Turi Taliki 18 -05 -2013 »» Dufite Abashyitsi 52
||
Gutinya bigaragarira abadafite icyo kibazo nk’ikintu kidafite icyo gitwaye. Kandi ni ikibazo gishobora kubangamira ubuzima, gishobora kuzanira umwana ubwoba budasanzwe, kugira isoni mu buryo budasanzwe ( panique), Noneho rero, ababyeyi bose bakunda abana babo baba bashaka kubafasha kugira ngo bave muri icyo kibazo cyo gutinya kandi batazi uburyo bakoresha kugira ngo babigereho.
Si byizan,guha akato umwana ufite ikibazo cyo gutinya. Hari ijambo ribi umubyeyi aba akwiye kwirinda : kubwira umwana uti: “ Wowe uratinya kandi ni ikibazo.” Muri make, uba umushyizeho icyapa gituma atekereza ko ukwo gutinya kwe ari ibintu bidasanzwe byaje muri kamere ye kandi bidashobora guhinduka.,Kandi nanone umubyeyi ntiyakwirinda kubivugaho ahubwo hari ubundi buryo bwo kubimuganirizaho.. Urugero, ushobora kumubwira uti: « Uzi ko mfite imyaka nk’iyo yawe nanjye natinyaga ? nabaga mfite ubwoba bwo kujya ahantu hari abantu benshi.. »
Kuko bibaho gake cyane ko umuntu arinda ubwo aba mukuru atarigeze agira icyo kibazo cyo gutinya. Noneho ugakomeza uti : « ubwo nagiye ngerageza kubyikuramo buhorobuhoro kandi byarashobotse. Noneho, ngiye kugusobanurira uko nabigenje………., ugashaka uko umubwira ubuhamya bwamufasha kuva muri uko gutinya . Ugutinya ni umwanzi ushobora kurwanya kandi ukamutsinda.
Gufasha no guha agaciro umwana utinya. Uburyo bwa kabiri bwo gufasha umwana utinya kurwanya icyo kibazo, ni uguha agaciro ibyo yakoze neza harimo nibyo yakoze bigaragara ko ari bito cyane kugira ngo umufashe kwigirira icyizere. Uti : « ntureba, wari watinye gusuhuza abashyitsi ariko ngufashije wabishoboye. Wari watinye gukina n’abandi bana, ariko ngufashije wabigezeho. Wari uzi ko utabishobora ? Ariko reba ukuntu uri umuntu w’intwari cyane !
Guha umwana agaciro bivuga kandi ko utagomba guhora umwereka ibyo yishe gusa, kuko kuba umubyeyi ntibyoroshye. Ushobora kumutera imbaraga zo gukora neza kandi na none mu gihe cy’uburakari ukamugaragariza imico itandukanye na bimwe wamwubatsemo, byose ukabisenya. Uti : « Ntacyo uzavamo, mukuru wawe akurusha ubutwari. Ntumeze nkawe na hato. » cyangwa uti : « Nari mbizi ko utari bubishobore, nta nicyo umaze aha ngaha » Ayo magambo aragenda akiyandika mu mutwe w’umwana kandi kugira ngo bizasibike, umwana azakenera ibindi bintu byiza yabwirwa bizabisimbura bya bindi yakuze yumva. Mu gihe atarabona ibibisimbura, akora ikintu cyose atinya ko ari bucyice, ko atari bugere ku ntego, bikangiza ubuzima bwe ! Babyeyi, mufashe abana banyu mubatinyura aho kubongerera ubukana bwo gutinya, Imana izabibahembera.
Ev. KIYANGE Adda-Darlene yifashishije urubuga E-SANTE.