Waruziko stress itera kumera imvi imburagihe?

Ushobora kuba warabyumvise cyangwa bikaba ari ubwa mbere wumvise ko stress ishobora kugutera kuzana imvi imburagihe. Ubusanzwe icyegeranyo kigaragaza ko abagabo bamera imvi guhera ku myaka 30 naho abagore bakazizana hejuru y’imyaka 35 gusa bitewe n’akoko hari abashobora gutangira kuzimera munsi y’iyo myaka nkuko hari n’abazimera barengeje 50.

Ibi kubisobanura neza turifashisha imwe mu mikorere y’umubiri wacu. Muri rusange umutwe wacu ufite imizi y’imisatsi igera ku 100000 kandi iyo mizi ihora yiteguye kumeraho imisatsi myinshi uko hagize ucika, nko mu gihe wiyogoshesha. Aho umusatsi utereye niho hari urwo ruganda rukora imisatsi aho uturemangingo dufatanyiriza hamwe mu gukora umusatsi ufite ibara ryirabura.

Uko kwirabura k’umusatsi bikaba biterwa nuko umubiri wacu urimo melanin iyi ikaba ari nayo ituma abirabura tudasa n’abazungu. Abagize ikibazo cyo kuvuka ari ba nyamweruburya bavuka ntayo bafite, nkuko n’abitukuza (abisiga mukorogo mu mvugo y’ab’ubu) burya baba bangiza melanin yabo.

Ubusanzwe rero melanin yo mu musatsi igenda igabanyuka uko umuntu akura aricyo gitera kuzana imvi uko ugenda usaza.

Ubushakashatsi rero bugaragaza ko stress imaze igihe yangiza uturemangingo twa melanocyte (aritwo tubyara melanin) nuko utwo turemangingo twabaga ku muzi w’umusatsi tukahava bigatera ko umusatsi uhinduka imvi. Iyo stress igabanyutse turagaruka maze umusatsi ugasubirana ibara wahoranye, ariyo mpamvu imvi zatewe na stress zidahoraho.

Mu gusoza twibutseko uretse gutera kuzana imvi imburagihe, stress igendana n’ibindi bibi nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima, kwiheba no kwigunga, ariyo mpamvu yitwa umwicanyi utuje. Niyo mpmavu kuyirwanya no kuyirinda ari ingenzi ku bantu bose.

Src:Umutihealth.com