Version imprimable de cet article Yasuwe inshuro 522

Nyuma y’ameze atanu abarizwa mu mugi wa Kigali, Patient Bizimana yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Poetic Evening of Praise and worship”

YANDITSWE KUWA :    18 -09 -2012    SAA 15 : 26 , na Patrick Kanyamibwa

Liliane Kabaganza, Cpt Simon Kabera, Aime Uwimana, Dominic Nic, Gaby Irene Kamanzi na Nelson Mucyo bayobowe na Patient Bizimana barataramira abakunzi b’indirimbo z’Imana ku cyumweru tariki ya 30/09/2012, kuva saa kumi z’umugoroba muri salle ya Sport View Hotel, icyi kikaba ari kimwe mu bitaramo bya gospel birimo abahanzi bakomeye kandi bakunzwe mu Rwanda. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga ibihumbi 2000 ahasanzwe hamwe na 5000Frw muri VIP. Nkuko Patient Bizmana yabidutangarije, iki nicyo gitaramo cye cya mbere yateguye mu mugi wa Kigali, nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be bamubona mu bitaramo by’abahnzi bagenzi be agenda aririmbamo hamwe n’amasengero atandukanye. Ibi akaba ari nyuma y’ibindi bitaramo bitatu yakoreye Rubavu i Gisenyi. Patient afite Album Audio yise "Ikime cy’igitondo", hamwe na DVD yise "Iyo ineza" ikaba igaragaza amashusho asa neza mu buryo bunogeye ijisho. Uyu musore utakibarizwa mu ntara y’i Burengerazuba mu karere ka Rubavu, dore ko ubu ari kuba i Kigali, abarizwa mu itorero rya Restoration Church, ishami rya Gikondo, akaba kandi ayobora ibigendanye no kuramya muri uru rusengero cyane ko n’inganzo ye usanga yibanda ku kuryamya Imana.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo indirimbo "Menye neza", ndetse n’indirimbo « Andyohera cyane », n’izindi ndirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Gaby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Aime Uwimana n’abandi.

Patient Bizimana yavutse taliki ya 1/02/1987, muri Congo mu muryango w’abana 9 we akaba ari uwa 8, amashuri yisumbuye ayiga EPGI kuri St Fidele, ubu agiye mu mwaka wa kane ULK aho yiga Finance. Nubwo we yaje gutura Kigali ababyeyi be 2 baracyaba Rubavu, akaba ari umuhanzi uhimba, akanaririmba, akayobora kuramya no guhimbaza ndetse akanacuranga Piano. Kuririmba yabitangiye yiga mu mashuri yisumbuye, akaba yaragiye afasha abahanzi batandukanye muri studio bakora indirimbo zabo. Bizimana akunda kwirira ifiriti, akanwa Juice ya Marakuja. Kubijyane n’urukundo cyangwa niba afite inshuti nicyo abitekerezaho ngo ngo nta mukunzi afite kugeza ubu.

Ibitekerezo (0)


pre-moderation

Igitekerezo cyawe Kirabanza kikemezwa nabashinzwe urubuga kubwibyo mwirinde gutandukira gusebanya cyangwa gutukana

Any message or comment?
    Who are you? (optional)
    •     Izina [Sign In]
    •     Email