Umuhanzi Bahati Alphonse uzwi mu ndirimbo z’Imana nka Shimwamana yateguye igitaramo kigamije gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund” gifite insanganyamatsiko igira iti “niba amahanga ahagaritse inkunga yageneraga u Rwanda, twebwe nk’Abanyarwanda twakora iki?”
Ubwo twaganiraga, Bahati yavuze ko igitaramo cya mbere kizaba tariki ya 23 Ukuboza 2012 muri Stade Amahoro i Remera (Petit Stade) aho azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye. Ikindi gitaramo bishobotse cyazabera muri Kigali Serena Hotel. Bahati yagize ati“twebwe twagombye kuba twaragize uruhare kuva kera mu gushyigikira “Agaciro Development Fund”.Uyu muhanzi yavuze ko mu myaka 16 amaze aririmba ari ubwa mbere azaba ateguye igitaramo gikomeye kigomba kubera muri Kigali kuko ubusanzwe abarizwa muri Rubavu.
Umuhanzi Bahati Alphonse ubusanzwe usengera muri ADEPR avuga ko igitekerezo cyo gutegura icyo gitaramo cyo guteza imbere igihugu yakigize nyuma yo kumva ko bimwe mu bihugu byahagaritse by’agateganyo inkunga byageneraga u Rwanda.Bahati azwi mu ndirimbo Aleluya Hozana, Niwowe gusa usigaye Mana na Shimwamana.