Turi Taliki 19 -06 -2013 »» Dufite Abashyitsi 26
||Gushyigikira umurimo w’Imana
Kandi babwiriza bate batatumwe?..... Abaroma 10:15
Ninde wigeze kuba umusirikare akitunga? … 1 Abakorinto 9:7
Gushyigikira ivugabutumwa n’abatwara ubutumwa bwiza ni ngobwa. Amafaranga yawe n’ ubutunzi bwawe nkuko Imana yakuyobora gukora mukwagura ubwami bw’ Imana.
1.Gufasha abajyana ijambo ry’ Imana:
Si bose bashobora kujyana ijambo ry’ Imana aho rikenewe bakaryigisha, kandi si bose bafite uwo muhamagaro wo kwigisha no guhagarara imbere y’ abantu. Ariko iyo utanze amafaranga yawe cyangwa ubutunzi bwawe ukishyurira ugiye kuvuga ijambo ry’ Imana uba ubaye “ partner” kandi uba ufatanije n’ abakozi b’ Imana hamwe n’ Umwuka wera kujyana ubutumwa, imigisha iboneka mumurimo w’ Imana ikakugeraho nawe!
2. Hari inzira imwe y’ Imana yo kuguha imigisha mumwuka no mumubiri.
Yesu yaravuze muri Mariko 10:29-30 Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu cyangwa bene se cyangwa bashiki be cyangwa nyina….atazabihabwa ibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none no mugihe kizaza…Nyuma akazahabwa ubugingo buhoraho.
3. Hari inzira yo gufasha abakozi b’ Imana ngo bataremererwa n’ umutwaro w’ igikorwa cy’Imana bonyine hamwe n’ ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Niyo mpamvu intumwa Paulo abaza ngo ninde wigeze kuba umusirikare akitunga?1 Abakorinto 9:7 Hari ababwiriza butumwa benshi batarashobora gukora umurimo w’Imana kubera ubushozi buke bwo kujyana ubutumwa bwiza kandi wareba n’ imibereho yabo ya buri munsi ugasanga itari myiza, kuko Imana itarabakingurira imiryango y’ amafaranga yabo yo gukora umurimo w’ Imana. Niyo mpamvu rero Imana ihagurutsa abantu bo kubafasha umurimo w’ Imana.
Yesu kristo ubwe yarafashijwe:
Nibyo Yesu Kristo yarafashijwe mu murimo w’ Imana yakoraga no mubuzima bwe bwa buri munsi ari hano kw’ isi.
Mubuzima bwe bwa buri munsi:
Imana yamuhagurukirije ababyeyi bo kumufasha mw’ ivugabutumwa kandi bakoresheje amafaranga yabo n’ ubutunzi bwabo. Luka 8 :1-3
Aho kubwiririza:
Petero rimwe yamuhaye ubwato bwe ngo abwifashishe mukubwiriza abantu, undi muntu yamuhaye inzu Luka 5 :17-26 hari undi munsi abakuru b’ idini bamuhaye isinagogi Luka 4 :16-30
Yesu bamusabye umusoro :
Yesu bamusabye umusoro yahise atuma Petero kuroba ifi kugira ngo baronke shekeli Matayo 17 :24-27 mur’ iyi minsi isamaki wayigereranya n’ abantu bakirizwa mubiterane bitandukanye kuko Yesu yavuze ngo nzabagira abarobyi b’ abantu. Kubw’ iyo mpamvu hakwiye shekeli kugira amafi menshi arobwe.
Yesu yakeneye uko afata urugendo :
Yesu yakeneye uko yagenda kugira ngo yinjire muri Yerusalemu, yatumye abigishwa be kuzana indogobe. Nyiri ndogobe arayitanga mugutera inkunga Yesu kubw’ urugendo yarafite rwo kujya I Yerusalemu Luka 19:28-36
Yesu yashatse aho akorera igaburo ryera:
Pasika iri hafi gushyika yashatse ahantu hatuje ho gutegurira igaburo ryera no kuganirira n’ abigishwa be ibyo umurimo. Hari uwitanze inzu ye kugira ngo uwo murimo ubashe gukorwa Luka 22:7-39
Paulo nawe yarafashijwe:
Paulo nawe yarafashijwe nabamwe mubo bari bafatanyije umurimo Ibyakozwe n’ intumwa 18:1-3 kandi Imana yamuhagurukirije abantu benshi bo kumufasha umurimo w’ Imana hamwe n’ ubuzima bwe bwa buri munsi.
Yandikiye Abafiripi ati kuva mvuye I makedoniya ntarindi torero ryamfashije mubyo gutanga no kwakira Atari mwebwe mwenyine…Abafiripi 4:15-18
Murubwo bwitange Paulo yabashije gukora umurimo w’ Imana kandi nabitanze bagira umugisha. Abafiripi 4:19
Natwe dukeneye ubwitange bwanyu:
Niba Yesu yarafashijwe, na Paulo agafashwa natwe nuko dukeneye inkunga kugira tubashe kuzuza ubushake bw’ Imana n’ umuhamagaro w’ Imana.
Imana ivugane n’ umutima wawe muri aya magambo Imana igushyiremo umutwaro wo gushyigikira umurimo w’ Imana.Kandi Imana iguhe umugisha n’ ubushobozi kugira icyo wifuza gukora mugutera inkunga ukigereho.
Umurimo wo kujyana ubutumwa s’ igikorwa cy’ umuntu umwe ariko dufatanije tuzakora mumbaraga, kandi vuba, kandi umurimo waguke.
Turashima Imana kubw’abantu bitanze kugira igikorwa cy’ Imana gikorwe batubereye umugisha mw’ ivugabutumwa no mubuzima bwacu bwa buri munsi.
Ubu rero igikorwa cy’ Imana cyaragutse cyane kandi kirakomeza kwaguka vuba vuba cyane. Kandi iyo bigenze bityo n’ uburyo bwo kugikora buriyongera ariko Imana ishimwe ko Yesu yishyuye byose kumusalaba kugira ngo umurimo we ukorwe. Kandi yashyize mubantu umutwaro wo gushyigikira umurimo we.
Nziko ufite amatsiko yo kubona igikorwa cy’ Imana gikorwa kandi ubutumwa bwiza bukagera kubantu benshi uhereye mu Rwanda no mumahanga yose. Nakubwira ko Imana yadusigiye kubwiriza ubutumwa bwiza gusa dukeneye inkunga yawe kugira umurimo wihute kandi waguke bityo nitugera kwa Yesu azatugororera.
Ushobora kwitanga buri kwezi.
Ushobora kwitanga uko uzabashishwa n’ Imana.
Twakwandikiye uko uzatugezaho ubwitange bwawe.
Igihe cyose tuzakugezaho uko umurimo w’ Imana uri gukorwa hamwe n’ ibitangaza Imana iri gukora mumurimo w’ Imana.wasoma ahanditse ubuhamya murakoze.
Dukwiye kwiga uburyo twakwaka amakristo bacu inshuro imwe gusa, amafranga yo gukora umushinga. Urugero, kuba twashinga business yunguka , ubundi amafranga avuyemo agakora uwo murimo w’Imana , yaba menshi tugafasha abakristo bacu bakennye cyane kurusha abandi. Nyamuneka nimurwanye ubukene mu bakristo nimurebe niba bariye, bambaye neza, bari kwiga, bari gutera imbere, nimufashe abari mubitaro badafite ubushobozi,kandi mwige uko batera imbere. Ngiryo idini Yesu yavuze ry’Ukuri.
» Musubize (0)
Muri make,ibitekerezo nkibyo, cyane cyane byumurimo w,Imama birakenewe, kandi bikwiriye gushigikirwa,arikose,uwashobora kugira uwo mutwaro,cyane cyane nkubaye atuye hanze y,urwanda nkuko ubivuze haruguru "’ arashigikira bande??? bakora iki??? bakorera hehe???
» Musubize (0)
nkeneye kumenya konti ishyirwaho iyo nkunga
» Musubize (1)
Murakoze cyane! Uwakwifuza gutera inkunga uyu murimo yayishira kuri compte: 00041044743415 iri muri Banque de Kigali BK hanyuma abari hanze y’ Urwanda bakoresha western Union murakoze
Gukorera Imana ni byiza kdi koko bizana imigisha myinshi. Koko kdi turifuza ko ubutumwa bugera kuri benshi,niyompamvu rero nanjye nifuje kujya ntanga 5000frw buri kwezi kuva mukwezi gutaha kwa 10.Nkaba nababazaga uko iyo nkunga yajya igera kubo bireba.Murakoze.Imana ibahe umugisha. Telephone yanjye ni 0782684353
» Musubize (0)