Turi Taliki 22 -05 -2013 »» Dufite Abashyitsi 27
||
Kuva mu Rwanda rwo hambere kugeza uyu munsi ntihari hakavuzwe ikondera ry’ubuhanuzi.Impuzamatorero FOBACOR na Alliance zibifashijwemo n’ayandi mahuriro arimo CEPR n’ayandi, bateguye igikorwa gikomeye cyo kwizihiza Yubire y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru mu minsi mike ishize ubwo bari bayobowe na Evangeliste SANDRALI Sebakara, abanyamadini batangaje ko hari ubutumwa bukubiyemo ubuhanuzi abanyarwanda bakwiriye gusoma bitonze.Kuri ubu ngo bateguye umunsi udasanzwe wo gusengera igihugu bagishyira mu biganza by’uwiteka ari nako bavuza ikondera ry’ubuhanuzi ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda.Soma bimwe mu bikubiye muri ubu butumwa:
"RWANDA, NI IGIHE CYAWE" URWANDA MU BIGANZA BYAWE MANA !
RWANDA, IHANE MAZE WINJIRE MURI YUBILE YAWE.Ujye uzerereza ihembe barivuze ijwi rirenga ku munsi w’impongano … mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye”(Abalewi 25:9-10)
Dore bimwe abanyarwanda bakwiriye kuzirikana:
Kwirukana Abatambyi ba Satani n’Abarinzi babo b’Abadayimoni: “Baromboreza muri icyo kirwa cyose bagera i Pafo, basangayo umukonikoni w’Umuyuda, umuhanuzi w’ibinyoma witwaga Bariyesu…Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuye Umwuka Wera aramutumbira ati: ’Wa muntu we wuzuye uburiganya n’ububi bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose, ntuzarorera kugoreka inzira z’Umwami Yesu zigororotse? Nuko dore ukuboko k’Uwiteka kuraguhannye, uraba impumyi utabona izuba ubimarane iminsi...” (Ibyak. 13:6-12).
Mwite ku Bihano Bihabwa Ubwoko bw’Imana: “Icyo gihe Yosuwa arabihanangiriza arahira ati, “Umuntu uzahaguruka akajya kubaka uyu mudugudu w’i Yeriko avumwe imbere y’Uwiteka. Igihe azubaka urufatiro azapfushe imfura ye, n’igihe azahaterera inzugi z’amarembo azapfushe umuhererezi we” (Yosuwa 6:26), “Ku ngoma ya Ahabu, Hiyeli w’i Beteli yubaka i Yeriko. Igihe yubakaga urufatito apfusha umwana w’imfura witwaga Abiramu, ashinze ibikingi bw’amarembo apfusha umuhererezi we witwaga Segubu, nk’uko Uwiteka yari yavuze avugiye mu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni.” (1 Abami 16:34).
Mwubake Ibicaniro Bishya by’Imana: “Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka muri Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi. Izaba ikimenyetso n’umuhamya k’Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka bitewe n’ababarenganya, na we azaboherereza Umukiza n’umurengezi, aze abakize…”(Yesaya 19:19-21).
Mwinjire mw’Isezerano Rishya rya Yubile: “Ariko isezerano nzaserana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, niko Uwiteka avuga ngo ’Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo, kandi mu mitima yabo niho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye. Kandi ntibazigishanya ngo buri wese yigishe mugenziwe, n’umuntu wese uwo bava inda imwe ngo ‘Menya Uwiteka’ kuko bose bazamenya uhereye ku woroheje ukageza k’ukomeye kurusha abandi, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi (Yeremiya 31:33-34).
Mucungure Ibyo Abantu Batakaje Byose: “Abantu ntibagaya umujura wibishijwe n’inzara. Ariko iyo afashwe abiriha karindwi, agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose.” (Imigani 6:30-31), “Ni we waduhesheje gucungurwa kubw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri;” (Abefeso 1:7).
Mutangaze Ibihano Kuri Buri Wese Uzanyuranya n’Ibyo Mwakoze: “Mana yanjye, ubahindure nk’umukungugu ujyanwa na serwakira; nk’umurama utumurwa n’umuyaga. Abe ari ko ubahigisha umuyaga wawe. wuzuze mu maso habo ipfunwe ry’igisuzuguriro, kugira ngo bashake izina ryawe, Uwiteka.” (Zaburi 83:13-16).
Mutange Ituro ryo Gushima rya Yubile: “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmbirana Imana ishimwe mu mitima yanyu. Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mw’izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese kubw’uwo.” (Abakolosayi 3:16-17).
Mutegure Abatambyi Bazakomeza Kwenyegeza Umuriro ku Gicaniro cya Yubile: “Mbonye Dawidi Umugaragu wanjye, musize amavuta yanjye year.” (Zaburi 89:20), “Kandi nzaramisha urubyaro rwe iteka ryose, nzaramisha intebe ye y’ubwami nk’iminsi y’ijuru.” (Zaburi 89:29), “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mw’Izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera: Mubigisha kwitondera ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mpera y’isi Amen.” (Matayo 28:19-20). Imyiteguro inoze y’abaturage izabageza mu gihe gishya cy’ubuntu n’ubwiza. Yubile y’ibihugu igomba kuba urubuga rwo guhinduka rwose mu buhugu byose no mu buryo bwose.
Twasoza iyi nkur yacu tubamenyesha ko kuri ubu harimo gukorwa ibikorwa by’amasengesho ku matorero yose yo mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura itariki ya 1/7/2012 izabaho uyu muhango wo kuragiza u Rwanda mu Biganza by’uwiteka ukaba uteganijwe kwizihizwa n’imbaga y’abakristo batabarika bazaba bateraniye i NYamirambo kuri Stade.Kuri uyu wa gatandatu ushize tariki ya 23/6/2012 hakozwe kandi urugendo rwahereye ku Kimihurura ruza gusorezwa kuri Stade Amahoro i Remera, rukaba rwari ruhuje abakozi b’Imana banyuranye mu rwego rwo kwitegura uyu munsi.
Aho amasengesho azabera muri buri ntara :
1/07/2012. 14h00-17h30 Igikorwa cyo gusengera igihugu no kukimurikira Imana. Amatorero yo mu Rwanda azahurira aha hakurikira;
Amatorero yose yo muri Kigali azahurira kuri Stade Regional i Nyamirambo. Amatorero yo muburasira zuba azahurira kuri Stade Cyasemakamba-Ngoma Amatorero yo muburengera zuba azahurira kuri Stade Umuganda-Rubavu Amatorero yo mumajyepfo azahurira ku rusengero rwa Anglican mu mujyi wa Butare. Amatorero yo mumajyaruguru azahurira kuri Stade Ubworoherane-Musanze
Turabizeza ko tuzakomeza kubakurikiranira hafi iby’iyi nkuru. Inkuru dukesha isange.com