Turi Taliki 22 -05 -2013 »» Dufite Abashyitsi 30
||
“ Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” Matayo 7: 13-14
Aya magambo ni Yesu ubwe wayivugiye, yerekana uburyo inzira ijya mu ijuru ifunganye n’uburyo inzira ijyana abantu mu irimbukiro ari ngari, yoroshye gucamo kandi inyurwamo n’abantu benshi. Ariko nubwo bimeze gutyo Yesu akavuga ngo “ Munyure mu irembo rifunganye”
Mu bigaragara,hari inzira ibyiri zihabanye, kandi ukurikije aya magambo, ntibishoboka ko umuntu yazibamo zombi icyarimwe, kuko zifite icyerekezo gitandukanye, zifite amateka atandukanye, imwe iroroshye cyane kuyicamo kuko ntacyo igusaba kureka, umuntu ayicamo uko yiboneye, uko yakabaye n’imizigo ye y’ibyaha ku mugongo, naho indi, na Yesu ubwe akivugira ngo irafunganye, iragoye iraruhije , nubwo ku iherezo ryayo hariyo ibyiza, ubugingo buhoraho! Ngo hari umuntu wigeze kujya mu iyerekwa , abona iyo nzira ijya mu ijuru itangira ari nini, ariko uko umuntu agenda yegera imbere, igenda irushaho kuba nto cyane, kuburyo umugenzi uyicamo biba bitamworoheye, ngo yageze naho abona uwo mugenzi inzira igenda imukuba, ikajya inamuvanaho inyama kubera kuba nto cyane! Ariko niyo nzira nyine ijya mu bugingo!
Aha rero ni igisubizo kuri wowe wajyaga wibaza impamvu hari ibyo bamwe bemererwa ariko wowe (niba uri munzira ifunganye) ukaba utabyemererwa, ukabona abo mukorana bose ni urugero biba, wowe waba wagize nijambo uvuga ukarara udasinziriye umutima wenda kukuvamo kuko wayobye, abantu bose bakaba barimo ………….( iyuzurize nawe uhereye kubyo uzi) ariko wowe ukaba utapima no gutungaho urutoki! Kuko inzira si zimwe nkuko nabivuze n’amateka y’izo nzira si amwe!
Icyiza kirimo ni uko nta muntu uguhatira guca muri iyi nzira cyangwa iriya, ni icyemezo cy’umuntu ku giti cye, kuko nkurikije uko nabibonye mu myaka maze mu nzira ifunganye, nasanze ari umuntu wabinjyanyemo, naba narabivuyemo kera, ariko kuko nayitangiye niyemeje, niyo imparatuye ndihangana kuko nziko ku iherezo ryayo hariyo ibyiza! Amen
Uziko iyo ubwiye abantu ko wiyemeje guca mu nzira ifunganye babona ko wasaze ! Abenshi ahubwo bakubara nkuwapfuye. Hari umubyeyi umwe wajyaga avuga ngo aho kugirango yumve ko umwana we …… yakijijwe ahubwo yamubona ari mu isanduku agiye kumuhamba!!!! Kuko si buri wese usobanukirwa ibanga rituma twemera kuyicamo!!! Ni uko hari icyo twizeye! Haleluaa
Ikinyemeza ko ari inzira ifunganye, njya mpura na benedata bayicamo, nkumva ndihebye simbabeshya, nawe se umuntu yari yifitiye umugabo umukunda cyane baranabyaranye, noneho ngo kuko agiye kunyura muri iyo nzira ifunganye, ngo kuko ari umugore wa kabiri, akemezwa n’umutima we gusezera agasigira umugore wemewe n’amategeko urugo rwe !!!! Yemwe , narumiwe!!!
Aha si ikibazo cy’idini umuntu abarizwamo, ni ikibazo cyo kwemera guhinduka ukava mu byaha, ukikorera umusaraba wawe iminsi yose ugakurikira Yesu, kuko kuba mu idini runaka sicyo cyemeza ko uri mu nzira y’igihogere cyangwa ifunganye!!
Nawe ubwawe urabizi kuko umutima wawe urabikubwira neza nubwo ugerageza kuwima amatwi! Inzira y’igihogere bayisambaniramo batwaye za bibiliya bajya mu nsengero, bayibiramo, bayicaniramo, bayishakiramo ibyangombwa by’impimbano n’ibindi!!! Banza uhinduke niba ushaka guca mu nzira ifunganye, kandi uze wiyemeje, kuko niba utarafata imyanzuro neza, banza usubize ubwenge ku gihe, maze ufatanye nanjye iyi ndirimbo ya 133 mu zo gushimisha: 1. Ndagukurikira Yesu, nemeye umusaraba, njye nta shinge nta rugero, urampagije wenyine” 2. Icyubahiro n’ibyisi sinkibimaranira, kubwa Yesu ndabiretse, ampe ibyiza byo mu ijuru 3. Naho abisi bazanyanga, niko bakugiriye, ntibankunda akaramata, wowe ntabwo uzanzinukwa 4. Uwanseka ansuzuguye , byakunsunikiraho, uko bizamera kose uzabinyihanganisha 5. Ko mpawe urukundo rwawe, hari ikindi nshaka se, ibinezaneza byisi, simbishaka mfite Yesu
Refrain: Ndagukurikira Yesu, ubwo wanguze amaraso, ndakwihaye Mwami Yesu, kera waranyitangiye. IBIHE BYIZA.UMWAMI IMANA ADUSHOBOZE GUCA MU NZIRA IFUNGANYE