Turi Taliki 18 -05 -2013 »» Dufite Abashyitsi 21
||
Imiryango ishamikiye ku madini, yongeye kwibutswa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) igihe ntarengwa cyo guhuza amategeko yayo, inibutswa ko itagomba kujya yiyita ko ari amadini, nk’uko byari byaramenyerewe ahubwo ko ari imiryango ishamikiye ku madini.
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama ngarukamwaka y’umunsi mpuzamahanga wa demokarasi n’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeri i Kigali, aho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere RGB, cyahuriye hamwe n’imiryango ishamikiye ku madini, bigira hamwe kuri bimwe mu bibazo iyi miryango ihura nayo, n’inzira yo gucamo igera kuri Demokarasi n’Amahoro.
Mu kiganiro na Sheik Saleh Habimana Uyobora Ishami Rikurikirana Imikorere n’Imitunganyirize y’Imirimo mu Miryango Ishamikiye ku Madini muri RGB, yagize ati “Muri Mata 2013, Imiryango Ishamikiye ku Madini izaba itarahuza amategeko yayo y’umwihariko n’amategeko yayo ya sitati, icyo gihe ubwabo bazaba bisheshe”.
Avuga ko kuba bahurije hamwe amadini, atari uko nta demokarasi iyarangwamo, ahubwo ko ari gahunda y’Isi yo kwimakaza indangagaciro za demokarasi n’amahoro.
Kuri bimwe mu bibazo bikunze kugaragara muri iyi miryango nk’ibyo kunanirwa kugabana imyanya (ubuyobozi), Habimana agira ati “Tuzi neza ko ukutagabana imirimo mu madini, ubwisanzure buke n’ibindi bishobora kugaragara mu miryango ishamikiye ku madini ari byo biteza impagarara bikaba byabuza amahoro. Niyo mpamvu tuzajya dutegura amahugura n’inyigisho nk’izi”.
Asobanura imvugo imenyerewe na benshi ari yo “amadini”, yavuze ko amadini agendera ku bitabo birimo amahame matagtifu adahinduka, ariko ko imiryango ishamikiye ku madini rimwe na rimwe ishobora kutubahiriza amategeko ku bijyanye na serivisi, kandi ko umuryango ushamikiye ku idini utemewe ari uwo ariwo wose unyuranya n’amategeko ya RGB ikomora ku mategeko y’Igihugu.
Iyo iyi miryango ihungabanyije amategeko yo ubwayo yagennye afasha mu gutunganya imikorere yayo, icyo gihe RGB iza gutanga inama, igakora ubugenzuzi, ikagisha inama n’abafatanyabikorwa, byagera aho guhana iyo miryango ishamikiye ku madini, igahanwa.
Inkuru dukesha igihe.com
Bakristo bene Data Jyewe nisabiraga umuyobozi w’uru rubuga Pastor Habyalimana Désiré kunyemerera kuko inyigisho ze nazikurikiye kenshi, kuzategura icyigisho kigendanye n’imikoranire y’amadini na Leta mu buryo bwo kuzuzanya n’uburyo kimwe kitabangamira ikindi, kandi agafasha abantu gusobanukirwa uburyo itorero ritandukanye n’idini, yewe nkaba ndi mu bantu bemera ko ntacyo umuntu yarutisha Imana. ibi nziko byose biri muri bibiliya naho ubundi muri iyi minsi benshi mu ba kristo barimo kuyoba abandi bakayobywa kandi abazi ukuri bazabazwa impamvu bataburiye abantu. ibi bintu kuba bitigishwaho bintera agahinda gakomeye kandi mboneyeho kubwira abantu ko uyu Sheikh yahawe akazi na Leta nk’abandi banyarwanda, amadini icyo yavuga cyose ajye yirinda kumurebera mu ishusho ya Islam kuko nta Mohamed aba yamamaje mu gihe akora akazi. Yesu abahe umugisha.
» Musubize (0)