Turi Taliki 20 -05 -2013 »» Dufite Abashyitsi 52
||
« Kuva iyi si yaremwa kugeza ubu byakomeje kuvugwa ari nako binagaragara ko ubuzima bwa muntu bugenda bukomera, bunyura mu bibazo, intambara n’indi miruho itandukanye. Binagaragara kandi ko uyu utari umwihariko ku gika runaka gusa, kuko yaba ari abana,ababyeyi n’abasheshe akanguhe bararira,yaba abakire n’abakene urumva nawe iyo bigeze ku batindi amarira n’agahinda aba ari byinshi ».
Aka kaga rero mu by’ukuri kakaba gaterwa ahanini n’indwara zikomeye abaganga bananiwe, ubushomeri bumaze igihe kirekire, inzara, ubupfubyi ,ubupfakazi,kuburira aho abandi baronkeye, guhombera ku isoko abandi bungukiramo, Ibi byose rero birusha umusonga kuryana, gusa na none si inzaduka kuko byahereye kera, mwibuke umugabo witwa Yobu agira ati turi muri iyi si tuba dufashe ibihe mu ntambara, bibiliya iko ngeraho ngo amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi gusa ngo uwiteka amurengera muri byose.
Mwene data nagirango mbanze nkwibutse ko kuri iyi si nta kunyurwa guhari, ariko dufite umubyeyi udukunda,Imana yacu iradukunda kandi yiteguye kukurengera.Ndakwibutsa ko kubura akazi atari umugambi w’Imana kuri wowe, guhera mu buriri ukaremba , ntago ari umugambi w’Imana.yewe hari n’Igihe twishuka tuti niko Imana yabishatse Oyaa !! Sibyo Imana ntago igira indimi ebyiri.
KUBERA IKI IBI BIBAHO ?
Ni agaciro ki ufite imbere yayo kayitera kugutabara ?
Ernest RUTAGUNGIRA
Pastor \yesu aguhe umugisha cyane pee!Imana ntago itwanga Satani niwe mubi kandi koko Ifite ijambo rya Nyuma niyo Yo kwizerwa no kubikora irabikora.
Amen
» Musubize (0)