Turi Taliki 21 -05 -2013 »» Dufite Abashyitsi 30
||
Amazina nitwa TWAHIRWA Marthe ariko banyita Bibi kuko ndi Umukecuru.Ntuye ku musozi wa NYARUTOVU aho bita ku MUYOGORO, Mu Ntara y’Amajyepho. Nabaye TANZANIA njyayo kubw’Umwami RUDAHIGWA ngenda ndi Akangavu.
Uwanjyanye yagiye ambwira ko agiye kunshakira akazi, naho yari agiye kunshakira umugabo ntabizi.Yaraje ati:”Dore uri imfubyi, ngwino njye kugushakira imibereho.”
Mu kugenda yampaye izina rya GATORANO TWAHIRWA, Naho ubwo hari undi mugabo ku ruhande nawe witwa GATORANO nawe wari wiswe GATORANO TWAHIRWA.Impamvu ni uko ntawambukaga adafite umugore cg umugabo. Ubwo nyine byavugaga ko ndi umugore wa GATORANO nawe akaba umugabo wa TWAHIRWA.
Ubwo twagezeyo tutaziranye bahita bamunshyingira. Sinari kwanga kuko nari imfubyi.Narabanje nkuramo inda ebyiri nazo zivamo zikiri nto cyane, ubundi mpita nibera ingumba nka Sara.
Nyuma yo kuba ingumba, umugabo wanjye bahoraga bamucyurira ngo abana n’ingumba, kandi abagore batarabuze, ngo ni igicucu kibi kuko cyazanye imbereri ( imbereri ni njye bavugaga).
NATANGIYE KUJYA MU BAPFUMU BA TANZANIYA NDABAHETURA
Ubwo twagiye gutura ahitwa i TANGA ngo tuzakunde twivuze kuko habaga abapfumu bakomeye cyane. Nabazengurutsemo bose, mbura uwangirira akamaro. Hari abampaga imiti yo gushyira mu gitsina imbere ngo ninjya kuganira n’umugabo wanjye njye mbanza nyishyiremo, niduhura nzahita nsama.
Nabikoze igihe kinini, mbonye byanze ndabizinukwa kuko ntacyo abo bapfumu batari barankoreye kibaho.Bigeze aho ndabarakarira bose uko bangana.
Sinzi ukuntu agatima katekereje ngo ariko ko hariho Imana yaturemye, uwayipfukamira akayisaba ntiyamuha? Ko abapfumu b’I TANGA – MUHEZA bose bananiwe kandi ari ibyamamare, uwareba ko Imana atariyo cyamamare kubarusha!!
Icyo gihe nari ntaragakizwa, ahubwo nanywaga inzoga kurusha abazima n’abapfuye. Iyi nkovu ubona ku zuru ni iyo umuntu yankubise icupa arankomeretsa. Nanywaga kanyanga nkanywa n’izindi nzoga zitwa iz’umunazi bakamaga nk’abakama inka.Byeri yo yari nk’amazi bugezi. Nabaye gutyo kugeza tuza mu Rwanda.
NABYAYE NARAMEZE IMVI NKA SARA
Uko gutakambira Imana, byatumye Imana inyumva n’ubwo nari nkiri umunyabyaha. Imana yumva amarira yanjye iba itumye nsama kandi nari mfite imvi nyinshi cyane ku mutwe. Ubwo namaraga kubyara uwo mwana, nagiye gushima Imana muri Gaturika ya Tanzaniya.
Maze gushima nahise nsama indi. Abambonaga bose mfite uruhinja n’imvi mu mutwe baratangaraga cyane. Ababonaga abo bana babitaga abuzukuru banjye.
AMAGAMBO MABI AGIRA URUHARE MU KWICA UMUNTU
Abantu babonaga abo bana banjye, bakabaturiraho amagambo mabi ngo : « Aba bana ubyaye ushaje ntacyo bazimarira. » Byabagizeho ingaruka kuko ubu bose ni ibirumbo.Umwe baje kumufungira i Kigali, undi ajya KARUBANDA ariko ubu bose barafunguwe ni ibyomanzi byirirw bizerera.
TWAGARUTSE MU RWANDA
Igihe cyo gutaha kigeze, nazanye nab a bana babiri banjye, ngeze I Rwanda nahise njya iwacu kuko se yari yarapfuye kandi nta waho wari unzi kuko twashakanye bumaraya ntiyankoye.
Ngeze iwacu, Datawacu yanze kunyakira ngo ndi IKIZANGOBYI (Ni umuntu utavuka muri uwo muryango bahatahanye) ngo nta munani nahabwa .Yarangoye anyima aho kuba, mbibwira Burugumesitiri, anyohereza kwa Perefe.
Perefe niwe wandikiye Konseye ansabira ko bampa aho mba. Maze kubona isambu, abana banjye baranta kuko icyaro cyabananiye bajya mu migi, umwe yigira i Butare undi i KIGALI nanjye nyoboka iy’akabari, mba umusinzi, ndiyandarika, karahava. Navaga mu misa ubundi nabona ahari Kanyanga ubuzima bukaba ni ubwo, ifunguro rintunga rikaba rirabonetse.
Umunsi umwe, hari nimugoroba nahaze inzoga, mpura n’umunyegare arangonga nasinze nabaye ibyatsi, amaze kungonga arikomereza aragenda.ubwo yasize ingasire ayimennye kuko nyuma baje kuyisanga mu kibero yatebeyemo barayimanura.Ubwo umugiraneza aba anjyanye mu bitaro i Butare muri CHUB.
Muganga yambaze ndi kumutuka ibitutsi bibi bya gishenzi. Nawe ati:” Ceceka ni wowe wabyiteye wowe wakundaga inzoga, ugasinda!”.
Atangajwe no kuba Muganga yamenye ko nkunda inzoga cyane, nibaza aho yamenyeye!!! Abantu bambwiye ko ari uko yateraga ikinya ntigifate kubera umubiri wahindutse Alcool gusa, ahita abimenya.Ubwo bampaye imbago ebyiri, nkajya nzigenderaho, ariko nabwo sinakizwa, ngumya kujya njya mu kabari n’imbago ebyiri
Umunsi umwe naje kwiyemeza kujya gusengera mu barokore, ndetse ndapfukama baransengera. Nkajya njya gusengera muri ADEPR mu Matyazo ndi ku mbago, ariko nyine nataha nanyura ahari ikirere kigaragaza ko bacuruza inzoga simbe ngicaho.Ubwo nkararanganya amaso impande zose ko ntawe umbona, nabona nta murokore uri hafi, ngasimbuka rimwe nkagwa mu kabari, ubundi ngatirika inyota y’inzoga nabaga mfite.
Ubwo nagumye kwihisha gutyo, ngasenga, nkanasinda nihishe, ariko umunsi umwe asohotse umutima ari kundya, kuko bari batubwirije nndafashwa, ariko nyura no mu kabari, ubwo nanyuze aho bacuruza itabi, ndarigura, ngo ntamireho numva ikintu kiraje muri njye kiranjuguta, numva ni umusonga utera cyane imbago ndazita.
Ndasakuza nti: “Yesu weeeee, ntabara, sinzongera”.Ubwo nikubita hasi, ndataka nti “Mwami Yesu numbabarira nzagukorera kugeza gupfa.”
Kuva icyo gihe sinongeye gusubira mu kabari, sinongeye kugira irari ry’itabi n’inzoga, ubu ndi umukozi w’Imana n’ubwo ngeze mu zabukuru. Nkunda Imana nayo yibanira nanjye. Namwe ndabashishikariza kutazava ku Mwami Yesu ni Mwiza.
Iyo nibereye mu rugo mba ndi guhimba uturirimbo, ndi kwiririmbira nkora uturimo, kamwe muri two karagira kati:
Nzagushima, nzagushima, nzagushima, ku manywa na ninjoro, zagushima hamwe wankuye ho umwana arira nyina ntiyumve.
Murakoze.
Yari inshuti ya Jesus
Bibi TWAHIRWA MARTHE Inkuru dukesha jesus.rw
Uwiteka ahimbazwe we utagutanze ngo ube umunyago w’ibyakubataga
ujye usenga usaba kugumana n’umukiza.
No mu ipfa ryawe yesu azakube bugufi akumare ubwoba
» Musubize (0)
yesu ashimwe kubwa mukecure izamuhe iherezo ryiza.
» Musubize (0)
Imana ishimwe kubwo gukiza Bibi. Nyabuneka mumubwire ajye asengera abahungube bazakizwe kuko birashoboka nawe yarakijijwe. Kuba yarababyaye ashaje sibyo byabagize ibirara kandi umuvumo w’abantu afite ubutware muri YESU wo kuwubakuraho.
Mubimbwirire Bibi.
Murakoze.
» Musubize (1)
Imana ishimwe yibutse umuja wayo kandi ntabwo idusubiriza ko twakiranutse gusa.Marta rero ayikomezeho, Iyamuduhaye (Umwana wayo Yesu) akadupfira, akaduha agakiza, azagaha n’abana ba Marta gusa we akomeze abasengere;
Imana ishimwe
Imana ishimwe.
Bibi, Imana imufashe muri byose kandi imwagure cyane.
» Musubize (0)
Imana ni nziza kandi ikora ibitangaza pe kandi ntirobanura kubutoni kandi iyo uyisabye iraguha uzi se ikibazo tugira dusaba nabi ugasaba ukarambirwa, ukaba wihinduriye amasezerano, ugatangira kuvuga ngo Bibiliya iravuga ngo musabe muzahabwa mushake muzabona ukaba urarambiwe ugatangira uti narasenze niba ntarasenze nararasibye reka mbabwire Imana ni Imana kandi ntijya ihinduka iyo usenze wizeye urasubizwa Imana ninziza kandi ikora ibikomeye njye yankoreye ibitangaza nzabaha ubuhamya bwanjye murakoze
» Musubize (0)
0 | 5