Version imprimable de cet article Yasuwe inshuro 1908

Abanzi ba Kristo bamusebya ko ngo yaba yari afite umugore

YANDITSWE KUWA :    21 -09 -2012    SAA 15 : 00 , na Simeon Ngezahayo

Umwanditsi w’urubuga cnn.com Eric Marrapodi aherutse gushyira ahagaragara inyandiko y’abiyitirira Kristo bo mu gihugu cya Misiri (kizwi cyane ku izina rya Egiputa), aho bagaragaza ko Yesu ngo yaba yari afite umugore. Ibi babigaragaje bashingiye ku nyandiko bavuga ko ari iza kera, zanditse mu rurimi rw’Igikobute (soma Copt) rukoreshwa n’Abakristo bo muri icyo gihugu, aho bavuga ko Yesu yagiye akoresha amagambo nk’aya ngo, “Umugore wanjye…” Bimaze gushyirwa ahagaragara byateye impaka nyinshi, ku buryo impuguke mu bya tewolojiya zatangiye gukora ubushakashatsi ngo zemeze niba koko ibivugwa bifite ishingiro. Imaze gufata iyi nyandiko yari ku rupapuro rusheshe akanguhe koko abantu bashobora no kwitwaza bakavuga ko rwanditswe mu gihe cya Kera Yesu akiri mu isi, mpuguke yigisha mu Ishuri rya tewolojiya ‘Harvard Divinity School’ yitwa Prof. Karen King yatangaje ko ibi nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso bifatika yabonye muri iyi nyandiko. Ibi yabitangarije i Roma ku wa kabiri ushize, ku cyicaro cy’umuryango mpuzamahanga wita ku busugire bw’ururimi rw’Igikobute (International Association for Coptic Studies).

Madamu King yihutiye kubivuga muri aya magambo, "nta gihamya igaragaza ko mu mateka ya Yesu yaba yarashatse umugore," abisohora mu nyandiko ikubiyemo ubushakashatsi yakoraga ku bivugwa n’Abakobute. Ubu bushakashatsi bwe ngo buzanashyirwa ahagaragara mu kwezi kwa mbere mu kinyamakuru gishingiye kuri tewolojiya cyitwa ‘Harvard Theological Review’.

Indi mpuguke mu by’iyobokamana yitwa AnneMarie Luijendijk yigisha muri Kaminuza ya Princeton na yo yagize icyo ivuga ku bushakashatsi bwa King, ubwo bwari bwasohowe n’ishuri ry’iyobokamana. Ubwo itangazamakuru ryahataga Madamu King ibibazo ku bijyanye n’ubushakashatsi yashyize ahagaragara, yabasubije muri aya magambo, “Iyi nyandiko nta gihamya ifite igaragaza ko (Yesu) yari afite umugore cyangwa se ko nta we yari afite. Amateka yo hambere yakagombye gushingirwaho nta kintu na kimwe yabivuzeho. Ni cyo gituma na twe nta cyo tugomba gushingiraho tubihamya, ahubwo tugomba kuguma uko twari turi mbere y’uko iyi nyandiko y’Abakobute ishyirwa ahagaragara. Ntituzi niba yari afite umugore cyangwa nta we yari afite.”

Yarakomeje ati, “Icyo nakwihutira gutangariza abantu, ni uko nta we ukwiye guhamya ko Yesu yashatse umugore, kuko tuvugishije ukuri, hashize igihe kinini bihagije ku buryo haba hari icyabayeho mu mateka ngo kibe ari bwo kikimenyekana.” Yarakomeje ati, “Simvuga ko yari afite umugore, sinavuga ko nta we yari afite. Ahubwo icyo mvuga ni uko ibi nta cyo byadufasha kui byo dushaka kumenya ku kibazo dufite.”

Hatanzwe ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo Ngo si ubwa mbere kandi bivugwa ko Yesu yaba yarashatse umugore. Icyo bamwe mu bagiye batanga ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo bashingiraho, ngo ni uko nta ho muri Bibiliya bavuga irangamimerere ya Yesu, ni ukuvuga niba yari ingaragu cyangwa niba yarashatse, ngo nyamara Bibiliya ikagaragaza Nyina, Se ndetse n’abavandimwe be. Abagoreka ubutumwa bwiza bavuga ko Ubutumwa bune: Matayo, Mariko, Luka na Yohana buvuga ku ivuka rya Yesu n’ubwana bwe, bugahita busimbuka bukajya ku murimo yakoze mu myaka 3 mbere yo kubambwa kwe no kuzuka.

Abandi bavuga ko Yesu yaba yararongoye Mariya Magadalena, umwigishwa we wamubaga hafi. Umwanditsi Dan Brown na we yitwaje igitekerezo cy’uko ubutumwa bune butavuga ku irangamimerere rya Yesu, ari cyo cyatumye handikwa igitabo cy’inkuru cyiswe "The Da Vinci Code." Madamu King nta cyo yavuze kuri iyi ngingo ya Brown mu bibazo yabazwaga n’itangazamakuru.

Bwana Darrell Bock, umushakashatsi ku Isezerano Rishya akaba n’umwarimu mukuru mu ishuri ryigisha tewolojiya ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryitwa ‘Dallas Theological Seminary’, we yagize ati, “Nta gihamya dufite ko Yesu yashatse umugore. Abavuga ko ubutumwa bwiza nta cyo buvuga ku irangamimerere rya Yesu, ni uko nta cyari gihari cyo kurivugaho.”

Ku bijyanye n’iyi nyandiko Madamu King yifashishije mu bushakashatsi bwe yise “Ubutumwa Bwiza bw’Umugore wa Yesu” (‘The Gospel of Jesus’ Wife’, cyangwa se ‘GosJesWife’), yavuze ko uyu mutwe wahawe iyi nyandiko nta buremere ukwiye guhabwa hakurikijwe ubusobanuro bw’ijambo ‘Ubutumwa Bwiza’. Muri Bibiliya, ijambo ‘Ubutumwa Bwiza’ rikoreshwa bavuga ibyanditswe byera bikubiyemo ikiganiro Yesu yagiye agirana n’abigishwa be. Yatanze ingero z’ubutumwa bwiza budahabwa agaciro, avugamo ubwa Tomasi, ubwa Mariya n’ubwa Yuda.

Hariho undi mwanditsi watangarije itangazamakuru ko iyi ishobora kuba ari imvugo ijimije. Yabivuze muri aya magambo ati, “Ndamutse mvuze ko ubu ari ubutumwa bwiza, navuga ko bwaba bwaravumbuwe mu kinyejana cya kabiri, bukaba bufitanye isano n’ubutumwa uko bwanditswe na Mariya, Tomasi na Filipo.”

Tumaze gusuzuma ibikubiye muri iyi nyandiko no gusoma ibitekerezo byinshi cyane byayitanzweho n’impuguke zitari zimwe, www.agakiza.org twakwanzura ko iyi ari iminsi ya nyuma, aho abantu barushaho kugoreka ubutumwa bwiza kandi bakagusha benshi. Iyi ni imwe mu ntwaro za satani, kandi ni ubutukanyi bukomeye. Benshi biyita Abakristo, bagahamya ibinyoma bayobowe na shebuja satani (Ibyahishuwe 2:9).

Intumwa Pawulo itwihanangiriza kwirinda abagoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo (Abagalatiya 1:7). Tube maso, iyi ni iminsi ya nyuma, kandi dusome ijambo ry’Imana nta kitaravuzwe.

Ibitekerezo (1)


pre-moderation

Igitekerezo cyawe Kirabanza kikemezwa nabashinzwe urubuga kubwibyo mwirinde gutandukira gusebanya cyangwa gutukana

Any message or comment?
    Who are you? (optional)
    •     Izina [Sign In]
    •     Email