira abana(Richets).
Nkuko tubikesha ikinyamakuru kitwa www.medicalnewstoday.com, gitangaza ko ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga, bugaragaza ko, imitego ifata abana bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi igihe kirekire, ntibabashe kubona intungamubiri zihagije cyane cyane imyunyungugu nka kalisiyumu(Calcium) na Phosphate ndetse by’umwihariko bakabura Vitamin D.
Indi mpamvu ishobora gutera ikibazo cy’imitego ku bana, ni urwungano ngogozi rufite ibibazo,mbese nka zimwe mu ngingo zikoze urwungano ngogozi zarangiritse,cyangwa zirwaye,bikabangamira igogora,hakagira intungamubiri zimwe na zimwe umubiri utabasha gufata ngo uzibike, nyuma unazikoreshe.
Kuba mu muryango harimo abantu bigeze barwara imitego nabyo ni kimwe mu bishobora gutera imitego.
Ni ibihe bimenyetso biranga umuntu ufite imitego?
Amagufwa y’amaguru, aba yihese,kuburyo bigaraga,ndetse yanatambuka ukabonako ari ibintu bidasanzwe
Ububabare bukabije mu magufwa
Kugira amagufwa yoroshye ndetse n’ibiro bike cyane
Kugwingira no kudindira mu mikurire
Kugira umutwe worohereye mbese udakomeye
Amagufwa aremetse nabi, mbese yigonze mu buryo bugaragara inyuma cyane cyane ku maboko ndetse n’amaguru.
Dore icyo wakora ukarinda umwana wawe kurwara imitego(Richets)
Imitego ni ikibazo kibaho bitewe n’impamvu zitandukanye nkuko twazivuze haruguru, ariko by’umwihariko imirire mibi iza ku isonga mu byongera ibyago byo kurwara imitego( Richets),uburyo bwiza bwo guca ukubiri n’iki cyago ni ukuboneza imirire,cyane cyane mu gihe utwite,amafunguro ufata akaba yiganjemo ibiribwa bikungahaye kuri Vitamin D ndetse naya myunyungugu twavuze haruguru.
Dore bimwe mu biribwa, ukwiye kwihata, mu gihe utwite kugirango umwana wawe atazarwara imitego:
• Umuhondo w’igi
• Kunywa ikivuguto ndetse n’amata ya soya
• Kunywa umutobe w’amacunga
• Kurya inyama z’umwijima
• Amafi
• Kurya imbuto n’imboga z’amabara atandukanye ni byiza cyane kuko ziba zikungahaye ku myunyungugu ndetse na vitamine zitandukanye
• Izuba naryo ni ingenzi kuko ribonekamo vitamin D,cyane cyane akazuba ko mumuseso,mu gihe utwite uba ugomba kukota(akazuba ka mugitondo) ndetse n’abana bakiri bato kubareka bakakota ni byiza.
Mu gihe ubonye, umwana ugaragaraho icyo kibazo,ugomba kwihutira kumujyana kwa muganga,kuko bashobora kumufasha,bigakosoreka,iyo bifatiranywe, bikiri mu maguru mashya.
Source: www.medicalnewstoday.com
[email protected]
Iyi nyandiko iragufasha gusobanukirwa kanseri y’uruhu, ikiyitera, ibimenyetso biyiranga, ndetse n’uburyo ushobora kuyirinda.
Mu nyandiko yabanje twavuze kuri kanseri muri rusange,tuvuga icyo aricyo, uburyo ibaho,ibiyitera ndetse n’uburyo bwo kuyirinda, ndetse tunabasezeranya ko tuzagenda tubagezaho, inkuru zitandukanye,zivuga kuri kanseri,uyu munsi tugiye kubagezaho inkuru ivuga kuri kanseri y’uruhu.
Ubaye wifuza, kumenya byinshi ku ndwara ya kanseri muri rusange ushobora, gukanda kuri iyi link, http://www.agakiza.org/?Sobanukirwa-indwara-ya-Kanseri-n-uburyo-bwo-kuyirinda.
Wakwibaza uti ese kanseri y’uruhu ibaho gute?
Kanseri y’uruhu kimwe n’izindi kanseri, zibaho igihe uturemangingo mfatizo, twubatse umubiri w’ikiremwa muntu, dukorwa ari twinshi kurenza utwari dukenewe, birumvikana ko niba ahantu hagombaga kujya ibintu bike, hakaba hari gushyirwa byinshi kandi hatongerewe bizana ibibazo, uko niko kanseri y’uruhu ivuka.Iyi kanseri kandi, ishobora gufata abantu b’ingeri zose, haba abazungu, abirabura, abana, abakuze ndetse n’abakiri bato.
Dore ibishobora gutera Kanseri y’uruhu.
Kugeza ubu ikintu nyamukuru, cyaba gitera kanseri y’uruhu, ntikiramenyekana ku kigero cy’ijana ku ijana.Ariko abashakashatsi b’abahanga bagaragaje bimwe mu bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu.
Bimwe muri ibyo twavugamo :
Kuba ahantu hari ubushyuhe bwinshi,ukahaba igihe kirekire, cyane cyane nk’abantu batuye kuri ekwateri (equateur) ndetse no mu nyengero zayo, baba bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’uruhu.
Akoko: Kuba mu muryango ukomokamo, harimo bamwe bagiye, barwara kanseri y’uruhu, byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri ku kigero cya 20%.
Gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu, mu gihe abo mwayikoranye, bagiye bagusigira, ubwandu(infection) butandukanye.
Abantu bakuze cyane, nabo baba bafite ibyago, byinshi byo kuba barwara kanseri y’uruhu, bitewe nuko ubuzima bwabo buba buri mu kaga gakomeye n’ubusanzwe.
Kuba ubwirinzi kamere bw’umubiri wawe, ntareme bufite, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri.
Dore ibimenyetso bishobora kugaragariza umuntu ko arwaye kanseri y’uruhu.
Kanseri y’uruhu ikunze kwigaragaza mu buryo butandukanye.ariko kenshi kanseri y’uruhu ikunze,kugaragarira mu bice bimwe na bimwe,bigeraho izuba nko mu maso, mu ijosi, ku maboko n’umutwe, ndetse n’ibindi bice biba byorohereye nk’umunwa,izuru , n’ibibdi.ibi ntibikuyeho ko nahandi ishobora kuhafata, ariko aho niho ikunze kugaragarira cyane.
Dore rero bimwe mu bimenyetso biyiranga:
Kugira ububabare buhoraho cyane cyane muri ibyo bice twavuze haruguru
Kuva amaraso utakomeretse
Kugira ibibyimba bikomeye nkaho harimo ibuye
Kugira utwobo twizanye kuruhu
Kubyimba ibice runaka mbese wahakora ukumva harafobagana
Kugira uruhu rukomeye cyane, mbese ukabona ko hari impinduka, ugereranije na mbere.
Mbese wakora iki ngo wirinde Kanseri y’uruhu?
Kwirinda iyi kanseri biragoye kuko n’ubundi ikiyitera kitaramenyekana ku kigero cy’ijana ku ijana, ariko kuko hejuru twagaragaje ibishobora kongera ibyago byo kurwara iyi kanseri, umuntu agomba kubizibukira.
Ibindi wakora
Kuboneza imirire: niba wifuza kumenya imirire yagufasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri wakanda kuri iyi link, http://www.agakiza.org/?Imirire-yagufasha-guca-ukubiri-na-kanseri
Imyitozo ngorora ngingo ihoraho, irafasha cyane, ku bantu bifuza kugira ubuzima buzira umuze
Kuruhuka bihagije kuko byongerera umubiri ireme ry’ubwirinzi kamere
Kwirinda gutinda ahantu hari imirasire yangiza uruhu
Source: www.skincancer.org
[email protected]
Iyi nyandiko yagufasha kumenya byinshi ku kibazo cy’umutwe w’uruhande rumwe (migraine), muri ibyo harimo:kumenya icyo aricyo, ikiwutera, ibimenyetso biranga uwurwaye, ndetse n’uburyo bwiza bwo guhangana n’iki kibazo ndetse ukaba wanatandukana nacyo burundu.
Umutwe w’uruhande rumwe(Migraine), ni ubabare bufata igice kimwe cy’umutwe w’umuntu, impamvu nyamukuru itera iki kibazo, ntabwo iramenyekana, ariko abashakashatsi batandukanye bagaragaza ko kuba ubwonko butari gukora neza byongera ibyago byo kurwara migraine.
Dore ibindi bishobora kongera ibyago byo kurwara migraine:
Stress ikabije ikaba yabangamira imikorere y’ubwonko.
Kutabona igihe gihagije cyo kuruhuka
Ubushyuhe bwinshi .
Urusaku rwinshi.
Agahinda gakabije.
Umwuma
Gukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye.
Ubwivumbure bw’umubiri butewe n’impamvu zitandukanye(Allergy).
Gukoresha imiti imwe n’imwe.
Dore ibimenyetso biranga uwarwaye migraine
Ibimenyetso bya migraine bigenda bitandukana, bivuzeko ibimenyetso umuntu umwe ashoboa kugaragaza, sibyo undi agaragaza.
Ariko kandi hari ibimenyetso, bikunze kugaragara kubantu benshi bagize iki kibazo:
Muri ibyo harimo:
Kugira ububabare bukaba bwa kwibasira uruhande rumwe rw’umutwe
Kunanirwa kureba ndetse no kubabara amaso.
Kugira iseseme
Kubangamirwa n’ubushyuhe ndetse n’urusaku.
Umunaniro ukabije
Kugubwa nabi ndetse rimwe na rimwe ukaba wanaruka
Kugira umuriro mwinshi mu mubiri
Kubabara mu gifu
Kugira umunabi n’umushiha bikabije.
Ibyo wakora mu gihe ukeka ko utekereza ko waba urwaye migraine
Mu gihe wagaragaje bimwe muri biriya bimenyetso,cyangwa se ubonye, uwabigaragaje, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga, mbere yo kugira ikindi kintu icyaricyo cyose wakora.
Iyo ugiye kwa muganga baragusuzuma, basanga warwaye migraine, bagira imiti baguha, bitewe n’ubwoko bwa migraine warwaye ndetse n’igihe uyimaranye, ndetse hari nubwo bashobora kukubaga.
Dore ibindi wakora ugaca ukubiri na migraine:
Kuruhuka bihagije kandi mu buryo buhoraho
Kwirinda stress
Kuboneza imirire, mbese ukagerageza kurya indyo yuzuye mu buryo buhoraho.
Kwimenyereza kunywa amazi meza kandi menshi
Kwimenyereza gukora imyitozo ngorora ngingo
Mu nyandiko itaha, tuzabagezaho, imirire iboneye, yagufasha guca ukubiri n’ibibazo bitandukanye by’umutwe ndetse n’ibindi bibazo bifata urwungano rw’imyakura.
Ntimuzacikwe!
Source: www.medecinenet.com
[email protected] Agakiza.org
Imidido ni indwara mbi cyane iterwa n’ituyoka duto cyane twibera mu butaka, utu tuyoka rero dusiga ibishorobwa byatwo mu mubiri w’umuntu nyuma yo kumuruma ari naho haturuka iyi ndwara yitwa imidido ariyo elephantiasis mu ndimi z’amahanga
Ni ibihe bimenyetso by’iyi ndwara?
Mu gihe umuntu agifatwa n’ubwo burwayi ashobora kugira umuriro, kuribwa mu dusabo tw’intanga ku mugabo cyangwa kubyimba inturugunyu (lymph nodes),Kubyimba amaguru, kubyimba imyanya myibarukiro y’inyuma (scrotum) cyangwa amabere, kwihagarika inkari zifite ibara ry’umweru kimwe no kubyimba urwagashya cyangwa umwijima bigaragara igihe uburwayi bwabaye akarande,
Uku kubyimba rero guhurirana n’uburyaryate bukomeye bukanatuma umuntu ahira ahashimagura bityo amatembabuzi yaho nay o agahungabana ukazasanga umuntu yacitsi ibisebe ari nabyo biturukamo umunuko ukabije bikanatuma umurwayi ahabwa akato bitewe n’uwo munuko umuturukaho ndetse n’amasazi
Ariko igiteye impungenge cyane nuko iyi ndwara idapfa kumenyekana mu maguru mashya ngo umuntu abone uko ayivuza hakiri kare ahubwo ashiduka amazi yararenze inkombe
Nyuma yo kubona ko benshi badasobanukiwe iby’iyi ndwara, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC yaraye kirangije ubushakashatsi kuri iyi ndwara mu turere dutandukanye tw’igihugu, nyuma yo gukora ubushakashatsi basanze abafite iyi ndwara batari ku kigero cyo hejuru nkuko byari byitezwe nubwo nta mibare irashyirwa ahagaragara ariko ngo ikunda kwibasira abatuye hafi y’ibirunga kuko ubutaka bwaho aribwo busa nk’indiri ya twa tuyoka twavuzwe haruguru
Ni bande bakunda kwibasirwa n’iyi ndwara?
Nkuko byagaragaye, ngo abantu badakunda kwambara inkweto nibo bakunz kwibasirwa n’indwara y’imidido kuko baba bagendesha ibirenge bigatma twa tuyoka tubona aho tunyura twinjira mu mubiri w’umuntu
Iyi ndwara ishobora gukira?
mu bigaragara, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBCkivuga ko iyi ndwara iramutse igaragaye kare cyane, umurwayi ashobora gukurikiranwa akaaba yakira burundu ariko kuko iboneka yaramaze kurengerana ngo biragorana uretse ko umuntu avurwa akaba yakoroherwa ndetse akagirango yarakize ariko iyo yongeye kugenza bya birenge bye hasi twa tuyoka turagaruka bigatuma indwara iba mbisi kurenza mbere
ku bantu bamaze kurwara imidido ni ngombwa gushaka inkweto zo gushyiramo ibirenge,kwivuza hakiri kare kugirango umuntu yirinde ingaruka zishobora no kubamo ubumuga,
ku batarandura iyi ndwara, ni byiza guhora bambaye inkweto kugirango batazagira aho bahurira n’iyi ndwara
Si byiza kandi guha akato umuntu wamaze kurwara imidido kuko itandura na gato kandi iyo umntu akurikiranwe ashobora kugira amahirwe yo gukira
Liliane @agakiza.org
Kimwe n’izindi ngingo z’umubiri amaso afite akamaro kanini kuko ari indorerwamo y’umubiri wawe. Abantu bakwiye kurinda amaso ya bo kuko niba hari ikintu kigiye mu maso ashobora gutukura cyangwa bikagira ingaruka nyinshi ku mubiri wawe.
Bamwe mu bahanga mu by’amaso(ophthalmology) bagaragaje ibishobora gutuma amaso yawe aba umutuku nuko wabyirinda ukongera kureba bisanzwe. Bagaragaje ko ahanini ugutukura kw’amaso biterwa n’udutsi tujyana amaraso mu maso tuba twangiritse cyangwa twacitse,ibi bikaba byagira n’ingaruka mu mimirebere.
Dore bimwe mu bishobora gutuma amaso atukura n’uburyo wabyirinda:
1. Alerigi
Uko abantu bagira imibiri itandukanye ikaba yabyimbirwa, ni ko n’amaso ashobora kugira allerigi akokerwa ndetse akanatukura. Kuyabyiringira bikaba kimwe mubituma atukura. Bimwe mubitera alerigi ni ukuba mu maso hagiyemo umukungugu cyangwa umucanga.
Mu kuyirinda ushobora kwirinda ibintu ibyo ari byo byose byinjira mu maso kandi ukoga mu maso n’amazi meza.
2.Kunywa ibinyobwa bisembuye.
Kunywa ibinyobwa bisembuye ni kimwe mubituma amaso atukura. Uko ugenda ubinywa cyane bigira ingaruka ku dutsi tujyana amaraso mu maso kuko utwo dutsi dufunguka bityo hakanyuramo amaraso menshi adakenewe bityo amaso agatukura.
Mu gihe umuntu anywa ibinyobwa bisembuye niko bigabanya ubudahangarwa bwo kugira amaso y’umweru ndetse bigatera n’ibibazo mu mirebere.
Abaganga mu by’amaso bavugako kureka ibinyobwa bisembuye ari byo byonyine bishobora gutuma udutsi tujyana amaraso mu maso dusubira uko twari tumeze amaso akongera kuba asanzwe.
3.Kudasinzira bihagije
Amaso ananiwe atuma amaraso yireka mu maso kandi uko umuntu agenda abura ibitotsi bikagabanya umwuka (oxygen) ugera mu maso agatukura.
Ikindi gishobora gutuma atukura ni ukumara igihe kinini ureba, ibi bigatuma yumagara agahinduka umutuku.
Umuntu yabyirinda agerageza gusinzira bihagije no kurira kuko burya amarira atuma amaso ahehera bikagabanya uburibwe .
4 Gukomereka mu maso.
Gukomereka cyangwa kugira ibikomere mu maso (visage) bishobora gutuma udutsi twegereye amaso natwo dukomereka, bikaba byagira ingaruka ku mirebere, nturebe neza kandi ukagira ububabare, akanabyimba.
Kugira amaso atukuye kandi bishobora guterwa no guhora utwara ibintu biremereye bikaba byagukomeretsa mu maso, guhora urwaye ibicurane cyangwa inkorora.
Ni byiza kubungabunga ingingo zose Imana yaduhaye,tukazikoresha neza bityo tukarinda ubuzima bwacu.
Imana ibahe umugisha!
Cystite ni indwara idakunze kumenywa na benshi ariko kandi uwafashwe nayo iramuzahaza, ni nayo mpamvu twagerageje gushaka icyatuma buri wese asobanukirwa nayo biruseho
Mu gushaka kumenya byinshi kuri yo, twagerageje kwegera muganga uvura yi ndwara maze adusobanurira byinshi bitandukanye kuri yo
Ese indwara ya cystite ni ndwara ki?
Cystite ni indwara yibasira inda yo hasi cyangwa mu kuziba cy’inda ikahazahaza, ahanini abahanga bagaragaje ko iterwa n’imikorere mibi y’impyiko cyangwa se uruhago narwo rukagira ikibazo bitewe n’ubwandu buba bwaturutse hanze cyangwa se za bacterie ziva hanze y’umubiri, iyi kaba ari indwara ikunze kwibasira abari n’abategarugori bitewe n’imiterere y’imyanya ndangabitsina yabo ariko n’bagabo bashobora kuyirwara nkuko muganga Desire abisobanura
Ese iyi ndwara iterwa n’iki?
Isuku nke mu bwiherero
Kudakaraba neza mu myanya y’ibanga
Kutivuza neza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Kuba umuntu asanzwe afite ibibazo by’uruhago
Ni ibihe bimenyetso biranga umuntu urwaye cystite?
Muganga Desire avuga ko bimwe mu bimenyetso biranga indwara ya cystite harimo:
Guhora ubabara mu kiziba cy’inda
Guhora wumva wokera bikomeye
Kumva uremerewe mu kiziba cy’inda ndetse unatonekara cyane
Gucika umugongo wo hasi
Kubabara mu gihe wihagarika
Gukora imibonano mpuzabitsina ubabara cyane
Kutajyira mu mihango igihe
Ni izihe ngaruka zishobora guterwa n’iyi ndwara?
Kunanirwa gukora imibonano mpuzabitsina burundu
Kutajya mu mihango
Kutajya muri ovulation
Gukora nabi kw’impyiko mu buryo bwo kuyungurura amaraso cyangwa imiyoboro y’inkari
Dore bimwe mu byo kurya bishobora kugufasha kuvura iyi ndwara
Igitunguru cy’umweru
Amazi menshi
Imboga rwatsi kandi nyinshi
Mu gihe wafashwe n’iyi ndwara ibi byo kurya ntibigukize burundu ushobora ivuriro rikwegereye bakagufasha indwara itararengerana
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, insanganyamatsiko yawo iragira iti “Twiteguye kurwanya Malaria” ese ni iki kiri gukorwa kugirango iyi ndwara irandurwe mu gihugu?
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi ndwara, twegereye Dr.HAKIZIMANA Emmanuel, ushinzwe ibikorwa bijyanye no kwirinda Malaria hagendewe ku kurwanya imibu ikwirakwiza Malaria, maze atubwira uko yifashe mu gihugu
Umwaka ushize malaria yari yifashe ite?
Dr.HAKIZIMANA Emmanuel” Dufatiye ku mibare y’umwaka ushize ku bantu bivuje Malaria bataha, abagiye mu bitaro ndetse n’abahasize ubuzima, hari icyakozwe kandi gitanga umusaruro ufatika kuko imibare yagiye igabanuka
Ni irihe banga mwakoresheje kugirango igabanuke?
Dr.HAKIZIMANA Emmanuel” Icyo gihe hakoreshejwe gukangurira abantu kwirinda Malaria no kwivuza hakiri kare, ikindi kandi nuko ubu abajyanama b’ubuzima bongerewe ubushobozi kuko mbere babashaga kuvura abana gusa ariko ubu bahawe amahugurwa basigaye bavura n’abantu bakuru
Ikindi cyakoreshejwe icyo gihe ni inzitiramibu twatanze mu gihugu hose ariko tureba n’ahandi hazahazwa na Malaria kurusha ahandi dutera imiti yica imibu ikwirakwiza Malaria nko mu karere ka Kirehe, Nyagatare, Bugesera, Gatsibo, Huye na Nyanza, akarusho k’uyu muti rero nuko umara amezi 12 yose nta mubu winjira munzu
Ikindi twafatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye tuganira ku ruhare buri rwego rwagira ku kurwanya Malaria kandi barabyubahirije rwose ku buryo tubona ko hari umusaruro uzagaragara
Abanyarwanda barasabwa iki mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara?
Dr.HAKIZIMANA Emmanuel” Turakangurira abaturage kurwanya Malaria bivuye inyuma abubaka amazu bakibuka gushyira utuyunguruzo ku madirishya yabo kugirango imibu itabona aho ica
Bakagira isuku hanze birinda ibizenga by’amazi ari byo ndiri y’imibu ikwirakwiza Malaria, batema ibihuru bikikije amazu yabo
Kwambara imyenda y’amaboko maremare mu gihe uziko uri ahantu hakunze kwibasirwa na Malaria na byo birafasha cyane
Turasaba abanyarwanda kwitabira kwirinda kuruta kwivuza, mu gihe kandi ubona ufite kimwe mu bimenyetso bya Malaria ni byiza kugana abajyanama b’ubuzima kugirango bagufashe gukira utabanje kuremba
Turateganya kandi amahugurwa y’abazahugura abandi ku bijyanye n’imibu ndetse n’aho yororokera bigatuma buri munyarwanda wese ayisobanukirwa bitume tuyitsinsura mu gihugu cyacu ndetse no mu karere.
Umurimo n’imikorere y’impyiko ni myinshi. Burya ibyinjiye mu muntu biba birimo intungamubiri, hakabamo n’imyanda isabwa gusohoka ikajya kumenwa. Bisaba umurimo wihutirwa wo gutandukanya iyo myanda n’izindi ntungamubiri, bitabaye ibyo byaremerera imihore, izindi ngingo, bikanduza amaraso.
Umurimo w’impyiko ni ugusohora imyanda, bituma bivugwa ko ari yo itunganya amaraso, kandi ikaboneza ingingo zose. Kandi imyanda yose igasohokera aho yagenewe. Impyiko ishinzwe no kuminina no gukamura imyanda yuzuyemo amazi adakenewe.
Ibimenyetso by’uko impyiko irwaye:
Nk’uko tumaze kubona umurimo w’impyiko w’uko ishinzwe gusohora imyanda no kuboneza ingingo, iyo inaniwe gukora uwo murimo mu kanya gato gusa umubiri wose umererwa nabi cyane. Impyiko ikorana cyane n’umutsi munini wo mu kiziba cy’inda maze igatunganya amaraso
yose. Ifite udutsi miliyoni nyinshi two kuyifasha uwo murimo. N’ubwo ifite ubushobozi bwo kurwana ku mubiri wundi, igihe kijya kigera na yo igacogora, icogojwe no guhora ihanganye n’urugamba izaniwe na gahunda mbi y’umuntu.
Ibiyigora ni ibi bikurikira :
• Gukoresha imiti cyane
• Ibyo kurya bikangura umubiri
• Imyanda imaze igihe kirekire mu mubiri
• Kurya inyubakamubiri nyinshi
• Kutiyuhagira maze imyanda ikabura uko isohoka mu ruhu cyangwa mu bihaha
• Guhora ukorera umurimo ahantu hatagera umwuka mwiza.
Ibi byose bivuzwe aha ngaha biri muri zimwe mu mpamvu zibujije abantu benshi kugira impyiko nziza kandi zikora neza. Iyo impyiko zikora neza, n’imiyoboro y’inkari, n’uruhago n’imiyoborantanga ikora neza, inkari zihinduka umweru kandi ntiziryane.
Hariho n’izindi mpamvu zishobora gutera uburwayi bw’impyiko:
• Imyanda yo mu menyo
• Indwara zo mu muhogo
• Indwara zo mu maguru
Hariho ibimenyetso byerekana neza ko impyiko z’umuntu zidakora neza :
• Kubyimbagana ibirenge cyangwa ibitsike
• Umunaniro ujyanirana n’umutwe wa buri gihe
• Guhorana iseseme
• Guhorana indwara y’umuriro
• Gukunda kurakazwa n’ubusa
• Kuribwa n’umutsi wo mu itako ugafata n’umugongo
• Gucumbagira rimwe na rimwe
• Inkari zigiye gutukura
• Gucika umugongo no kugira inyota nyinshi
• Kubura kw’imbaraga buri gihe
• Kugwa agacuho mu bwenge.
Dore zimwe mu ndwara z’impyiko n’uko zivurwa:
1. Indwara ya Lithiase urinaire : iyo ndwara iterwa no kwipfundikanya kw’intungamubiri zimwe na zimwe zagombaga gukwirakwizwa aho zikenewe, nyuma zagera ahantu hari amazi zikibumbabumba,zigahinduka akabuye. Ako gashobora kumvikana ukoresheje intoki. Gashobora kungana n’umusenyi, cyangwa kakuzura ikiziba cy’inda. Imiti igiye kuvugwa hano umurimo wayo ni ukurinda umubiri kurwara iyo ndwara, ndetse kandi ishobora gusohora utwo tubuye. Ni henshi hakunda kuboneka iyo ndwara yo kwipfundikanya kw’amaraso akamera nk’utubyimba.
Ishobora kuboneka mu mwijima, mu mpindura, mu ruhago, mu ngingo zo guhina, mu mara, mu muhogo, mu kanwa no mu iherezo ry’urura “appendice – appendicite” no mu ihuriro ry’aho intanga zihurira n’umuyoboro uvuye mu ruhago. Aho hantu h’ihuriro hitwa “prostate”.
Imiti ni iyi ikurikira :
Karoti: Bitewe n’uko karoti ikungahaye muri vitamini A, ituma ururenda rwo mu mpyiko rukomera, bikabuza kwipfundikanya kw’amaraso. Ishobora kuribwa ari mbisi, cyangwa ukanywa umutobe wayo. Mu mutobe umuntu ashobora kuyivangamo umutobe w’indimu (citron) cyangwa umutobe wa pomme (umutapuwa), ukanywa igice cy’ikirahuri cyangwa ikirahuri. Ibyo bigakorwa igihe kirekire kingana n’ukwezi.
Indimu isharira (citron): Umutobe wayo ubuza kuremwa kw’imisenyi yo mu ngingo, ishobora no kuyisohora. Mu ndimu harimo vitamin ibuza kwifatanya kw’ amaraso, ni cyo gituma ibarirwa mu byo kurya bivura impyiko. Gukamurira indimu imwe mu mazi ukayanywa hasigaye igice cy’isaha ukarya bigakorwa mu minsi icyenda wikurikiranije. Ibyiza ni ukuvangamo ibiyiko 2 by’ubuki, ubundi ukajya ubikora rimwe na rimwe.
Igisura : Kuvuguta cyangwa ugasekura, ukavanga n’amazi make, ukanywa ikirahuri kimwe mu gitondo n’ikindi ku manywa. Ushobora no gutogotesha litiro 1 y’amazi, ugashyiramo ifu y’igisura yuzuye ibiyiko 3, ukabitogotesha iminota 15. Ukanywa udukombe 3 duto (tasse) cyangwa igice cy’ikirahuri (verre), ku munsi igihe kirekire. Igisura gihanagura ibisigazwa by’indurwe byagiye bitakara aho bitagenewe
Igitunguru cya onyo (oignon) : Iki gitunguru cya onyo gishobora gusohora iyo myanda yipfundikanije, ishobora gukoreshwa hamwe n’indimu icagaguye. Ishobora no kuvangwa n’amavuta ya soya, amavuta y’ibihwagari, ndetse n’amavuta ya elayo. Ibiyiko 2 birahagije igihe cyose ugiye kuvanga aya mavuta na onyo n’indimu. Ni byiza kubikoresha iminsi 10. Naho umutobe wabyo unyobwa utya : Kunywa igice cy’ikirahuri, kabiri cyangwa gatatu mu munsi.
Itunda rya pomme: Iri tunda ritera kwihagarika neza. Kunywa ikirahuri 1 cy’umutobe wayo mu gitondo buri munsi ugakamuriramo n’umutobe wa karoti, ibyo bishobora kuvura iyi ndwara kandi ukagira ubuzima bwiza. No kurya pomme 1 buri munsi iminsi 6 wikurikiranije uri kurya n’ibindi. Waba urembye ukarya 3 mu munsi umwe, kabiri mu cyumweru.
2. Indwara ya Coliques néphrétiques: Iyi ndwara irangwa n’uburibwe burenze urugero buva mu mpyiko bugana mu itako, biba bitewe n’amaraso yipfundikanije, akitambika mu mutsi uri hagati y’umuyoboro uva mu mpyiko ugana mu ruhago. Kenshi iyi ndwara ikizwa no kubagwa. Ikindi ni uko amababi n’indabyo z’umuzabibu ari yo n’ubundi yitwa « passiflore » (marakuja) bishobora kugabanya uburibwe. Ni ugutogosa mu mazi angana na litiro 1, ukanywa ibirahuri 3 ku munsi wavanzemo ubuki.
3. Indwara ya Oedème : Kubyimbagirana mu ngingo gutewe no kwiyongeranya kw’amazi mu mihore. Iyi ndwara ishobora gukomoka ku mpyiko ziri kuryana zikaba zimerewe nabi, zirangwa no kutihagarika buri munsi cyangwa ukihagarika bikugoye, cyangwa igaterwa n’amaraso akwirakwira nabi mu mubiri bigatuma amazi hamwe n’umunyu bijya mu mihore, umuntu akabyimbagana.
4. Indwara ya Hydropisie: Ni indwara yo kubyimbagirana ibanzirizwa no kwishimagura maze ugafuruta umubiri. Iyo izanwa n’uko impyiko zacanye umubano wuzuye n’umutima, maze gahunda y’amaraso ikagenda nabi cyangwa gukora nabi kw’ingingo zishinzwe gusohora imyanda.
Depression cg indwara yo kwigunga bikabije ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza cg se uyirwaye bakumva ko ari indwara idasaba kugana abaganga, ubwe wenyine ashobora kuyirwanya. Nyamara sibyo kuko kwigunga bikabije nayo ni indwara ikomeye kandi isabwa kwitabwaho nk’izindi zose kuko ihindura imyitwarire isanzwe y’uyirwaye, bityo ubuzima bwe bukangirika.
Kubabara cyane bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye ntibivuze ko urwaye depression.
Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka umurwayi wa depression iringaniye cg ikomeye cyane. Mu gihe ugaragaje kimwe cg byinshi muri ibi, ni ngombwa gushakisha ubufasha mu nzobere.
Ibimenyetso 10 byakwereka ko wugarijwe na depression
1. Kwirenganya bya buri gihe
Igihe indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije yakugezeho, kenshi utangira kwirenganya ku bintu byinshi bitagenda neza muri wowe no ku bandi. Niba hari uwo ukunda ubabaye, ukumva ko ari wowe ubitera, niba hari ikitagenda neza mu muryango ukumva ari wowe byose biturukaho.
2. Kutita ku isuku y’umubiri wawe
Byinshi witagaho birahinduka, mu gihe wumva wigunze cg wihebye cyane. Niha handi utangira kubona umuntu atoga, adashobora gusasa uburiri bwe, gusukura aho aba, kumesa imyenda no gukora utundi duto cyane nko koza amenyo.
Agaciro kawe karagabanuka, ukumva ntacyo ukimaze muri sosiyete.
3. Kumva ntacyo ukimaze
Nubwo benshi bakunze kwibwira ko urwaye depression, bigaragazwa no guhora urira cg agahinda gakabije. Nyamara hari igihe umurwayi wa depression aba ari umuntu ugenda bisanzwe gusa akumva muri we nta kintu amaze, ndetse nta nicyo yafasha abandi.
4. Kurakazwa n’ubusa
Kurakazwa n’ubusa no guhorana umunabi ni kimwe mu bimenyetso bya depression benshi bakunze kwirengagiza. Nubwo benshi bahorana umunabi cg barakazwa n’ubusa, benshi bakunda kuvuga ko ari stress nyamara bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye yo kwigunga no kwiheba bikabije.
5. Kubura ibitotsi
Depression itera ibibazo bitandukanye byo kubura ibitotsi. Ushobora kuryama wumva urushye cyane, nyamara wagera ku buriri ibitotsi bikabura. Gusa ku rundi ruhande, no kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwigunga bikabije.
6. Kunanirwa vuba
Kunanirwa no gukora uturimo tworoheje nko koga, ukabona bigusaba imbaraga nyinshi. Niba ubona utangiye kuzajya unanirwa no gukora uturimo tworoheje wari usanzwe ukora, ni ngombwa gusuzuma neza niba atari kwigunga bikabije biri kubigutera.
7. Kurota ibintu bibi cg biteye ubwoba rimwe na rimwe
Abantu barwaye indwara ya depression bakunda kurota kenshi ibintu biteye ubwoba cg bibi, ugereranyije n’abasanzwe.
8. Kumva ntacyo ushaka gukora
Abenshi baba batumva ibiri kukubaho bazakwita umunebwe, kenshi bakubwira ko ntacyo ushoboye. Mu gihe wumva wigunze cg wihebye cyane, kutagira ubushake bwo kugira icyo ukora ni kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara.
9. Kwigunga ukumva ushaka kuba wenyine
Kwigunga no kwiheba bikabije bijyana no guhora wumva uri wenyine, ukumva ntawe ushaka ukuba hafi. Kubera ko uba wibwira ko ntawukumva, utangira kwirinda cg kujya kure y’inshuti zawe, ukumva nta bushake na buke bwo kuba ahari abandi ufite.
Mu gihe wumva utangiye kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye mwabiganiraho. Kandi wirinde kuba wenyine igihe kirekire.
10. Imikorere mibi y’umubiri
Nubwo benshi bakunda kwibeshya ko depression itatera ibibazo bindi byibasira ubuzima. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Journal of Clinical Psychiatry mu mwaka wa 2004, cyerekanye ko depression igaragazwa n’imikorere mibi y’umubiri nko; kuribwa mu ngingo, kubabara umugongo, ibibazo bitandukanye by’igifu, guhorana umunaniro no kubura ibitotsi.
Mu gihe wumva utangiye kugaragaza kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso, nkuko ujya kwivuza iyo warwaye izindi ndwara, ni ngombwa kugana inzobere mu byerekeye intekerezo n’indwara zo mu mutwe (psychologist cg psychiatrist). Kuko mu gihe wivuje hakiri kare wahabwa inama zagufasha kwikura muri iki kibazo byakwanga ukaba wahabwa imiti.
Source:umuti
Cholesteatoma ni indwara ifata mu gutwi imbere igatuma uruhu rw’inyuma y’inanga rubyimba cyane ariko ntibibe ikibyimba cyangwa se kanseri ahubwo hakabyimba gusa, ahanini ngo biterwa no kuba umuntu asanzwe arwara zimwe mu ndwara zifata amatwi nkuko tubikesha urubuga healthline.com
Ese iyi ndwara iterwa n’iki?
Nyuma yo kuba ishobora guterwa na zimwe mu ndwara zifata amatwi nk’umuhaha, iyi ndwara ishobora kuvukanwa noneho uko umwana akura akaba ari nako nayo igenda ikura cyangwa se igakira ubundi ikagaruka
Ikindi nuko iyi ndwara ngo ishobora guterwa n’imikorere mibi y’umuyoboro wa eustache bikazatuma rwa ruhu rwo mu gutwi imbere rubyimba ari nabyo bivamo indwara ya cholesteatoma
Dore bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara
Amakuru dukesha urubuga healthline.com avuga ko uko ikibyimba kigeda gikura ni nako uburibwe bwo mu gutwi imbere bwiyongera noneho hagasohokamo ibintu bimeze nk’amazi binuka cyane
Uko iminsi igenda ishira rero ngo ni nako cya kibyimba kibyiga ugutwi kikagufunga ukazasanga umuntu atabasha kumva neza nkuko byari bimeze mbere ndetse yanatambuka akibwira ko ahetamye agahetama yibwira ko ari bwo ari kugenda neza
Urubuga healthline.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko aho iyi ndwara ibera mbi aruko iyo itavuwe neza kandi kare igira ingaruka zitandukanye zirimo:
kurwara indwara zifata ubwonko nk’ikibyimba cyangwa mugiga
Kugira paralise mu maso
Kubyimba cyane mu gutwi no guhora ufite ibibazo bitandukanye mu gutwi
Ese iyi ndwara irakira?
Abahanga mu bijynye n’ubuzima bw’ugutwi bavuga ko iyi ndwara ikira rwose iyo umuntu yayifatiranye hakiri kare kuko icyo bakorera umuntu ufite iyi ndwara ni ukumubaga cya kintu kibyimbye kikavamo kandi iyo bamubaze ahita ataha agakomeza gufata imiti nkuko bisanzwe adatinze kwa muganga gusa iyo yamaze kurengerna ngo biragorana cyane
Src: healthline.com
Indwara cyangwa inenge yo kugona ikunze kwibasira cyane abagabo kukigero cyo hejuru ugereranyije n’abagore hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe bukagaragazako abagabo 60% bari hejuru y’myaka 40 bibasirwa n’iyi nenge naho abagore bagera 40% bari hejuru y’imyaka 40 ukaba usanga aribo bibasirwa n’iyi ndwara.
Ku bashakanye iyo umwe adashoboye kwihanganira mugenzi we ugona, bishobora kuba intandaro y’amakimbirane kugera ku rwego rwo gutandukana. Kuko urusaku rw’ijwi ruterwa niyi nenge rubangamira cyane abandi, biragoye gusinzira bugufi bwawe hari umuntu ugona, ni muri uru rwego agakiza.org twabegeranyirije zimwe mu mpamvu zitera kugona ndetse n’uburyo bwo kwirinda kugona.
Ni mpamvu ki itera kugona bibaho ?
Kugona bibaho iyo umwuka ubusanzwe wacaga neza mu mazuru no mu kanwa, ufunzwe ukabura aho uca. Kugona ni ikibazo kibangamira uburyo bwo gusinzira neza no kuruhuka, kikaba gishobora no kubangamira abo muryamana, gusa niba ugona rimwe na rimwe ntabwo ari ikibazo gikomeye ku buzima. Kugona bigenda byiyongera uko umuntu asaza.
Bimwe mu bishobora gutera umwuka gufungwa ukabura aho unyura:
Gufungana mu myanya y’ubuhumekero: Abantu bamwe na bamwe bakunze kugona mu gihe bafunganye mu mazuru cg barwaye sinizite.
Inyama nyinshi mu nkanka: ibi ushobora kubivukana, cg se ukaba ubyibushye birengeje urugero .
Akamironko karekare: Aka ni ka kantu kaba aho akanwa gatandukanya inzira y’ubuhumekero no mu muhogo. Iyo aha hantu hakoranaho cyane bishobora gufunga inzira y’ubuhumekero, bikaba byateza kugona .
Kugona bikunze guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umunaniro ukabije, kunywa inzoga, umubyibuho ukabije ndetse n’imiti imwe n’imwe. Byumvikane ko abagabo aribo bibasirwa cyane ahanini kuko ari nabo babonekamo umubare munini w’abanywa inzoga ku gipimo cyo hejuru akaba ari na bo bakunze gukora imirimo ivunanye ituma batahana umunaniro ukabije.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagagaragajeko abagore nabo basigaye bagona hafi ku rugero rumwe n’abagabo kuko ngo batagitinya kunywa inzoga n’itabi ndetse akaba ari na bo bakunda kwibasirwa n’umubyibuho ukabije.
Ni izihe ngaruka mbi zo kugona ku buzima?
Ku bantu bakunze kugona buri gihe, bashobora kugira ibibazo bikomeye ku buzima harimo; guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye.
Guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye bitera ibibazo bikomeye, harimo:
•Kubyuka kenshi mu gihe usinziriye, ibi nubwo hari igihe utabyumva, ariko ni ha handi ubyukana umunaniro cg se umutwe ukurya. Biba byatewe no gusinzira ukanguka cyane kubera kubura umwuka.
•Umutima utangira gukora nabi, kumara igihe kinini ugenda ubura umwuka akenshi bitera amaraso kugendera ku muvuduko uri hejuru cyane, bikaba byatera umuvuduko ukabije w’amaraso
•Abantu bagona cyane baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’umutima ugahagarara.
•Kutaryama neza mu ijoro, mu gihe usinzira nabi, bigira ingaruka ku kazi kawe ukora buri munsi, kuko usibye kugutera gukora nabi, bishobora no gutuma wirirwana umunabi.
Ni gute wakirinda kugona mu gihe usinziriye ?
Kugona bituruka ku kuba inzira zimwe z’ubuhumekero nk’amazuru, imihogo n’izindi ziba zifunze bigatuma umwuka udasohoka neza, ibyo bikaba intandaro yo guhata umwuka usohoka kugira ngo umuntu abashe gusinzira, ibyo bigatera urusaku rwumvikana mu gihe umuntu asinziriye, kandi uko umuntu agenda akura ni ko umuhogo ugenda uba muto n’imikaya yawo ikagenda igabanuka. Hari abagore bagona iyo batwite, ariko ibi byo birangira iyo amaze kubyara.
Nk’uko byatangajwe n’abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima, ngo hari uburyo butandukanye umuntu yakwifashisha mu rwego rwo kwirinda ikibazo cyo kugona, ibyo bikagerwaho ari uko nyirubwite afata ingamba zo guhindura imibereho kugira ngo ahagarike kugona .Mu byakorwa harimo :
-Kugabanya ibiro by’umubiri
-Gukora imyitozo ngororamubiri ikomeza amaboko n’amaguru n’imikaya y’inda
-Kureka itabi
-Kwirinda kunywa ibisindisha ndetse n’ibinini bitera ibitotsi cyane cyane mu masaha ya mbere yo kuryama.
Mbere yo kuryama umuntu agomba kureba niba imyenge y’amazuru ifite isuku, kuko mu gihe mu mazuru harimo ibintu bituma umwuka udahita neza bibangamira isohoka ry’umwuka mu gihe umuntu ahumeka. Kwirinda uburyo bwo kuryama butuma umuntu agona nko kugarama ahubwo ukaryamira urubavu.
Mu gihe ufite ibibazo byo kugona cyane, ukabona biba kenshi ni ngombwa kwitabaza umuganga akaba yagufasha
Source: www.umutihealth.com
Nyuma y’uko muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo byamaze kugaragara ko hariyo virus ya Ebola, ubu noneho yatangiye gukwirakwira hose, aho yageze mu gace kitwa Wangala gatuwe n’abaturage barenga miliyoni Mu ntara ya Equateur mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Congo
Ministeri y’ubuzima muri iki gihugu ivuga ko yamenye aya makuru nyuma yuko hakozwe isuzumwa n’inzobere mu kigonderabuzima cya Bikoro giherereye mu ntara ya Equateur mu birometero 150 ujya Mbandaka
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, umuyobozi mukuru wa OMS avuga ko nubwo iki kibazo giteye inkeke ariko ngo bafite ibikoresho bihambaye byo guhangana n’iki kibazo ndetse ngo hari izindi ngamba zafashwe zo guca Ebola muri iki gihugu burundu
Zimwe muri izo ngamba harimo kuba OMS yamaze kohereza inzobere 30 muri iki gihugu kugirango harebwe icyakorwa kugirango iyi ndwara idakomeza gukwirakwira hose mu gihugu
Kuri ubu kandi OMS iri gukorana bya hafi na bamwe mu baganga batagira umupaka n’abandi bafatanyabikorwa kugirango harebwe icyakorwa iyi virus icike muri Congo burundu
Kuva tariki 15/gicurasi nibwo hagaragaye abantu 44 bakekwaho iyi virus, batatu muri bo byaremejwe ko bayanduye, abandi 20 baracyayikekwaho
Kugeza uyu munsi wa none ikigo icyo ari cyo cyose gifite aho gihuriye n’ubuvuzi muri iki gihugu kiri gukorana bya hafi na OMS mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara
Src : http://www.who.int
Hari ibintu byinshi ushobora gukora kugira ngo ugabanye guhura n’iki kibazo cyo kubyimba ibirenge igihe uri gukora urugendo kugirango ukomeze kugira ubuzima bwiza.
Abantu benshi cyane cyane abagore bakunze kubyimba ibirenge n’utugombambare igihe bakoze urugendo . Uku kubyimbirwa gukunze gufata iminsi runaka kugira ngo umuntu asubire mu buzima busanzwe.
Ese kubyimbirwa ibirenge wakoze urugendo hari ingaruka byatera ubuzima cyangwa hari icyakorwa kugira ngo umuntu abyirinde?
Kubyimba ibirenge n’utugombambare mu gihe wakoze urugendo rurerure ni ibintu bisanzwe. Mu gihe cy’urugendo rurerure, cyangwa kumara igihe kinini uri ahantu hamwe utanyeganyega , imikaya y’amaguru iba isa nk’ idakora, amaraso aba atembera mu mijyana y’amaguru, maze amwe mu matembabuzi akigira munsi y’agahu ko mubirenge.
Uku kubyimbirwa gukunze gufata iminsi kugirango amaguru asubire mu bihe bisanzwe. Ariko kubyimbirwa uko ari ko kose ntigutera ikibazo ku buzima bwawe , si ikintu gikwiye gutera impungenge uwahuye nacyo.
Kubyimbagana ibirenge bikunze kuba rusange ku bantu bakunze kugira ibibazo byo kubura intege/ imbaraga ariko mu gihe unaniwe cyane cyangwa ufite ikibazo cy’ubuhumekero byaba byiza ugiye kwizuzumisha ibijyanye n’amaraso.
Hari ibindi bintu wakora bikakugabanyiriza kuba wabyimbagana .Ni byiza kugerageza ukinyeganyeza uko bishoboka mugihe uri mu rugendo.
Niba uri kugendera mu ndege, gerageza wicare mu mwanya mwiza wo kuruhande,kugirango bigufashe kujya ushobora guhaguruka igihe ubishatse, ndetse unagendagende.
Igihe wicaye , jya ugerageza unanure ibirenge byawe, ubinyeganyeze, kandi unanure amano yawe, kandi ujye uzamura amaguru yawe wongera uyasubiza hasi, ubikore inshuro nyinshi, bizatuma amaraso atembera neza.
Indi nama wakurikiza, ni uko mugihe uribukore urugendo rurerure mu modoka , fata akanya ubanze ugendagende kugirango uze gushobora kugenda igihe kinini, bizagufasha kutabyimbirwa.
Indwara zose cyangwa se hafi ya zose burya zavurwa zigakira ariko abenshi tuzira kutamenya ibimenyetso byazimwe mu ndwara yewe zinoroshye kuvura cyangwa kwirinda tuzize kutamenya cyangwa kumva ko ubwo bitatubuza akazi kacu ka buri munsi, ahari tukumva ko turi bazima maze tugatuza tukazibuka kugana muganga amazi yarenze inkombe.
Isuzume nawe, niba ufite bimwe mu bimenyetso bikurikira cyangwa se byose byaba byiza ugannye muganga amazi akiri hafi;
1.Guhora wumva umubiri unaniwe cyane.
Umwijima muzima ukora umusemburo witwa erythropoietin uyu musemburo niwo ungenga umurimo wogukora utugira ngingo dutukura akaba aritwo dushinzwe gutwara umwuka mwiza wa Oxygen kandi uyu mwuka burya ni ngenzi kugira ngo tubashe kubona imbaraga ziva mubyo tuba twariye. iyo utu tugingo ari duke rero n’umwuka dutwara aba ari muke bityo n’imbaraga ubona ukura mu byo wariya zikaba nke ukabona kugira imbaraga nkeya ukumva uhorana umunaniro udashira.
2. Guhora wumva ukonje kandi abandi bashyushye bisanzwe
Iki kimenyetso cyo gukonja kiva kenshi na none kukuba ufite utugiranginngo dutukura duke nkuko tumaze kubisobanura haruguru. icyo gihe babyita ko ufite amaraso make bakunze kwita Anaemia
3.Kubura umwuka igihe cyose ugerageje kugira agakorwa gasaba imbaraga ukora
Kubura umwuka rero bifite cyane aho bihuriye n’impyiko mu buryo nka bubiri, ubwa mbere n’ubwo twavuze haruguru butuma ugira amaraso make kubera ko umusemburo uyakora ‘Erythropoetin’ uba udahari cyangwa ari mucye cyane.
uburyo bwa kabiri ni uko ubusanzwe impyiko nizo zifite akazi ko kuyungurura amazi adakenewe akajyanwa hanze y’umubiri ariko iyo impyiko zifite ikibazo uyu murimo ntukorwa neza bityo amazi yose akaguma mu mubiri bityo ayo mazi yose akigira mu mutima no mu bihaha bityo agatuma umuntu ahumeka nabi.
4.Kwishimagura cyane
Siburi gihe ariko nabyo byaba mu byo watekerezaho igihe cyose ugize impamvu zo kwishimagura, wakibaza uti ariko se ibi byo bihurira hehe n’IMPYIKO ?
impyiko nizo zishinzwe kuyungurura imyanda yose yo mu maraso iyo impyiko zidakora imyanda iba myinshi cyane mu mubiri byityo imwe muri yo ikaba ariyo igutera kwishimagura.
Si ibi gusa hari n’ibindi byinshi biba igihe impyiko zawe zagize ikibazo nko;
Kuruka
kujya kwihagarika kenshi bidasanzwe
kubyimbagana umubiri cyane cyane amaguru n’amaboko
kugira ikizengerera cyangwa isereri
Kumva utabasha gutekereza neza.
ibi byose iyo utegereje kubigira kugira ngo ube aribwo wivuza, ushatse ntiwajyayo kuko ubuzima bwawe buba buri mu byago, niyo mpamvu rero umuntu akwiye kujya ahora yita kuri buri kimenyetso cyose.
Stroke ni indwara y’ubwonko iterwa n’igabanuka ry’ingano y’amaraso ajya ku bwonko mu gihe iyo mitsi ijyana amaraso itarimo gukora neza. Ibi bituma ubwonko butabona umwuka n’intungamubiri bihagije. Abanyamerika basaga 800,000 barwara stroke buri mwaka, ni ukuvuga ko nibura umuntu umwe arwara stroke buri segonda.
Nk’uko tubikesha American Heart Association, Abanyamerika b’Abirabura bafite ibyago byo kurwara stroke inshuro ebyiri ugereranyije n’abandi bantu kandi 40% by’abahitanwa n’iyi ndwara ni abagabo naho 60% bakaba abagore. Stroke ni indwara yica vuba cyane ku buryo itavuwe hakiri kare yaguhitana cyane ko kugera ubu iyi ndwara ari icyago cya 5 mu bihitana abantu benshi muri Amerika.
Amoko ya Stroke
Ischemic stroke: Iterwa no kuziba cyangwa se kugabanuka mu mubyimba w’imitsi ijyana amaraso ku bwonko. Ibi bituma amaraso agera ku bwonko agabanuka.
Hemorrhagic Stroke : Ubu bwoko bwa stroke buterwa no kwibumbira kw’amaraso mu bwonko. Rimwe na rimwe umurwayi ashobora kubagwa kugira ngo icyugazi ku bwonko kigabanuke.
Zimwe mu mpamvu zikurikira z’ubuzima zishobora gutuma urwara stroke :
Kunywa itabi, inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko nka cocaine.
Kuba ufite ibiro byinshi :biturutse Ku bwinshi bw’ibinure mu mubiri
Kuba usanzwe urwaye diabetes ndetse n’izindi ndwara z’umutima.
Ubwonko :Abanyafurika bafite ibyago byo kurwara stroke kurusha abandi bantu bose nk’uko byatangajwe na Mayo Clinic
Kudakora imyitozo ngoraramubiri.
Ese nabwirwa n’iki ko ndwaye stroke?
Bitewe n’igihe ubwonko bwawe bushobora kumara butabona amaraso n’intungamubiri, ushobora kwibonaho bimwe mu binyemetso bikurikira :
Kurwara umutwe udakira rimwe na rimwe ugakurikirwa no kugira isesemi, kwibagirwa.
Urujijo rwa hato na hato, kunanirwa kuvuga no kumva neza bivugwa.
Ijisho rimwe cyangwa yombi abura ubushobozi bwo kureba.
Kubabara mu biganza no mu birenge igihe cyose ugerageje kugenda cyangwa se ubushyuhe bwiyongereye.
Kubura ubushobozi bwo gukoresha ibice by’umubiri bimwe na bimwe nk’amaguru, amaboko ndetse ugasanga uruhande rwose rw’umubiri ntirukore.
Kunanirwa kumira ibyo kunywa n’amafunguro.
Niba umurwayi wawe adashobora kumanika amaboko yombi, kunanirwa gusubiramo agateruro gatoya adategwa ihutire kureba muganga.
Ubufasha bw’ibanze buhabwa umurwayi wa Stroke:
Igihe umurwayi wa stroke ataragezwa kwa muganga cyangwa se afashwe bitunguranye, mukorere ibi bikurikira :
Ryamisha umurwayi neza, gerageza umutwe n’igituza biba bitareshya.
Mukureho ikintu cyose kimuboshye. Urugero,mwambure umukandara ndetse umufungurire ibifungo by’imyambaro ye kugira ngo arusheho guhumeka no kwisanzura. Niba hashyushye shakira umurwayi imyambaro yose yatuma ashyuha kandi wirinde kumuha icyo Kurya n’icyo kunywa icyo ari cyo cyose.
Gerageza kuganiriza umurwayi utubazo tworoshye nk’amazina ye kuko bimufasha kwibuka Kandi wibuke kuvanaho ikintu cyose cyatuma umurwayi adahumeka neza.
Nakwirinda nte stroke?
Kuba wamaze kumenya bimwe mu byo ukora byagutera stroke, nta kabuza kuyirinda bizakorohera. Bibaye byiza wakurikiza Izi nama.
Hagarika kunywa itabi, ugabanye kunywa inzoga niba bishoboka Kandi uzibukire burundu ibiyobyabwenge nka cocaine na methamphetamine.
Gabanya Kurya amafunguro akungahaye ku binyamavuta n’ibinure ahubwo uhugire amafunguro arimo imbuto n’imboga kuko biba byifitemo ibyubaka umubiri bihagije.
Ntukibagirwe ko amazi ari ikinyobwa cy’ibanze ku mubiri wawe.
Shyiraho gahunda yo gukora imyitozo ngoraramubiri kuko uretse kugabanya ibinure n’umuvuduko w’amaraso binagabanya ibiro.
source:ukwezi.rw
Ubushakashatsi bw’ikigo gishinzwe ibijyanye n’amenyo, association dentaire francaise, buvuga ko ubusanzwe kugirango umuntu agire impumuro mbi biba biterwa n’uburyo yoza amenyo ye
Abantu benshi bakunze koza amenyo ariko ntibarenze amasegonda 56 kandi bakagombye gukoresha 120 nkuko ubusahakashatsi bubivuga, ibyo rero biba intandaro yo kugira impumuro mbi mu kanwa
Ikindi abahanga bavuga ngo nuko mu mwaka umuntu aba akwiye gukoresha uburosoi bw’amenyo bune bishatse kuvuga ko uburoso bumwe bugomba kumara amezi atatu gusa ukabujugunya ugafata ubundi bushya
Uretse ibyo kandi hari ibindi bintu abahanga bagaragaza bishobora kugufasha kwirinda impumuro mbi yo mu kanwa birimo:
Amazi arimo umunyu: aya mazi ngo ni meza cyane kuko arwanya impumuro mbi yo mu kanwa mu gihe ufashe akayiko kamwe k’umunyu ubundi ugashyira mu kirahure cy’amazi ukoza amenyo ibyo birinda impumuro mbi yo mu kanwa ariko ukirinda kubikora inshuro irenze imwe ku munsi
Seleri: iki ni igihingwa cyihganjemo vitamin C kandiamababi yayo azwiho mu kurwanya impumuro mbi yo mu kanwa, Aha rero ushobora kuyihekenya mu gihe umaze kurya cyangwa se ukayikatira mu mazi ashyushye uri buze kogesha amenyo, ibyo iyo bikozwe neza birinda ya mpumuro mbi yo mu kanwa
The vert: icyayi cy’icyatsi ni kimwe mu bihingwa byiza ku buzima bw’umuntu, iyo umuntu akinyoye bimufasha kugabanya ibinure no kurwanya ya mpumuro mbi mu kanwa, kugirango ugire mu kanwa hahumura neza rero, ni byiza kunywa ama tasse abiri cyangwa atatu ya the vert
Igikakarubamba: benshi mu bazi imikorere yacyo bibwira ko gifasha uruhu gusa ariko kizwiho mu kuba gifite ubushoboizi bwoi kurwanya impumurio mbi yo mu kanwa kuko iyo ufashe umushongi wacyo ukawuvanga n’umuti w’amenyo ubundi ukoza amenyo neza n’ururimi bifasha mu kugira impumuro nziza mu kanwa
Src: sante-medecine.journaldesfemmes.fr
Ese waba warigeze kubura telephone yawe ukayishaka ukayibura umutima ukagusimbuka kandi uyifite mu ntoki? Ese umuriro waba warigeze kugushirana ugahangayika bikomeye ukumva ubuze amahoro? Niba byarakubayeho urwaye nomophobia
Nomophobia ni indwara iterwa no guhora uhangayitse wibaza uko wabaho udafite telephone cyangwa ugahangayika mu gihe yagize ikibazo runaka, abashakashatsi bo mu bwongereza basanze iyi ndwara iri ku kigero cya 53% haba ku bagabo, abagore ndetse n’urubyiruko rufite telephone,
Ku isi abahanga bavuga ko kimwe cya kabiri cy’abatunze telephone baba bafite iyi ndwara kandi imibare yabo igaragaza ko abafite telephone zigezweho bazirebaho nibura inshuro 34 ku munsi bikanga ko zatakaye, bazibye cyangwa zagize ikibazo runaka, bavuga kandi ko 75% by’abafite iyi ndwara bakoresha telephone zabo cyane mu gihe bari mu bwiherero
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ni ibi bikurikira:
Kwikanga ko hari umuntu uguhamagaye wayisize kure yawe, Kongera umuriro muri telephone yawe kugirango itazima, Kuba udashobora kujya mu bwihereo utayitwaye, Kuba udashobora kuzimya telephone yawe na rimwe, n’ibindi
Dore zimwe mu ngaruka ziterwa n’iyi ndwara:
Kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, kubira ibyuya no kwigunga igihe ubonye itari hafi yawe.
Guhora buri kanya uyiteraho akajisho, kwitwaza za bateri nyinshi ngo utaza kuva ku murongo n’ibindi byo kuba wararana na yo,
Ugasanga umuntu yahahamutse nk’iyo asanze yayisize cyangwa se yayambuwe akamara igihe kinini atari kumwe na yo kubera impamvu runaka.
Abantu bafite iki kibazo usanga bahorana amakimbirane n’abo mu muryango wabo cyangwa inshuti zabo kuko baba bazirutisha telefoni.
Abahanga bavuga ko igihe cyose umuntu ageze ku rwego rwo kwihebeshwa no kumara akanya adafite telefoni ndetse ubwoba bukamutaha kubera icyo kintu ngo aba agomba kureba inzobere mu bujyanama zikamufasha.
Source: lesavaistu.fr
Liliane [email protected]
Autism ni ikibazo gikunze kwibasira abana bato, kikabaho mu gihe urwungano rw’imyakura rwagize ikiruhungabanya mu mikorere yarwo, ndetse n’imiremerwe yarwo.
Iki kibazo gitangira kugaragara hagati y’imyaka ibiri n’itatu yambere y’ubuzima bw’umwana, aho ubwonko buba budakora neza, bikagaragarira mu myitwarire idahwitse umwana ashobora kugaragaza,Nkuko tubikesha ikigo gishinzwe kurinda no kurwanya indwara (Center for Diseases Control and Prevention), kigaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko Autism ari ikibazo gihangayikishije, aho usanga muri leta zunze ubumwe, umwe(1) mu bahungu mirongo itatu na barindwi(37) aba afite iki kibazo naho umwe(1) mu bakobwa ijana na mirongo itanu numwe(151) ariwe uba ufite iki kibazo.
Dore bimwe mu bishobora gutera iki kibazo
Abahanga mu by’ububuzima, batangaza ko, impamvu nyamukuru itera iki kibazo itaragaragara neza, ariko hakaba hari bimwe mu bishobora kuba imbarutso.
Muri izo twavugamo :
Akoko : Kuba hari abo mu muryango bagize iki kibazo, bishobora gutuma umwana wo muri uwo muryango agararwaho niki kibazo.
Imyitwarire itari myiza yaranze umubyeyi mu gihe yari atwite, nayo ishobora kugira uruhare mu kuba umwana yagira ubu bumuga, imwe muriyo, twavugamo nko kuba yarakundaga kuba wenyine, guhorana umubabaro n’ibindi
Ibimenyetso bigaraza umwana ufite iki kibazo
Ibimenyetso bya Autism, bitangira kugaragara nibura mu myaka ibiri ya mbere y’ubuzima bw’umwana, muri iyi nkuru twagerageje kwegeranya, bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umwana ufite ikibazo cya Autism, ni uko usanga afite imyitwarire yihariye nko :
Kudakunda kuvuga mbese agahora ajunjamye
Kuba atabasha gufata mu mutwe cyangwa se kuvuga amazina ye
Kudashaka guhuza amaso n’abandi bantu
Kudakunda gukina
Kudasubiza neza mu gihe agize icyo abazwa
Gukubagana cyane
Kurizwa n’ubusa
Gushaka kuba ari wenyine igihe cyose mbese akitaza abantu
Inama
Mu gihe ubonye umwana, ugaragarwaho n’ibi bimenyetso ndetse n’ibindi bisa nabyo, si byiza ku mukubita, kumubwira nabi, kumuha akato n’ibindi nkibyo, ahubwo ihutire ku mujyana kwa muganga, kuko iki kibazio iyo gifatiranywe biki mu maguru mashya, birashoboka cyane ko cyakosoreka, umwana akagira ubuzima buzima.
Source: www.medicalnewstoday.com
Muri iyi nyandiko, twifuje kubagezaho, ubusobanuro bwo gusaza, gusazimburagihe, impinduka zizanwa no gusaza, turanagaragaza kandi uburyo bwiza, bwakoreshwa hagamije kwirinda gusazimburagihe.{}
Gusaza ni urugendo karemano, ruba ku binyabuzima byose(umuntu, inyamaswa n’ibimera), gusaza kandi ni inyito ikoreshwa hagamijwe gusobanura ubukure mu myaka, mu migaragarire, imyitwarire, mitekerereze n’ibindi.
Gusaza kenshi bishobora kuba imbarutso y’uburwayi butandukanye,ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye by’ubuzima, gusaza imburagihe nabyo rero bibaho iyo habayeho impamvu zitari nziza mu buzima, zigatuma umuntu asaza mbere y’igihe cyari gikwiye, ugasanga umuntu afite imyaka mike ariko imyitwarire, imitekerereze, imigaragarire n’ibindi, bikaba nk’iby’umuntu ushaje.
Zimwe mu mpindukazizanwa no gusaza.
Gusaza n’ubwo ari inzira karemano, ariko hariho ibimenyetso n’impinduka zibigaragaza, ndetse bimwe muribyo bikaba atari byiza, muribyo twavugamo nko:
Gutakaza ubushobozi bwo gukora imirimo ivunanye.
Gukuka amenyo.
Kurwara indwara z’umutima.
Gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka n’ibindi bibazo bitandukanye byibasira ubwonko.
Kuzana iminkanyari ku ruhu.
Gucika no gupfuka kw’imisatsi.
Izi mpinduka zizanwa no gusaza rero, zishobora no kuza ku muntu wagize ikibazo cyo gusaza imburagihe, mbese umuntu akaba afite imyaka mike ariko bakagira nka biriya bibazo twavuze haruguru.
Tugiye kugaraza ibintu bishobora kurinda umuntu gusaza imbura gihe, nkuko tubikesha igitangazamakuru kitwa,www.health.com, gikora ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuzima, gitangaza ibyo wakora ukirindagusaza imburagihe, muri ibyo harimo:
Kuboneza imirire, mu buryo buhoraho.
Kuzibukira ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bisindisha
Kugira igihe gihagije cyo kuruhuka
Kwimenyereza gukora imyitozo ngororangingo
Kwirinda kwisiga amavuta, n’amapuderi bitujuje ubuziranenge
Kwirinda gutekereza cyane, kwigunga no kugira stess kuko bishajisha imburagihe.
Kwirinda kugira agahinda gakabije, ibi nabyo iyo bibayeho mu buryo buhoraho, bishobora gushajisha umuntu imburagihe.
Kubantu bagira ikibazo cyo gusaza imburagihe, bidatewe n’imyitwarire bagira mu buzima, ahubwo babikomora mu miryaryo(akoko), ni byiza ko babikumira, baboneza imirire cyane cyane, mu mafunguro yabo bakibanda ku kurya ibiribwa bitanga ubuzima nk’imbuto n’imboga, ndetse no gusanga abanga bakabafasha mu kubandikira supplement n’indi miti irinda gusaza imbura gihe.
Source: medlineplus.gov
[email protected]
“Abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo kuribwa umutwe kandi bakakigira mu buryo butandukanye. Hari abavuga ko baribwa umutwe wose hakaba nabavuga ko ubarira mu musaya umwe kandi ugakunda kugaruka cyane.”
Mu gushakisha uburyo uyu mutwe wakoroha, hari abo usanga baguze ibinini muri farumasi bavuga ko ari iby’umutwe wenda batazi n’icyawubateye, hari n’abandi bihutira kwisukaho amazi mu mutwe ngo barebe ko bakoroherwa.
kuribwa umutwe bikomoka ku bintu byinshi bitandukanye. Kuribwa umutwe bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara yindi ufite mu mubiri wawe cyangwa se ibindi bibazo wahuye nabyo.
Indwara nyinshi zifata umubiri ngo zikunze gutera n’uburibwe bw’umutwe. Umutwe kandi ushobora guterwa n’umunaniro, ibibazo byinshi, akazi kenshi, izuba n’ibindi byinshi binaniza ubwonko. Ariko na none umuntu ashobora kuribwa umutwe ari indwara y’umutwe isanzwe yamufashe.
Nubwo utavuga ko hari amoko y’indwara y’umutwe, hari uburyo bubiri umuntu ashobora kurwaramo umutwe. Umutwe ukurira impande zose, ni ukuvuga umutwe wose ukakurya ndetse n’umutwe ukurira iruhande rumwe (mu musaya w’uruhande rumwe.)bita Migraine mu rurimi rw’igifaransa.
Ese uyu mutwe ukurira mu ruhande rumwe - Migraine- utandukanirahen’ukurira hose?
Umutwe ukurira hose uterwa n’ibintu bitandukanye kimwe ni uko ushobora kuba ikimenyetso cy’indi ndwara ufite mu mubiri wawe. Ibi ariko ntibyatuma uvuga ko umutwe ukurira uruhande rumwe udashobora kuba ikimenyetso cy’indwara ufite kuko ushobora kukurya bitewe yenda n’ikibyimba urwaye kuri urwo ruhande rw’umutwe cyangwa se indi ndwara yagufashe muri urwo ruhande.
Ibimenyetso by’umutwe ukurira uruhande rumwe
Umutwe ukurira uruhande rumwe ukunze kuba ukaze cyane, usa nutunguranye kandi ukakurya igihe gito ubundi ugakira. Ushobora kukurya ufatanyije n’ijisho rimwe ryo muri urwo ruhande rikaba ryazana amarira. Ushobora kumara iminota mike, amasaha se cyangwa iminsi mike. Hari umuntu ushobora kuwumarana amezi nk’atatu. Ibi byose ariko biterwa n’imitererey’umubiri w’umuntu.
Abahanga mu by’indwara z’umutwe bavuga ko igitera migraine kitazwi neza. Ariko bakavuga ko uturuka ku ihindagurika ry’utunyangingo two mu maraso yo mu mitsi ijyana amaraso mu bwonko.
Ukunze kwibasira cyane abagore kuruta abagabo. Ariko na none, abahanga mu by’indwara z’umutwe bavuga ko 25% by’abagore na 8% by’abagabo bahura n’ubu bwoko bw’umutwe byibura inshuro imwe mu buzima bwabo.
Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye uyu mutwe ufata uruhande rumwe ni ibi bikurikira:
•Uburibwe bw’umutwe uruhande rumwe
•Umunaniro mwinshi no kwinanura
•Kugira isesemi
•Kuruka (biterwa n’imiterere y’umubiri wawe)
•Kumva ureba ibikezikezi mu maso( kureba ikintu cyangwa umuntu ntubone neza ahubwo ukumva hari ibintu utazi byiruka mu maso yawe bikubuza kubona neza)
•Kumva udashaka urusaku
•Kumva udasha urumuri mu maso yawe
•Ku muntu ugaragaza ikimenyetso byo kwanga urusaku, ngo iyo abantu basakuza cyangwa se moto ihinda, aba yumva umutwe wenda gusaduka.
Naho iyo abonye nk’itara rimumurika mu maso, ahita yumva asa n’uhumye adakeneye urumuri.
•Kwayura cyane no kwinanura nabyo bishobora kuba mu bimenyetso by’uwomutwe.
Ibi bimenyetso bishobora kuza mu bihe bitandukanye ariko bikurikiranye. Hari umuntu ushobora kurwara umutwe w’uruhande rumwe buri munsi ariko wamufata nyuma y’amasaha make akagira agahenge, ukaza kongera ukagaruka bityo bityo bityooo! Hari noneho n’abatabona ako gahenge ugakomeza ukamuryaaa!. Ibi bituma hari bamwe bahitamo kujya kwiryamira kugira ngo barebe ko byacururuka.
Reka yenda dufate urugero rw’uko bishobora gukurikirana cyane cyane kubantu uyu mutwe w’uruhande rumwe ukunze gufata:
Ushobora gutangira wumva umutwe ukurya, hakaza gukurikiraho isesemi, nyuma y’isesemi ugatangira kuruka. Ibi nabyo bikurikirwa no kumva udashaka urumuri mu maso yawe, na none ukumva ntushaka abakuvugira iruhande kuko bituma umutwe urushaho kukurya, noneho ukaza gutandira no kubona ibikezikezi mu maso yawe.
Ubwoko bw’umutwe umeze gutya bushobora no kugufata kuva mu bwanabwawe cyangwa se ugeze mu gihe cy’ubugimbi/ubwangavu kimwe n’uko ushobora kugufata ukuze.
Nubwo indwara y’umutwe abantu batayifata nk’ikintu gikomeye, ikunze kwicira abantu akazi ndetse n’izindi gahunda zose yari afite. Ku bakozi bo hari igihe bashwana n’abakoresha babo bitewe nuko atabashije gutunganya ibyo yari yamusabye gukora nyamara yabonaga nta cyo arwaye kuko umutwe wajemu kanya gato.
Inama ku muntu ufashwe n’umutwe
Dr Musafiri avuga ko indwara y’umutwe ivurwa igakira. Umutwe watewe n’indwara runaka, uba usabwa kwivuza iyo ndwara ariko yenda ngo bakaguha n’imiti ikugabanyiriza uburibwe bw’umutwe kugeza iyo ndwara yawuteraga ikize.
Ku mutwe w’uruhande rumwe -Migraire- hari imiti yabugenewe iwuvura itangwa n’abaganga.
Niba ujya uhura n’ikibazo cy’umutwe w’uruhande rumwe nta kindi ukwiye gukora usibye kujya kwa muganga. Hari abahita bagura ibinini by’umutwe ariko ibi umenyeko ari ukwivura magendu.
Hari kandi n’abantu bisuka amazi mu mutwe kugira ngo bumve borohewe., ariko uyu ntabwo ari umuti wakuvura umutwe.
Niba ukunda kugira ikibazo cy’umutwe na none, ushobora kuba uterwa n’ikindi kibazo cyihariye ufite mu mubiri. Iyo bagiye kuvura umuntu umutwe bakunze kumwohereza ku muganga w’amaso kuko amaso nayo akunze gutera umutwe.
Ubusanzwe iyo ufashe n’indwara ujya kwa muganga. Inama nakugira rero niba uhura n’ikibazo cy’umutwe cyangwa se nuzahura na cyo, ni ukwihutira kureba muganga aho gukoresha uburyo bwawe ubwo ari bwo bwose wivura.
Muri iyi nyandiko tugiye kubagezaho, ubusobanuro bwo kugwa ikirabira/kuraba, impamvu itera kuraba, ibimenyetso bigaragaza umuntu warabye cyangwa waguye ikirabira, igihe kuraba biba ari ikimenyetso mpuruza, ndetse turanavuga ku bufasha bw’ibanze waha umuntu wahuye n’iki kibazo cyangwa se icyo wakora biramutse bikubayeho.
Kuraba ni ikibazo kibaho igihe ubwonko butari kubona umwuka mwiza(Oxygen),aho umuntu amara iminota itari myinshi,yatakaje ubwenge, ndetse akanitura hasi.
Ubusanzwe umwuka mwiza, ugera ku bwonko, utwawe n’amaraso, kuko amaraso niyo atwara ibikenerwa n’ubwonko byose kugira ngo bubashe gukora neza, iyo rero amaraso atari kubasha kugera ku bwonko, bitera ibibazo byinshi bitandukanye, harimo no kuba umuntu yagwa ikirabira bamwe bita kugwa igihumure cyangwa se fainting mu rurimi rw’icyongereza.
Ese ni izihe mpamvu zatera umuntu kugwa ikirabira cyangwa kuraba?
Kumenya impamvu nyamukuru yateye umuntu kugwa ikirabira, biragoye, kuko kuba amaraso atari kubasha kugera ku bwonko, ngo ubwonko bubone umwuka mwiza(mwiza), bishobora guterwa n’impamvu nyinshi, zimwe murizo twavugamo nko:
Kuba umutima ndetse n’urwungano rw’amaraso bitari gukora neza.
Guhagarara umwanya munini, utanyeganyega cyangwa ngo uhindure uburyo uhagazemo.
Kwikanga bikabije, kugira ihungabana ndetse n’umubabaro w’igihe kirekire
Kuba isukari yageze ku rugero rwo hasi, ku bantu bagira uburwayi bwa Diyabete
Kugira umwuma(Dehydration)
Ibibazo by’ubuhumekero n’inkorora ikabije, imaze igihe kirekire
Kugira ubwivumbure mu mubiri(Allergy)
Kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye nka Alcool n’ibindi.
Ubushyuhe bukabije, mu gihe umuntu atabumenyereye nabwo ni kimwe mu bishobora gutera umuntu kugwa igihumure
Izi ni zimwe mu mpamvu zishobora gutera umuntu kugwa igihumure, ariko kandi hariho uburwayi, umuntu ashobora kurwara, bukaba bwakongera ibyago byo kurabirana bya buri kanya, bumwe muri ubwo burwayi, twavugamo nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, Diyabete, indwara z’umutima zitandukanye, uburwayi bw’ibihaha iyo bwabaye akarande,n’izindi.
Waruziko hari igihe kuraba biba ikimenyetsompuruza ?
Iyo umuntu yaguye igihumure, ushobora kumufasha, ukamukorera ubutabazi bw’ibanze(First Aids), gusa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze, hari aho bisaba kwitonda, ahubwo ukaba wamufasha kugera kwa muganga, byihuse.
Igihe umuntu yaguye igihumure, agatinda kugarura ubwenge
Igihe umuntu yaguye igihumure, nyuma yo kwitura hasi ntabashe guhumeka
Igihe umuntu yaguye igihumure atwite
Mu gihe umuntu yaguye, ariko ntabashe kunyeganyeza amaguru
Mu gihe umuntu yaguye igihumure, ariko umutima ugatera insigane
Mu gihe umuntu yaguye igihumure, nyuma guhumeka no kureba bikagorana
Mu gihe umuntu yaguye igihumure, nyuma agakomeza kwitiranya no gutinda gusonukirwa ibintu.
Mu gihe umuntu yaguye igihumure, ariko akagira ububare cyangwa akava imyuna
Ibi byose ni ibimenyetso mpuruza, iyo bibayeho si byiza gutanga ubutabazi bw’ibanze, mu gihe utari muganga.
Dore uko watabara, umuntu wagize ikibazo cyo kurabirana, ariko mu gihe ntabimenyetso mpuruza yagaragaje.
Kugwa igihumure, si indwara wabonera umuti, ahubwo havurwa icyateye ikibazo cyatumye, umuntu agwa igighumure, mu gihe umuntu yaguye igihumure, agatinda kugarura ubwenge, ni byiza kwihutira kumujyana kwa muganga, mu gihe waba utegereje ko muganga amugeraho, ni byiza ku mushyira ahantu heza, hari isuku, mbese abasha kubona umwuka mwiza, ushobora nanone kumufasha mu gihe aryamye, ukaba wasengura amaguru ye, mu bury bwo kugirango amaraso abashe kumanuka agere mu bindi bice nk’ubwonko.
Ku bantu bagira ikibazo kuraba kugarukirana, ni byiza ko bagana abaganga, kko bifasha kumenya impamvu nyamukuru itera icyo kibazo, ikaba yakosorwa.
Source :www.medicinenet.com
[email protected]
Ubundi kunanirwa k’ umutima aribyo byitwa heart failure (mu cyongereza) cyangwa insuffisance cardiaque (mu gifaransa), ni igihe umutima uba utari gushobora gusunika amaraso ngo agere mu bice by’ umubiri wose ku buryo buhagije.
Uku kunanirwa k’ umutima bikaba bishobora guterwa n’ impamvu nyinshi ariko zimwe murizo ni:
a. Kubura zimwe mu ntungamubiri umutima ukeneye nka vitamin B1, ndetse n’ imyunyungugu nk karisiyumu, manyeziyumu, potasiyumu.
b. Kudakora neza kw’ impyiko, ntizisohore neza amazi mu mubiri, bigatuma amazi abuza imitsi gutembereza amaraso.
c. Kurya umunyu mwinshi bigatuma amazi adasohoka mu mubiri.
d. Umuvuduko ukabije w’ amaroso nawo watera umutima kunanirwa
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ubu burwayi bwo kunanirwa k’ umutima:
• Kunanirwa guhumeka
• Gukorora
• Kwenda gusa n’ ubururu k’ uruhu bitewe no kubura ogisijene (oxygen).
• Kuremererwa mu gituza.
• Kunyara kenshi nijoro
• Kubyimba amaguru
Ibyo kurya byunganira umutima wananiwe
• Kurya imbuto kenshi nk’ Imineke, imyembe: bitewe n’ uko imineke ikungahaye ku munyungugu wa potasiyumu niyo mpamvu ufasha umutima wananiwe.
• Kurya imboga kenshi kuko nazo zikungahaye ku munyungungu wa manyeziyumu byongeye kandi ni uko zimwe mu mboga nka percile, cereli zifasha gusoka kw’ amazi menshi mu mubiri anyuriye mu inkari.
• Kurya ibinyamiteja kenshi (nibura 3 mu cyumweru): nk’ amashaza bitewe no kuba afite umunyu muke wa sodiyumu
Ibindi wakora ngo bigufashe:
Kwirinda kunywa inzoga n’ itabi
Kugabanya umunyu uko bishoboka
Kugabanya kurya ibiryo bikomoka ku mafu anogerejwe
Kugabanya ibikomoka ku matungo
Kugabanya isukari mvaruganda kuko igabanya Vitamini B1 mu mutima
Kuruhuka bihagije
Kuzibukira ibintu byose byakongerera intimba
Source:
• Modern nutrition in health and diseases page 329
• Health by nature volume 2 page 56, 57
• Santé par les aliments page 64
Abantu bakunda kugira iki kibazo cyangwa se ubu burwayi bukabahitana kuko babyitiranya n’izindi ndwara, iyo rero bititaweho ngo umuntu yivuze ubu burwayi bushobora kuganisha ku rupfu.
Abantu bakunda kugira ibi bibazo ni abantu barwaye indwara zikomeye kuburyo ubudahangarwa bw’umubiri buba ari buke cyangwa nanone abantu bakunda kugira indwara zifata ibihaha, ndetse n’ indwara zifata urwungano rw’inkar. Nk’uko twabivuze haruguru iyo birangaranwe bishobora kuvamo urupfu ariko iyo bikurikiranywe kare biravurwa bigakira.
Ibyo bimenyetso rero ni ibi:
Guhinda umuriro
Iki kimenyetso ni ikimenyetso gikomeye gikwiriye gutuma ukwiriye gutuma uhita ujya kwa muganga bakareba neza ikibazo ufite mumubiri
Kumva ubukonje
Umuntu atangira gutitira nyamara wenda igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru ariko we rwose akajya yumva imbeho yamurembeje.
Kurwara indwara zifata inzira z’ubuhumekero
Ibicurane n’ inkorora
Ibi rero ngo iyo birengeje icyumweru kandi warafashe imiti uko bikwiriye ubu ukwiriye kujya kwa muganga bakareba neza nib anta bindi bibazo biri mu maraso
Ububabare mu ngingo
Amavi ntafashe nkuko bikwiriye mbese kumva ususumira
Umuvuduko w’amaraso: kuzamuka cyane cyangwa kumanuka bikagera kugipimo cyo hasi
Gushaka guhumeka ukumva biragoranye bitandukanye nibyari bisanzwe
Guhinduka kw’ibara ry’uruhu
Kuzana udusununu cyangwa utubara tw’umukara ku mubiri
Guhunyiza buri kanya, nubwo waba wasinziriye ute ugakomeza kugira udutotsi
Kwibagirwa bya buri kanya ukumva ibitekerezo byawe ntibi kumurongo neza
Kwihagarika inshuro nke cyane
Isesemi kuruka ndetse no gucibwamo.
Ibimenyetso by’iyi ndwara bijya gusa n’izindi ndwara ni nayo mpamvu bamwe bayitiranya ariko ikiza nuko iyo imenyekanye kare ivurwa igakira neza.
Claire @agakiza
Ubusanzwe umunyu wongerwa mu biryo, kugira ngo ibiryo bigire icyanga mbese biiryohe, umunyu kandi wongerwa mu biribwa kugira ngo bitangirika, ariko iyo wabaye mwinshi mu mubiri, cyangwa ukaba muke, bishobora kuzana akaga mu mubiri.
Muri iyi nyandiko, tugiye kugaragaza ibyatangwaje n’inzobere mu gukora ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri, ndetse naho kurya umunyu mwinshi bihurira no kurwara kanseri y’igifu, ndetse n’uburyo ushobora kuringaniza umunyu urya mu mafunguro.
Nkuko bitangazwa n’ikigo gikora ubushakashakashatsi ku ndwara ya kanseri( World Cancer Research Fund), cyatangaje ko kurya umunyu mwinshi waba: uwo watekanye n’ibiryo, uwo wongeye mu biryo ku meza se, ndetse n’umwe uba ufunganywe n’ibiryo bimwe bicuruzwa mu makarito afunze, biri mu byongera ibyago byo kurwara kanseri y’igifu, ndetse banavuga ko ibi aribyo biza ku mwanya wa kabiri mu bintu bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’igifu.
Iki kigo kandi cyakoze ubushakashatsi mu mwaka wa 2009, mu gihugu cya Amerika, kivuga ko 16% by’abarwaye kanseri y’igifu, ndetse na 14% by’abarwaye kanseri mu gihugu cy’ubwongereza, aba bose bayitewe no kuba barariye umunyu mwinshi.
Ikigo kigenzura ibijyanye n’ubuzima, ku rwego rw’isi( World Health Organisation), ubushakashatsi cyakoze, mu mwaka wa 2003, bwagaragazaga ko kurya umunyu mwinshi biri mu byongera ibyago byo kurwara iki cyago.
Abahanga mu by’ubuzima n’imirire, batangaza ko kurya ku bantu bakuze, atari byiza kurenza garama eshanu(g5) z’umunyu ku munsi , naho ku bana bo bikaba atari byiza ko barenza garama eshatu(g 3), ku munsi.
Mu buzima hariho amakosa akorwa, kandi kuyakosora bikaba byashoboka, mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye, dore ko nkuko abanyarwanda babivuga, kwirinda biruta kwivuza, umwihariko kuri iyi ndwara ni uko ,iyo wayirwaye, kuyikira bidakunze kubaho, bitewe nuko kenshi, ujya kumenya ko wayirwaye, yaramaze kukuzahaza.
Dore uburyo bwiza wakoreha mu buryo bwo kugabanya ibyago byo kurwara kanseri, bijyanye nuko wariye umunyu mwinshi:
• Irinde kongera umunyu mu biryo mugiye gufungura mbese byageze ku meza
• Gerageza kugabanya ingano y’ibiryo urya byakorewe mu nganda, cyane cyane biriya twavuze biza bifunze mu makarito, dore ko hari n’ibiba bitagaragaza ingano y’umunyu irimo
• Gerageza kuryoshya ibiryo ukoresheje ibimera n’ibirungo bitandukanye mu cyimbo cyo kubiryoshya ushyiramo umunyu mwinshi
• Gerageza kugabanya kurya ibiryo bitoroshye, bitarimo isosi, mbese bimwe twita inkumbagare mu kinyarwanda
• Gerageza kurya imbuto n’imboga ku kigero gikwiriye
• Irinde gukoresha umunyu, mu gihe uri kurinda ibiribwa byawe kwangirika
Source: wiki.cancer.org
[email protected]
Muri iyi nyandiko, tugiye kubagezaho ibijyanye n’ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso, turavuga ubusobanuro bwacyo, ikibitera, ibimenyetso biranga ugifite, ingorane kizana ndetse n’uburyo wakirinda, turanavuga kandi uko wahangana nacyo.
Kwipfundika kw’amaraso aribyo byitwa Thrombosis mu rurimi rw’icyongereza, bibaho igihe mu mijyana cyangwa se imigarura habayemo kuvura kw’amaraso, bityo amaraso ntabashe gutambuka neza mu mitsi ijyana amaraso ku mutima ndetse n’iyagarura mu mubiri wose( Veins and Arteries).
Ibi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, muri izo twavugamo :
Imirire itaboneye ni imwe mu mpamvu z’ibanze, zishobora gutera iki kibazo
Indwara zifata imijyana n’imigarura zongera ibyago byo kugira iki kibazo
Gukomereka kw’imijyana n’imigarura
Kuba umuntu atabasha kuva aho ari( Immobility)
Kwangirika, cyangwa se gutana kw’amagufwa
Gukoresha imiti runaka ishobora gutera amaraso kuvura cyane
Umubyibuho ukabije
Kuba mu muryango ukomokamo habamo abantu bagiye bagira iki kibazo
Kuba umugore atwite, bishobora kuba imbarutso yo kuba umuntu yagira iki kibazo
Kuba umuntu akunda kunywa itabi, byongera ibyago byo kugira iki kibazo
Kuba umuntu ageze mu mwaka y’ubukure, bishobora kongera ibyago byo kugira iki kibazo
Kubagwa igice runaka cyangwa gukora impanuka
Kugira urugimbu rwinshi mu maraso( Cholesterol) n’ibindi
Dore bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza umuntu ufite Thrombosis:
Kumva ububabare mu kaguru kamwe
Kugwa ikirabira( Fainting)
Gutera cyane k’umutima
Gukorora cyane, rimwe na rimwe igikororwa kikazana n’amaraso
Kubyimba akaguru cyangwa se akaboko
Kugira ububabare mu gituza
Gucika intege mu gihande k’imwe cy’umubiri
Impinduka zitari nziza zishobora kwibasira imitekerereze, nk’ihungabana n’ibindi
Mu gihe ubonye kimwe muri ibi bimenyetso, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga, kubera ko ibimenyetso bya thrombosis bijya gusa n’iby’ibindi bibazo byibasira ubuzima cyane iby’ubuzima bw’amaraso, ni byiza rero gushaka muganga mu gihe ubonye kimwe muri biriya bimenyetso twarondoye.
Thrombosis ishobora guteza ingorane zitandukanye mu buzima bw’umuntu nko kubuza amaraso gutambuka mu mijyana ndetse n’imigarura, ingorane nanone ziza bitewe n’igice Thrombosis iherereyemo, zimwe mu ngorane zikomeye zishobora guterwa na Thrombosis twavugamo stoke, Kunanirwa k’umutima, Kunanirwa guhumeka.
Mbese kwirinda Thrombosis birashoboka?
Kwirinda kuba warwara Thrombosis birashoboka cyane, dore ibyo wakora, bikaba byagufasha guca ukubiri n’iki cyago:
Gerageza kubaho ubuzima( Being physical Actif/ve)
Mu gihe wagize ikibazo gituma ubagwa, ni byiza gusubira mu kazi mbese ntuhore wicaye cyangwa uryamye nyuma yo kubagwa
Kwitoza kugenda n’amaguru mu buryo buhoraho
Niba ufite ibiro byinshi, gerageza kubigabanya
Kuzibukira itabi
Kugenga ibibazo bitandukanye waba ubana nka Diyabete, Umuvuduko ukabije w’amaraso, urugimbu rwinshi mu maraso n’ibindi
Kuboneza imirire ni ingenzi, mbese ukarya indyo yuzuye, cyane cyane ukibanda kurya imbuto n’imboga zitandukanye.
Mu gihe wamaze gufatwa n’iki cyago, ni byiza kwivuza, hanyuma ugakurikiza inama za muganga, bishobora kurangira, nubwo ntanambara isiga ubusa, kandi twibuke ko kwirinda biruta kwivuza.
Source: www.hopkinsmedicine.org
Muri iyi nyandiko tugiye kubagezaho, ubusobanuro bwa sitoroke(stroke), aho ihurira n’urwungano rw’imyakura, ibishobora kuba imbarutso mu kuyitera, ibimenyetso biranga umuntu uyifite,ingorane ishobora kuzana mu buzima ndetse n’uburyo wayirinda
Sitoroke(stroke), ibaho igihe amaraso atari kugera ku bwonko cyangwa se ingano y’amaraso agomba kubugeraho yagabanutse, ibi bituma intungamubiri n’umwuka mwiza(oxygen), bitagera ku bwonko, kuko ubusanzwe amaraso ariyo abigezayo, bityo mu gihe gito cyane, uturemangingo twubatse ubwonko, tugatangira gupfa,birumvikana ko iki kibazo gifata urwungano rw’imyakura, kuko ubwonko ni igice k’ingenzi mu byubatse urwungano rw’imyakura( Nervous System).
Sitoroke(stroke) ni ikibazo kiba gikwiye ubuvuzi bwihuse cyane, kuyivuza ku gihe ni byiza cyane, kuko bigabanya kwangirika k’ubwonko, ndetse bikagabanya n’izindi ngorane zikomeye zishobora kuzanwa nayo, .
Amakuru meza ni uko sitoroke ishobora kuvurwa no kuyirinda bikaba bishoboka, ndetse ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika bugaragaza ko ubu imibare y’abanyamerika bazira sitoroke, igenda igabanuka ugereranije no mu bihe byashize.
Dore bimwe mu bishobora kuba imbaruko yo gutera kurwara sitoroke(stroke):
Kuba imitsi ijyana amaraso ku bwonko idafite ubuzima bwiza
Kuba mu muryango ukomokamo, hari abantu bagiye bahura n’iki kibazo
Kunywa itabi, inzoga, zikaze, ndetse n’ibindi biyobyabwenge
Ibiro byinshi cyangwa se umubyibuho ukabije
Kuba ubayeho ubuzima butaduma ukoresha imbaraga
Kuba ugeze muzabukuru mbese ufite imyaka mirongo itanu n’itanu kuzamura
Kuba ujya ugira ibibazo byo kwipfundika kw’amaraso.
Kuba urwaye indwara z’umutima ndetse no kwangirika kw’imijyana n’imigarura
Bimwe mu bimenyetso biranga uumuntu urwaye sitoroke:
Ihungabana rigaragarira mu myumvire(Kumva), no mu mivugire:
Kugagara kw’ibice bimwe na bimwe cyane cyane mu isura, amaboko n’amaguru.
Gukanura mu buryo budasanzwe bikaba byaba ku jisho rimwe cyangwa kuri yose.
Kubabara cyane umutwe,bifatanije no kugira isereri, iseseme,kureba ibikezikezi ndetse no kwitiranya ibintu.
Ihungabana rigaragarira mu mitambukire, nko kugenda usitara, utemye ndetse no kugenda utabasha kwiyobora, mbese ukumva umubiri usa n’ukurusha imbaraga.
Izi ni zimwe mu mbarutso zishobora gutuma amaraso atagera ku bwonko, cyangwa se ingano y’agomba kuhagera ikaba yagabanuka.
Sitoroke(stroke), iyo itavuwe ku gihe ishobora kuzana ingorane zikomeye mu buzima, zimwe muri izo twavugamo:
• Ubumuga butandukanye(Disabilities)
• Kugagara ibice bimwe na bimwe
• Kunanirwa kuvuga ndetse no kumira
• Kwibagirwa cyane ndetse no kunanirwa gutekereza
• Ibibazo byibasira amarangamutima nk’agahinda gakabije n’ibindi.
• Kugira umubabaro mu ngingo zubatse umubiri cyane cyane mu kabokok’imoso
• Kugira impinduka mu mico no mu myifatire no kutabasha kwiyitaho(koga, kwambara imyenda, gusasa,n’ibindi).
Icyo wakora mu rwego rwo kwirinda kurwara sitoroke(stroke).
Kumenya sitoroke icyo aricyo, no kumenya ibishobora kuba imbarutso zo kuyitera, nibyo bintu by’ingenzi cyane, kuko ari nabyo bigufasha kuyirinda.
Hanyuma ibindi twavuga ushobora gukora harimo:
Kuboneza imirire, ukihata imbogandetse n’imbuto
Kwita cyane ku bijyanye no kuringanza umuvuduko w’amaraso
Kuzibukira itabi ndetse n’ibindi biyobyabwenge
Gukora imyitozo ngororangingo mu buryo buhoraho
Kuringaniza ibiro ndetse n’urugimbu
Gukurikiza inama za muganga mu gihe urwaye indwara runaka cyane cyane indwara zitandura.
Source: www.mayoclinic.org
[email protected]
Edema ni ijambo ry’icyongereza, rikaba ari inyito ikoreshwa mu buvuzi, Edema ikaba ibaho igihe mu mubiri w’umuntu, amazi yabayemo menshi, bikunze kugaragarira ku maguru, ibirenge, mu ntoki, ubugombambari ndetse no mu isura (mu maso), bidakuyeho ko yagaragarira no mu bindi bice by’umubiri, ariko ibyo turondoye nibyo bikunze kubyimbirwa hakaba hazamo n’ububabare mu gihe umuntu afite Edema.
Kuvura Edema birahindagurika, kuko biba bisaba kuvura icyayiteye, kuko yo ubwayo ntishobora kwizana, idafite icyayiteye, kenshi ibaho nk’ikimenyetso cy’indwara cyangwa ikindi kibazo cyabaye mu mubiri, ikindi ni uko Edema ibaho iyo imitsi mito mito itwara amaraso(Capillaries), yangiritse, cyangwa itari gukora neza,uku kwangirika no kudakora neza, kubaho bitewe n’impamvu zitandukanye, akaba ariyo mpamvu tugiye kugaragaza bimwe mu bishobora gutuma umuntu agira Edema:
Indwara zimwe na zimwe zishobora gutuma umuntu agira iki kibazo, zimwe muri izo, twavugamo kuba urwaye, impyiko, umwijima, umutima, guhagarara k’umutima, kuvura kw’amaraso igihe byabereye imbere mu mubiri, ubwandu butandukanye(Infections), n’izindi.
Imiti imwe n’imwe ishobora gutuma umuntu agira Edema, muri iyo twavugamo: imiti y’umuvuduko w’amaraso, igisukari(Diabete), ububabare n’ikuraho kubyimbirwa.
Mu gihe ugize Edema, kubera izi mpamvu twavuze haruguru, ni byiza cyane gusanga muganga akaba yagufasha, umusanze zitaramara igihe, biba byiza cyane.
Ibi ni bimwe mu bishobora gutera Edema kuba yamara igihe kinini.
Hari n’ubwo Edema ishobora kuba yaza, ariko ikamara igihe gito igashira, nabyo si byiza niyo mpamvu umuntu aba akwiye kumenya icyayizanye, kugira ngo bikosorwe, dore bimwe mu bishobora gutuma Edema iza, ariko ntimare igihe:
Kwicara mu buryo bumwe kandi umwanya munini ndetse no kuba ufashe icyerecyezo kimwe( one position), utabasha kuyihindura
Mu gihe ugiye kujya mu mihango( ibi biba ku bakobwa n’abagore bamwe na bamwe).
Kurya umunyu mwinshi
Gutwita bishobora gutuma umuntu agira Edema ku bagore bamwe na bamwe.
Edema izanwa no wicara umwanya mu nini, no kuba uri muri position imwe, bishobora gukosorwa utiriwe ujya gushaka muganga, ukaba wagerageza kubihindura, ugakoesha umubiri uko ubashije kose, no kugabanya umunyu nabyo kubikosora birashoboka, ariko ubikosoye, ukabona nigumweho, ihutitire gushaka muganga.
Edema mu gihe ititaweho, ngo harebwe impamvu iri kuyitera, ishobora kuzana izindi ngorane, muri izo twavugamo:
Kubabara cyane mu gice cyabyimbye kubera Edema
Kunanirwa kugenda
Kwangirika k’uruhu
Edema igice yafashemo, kiba gifite ibyago byinshi byo kuba ubwandu runaka bwakinjiriramo(Infection)
Kugabunuka ko gutembera neza kw’amaraso mu mubiri
Kurwara indwara z’itandukanye ku ruhu, n’ibisebe
Mu gihe ufite Edema, ushobora kwikorera ubufasha bw’ibanze, ariko bidakuyeho ko ugomba kureba muganga.
Kurya indyo yuzuye kandi iboneye, ukazibukira ibiryo bicuruzwa bifunze mu makarito n’ibindi bitunganyirizwa mu nganda n’ibindi birimo umunyu mwinshi
Kugerageza gukora imyitozo ngororangingo
Kuzibukira itabi ndetse n’ibindi biyobyabwenge
Kugerageza gukora aka massage mu gice cyabyimbiwe kubera Edema.
Source: www.healthline.com
Imidido (elephantiasis) ni indwara iterwa n’utuyoka duto cyane turuma umuntu tukamusigamo ibishorobwa bigatuma umubiri we ubyimba cyane. Mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara, ni byiza kwambara inweto igihe cyose ku bantu baba mu bice birimo igitaka cy’inombe n’ibumba kuko zibuza umubiri guhura n’utuyoka.
Ese indwara y’imidido iterwa n’iki?
Indwara y’imidido akenshi iterwa n’utuyoka duto cyane tuboneka mu maraso hakoreshejwe mikroskopi. Muri utwo tuyoka dutera imidido, utuzwi cyane ni ’’Brugia timori, Brugia malayi na Wuchereria bancrofti’’. Ariko abarwaye indwara y’imidido hafi ya bose bakaba bayiterwa cyane na Wuchereria bancrofti.
Ibimenyetso by’indwara y’imidido.
Iyo umuntu agifatwa n’ubu burwayi ashobora kugira umuriro, kuribwa mu dusabo tw’intanga ku mugabo cyangwa kubyimba inturugunyu kubyimba amaguru, kubyimba imyanya myibarukiro y’inyuma cyangwa amabere, kwihagarika inkari zifite ibara ry’umweru kimwe no kubyimba urwagashya cyangwa umwijima bigaragara igihe uburwayi bumaze igihe kirekire.
Uku kubyimba rero guhurirana n’uburyaryate bukomeye bukanatuma umuntu ahita ahashimagura bityo amatembabuzi yaho nayo agahungabana ukazasanga umuntu yacitsi ibisebe ari nabyo biturukamo umunuko ukabije bikanatuma umurwayi ahabwa akato bitewe n’uwo munuko umuturukaho.
Uko indwara y’imidido yandura
Nyuma yo kurumwa n’umubu wamaze kororokeramo utwo tuyoka dutera indwara y’imidido usiga utwo tuyoka (ibishorobwa) mu ruhu, nyuma utwo tuyoka tugenda dukwira mu mubiri.
Utwo tuyoka kandi tugenda twimukira mu miyoboro y’amatembabuzi aho dukurira tukabyara n’utundi twinshi.
Uburozi bw’utwo tuyoka butera imiyoboro y’amatembabuzi kubyimba (reaction of the immune system) ari na byo bishobora gutuma amatembabuzi adatembera neza mu mubiri bigatuma amaguru cyangwa ibindi bice by’umubiri bibyimba ndetse n’uruhu rw’ibyo bice rugakomera cyane.
Kubyimba kw’ibyo bice bikaba bishobora guterwa n’ubwinshi bw’utwo tuyoka dushobora gutera iyo miyoboro kuziba.
Uko wakwirinda indwara y’imidido
Uburyo bw’ibanze inkweto nabyo ni bimwe mu bifasha kwirinda iyo ndwara cyane ku bantu batuye ahantu harimo igitaka cy’inombe,ibumba ritukura kandi gikize ku myunyu ngugu ya Potissium na Sodium kuko birinda uruhu guhura n’ubwo butaka.
Naho ku muntu wamaze kwandura indwara y’imidido ni byiza kujya kwa muganga kuko yi ndwara iyo imenyekanye hakiri kare iravurwa igakira.
Source: webmd.com
[email protected]
Kurwara no kugira iseseme mu gihe abantu bagenda mu modoka ni ikibazo kigera ku bantu benshi ku isi. Ubu burwayi buterwa no kutumvikana hagati y’amaso n’ugutwi kw’imbere bityo bitanga amakuru anyuranye ku bwonko nabwo bugahita bubimenyesha igifu . Aya makimbirane atanga ibimenyetso byinshi by’uburwayi harimo kugira iseseme, kuruka, kurwara umutwe n’ibindi.
N’ubwo nta muti ubivura burundu ariko hari ibinini ndetse n’ uburyo bwo kubirwanya mu gihe witegura gukora urugendo bityo ugasohora iyo ugiye amahoro.
Gufungura amadirishya hakinjira umwuka mwiza
Abantu benshi iyo babonye umwuka mwiza wo hanze byoroshya uburwayi. Muri macye gufungura amadirishya cyangwa se kujya hanze umwanya muto ukabona umwuka mwiza bituma umuntu agarura ubuyanja.
Gufunga amaso
Akenshi kurwara mu gihe cy’urugendo rwo mu modoka biterwa n’ibyo umuntu abona bizenguruka hanze. Kubw’iyo mpamvu biba byiza kwicara ahantu ugafunga amaso ntugire ibyo hanze ureba bityo birinda ubwonko kwakira amakuru menshi avuye ku maso.
Iyo habayeho kunanirwa kw’amaso nabyo byongera kumererwa nabi , mu gihe ubona ko urumuri rukomeje kukuganza wakwambara lunettes z’umukara zizitira umucyo bityo bigabanya kurwara.
Gukoresha tangawizi n’ibiyikomokaho
komokahoTangawizi ni ingenzi mu gukumira uburwayi buterwa no kugenda mu modoka igihe kirekire. Ushobora kuyikoresha uyihekenye cyangwa se ugafata akayiko k’ifu ya tangawizi ukavanga n’amazi macye ukayinywa nibura mbere y’iminota 20 ukabona gufata urugendo.
Kurya ibiribwa byumye
Ubushakashatsi bwerekanye ko ibiribwa byumye urugero umugati ndetse no kunywa soda bigira umumaro ukomeye wo kugabanya acide nyinshi mu gifu bityo umuntu agatundukana no kugubwa nabi.
Gukoresha imiti yo kwa muganga
Hari amaoko atandukanye y’imiti iboneka kwa muganga ndetse no muri pharumasi zitandukanye harimo iyitwa: scopolamine, promethazine, sympathomimetics n’indi. Muri iyi miti harimo iyitwa meclizine irwanya iseseme ndetse n’indi ijya kubuza ubwonko kurekura ibimenyetso by’uburwayi.
Mu gihe ubona ko uburwayi bukomeje kwiyogera wagana muganga akakugira inama y’umuti wanywa ukakugirira umumaro.
Mu by’ukuri abantu benshi ku isi bakunda guhura n’ikibazo cyo kurwara mu gihe bagenda mu modoka ariko ntibakwiye guhera mu bwigunge kuko tubonye uburyo karemano bwadufasha ndetse mu gihe bidakunze neza tugafata imiti dukurikije inama za muganga bityo tukarushaho kugira amagara mazima.
Source: www.wikihow.com
Kugona (snoring) ni ijwi ryumvikana mu gihe umuntu asinziriye aho umwuka uzamuka ari mwinshi ugakubita ku imikaya yo mu muhogo bigatanga ijwi ryumvikana. Kugona si ibya none na kera byahozeho. Ariko ku bantu bamwe bishobora kubabaho akarande. Habaho igihe kugona biba ikibazo kuko bishobora kubangamira uwo mwashakanye cyangwa uwo murarana icyo gihe ni ngombwa kwiyambaza muganga.
Kugona bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo imiterere y’umunwa wawe, cyangwa se bigaterwa no kunywa alcohol, kugira umunaniro ukabije, kugira ibiro byinshi,ikindi gitera kugona ni ubukonje.
Rimwe na rimwe kugona biterwa n’ikibazo cyo kudasinzira neza,ariko abantu bagona bose siko biterwa n’iyo mpamvu. Mu gihe kugona biherekejwe n’ibi bimenyetso birakwiye ko umuntu yajya kw muganga bakamufasha: kubyuka umuntu aribwa umutwe, kubyuka ubabara mu muhogo, iyo ufite umuvuduko w’amaraso, kuba bibangamira uwo murarana, kubyuka ubabara mu gatuza n’ibindi.
Kugona bibaho no kubana bato, niba umwana agona, baza muganga w’abana kuko ushobora kubyihererana nyamara umwana afite ibibazo byo mu muhogo cyangwa se umubyibuho ukabije udatuma umwuka utambuka neza.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagabo aribo bagona cyane kurusha abagore, wakwibaza ngo biterwa n’iki? Impamvu abagabo aribo bagona cyane kurusha abagore ni uko abagabo ari bo bafite umuhogo muto (inzira y’ubuhumekero inanutse) ku bagabo bagira icyo kibazo cyo kugona umwuka uzamuka ari mwinshi kandi aho unyura ari hato
Dore uburyo wakwifashisha uhagarika kugona:
Kugabanya inzoga: twabonye ko ibinyobwa bisindisha byongera kugona, kubihagarika rero bituma umuntu asinzira neza.
Kwirinda kunywa amata cyangwa ibiribwa bikomeye mu gihe cya nijoro: kunywa amata ndetse n’ibiyakomokaho bishobora kongera ikibazo cyo kugona kuko amata asiga mucus mu kanwa no mu muhogo iyo mucus igatangira umwuka wo guhumeka.
Ni byiza kandi kureka kurya ibiryo bikomeye ugiye kuryama , iyo ugiye kuryama igifu cyuzuye bishobora gusunika igicamakoma (diaphragm) bikangira ingaruka ku mihumekere.
Kongera vitamine C: vitamine C dushobora kuyisanga mu ipapayi, inanasi,n’izindi mbuto. iyi ishobora gufasha mu kongera ubwirinzi bw’umubiri (immune system) ubu bwirinzi butuma umubiri utunganya inzira z’ubuhumekero.
Gukoresha ibibabi by’inturusu: inturusu ifite akamaro gakomeye ku nzira z’ubuhumekero, iyo ufashe ibibabi by’inturusu ukabishyira hafi y’uburiri bwawe bituma ubasha kwirinda kugona.
Ku bw’ibyo mu gihe umuntu afite ikibazo cyo kugona akwiye kwitegereza ibimenyetso agaragaza, yabona bikomeye akajya kwa muganga. Mu gihe kugona bidakabije umuntu yakwifashisha uburyo busanzwe bwavuzwe haruguru bityo umwuka ukabasha guca mu nzira zawo zabugenewe.
Source: www.draxe.com,
Angine ni ’indwara ifata mu muhogo. Angine ibamo amoko abiri: angina itukura cyangwa yera bitewe nuburyo bugaragara,angine rimwe na rimwe iherekezwa n’umuriro. Angine iterwa na virusi cyangwa na bagiteri iyi ndwara irangwa no kubabara mu muhogo. Iyi ndwara iravurwa igakira.
Angine irangwa n’ibihe bimenyetso?
Angine itukura:
Angine itukura ya umuhogo uratukura uko byagenda kose bigaherekezwa n’umuriro ukabije wa pharynx (insina z’amatwi) ibi bikunze kubaho cyane ku bana kandi birangwa n’ibimenyetso bikurikira:Ububabare bukabije iyo umira; Migraine (kurwara umutwe) n’Umuriro.
Angine y’umweru:
Angine y’umweru ni igihe umuhogo uba utukura kandi wera icyarimwe.Ibimenyetso birasa:Kubabara mu muhogo;Umuriro ndetse na Migraine.
Dore uburyo bwo kwirinda angine:
Kugirango wirinde kwandura indwara ya angine, hakenewe gufata ingamba z’isuku:
Karaba intoki zawe buri gihe ukoresheje isabune n’amazi meza.
Koresha hydro-alcool ibisubizo. Zifite akamaro mukurandura mikorobe nyinshi zandura.
Koresha mouchoir isa neza cyangwa se impapuro z’isuku zikoreshwa rimwe gusa.
Niba ufite inkorora cyangwa kuniha, koresha tissue hanyuma uyijugunye ako kanya.
Niba udafite igitambaro, funga umunwa n’amazuru ukoresheje amaboko mu gihe ugiye gukorora.
Niba wanduye, irinde kwegera abantu bafite intege nke: impinja, abarwayi cyangwa abasaza; ushobora kandi kwambara mask (agapfukamunwa)
Irinde guhura mu buryo butaziguye mugihe cya angina: ntugasome abakunzi bawe, ntugahane amaboko.
Ntugatizanye na bagenzi bawe ibintu bya buri munsi nk’imyenda yo murugo;
Sukura ibintu bya buri munsi nkibikinisho byabana, clavier ya mudasobwa, mobile, nibindi.
Muri macye angine ni indwara ifata inzira z’ubuhumekero cyane cyane mu muhogo niyo mpamvu dukwiye kuyirinda no kuyirinda bagenzi bacu dushyira mu bikorwa ingamba z’isuku, mu gihe ubona ko uburwayi bukabije, ni byiza kugana muganga akagufasha.
Source: www.doctissimo.fr