Yesu ni umutsima w’ubugingo/ Ev. Clarisse

« Ni njye mutsima w’ubugingo. Ba sekuruza wanyu bariraga Manu mu butayu, nyamara barapfuye. Uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru kugira ngo umuntu nuwurya ye gupfa. Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru « Yohana 6 :47 :51

Ayo ni amagambo yavuzwe na Yesu ubwe, ashaka kugaragaza ko nta kindi kintu na kimwe umuntu akwiye gushingiraho cyamugeza mu Ijuru kitari ukuba waramwakiriye, kabone n’iyo waba uri umunyamasezerano menshi unakora ibitandukanye mu rusengero, ugomba kunyura muri we kugira ngo ugere mu Ijuru.

Abantu benshi bakunze gufata manu nk’iyo ba sogokuraza bafataga bakibwira ko ifite aho ihurira n’ubugingo.

Imana yakoranye imirimo ikomeye n’ab’isiraheli bava mu Egiputa. Nyamara abenshi muri bo ntibakandagiye ku butaka bw’igihugu cy’isezerano kuko baguye nzira ntibagerayo, abana n’abuzukuru babao aba ari bo bagerayo, kereka Yesuwa na Karebu kuko bari abagabo Imana yishimiraga.

Kuba Imana yaguha amasezerano menshi, kuba Imana yagukoresha ibikomeye biteye ubwoba, kuba wakora neza imirimo yawe abantu bakagutangarira, kwigisha, kuririmba, kwerekwa, guhanura, gusohorezwa amasezerano n’ibindi, ibyo ni kimwe, n’ubugingo ni ikindi.

Ufite ibyo byose atarakiriye umutsima w’ubugingo wavuye mu Ijuru ari wo Yesu Kristo waje mu isi, azapfa ntazagera mu Ijuru namba, ibyo byose ni nka manu yo mu nzira. Kuko ibyo byose n’abatazi Imana bashobora rwose kubihabwa, ndetse no kubikora. Ibyo bidufasha mu rugendo ariko ntibitugeza iyo tujya. Ni ukuvuga ngo ntibitubuza gupfa.

Urupfu ndi kuvuga aha ntimurwumve nk’urupfu dusanzwe dutinya kuko ruriya Yesu yaruhinduye inzira. Ndavuga gupfa mu bugingo. Kuba Imana itakubona mu baragwa b’Ijuriu ni urupfu ruteye ubwoba.

Iyo umuntu yakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubuzima bwe, ahita ahabwa ubundi bwenegihugu bw’Ijuru. Rero uwo wenyine niwe uzatura mu ijuru. Naho abarya ku bivuye mu ijuru, bagakoresha iby’ijuru, bagatunga amasezerano y’Ijuru ntibibahesha ubushobozi bwo kuba abana b’Ijuru.

Reka nifashishe urugero rusanzwe. Ushobora kuba uzi neza kuvuga no kwandika icyongereza cyangwa urundi rurimi, ariko ibi ntibiguhesha ubrenganzira bwo kuba umwongereza, kereka gusa uvuka cyangwa ufite ubwenegihugu bw’ubwongereza.

Ushobora no kuba wakira inkunga n’ibindi byinshi biturutse mu bwongereza cyangwa ufitanye amasezerano menshi n’ubwongereza, ariko nturi umwongereza, ntushobora kujya guturayo uko wiboneye habe no kuhatembera.

Ni nako tudakwiye kwitiranya ibintu byo kujya mu Ijuru. Ibyo wakora byose utarahinduka umwana w’Imana kubwo kwakira Yesu, ntibyatuma uba umwana w’Ijuru, bityo ntabwo uzajya mu Ijuru.

Ariko niwemerera Yesu akakubera umukiza, akayobora ubuzima bwawe bwose ukamwaturira ibyaha byawe byose, bihita biguha ubutware bwo kuba umwana w’Imana.

Twibuke ko aho Se w’umwana afite gakondo, umwana nawe aba ahafite imigabane. Bityo niba uri umwana w’Imana muri ubwo buryo nta kabuza uzatura mu Ijuru. Ariko niba atari uko biri, naho wakora ibitangaza byinshi ukazura n’abapfuye uba ukiri umunyamahanga, ndetse mu buryo bw’umwuka ugaragara nk’utakiriho, ntabwo wabasha kugera mu Ijuru.

Fata icyemezo, wemere ukizwe Yesu yigarurire ubuzima bwawe hanyuma uzajya mu Ijuru kuraganwa n’abera bose ibyasezeranijwe.

Imana iguhe umugisha kubwo kubana natwe mu Ijambo ry’Imana !