"Watubereye ubwugamo Yesu” Videwo ihebuje ya Tuyisenge Innocent

Umuhanzi Tuyisenge Innocent uririmba indirimbo zihimbaza Imana yashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho yise “Watubereye ubwugamo Yesu” igamije gukangurira abantu gushakira ubwugamo muri Yesu.
Iyi ndirimbo igaruka ku bihe bigoranye uyu muririmbyi yagiye anyuramo aho imvura yaguye imivo igatemba ariko ntibitembane ubuzima bwe bitewe n’uko Yesu yamubereye ubwugamo.

Muri iyi ndirimbo kandi uyu Tuyisenge akomeza avuga ko yagerageje kuvuga ibyo gukomera kw’Imana akabyandika neza abyitondeye ariko nabyo yasanze bidahagije kuvuga gukomera kwayo. “Aba malayika niba gushime ibizima bine bikuramye naho umwana w’umuntu we nabuze amagambo yasobanura ibyo kwera kwa we; uhimbazwe usingizwe Gitare wabaye mu ruhande rwacu.”

Umuhanzi Tuyisenge umaze kugira indirimbo 5 z’amajwi n’imwe ikoze m’uburyo bw’amashusho akomeza avuga ko intego ye ari uguhindurira benshi gukiranuka kandi kwamamaza Krisito ariyo nyungu y’ukuri kuko nawe azamuhamiriza imbere y’Imana kuri wa munsi w’urubanza.

Tuyisenge asoza yifuriza abakunzi be kumva ubutumwa bwiza bwa Kirisito buri mu ndirimbo ze hanyuma kandi udafite Krisito akamwakira n’uwamwakiriye akamukomeza.
Umuhanzi Tuyisenge Innocent ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana watangiye uyu murimo mu buryo bweruye mu 2000 ndetse akaba anabarizwa muri Korali Shallom ikorera mu itorero rya ADEPR.

UMVA "WATUBEREYE UBWUGAMO YESU" BY INNOCENT TUYISENGE