agakiza agakiza

Abahanzi

agakiza

Mu gihe bakomeje kwibikaho abakunzi benshi bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Burundi, tutirengagije ko no mu Rwanda ariko bimeze, Umuhanzi Nsengiyumva Jean bakunze kwita Jean Torero hamwe n’umujyanama we akaba n’umuvugabutumwa w’ubushake Bwana Ndereyimana Andrea bombi batumiwe kuvuga ubutumwa aho i Burundi mu mpera z’iki cyumweru.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuvugabutumwa Andrea akaba n’incuti ya Torero ngo urugendo rwabo ruzamara iminsi 4, aho itsinda rimwe ririmo na Terero rihaguruka kuri uyu wa kane taliki 26 Nzeri 2013, naho we agahaguruka kuri uyu wa gatanu bitewe n’ivugabutumwa rya buri munsi aba afite kuri Radio Inkoramutima.

Si ubwa mbere batumiwe i Burundi, ahubwo bisa n’aho bahagize iwabo bitewe n’uburyo bakundwa n’abaho cyane dore ko bashobora kuba bahafite abakunzi benda kungana n’abo mu Rwanda. Ibi biterane batumiwemo bizabera i Kibenga ndetse n’i Ruhero, hafi y’ingoro ya Perezida w’icyo gihugu ku rusengero rwitwa ROCHE.

Kwitabira ivugabutumwa i Burundi bikaba bishimisha aba bakozi b’Imana, kuko ngo ubutumwa buba burimo kwaguka kandi ari byo bahamagariwe. I Burundi bahafite incuti nyinshi, cyane cyane nka Pastor Habyarimana Desire (i Burundi), Pastor Rucumu Sam, Pastor Nsekerabanga n’abandi.

Ikigaragaza ko Torero na Andrea bakunzwe i Burundi bikaba byaragaragariye mu gitaramo cya Torero, aho yashyigikiwe cyane kandi mu buryo bufatika n’itsinda ryavuye i Burundi. Nyuma y’iki giterane bitabiriye, bombi bakaba bategura kuzakorerayo ikindi gikomeye cyane bazatwarayo ahabanzi nka Theo n’abandi.

Gideon Mupende

Solly Mahlangu ni umupasiteri wavukiye muri Afurika y’Epfo, mu mujyi wa Johannesburg mu w’1971. Yarezwena nyina gusa, yakira Kristo akiri muto ndetse hita yakira umuhamagaro we. Yatangiye umurimo w’uburirimbyi afite imyaka 1o. yakuriye i Johannesburg, ashyingiranwa n’umugore we akunda cyane Khosi Mahlangu ubu bamaranye imyaka 18, babyarana abana batatu b’abakobwa ari bo Thando, Amani na Asante.

Pastor Mahlangu amaze imyaka isaga 20 akora umurimo w’Imana nk’umuyobozi w’indirimbo zo kuramya Imana, ndetse yaje no kuba umuyobozi w’indirimbo ku rwego rw’igihugu mu itorero ‘Victory Fellowship Church’, ayobowe na Dr M.A. Maphalala. Yakoze ingendo nyinshi ku mugabane w’Afurika atanga amahugurwa ku bayobozi b’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’abagize ayo matsinda yo kuramya no guhimbaza.

Yabaye umuhanzi w’umwuga kuva mu w’1991, abasha gukora album enye (4) ku giti cye. Muri iki gihe rero ni umuhanzi ugezweho wa Gospel muri Afurika y’Epfo, abikesha DVD na CD bye yise Obrigado na Mwamba Mwamba zaciye agahigo muri muzika ya Gospel.

Si ibyo gusa kandi, Pastor Mahlangu yashinze itorero i Johannesburg Tembisa ryitwa ‘Word Praise Christian Centre International’, ryaje ku rutonde rw’amatorero akura vuba mu karere. Ubu ayoboye iryo torero we n’umugore we. Solly afite ihame rivuga ko “Icyiza ari uguhora witeguye n’ubwo waba nta buryo ufite, kuruta ko wabona uburyo utiteguye.”

Christina Shusho uzwi cyane ku ndirimbo ze nka Unimbuke, Wa kuabudiwa , Mtetezi Wangu , Napenda , Napokea Kwako n’indi aherutse gusohora yise Nataka Nimjue, ubu aritegura gusubira mu mujyi wa Nairobi kubataramira mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nyuma y’aho ahaherewe igihembo cy’umuhanzi w’umwaka.

Umurimo w’Imana ni wo ashyize imbere kuva yakiriye Kristo akamwegurira ubuzima bwe. Uyu mugore akora imirimo y’Imana itandukanye mu itorero rye i Dar Es Salaam. Kuri uyu wa 9 Ugushyingo rero, Shusho arataramira Abanyakenya kuri Kaminuza ya St. Paul mu gitaramo cyiswe Mr & Mr.s St. Paul’s University Gala Night.

Umwaka ushize, iki gitarano cyiswe Gala Night cyagenze neza cyane aho Dj Mo, Eko Dydda, Willy Paul, Dk na Alice Kamande bari bataramiye abakunzi babo mu w’2012. Ubu rero mu rwego rwo kumurikishiriza abanyeshuli umucyo ari ryo jambo ry’Imana, ubuyobozi bwa Kaminuza ya St. Paul bwahisemo gutumira umuhanzi ukunzwe cyane ndetse wegukanye igihembo cy’umuhanzi ari we Madamu Christina Shusho.

Ibi rero ngo bikaba byanejeje Christina Sshusho usanzwe unezezwa no kwamamaza ubutumwa bwiza.

Frank Mario Sebudandari ni umuhanzi, umunyamakuru ndetse akaba n’umukinnyi wa Film. Kuri ubu rero ngo akaba agiye kurushinga n’umukunzi we Muhinda Annet.

Sebudandari ukorera umurimo w’Imana mu itorero Revelation i Kabarore yagize uruhare mu guteza imbere Gospel muri Nyagatare binyuze muri iki kiganiro cye cyitwa ‘Himbaza,’ ndetse afasha abahanzi batandukanye kuzamuka mu nganzo yabo yo guhimaza Imana. Annet bazarushinga we ni Umukristo mu itorero Apostolic church i Remera ya Kigali.

Uyu musore rero akaba azarushinga mu mpera z’uyu mwaka wa 2013 na Muhinda Annet. Ku wa 14 Ugushyingo rero ni bwo ubukwe bwabo buzaba, gusaba no gukwa bizabera i Karangazi saa tatu za mu gitondo (9:00am), gusezerana imbere y’Imana bibere mu itorero Revelation Church Kabarore riyobowe na Bishop Gasabira Emmanuel saa munani z’amanywa (2pm). Nyuma y’iyo mihango, abatumiwe bazakirirwa mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Gatsibo.

Ku bashaka kumwifuriza urugo ruhire, mwamubona kuri iyi address:

0788880318 / 0728880318
Email: [email protected]

Eunice Njeri ni umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya. Uyu muhanzikazi rero wari umaze iminsi mu gihugu cya Canada mu giterane cyo kwitanga mu nyubako z’insengero, ubu aritegura kwerekeza muri
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Nyuma yo kuva mu ruzinduko rw’ivugabutumwa mu gihugu cya Canada, Njeri yafatanije na bagenzi be Lady Bee na Grace Mwai kwamamaza ubutumwa bwiza mu mashuri yisumbuye.

Kuva taliki 24 Ugushyingo kugeza taliki 1 Ukuboza uyu mwaka, Eunice Njeri azataramira Abanyekongo, aho azaba ari kumwe n’abandi bakozi b’Imana bakomoka muri icyo gihugu.

Mu kiganiro na UWAMBAJE Marie Grace usanzwe azwi ku izina ry’ubuhanzi nka Gaga Grace, ndetse akaba azwi ku ndirimbo nka UMPE AKANYA na ARANYUZE yadutangarije ko nyuma yo kuririmba hari igikorwa we n’itsinda ayoboye ari ryo GIRA IMPUHWE barimo gitegura cyo gusura abarwayi bo muri CHUK.


Gaga Grace

Iki gikorwa kije gikurikira ibindi byagiye bibanza birimo gufasha imwe mu miryango 2 yo mu murenge wa Ndera. Ubu noneho kuri iki cyumweru taliki ya 27/10/2013 itsinda Gira Impuhwe ryerekeje muri CHUK gusura imbabare zirwariye muri ibyo bitaro mu rwego rwo kubereka ko hari umuntu ubitayeho ndetse unabatekerezaho.


Gaga Grace

Uyu muryango ugizwe n’ingeri zinyuranye, kenshi ariko ugasanga higanjemo urubyiruko. Mu musozo w’ikiganiro Gaga Grace yagiranye na www.agakiza.org, yashimiye buri umwe wese witanga aharanira impinduka ku buzima bw’abafite imitima ikomeretse ndetse n’abababajwe n’umubiri ku buryo bunyuranye.

By’umwihariko, uyu muhanzikazi yashimiye abo bafatanije ibikorwa nk’ibyo mu muryango wa GIRA IMPUHWE. Ikindi, yadutangarije ko ku bifuza kuba abanyamurayango ba GIRA IMPUHWE, kugira inama batanga cyangwa hari andi makuru baba yifuza kumenya ku mikorere y’uyu muryango bakoresha address ikurikira:

E-mail: [email protected]
Compte numero: 00040-0499285-38 (BK)

Janvier Kwizera

Kuri uyu wa 25 Ukwakira, umuhanzikazi Emmy Kosgei ukomoka mu gihugu cya Kenya yongeye gutsindira igihembo cyiswe Beffta Awards mu gihugu cy’Ubwongereza.

Nyuma yo gushakana n’umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Nigeria, uyu mugore yahise azamuka ndetse aza no kujya ku rutonde rw’abahatanira BEFFTA AWARDS (Black Entertainment Film Fashion Television and Art) mu gika cyiswe ‘The Best International Gospel Act Category’.

BEFFTA Awards ni umuhango udasanzwe, uteza imbere ibiganiro n’abahanzi bakomoka mu bihugu n’amoko yirabura mu bihugu nk’Ubwongereza (UK), Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Africa, Caribbean, Canada n’ahandi ku isi.

Muri uyu muhango rero, Camera na Tapis Rouge (Red Carpet) byari biteguye neza abantu bategerezanije amatsiko uri bwegukane iki gihembo. Nyuma rero yo kubarura amajwi y’abakunzi batoye bakoresheje internet, Emmy Kosgei’s ni we wegukanye iki gihembo.

Iki gihembo gisanze ibindi uyu muhanzikazi yegukanye birimo Groove Awards na Africa Gospel Music Awards (AGMA).

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya Sarah Kiarie, wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise ”Nasema Asante” ndetse akaza no gutsindira igihembo cy’umuhanzi akesha indirimbo yise “Liseme,” ubu noneho yasohoye video yise Hakuna Silaha.

“Hakuna Silaha” ni video ifite ubutumwa bukomeye buboneka mu buhanuzi bwa Yesaya, bugira buti “Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara.” Uyu muhanzikazi avuga Imana n’uburinzi bwayo bukomeye kuri twe mu buzima bwacu bwa buri munsi.

“Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo mugabane w’abagaragu Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi” ni ko Uwiteka avuga.

Iyi ndirimbo rero igusubizemo imbaraga wowe ushaka ubutabazi buturuka k’Uwiteka, kuko iguha ibyiringiro ko niba Uwiteka ari mu ruhande rwawe nta mubisha ubasha kugira icyo agutwara.

Kanda hano wumve Hakuna Silaha:
http://www.youtube.com/watch?v=E4QGy5Da07Y

Janet Otieno uvugwa ko asa na Christina Shusho nyuma y’aho bakoraniye indirimbo yitwa Napokea Kwako, ubu amaze gushyira ahagaragara indirimbo ya kabiri y’amashusho.


Janet Otieno, Christina Shusho na Geraldine Oduor

Uyu muhanzikazi ukomoka muj gihugu cya Kenya ukunda indirimbo zo kuramya Imana, atuzaniye indirimbo yise “Uniongoze,” isobanura ngo “Unyobore”.

Dukeneye ubuntu bw’Imana n’Umwuka Wera ngo bituyobore mu bitugoye tunyuramo mu buzima bwacu bwa mwuka n’ubw’umubiri muri rusange.

Refrain y’iyi ndirimbo igira iti:

Uniongoze kila mahali (ni)takwenda.
(Unyobore aho nzanjya hose).
Ukibariki kila kitu (ni)tatenda.
(Uhe umugisha icyo nzakora cyose).

Nk’uko byari biteganijwe mu mpera z’iki cyumweru gishize, kuva kuwa Gatandatu kugeza ku cyumweru taliki ya 27 Ukwakira 2013, ku butumire bw’itorero rya ADEPR kabarondo umudugudu w’Ishimwe, Jehovahjireh choir ya Cep/Ulk yari mu ivugabutumwa kuri uyu mudugudu bimwe mu byagize umusaruro ushimishije.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’uyu mudugudu w’Ishimwe Ev. RUZIBIZA Jean, ngo nk’uko bisanzwe ari inshingano zabo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu kuri benshi, ni muri urwo rwego bagize igitekerezo cyo gutumira Jehovahjireh choir ya Cep/Ulk nk’imwe mu makorari akunzwe cyane muri iki gihe, no kurarika abantu kuza kumva ubutumwa bwiza n’indirimbo. Uku gutumira byagaragaye ko kwagize umumaro kuko ubwitabire bw’abaje muri iki giterane babarirwa hagati y’3000 – 4000, n’ubwo bigoye kumenya imibare yabo neza bitewe n’ikibuga bakoreyemo, Ev. RUZIBIZA Jean akaba yarakomeje adutangariza ko intego nyir’izina bari bafite bayigezeho, kuko abantu babarirwa hagati ya 100-150 bakijijwe abandi bagahembuka, gusa ngo abiyandikishe bagiye gukurikirana inyigisho z’umubatizo ni abantu 70.

Uretse kandi Jehovahjireh choir ya Cep/Ulk, iki giterane cyari cyitabiriwe n’ama korali yo kuri uyu mudugudu nka Korali Peniel, Abasaruzi na Rehoboth, kikaba kandi cyaritabiriwe n’abantu baturutse hirya no hino dore ko hari abatubwiye ko baturutse mu mirenge ihana imbibi na Kabarondo ndetse na kure yaho, nko mu karere ka Ngoma, kayonza , Rwinkwavu, Kigali n’ahandi, iki giterane benshi bakaba bahamya ko kibaye icya mbere kitabiriwe cyane muri uyu mwaka, igereranije n’ibindi byakorewe muri uyu murenge, Ev. RUZIBIZA Jean akaba ashimira byimazeyo abashyitsi bitabiriye ubutumire n’itorero rya ADEPR muri rusange, ryabafashije gutegura iki giterane, ndetse aboneraho gusaba abamenye Yesu bose, ko bakongera imbaraga mu ivugabutumwa kuko hanze aha hari benshi bababaye kandi bakeneye gukizwa bakava mu biyobyabwenge n’ibindi byaha birari bimwe.

Mu bindi byaranze iki giterane harimo ubuhamya bwa MUSENGIMANA Janviére washimye Imana ko yari afite umurwayi wari wararozwe akajya amoka, agahebeba, ubundi akavuga nk’ibisimba by’ubwoko butandukanye, ariko binyuze mu gusenga Imana iramukiza, Janviére arangiza atanga ubuhamya bw’uko Imana yamukijije uburwayi butandukanye ndetse imukorera n’ibindi bitandukanye.

Bimwe mu byo Imana yakorere MUSENGIMANA Janvere

Yavukanye uburwayi bw’impyiko, akurana nabwo, ageze mu myaka umunani yaje guturikanwa n’igisasu (mine), kimuca akaguru kamwe, akandi karakomereka cyane, kimukuramo ijisho rimwe, irindi ryinjiramo fragment (akamanyu k’igisasu) kugeza ubu, ndetse akomereka ahantu hatandukanye ku mubiri. Umuriro w’icyo gisasu wamutwitse intoki kuburyo n’ubu zitarambuka neza, abaganga batandukanye bakomeje kugerageza uko bashoboye ngo bamuvure, dore ko ako kaguru kari karajemo inyo nyinshi kubera kubora, bakajya bakata inyama ku mubiri bagashyira kuri ka kaguru kandi, gusa nyuma yo kubabara igihe kirekire ubu karateranye.

Ku rundi ruhande, bitewe n’ubu bumuga abaganga bari baramubwiye ko adakwiye kuziga amashuri arenze abanza (Primaire), kuko yamunaniza umutwe akazaba umusazi, ariko kuko Imana ihindura amateka ubu Janviére yarize ndetse afite impamya bushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu icunga mutungo. Twababwira ko ibi byose MUSENGIMANA Janviére yabinyuragamo atarakizwa, ariko ageze mu mwaka wa kabiri wisumbuye yiga I Shyogwe, nibwo yaje kwakira Yesu arakizwa binyuze mu ijambo ry’Imana rivuga ngo mu mahanga yose ukora ibyo gukiranuka Imana iramwemera,ubu ni umukozi w’Imana kdi nta bundi burwayi budasanzwe afite uretse ubwo bumuga yatewe n’icyo gisasu, Janviére akaba yarasoje ubuhamya bwe asaba abari aho ko icyaba cyiza ari uko bakanguka bagashaka Uwiteka bigishoboka ko abonwa.

Ernest RUTAGUNGIRA

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya R&B na Pop ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Brandy aritegura gushyira ahagaragara album ye y’indirimbo zihimbaza Imana. amakuru dukesha Uliza Links aravuga ko uyu muhanzikazi yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo zihimbaza Imana nyuma y’aho aboneye ko byaba byiza akoresheje inganzo ye mu gufasha abakunda indirimbo zivuga iby’ukuri (truthful music).

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Brandy yashubije muri aya magambo:

“Nabitekerejeho mu minsi ishize. Niyumvisemo ko ngomba gushyira ahagaragara album y’indirimbo zihimbaza Imana. izo ni inzozi nzaba nkabije. Hariho abantu benshi cyane bakeneye kumva izo ndirimbo, kandi bakunda indirimbo zuje ukuri. Kandi abantu benshi cyane bakunda indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) banyereka ko bankunze. Nakiriye ubutumwa bw’abantu benshi bambwira ko bankunda. Ni cyo gituma nshaka gukoresha ijambo ry’Imana mu nganzo yanjye. Bizambera byiza cyane!”

Umuhanzikazi Liliane Kabaganza yadutangarijeko nyuma yo gusohora film yitwa “Wabikoreye Iki” Part 1 na Part 2, kuri uyu wa mbere tariki ya 4/11/2013 bazasohora filime nshya yindi ya kabiri yitwa “Isaha” (Time).

Nk’uko twabitangarijwe na Director akaba na script writer w’iyi film, Munyaneza Prince, ngo umukinnyi iyi film ishingiyeho bita “D.O.P” mu magambo ahinnye ni Cyuzuzo Claude, akaba ari we nyiri Naom Graphic Studio banatunganyirizamo amashusho y’iyi film.

Iyi film ivuga ku buzima bwa couple yamaze imyaka igera kuri 18 itabyara, ariko isaha y’Imana igeze baje kubona abana benshi cyane n’ubwo umugabo we mbere y’aho yaje kwiyandarika ashakisha niba yabona umwana ariko ntibyamuhira.

Umugabo witwa Kalisa yaje kubona ko nta cyo ari bubone hanze y’urugo rwe, maze agarukira Imana n’umugore we. Iyi film igaragarammo abahanzi Liliane Kabaganza, Mama Zoulou n’abandi bakinnyi b’abahanga basanzwe bamenyerewe mu gukina amafilime meza mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Indirimbo “Mbikesha Uwiteka” ni yo uyu muhanzikazi mushya mu njyana ya gospel Sherry yatangiriyeho ashyira ahagaragara amajwi yayo.

Sherry Dad’s w’imyaka 21 yahimbye iyi ndirimbo akurikije uburyo abantu bajya bigereranya ku bandi kandi abantu bose dufite umugisha umwe wo kuba twararemwe n’Imana imwe.

Ubwo twaganiraga na Sherry, yatubwiyeko ngo kuri we iyi ndirimbo isobanuye ko nyuma y’ibindi byose uko abantu batandukanye ntibakigereranye n’abandi cyangwa ngo basenye abandi kuko abantu turi umwe twese, kandi tubikesha Uwiteka.

Sherry ngo aririmba mu njyana za R&B, Soft Rock na Soul. Sherry aririmba mu Kinyarwanda no mu Cyongereza. Uyu muhanzikazi ukunda no kugaragara mu itsinda rya Prince of Peace Choir ryo kuri EAR Biryogo, yiga muri Kenya muri Daystar University akaba ageze mu mwaka wa 4 aho yiga mu ishami rya Electronic Media.

Iyi ndirimbo yayisohoreye muri Kenya na Producer witwa Karanja. Muri gahunda afite harimo gusohora na Video yayo vuba aha, hanyuma akanakomeza gukora n’izindi ndirimbo. Afite gahunda yo gukora album ngufi y’indirimbo nke (5-6). Umuziki we ngo ni uburyo yatoranyije gusubiza Imana ayivugisha, ngo yaramuhaye na we arayisubiza (He gave me and I’ll give back). Sherry na none ashaka kugeza ubutumwa bwiza ku Banyarwanda ndetse no ku isi yose, akanakomeza gusenga ngo Imana ibimufashemo.

Kanda hano wumve “Mbikesha Uwiteka”

https://soundcloud.com/sherry-dads-1/mbikesha-uwiteka?utm_source=soundcloud&utm_campaign=share&utm_medium=facebook

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Rose Muhando yashyize ahagaragara video ye nshya yise “Reba Imana iraseka” (Tazama Mungu anacheka). Iyi ndirimbo ayisohoye nyuma yo gusohora indi yakunzwe na benshi yise Utamu Wa Yesu (Uburyohe bwa Yesu).

Iyi ndirimbo nshya ya Rose Muhando yakorewe muri studio yitwa SONY MUSIC ENTERTAINMENT | ROCKSTAR4000 MUSIC ENTERTAINMENT, bikaba bivugwa ko ari yo azaheraho akora album ye nshya.

N’ubwo aba bahanzi bateye imbere barimo kubaka izina mu karere k’ibiyaga bigari ndetse no ku isi hose, muri iki gihe bafite umuderi wo gukora indirimbo imwe ikamenyekana cyane ndetse ikanabahesha ibihembo bitandukanye.

Ubushize twababwiye Janet Otieno na Geraldine Oduor bakomoka mu gihugu cya Kenya, bakaba ari abahanzi bateye imbere ariko bafite indirimbo 1, 2 cyangwa 3. Ibi rero bikaba ari ibintu bitamenyerewe hano iwacu kuko abenshi barindira gukora album y’indirimbo 10, nyamara birimo guteza imbere abahanzi cyane mu karere.

Ushaka kureba iyi video wafungura iyi link
http://www.youtube.com/watch?v=CT1g_QwPtIc

Karyango Bright usanzwe akora injyana ya Gospel Rap yamaze gushyira ahagaragara video ye ya mbere y`indirimbo yise ‘Rubasha’.

Rubasha ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ndetse ituma umuhanzi Bright amenyekana cyane. Rubasha kandi ikaba yaratwaye igihembo cya Best Hip Hop song muri
Groove Awards Rwanda 2013.

Ku wa gatanu w`icyumweru cyashize ni bwo video y`iyi ndirimbo yagiye ahagaragara, ikaba yaratunganijwe n`inzu y`amashusho ya Eliel Films. Mu kiganiro agakiza.org yagiranye na Karyango Bright yadutangarije ko yishimiye cyane urwego injyana ya gospel Rap igezeho.

Yagize ati “Mbere na mbere ndashima Imana kuko ni RUBASHA nk’uko indirimbo yanjye ibivuga. Ikindi, nishimiye urwego Gospel Rap igezeho kuko mbere tuyitangira ntiyumvikanaga neza. Gusa kuri ubu usanga amatorero hafi ya yose yaramenye ko Rap, ari injyana nk`izindi.”

Yakomeje adusobanurira ko hamwe no gusenga yizerako Imana izamufasha, akageza ubutumwa bwiza kuri benshi abinyujije mu bihangano bye, ati “Iri ni itangiriro, kuko hamwe no gusenga nizera ko Imana izamfasha gutambutsa ubutumwa bwiza bukagera kuri benshi bagahinduka mbinyujije mu njyana ya Gospel Rap.”

Akomeza asobanura ko iyi njyana itagakwiriye guteza ikibazo. “Ndasaba Abakristo kutumva ko Rap atari injyana ikwiriye kuko ni injyana nk`izindi zose kandi hamwe n`umutima utunganye birashoboka ko umuntu yakora Gospel Rap kandi ahimbaza Imana. Ikindi, ndasaba abahanzi bagenzi banjye kubaha Imana mu byo bakora, bakera imbuto zikwiriye abihannye by`ukuri
bityo injyana ya Rap na yo ikazatera imbere. Sinabura gushimira abakunzi banjye ndetse n`abantu bose bamfashije kugeza aho ngeze ubu.”

Festus Tulikumwe

Umuhanzi Samuel Niyigaba ukorera umurimo w’Imana mu itorero ry’Ababatisita (AEBR) agiye kumurika album Video (DVD) ye mu gitaramo kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 1 Ukuboza 2013 kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri ku rusengero rw’AEBR Kacyiru hafi ya MINAGRI.

Nk’uko Niyigaba yabidutangarije, muri icyo gitaramo azacuranga imbonankubone (Live) akaba azafatanya n’abaririmbyi batandukanye nka Cubaka, Eddy Mico na Rajabu. Hazaba hari n’amatsinda nka Narada Worship Team yo kuri AEBR abereye umuyobozi, na Saraphim Melodies Choir.

Niyigaba akomeza avuga ko azanezezwa no gusangira n’abakunzi be ibyiza bikubiye muri icyo gitaramo. By’umwihariko bikaba byitezwe ko muri iyo Launch ya Album ye, hazaba hari abashumba bakuru b’itorero AEBR dore ko uyu Nigaba asa nk’aho ari we mfura yabo kuko ubusanzwe iri torero ridakunze kubonekamo abahanzi.

Patrick Kanyamibwa

Nitwa Olivier Ndatimana. Mu buzima busanzwe ndi Umukristo, ndubatse mfite umudamu n’abana babiri b’abahungu, nkaba umukozi mu cyahoze cyitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).


Umuryango wa Olivier Ndatimana ugizwe n’impanga z’abahungu na mama wabo

Ndashima Imana, kuko ari inyamaboko kandi ndayishimira ko itajya ibura uko igenza igihe cyose ishaka ko umugambi wayo ugerwaho. Ni muri uru rwego natangiye urugendo rutanyoroheye rwo gutunganya indirimbo zo guhimbaza Imana (Gospel Songs). N’ubwo umuhati ndetse n’urukundo byari muri jye binyuzuye ari byinshi, ntibyigeze binyorohera cyane ko mu ntangiriro z’ikintu icyo ari cyo cyose birarushya. Ariko ndashima Imana ko inteje intambwe yo kurangiza album y’amajwi (audio).

Umurimo wo gutunganya izi ndirimbo watwaye imbaraga zitari nkeya, kuko nazitunganyirije mu mujyi wa Kigali muri Studio yitwa MG Record. Iyi album ikaba igizwe n’indirimbo 12. Izindirimbo zakagomye kuba 10, ariko izi ebyiri ziyongeraho ni zimwe mu z’amateka yanjye ntangira ubuhanzi, kuko hariho indirimbo yitwa ‘Urugendo’, naririmbye muri 2009. Iyi yakozwe n’icyahoze ari Mourix Studio, n’indi yitwa ‘Andutira abandi’ yo muri 2008 ikorwa n’icyahoze ari Ubuntu Studio.

Izi ndirimbo uzumvise wumva ko zitandukanye cyane n’izi 10 zo muri MGR, kuko n’ubwo zakunzwe n’abantu ariko izi zindi zabayemo evolution cyane. By’umwihariko iyi yitwa urugendo umumama twayiririmbanyemo yari umurokore usenga cyane yitwaga Leoncia, yari umuririmbyi muri Chorale Evangelique Cyarwa, ariko aza kutuvamo yitaba Imana. Ayo na yo ni amwe mu mateka y’iyi ndirimbo.

Nyuma rero yo gukoras iyi album audio, hamwe no gufashwa n’Imana ndateganya gukora Video yayo. Icyo nteganyiriza abakunda indirimbo zo guhimbaza Imana, ni uko muri uyu mwaka wa 2013 uzarangira ndi mu cyo nakwita multiplication ya CD no gukora shooting y’amashusho y’izi ndirimbo.

Ndateganya kandi gushyira ahagaragara iyi album audio ku wa 30 Werurwe 2014. Tuzabatangariza izina ry’iyi album.

Imana ibahe umugisha!

Uyu muhanzi abenshi bemezako aryoshya stage akanashyushya abantu iyo aririmba, Murwanashyaka Faustin kuri iki cyumweru tariki ya 1/12/2013 kuri ADEPR Nyakabanda ni bwo azamurika album ye ya kabiri y’amashusho kuva saa munani z’amanwa (2pm).

Nk’uko yabidutangarije ubwo twamubazaga iby’iki gitaramo, ngo azaba ari kumwe n’abahanzi nka Mugabo Venuste na Thacien. Azaba kandi ari kumwe na Korali Siloam. Abazitabira iki gitaramo bazanumva ijambo ry’Imana bazagezwaho na Semajeri Gaspard.

Iyi album ya Murwanashyaka yitwa «Uri Uwera», iriho indirimbo 8, akaba azayimurika mu gitaramo yise «Twiheshe agaciro». Muri iki gitaramo kandi kwinjira ni ubuntu, dore ko ari bwo bwa mbere ngo uyu muhanzi azaba ashyize ahagaragara iyi album anayimurikira abakunzi be.

N’ubwo adasanzwe amenyereweho kuririmba Live, Murwanashyaka noneho ngo kuri iyi ncuro aritegura gutaramira abakunzi be mu buryo bwa Live, aho azaba ari kumwe n’abacuranzi bose b’ibyuma mu ndirimbo ze afite n’abahanzi bamwikiriza.

Murwanashyaka Faustin yavutse tariki ya 14/02/1987, avukira mu majyaruguru mu y’u Rwanda mu karere ka Musanze, umurenge wa Busogo, akaba avukana n’abandi bana 9. Kuri ubu atuye i Kigali, muri Nyakabanda. Murwanashyaka ni umusore kandi akaba yikorera, akaba ariririmba indirimbo zihimbaza Imana, avuga ko ari na wo murimo akunda kurusha iyindi yose.

Murwanashyaka yatangiye kuririrmba afite imyaka 5, ku myaka 8 gusa umutoza w’abana bato bariririmbaga muri Sunday School. Mu mwaka wa 2005 afite imyaka 19 ni bwo yatangiye kuririmba wenyine, nyuma y’igihe kinini aririmbira muri Korali. Mu mwaka wa 2009 ni bwo yagiye muri Studio, asohora album y’amajwi yise «Uri Uwera» igizwe n’indirirmbo 10.

Uyu muhanzi yagaragaye mu bitaramo byisnhi harimo ibyabahanzi bagenzi be n’ibyabaga byateguwe n’amatorero atandukanye. Mu minsi ishize ndetse aherutse no kugaragara aririmba mu gitaramo cyo kwimika no gusengera abayobozi bashya b’itorero ADEPR mu Rwanda.

Iyi ni indirimbo nshya umuhanzi nyarwanda w’indirimbo zihimbaza Imana Karyango Bright amaze gushyira ahagaragara. Uyu muhanzi aririmba mu njyana ya Rap.

Mu kiganiro agakiza.org twagiranye na Karyango Bright, yadutangarije ko nyuma yo kubona intambwe Imana imaze kumugezaho dore ko yari umuhanzi w`indirimbo zisanzwe gusa nyuma yo kwakira agakiza agahitamo inzira yo guhimbaza Imana, asanga hari impamvu nyinshi zatuma ahimbaza Imana kandi agashimangira ko n’aho imitini itatoha n`inzabibu ntizere imbuto ngo kuri we asanga haba hakiri impamvu zo guhimbaza Imana kuko Imana iba izi impamvu zabyo.

Karyango:” Ndashima Uhoraho kubera intambwe ndende amaze kunteza muri uyu mwaka nsanga ari ibyo kwishimirwa cyane kuko nubwo satani atabura kuturwanya ariko Yesu Kristo aratuneshereza. Indirimbo izi impamvu yabyo nayikoze nyuma yo kwitegereza ngasanga bikwiye ko duhora dushima Uwiteka dore ko niyo ibintu bitaba bimeze nk`uko tubyifuza gusa ku bizera Imana byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza.

Mu kiganiro kirekire yakomeje asobanurira abakunzi be impamvu atagiye mu itsinda The Chrap nk’uko bamwe babyibazaho, asobanura ko kuri we asanga ari intambwe nini abahanzi ba Gospel rap bagenzi be bari gutera ndetse akabona kuba bose bakwibumbira mu itsinda rimwe byatuma ubutumwa butagera kuri bose nk`uko we abishaka.

“Itsinda The chrap ni iterambere kuri Gospel rap, gusa kwibumbira hamwe twese abahanzi baririmba indirimbo za rap mbona kuri njye atari byo kuko intego yanjye ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kuri benshi, kandi iyo mwibumbiye mu itsinda rimwe ingufu zanyu zikorera ahantu hamwe. Bityo rero ndashima bagenzi banjye bagize icyo gitekerezo, gusa nanjye ndakomeje kandi umwami Imana mpamya ko azakomeza kudushyigikira.”

Twabibutsa ko Karyango Bright ari we muhanzi wabonye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka uririmba mu njyana ya Rap muri Groove Awards Rwanda yabereye i kigali muri uyu mwaka.

Festus Tulikumwe

Mu gihe hasigaye amasaha makeya ngo umwaka wa 2014 utangire, twaganiriye n’abahanzi batandukanye bagira ubutumwa baha abakunzi babo n’abaza gusoma iyi nkuru bose.

Aime Uwimana

“Shalom! Mbere na mbere ndabwira abantu nti “Mugire umwaka utatse ineza y’Imana nyinshi, kandi mbifurije guhazwa na yo. Ikindi navuga, igihe turimo abantu duhugijwe n’umuvuduko w’imibereho, Imana iduhe kumatana na yo, yo soko y’ubuzima bwuzuye”.

Bahati Alphonse

“Icyo navuga ku mwaka wa 2014 tugiye gutangira, ni uko Imana yasuka Umwuka wayo Wera ku bakozi bayo bose, bakazayoborwa n’Imana aho kwiyobora. Nanjye ubwanjye ndifuza gukoreshwa n’Imana cyane no kuyoborwa na yo, ibi nimbibona nzaba nesheje umuhigo. Imana izaduhe amahoro n’umutekano kugira ngo tubone uko dukora umurimo wayo, Mana uzadukoreshe ibyo ushaka n’ibyo ushima!”

Tonzi

“Praise God. Ndifuriza Abanyarwanda n’abandi bose barasoma iyi nkuru umwaka mwiza wa 2014. Twese tuzawugiremo ibyiza byose bituruka ku Mana. Mbatuye Zaburi ya 103. Be blessed!”

Octave (The Blessing Family)

“Salut. Itsinda The Blessing Family ribyina Kinyarwanda hamwe n’imbyino zigezweho, turifuriza abantu bose umwaka mushya muhire, tukaba na none tubateganyiriza byinshi muri uyu mwaka tugiye gutangira wa 2014!”

Liliane Kabaganza

“Ndifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2014. Ikindi nababwira ni uko twashaka urukundo rwacu rwa mbere. Ndifuza impinduka muri uyu mwaka dutangiye, tureke kwihugiraho: ‘Abantu ntibagikira urukundo, buri wese yihugiyeho bikabije!’”

Daniel Ledema (Singiza Music Ministries)

“Hello Patrick…..Singiza Music Ministries yifurije abanyarwanda bose umwaka mushya wo kumurikirwa n’umucyo wa Kristo yesu, kandi twifuza kubwira abakunzi bacu ko uyu mwaka wa 2014, Singiza M. N. irimo gutegura indi Album nshya. God bless you!”

Dr Douglas Kigabo (Rehoboth Ministries)

“Twifurije abahanzi bose n’Abanyarwanda bose umwaka muhire wa 2014. Tuzakomerere twese mu buntu bw’Imana!”

Kavutse Olivier (Beauty for Ashes)

“Uyu mwaka Imana yadukoreye ibikomeye turishimye. Twabashije gushora album yacu ya kabiri y’Icyongereza, tujya kuririmba Hong Kong, inaha turirimba muri Groove Awards n’ibindi bitaramo bitandukanye, kandi hose twagiye duhabwa umugisha. Twifurije Abanyarwanda bose, cyane abahanzi n’abanyamakuru umwaka mushya muhire wa 2014, turabakunda!”

Pastor Dadou (Asaph Music International)

“Nk’uko turangije umwaka buri muntu wese yakagombye gufata umwanya wo gushima Imana kuko yaraturinze, irinda imiryango yacu n’igihugu cyacu. Mu buryo bwo gushima harimo no kuririmbira Imana. Tukaba tuboneyeho kubwira abantu bose ko ijoro risoza umwaka hateguwe igitaramo cyo gushima Imana kuri Zion Temple.”

Dr Dominique Savio Mugenzi (Chorale de Kigali)

“Mu rwego rwa muzika cyane cyane “Musique classique,” uyu mwaka turangije waranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa. Chorale de Kigali yishimiye ibitaramo bibiri yateguye muri Nyakanga no m’Ukuboza byari ku rwego rushimishije kandi byitabiriwe n’abantu benshi. Kubona ibitaramo bikoranwa ubuhanga kandi bikitabirwa biragaragaza ejo heza hazaza ha “Musique classique” mu gihugu cyacu. Turashima abantu bose bakunda kandi bagira uruhare mu iterambere rya muzika mu Rwanda.”

Umuhanzi Ndagijimana Jean Claude bakunze kwita Bigiriherezo bafatiye ku izina ry’indirimbo ye, nyuma y’iminsi mike yuriye Rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Sudani mu ruzinduko yagiriyeyo, benshi mu bakunzi be bamaze kumukumbura bakaba banyotewe no kongera gutaramirwa na we.

Ubwo twaganiraga na Claude Bigiriherezo, yadutangarije ko n’ubwo ari mu gihugu cy’abanyamahanga ngo ntibimubuza gusabana n’Imana kuko Imana ibera hose icyarimwe.

Bigiriherezo yakomeje atubwira ko mu minsi mikuru duteye umugongo yataramanye n’Abanyarwanda bari muri icyo gihugu, bagashima Imana ikibatije umwuka w’abazima.

Twifuje kumenya niba Claude Bigiriherezo azigumira muri Sudani burundu, maze atubwira ko atari yamenya neza umunsi azagarukiraho gusa ngo uyu mwaka wa 2014 yizera kuba yagaruka.

Claude Bigirihezo yakomeje atubwira ko nagera mu Rwanda azahita ashyira ahagaragara Album ye y’amashusho yise “Bigiriherezo,” ndetse akanitabira ibitaramo bitandukanye.

Uyu musore abarizwa mu Itorero ry’ADEPR Kamashshi (Kanombe), akaba azwi cyane ku mudugudu wa Musenyi muri Paruwasi ya Karangazi mu Karere ka Nyagatare ari na ho atuye n’ubusanzwe.

Album Audio yitiriye indirimbo ye ‘Bigiriherezo’ yayishyize ahagaragara, ari na yo azahita amurika amashusho yayo ubwo azaba agarutse, akaba ndetse arimo gukora n’iya kabiri.

Mu ndirimbo ziri kuri iyi album ye twavuga nka ‘Bigiriherezo’, ‘Ntiyivuguruza’, ‘Zerubabeli’, ‘Uzaza ryari’, ‘Ndagushimye’ n’izindi.

Bigizi Umuhanzi Gentil Bigizi benshi bazi ku izina rya Kipenzi ku bw’indirimbo ye yafashije benshi cyane, nyuma yo kumara igihe kirekire nta cyo agaragariza abakunzi be, Kipenzi aratangaza ko agiye kubapfundurira agaseke yari yarabahishiye.

Ubwo twaganiraga n’uyu muhanzi, yadutangarije ko nyuma y’imyaka 4 amaze mu buhanzi agiye kumurika Umuzingo w’indirimbo ze z’amashusho witwa KIPENZI mu gitaramo ateganya mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2014.

Uyu muhanzi Kipenzi azwi mu ndirimbo Kipenzi, akaba Umukristo mu Itorero rya Methodiste Libre i Gikondo. Ni umugabo, arubatse akaba aririmba cyane cyane injyana ya Rock ikunzwe n’urubyiruko, n’izindi njyana zitandukanye.

Gentil Bigizi azwi mu ndirimbo nka Kipenzi, Ariho, Nakupenda na Ganira nanjye. Bigizi yatangiye kuririmba kera akiri umwana muto, mu w’2002 yinjira muri Chorale aza no kujya ayihimbira indirimbo. Mu w’2010 ni bwo yinjiye muri Studio, akora indirimbo ze bwite.

Indirimbo ye yise Kipenzi yaje gukundwa cyane, ubu akaba agiye kumurika Album DVD mu kwezi kwa gatatu yititiye iyi ndirimbo aririmba mu rurimi rw’Igiswayile, Ilingala n’Ikinyarwanda.

Gedeon Mupende

Don Moen uyoboye itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu mujyi wa Nashville aratangaza yuko guhimbaza Imana bitarangirira mu rusengero, ahubwo binagaragarira mu myitwarire y’Umukristo ya buri munsi.

Moen w’imyaka 62, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru The Post Newspapers cyandikirwa mu gihugu cya Zambia aho aherutse gukorera concerts 2 mu mujyi wa Lusaka, yatangaje ko guhimbaza Imana nyakuri kutagarukira ku idini, umuco n’imyaka.

"Guhimbaza Imana ni ibyo dukora mu kazi; ni ibyo tugirira imiryango yacu, abo twashakanye, n’abana bacu. Guhimbaza Imana kandi ni igihe duhurira hamwe tukaririmba indirimbo yo gushimisha Imana, ariko bigomba guturuka mu mutima usanzwe uhimbaza Imana amasaha 24/7."

Muri concerts yagiriye i Lusaka muri Zambia, yayoboye igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana cyaberaga kuri Woodlands Stadium baramya Imana mu ndirimbo ze zizwi cyane zisaga 20, ndetse baririmba zimwe mu zisanzwe zikoreshwa mu materaniro.

Don Moen ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse ni na producer. Kugeza ubu yanditse indirimbo zisaga 100, zirimo izakunzwe cyane nka God is good, To Him Who sits on the Throne, I Will Sing and Give Thanks...

Moen yayoboye Studio Integrity Music, aba na Vice President wa Integrity Media, aho yari ashinzwe production y’indirimbo amagana zasohokeraga mui iyo studio. Moen yaje guhagarika akazi muri Integrity Music amaze gukora nk’imyaka 7, atangira umuhamagaro we wo kuzenguruka ibihugu ayobora ibikorwa byo guhimbaza Imana, mu gihe ibyo bitari kumworohera ayoboye studio.

Muri Gicurasi 2013 kandi ni bwo uyu mukozi w’Imana n’umufasha we Laura bijihije anniversaire y’imyaka 40 barushinze. Don avuga ko bamaze imyaka 12 batarabona umwana, ubu bakaba bafitanye abana 5.

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu gihugu cya Kenya Sarah Kiarie wabanje kumenyekana cyane ku ndirimbo nka Nasema Asante ariko ubu akaba amaze gusohora izindi nyinshi kandi zifasha imitima, arashima Imana ko n’ubwo yabanje gucuruza imboga yaje kumuhamagarira kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

Sarah K w’imyaka 42 yashakanye n’umupasiteri, ubu afite abana 3. Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Uliza Links, Sarah yatangaje ko n’ubwo kugeza ubu ubuzima bumeze neza, si uko byahoze. Mbere y’uko atangira umurimo w’Imana mu mwaka w’1991, Sarah yahuye n’ibigeragezo byinshi.

Sarah yagize ati “Navuga ko nanyuze mu misozi no mu mataba. Nacuruje imboga (inyanya, amashu n’izindi) kandi nkabikora ngenda n’amaguru kuko ntabashaga kubona amafaranga yo gutega.”

Ku bijyanye n’ukuntu yatangiye gutera imbere muri muzika, Sarah yaragize ati “Natangiye mfata ideni muri studio, ariko nacuruza indirimbo ntizigurwe. Nararize kuko ntabashaga kwishyura ideno rya studio. Sinari mfite uburyo. Nakoze ingendo nyinshi mu mihanda ya Nairobi ngurisha amasede (CDs), nkazijyana no mu maduka ariko ntibyari byoroshye.”

Sarah amaze gusjyira ahagaragara album zigera kuri 5, ari zo Wamtumainio, Milele Daima (ari yo iriho indirimbo ‘Nasema Asante’), Adonai, Testimony, na Liseme. Ndumva kandi nzakomeza gukorera Imana kugeza mu myaka isaga 90. Sinzarekera aho gukorera Imana.

Sarah yatangarije Uliza Links ko inganzo ye ayikura ku Mana. “Inganzo yanjye nyikura ku Mana. Nkunda kuragiza Imana umurimo wanjye w’uburirimbyi mbere yo kugira ikindi nkora, ndetse nanavuga ko mbishyiramo Imana kuruta uko mbijyambo ubwanjye.”

Sarah K afite umugambi wo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza yubaka imitima ya benshi nk’uko Imana yamuhaye uyu murimo.

Umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uririmba injyana ya pop, Katy Perry, aherutse kwerura avuga yuko Imana yamushubije ku byifuzo yasengeye.

Perry yavukiye mu muryango w’Abakristo, kandi ahamya yuko atigeze atandukira ngo areke kwizera Imana. Kugeza ubu rero, Perry amaze iminsi asengera gushira amanga.

Singer Katy Perry performs at the 2010 MuchMusic Video Awards in Toronto, Canada on June 20, 2010.

Amaze kwibuka ko "Imana yumvise gusenga kwe" ubwo yasengeraga ubuzima bwe, Perry yatangarije ikinyamakuru GQ ko atigeze abagwa ku mubiri we. Yagize ati "Sinigeze nibagisha ngo niyongerere ubwiza. Yaba ku mazuru, yaba ku kananwa, yaba ku matama,… nta na hamwe nigeze kwibagisha.”

Uyu muhanzikazi w’imyaka 27 kandi ngo wigeze gutandukana na Russell Brand mu w’2011 nyuma y’amezi 14 gusa bashakanye, ubu ngo yabonye indi ncuti ari yo muhanzi John Mayer.

Perry yatangarije GQ ati "Ntekereza ko nari nkeneye gukura. Ubu mfitanye ibihe byiza cyane n’umusore w’igitego. Nta mpamvu yo kwihuta."

Hagati aho, Perry aritegura gushyira ahagaragara album ye nshya yise Prism, azaba avugamo uburyo abanye n’Imana, cyane cyane indirimbo ye ikora ku mutima yise "By The Grace of God" (Ku bw’ubuntu bw’Imana).

Iyi ndirimbo ivuga uburyo Perry yakomerekejwe no gutandukana n’uwo bashakanye, ndetse n’umutima we ushinze mu Bukristo cyane mu magambo akubiye muri iyi ndirimbo. Muri iyi ndirimbo yavuze ko igikomere cya divorce kitoroshye kucyihanganira keretse ku bw’ubuntu bw’Imana (By the Grace of God).

Yatangarije ikinyamakuru US Magazine ati "Iyi ndirimbo igaragaza uburyo bitari byoroshye ku ruhande rumwe. Naribajije nti ‘Mbese ndashaka kubyihanganira?’ ‘Ngomba gukomeza kubaho? ‘Indirimbo zose zirimo ubutumwa bwo mu buzima busanzwe.’”

Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana mu rurimi rw’Igiswahili, yavutse mu w’1976, avukira mu mudugudu wa Dumila, Akarere ka Kilosa, Intara ya Morogoro muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania.

Rose yavukiye mu muryango w’Abisilamu, ari na yo dini yakuriyemo. Mu buhamya bwe, Riose atangaza ko ubwo yari ku gisasiro arwaye indwara ikomeye yari amaranye iminsi, mu iyerekwa yabonye Yesu Kristo. Icyo gihe yari afite imyaka 9 y’amavuko. Nyuma rero yo guhura na Yesu Kristo, yaje gukira indwara yari amaranye iminsi maze ahita anakira Kristo umukijije indwara.

Rose Muhando yatangiye umurimo w’uburirimbyi yigisha korali yitwaga Saint Mary’s Choir mu itorero Chimuli Anglican Church mu murwa mukuru Dodoma.

Dore ibintu 14 utazi kuri Rose Muhando:

1. Rose Muhando yavukiye muri Tanzania, akurira mu ntara ya Mogororo (Tz)

2. Akiri umukobwa w’umwangavu, Rose Muhando yagiye kwiga inyigisho ku idini ya Islam (Madrasa- muslim religious studies).

3. Rose Muhando yamaze imyaka 3 ku gisasiro cy’uburwayi butazwi.

4. Ubwo yari ku gisasiro ni bwo Yesu Kristo yaje mu nzozi akamukiza

5. Mu buhamya bwe, avuga ko ijwi ryavuganye na we riti “Ndi Yesu, ndagukijije byuka ujye kunkorera.” Nguko uko yakize mu buryo bw’igitangaza, hanyuma ahita atangira gukorera Kristo.

6. Rose Muhando yakiriye Kristo ari kuri Pasika.

7. Rose Muhando yatangiye kuririmba ari umutoza wa korali yitwa Dodoma Saint Mary’s choir.

8. Rose Muhando yahagaritswe mu itorero ubwo yangaga kugaragara kuri album y’indirimbo z’iyo korali.

9. Rose Muhando ntagira umugabo, ariko afite abana batatu (3) bari hagati y’imyaka 9-14.

10. Rose Muhando yarahiye ko atazashaka umugabo kuko intego ye ari ugukorera Imana.

11. Mu mwaka w’2009, Rose Muhando yahawe igihembo cy’umuhanzi wa mbere wa Gospel muri Tanzania, ahabwa n’amashilingi ya Tanzania (Tsh) 200, 000 n’ikigo Tanzania Broadcasting Corporation (TBC) akesha indirimbo ye yise ‘Nibebe.’

12. Ku wa 31 Mutarama 2005, Rose Muhando yahawe igihembo cy’umuhimbyi wa mbere, umuririmbyi wa mbere na album y’umwaka muri concert yiswe The Tanzania Gospel Music Award Concert, 2004.

13. Muri Gashyantare 2011, Rose Muhando yasinyanye amasezerano na company yitwa Sony Music yo kumucururiza indirimbo. Aya masezerano yatangajwe mu nama y’umushyikirano mu gihugu cya Tanzania ku mugaragaro ku wa 9 Gashyantare mu mujyi wa Dar es Salaam, Tanzania. Aya ni yo masezerano yigeze kubaho muri Afurika y’Uburasirazuba.

14. Mu mwaka w’2008, Rose Muhando yatsindiye igihembo Groove Awards mu gihugu cya Kenya, arongera atsindira igihembo cy’umuhanzikazi mwiza muri Afurika.

Zimwe mu ndirimbo ze na albums zirimo: Mteule uwe macho (2004); Kitimutimu (2005); Jipange sawa sawa; Hatumo; Mungu anacheka…

Source: Buzz Kenya

Mu gihe benshi bajyaga bumva indirimbo ya Albert Niyonsaba yitwa "Ku bw’amaraso ya Yesu" mu bitaramo aherutsemo vuba ariko bakagira ikibazo cy’uko batabashaga kuyibona ngo banayitunge, kur’uyu wa Gatanu taliki ya 24 Mutarama 2014 ni bwo Phn Albert Niyonsaba yadutangarije ko iyo ndirimbo imaze gutunganywa neza muri Studio akaba agiye kuyigeza ku bakunzi be.

Phn Albert Niyonsaba ni umuhanzi usengera mu Itorero ry’ADEPR Kacyiru, akaba aririmba indirimbo zahimbiwe Imana (Gospel) aho akunda gukoresha ibihangano bye ahantu hatandukanye aba yahamagawe nko mu nsengero, mu biterane binini ndetse no mu birori by’Abakristo nk’ubukwe n’ahandi.

Uyu muhanzi kandi azwiho kuba akora umuziki wa Live Music, dore ko aririmba anicurangira nka kimwe mu bikunze kugora abahanzi benshi ba hano mu Rwanda. Iyo uteze amatwi indirimbo ze wumva harimo amagambo meza kandi yuzuyemo ijambo ry’Imana. Nyinshi mu ndirimbo za Albert wumva ziri mu njyana ya country Music ubusanzwe iyi akaba ari injyana ituje ikundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye .

Uyu musore kandi n’ubwo yirinze kubidutangariza, amakuru atugeraho avuga ko hari byinshi byiza arimo gutegura bijyanye n’umuziki we bityo abakunzi b’ibihangano bye bakaba bashonje bahishiwe kandi akaba abasaba inkunga y’amasengesho kugirango imushoboze kurushaho kwagura ubwami bwayo.

Gedeon Mupende

Nyuma yo kumara igihe kinini adasohora indirimbo, Umuhanzi Sendegeya Jean Paul ubarizwa mu itorero Christian Fellowship rya Gisozi , kuri uyu wa mbere ni bwo indirimbo ye ya gatandatu yise Kura Amaso ku Bantu yageze ahagaragara.

Iyi ndirimbo yakorewe muri studio Gates Music Studio ikorwamo na Producer Mulumba John Gates. Jean Paul yadutangarije ko agiye kugaruka mu buhanzi bwe, akongera akiyegereza abakunzi be dore ko iyo aheruka gukora cyane mu mwaka w’2013.

Muri iyi ndirimbo y’uyu musore harimo amagambo avuga ko tudakwiye guhanga amaso abantu, ahubwo ko Imana ari yo yo kwizerwa kuko ari yo izi imibereho n’iherezo byacu.

Iyi ndirimbo kura Amaso ku Bantu ni iya gatandatu Jean Paul akoze, ikaba ije nyuma y’izindi eshanu ari zo : Urukundo rw’lmana ,Inzozi nziza, Reka kurira, Amahanga n’Igihe gito.

Gedeon Mupende

Umuhanzikazi Musabe Bernadette usengera ku itorero rya ADEPR Nyakabanda uherutse kumurika album ye y’amashusho, mu cyumweru gishize ni bwo yahawe inka ubwo yari arimo kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo mu Ntara y’Amajyepfo.

Iki gikorwa kitamenyerewe cyane mu Rwanda, cyabereye kuri ADEPR Murambi ya Nyamagabe, ubwo uyu muhanzikazi Musabe Bernadette yari yahawe kuririmba indirimbo 4 ageze ku ndirirmbo ya gatatu yitwa "Naramaramaje kumukunda," ijambo abantu benshi bakunda muri iyi ndiirmbo ryitwa “Sininyanyagiza,” aho agenda avuga ati “Nabaye imfumbyi sininyanyagiza kubw’uwo mukunzi ari we Yesu", ako kanya kuri iyo ndirimbo Pasteur Ernest Nsengiyumva uyobora umudugudu wa Murambi ahagurutsa umugore we amubwira ko ahaye Bernadette inka. Mu magambo ye agira ati “Uyu mwana wabaye imfubyi ntiyinyanyagize reka tumuhe inka”.

Nk’uko Bernadette yabidutangaje, uwo munsi yashimye Imana kuri byose byabaye dore ko hari n’Umukristo wavuze ngo iyo nka nta bwo izagenda yonyine ahubwo izagenda n’intama ndetse ngo hari n’ibindi byinshi bamuhaye kuri uwo munsi.

Ubusanzwe Bernadette mu buzima busanzwe akora umurimo w’ubudozi, kandi uwo mwuga uramunezeza cyane ko yabyize nk’uko yabidutangarije. Isomero rya ADEPR Gakinjiro ni imwe mu baterankunga be bakomeye mu bikorwa Bernadette akora, ndetse ni na ho indirimbo ze zigurishirizwa.

Bernadette wise album ye «Naramaje kumukunda », yatangiye kuririmba akiri mutoya, indirimbo ze akenshi zikaba zituruka ku buzima bwe. Yavutse mu muryango w’abana batanu, bakaba bafite nyina ari we babana wenyine.

Bernadette ni we mukuru mu bana b’iwabo. Mu mwaka wa 2009 ni bwo yashyize ahagaragara album ye ya mbere y’amajwi. Zimwe mu ndirimbo za Bernadette zamenyekanye ni «Iyaba mfite amababa», «Kamarantimba» na «Naramaramaje kumukunda».

Tuganira n’uyu muhanzi, mbere ya byose yatubwiye inkomoko y’izina akoresha mu buhanzi bwe. Uyu musore ubusanzwe amazina ye ni Mugema Dieudonné, akaba ari na ryo yashyize mu mpine rihinduka MD.

MD yatangiye ubuhanzi mu w’2011, ariko akaba yaratangiriye muri muzika itari iyo guhimbaza Imana (secular), akora injyana ya Hip Hop. Gusa nyuma yaje gusanga akwiriye guhinduka akakira Kristo, mu rwego rwo kugira ngo aharanire ubugingo buhoraho anagerageza guhindura isi nziza kurusha uko yayisanze, ari na ko anatambutsa ubutumwa bwiza yifashisha injyana ye avuga yuko anakunda cyane, ndetse akaba anateganya kutazasubira inyuma na cyane ko ari ho hantu abonera amahoro kuruta ahandi hose habaho.

Iyi njyana yanaje gutuma umushumba we (Pastor) Nyagatare Jean de Dieu amwemerera inka yo kuzakwa umukobwa mu gihe azaba asezeye ubugaragu. Twaboneyeho tunabaza byinshi ku bijyanye n’ubuhanzi bwe, ndetse n’ibanga akoresha mu myandikire y’indirimbo mu buhanzi bwe.

Yadushubije ko indirimbo zose aririmba ari we uziyandikira, kandi ngo kimwe mu bintu aha agaciro cyane ni inama n’impuguro ndetse n’ibyo bamunenga (critiques) ahabwa n’abantu banyuranye. MD yahise aboneraho anatubwira ko ajya gukora indirimbo ye yitwa UWITEKA NTAHINDUKA, igitekerezo cyavuye ku munyamakuru witwa Olivier Roy usanzwe abarizwa kuri Radio Athentique.

Kimwe mu byifuzo uyu muhanzi afite ngo ni uko Gospel Nyarwanda yatera imbere, ikagera ku rwego rushimishije. Akomeza akangurira bamwe mu bashumba bafite insengero bayobora ko barushaho kwita ku bahanzi babarizwa mu matorero bayobobora kuko ngo burya na bo ari abavugabutumwa babinyujije mu mpano zabo, ndetse anasaba abapromoters gushyira ingufu mu mu gufasha abahanzi bakizamuka na cyane ko akenshi usanga hari n’ababa bafite ibihangano byiza byubaka imitima.

Muri uyu wa 2014, MD afite gahunda yo gushyira imbaraga zidasanzwe mu buhanzi bwe. Ubu akaba agiye kwibanda ku bikorwa bijyanye no gukora amashusho y’indirimbo ze, dore ko ubu amaze no kugira indirimbo zigera ku icyenda (9) akaba asigaje gukora indirimbo imwe (1)kugira ngo album ibe yuzuye.

Uyu muhanzi kandi yadutangarije ko yemrrewe Promotion na MORIAH ENTERTAINMENT GROUP yo kumukorera amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze.

Janvier Kwizera.

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Isaie Uzayisenga ubarizwa mu itorero rya ADEPR uzwi cyane mu ndirimbo ye yitwa AMASHIMWE, nyuma y’igihe kirekire nta cyo yereka abakunzi be, kuri iki cyumweru taliki ya 9 Gashyantare 2014 ni bwo azataramira abakunzi be mu gitaramo yise Amashimwe Live Concert.

Iki gitaramo cyatumiwemo amakorali nka Amahoro (ADEPR Remera), Shalom (ADEPR Nyarugenge) hamwe n’umuririmbyi Alex Dusabe. Mu kiganiro gito twagiranye na Isaie Uzayisenga, yadutangarije ko iki gitaramo cye yagiteguye mu buryo bwa Live Music, kikaba kije kibanziriza ikindi azakora mu mezi ari imbere cyo kumurikamo Album ye.

Iki gitaramo Uzayisenga avuga ko kizaba ku cyumweru, kikabera kuri ADEPR Gakinjiro kuva saa munani z’umugoroba kugeza isaa kumi n’ebyiri. Asoza ikiganiro twagiranye, Isaie yahaye ikaze abakunzi be bose n’abandi bakunda ibihangano by’umwuka, abakumbuza cyane kuzabana na we kuri uwo munsi.

Iki gitaramo cye akaba yifuza ko kiba intangarugero, haba mu mitegurirwe yacyo, imiririmbire n’imicurangire, kandi akaba yizeye ko Imana izabimushoboza.

Gideon Mupende

Nyuma yo kuba icyamamare mu mukino wa Basketball, umusore Lionel HAKIZIMANA wakiniye ikipe ya APR BBC ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Espoir BBC (Espoir Basketball Club) ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi, ubu noneho yinjiye mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana kuko avuga ko gukorera Yesu ngo ari ubuzima ariko gukina Basketball bikaba imikino isanzwe.

HAKIZIMANA Lionel muri iyi minsi akaba yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana yise “NDIHO”, ikaba yarakozwe na Producer Bob aho bakunze kwita kwa Nicolas mu Rugando.

Uretse kuba akoze iyi ndirimbo, HAKIZIMANA avuga ko kuririmba ari impano imubamo bityo akaba azabikomeza buhoro buhoro, ndetse akaba yiteguye no kwitabira ibitaramo bya bagenzi be igihe yaba atumiwe.

HAKIZIMANA Lionel ni Umukristo mu itorero Women Foundation Ministries riyobowe na Apostle Mignone, ndetse akanabarizwa mu itsinda riramya Imana ryitwa Precious Stone Worship Team.

Kwinjira mu buhanzi akabifatanya no gukina umupira n’indi mirimo yakoraga mu itorero, HAKIZIMANA avuga ko yabigishijeho inama umushumba we Mignone kandi akaba yizera ko azabishobozwa n’Imana.

Mupende Gideon

Inkuru dukesha The Christian Post iravuga ko umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Gospel Darlene Zschech wahoze anayobora Hillsong ngo yaba amaze cure imwe muri 5 yahawe na muganga kubera uburwayi bwa cancer y’ibere. Uyu mukozi w’Imana ukunzwe na benshi kubera indirimbo ze zo kuramya ngo yipimishije bikino kuri Noheli ishize, asanga yaranduye cancer yo mu ibere.

Bamaze kumusuzumamo cancer, yanditse ku rubuga rwe ati "Mvugishije ukuri kose, aya si amakuru buri wese yakwemera gutangaza. Ariko nabonye ibitangaza bibiri mu mubiri wanjye, kandi ubu nizeye ko hari ibindi bitangaza byinshi bizaza.”

Zschech wamenyekanye cyane ku ndirimbo yo kuramya yanditse yitwa “Shout to the Lord," ubu ni Pasiteri wungirije mu itorero Hope Unlimited Church muri New South Wales we n’umufasha we Mark. Amaze iminsi yandika iby’urugendo rwe ku rubuga rwe, avuga ko ashimira uburyo umuryango we witwaye mu burwayi bwe.

Umugabo we ajya amusereza, amubwira ngo ubu noneho ashobora kurondereza amafaranga yajyaga atanga ku musatsi, naho abakobwa be bahimbye umusatsi we izina rya Betty. Aherutse kwandika ati "Nkunda abakobwa banjye, baranezeza. Ibitwenge birenda kunyica.”

Yongeyeho ati "Nzi neza yuko Imana inkunda. Nji ukuri, iki ni kimwe mu bihe byandyoheye mu rugendo. Emmanuel wanjye mwiza ntiyigeze ansiga. Incuti zacu, imiryango n’itorero dukunda bihorana natwe buri munsi. Ndizera ntashidikanya kurusha uko nigeze nizera, yuko ubuzima nabuherewe kuba mu muryango w’ukuri. Iminsi mibi n’imyiza yose ifataniriza hamwe kuzana ibyiza.”

Muri iki gihe cyo kwivuza kizamara amezi 6, arimo kwandika indirimbo nshya anategura igiterane cyo gushima Imana ku byo yamukoreye byose.

Mu itorero AEBR (Association Des Eglise Baptiste Au Rwanda) habonetse undi muhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Diane Niyomukiza wo mu Karere ka Gicumbi, na we ugiye kumurika album y’amajwi yise “Intsinzi”.

Ibi bibaye nyuma y’aho uwitwa Niyigaba Samuel ubarizwa muri AEBR Kacyiru mu Mujyi wa Kigali amurikiye album ye. Nk’uko yabidutangarije, Diane avuga ko azamurika album ye ya mbere kuri iki cyumweru taliki ya 23 Gashyantare 2014, ku rusengero rwa AEBR mu mujyi wa Gicumbi kuva saa munani z’umugoroba, aho azaba ari hamwe n’amakorali atandukanye abarizwa muri ako gace.

Uyu Diane kandi amakuru atugeraho ni uko ari umwana warerewe mu bakozi b’Imana, dore ko Se umubyara ari we uyobora amatorero yose ya AEBR mu ntara y’Amajyaruguru (Regional).

Ntibimenyerewe cyane kubona umwana uvuka ku bashumba avamo umuhanzi, cyangwa se umukozi w’Imana kuko abenshi ubasangana ingeso mbi n’ubwo umukobwa aba umwe agatukisha bose.

Gedeon Mupende

Albert Niyonsaba ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe kandi barimo gukora cyane muri ino minsi aho bigaragarira mu ndirimbo arimo kugenda avana muri studio agahita azigeza ku bakunzi be ndetse n’ibitaramo bitandukanye agenda atumirwamo.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Gashyantare 2014 ni bwo iyo ndirimbo yageze ahagaragara. Mu kiganiro twagiranye n’uyu musore Albert, yadutangarije ko indirimbo ye “NTA WUNDI” ari bwo yabashije kuyikura muri studio, akaba yahise yifuza kuyigeza ku bakunzi be ndetse n’abakunda ibihangano byaririmbiwe Imana muri rusange.

Umuhanzi Albert NIYONSABA akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kacyiru (Kanserege). Kugeza ubu aratangaza ko abakunzi be abafitiye byinshi kandi byiza arimo kubategurira muri uyu mwaka wa 2014. Twibutse ko uyu muhanzi aririmba Live (yicurangira), ari na ko karusho ku bandi bahanzi benshi tumenyereye.

Pacifique umuhanzi mushya muri Gospel ubarizwa mu itorero rya ADEPR SGEEM, Paruwasi ya Rwampara aherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise “Imana yarakoze,” iyo ndirimbo ikaba yarakorewe muri BNG Records ikozwe n’uwitwa Eric.

Muri iyo ndirimbo ye, Pacifique avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gushima Imana kuko aho u Rwanda rugeze ngo ari heza kandi nta Munyarwanda wabura icyo ashima Imana kuko ibyo yakoze ari byinshi muri iki gihugu.

Uyu musore tuganira twamubajije kuri iyi ndirimbo ye ya mbere ikunzwe cyane kuri Sana Radio na Authentic Radio, urwego yumva yifuza kugeraho mu buhanzi. Yadutangarije ko akeneye uzamwigisha umuziki, bityo akaba intyoza mu buhanzi.

Pacifique avuga ko n’ubwo afite indirimbo imwe imaze kuva muri Studio, ngo afite izindi nyinshi zanditse zigera muri 5 na zo akaba yifuza guhita azikora kandi akaba yizeye ko Imana izamushoboza muri uru rugendo atangiye.

Gideon Mupende

Kuva aho yinjiriye muri muzika mu myaka 13 ishize, Judith N. Babirye ntiyigeze acogora. Babirye ni umuhanzi, akaba umwanditsi w’indirimbo ndetse na Pastor. Indirimbo ze zakunzwe na benshi muri Uganda aho akomoka ndetse no mu karere muri rusange zirimo Beera nange, Wanjagala, Uu mwema…

Judith Babirye ni umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, wavukiye mu gihugu cya Uganda. Ni umwanditsi w’indirimbo, akaba na pasiteri. Ni umugore wubatse. Yashinze studio yise Judith Babirye Production Ltd, na minisiteri y’ivugabutumwa yise Judith Babirye Ministries, ifasha abana batishoboye basaga 500 n’abapfakazi bazaga 300.

Winjiye mu murimo w’Imana ryari?

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, Babirye yagize ati “Ni amateka maremare, ariko ndagerageza guhina. Nahamagariwe gukora umurimo w’uburirimbyi mu w’1992, ubwo nigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (S1). Kwinjira muri uwo murimo byari bifitanye isano n’ubuzima nari mbayemo nk’umukobwa w’ingimbi. Ubuzima bwari bukomeye cyane, nza kubona yuko Imana yonyine ari yo yamfasha kubaho mu buzima bwiyubashye.”

Ni iyihe ndirimbo ukunda mu zo wakuye muri studio?

Nkunda indirimbo zanjye zose, kuko inganzo yazo ituruka ku buzima nanyuzemoibigeragezo n’imibabaro tunyuramo mu buzima. Indirimbo nkunda zirimo Beera Nange, Wanjagala Tewafayo na Maama.

Ibyo ukwiriye kumenya kuri Judith N. Babirye

• Babirye yasohoye album ye ya mbere ‘Wambatira’ mu mwaka yarangirijemo amashuri ye muri Kaminuza ya Makerere.

• Babirye ntiyigeze kunywa igisindisha, ndetse ntashobora no kwinukiriza ibisindisha.

• Babirye atangariza abakunzi be yuko uko bamubona mu ndirimbo ari ko ari. Avuga kandi ko yumva akiri muto.

• Babirye azi koga cyane. Avuga yuko ari wo mukino umufasha kuruhuka, ukanamufasha kugira ubuzima bwiza ku mubiri no ku ijwi.

• Babirye yavutse ubwa kabiri ari mu mwaka wa 1 w’amashuri yisumbuye (1992).

• Babirye ni we wahimbye indirimbo yubahiriza ikigo yizeho, Ndejje Secondary School. Icyo gihe yari muri S.2. indi ndirimbo yahimbye ni iy’ikigo ‘Iganga S.S.’

In 2 East Africa

Ku bwo gukundwa n’abanyeshuri biga mu ishuri rya King David Academy ndetse no kuba iki kigo gishyigikira ibikorwa bya Gikristo dore ko n’ukiyoboye ari Umukristo muri Zion TempleGatenga, Umuhanzi Freddy Don kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2014 kuva saa munani z’umugoroba azataramira abo banyeshuri mu gitaramo yise “Nezerwa Praise Concert.”

Mu kiganiro twagiranye na Freddy Don, yadutangarije ko muri icyo gitaramo azaba ari hamwe n’abahanzi nka Bright Karyango, Esther Umwiza, Alfred Gaga, Safi uvukana na Nelson Mucyo n’abandi.

Iki gitaramo kizaba kigamije gushima Imana ku bwa byinshi imaze kumugezaho, anayereka byinshi afite gukora mu minsi iri imbere. Freddy akomeza avuga ko nyuma y’icyo gitaramo azahita yinjira mu myiteguro ya Album ye ya mbere mu gihe ubu amaze kugeza indirimbo 6 akaba afite gahunda yo gukora izindi nshya ku buryo bitarenze ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka azaba amurika Album ye ya mbere.

Ku bijyanye no kuba atigaragaza cyane mu buhanzi no mu itangazamakuru, Freddy avuga ko akenshi yagiye abiterwa no kuba akiri ku ntebe y’ishuri dore ko yiga muri INILAK.

Meagan Good ni umukinnyi wa film, ariko w’Umukristo. Uyu mukinnyi aherutse gutangaza yuko amafilime atajyanye n’imyizerere ye nk’Umukristo atagomba kuyakinamo.

Meagan uyu yashakanye na n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Hollywood akaba n’umuvugabutumwa DeVon Franklin, atangaza yuko imyizerere ye nk’Umukristo ishobora guhuza na bimwe bikorerwamo n’ubwo hari n’ibindi yirinda.

Inkuru dukesha The Christian Post yaganiriye n’uyu mukinnyi iravuga yuko uyu mugore ngo yanze gukina role zambika abakinnyi ubusa, ibi ngo akaba yabikoreye kubaha Imana. Mu kiganiro yagiranye na the LA Times, Meagan yagize ati "Mfite ibyo nizera mu mutima wanjye nk’ukuri. Hari igihe byari binkomereye cyane kuko numvaga mbishaka, ariko kwambara ubusa nabonye byangusha mu bishuko bikantesha amahirwe. Ariko icyo nabonye, iyo ndushijeho kwirinda Imana na yo irushaho kurinda amasezerano yagiranye nanjye.”

“Nasanze nta muntu ubasha kugenga abandi, ahubwo umuntu abasha kwigenga ubwe! Nizera Imana, ku buryo ntashobora kwirukira imyanya (roles) n’amahirwe kandi Imana nizera itanga ayo mahirwe.” Aya ni amagambo yavuzwe na Meagan Good mu kiganiro n’urubuga Urban Royals.

Meagan kandi ngo ntajya agirira bagenzi be ishyari iyo babonye ibihembo by’abakinnyi, kuko ngo nawe Imana iba yaramugeneye ibye. Yakomeje agira ati "Nizera kandi yuko icyanjye ari icyanjye, nta muntu ubasha kukinkura mu ntoki … Kandi nzi yuko icy’undi ari icy’undi, ko ntabasha kukimukura mu ntoki…”

Good wegerewe n’ibinyamakuru byinshi nyuma y’aho itangazamakuru rimariye kumenya iyi nkuru idasanzwe, yashoje atangariza the Times "Twizera yuko byombi [Ubukristo na business] bishobora kugendana, kandi kimwe kigakoreshwa mu guteza imbere ikindi, dukoresha ibyo dukora tukubaka ubwami bw’Imana.”

Umuhanzi Edouard GASHIRABAKE ni umwe mu bahanzi batangiye kugenda bigaragaza muri iyi minsi.

Eduard arategura arategura gahunda zitandukanye muri ubu buhanzi bwe, ariko zizibanda ku ivugabutumwa ryagutse abinyujije muri iyi mpano y’ubuhanzi.

Uyu muhanzi ni umusore ukomoka mu karere ka Karongi, ariko ubarizwa i Kigali ku bw’impamvu z’akazi kandi akora katajyanye n’ubuhanzi. Gusa nk’uko yabidutangarije, ngo ni uko yifuza ko mu bihe biri imbere iyimpano ye yayibyaza umusaruro bityo ikaba yahinduka nk’akazi ke ka buri munsi.

Yakomeje adutangariza yuko kugeza ubu afite album y’indirimbo zigera kuri 11, akaba anateganya kuyikorera amashusho muri uyu mwaka wa 2014. Iyi album yakozwe n’aba producers nka Clovis (Hope Studio/Bujumbura), Rudahezwa Emmanuel na Chris ba hano mu Rwanda.

Ubutumwa bukubiye muri iyi album yitegura no kumurika mu bihe biri imbere ni ukwibutsa abantu b’Imana ko kuba bagihumeka ari ku bw’ubushake n’umugambi Imana ibafiteho, abibutsa kandi ko bakwiriye guharanira gukora ibyiza mu gihe cyabo kugira ngo babashe kunezeza umutima w’Imana, no gushima kuri byose Imana ibakorera.

Ubu ni na bwo butumwa yasoje aha abakunzi b’ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

Janvier Kwizera

Everlyn ni umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya, wubatse imitima ya benshi cyane cyane kubera album ye yise “Mpango Wa Kando” yakoranye na mugenzi we Gloria Muliro. Uyu muhanzikazi yakomeje avuga uburyo abantu dukunda kwitabaza Imana iyo turengewe n’iby’isi!

Mu kiganiro yagiranye na Uliza Links dukesha iyi nkuru, Evelyn yavuze uburyo Imana yakomeje kumushyigikira ku buntu nyamara umuntu we ngo agushyigikira agushakamo indamu!

Yagize ati “Ncuti yanjye, ndashaka kukubwira yuko umuterankunga wacu ari Imana. yaduhaye ubugingo ku buntu, ituvushiriza izuba ku manywa, ukwezi nijoro, iduha umwuka wo guhumeka ku buntu, … kandi wibaze ko itajya iturihisha na kimwe muri byo cyangwa ngo iturambirwe!”

Iyo umuntu aguteye inkunga, na we agomba kukungukamo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Bitabaye ibyo, arakureka ntiyongere kubana nawe. Ibi twabisanisha n’iri jambo ry’Imana ngo:

Kuko abanyamahanga bampagurukiye, n’abanyarugomo bashatse unugingo bwanjye, batashyize Imana imbere yabo. Dore Imana ni umutabazi wanjye, Umwami ari mu ruhande rw’abaramira ubugingo bwanjye”Zaburi 54:3-4.

Iri jambo ribasha gukomeza wowe urimo kunyura mu bikomeye, cyangwa urimo kugeragezwa umwanzi ashaka yuko wiringira abantu aho kwiringira Imana. Bibiliya itubwira yuko dufite Imana ibasha guhaza kwifuza kwacu, iyo ni yo tugomba kwiringira.

Everlyn Muyonga arategura gushyira ahagaragara album video ye nshya yise “MFADHILI” (umuterankunga) kandi azabamenyesha igihe.

Chorale Sloam ikorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR, paroisse ya Gasave, umudugudu wa Kumukenke irakataje mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Sloam yavutse mu mwaka w’ 1992, itangirana abaririribyi bake, Imana ikomeza kugenda iyagura ubu igeze ku baririmbyi 86 no ku bikorwa bitandukanye birimo ivugabutumwa n’ibindi by’iterambere.

Muri uko kwaguka, Sloam yagiye ikora umurimo w’Imana hirya no hino mu gihugu. Tuganira na Bwana Munyaneza Medard uyoboye iyi chorale, yadutangarije ko mu rwego rwo kwiteza imbere mu buryo bufatika babashije kwigurira taxi minibus ibazanira amafaranga. Banabashije kandi kubaka icyumba cy’amasengesho kizajya kibafasha mu gihe bateguye amasengesho, ndetse no ku bandi bakunze guhura n’ikibazo cy’aho basengera bazajya babafasha.

Kuri ubu kandi chorale Sloam igiye gushinga recording studio, kugira ngo izajye ibafasha mu gusohora ibihangano byabo. Mu kiganiro yagiranye na rwandagospel.com, Medard yavuze yuko amakorali menshi ategereza ko abaririmbyi bayiha amafaranga, ariko Sloam yo yihaye intego ko izajya iba ari yo ahubwo ifasha abaririmbyi bayo.

Chorale Sloam ikomeje gukora umurimo w’Imana. imaze gusohora albums 2 z’amajwi, “Iyo yakubashye”, na “Inzira yo gukiranuka”. Bafite kandi album video 1, muri uyu mwaka wa 2014 bakaba barimo gukora album ya 3 irigukorerwa muri New Melody Studio.

Janvier Kwizera

ISRAEL MBONYI, umwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu cy’Ubuhinde amaze gutunganya album ye ya mbere y’amajwi igizwe n’indirimbo umunani yise NUMBER ONE.

Uyu munyeshuri wiga mu gihugu cy’Ubuhinde, muri Kaminuza ya Anamalai University iherereye mu majyepfo y’Ubuhinde, umuririmbyi aririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba anaririmba muri Owrship Team yitwa The Lamstand.

Nk’uko abitangaza, igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere kizaba taliki ya 22/03/2014, ubu imyiteguro yo kuyimurika ikaba igenda neza kuko hazakoreshwa uburyo bwa Live muri album avugamo ati “Yesu ni number One”.

Indirimbo ziri kuri album ya Israel zizajya ahagaragara nyuma yo kumurika album Numbe One ku mugaragaro, abifashijwemo n’itorero. Iki gitaramo kandi kizatabirwa na The Lampstand Worship Team n’abandi bahanzi.

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise KIPENZI yanakunzwe na benshi, yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ALPHA & OMEGA.

BIGIZI wasohoreye iyi ndirimbo ye i Remera muri BNG Records, yadutangarije ko iyi ndirimbo iri mu njyana ya RUMBA. Iyi ndirimbo ngo ni iya 10 kuri album ye ya mbere yitegura gushyira ku mugaragaro mu ntangiriro za Gicurasi.

Indirimbo ALPHA & OMEGA yanditswe na Aimée MUHIRE uba mu gihugu cya Australia, BIGIZI ayishyira mu njyana anayikorera amajwi. Bigizi yagize ati "Ni umugore uba muri Australia wakunze indirimbo yanjye yitwa KIPENZI, wanyoherereje amagambo hanyuma nanjye nyishakira melody mpita njya muri studio nta na kimwe mpinduye ku magambo yayinyoherereje ifite."

BIGIZI GENTIL akorera umurimo w’Imana mu itorero Methodistes Libres (EMLR) ku Kimisagara. Umwihariko we ni uko mu ndirimbo ze amajwi yose ari we uyiririmbira.

Janvier Kwizera

Kuri iki cyumweru taliki 30 Werurwe 2014, umuhanzi Patient BIZIMANA yakoze igitaramo cyo kumurika album ye. Iki gitaramo cyitabiriwe n’ingeri zose harimo n’abahanzi batandukanye na Gaby KAMANZI, Aimé UWIMANA, DUDU na FORTRAN bakomoka mu gihugu cy’u Burundi n,abandi.

BIZIMANA Patient aririmba ati "Menye Neza"

Muri iki gitaramo cyabereye muri KIGALI SERENA HOTEL, PATIENT yashyize ahagaragara umuzingo we wa kabiri yise “Impumuro yo guhembuka”

Hakurikiyeho Gaby K ahimbaza Imana

Patient aririmbana na DUDU

Ev. Pasiteri Patrick MASASU

Dudu uturuka i Burundi aririmba

Fortran uturuka i Burundi aririmba

Abantu bari benshi muri salle

Umuhanzi Albert Niyonsaba aratangaza ko afite gahunda myinshi harimo izibanda ku bikorwa by’urukundo no gufasha abababaye, mu rwego rwo gukoresha impano ye ngo igirire benshi umumaro.

Tuganira, Albert yadutangarije izo gahunda muri aya magambo ati “Ni koko hari icyo numva Imana yanshyize ku mutima! Ngiye gutangiza gahunda yo gufasha abarwayi barwariye mu bitaro binyuranye binyuze mu bitaramo (concerts) ngiye kujya ntegura nise “SAMARITAN GOSPEL CONCERT”.

Igitaramo cya mbere cya SAMARITAN GOSPEL CONCERT kizatangira ku wa 11/05/2014, kibere ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge aho azaba ashyigikiwe n’abandi bantu bakunda gukora ibikorwa byo gufasha abarwayi nka Groupe yitwa ABACUNGUWE ibarizwa aho i Nyarugenge, hakazajya hacamo amezi abiri kigakorerwa n’ahandi bityo bityo.

Twabajije uyu muhanzi impamvu yamuteye gutekereza abarwayi bari mu bitaro, adutangariza ko ajya agerayo kenshi agasanga ibibazo bitandukanye abarwayi bafite haba abadafite kirwaza, abadafite ubushobozi bwo kugura imiti, ari abavuwe bagakira ariko bakabura ubushobozi bwo kwishyura ibitaro ngo babone gutaha, ababuze ababagemurira kandi kurwara ugafata imiti ariko ukabura ibyo kurya ko ari ikibazo ku murwayi, n’ibindi.

Iyi gahunda mu by’ukuri bigaragara ko ari iyerekwa ryiza uyu muhanzi yagize, kandi nta we utarishyigikira cyane ko ibikorwa nk’ibi ari inshingano ikomeye n’ijambo ry’Imana ubwaryo ridutegeka, bikaba bizatangira kwigisha no kongera kwibutsa benshi igikorwa cyiza cyo kwita ku barwayi.

Albert Niyonsaba yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’ubuganga. Ubusanzwe akora umurimo wo kuvura akoresheje imiti y’ikizungu (pharmacy).

Janvier Kwizera

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Theophile Niyukuri uzwi ku izina rya Dudu ari ku mugabane w’u Burayi, aho ari mu ivugabutumwa mu ndirimbo.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane kubera indirimbo ze zururutsa imitima nka Sinicuza, Hozana… arateganya kugera mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi yamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo, agakorera ibitaramo mu bihugu nka Sweden, Denmark n’Ububiligi.

Dudu yageze i Burayi ku wa 2 Gicurasi 2014, akaba azatangira ibitaramo guhera taliki ya 10 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2014 ndetse akaba yaranitabiriye igiterane cyiswe Africa Revival Conference cyabaye ku wa 4-5 mu mujyi wa Elborg, Denmark.

Dudu yagiye yitabira ibiterane bitandukanye mu Rwanda, aho yaririmbanye n’abahanzi batandukanye bo mu gihugu ndetse no mu matorero amwe n’amwe kandi indirimbo ze zafashije benshi cyane nk’ubutumwa bw’ibyiringiro na style yihariye kuko aririmba anicurangira Live.

Umuhanzi mpuzamahanga Donald James uzwi ku izina rya Don Moen aritegura kuza mu Rwanda aje mu ivugabutumwa mu rugendo yise Holy Land Tour azasoreza mu gihugu cya Israel.

Don Moen mu gitaramo mu mujyi wa Bangalore, India

Uyu muhanzi ateganijwe kuba ari mu Rwanda ku wa 7 Kamena 2014, aho azaba aturutse muri Uganda mu giterane azaririmbamo kizabera mu nzu mberabyombi yitwa Makerere Sports Grounds, Rubaga MCC no muri Serena Hotel.

Uru rugendo rw’ivugabutumwa yise Holy Land Tour azarusoreza i Yerusalemu muri Israel muri Nzeli uyu mwaka, aho azamara iminsi icumi (9–19/09/2014) avuga ubutumwa mu ndirimbo.

Don Moen w’imyaka 63 y’amavuko yavukiye muri Leta ya Minnesota ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba amaze gusohora album 11 z’indirimbo zihimbaza Imana.

Muri Israel azaba ari kumwe n’abakozi b’Imana barimo n’umufasha we Laura, abahanzi nka Lenny LeBlanc na Paul Wilbur n’umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi Stephen Mansfield.

donmoen.com

Uyu muhanzi uvuka mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge mu mwaka wa kane w’amategeko, akaba n’umuyobozi ushinzwe imiririmbire mu itsinda ry’abaramyi “Elim Worship Team” mu muryango w’abanyeshuri b’Abapantekote (CEP UR NYARUGENGE).

Rukundo Etienne yakunze kuba mu matsinda yo kuramya no guhimbaza nk’irya CEP UR HUYE na ryo yabereye umuyobozi w’imiririmbire mu mwaka w’amashuri 2014/2015, aza gutorerwa uwo mwanya na none murindi tsinda rya ELIM WORSHIP TEAM ribarizwa muri CEP UR NYARUGENGE nyuma y’uko ishami yigagamo ryimuriwe i Nyarugenge rivuye i Huye ahahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR).

Etienne ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bagitangira muzika, ariko atangiranye imbaraga nyinshi aho yakoze indirimbo zigera ku icyenda (9) zihimbaza Imana ziri mu ndimi z’Ikinyarwanda (8) n’Igiswahili (1) ziri mu njyana zitandukanye nka Rock, R&B, Reggae, Techno na Zulu nk’uko abitangaza ngo akaba azongeraho imwe zose hamwe zikaba 10 umuzingo wa mbere we ukaba wuzuye.

Mu kiganiro twagiranye, Rukundo Etienne yatangaje ko indirimbo ze atazikoreye rimwe ariko ngo yashatse ko zumvikanira rimwe ku mpamvu yuko ubutumwa yifuzaga gutanga bwagombaga kuzura ari uko zose zisohokeye rimwe nk’uko abitangaza muri aya magambo “Impamvu yanteye gukora uyu murimo iruta cyane kuwukora ubwabyo kuko gukora ni kimwe n’impamvu yo gukora ni ikindi, nahisemo gukurikira Yesu n’ibyanjye byose kandi nkamukorera ntizigamye mu buryo bwose cyane cyane muri ubu bwo kuririmba, mpesha Imana yanjye icyubahiro kandi niyemeje kuririmbira Imana nkayishimisha ibyo mfite byose; umutima, ubwenge , imbaraga, ubutunzi, n’ibindi
nk’uko ari umugambi w’Imana ko ubwoko bwayo buyihimbaza.”

Ngo nyuma yo kumenyekanisha izi ndirimbo, Rukundo Etienne arateganya kuzishyira ku mugaragaro (Offical launch) mu mwaka utaha wa 2017 ngo kandi yizeye ko iyatangije umurimo mwiza muri we izamugeza Ku cyo yamuvuzeho n’icyo yamugambiriyeho.

Inkomoko y’inganzo y’umuhanzi Rukundo Etienne

Mu magambo ye aragira ati “Ubusanzwe kuririmba mbyiyumvamo cyane uhereye mu buto bwanjye kuko nakuze numva ari bwo buzima bwanjye mu cyo nakwita mu ndimi z’amahanga (lifestyle) cyane ko nkiri no mu ishuri ryigisha abana bato iby’iyobokamana nabikundaga cyane kuko nari niseguye amaboko y’Umuremyi kuva mu buto bwanjye nkumva ndajwe ishinga cyane no kuzamura izina ryayo hejuru.

Na ho ikijyanye n’inkomoko y’inganzo yanjye, nkuko navuze ko nakundaga gusenga kandi nanakundaga cyane kumva n’indirimbo zihimbaza Imana bikankurura cyane ku bw’umugisha na mama agahimbira korali indirimbo, bituma nanjye mbyisangamo cyane ko nari nsanzwe nanabikunda."

Ese wari uzi umuntu w’icyitegererezo ku muhanzi Rukundo Etienne?

Ngo ashingiye ku mateka ye, uwitwa Dawidi uvugwa muri bibiliya ngo uyu akaba ari na we ufatwa nk’umutware w’abaririmbyi yumva ari we umukurura bityo ngo akaba yumva usibye kwamamaza izina ry’Uwiteka, kuvuga imirimo akora n’imbaraga ze nta kindi yaririmba gusa ngo ntiyabura kuvuga ko hari n’abandi akunda cyane nka Don Moen wo muri Amerika kimwe na Israel Mbonyi w’umunyarwanda.

Ubutumwa Rukundo Etienne agenera abakunzi be

Ubutumwa agarukaho ni ubuzima bw’umukristo n’ibyakamuranze kuva avutse kugeza atashye aribyo: urukundo, amahoro, ineza, kuzirikana amaraso ya Yesu yeza, imbaraga n’imirimo itangaje y’Imana bijyana no guhumuriza abakomeretse no kwibutsa abantu iby’iherezo ry’ubuzima turimo.

Deo Jyamubandi