agakiza
agakiza

Ubutwari bw´umugore, umusemburo w´impinduka nziza.

agakiza

Ubutwari bw´umugore, umusemburo w´impinduka nziza.

byanditswe na: Ubwanditsi     kuwa: 9 August 2019,  09:22

agakiza

Umugore yitwa intwari mu gihe ahuye n´ibihe bimukomereye akarangwa no kwigirira icyizere we ubwe ndetse akakigiririra n´Imana. Akomeza abandi mu kugaragaza ubutwari no kugaragaza itandukaniro. Ubutwari bw´umugore si ubwa none gusa na kera bwahozeho.

Mu gihe bamwe batekereza ko umugabo ariwe uza ku mwanya wa mbere mu kugaragaza ubutwari, ntabwo ari we wenyine kuko hari abagore b´ingenzi Bibiriya itwereka bahinduye ubuzima bwa benshi.

Yayeli
Yayeli ni umugore wa Yabini, uyu mugore yabaye intangarugero mu butwari kandi yahinduye ubuzima bw´Abisilaheli, kuko niwe wabashije kwica Sisera wari warazengereje Abisilaheri , mu gihe yahungiraga iwe, Yayeli yamwakiranye urugwiro, amaze gusinzira Yayeli afata urumambo ararumwicisha Abisiraheri banesha batyo (Abacamanza:4)

Mariya Magadalena
Mariya Magadalena yabaye umwe mu bahamije umuzuko wa Yesu Kristo. Núbwo hari mugihe gikomereye abakurikiye Yesu, we n´abagore bagenzi be nibo bageze kumva ya Yesu mbere marayika ababonekera ababwira ko Yesu yazutse. Muri make bari baraye ijoro bagenda bajyanye ibihumura kumva ya Yesu.

Esiteri
Esiteri ni urugero rwiza mu kwitangira abandi, ni umugore wabaye intwari kuko yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga kugirango arokore ubwoko bw´Abayuda. Yafashe ubuzima bwa bene wabo abushyira ku mutwe we yiyemeza kujya guhura n´umwami nta burenganzira yahawe ngo akunde avuganire Abayuda be kwicwa (Esiteri 7:3)

Debora
Debora yari umuhanuzi akaba n´umucamanza w´Abisiraheri, niwe mugore wenyine Bibiriya igaragaza ko yabaye umucamanza mu bwoko bwa Isiraheri, Debora yari umunyabwenge cyane, yagiraga umuhate mu guca imanza zitabera. Uyu mugore yubahaga Imana kandi yayoborwaga n´Umwuka wera kandi mu gihe cye yabereye urumuri umuryango mugari (Abacamanza 4:4)

Mariya nyina wa Yesu
Mariya nyina wa Yesu ni intangarugero, mu byanditswe byera, ni uwo kwizerwa kuko yubashye umuhamagaro wÍmana. Yemera kubyara Yesu, yanyuze mu buzima bumukomereye ariko ntiyigeze acumura ku Mana (luka 1)

Rusi umumowabukazi
Rusi yari umupfakazi, umugabo we yapfuye nta mwana amusigiye, mu by´ukuri yari afite umubabaro ukomeye ariko yagaragaje ukwizera gukomeye kuvanze no kwihangana ubwo yangaga gusiga nyirabukwe Naomi ngo ajye gushaka undi mugabo kuko yizeraga ko Imana izabagirira neza we na nyirabukwe, ubutwari bwa Rusi bwo kwizera no kubaha bikwiye kutwigisha kugira umuhate wo gukurikira Kristo.

Umugore n´umuntu w´agaciro kandi urangwa n´ubutwari, ndetse n Imana iramwemera cyane kugeza n´aho yemeye ko umwana wayo Yesu abyarwa n´umugore, umugore ni umuntu w´agaciro kenshi mu muryango, ndetse n´igihugu muri rusange kuko yifitemo ubwenge n´ ubushobozi bwo gukemura ibibazo byugarije abantu.

[email protected]

HABA HARI ICYEMEZO UFASHE NYUMA Y'UBU BUTUMWA ?

Ibitekerezo( )

Tanga igitekerezo