Abantu

Kwamamaza

agakiza

Mu iterambere ry’umuhanzi mu bikorwa bye bya buri munsi hari byinshi bimufasha gutera imbere aha twavuga gukora ibitaramo byinshi, no kwitabira ibitaramo binyuranye, gukora indirimbo nziza, n’ibindi aha ariko hari n’ibindi bimufasha kwagura cyane ubuhanzi bwe. Kimwe muri byo nkuko iterambere rigenda ribigaragaza harimo no kuba umuhanzi yagira urubuga rwe rwa internet rutangaza amakuru amwerekeyeho mu bikorwa bye bya buri munsi.

Mu mpera ziki cyumweru nibwo umuhanzi Dominic Nic Ashimwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana yashyize hanze urubuga rwa internet rwe bwite arirwo www.dominicnic.net ruzajya rutangazaho amakuru amwerekeyeho, ibitekerezo ku murimo w’Imana, indirimbo nshya, ama video ye manshyashya ndetse n’ibindi byerekeranye n’ijambo ry’imana ryubaka imitima y’abantu. Mu kiganiro gito twagiranye na Dominic Nic akaba yadutangarije ko guhera ubu ushobora gusura uru rubuga rwe ukajya ukurikiranaho amakuru ye, ibitaramo, indirimbo nshya, ukuri kw’ibimuvugwaho, kureba amavideo ye n’ibindi bijyanye na gospel. Dominic Nic akaba aje nyuma y’abandi bahanzi bagenzi be nabo bafite imbuga zabo bwite.

Tumubaza ku kibazo cy’uko imbuga zabahanzi zitajya ziba update n’amakuru yabo yadutangarijje ko we atariko biri kuko uretse n’amakuru ya buri gihe, kuri uru rubuga hazajya hanyura ijambo ry’umunsi word of the day. Nukuvuga ko buri munsi udakwiye gucikwa no gusura uru rubuga rwa Dominic Nic.

Twarangiza tumushimira iki gikorwa cyiza agezeho, dushishikariza n’abandi bahanzi kugira iyerekwa ryigiye imbere kugirango bibafashe kugeza ubutumwa bwabo kwisi yose.

Uyu mugabo wibera I Nariobi, muri Kenya n’umuryango we kubera impamvu z’akazi, niwe wegukanye igihembo cya Mwafaka Award nka Producer mwiza w’u mwaka.

 Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE.com yagize ati :” Igishya mfite n’uko nyuma yo kwegukana cya gihembo Imana yampaye umugisha abakiriya bariyongera cyane ndetse n’ibitaramo nuko. Nkubu kuwa Gatandatu tariki 03 Nzeli 2011 natumiwe mu gitaramo cy’Abanyarwanda hamwe n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyari kigamije gutera inkunga Korari yitwa « Vesals Choir », mu gikorwa cyo gukora DVD bakaba bari bakeneye amafaranga agera kuri 2.000.000Frw……. barabashije kuyabona ndetse barenzeho.

 Yakomeje avuga ko we yabaririmbiye inidrimbo ye yitwa « Mbayeho » kandi ngo igitaramo cyari gishushye. Ku cyumweru nabwo yateranye mu rusemgero n’abandi ahitwa Kayole mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kugura ikibanza cy’ Itorero riyobowe na Pastor Asa n’abandi banyarwanda ndetse babashije gukusanya amafaranga agera kuri 8.000.000frw mu gihe hakenewe 24,000,000frw.

 Mu gusoza Nzeyimana yavuze ko ukuyeho ibitaramo yabashije no guca kuri television zirenze eshatu nyuma yo kwegukana igihembo. Ati:”Nungutsemo byinshi rero kimwe muri ibyo nuko ngiye gukora indirimbo 100 z’abahanzi bataramenyekana nkaba kandi nitegura gushyira ahagaragara Video yanjye yitwa Hakuna, ikindi gishya nuko ubu nkorana numwe mu ba producer b’abahanga bakoranaga mu Rwanda witwa Joe bikaba bimfasha kwita kubakiriya no kubaha ibihangano byabo vuba bishoboka ».

 

Kanyamibwa Patrick

 

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara. Wabaye kuri iyi taliki ya 06/09/2011, wizihijwe ku ncuro ya 44

Itorero ADEPR, ku bufatanye na UNESCO na minisiteri y’uburezi, ryijihije uwo munsi ritanga impamyabumenyi z’abarangije kwiga iryo shuri ryo gusoma, kwandika no kubara bagera ku bihumbi 30721 muri uyu mwakamu gihugu cyose cy’urwanda.

Kubera ko ayo masomero ari mu tugari twose tw’ Urwanda aho iryo torero riba rifite insengero, Itorero ADEPR ryahisemo kwizihiriza uwo munsi mukuru mu rurembo rwa Kabuga, ari narwo rwabaye urwa mbere mu ndembo 12 zigize iryo torero, rutsindisha abanyeshuri bagera kuri 4060 muri uyu mwaka wa 2011.Aho, ni mu murenge wa Rusoro,mu karere ka Gasabo.

Mu rwego rw’igihugu, uwo munsi wizihirijwe mu karere ka Nyaruguru aho minisiteri y’uburezi yatumiye umuvugizi w’iryo torero Past.USABWIMANA Samuel guhagararira itorero nk’umufatanya bikorwa muri ayo masomero .Mu murenge wa Rusororo, uwo munsi wizihijwe n’abakristo ba ADEPR ndetse n’amakorari atandukanye yari yabukereye.

 Hari hari kandi abiteguraga guhabwa izo mpamyabumenyi, abarimu babigishije, abayobozi b’itorero muri uwo rurembo bari bayobowe n’umushumba w’ururembo rwa Kabuga, , Intumwa ya ADEPR ariwe Past. KAMANZI Calixte umunyamabanga mukuru yari ayoboye abakozi batari bake bo ku biro bikuru bya ADEPR. Ku ruhande rwa reta, hari umuyobozi w’umurenge wa Rusororoabayobozi bakuru muri UNESCO bari bayobowen’ Uhagarariye UNESCO antene NAIROBI ariwe Bernardin RUTAZIBWA.Umushyitsi mukuru yari Madame MUKAMUHIZI Immaculate intumwa ya minisiteri y’uburezi.

Umushumba w’ururembo amaze kwakira abashyitsi no gutangaza ku mugaragaro imibare y’abatsinze amashuri yo gusoma kwandika no kubara, yanamenyesheje abari baraho ko iyo barangije bakomeza mu mashuri y’imyuga dore ko bafite ibigo bigera kuri 6 byigisha imyuga harimo kudoda, guteka no kubaka. Iyo bayarangije bajya gupiganira akazi hamwe n’abandi bose.

 Yongeyeho ko hari bamwe babonye akazi Darfour.Hakurikiyeho umuhango wo gutanga izo mpamyabumenyi.Nyuma yahoamagambo atandukanye yagiye ahererekanywa hakurikijwe gahunda uko yari iteguwe

Ababanje gufata ijambo bose bagaragaje ko bishimiye uburyo itorero ADEPR rikora uwo murimo wo kwigisha abatazi gusoma no kwandika batarobanuye amadini kandi umusaruro uri kuboneka ukaba ushimishije..Hanavuzwe ko Igikombe cya UNESCO cy’ ubushize ari ADEPR yacyegukanye.

 Madame MUKAMUHIZI Immaculate intumwa ya Minisiteri y’uburezi mu gihe yahabwaga ijambo, yashimiye abitabiriye uwo musi mukuru bose, anashimira ubufatanye buri hagati y’itorero rya ADEPR na minisiteri y’uburezi. Yifuje ko dufatikanyije twese,ku ntambwe ADEPR Igezeho hakwongerwa izindi mbaraga kugira ngo intego y’icyerekezo cya 2015 ivuga ko 85% by’abanyarwanda bagomba kuba bazaba bazi gusoma kwandika no kubara tuzabe twarayirenze.

Umunyamabanga mukuru w’ ADEPR yashoje asenga Imana. Ibyo birori byatangiye saa ine birangira saa munani.

Kiyange Adda.

Mfite impamvu enye nifuza ngo turebere hamwe:
1 Imana ni yo uduha imbaraga zo kubona ubukire
“ Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha IMBARAGA ZIKURONKESHA UBUTUNZI; kugira ngo ikomeze isezerano; yasezeranishije indahiro na ba sokuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe” (Gutegekwa kwa kabiri 8:18).

Ntabwo ari ubushake bw’Imana ko tuba abakene kuko ari yo yonyine uduha imbaraga zo kuronka ubutunzi! Niba rero Imana iduha imbaraga zo kuronka ubukire, bisobanuye mu buryo butomoye ko Imana idakunda ngo tube abakene mu buryo bw’umubiri.

Nyamara menya ko atari abakire bose bari mu isi baronse ubutunzi bivuye ku mbaraga bahawe n’Imana. Hari abaronse ubutunzi bivuye mu buriganya. Ni nayo mpamvu abatunzi nk’abo muri Bibiriya bamaganwa. Soma igitabo cya Amosi 5:11, 12. Ku bw’ibyo Imana ntiba mu ruhande rw’abatunzi nk’abo. Ibi kandi ntibivuze ko Imana iba mu ruhande rwa buri mukene uri mu isi. Reka da! Imana iba mu ruhande rw’ukora ubushake bwayo yaba umukire cg umukene (Matayo 7:21)

Hari abakijijwe na ruswa no kudahagarara mu kuri ndetse n’ubusambo.Ibyo si byo yemwe n’Imana ntibyemera. Ni ibyaha byambaye ubusa pee! Ndetse n’abakora ibyo bose bakeneye kwihana.
Reka ngusobanurire ikintu cy’ingenzi: Imana io iguhaye ubutunzi, ibikora ku bw’intego n’impamvu ikomeye.
Ni ntego ki?

Biranditswe, “………. kugira ngo ikomeze isezerano; yasezeranishije indahiro na ba sokuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe”
Kandi Yesu yaravuze, “ …….Iki gikombe ni ISEZERANO RISHYA RYO MU MARASO yanjye ava ku bwanyu” (Luka 22:20).

Imana iyo iguhaye imbaraga zo kubona ubutunzi, abigirira gukomeza isezerano rye ryo mu maraso ya Yesu Kristo. Ibi bivuga ko ubutunzi uzabona buvuye ku Mana, buzagufasha gukwiza ubutumwa bwiza! Ni ku bw’ ubutumwa bwiza bubohora abantu mu byaha, mu rupfu, ikuzimu, ku ndwara ndetse no ku bukene. Ubu burumwa bwiza bugomba gukwirakwizwa mu buryo bw’ibikorwa no mu magambo.
Kuba rero hariho abatunzi batanyuze mu nzira ikiranutse ntibivuga ko abatunzi bakiranuka batabaho. Birakwiye ko tubasha gutandukanya ubukire bukiranutse n’ubudakiranutse.

2 Imana ni yo itwigisha kubona inyungu
Imana yacu turamya kandi dukorera muri Yesu Kristo si Imana y’igihombo ahubwo ni Imana y’inyungu. Biranditswe ngo;
“ Uwiteka Umuvugizi wawe, Uwera wa Isirayeri, aravuga ati: Ni njyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibigufitiye umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo” (Yesaya 48:17).
Ni cyo gituma umuntu yaremwe mu buryo akunda kwigishwa kugira ngo abashe kunguka mu byo akora. Imana iyo yakwigishije uko babona inyungu, inzira izakoresha izaba ari inzira ikiranutse. Iyo nyungu kandi ntizaba ari ku bwawe gusa ahubwo uzayisangira n’abandi.

Kubera kubura ubwihangane no kutita ku nyigisho z’Imana, abantu benshi bahisemo gushaka inyungu binyuze mu bwambuzi; bagatsikamira bagenzi babo cyangwa bakabarya ibyabo. Bityo ugasanga hari ababeshyera Imana ko ari yo yabafashije kubona izo nyungu mu bwambuzi no kunyunyuza imitsi y’abandi. Nyamara Imana ntishobora gufasha abantu kubona inyungu binyuze mu bwambuzi.

Nta bwo ari ubushake bw’Imana ko tuba abakene, ni yo mpamvu itwigisha uburyo bwo kubona ubutunzi mu nzira itunganye. Ni yo mpamvu byanditswe; “Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo, akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha abakene” (Abefeso 4:28).
Ese murabona atari ishimwe ku Mana ko itatwifuriza guhura n’amakuba?
Iyo Imana iba idashaka ko twunguka mu byo twifuza by’umubiri, byaba byaranditswe muri Bibiliya mu buryo busobanutse. Nyamara ahubwo mbona handitswe amagambo nk’aya akurikira; “Ukundwa, ndagusabira, kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga, nk’uko umutima wawe uguwe neza” (3Yohana 1:2).

Mu yandi magambo, Imana itwifuriza ko nk’uko ubugingo buguwe neza abe ari na ko tugubwa neza mu byifuzo byacu by’umubiri – mbese tugire ibyo kurya, imyambaro, n’ibindi.
3 Ibintu byose byiza ni umutungo w’Uwiteka, kandi ibye byose ni ibyacu binyuze muri Krito
Muri Zaburi 24:1 biranditswe;“Isi n’ibiyuzuye ni iby’Uwiteka, isi n’abayibamo”

Iyo usomye kandi muri Hagayi 2:8 usanga handitswe gutya “Ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga”
Reka nkubaze ikibazo: Ese wibwira ko ibi bintu byose Imana yabishyiriyeho nde? Wibwira ko Imana yabishyiriyeho satani n’abantu bake banyunyuza imitsi y’abandi?
Reka da!

Imana yashyizeho ibi bintu byose n’ubutunzi bwose ku bw’abantu bayo bose, kugira ngo bikoreshwe mu buryo bwiza. Kubera iki? Kubera ko Imana idakunda ko abantu bayo baba abakene. Ni yo mpamvu umuntu akiremwa, yahawe ubutware ku butunzi bw’Imana buri kuri iyi si.

Ubutunzi buri mu isi bwigaruriwe n’abantu bake n’ibihugu bike kubera ibyaha by’ubusambo, ukwikubira, kurenganya, kunyereza umutungo, uburiganya n’ubwambuzi byinjiriye muntu.

Icyo ni cyatumye abantu benshi bishyiramo ko Imana ari yo yateganyije ibi byiciro bibiri (ubukire n’ubukene) ariko si ukuri. Si byiza rero kubeshyera Imana ku bintu muntu ari we wikururiye ibibazo.
4 Yesu Kristu yabaye umukene kugira ngo tube abakire
“ Kuko muzi ubuntu bw’Umwami wacu Yesu, uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu, ngo kugira ngo ubukene bwe bubatungishe” (2 Abakorinto 8:9).
Ese wari uzi impamvu Yesu Kristu yahisemo kuba umukene? Ni ukugira ngo kugira ngo ubukene bwe bubagireabatunzi.
Nzi ko hari abari butangazwe no gusoma uriya murongo tumaze gusoma; ariko ni ko biri.

Nigeze kumva umukirisitu umwe avugaNimewahi kusikia mkristo mmoja akisema: “Njye ndi umukene kuko Yesu yabaye umukene”.
Undi na we yagize ati; “ Nkunda kuba umukene kuko Yesu Kristu yabaye umukene”.

NKeka ko hari abakirisitu benshi baba bafite ibitekerezo nk’ibyo. Ni byo koko igihe Yesu yari hano mu isi yari umukene. Ariko ntiyabaye umukene kugira ngo na twe tube abakene; ahubwo yabaye umukene kugira ngo twe tube abatunzi! Aramutse yarabaye umukene kugira ngo na twe tube abakene, icyo gikorwa nta nyungu cyaba kidufitiye. Ariko Yesu ashimwe ko yabaye umukene kugira ngo tube ABATUNZI.
Ni nayo mpamvu yivugiye muri Luka 4:18a ngo; “Umwuka w’Uwiteka ari kuri njye, ni cyo cyatumye ansiga, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza.”
Ese haba hari indi nkurunziza ku mukene irenze kumukura mu bukene bwe?

Ubutumwa bwiza ni yo nkuru nziza. Kandi Ubutumwa bwiza ni imbaraga z’Imana zizanira agakiza uwizeye (Abaroma 1:16). Gukizwa si ukujya mu ijuru gusa, ahubwo gukizwa ni ugukizwa kugira ngo nuramuka upfuye utazajya mu muriro ahubwo uzajye mu ijuru, HAMWE no gukizwa ugakurwa mu bibazo hamwe n’ubukene; mu gihe uri hano ku isi.

Igihe Petero yavugaga ngo “Databuja nkiza” ubwo yabonaga atangiye kurengerwa n’amazi wibwira ko kiriya gihe yashakaga ngo akizwe ajye mu ijuru? Reka da! Petero yashakaga akizwe YOYE KUROHAMA MU MAZI. Yesu na we yumvise gutaka kwe aramukiza. Muri ibi bihe hari abantu benshi mu mazi no mu byaro bariho bataka ngo Yesu abakize inzara, kubura imyambaro, indwara, akarengane, n’ibindi. Itorero nk’umubiri wa Kristo ryakagombye gufata iya mbere gufasha abantu bameze batyo, kuko umurimo nk’uyu ugize ivugabutumwa rya Krito.

Uzumva hari abakristo bamwe bavuga ngo hano mu isi nta kintu bakeneye kuko umugabane wabo bawutegereje mu ijuru. Nyamara imvugo nk’iyi igaragaza igice cy’ukuri kandi kutanashyitse. Kuba umukristo bifite umumaro mu isi ndetse no mu ijuru.

Niba nta mumaro n’umwe tubona tukiri hano ku isi tubikuye ku gukurikira Kristu, ubukristu bwacu bwaba nta cyo buvuze kandi n’icyo bwaba bumariye umuntu. Ubukristo budakemura ibibazo abantu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi ni ubukristo budashyitse cg bupfuye.
Petero intumwa na we yigeze kwibaza cyane kuri icyo kibazo, bigera aho abaza Yesu “Maze Petero aramubaza ati ‘Dore, twebwe ko twasize byose tukagukurikira: NONE SE TUZAMERA DUTE’?” (Matayo 19:27)
“Yesu arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko nta wasize inzu, cg bene se, cg bashiki be , cg nyina, cg se, cg abana , cg amasambu, ku bwa njye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se ari bashiki be ndetse nab a nyina, abana n’amasambu, hamwe no kerenganywa, maze mu gihe kizaza, azahabwa ubuzima buhoraho” (Mariko 10:29,30).

Ibisubizo nk’ibi by’Umwami Yesu, birarushaho kutwemeza ko atari ubushake bw’Imana ko tuba abakene. Yesu yasobanuye neza rwose ko uzamwizera no gukurikiza ibyo amutegeka azakubirwa INCURO IJANA MURI IBI BIHE ni ukuvuga ubu akiri ku isi. Kandi mu bintu azahabwa harimo amazu n’amasambu!

Ni byo koko Yesu akiri hano mu isi yari umukene, ariko nyuma yo kuzuka yashubijwe ubukire bwe. Ni yo mpamvu intumwa Paulo avuga “….. ubutunzi bwa Kristo butarondoreka”. (Abefeso 3:8). No mu Bafilipi 4:19 tunasoma hivi; “Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu”. Ibuka ko Yesu yikoreye ibicumuro byacu byose n’indwara zacu, kandi ku bw’imibyimba ye dukira indwara (Yesaya 53:5; Matayo 8:16,17; 1Petero 2:24). Kuba rero itorero ryaramenye ibyo, risengera abarwayi kandi bagafasha abarwayi mu byerekeye ubuzima.

Ibuka ko Yesu yishyizeho ibyaha byacu akaba icyaha ku bwacu, “...kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana” (2Abakorinto 5:21). Mu kumenya ibi itorero rifite gahunda yo kubwiriza ku gukira ibyaha ku muntu wese uzizera Yesu Kristo.

Ibuka ko, Yesu Kristo yabaye umukene, n’ubwo yari umutunzi kugira ngo tubashe kuba abatunzi binyuze mu gukena kwe (2 Abakorinto 8:9). Itorero ryamenye iryo banga rishyiraho gahunda yo gukora imishinga itandukanye y’iterambere kugira ngo abantu bave mu bukene.

Mwakasege Ev Tanzania

Ndifuza mbere na mbere kukubwira ko atari ubushake bw’Imana ko ukena. Ibyo ni uko kuva imfatiro z’iyi si zashyirwaho, Imana ntiyigeze iteganyiriza abantu yiremeye ko baba abakene; kandi ibyo yabigennye idashingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko cyangwa igihugu umuntu akomokamo.

Nzi ko muri Matayo 5:3, Yesu Kristo yavuze: “Hahirwa abakene ku mutima, kuko ubwami bw’Imana ari ubwabo.” Abantu benshi iyo basomye uyu murongo, bibwira ko Yesu yavuze “Hahirwa abafite ubukene bw’ibikenerwa ku bw’umubiri; kuko ubwami bw’ijuru ari ubwabo”. Nyamara Kristo si ibyo yavuze.

Umuntu w’umukene bivuga umuntu ufite ibyo akeneye adafite. Yesu Kristo avuga “Hahirwa abakene ku mutima …….” Yari agambiriye kuvuga ‘Hahirwa abakennye iby’ubugingo; kuko ubwami bw’Imana ari ubwabo. Ni yo mpamvu yongeye kuvuga, “Hahirwa abafite inzara n’inyota yo gukiranuka; kuko bazahazwa" (Matayo 5:6).

Umuntu ukennye ku bw’umubiri ni ukeneye ibigendanye n’umubiri.Kandi ibigendanye n’umubiri mvuga ni imyambaro, ibyo kurya n’aho kuryama cyangwa aho kuba. Yesu rero ntiyavuze ngo hahirwa abakeneye ibyo kurya, imyambaro, ubuzima n’ibyo kurya.
Nimvuga ibyo umubiri ukenera, nyamuneka ntubyitiranye n’imbuto za kamere zanditswe mu Bagalatiya 5:19-21. Njye sinshatse kuvuga kuri ibyo iyo mvuze ibirebana n’ibyo dukenera ku by’umubiri. Njye ibikenewe ku bw’umubiri nashatse kuvuga, ni imyambaro, ibyo kurya, inzu ndetse no kwivuza.

Ni yo mpamvu ari byiza ko umuntu arwanya ubukene bw’umubiri, mbese kubura ibyo kurya, imyambaro, uburyo bwo kwivuza n’inzu, hashingiwe ku magambo Yesu yavuze Matayo 5:3:
Ndashaka nongere nshimangire ko Atari ubushake bw’Imana ko uba umukene.

Ushobora kumbaza ukanambwira uti ese Bwana Mwakasege, niba atari ubushake bw’Imana ko dukena, none ko mbona hariho abakire n’abakene, Imana yaba itarabaremye bose?
Ni byo koko birananditswe mu gitabo cy’Imigani 22:2, ko “umukene n’umukire bahurira kuri kimwe ko bose baremwe n’Imana”. Nyamara menya ko n’ubwo abakene n’abakire bose baremwe n’Imana; kuva Imana itangira kurema, ntiyigeze iteganya ayo matsinda (abakene n’abakire).

Mbere na mbere Imana irema umuntu, ntiyigeze ngo abantu bamwe babe abakene abandi babe abakire.
Birazwi ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana ngo ase na yo. Kandi ndemera ko wemeranya na njye ko Imana yacu atari umukene ku bw’ibyo ntitwaremwe mu buryo busa n’ubukene ngo duse n’ubukene.
Kubera iki nkomeza kuvuga mbitsindagira ko Atari ubushake bw’Imana ko tuba abakene?
Ubutaha tuzabagezaho igice cya 2 cy’ iyi nyigisho
Ev. Mwakasege

 

Anastase Uzabumwana ni umusore w’ imyaka 24 akaba abarizwa mu mugi wa Kigali mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gikondo akaba yemeza ko kwiga imyuga byamuhinduriye ubuzima kuko ngo nyuma yo kwisanga yiga imyuga yakomeje gukoresha ubumenyi n’ ubuhanga maze agenda agera kuri byinshi.

Uyu Anastase noneho yashoboye gukora Imbabura yo mu rwego ruringaniye ikoresha amafaranga 300 y’ umuriro ku kwezi dore ko ubusanzwe igaragara nk’ishyiga risanzwe by’ umwihariko ikoresha amabuye aturuka ku birunga (Amakoro), n’ugatanga umuyaga (Fan) kava mumodoka zishaje, rimwe na rimwe akoresha sharijeri (Charger) ya telefoni cyangwa amabuye ya Radiyo maze akabihuza bikabyara imbabura y’akataraboneka.

Nk’ uko Anastase yaganirije na agakiza.org yemezaga ko ashoboye kandi ngo agenda akora utuntu twinshi kandi twiza kandi ku giciro cyiboneye buri wese kuko ngo uretse kuba agifite ikibazo cy’ ubushobozi ariko ubundi ngo arashoboye yabitangaje muri aya magambo “Njye ndashoboye kuko nifitemo impano yo kuvumbura (Innovation), iyi mbabura rero iragaragaza ko nta depenses zizongera kubaho hagurwa amakara cyangwa umuriro kubakoresha umuriro kandi n’ ibidukikije bizarindwa kuko dukoresha amakoro mu mwanya w’amakara”.

Abantu n’ abo kandi bagerageje gukoresha izi mbabura bemeza ko ari ingirakamaro dore ko benshi bahisemo ngo kuyita économiques kuko ngo yaje ihebuje ushingiye kuburyo irondereza amafaranga kandi ngo hisha ibiryo vuba kandi neza kubera umuriro komoka mu makoro.

Twabibutsa ko uyu Anastase yize imyuga yo gusudira, ariko akaba ashobora gukora Imbabura z’ ibyiciro bitandukanye dore ko ngo guhera ku mbabura ifite ishyiga rimwe ryo gukoresha mu rugo kugeza ku rwego rwa Restaurant n’ ama Hotels.

Jean D’Amour NTIRENGANYA

kanaga ubwambuJoyce Ann Burton wabayeho miss philipine muri 1985 yishimye cyane kuba Stephanie Stefanowitz ariwe watsindiye kuba Miss Philipine 2012 uzahagararira icyo gihugu kw’Isi kandi ar’umwari wih’agaciro ukijijwe,nk’uko yatowe kuri uyu wa 27/05/2012. Miss Stephanie Stefanowitz akaba yari yambaye neza rwose byananyuze abari muri ibyo birori doreko imyambarire ye yari itandukanye niyabagenzi be kuko bo berere bwabo .Joyce akaba yashimishijwe no kuba abonye mugenzi we bahuje ukwemera mu kubah’Imana no kwihesh’agaciro.

Miss Joyce Ann Burton ni umumama w’abana babiri akaba akund’Imana ndetse ni n’umunyamakuru w’indirimbo z’Imana kuri Channel ya 9 kuri ministeri yitwa edge radio.Naho uyu Stephanie Stefanowitz wabaye Miss Philipine 2012 yabaye nkukubiswe n’inkuba yumvise ko ariwe utsinze ndetse n’amarira yahise ashoka agerageza kwihangana kuko yumvagako atatsinda akurikije uko abandi bari bambaye.Benshi biboneye Miss Stephanie mebezako ntatandukaniro riri hagati ye na Joyce Ann wamubanjirije ndetse akaba anahabw’amahirwe menshi yo kuzegukana umwanya w’icyubahiro wo guhagararira Philipine kw’Isi nka Miss Philipine earth 2012.

Miss arimo kurira

[Miss Philipine Ann Joyce 1985]

Bakunzi ba Isange reka twibaze icyi kibazo,Ese koko igikorwa cy’ubu Miss abakristo bari bakwiye kubyitabira? Burya biterwa n’uburyo wowe ubifashe ndetse n’uburyo ubyitwayemo.kubyitabira si bibi pe nk’uko bamwe bibwira ahubwo twibaze ujyamo aba afite iyihe ntego kugite cye? Ese iyo atsinze arakomeza agakora ibishimwa n’Imana? Hari ingero nyinshi twareberaho tugasangamo abantu babaye aba Miss kandi bagahesh’Imana icyubahiro.Ese hano mu Rwanda ho byemerwa bite? Maging’aya Miss wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda ariwe Miss Isimbi A. Deborah ni umurokore ndetse akaba n’umwana wa Pasteri Antoine Rutayisire.

Inkuru dukesha isange.com

Kugira ubumwe biturutse mu gucungurwa n’Imana ni zimwe mu nsanganyamatsiko zikubiye mu gitabo Rev.William Marion Branham yise « La Communion par la rédemption ».

Mu inyurabwenge ye ya Kimana, Branham asanga nta terambere riranga ubuzima bw’inyamaswa ubwo agira ati « Niyo inyamaswa ibashije kubaho neza usanga ahanini nta mbaraga yabigizemo ahubwo biterwa na shebuja, kuko aba yakoze iyo bwabaga kugirango itungo rye rirambe ».

Kuba rero inyamaswa cyangwa se itungo ridafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwugamo, ikanarya ibiryo bibisi uko byakabaye ni kimwe mu bitandukanya umuntu n’inyamaswa kuko umuntu afite ubugingo, ibitekerezo n’imigambi ariko inyamaswa nta bugingo nta nubwo ishobora gutekereza ubuzima bwayo bw’ejo.

Nubwo bimeze bityo, William Marion Branham agaragaza mu nyandiko ze ko umuntu ari ikiremwa gifite agaciro by’umwihariko iyo agiranye ubusabane n’ubumwe bwihariye n’Imana ya muremye, kuko uwo muremyi ahita amwakira nk’imwe mu ngingo ze.

Ibyo bituma rero umuntu yongera kugira agaciro mu maso y’Imana, kuko ijambo ry’Imana ryose nzima riherako riba ukuri ku bamwizera.

Rev.Branham ntatangazwa na gato no kubona abantu bo muri iyi minsi batizera ibitangaza by’Imana birimo gukira indwara n’ibindi.

Mu myemerere ye uyu mugabo ntashidikanya ko umuntu udafitanye ubumwe n’Imana ahora mu bitekerezo bimwe bitajya imbere, ndetse ntibinasubire inyuma (des idées brutes) ndetse akanarangwa n’impaka z’urudaca zidafite icyerekezo zigendera ku marangamutima bwite.

Mu rwego rwo gusobanukirwa byimazeyo imbaraga z’ubumwe buturutse mu gucungurwa, Branham yashimangiye ubuzima bw’umugaragu w’Imana Yobu bwaranzwe no kugeragezwa bugasozwa n’intsinzi bitewe no guca bugufi kwa Yobu mu maso y’Imana(Yobu 12).

Rev.Branham yabonye izuba ku itariki ya 6 Mata mu mwaka w’1909 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Ntara ya Kentucky, ubuzima bwe bwaranzwe n’ibintu bitangaje harimo kwerekwa n’ubuhanuzi bw’impamo, kubonekerwa n’abamarayika, ibitangaza bikiza indwara, ndeste yanahishuriwe ku izuka ry’urupfu.

Twifashishije ibitabo « La redemption par la puissance » na « La communion par la redemption » byose byanditswe na W.M.Branham
Inkuru dukesha igihe.com

Kuruyu wa gatanu wo kuwa 12/10/2012 i Remera kuri Alpha Palace Hôtel habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya Techware Solutions Rwanda LTD yo gukoresha mudasobwa [computer (ordinateur)] imwe ku bantu benshi icyarimwe ndetse no gukangurira abandi kurushaho kuyitabira ngo kuko ifite inyungu nyinshi mu buryo butandukanye haba mu gukoresha amafaranga make ndetse n’umuriro w’amashanyarazi muke.

Ibi rero bikaba bishobotse nyuma yaho gahunda ya hanga umurimo iziye ku ikubitiro iyi Kompanyi (Company) ikwirakwiza ibikorwa by’ikoranabuhanga bitandukanye harimo by’umwihariko iki gikorwa batangije kumugaragaro cyo gukoresha mudasobwa [computer (ordinateur)] imwe ariko igakoreshwa n’abantu benshi icyarimwe ndetse ngo bigatuma hadakenerwa ibikoresho byinshi bityo n’umuriro w’amashanyarazi ukagabanuka itangiriye gukora, ikaba yaratangijwe na bamwe mu banyeshuli barangije kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ishuli rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali “KIST“.

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Techware Solutions Rwanda LTD Bwana Ir Fidèle MAHORO avuga ko uyu mushinga bawutekerejeho igihe kirekire bagerageza kureba uburyo wazanira inyungu nyinshi abanyarwanda, akaba asobanura ko mu busanzwe abantu bazi ko mudasobwa imwe ikoreshwa n’umuntu umwe ati ariko ibi twasanze biteza igihombo mu buryo butandukanye haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ingano y’umuriro ukoreshwa ikindi nuko n’ikirere cyirushaho kwangirika kubera imyuka za mudasobwa zohereza mu kirere, kurubu akaba asobanura ko umushinga wabo wemerera gukoresha mudasobwa imwe ariko ku bantu benshi ngo kuva ku bantu batandatu kuzamura ku ijana (one computer to many users).

Mudasobwa imwe ku bantu benshi.

Akomeza avuga ko bashimira Imana kuba yarabashoboje gutunganya ibikorwa bitandukanye bagenda bageraho, ikindi nuko ashimira Leta y’u Rwanda kuri gahunda nziza yo gushyigikira urubyiruko kubasha kwihangira umurimo batagombye gutegereza kujya gusaba akazi ahubwo bakagira ibitekerezo byo kurema akazi bakagaha abandi. Yakomeje atangaza ko ubu barimo gukorana cyane n’ibigo by’amashuli ndetse n’abandi bikorera ku gito cyabo, akaba asaba n’abandi kubagana bakabafasha kubagezaho iyi gahunda. Akaba asobanura kandi ko ubu ikicaro cyabo kibarizwa ku Muhima aharebana na Malina interiors LTD ndetse ukaba wanababona kuri 0727018000/ 0783171391/ 0783230839.

Muruyu muhango kandi hatanzwe n’ubuhamya bw’abafatanyabikorwa b’uyu mushinga ku ngaruka nziza bawusanganye. Bwana Rutaganda Théoneste ni umuyobozi ushinzwe amasomo muri collège St Marie Reine ya Kabgayi waje uhagarariye umuyobozi mukuru, yavuze ko banejejwe cyane n’iyi gahunda ngo kuko byabasabaga amafaranga menshi kugira ngo babashe gutambutsa amasomo yabo ati ariko ubu ku ngengo y’imari twateganyaga gukoresha yaragabanutse cyane bituma tubasha kwagura bihagije laboratory yacu, akaba kandi akangurira n’abandi bayobozi b’ibigo by’amashuli bataritabira iyi gahunda kuyishyira imbere ngo kuko irafasha cyane.

Yaba umuyobozi wa ADC ishinzwe gutanga amahugurwa muri gahunda ya hanga umurimo ku rwego rw’umujyi wa Kigali Madame Rebecca Ruzibuka hamwe n’umuyobozi wa gahunda ya hanga umurimo wo muri Minisiteri y’ubucuruzi bose bashimye ibikorwa bya Techware Solutions Rwanda LTD cyane cyane kuburyo ijyenda ishyira mu bikorwa intego za gahundas ya hangumurimo aha rero ngo hangumurimo ibatera inkunga ya 75% by’ingwate binyuze muri BDF nabo bagashaka 25% by’ingwate isabwa ku nguzanyo ya banki, bati rero turashima uburyo bakoresha neza inkunga bahawe bagerageza kwikura mu bukene kandi ariko nako bageza akazi ku bandi.

Umuyobozi waturutse muri Minicom Bwana Albert akaba avuga ko bazakomeza imikoranire nabo avuga kandi ko bazakomeza kugera ku rubyiruko rwinshi rutandukanye rufite ibitekerezo ariko rutarabona ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa muri iyi gahunda yo kwihangira umurimo.

Iterambere mw’ikoranabuhanga rirakataje, birafasha kandi birakenewe cyane. Muri minisiteri yacu y’ivugabutumwa nk’abapasitori n’aba misioneri, tugendagenda mw’isi mu bihugu bitandukanye, dushobora gukomeza kuganira n’abacu twasize mu rugo ! « J’aime, j’aime, j’aime... », ku mbuga za internet zitandukanye.
Tubifashijwemo na internet”,, mudasobwa, telephone, mushobora gusoma message nohereje aka kanya.

Biranezeza cyane iyo mu gihe umwigisha ari kwigisha asaba abakristu kuzamura Bibiriya zabo, ubona mu bazamuye bibiliya harimo abazamura telephone zabo ( mu bihugu by’iburayi).
Abakristo bagize neza mu gushora imari yabo mw’ikoranabuhanga, igikoresho cyiza cyane kugira ngo bagure ubwami bw’Imana..

Ariko ntitwirare, hari akaga kari muri iryo terambere, kandi ntitugomba gusinzira kubwo kwirara kwacu.

Hariho imbuga zashyizweho, intego yazo ari imwe gusa, ari ukugira ngo ingo zisenyuke.Murabyumva cyane ko ntashatse kuvuga amazina y’izo mbuga. Umwe mu bafite izo mbuga zikunzwe cyane yemeza ko afite abakunzi b’urubuga miliyoni 14 baturuka mu bihugu 22 bitandukanye. Na none,imibare y’abanyamerika bo mu majyaruguru irabigaragaza. Divorse 1 kuri 5 iterwa n’uguhemukirana kw’abashakanye ibera kuri internet.Icyo ni icya mbere.
Icya 2, ubushakashatsi bwakozwe kw’iterambere ry’ikoreshwa rya internet ryagaragaje ibi bikurikira :

• Mu mwaka w’2000, twamaraga amasaha 2,7 mu cyumweru dukoresha internet, noneho mu wa 2010, amasaha 18 buri cyumeru.

• Mu wa 2000, hari imbuga (blog) 12 000 zakoraga gusa naho muwa 2010 hari abantu miliyoni 141 baganiriraga ku mbuga (blog) zabo bwite.

• Mu w’2000, nta rubuga rwari ruhari abantu bahuriragaho ari benshi. Naho mu w’2010, miliyoni 600 bashobora guhurira ku rubuga rumwe.

Ntitwibeshye, ijambo ry’Imana riraduha impuguro zadufasha kumenya uko twitwara imbere y’iryo terambere rimeze rityo..

Matayo 5 : 27-29 : “Mwumvise ko byavuzwe ngo :ntugasambane.Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana nawe mu mutima we.Ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. Ibyiza n’uko wapfa ijisho rimwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu. »

Efeso 5 :3-5 “...Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nkuko bikwiriye abera, cyangwa ibiteye isoni, cyangwa amagambo y ‘ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye ahubwo mushime Imana. Kuko ibyo mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ariwe usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n’Imana ».

Twe kumera nk’abatareba ingaruka zishobora guturuka kuri izo « écran », ahubwo dufate ingamba zo kurinda « couple » cyangwa ingo zacu.

Dore ibitekerezo bimwe na bimwe twabagiraho inama : kuganira hagati yanyu nk’abashakanye hanyuma mukaba mwabigeza no ku bandi ndetse no ku ntama umwami yabahaye kuyobora.

• Ikoreshwa rya internet rigomba kuganirwaho hagati y’abashakanye nyuma bikabera mu muryango.. Ni ibihe mwahitamo ? byabera ahagana he ? umwanya ungana iki ? Mbese habaho connection ya za ordinateri hagati yabo ? byashoboka ko habaho kureba kuri ordinateur y’undi ? cyangwa umuntu akaba yareba kuri ordinateri ya buri muntu wese muri famille ? Mbese habaho gusangira mot de passe ?

• Irinde kwongera kugirana ubucuti kuri internet n’abantu mwigeze kugirana ubucuti bwa kera bwa fiancaille utari wubaka urugo rwawe.

• Nta kigomba kubikwa nk’ibanga ku bintu ukorera kuri internet.

• Menya amagambo ukoresha mu gihe uri kuganira n’bandi kuri internet. Biba bishoboka ko umuntu yakwandika ibintu byose nkuko bije muri we, bitewe n’uko ari kwiyumva muri ako kanya…..ariko inyandiko zirasigara.

• Ntukavuge nabi uwo mubana umubwira ab’iwanyu, ahubwo gerageza kumuvuga neza cyane iyo muri kubivugira ahantu nkaho.

• Genzura uburyo bwo kwinjiranamo buba hagati yawe n’uwo muvugana mu gihe muri kuganirira kuri internet. Nta kintu na kimwe kijyanye no kukwubahuka ukwiye kwihanganira. Ibintu byo kuvuga ngo « kwari ukwiganirira » ntibizatinda kukuroha mu manga.

• Ntugereranye uwo mwashakanye n’abo bantu mubonana akanya gato muhuriye kuri internet…………ubuzima bw’ukuri bufite icyerekezo buri kuri uwo uri bugufi bwawe. Shyira imbaraga mu kwubaka ubuzima hamwe n’uwo mwasezeranye kuzabana akaramata, kuko ubwo buzima aribwo bw’ukuri.

• Mube intwari, mwe gusinzira, ngo mugwe mu mutego w’umwanzi w’ubugingo bwanyu, ahubwo mwiringire umukiza niwe uzabarinda gusitara. Zaburi 116 : 8 .

Inkuru yakuwe ku rubuga Topchretien.com, yanditswe na Rachel Dufour “L’envers de l’écran », ishyirwa mu kinyarwanda na Kiyange Adda-Darlene.

Itangazamakuru ni kimwe mu bice bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibintu byinshi kw’isi byose bigaterwa nuko ryakoreshwejwe, doreko yo rikoreshejwe nabi risenya rikangiza byinshi ryanakoreshwa neza rikubaka rikanatunganya ibitari bike. I gihugu nk’u Rwanda cyikaba gifite ubuhamya bukomeye kubijyanye n’itangazamakuru, gusa twababwirako hari n’ibindi bihugu byinshi byisi, itangazamakuru ryagiye rihindura ibintu mu buryo runaka.

Nyuma y’ubushakashatsi twakoze, tugiye kubagezaho ibintu bitanu bituma abantu badakorana n’itangazamakuru cyane cyane turibanda mu Rwanda.

Icya mbere ni Ukutamenye. Mu Rwanda uhasanga umubare munini w’abantu badakorana n’itangazamakuru kubera batazi uko bikorwa, icyo bisaba ndetse inshuro nyinshi bakaba batanazi akamaro karyo. Iki gice cy’abantu batazi impamvu n’inyungu bagira mugukorana n’itangazmakuru, kigaragara mu mpande nyinshi z’abanyarwanda, yaba abacuruzi naba Rwiyemezamirimo, yaba bamwe mu banyepolikike, yaba bamwe mu bahanzi nabakora muby’imyidagaduro, yaba abanyamadini ndetse n’abandi batandukanye. Gusa ikigerereranyo (%) cyababarirwa muri iki kiciro kiri kugenda kigabanuka bitewe n’uburyo hari kwiyongera ibitangazamakuru byinshi mu Rwanda yaba ama Radiyo, Ibinyamakuru byandika n’imbuga nyinshi za Interinete.

Icya kabiri ni Ubwoba. Reka tubabwireko gutinya gukorana n’itangazamakuru bitagaragara mu Rwanda gusa ahubwo iki ari ikintu kigaragara mu bihugu byinshi kw’isi. Mu Rwanda ho akenshi biterwa n’inkuru zikomeye zikarishye ziba zaranditswe ku bantu runaka, cyangwa zigatangazwa mu binyamakuru runaka yaba Radiyo cyangwa Televiziyo ndetse n’ibinyamakuru byandika, ibi ababibonye cyangwa bakabyumva bikabatera kugira ubwoba no gufata ishusho yo gutinya itangazamakuru.

Uyu mwuka w’ubwoba wiyongereye wangiza byinshi kuko igice kinini cy’abantu batinya, yewe rimwe na rimwe bakihisha itangazamakuru nyamara hari ibintu bikenewe byihuta bakarigejejeho. Hari igihe ibi biterwa no kwitwara nabi kw’itangazamakuru hakazamo kubogama mu gukora inkuru ku banyamakuru kubera inyungu runaka akenshi usanga atari inkuru zifite inyungu rusange, ariko hari ni gihe biterwa n’imiyoborere y’igihugu ishyiraho ubukana ku bantu bose bakoranye n’itangazamakuru.

Mu Rwanda hari ingero zitari nkeya z’inkuru zikarishye zagiye zigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye rimwe na rimwe ntanagihamya gifatika gihari ubundi ibimenyesto bihari ariko abamenye izo nkuru ubwoba bukavuka cayngwa bukiyongera bwo gukorana n’itangazamakuru.

Icya gatatu ni Ubushobozi. Hari umubare w’abantu batari bake ubishyize kukigererenyo (%) bazi akamaro, imbaraga n’ubushobozi bw’itangazamauru ariko bakagorwa n’ubushobozi bwo gukorana n’itangazamakuru. Buretse itangazamakuru kwisi nibintu bikeya bikorwa bidasabye amafaranga n’amikoro runaka. Rero gukorana n’itangazmakuru ntago bisaba ubwitange n’ubushake gusa cyane mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere aho usanga n’ibitangazmakuru nabyo bidafite ubushobozi buhagije bwo kwihaza mu mikorere yabyo.

Rimwe na rimwe bisaba ka Fanta (Primus) nkuko bamwe babyirta kubanyamakuru kugirango inkuru iceho, hari igihe bisaba transport yewe mu Rwanda ho byafashe izina « Giti » iryo jambo rikaba nta muntu numwe ukora mu kitangazamakuru cyangwa ukorana naryo utazi icyo bisobanura. Hari igice cy’abantu nabo batari bakeya badakorana n’itangazamakuru ataruko batabishaka cyangwa batabyifuza ahubwo kubera ubushobozi bwo mu mufuka (amafaranga).
Inkuru yacu reka tuyigarukirize hano, mu nkuru yacu ikurukira tuzabagezaho ibindi bintu bibiri bituma abantu badakorana n’itangazamakuru cyane twibanda inaha mu Rwanda, namwe ibitekerezo byanyu bihawe ikaze.

Kanyamibwa Patrick

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nzeri, mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE), Itsinda Gospel Safety Keepers (GSK) rigizwe n’abasore n’ inkumi risanzwe rizwi cyane mu gutanga serivise za Protocol n’umutekano mu bitaramo n’ ibindi birori bya gikiristu yongereye ingufu muri serivise itanga ibinyujije mu mahugurwa y’abanyamuryango, kongera abakozi no kongera serivise itanga ku bagenerwa bikorwa bayo.

Mu mahugurwa yari yagenewe abanyamuryango basanzwe n’abashya ba GSK akaba yatanzwe n’umuyobozi wa Premium Model Agency bwana Claude NDAYISHIMIYE aho yagarutse ku myitwarire iranga umunyamwuga muri Serivise, Protocol n’ umutekano hamwe n’ibindi bikorwa bya GSK.

Nk’uko tubikesha umuyobozi wa GSK, Jean D’Amour NTIRENGANYA ngo n’isaha yo gutanga serivisi zigendanye n’ibikenerwa ku isoko ry’ibitaramo n’ibirori by’umwihariko ibya gikiristu.

GSK kandi yazanye izindi serivise z’inyongera kandi z’ingirakamaro harimo n’ izidasanzwe nko gutegura imbwirwaruhame (Speeches,Discours) mu ndimi enye harimo : Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’ Igiswahili, harimo, gutegura ibitaramo n’ibirori bitandukanye (Events Management),Guhuza amagambo mu birori (MC), Amahamba.

NTIRENGANYA Jean D’ Amour yabidutangarije muri aya magambo “Turimo gushaka amahugurwa ngo dutyaze ubumenyi maze turuhure abantu mu mvune bagira mu birori byabo bitandukanye kandi n’ IMANA izabidufashamo twerere benshi imbuto binyuze muri serivise dutanga”. yongeyeho kandi ko abantu bahabwaga imirimo mu birori bazajya bakurikirana ibirori neza batuje maze GSK ikababera yuzuza inshingano zose zisabwa mu birori bitandukanye, aha twavuga nka Inama mu Rwanda na mpuzamahanga, Ibitaramo, Ubukwe,n’ ibindi bisaba serivise GSK itanga.

Tubibutse ko itsinda rya GSK ari itsinda rya gikiristo riharanira kurinda ubusugire bw’ibyera, rikaba rifite ubunararibonye mu gutanga serivisi ya Protocol n’Umutekano. Aha twavuga nka Salax Awards 2010 &2011, Ibirori byo kwerekana imizingo y’abahanzi nka Dominic Nic, Patrick Nyamitali, Blessed Sisters n’ ibitaramo nka IKUZO Concert, All Gospel Artists,n’ibindi.

Chsristina Shusho yabanje gukubura urusengero, akabikora abukinze cyane kugeza ubwo yimenyeho impano y’uburirimbyi mu myaka 10 ishize. Iyi mpano yamuzaniye kumenyekana muri Afurika y’Uburasirazuba, ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Christina yavukiye i Kigoma muri Tanzania, avukira mu muryango w’Abakristo, arerwa Gikristo. Ku myaka 15, yakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza we kugeza magingo aya.

Amashuri ye abanza n’ayisumbuye yayize aho i Kigoma. Yashyingiwe i Dar es Salaam ahagana mu w’1993, ashyingiranwa na John ubu ukora umurimo w’ivugabutumwa, ubu bafitanye abana 3 (abakobwa 2 n’umuhungu 1).

Christina wamenyekanye cyane ku ndirimbo “Unikumbuke, Wakuabudiwa n’izindi yatangiye umurimo wo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo ubwo yakoraga umurimo wo gukora isuku mu rusengero, aza kwinjira muri korali bimuhesha gutangira umwuga we w’ubuhanzi. Yatangiye kuririmba hanze ya korali, no kwandika indirimbo ku mpapuro yizeye ko igihe kimwe Imana izamufasha agashyira album ye ahagaragara.

Shusho yatangarije radio West FM ati “Nabanje kuririmba muri korali, maze umunsi umwe niyemeza kuririmba ku giti cyanjye. Nyuma naje kubona ko mfite impano ntari niyiziho.”

Album ye ya mbere yise ‘Kitu gani kinitenge na upendo wa Bwana’ yagurishijwe cyane iwabo muri Tanzania, iya kabiri ayita ‘Unikumbuke’ ikurikirwa n’iyo yise ‘Nipe Macho.’ Indirimbo zose hamwe amaze gusohora ni 34.

Uretse umurimo w’ubuhanzi, Shusho ni umudozi, afite na atelier de couture ndetse ajya yibaza impamvu Ubukristo butajyana n’ubwiza! “Aho mvuka bafite imyumvire ivuga ko Abakristo batiyitaho, nanjye nibaza impamvu Ubukristo butagomba kujyana no gucya imbere n’imyuma!”

Shusho yakunze kuririmbana n’abahanzi batandukanye, abo mu gihugu no hanze yacyo barimo Geraldine Odour, Janet Otieno n’abandi. Shusho kandi avuga ko inganzo ye ayikomora ku bahanzi bo muri Tanzania, ari bo Rose Muhando na Bahati Bukuku. Uyu muhanzikazi avuga ko umugambi afite ari uwo guteza imbere abahanzi, dore ko ngo bamwe badindizwa no gukurikira amafaranga.

Indirimbo ze zikubiyemo ubutumwa yahawe n’Imana, ahitamo kubunyuza mu ndirimbo ngo abone uko abugeza kuri benshi. Shusho avuga ko akomeje inzira yo gufasha bagenzi be gusobanukirwa ubuhanzi icyo ari cyo “Umuhanzi wateye imbere ntapfobya abandi bahanzi, kandi kugera ku rwego ngezeho bisaba yansabye gukura neza no kwihangana.”