Version imprimable de cet article Yasuwe inshuro 972

Biraruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bw’Imana.

YANDITSWE KUWA :    5 -06 -2012    SAA 21 : 53 , na Kiyange Adda-Darlene

Mariko 10 :23-25. Y esu araranganya amaso abwira abigishwa be ati : Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana ! abigishwa be batangazwa n’amagambo ye. Nuko Yesu arabasubiza ati « bana banjye, ni ukuri biraruhije ko abiringiye ubutunzi binjira mu bwami bw’Imana. Icyoroshye n’uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana. »

Yesu aganiriza abigishwa be, yibanze ku bantu babiri akurikije uko yari amaze kuganira n’umutunzi. Uwambere yavuzeho ni umutunzi. Uwa kabiri ni umuntu wiringiye ubutunzi. Abo bantu babiri bombi bafite iherezo rimwe. Bose ntibiboroheye kwinjira mu bwami bw’Imana. Yesu, yatanze urugero rukomeye cyane, ati ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge aho kugira ngo umutunzi cyangwa uwiringiye ubutunzi yinjire mu bwami bw’Imana.

Kuba ubona hari urwego rwiza rw’imibereho ugezemo ntibigushuke ngo wibagirwe Imana, bizashira usange Imana yakuremye ikugenere ahandi hantu ukwiye kuba hatari ubwo butunzi ufite.Birye kuko Imana yabiguhaye, ariko wibuka ko nyuma yo kurya hari urubanza. Ndakwifuriza iherezo ryiza. Koresha ubutunzi bwawe ukorera Imana. Umere nka wa muririmbyi wagize ati : « Ibyo ntunze nanjye ubwanjye, ni ibyuwo mucunguzi. » Hindukira, ukorere Imana, n’ubutunzi bwawe nabwo bukorere Imana kuko mwese muri ab’Imana. Kwitondera amategeko y’Imana ntibihagije, ongeraho no gukora ku butunzi Imana yaguhaye, ubukoreshereze Imana.

Wowe waboshywe n’ubutunzi, wowe wiringiye ubutunzi, ukumva utabaho utabufite, Yesu niwe byose. Akira Yesu agutegeke kandi umuhe ijambo ku butunzi bwawe, nibwo uzabona amahoro, nibwo uzaryama ukabona ibitotsi, nibwo uzavuga nka Dawidi uti « Nzajya ndyama nsinzire niziguye kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro. » Zab 4 :8 Ntabwo ubutunzi buzaguha amahoro, kereka Yesu umwana w’Imana wenyine. Mwakire aguhe amahoro.

Ibitekerezo (3)

  • inno yanditse:

    Nshimiye Kiyange watuganiriye kiri iki kigisho, bitumye nifuza gutanga igitekerezo gikurikira:
    Kuba umutunzi no kwiringira ubutunzi ni ibintu 2 bitandukanye nibwira ko ubwambere Yesu avuze " abatunzi" byatangaje abigishwa be kuko batari bumvise neza icyo avuze niko kubasobanurira abo yari avuze ko ari "abiringira ubutunzi" Nibwira rero ko kugira ubutunzi (kuba umutunzi) bitabuza umuntu ijuru ko icy umutunzi asabwa ari ugukiranuka mu butunzi bwe.Bitabaye ibyo ijuru ryaba ari iry’ abakene gusa. Kwiringira ubutunzi byo bihwanye no kubugira ikigirwamana bityo bikaba icyaha ku Mana. ikindi kandi umukene n’ umukire ni amagambo asobanuka bitewe n’igereranya kuko hari ubwo umuntu yiyita umukene abandi babona ari umukire biterwa n’ uwo yigereranya nawe. Ubukire nyabwo mbona ni umutima mwiza, unyurwa kandi ushima.

    » Musubize (2)

    • Mahenga yasubije:

      Yesu ashimwe !ngirango aya magambo Yesu yayigishije atuburira kuzitondera inyigisho ZIRIHO UBU ZITWAJE PROSPERITÉ CG PROSPERITY(GUKIRA CYANE) twe tuba hanze tubana n’abo bigisha b’Inzaduka bamwe batinyuka kuvuga ngo " nta mukristu w’umukene,...." .......Bahanuzi mudufashe gutandukanya inyigisho y’ukuri n’iyahanuwe n’Umwami Yesu Kristu ko bamwe baziyitirira izina rye!

    • Ubwanditsi yasubije:

      Murakoze cyane nibyo abiringira ubutunzi bakabusimbuza Imana nibo Yesu yavugaga. Ntawaramya Imana ni ubutunzi tugomba kugira ubutunzi ariko Imana igakomeza kuba iya 1muri byose.


pre-moderation

Igitekerezo cyawe Kirabanza kikemezwa nabashinzwe urubuga kubwibyo mwirinde gutandukira gusebanya cyangwa gutukana

Any message or comment?
    Who are you? (optional)
    •     Izina [Sign In]
    •     Email