Tariki ya 18-19 Ugushyingo 2017 kuri ADEPR Kicukiro umudugudu wa Nyakabanda, hateganijwe igiterane kidasanzwe cy’iminsi ibiri cy’ububyutse,kiri gutegurwa na Korali Sion ibarizwa kuri uyu mudugudu.
Aganira ana Agakiza.org, Bwana Harerimana Aimable umuyobozi wa korari Sion yatangaje ko iki giterane kije mu rwego rwo gushima Imana imirimo n’ibitangaza yakoze. Yakanguriye abantu kuza gufatanya nabo kuzamura amashimwe ku Mana.
Tumubajije ibijyanye n’imyiteguro, Bwana Harerimana yavuzeko Korari Sion imaze igihe kinini itegura iki giterane ku bufatanye n’umudugudu wa Nyakabanda, kubw’ibyo rero, ngo ntagushidikanya guhari ku migendejere myiza y’iki giterane.
Korari Sion yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1997,yari korari y’urubyiruko, yitwaga Korari ABARINZI. Ni korari yaje kwaguka mu buryo butangaje aho ubu igeze ku mubare w’abaririmbyi 93 bari mu byiciro byose, abubatse ndetse n’ingaragu.
Iyi korari yateye imbere no mu buryo bw’imiririmbire ugereranije na mbere igitangira.
Korari Sion ifite indirimbo nyinshi zifasha imitima yabenshi, haba kubayibona iririmba ndetse n’abakurikirana ibihangano byayo mu buryo butandukanye. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka "TUGUFITIYE ICYIZERE YESU; IBYO IMANA YAKOZE n’izindi.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa korari Sion, ndetse no ku matangazo y’iki giterane yashyizwe ahantu hatandukanye, insanganyamatsiko iyacyo iboneka muri Zaburi 20:8b,: “Ariko twebwe tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu”
Iki giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye baba abaririmbyi n’abigisha b’ijambo ry’Imana. Hazaba hari Korari Muhima yamenyekanye cyane mu ndirimbo ivuga ngo “Nta mukiranutsi upfa”, Korari Galeedi inzwi cyane mu ndirimbo “Nzabana nawe”. Hazaba hari kandi umuhanzi Faustin Murwanashyaka wakunzwe cyane mu ndirimbo nka "Uri Uwera; Agaciro;..."
Ku munsi wo kuwa gatandatu hazigisha Ev. Mafubo Esther, naho ku Cyumweru higishe Ev. Sinzabikangwa Jean Pierre.
Kuwa Gatandatu kikazatangira saa 14H00, naho ku cyumweru ni uguhera saa tatu za mu gitondo gukomeza.
Abanyeshuri babarizwa mu itsinda ry’abaporotesitanti biga mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma(E.s Gishoma), bateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizaba tariki ya 01-Nyakanga-2018. Muri iki giterane hazanashyirwa ahagara umuzingo w’indirimbo z’amashusho, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya gishoma.
Iki giterane kizitabirwa n’amakorari atandukanye: Silowamu izaturuka muri ADEPR Tyazo akarere ka nyamasheke,chorale Alpha ya ADEPR Rwimbogo, chorale El bethel ya ADEPR Bethel paroisse Gashonga akarere ka rusizi. Hari gahunda ya garuka ushime, izaba ku nshuro ya Gatanu kubahoze ari abanyeshuri ndetse n’abakiga mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma. Hazabatizwa abanyeshuri cumi na batanu. Choral Abanyamugisha y’abanyeshuri izamurikira umuzingo(album) wayo w’amajwi n’amashusho witwa “Ukuboko k’Uwiteka.”
Iki giterane gifite intego dusanga muri Yesaya 41:10 “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.”
Pastor Bagabo ni we muvugabutumwa kuri uwo munsi
Chorale Silowamu izaturuka muri ADEPR Tyazo
Choral Abanyamugisha y’abanyeshuri izamurikira album y’amajwi n’amashusho yitwa “Ukuboko k’Uwiteka.”
Abafilipi 4:17
"Nyamara burya si impano nshaka, ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe."
Inkingi choir ikorera umurimo w’Imana mu muryango w’abanyeshuri b’aba pentecote(ADEPR), babarizwa muri Kaminuza ya IPRC KIGALI, ho mu itorero ry’akarere rya Kicukiro, paruwasi ya Gatenga, yabateguriye igitaramo REMBO LIVE CONCERT.
Inkingi Choir ni korali ibamo abaririmbyi b’aba pentecote(ADEPR), biga muri kaminuza ya IPRC KIGALI, ndetse n’abaharangirije, iyi korari yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2010, ubwo hari hashize imyaka ibiri, iyi kaminuza itangiye gutanga ubumenyi, itangira yaririmo abaririmbyi barindwi(7), kuri ubu ikaba irimo abanyeshuri mirongo irindwi(70), bari ku ntebe y’ishuri ndetse n’abandi ijana(100), barangije amasomo ariko bakomeza kuba abanyamuryango biyi korari.
Muri iki gitaramo, korari inkingi iteganya kuzashyira ku mugaragaro umuzingo wabo w’amajwi n’amasusho witwa YESU AGIYE KUZA, iteganya kandi kuzataramira abazitabira iki gitaramo mu ndirimbo ziramya, zinahimbaza Imana kandi zikoranye ubuhanga , harimo n’iya kunzwe cyane, REMBO, ari nayo yitiriwe iki gitaramo.
Korari JEHOVAH- JIREH ULK izaba ihari ndetse n’umuramyi NSHUTI BOSCO , azahabwa umwanya uhagije wo kuririmba no gufatanya n’abazitabira iki gitaramo mu kuramya no guhimbaza Imana binyujijwe mu ndirimbo.
Muri iki gitaramo hazabaho umwanya wo kumva ijambo ry’Imana hamwe n’umushumba wuzuye umwuka w’Imana kandi ukunzwe cyane Rev. Past MASUMBUKO Joshua, aho azifashisha icyandikwa dusanga muri YOHANA 10:9
Umuyobozi wa korali Inkingi, DUSINGIZIMANA Jean de la Paix, yadutangarije ko imyiteguro y’igitaramo igeze aheza, aho bari kwitegura bakora imyitozongororamajwi , basenga ndetse banakora ibikorwa bitandukanye, kugira ngo iki gitaramo kizagende neza.
Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Mata 2019, kikaba kizabera muri nzu mberabyombi iri muri IPRC KICUKIRO, Isaha yo gutangira ni Saa mumani z’amanywa( Saa 2hoo’) naho gusoza ni Saa moya z’ijoro(19hoo’).
Muhawe ikaze mwese muri iki gitaramo, kwinjira ni ubuntu.
Ni kuri iki cyumweru, cyo kuwa 26 Gicurasi 2019, Korari Gilgal yongeye kudutegurira igiterane, bagira bati: ‘’NIWE SOKO LIVE CONCERT’’.
Korari Gilgal ikorera umurimo w’Imana mu muryango w’abanyeshuri b’aba pentecote(ADEPR), babarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge( CST: College of Science and Technology), rizwi cyane ku izina rya KIST, ho mu itorero rya ADEPR, paruwasi ya Nyarugenge.
Gilgal ni korari ibamo abaririmbyi b’aba pentecote(ADEPR), biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, ndetse n’abaharangirije, iyi korari imaze imyaka cumi n’itanu(15)ikora umurimo w’Imana, kuko yatangiye mu mwaka wa 2005, ubwo CEP yo mu bigo byahoze byitwa KIST na KHI yatangiraga, iyi korali nayo nibwo yatangiye, itangizwa n’abaririmbyi batandatu(6), aho kuri ubu imaze kugira abaririmbyi basaga 110, Bari ku ntebe y’ishuri, ndetse n’abandi barenga 350,Bashoje amashuri, ariko nyuma yo gusoza amashuri bakomeza kuba abanyamuryango ba korali Guilgal.
Muri iki gitaramo cy’ivugabutumwa, Korali Gilgal yabateguriye, hazabaho umwanya uhagije wo gutaramira Imana mu ndirimbo, hamwe n’amakorali atandukanye, harimo Korari Gilgal, Korali Nazir ikorera umurimo w’Imana muri iyi CEP ya Nyarugenge, ndetse tuzaba turi kumwe na Korari Amahoro guturuka muri Paroise ya Remera, n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza (Elim Worshipteam), rikorera umurimo w’Imana muri iyi CEP ya Nyarugenge naryo rizaba rihari.
Muri iki gitaramo kandi hazabaho umwanya wo kumva ijambo ry’Imana hamwe n’umukozi w’Imana, PST ZIGIRINSHUTI Michel aho azifashisha icyanditswe dusanga muri YOHANA 4.13-14.
Nkuko twabitangarijwe n’ umuyobozi wa korali Gilgal , HASHIMWIMANA Esron, yadutangarije ko imyiteguro y’igitaramo igeze aheza, aho bari kwitegura bakora imyitozo ngororamajwi , basenga ndetse banakora ibikorwa bitandukanye, kugira ngo iki gitaramo kizagende neza.
Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2019, kikazabera mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, Isaha yo gutangira ni Saa mumani z’amanywa( Saa 14hoo’), hano gusoza ni Saa moya z’ijoro(19hoo’).
Muhawe ikaze mwese muri iki gitaramo, kwinjira ni ubuntu.
[email protected]
Umuryango w’abanyeshuri b’abapentekote, ukorera umurimo w’Imana muri kaminuza yigengaya Kigali( CEP ULK), wateguye igitaramo cy’ivugabutumwa, gusengera abayobozi bashya, kwakira abanyamuryango bashya ndetse no gushimira komite icyuye igihe.
Igiteramo kizaba kuwa 02 Kamena 2019, kikazabera muri stade ya ULK, Guhera saa 08hoo’kugeza Saa18hoo’, mu gitondo hateganijwe umuhango wo gusengera abayobozi baCEP(Investiture) no kwakira abanyamuryango bashya, naho guhera nyuma ya Saa sita,hateganijwe igitaramo cy’ivugabumwa.
Muri iki gitaramo, hazabaho umwanya wo kumva ijambo ry’Imana hamwe na Rev. KARANGWAJohn,aho azifashisha ijambo ry’Imana dusanga muri MATAYO 9: 37-38( Maze abwiraabigishwa be ati ”ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake,…).
Amakorari atandukanye azaririmba muri iki gitaramo, ariyo : Korali Jehovah- Jireh Poste CepienULK, Korali Jehovah Jireh Cepien ULK(Ibamo abanyamuryango bakibarizwa muri kaminuza yaULk, Korari Turanezerewe CEP day, The light worshipteam ikorera umurimo w’Imana muri CEP ULK.
Iki gitaramo, kizitabirwa n’abashyitsi batandukanye barimo Abayobozi bakuru b’itorero
ry’ADEPR mu Rwanda, abayobozi bo mu nzego za Leta, abayobozi bama CEP
atandukanye,abanyeshuri barangirije muri CEP ULK, n’abanyeshuri basengera muri CEP bose,nawe uhawe ikaze,kwinjira bizaba ari ubuntu.
[email protected],org
Korari Naioth yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa, Tuza(Uzajye utuza), Nyigisha kubara, Igihe, hari uburuhukiro n’izindi nyinshi, kuko kuri ubu imaze gukora Imizingo igera kuri ibiri y’indirimbo z’amajwi, umwe muri izo ukaba unafite amashusho .
Korari Naioth ni korari ibarizwa mu itorero rya Pentekote mu Rwanda, ho mu itorero ry’Akarere rya Kicukiro, Paruwasi ya Rwampala, umudugudu wa Sgeem, iyi korari yatangiye umurimo w’Imana, ahagana mu mwaka wa 2003, itangizwa n’abanyeshuri basengeraga kuri uyu mudugugu wa Sgeem, birumvikana ko bakoraga mu gihe bari mu kirukuko, bitwaga korari y’abanyeshuri.
Mu mwaka wa 2008 nibwo iyi korari yahawe izina, kuri ubu Korari Naioth ni korari imeze neza cyane, kuri ubu ikaba ifite abaririmbyi bagera ku 110.
Kuri iyi nshuro, iyi korari ikaba yateguriye igitaramo cy’ivugabutumwa, abakunzi bayo ndetse n’abandi bakunda ibitaramo by’ivugabutumwa, iki gitaramo, gifite intego dusanga mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 3:19(Nuko mwihane, muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Mana).
Kuri ubu korari Naioth igeze kure imyiteguro y’iki gitaramo, cyiswe REVIVAL CONCERT, kizaba ku cyumweru, cyo kuwa23 Kamena.2019, kikazabera mu rusengero rwa ADEPR Sgeem, i Gikondo, isaha yo gutangira ni saa saba(13hoo’), naho iyo gusoza ni saa moya z’ijoro(Saa19hoo’).
Iki gitaramo Korari Naioth yatumiyemo, umuramyi Bosco Nshuti, ndetse n’umuvugabutumwa ukunzwe cyane Ev.Edissa, Rev.Pasteur Richard niwe uzayobora iki gitaramo, ndetse na Benaiah W.T yo kuri uyu mudugudu, nayo izaba yabukereye, mu gutaramira Imana.
Korari Naioth ifite umunezero mwinshi wo guha ikaze, umuntu wese, kuko biringiye ko uzahaboneka azahabwa umugisha n’Imana bityo ibihe byiza by’ububyutse bikaza mu mitima ya benshi biturutse ku Mwami Mana.
[email protected]
Korari Elayo yo muri Paruwasi ya Sumba, ho mu itorero ry’Akarere rya Nyamagabe, ni korari imaze imyaka mirongo itatu n’itatu(33), itangiye umurimo w’ivugabutumwa, ikaba imaze gukora indirimbo zisaga mirongo ine(40), zimwe muri izo, zikaba zarakorewe muri studio yabo.
Iyi korari Elayo, kuri iki cyumweru cyo kuwa 14.Nyakanga.2019, yagize urugendo rw’ivugabutumwa mu itorero ry’Akarere rya Muhanga, Paruwasi ya Nyabisindu, Umudugudu wa Nyabisindu, mu giterane cyateguwe na Korari La Charite, intego y’iki giterane, yari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo, bukiza ibyaha, umubiri n’ubugingo ndetse bukanaruhura imitima irushye, ariko kandi hari hagamijwe guhindurira benshi ku gukiranuka.
Rev.UWIZEYIMANA Onesphore
Rev. UWIZEYIMANA Onesphore, umushumba wa Paruwasi ya Sumba,niwe wari umwigisha w’ijambo ry’Imana, aho yifashishije ijambo ry’Imana, dusanga muri Yohana1.12, naho mu gitaramo umwigisha yari Ev. UWIZEYE Innocent, aho yabaganirije ku ijambo ry’Imana dusanga muri Yeremiya 6:16, ndetse no mu Kubara 9:18, aho yakomeje agaruka ku ntego igira iti: ’’Kuyoborwa n’Imana inzira nziza’’.
Ev.Innocent UWIZEYIMANA
Muri iki giterane, Korari Elayo yishimiwe mu ndirimbo yagiye iririmba, kuko zagiye zikundwa cyane ndetse zihembura imitima ya benshi, si ibyo gusa kuko muri iki gitaramo hakorewemo imirimo ikomeye y’Imana, abantu benshi bakiriye Yesu nk’umwami n’umucunguzi w’ubugingo bwabo, abari basanzwe baramwakiriye nabo, basubizwamo imbaraga, kimwe mu bintu byanejeje korari Elayo, ni ukubona abantu batari bake baturutse mu makorari y’inshuti zabo baje kubashyigikira, harimo abari baturutse muri korari Itabaza ADEPR Gahogo, Korari Blessing yo muri ADEPR Musambira, ndetse n’abandi bakunzi babo batandukanye, zaturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali ndetse n’Iburasirazuba, nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Korari Elayo DUSENGE Hyacinthe.
Korari Elayo ni imwe mu ma korari akomeye kandi akunzwe mu Karere ka Nyamagabe, muri iyi minsi ikaba yarakoze indirimbo zakoze ku mitima ya benshi, zimwe murizo izikorera muri studio yayo, harimo niyi yakunzwe kandi igakurikirwa kuri youtube kuruta izindi ariyo yitwa ’’IRADUHETSE’’
Kanda hano ubashe kuyikurikira: https://youtu.be/nNzIy6C5FLo
ANDI MAFOTO
President wa Korari La Charite ari kuvuga ku bumwe n’urukundo na Korari Elayo, uwo bahagararanye(Ibumoso), DUSENGE Hyacinthe, akaba ariwe President wa Korari Elayo
Uwahoze ari Vice Presidente wa Korari Elayo, Madame UZARAMBA Immaculee yanejejwe no kongera kubona iyi Korari yayoboye igihe kitari gito.
Korari La Charite, yahaye impano nziza Korari Elayo.