Turi Taliki 25 -05 -2013 »» Dufite Abashyitsi 18
||
Ibiterane mu itorero rya ADEPR bikunze kwitabirwa kandi bikanagaragaramo ububyutse , rimwe na rimwe bitewe n’ivugabutumwa riba ryakonzwe haba mu ndirimbo cyangwa ijambo ry’Imana. Ni muri urwo rwego itorero ADEPR Kiyovu , ryateguye igiterane mu cyumweru bahariye kugira impuhwe.
Iki giterane kikaba kizatangira kuwa gatandatu, le 22/09/2012 hakazaririmba Chorale Ba Maso (yo mu Kiyovu), na Chorale Rehoboth (ya Rehoboth-Remera); naho ku cyumweru, le 23/09/2012 hazaririmba Chorale Simuruna (yo mu Kiyovu), na Chorale Impanda (ya SGM-Gikondo).
Si kenshi usanga ibiterane bitegurwa biba bifite insanganyamatsiko imeze itya, kuko incuro nyinshi usanga byinshi byibanda kubuzima bw’umwuka ,gushima no guhimbaza none by’umwihariko iri torero risanze no kugira impuhwe bikwiye nk’imwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga umukirisitu.
ADEPR Kiyovu imaze kubona no gusobanukirwa ko roho nziza itura mu mubiri mwiza, yafashe icyemezo cyo gushishikariza abantu kugira impuhwe mu mibereho ya buri munsi. Ibi bikaba bitanga ikizere cy’ejo hazaza h’umukristo mu itorero igihe cyose rizirikana ku mibereho rusange y’abababaye bakwiye kwitabwaho no kugirirwa impuhwe.
Iki giterane kizarangwa n’urujya n’uruza rw’indirimbo z’amakorali azakuranwaga mu ndirimbo zisize amafuta n’ubutumwa bushyika ku mutima. Izi korali zose zizitabira iki giterane nk’uko zavuzwe haruguru, akaba ari korali zibarizwa muri ADEPR
Inkuru dukesha isange.com