agakiza agakiza

Yesu ntigeze atwemerera, gucirana imanza.

agakiza

Yesu ntigeze atwemerera, gucirana imanza.

byanditswe na: Ubwanditsi     kuwa: 3 May 2019,  07:03

agakiza

YOHANA 8. 1-11
.. “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana, kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None wowe uravuga ngo iki?”...

Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye.”

Aha ni igihe Yesu yari muri nibature, maze Abanditsi n’Abafarisayo bakamuzanira umugore bafashe asambana kugira ngo amucire urubanza akurikije amategeko ya Mose (Gutegeka kwa kabiri 22.20-22), na bo babone aho bahera bamurega;

Ariko Yesu akimara kubasubiza ririya jambo, bose bahise bisuzuma maze ibyaha byabo na bo birabarega, bituma babura ikindi bongeraho, baramureka barigendera;

Burya umuntu ajya yihutira kurega mugenzi we ibyaha runaka, atabanje gusuzuma mu mutima we ngo arebe koko niba na we ubwe yaba yarabinesheje, ahubwo ugasanga arabikora mu buryo bwo gusebanya

Ni yo mpamvu mbere yo kwatura amagambo ucira mwene so urubanza, ukwiye kujya ubanza ukisuzuma, ukamenya neza koko niba nawe Yesu akurebye yagushima, kuko we areba ibihishwe mu mutima;

Ese ubundi ko wowe Yesu ataguciriye urwo gupfa, ahubwo akakubabarira kandi wari umunyabyaha, kuki wowe warucira mugenzi wawe?

Iyo rero umunyabyaha yageze imbere ya Yesu Kristo ntibishoboka ko yapfa kandi Kristo ari we buhungiro bw’abanyabyaha (Yesaya 1.18)

Kuko icyamukuye mu mahoro, no mu cyubahiro cyinshi yari afite mu ijuru akaza muri iyi si mbi, kwari ukugira ngo abone uko akiza abanyabyaha, nk’uko ijambo ry’Imana rivuga (1Timoteyo 1.15)

Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w’imbere,no mu gihe kandi Yesu yari yararitswe na Simoni w’Umufarisayo ngo basangire maze umugore w’umunyabyaha akahamusanga, akahamusigira amavuta y’igiciro cyinshi (Luka 7.36).

Nta kindi abantu bihutiye gutekereza, uretse gusa kwibaza ko Yesu yaba atari umuhanuzi, kuko atabashije kurondora umutima w’uwo mugore ngo amenye ko ari umunyabyaha, amwigizeyo!

Ariko kuba Yesu yararetse uwo mugore akamwegera si uko yari ayobewe ko ari umunyabyaha, ahubwo ni uko bene nk’abo ari bo batumye aza mu isi *(Luka 19.10).

Si byiza rero guciraho iteka umunyabyaha, ahubwo ujye umushyikiriza Yesu,

Kuko nta kundi wazana umunyabyaha kuri Kristo, uretse kumwerera imbuto nziza no kumubwira ijambo ry’Imana.

[email protected]

HABA HARI ICYEMEZO UFASHE NYUMA Y'UBU BUTUMWA ?

Ibitekerezo( )

Tanga igitekerezo