Version imprimable de cet article Yasuwe inshuro 3384

Umushefu w’Umusilamu yarihannye, benshi baramukurikira

YANDITSWE KUWA :    4 -06 -2012    SAA 16 : 31 , na Ubwanditsi

UBUHAMYA BWA MZEE FAY

Fay ni umusaza wabagaho ubuzima bwiza ntacyo abuze. Mu mugi yavutsemo mu majyaruguru ya Centrafrika, yari umukuru w’umuryango ukunzwe muri ako karere kandi bubaha cyane. Muri iyi minsi Imana iherutse kumukorera igitangaza ku buzima bwe iramuhamagara ngo ayikorere.

Umunsi umwe, Muzehe Fay yahamagaye Pasteur w’Itorero ryari hafi y’aho batuye amusaba kuza kumusengera. Mbese yabishobojwe n’iki ko yari umusilamu w’ umwimerere ? Ibi byatewe n’uko yari amaze iminsi myinshi cyane arwaye, kandi ntacyo atari yarakoze ngo akire ariko biranga, ntaho atari yarivurije biranga. Ku nshuro ya nyuma yiyemeza gusanga abakristo ngo bamusengere.

Pasitoro Ibrahim yahise abona ayo mahirwe yo kubwira ubwo musilamu ubutumwa bwiza ! Nubwo bitari byoroshye, kuza muri ako gace k’abasilamu kuhasengera, ariko yaremeye aza muri iyo quartier gusengera uwo murwayi, anamusezeranya ko imbaraga y’Imana iza kwigaragaza ko ntakabuza aza kuza gukira pee !!!

Nk’uko Pasteur yabimwijeje, koko igitangaza cyaje gukoreka Muzehe Fay aza gukira. Ibi byatumye uzehe Fay yihana ahindura kuba umuyobozi w’abasilamu muri ako gace. Urukundo rudasanzwe Pasteur Ibrahim yamugaragarije n’ukuntu yatangajwe n’uko Imana yamukijije byatumye yatuza akanwa ke ko yemeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we, ko atari umuhanuzi nk’uko yajyaga abivuga ahubwo ko yemeye ko ari Imana nyamana, ko ari umwana w’Imana ihoraho. Ako kanya umuryango wose wa Muzehe Fay wahise umukurikira nabo barakizwa.

Abandi bantu bo muri iyo Quartier babonye ukwihana kwa Muzehe Fay barabinegura babona bitesheje agaciro ubusilamu bw’ako gace. Nubwo muri Centrafrika uburenganzira mu guhitamo idini buhari byuzuye, kandi nubwo abenshi mu baturage baho bavuga ko ari abakristo, ariko muri ako gace kerekeye ku mupaka Tchad na Soudan hari abasilamu benshi cyane nibo bahiganje.

Ubu fay wari umucuruzi baramukomanyirije, ntashobora kongera gucuruza uko yabyifuzaga kuko bahakanye ko nta n’umwe uzongera kujya kumugurira ndetse ko umusilamu uzajya kugurira kwa Muzehe Fay azabihanirwa n’abayobozi b’idini. Ubu buri munsi Muzehe Fay ahora ku nkeke y’iterabwoba ryabo, banamutoteza cyane.

Umuryango wose w’abasilamu muri ako gace bamwumvishije ko akwiye gushaka ahandi ajya gukorera kuko muri uwo mugi wa kisilamu nta mukristo wemerewe kuhakorera imirimo iyo ariyo yose.

Nyamara nubwo bimeze gutyo, igitangaza Imana yo mu ijuru yakoreye Muzehe Fay cyakoze ku mitima y’abaturanyi ba Fay batuye hafi aho ku buryo mu mezi macye yakurikiyeho, benshi mu basilamu batuye aho hantu, biyemeje kujya kugurira kwa Fay bagamije kwigomeka ku myanzuro y’abayobozi b’idini, kugirango babace ubundi bigendere kuba abakristo.

Niko koko byagenze, benshi ubu bavuye muri Islam bakurikira YESU bamaze kumva ubuhamya bwa Muzehe Fay. Bose ubu biyemeje kurnganywa no kwihangana hamwe na Fay, nubwo baturubikwa cyane, bagatotezwa ariko bashikamye ku mwami.

Imana ibane namwe.

Byahinduwe mu Kinyarwanda na

N.J.Bosco/www.jesus.rw

Ibitekerezo (5)

  • Icyubahiro nicyi IMANA Ibihe Byose ; cyakora jye icyo nabonye nuko izina ry’umwami wacu ariwe Yesu Christo rizamenyekana.

    Ibuka wahamagawe ute ? Imana Ifite inzira nyinshi

    » Musubize (0)

  • yanditse:

    Mbega igitangaza!Mfashijwe n’ubuhamya bwa Mzee Fay!Nukuri iyo utangiye inzira y’ukuri uhura n’ibigeragezo!Muzamumbwirire muti Komera ku Mwami ni Rubasha kandi ni Intwari ku rugamba!Yahisemo neza!YESU NI WE NZIRA N’UKURI N’UBUGINGO!Mboneyeho gushimira Imana yo yampaye agakiza ku buntu,mugihe gikwiye!Nari kareganyi,satani yantezaga amahane,umujinya w’umuranduranzuzi,kutababarira!Nukuri YESU AHINDURA IBYANZE GUHINDUKA..Mbega abayobozi bakomeye bari barangoreweho cyakora shenge bakanyakira! Umunsi ntazibagirwa!Ni itariki ya 5/05/2012,ubwo nabatizwaga mumazi menshi!Ndashishikariza benshi kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza bigishoboka!Yatanze amahoro murugo rwacu,n’ubwo umutware akibarizwa muri catholique ntabwoba kuko Imana yahamagaye Fay ntiyicaye!Mboneyeho no kwisabira Désiré,ngo azajye acisha kuri uyu murongo wacu inyigisho kubikomere kuko yabyigishije kuri paroisse Karugira!Byafasha benshi nk’uko byanyubatse!Ubuhamya nibwinshi nzajya mbubagezaho!Yari Uwamahoro M.J.Francoise ubarizwa kuri 0788858529.Ubuhamya buranyubaka cyane nk’umukristo mugeni!Mboneyeho gusaba inkunga y’isengesho ngo nshikame ku Mwami mu kuri no mu Mwuka!AMEN!

    » Musubize (0)

  • FINILAND yanditse:

    Icyubahiro niCYIYICAYE KUNTEBE.
    ISHIMWE NO GUHIMBAZWA NIBYAYO ITEKA RYOSE KUBWIMBARAGA ZAYO NURUKUNDO YAKUNZE ABALI MW;ISI IKADUHA UMWANA WAYO NGWADUCUNGURE!!

    » Musubize (0)

  • Lily yanditse:

    Ibitangaza by’Imana biracyakoreka rwose icyubahiro n’ishimwe ni Ibyayo iteka!!

    » Musubize (0)

  • IMANA IHABWE ICYUBAHIRO KUKO ITAROBANURA KUBUTONI .MUZEHE N’UMURYANGOWE IMANA IKOMEZE KUBAMBIKA IMBARAGA BAKOMERE IMANA IRIKUMWE NABO.

    » Musubize (0)


pre-moderation

Igitekerezo cyawe Kirabanza kikemezwa nabashinzwe urubuga kubwibyo mwirinde gutandukira gusebanya cyangwa gutukana

Any message or comment?
    Who are you? (optional)
    •     Izina [Sign In]
    •     Email