Turi Taliki 18 -05 -2013 »» Dufite Abashyitsi 57
||
Islam ni idini ry’ imbaraga ?
Nitwa Moulaye, navukiye mu muryango w’aba islam i, Niamey mu gihugu cya Niger. Data Moulaye Abdou ndetse na sogokuru ni aba Islam cyane (Fervent). Kubigaragararira amaso ya benshi, mu ba Islam, inkomoko yacu irubashywe kuko duturuka mu miryango ya bugufi y’ intumwa ya Islam. Sogokuru yari azwiho kuba ari umuhadji(soma umuhaji) ufite izindi mbaraga zitangaje. Islam kuri njye yari idini yaba sogokuru. Umuryango wose wabonaga ishema ku bwiryo zina, kubw’ izo mbaraga zitangaje bagenda bazihererekanya ku umuhungu na se bityo,bityo. Ni muri uwo mwuka nakuriyemo, ntegerezanyije amatsiko isaha yanjye yo kwimikwa muri ubwo bumenyi butangaje bw’abahadji buzanshoboza kugira imbaraga nk’iza data cyangwa zirenzeho.
Mama yajyaga akunda kumbwira ati: “ So uyu nguyu afite imbaraga nyinshi zidasobanutse; hari nko kumenya ibiri imbere hazaza, gufata umuriro ntumutwike n’ibindi.” Kugira ngo acubye umujinya we ugurumana, yakeneraga ifuru yuzuye amakara yaka cyane akagenda amira rimwe rimwe kurindi kugeza yumvishe atuje. Kuruhande rwanjye nakomeje kuba mu idini rya Islam kugira ngo bigaragarire buri wese ko ndi uwo mu ba Moulaye.(Umuryango ukomoka kuri Moulaye).
Umusilamu ariko w’amahame:
Nakuriye muri Karitiye(Quartier) igoye kuko uko mu rugo bantumaga kuri boutique(butiki) buri gihe nakorerwaga urugomo n’ urubyiruko rw’aho ngaho.Iyo batanyakaga amafaranga najyanye, batwaraga ibyo naguze. Ubwo nanjye ntangira kwirwanaho(kwirwanirira) kuva ubwo. Nuko uko igihe kigenda nanjye ngenda mba umugome ntagira kunaniza abandi nubwo nari umu Islam udasiba mu musigiti. Ibyo natekereza k’ubu Kristo ( Ubukirisitu)
Ku byerekaranye nanjye n’ ubu Kristo, igitekerezo cyanjye cyari cyoroheje: Abakristo bari inkozi z’ibibi bahindaguye uko bashaka igitabo cy’ Imana basenga ibigirwamana (ikibihamya ni ubwinshi bw’ ibibumbano n’ inyandiko biba mu nsengero zabo). Nibwiraga ko kumpera z’ ibihe, Yesu Kristo azaza agahindukirira idini ya Islam akaburizamo Abakristo bagatabwa I kuzimu.Ibyo nari narabyigishijwe n’ abarimu banyuranye.
Ubwo nuzuzaga imyaka makumyabiri, natangiye kwibaza nshishikaye iby’iherezo ry’ ubuzima bwanjye: ni gute namenya uko nzatabaruka amahoro, bizagenda gute ubwo nzaba maze gupfa? Nakora iki ngo nsabane n’ Imana? Mu gushakisha igisubizo kuri ibyo bibazo, nasomye Corowani(Soma Korowani) ntagamije kugirango mbonemo imbaraga runaka, ahubwo ari ukugira ngo mbonemo amahoro yo mu mutima. Muri uko gusoma Corowani, navumbuye ko iherezo riteganyirijwe Abakristo ridasobanutse neza. Nk’uko mu ma sourates(muri Korowani,Sura bivuga ibice cyangwa se Chapitre mu rurimi rw’Igifaransa) amwe n’amwe ya Corowani nk’irya 5 umurongo wa 65, handitsemo neza bisobanutse ko hari agakiza kuba Yuda n’aba Kristo bukuri. Nyamara ahandi nko nko muri sourate ya 9 umurongo wa 30, nta gakiza ku bantu ba cya gitabo (Abayuda n’aba Kristo). Kumenya ibyo byanteye ikibazo. Ku ncuro ya 1 mu buzima bwanjye nasobanukiwe ko ba ba Kristo nasuzuguraga kimwe n’aba Yuda nangaga urwango ntasobanura aho kugira ngo bacirweho iteka bashobora kuba bafite uburyo bazaboneramo agakiza. Nuko mperaho mfata icyemezo cyo gusesengura ibyabo.
Naragiye negera umupadiri w’Abagatolika maze musaba ko yampa igitabo cy’Abakristo.Yatangajwe cyane n’ibyo musabye kuko yari azi ko ndi umu Islam. Ariko nyine yaragiye ampa isezerano rishya ryanditse mugifaransa gisobanutse. Hari taliki ya 4/9/1985. Nibwo bwambere nari nkoze ku gitabo cy’Abakristo, nari ndimo ntitira cyane. Nahise ntangira kugisoma maze ntangirira ku Ivanjili yanditswe na Matayo. Maze gusoma igice cya gatanu , nahise mpagarika numva ntari bubashe gukomeza. Kuva nabaho nari ntarasoma amagambo meza nk’ayo iyo nyigisho yari inoze byose byahumekaga ukuri n’ ubuziranenge. Inyigisho zerekeranye n’ umujinya n’ urukundo kubatwanga: Umuntu nagukubita ku itama ry’iburyo mureke akubite n’ibusomo. Zasaga n’iziri kuva mu kanwa k’ Imana ubwayo. Nasaga n’uwataye umutwe nari mbizi neza ko yaba njye cyangwa se n’ undi wese wo muri twe niyo yaba ari wawundi ugerageza gukiranuka ntanumwe wujuje na gato ibivugwa muri icyo gice.
Guhera uwo munsi namenye neza ntashidikanya mu mutima wanjye ibi bikurikira ko: Igitabo cy’Abakristo kirimo ukuri. Iki gitabo ni Ijambo ry’ Imana
Mu nkuru yacu y’ ubutaha tuzabagezaho uko OUMAR MOULAYE yakiriye Yesu nk’ umwami n’ umukiza ntuzacikwe!!!
Imana ishimwe cyane kubera ko Omar yamenye ukuri, mfite musaza wanjye wagiye mu ba Islam mumfashe tumusengere nawe azamenye ukuri.
» Musubize (0)
Murakose cyane kutugezahoubu buhamwa Imana ibahe umugisha kuko biratwubaka cyane muzaba mugize neza nimutugezaho n’igice gisigaye vuba
» Musubize (0)
murakoze cyane mbasabye kutugaragariza ikindi gicye cyububuhamya nubwa angelica zambrano ntabwo mwabuturangirije mudufashe kuko tuzagusura tugasanga mutarabishyiraho mbaye mbashimiye nimubikora
» Musubize (0)
Imana ishimwe mu isi no mu ijuru, Nshimishijwe nubu buhamya
Yaba n’abakrusto bamenyaga bose Imbaraga Umuntu abonera muri BIble,
nkuko Oumar Yabibonye ,
Mudehe ubuhamya bw’uko yakiriye YESU ,
» Musubize (0)
Turifuza cyane ubuhamya bwa Angelique Zambrano igice cya 3
» Musubize (0)
0 | 5